Blog

  • Indirimbo zabo ziracyacurangwa!Bamwe mu bahanzi bakomeye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 #rwanda #RwOT

    1.Bizimana Loti

    Bizimana Loti uzwi mu ndirimbo 'Nsigaye ndi umuzungu' na 'Nta munoza', nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muririmbyi ubuhanzi bwe mu ndirimbo bwari bushingiye ku gushyenga ariko bugaha impanuro abantu. Mu buzima busanzwe ngo yari umuntu ukunda gushyenga n'ubundi.

    2.Sebanani Andre

    Mu mazina azwi cyane harimo Sebanani Andereya, uyu yari umucuranzi n'umuririmbyi muri Orchestre Impala akaba yari azwi no mu ikinamico kuri Radio Rwanda aho yakinaga mu itorero Indamutsa. Yanaririmbye ku giti cye indirimbo zitari nke harimo 'Karimi ka shyari', 'Mama Munyana' n'izindi.

    Sebanani yasize umugore Mukamulisa Anne Marie[na we witabye Imana mu mwaka wa 2016 azize uburwayi] hamwe n'abana bane nabo ndetse bateye ikirenge mu cya se.

    3.Karemera Rodrigue

    Urutonde rw'abahanzi bari bakomeye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaho na Karemera Rodrigue nk'umwe mu bihangange by'umuziki mu baririmbaga ku giti cyabo. Nyakwigendera azwi mu ndirimbo 'Kwibuka', 'Ubarijoro' n'izindi.

    Karemera afite umuhungu witwa Iradukunda Valère Karemera na we w'umunyamuziki, uyu yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'La Conta' [Ihorere Munyana], yayihimbiwe n'umubyeyi we mu 1990.

    4.Rugamba Sipiriyani

    Irindi zina riza imbere mu bahanzi bazize Jenoside, ni Rugamba Sipiriyani uzwi cyane mu ndirimbo nyinshi hamwe n'amasimbi n'amakombe.

    Imwe mu nkuru zasohotse mu kinyamakuru 'Imvaho Nshya' muri Mata 2011, ivuga ko ubwo Rugamba yicwaga muri Jenoside mu 1994 yari kumwe n'abandi baririmbyi be kimwe n'abagize umuryango we.

    5.Bizimungu Dieudonné

    Mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baririmbaga ku giti cyabo harimo na Bizimungu Dieudonné, uyu ijwi rye rizwi mu ndirimbo Ibango ry'ibanga.

    6.Murebwayire Mimir

    Uyu mubyeyi yaririmbaga muri Orchestre Les Citadins. Iyi izwi mu ndirimbo nka 'Ancila' 'Rugori Rwera' n'izindi.

    7.Rugerinyange Eugène

    Rugerinyange Eugene nawe yazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Ingeli, ikiriho kugeza ubu.

    8.Uwimbabazi Agnes

    Uyu yari umugore wa Bizimungu Dieudonne bakaba baranaririmbanaga. Ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo y'indirimbo 'Munini yaje'.

    9.Gatete Sadi

    Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Abamararungu. Iyi niyo yaririmbye indirimbo nka 'Ijambo ry'uwo ukunda', 'Julienne' 'Urugo rw'umugabo' n'izindi.

    10.Emmanuel Sekimonyo

    Uyu yari umuririmbyi ukomeye ku giti cye. Yari azwi cyane mu ndirimbo 'Umwana w'umunyarwanda'.

    Uretse abahanzi ku giti cyabo n'abaririmbaga mu matsinda, hari n'abandi bari bazwi muri za Korari nka: Iyamuremye Saulve wabarizwaga muri Korali Indahemuka, Rwakabayiza Berchmas na Kayigamba Jean de Dieu baririmbaga muri Chorale de Kigali, Kalisa Bernard, waririmbaga muri Chorale Ijuru n'abandi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/indirimbo-zabo-ziracyacurangwa-bamwe-mu-bahanzi-bakomeye-bishwe-muri-jenoside

  • Inzira y'inzitane ya Umutesi Stewart watangiye kwita ku muryango we afite imyaka 12 muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka 29 Jenoside ibaye, Umutesi ashimira Imana ko yashibutse akaba atuye muri Ecosse, ibintu afata nk'ibitangaza kuko Jenoside yamusize iheruheru.

    Mbere ya Jenoside, Umutesi yabwiye BBC ko ubuzima bwe bwari bwiza, we n'umuryango we babayeho ubuzima bworoshye ariko burimo ibyishimo.

    Jenoside igitangira, ibintu byarahindutse abantu batangiye kwicwa.

    Ati 'Ubwicanyi bwakorwaga vuba cyane. Mu munota umwe gusa, abantu 20 babaga bamaze kwicwa, abicanyi bakava ku rugo rumwe bajya ku rundi.'

    Umuryango we watangiye gushaka uko uhunga ariko birushaho kuba bibi kuko nyina yahise arwara, bikaba ngombwa ko Umutesi afata inshingano zo kwita kuri barumuna be na basaza be.

    Yibuka amagambo umubyeyi we yamubwiye, ko agomba kwiyumvamo ubukuru agatangira kwita kuri barumuna be.

    Ikimenyetso cyabyo ni fulari (scarf) nyina yamuhaye n'ubu akigendana kuko ari igihango gikomeye bafitanye.

    Ati 'Ubwo mama yampaga iyi fulari, nahise mfata inshingano uwo munsi.'

    Iminsi yakurikiyeho yabaye mibi cyane kuko mama we yaguye mu modoka zatwitswe, murumuna we umwe amara icyumweru yarabuze, mu gihe musaza we wari ufite imyaka irindwi yarwaye indwara zituruka ku mirire mibi.

    Ati 'Nageze aho nsenga Imana ngo imutware kuko yari afite ububabare bukabije. Yaje kwitaba Imana biba ngombwa ko tumusiga aho ku muhanda. Nagerageje kumwigiza hirya ngo abantu bataza kumukandagira.'

    Umutesi n'abandi bana bava inda imwe, barakomeje bagenda n'amaguru kugeza ubwo bageraga ku mupaka.

    Ati 'Ntakubeshye ntabwo nzi uko byagenze ngo mbishobore kuko hari n'ibyo ntabasha gusubiramo ubu. Umutima wanjye wampatiraga ko ngomba kurinda abo tuva inda imwe.'

    Inzira y'inzitane banyuze yabagejeje muri Congo (Zaire) bibwira ko kugirirwa nabi babisimbutse, ariko siko byagenze kuko byakomeje kuba bibi, abantu bashaka kugirirwa nabi.

    Congo ni yo yari yarahungiyemo benshi mu bari basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari abagezeyo bashaka gukomeza ibyo bari bavuye mu Rwanda bakoze, aho babonye Umututsi bakamugirira nabi.

    Igihe cyaje kugera abavandimwe ba Umutesi bagaruka mu Rwanda, basanga umuryango wabo usa n'uwashize kuko abantu 40 bishwe muri Jenoside.

    Byari bigoye ku bana bato kongera kwiyubaka, bakagira icyizere cyo kubaho no kuberaho umuryango wabo wishwe, nyamara baragerageje kandi barabishobora.

    Murumuna wa Umutesi witwa Natacha wari uruhinja muri Jenoside, ubu yarakuze. Mu ntangiriro z'uyu mwaka we na murumuna we Delphine basuye mukuru wabo Umutesi usigaye aba muri Ecosse, bagaruka ku buzima bushaririye banyuzemo mu buto bwabo.

    Ati 'Biteye ubwoba gukura nta babyeyi ufite. Biteye agahinda gukura utazi ngo 'ababyeyi bawe' basaga gute.'

    Nta foto n'imwe basigaranye bari kumwe n'ababyeyi babo kuko zose zangijwe muri Jenoside.

    Mu 2014 Umutesi yafashe umwanzuro utunguranye, ashakana n'umugabo wo muri Ecosse witwa Ian. Bahujwe n'indirimbo Ian yanditse agaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo hari icyizere cy'ejo hazaza. Iyi ndirimbo Ian yayikoranye na Samputu Jean Paul warokotse Jenoside.

    Ian avuga ko batangiye bavugana bifashishije ikoranabuhanga, birangira Ian aje mu Rwanda.

    Ati 'Ubu dufite abana babiri beza ariko ibyacu ni inkuru itangaje. Ni kimwe mu bigize uwo ndi we, ni indangamuntu y'abana bacu, gusa ibyo benshi mu Rwanda banyuzemo biteye ubwoba.'

    Ian yavuze ko yatunguwe no gusura u Rwanda agasanga abantu bishimye, avuga ko ibyahabaye ari ikimenyetso cy'uko ntaho bitaba ku isi abantu barangaye.

    Umutesi avuga ko ubu ari kwiga ubuforomo n'ububyaza muri Ecosse hafi y'umuryango we mushya yishimiye.

    Ati 'Kuba muri Ecosse mbifata nk'igitangaza. Kuva naza hano, nabonye ko nta kidashoboka. Nibura nyuma y'umwijima n'ububabare nanyuzemo, ndishimye.'

    Umutesi avuga ko nyuma y’ibyo yanyuzemo, ari ibitangaza kuba akiriho afite umuryango mwiza

    Ian na Umutesi basezeranye kubana akaramata mu 2014

    Umutesi (ibumoso) Ian, Natacha na Delphine ubwo Umutesi yashyingirwaga

    Ifoto ya Umutesi (iburyo) hamwe na barumuna be Natacha na Delphine, rumwe mu rwibutso rw’ubuto bwabo bafite kuko andi yangijwe mu gihe cya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzira-y-inzitane-ya-umutesi-stewart-watangiye-kwita-ku-muryango-we-afite

  • Turikiya irifuza ko amahoro n'umutekano u Rwanda rwagize nyuma ya Jenoside, biramba – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'icyo gihugu yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata ubwo u Rwanda rwifatanya n'Isi yose Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu butumwa Turikiya yageneye uyu munsi, yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo ababaje cyane kandi bitari bikwiriye.

    Bati 'N'agahinda kenshi, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bumwe mu bwicanyi ndengakamere inyokomuntu iheruka guhura na bwo bwabereye mu Rwanda.'

    'Dusangiye akababaro n'igihugu cy'inshuti ndetse n'abaturage bacyo. Twishimiye kuba u Rwanda rwarabashije kwiyubaka, amahoro akaboneka biturutse ku gukira ibikomere by'ubwo bugizi bwa nabi.'

    U Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika bitekanye kandi bifite umuvuduko mu iterambere nyuma y'imyaka 29 Jenoside ibaye.

    Turikiya yatangaje ko yifuza 'ko aya mahoro n'umutekano byagezweho biramba.'

    'Twamaganye ibyaha byose byibasiye inyokomuntu, ivangura n'ubuhezanguni kandi izakomeza kurwanya no gukumira icyakongera gutuma abantu bababara.'

    Turikiya ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano wihariye n'u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo iza dipolomasi, ubucuruzi, umutekano n'ibindi.

    U Rwanda ubu rufite abanyeshuri 240 biga muri Turikiya, barimo 81 bahawe buruse n'icyo gihugu.

    Ubucuruzi bw'ibihugu byombi bukomeje kwiyongera aho bwavuye kuri miliyoni $31 mu 2019 bugera kuri miliyoni $178 mu 2022.

    Kugeza ubu kandi ishoramari ry'ibigo byo muri Turikiya risaga miliyoni $500 mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi, amahoteli n'ibindi.

    Imishinga yubatswe bigizwemo uruhare n'ibigo byo muri Turikiya irimo Kigali Convention Centre, BK Arena ndetse barimo no kuvugurura Stade Amahoro.

    Perezida Kagame na Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turikiya, bagaragaza ko bashaka guteza imbere umubano w’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turikiya-irifuza-ko-amahoro-n-umutekano-u-rwanda-rwagize-nyuma-ya-jenoside

  • Nta muntu uzadufatira icyemezo cy'uko tubaho – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo rye ritangiza Icyumweru cy'icyunamo n'Iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko uhereye ku byabaye bidashidikanywaho, bifitiwe ibimenyetso nk'uko byasobanuwe mu mateka no mu buhamya, “ukuri guhita kumvikana”.

    Yavuze ko ibyo abantu bakora byose, badashobora guhisha ukuri.

    Ati “Ntaho wakwihisha ngo wihishe ukuri kwabaye mu mateka yacu. Yewe n'abo bafata igihe bakavuga ibyo bashatse, nibavuge, ahari hari icyo bizabafasha kugeraho ariko ukuri ni uko badashobora kugira aho bihisha, bihisha ukuri kw'ibyabayeho.”

    Perezida Kagame yifashishije ubuhamya bwatanzwe n'umwe mu barokotse wagaragaje ibihe bigoye yanyuzemo, avuga ko hari aho byageze abantu bakisanga bagomba guhitamo hagati yo kuba abantu beza cyangwa se abanyakuri.

    Ati “Hari umuntu wavuze ngo uramutse ugomba guhitamo hagati yo kuba umuntu mwiza no kuba umuntu w'umunyakuri, icyiza cyaba guhitamo kuba umuntu mwiza, kuko uzahora uri umuntu uvuga ukuri no mu byo akora.”

    Yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, kuba abantu beza “byari byabuze”. Yagaragaje ko bitumvikana uburyo abantu bicwaga bazizwa abo baribo, mu gihe yaba abicaga n'abicwaga bose nta n'umwe wahisemo ubwoko bwe.

    Ati “Abantu bicirwaga abo baribo, kandi nta n'umwe aha cyangwa ahandi ku Isi uhitamo kuba icyo abayemo muri ubwo buryo, uko aremwa, nta n'umwe ubihitamo, nta wahisemo kugira ubwoko ubu n'ubu, hari ibyo ushobora kuba, ushobora guhitamo idini, ibindi ariko ntuhitamo kuba uwo muntu wibasirwa.”

    “Ndetse abo babibasiraga ntibahisemo kuba babarirwa muri ubwo bwoko bundi, n'ibindi nk'ibyo. Rero ni ibintu byumvikana ko ibikomere bikiri bibisi, ariko Abanyarwanda ndabashimira mwese ku kuba mwanga guheranwa n'aya mateka mabi, abantu rero baragerageje bakomeza ubuzima barenga guheranwa no guhora barira, bahitamo kwiyemeza kongera kubaho.”

    “Abantu bakomeje kugaragaza ubushake bwo gukora n'ibindi bikomeye cyane rwose mu buryo butandukanye. Bafashe icyemezo cyo kubababarira, ariko ntabwo dushobora kwibagirwa.”

    Yavuze ko ibyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo, bakarenga ububabare bakiyemeza kubabarira, ari “ibintu bitangaje.”

    Yakomeje agira ati “Bamwe mu bagerageza kugoreka ibyabaye mu mateka yacu, nta soni bagira. Ariko dufite ubuzima tubaho, kandi nta muntu n'umwe uzadufatira icyemezo cy'uko tubaho ubuzima bwacu. dufite imbaraga nyinshi tuvoma muri aya mateka, zitubwira ziti ntimukwiriye na rimwe kwemerera uwo ariwe wese kubabwiriza uko mukwiriye kubaho ubuzima bwanyu.”

    “Ni urwo Rwanda rwacu, turi abantu bagira Ikinyabupfura, biyoroshya, bazi aho bavuye, ariko ndagira ngo mbabwire ko igihe cyose bamwe muri twe tuzaba tukiriho, tukiri aha, icyo nababwira ni uko tuzabaho ubuzima bwacu, uko dushoboye kose. Ntituzigera twemera ko hari utubwiriziza uko tubaho ubuzima bwacu.”

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahindutse, rukubaka ubumwe, kandi ko bushyizwe imbere mu guharanira ahazaza.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

    Band ya gisirikare ni yo yacurangaga muri uyu muhango

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bunamiraga inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bacanaga urumuri rw’icyizere

    Urumuri rw’icyizere rushushanya ahazaza h'Abanyarwanda, ruba rugomba kumara iminsi 100 rwaka

    Madamu Jeannette Kagame mbere y’uko we na Perezida Kagame bacana urumuri rw’icyizere

    Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muntu-uzadufatira-icyemezo-cy-uko-tubaho-perezida-kagame

  • Nta we uzabigeraho – Perezida Kagame abwira abashaka gucamo Abanyarwanda ibice – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu muhango wo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri uyu muhango, Minisitiri w'Ubumwe n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yagarutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside igihemberwa na FDLR ifashijwe na Leta ya Congo.

    Ati ' Umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda n'abakigendera ku ngengabitekerezo yayo, ntabwo urarandurwa kuko Leta ya Congo ifatanya na wo ikanimika urwango n'ubwicanyi byibasira Abanye-Congo b'Abatutsi batuye muri icyo gihugu kubera amateka batahisemo.'

    Perezida Kagame yavuze ko abantu badashobora kwiyibagiza ibiri kuba mu nkengero z'u Rwanda, gusa ikibazo gihari ari uko amahanga akomeje kutabyitaho.

    Ati 'Ntidushobora kwiyibagiza ko ibintu by'urugomo, imvugo z'urwango, bikiriho kandi ntibiri kure ya hano turi. Nubwo bimeze bityo, hari abantu batitaye ku biri kuba, nk'uko twabibonye mu 1994.'

    Perezida Kagame yavuze ko guhakana Jenoside ari ibintu bikorwa abantu babigambiriye, mu gushaka guhakana ukuri ariko ko bikwiriye kurwanywa.

    Ati 'Tugomba kurwanya ihakana rya Jenoside kuko ni ibintu bihererekanwa, abakuru babihereza abato. Tugomba kubirwanya kuko uko ni ko amateka yisubiramo.'

    Yasabye urubyiruko rw'u Rwanda gushishikarira kwiga amateka, kugira ngo rubashe gutera imbere ruzi neza ukuri kandi ruzi inshingano, kandi ruzi ko rugomba kubazwa icyo rushinzwe.

    Ati 'Ngicyo icyo kwibuka twiyubaka bivuze.'

    Yavuze ko Abanyarwanda batazigera na rimwe bemera uzagerageza kubacamo ibice. Ati ' Nta nubwo hari uzigera ubigeraho hano na rimwe.'

    'Ibi bivuze ko tugomba kwishakamo ibisubizo uko byagenda kose […] mwibuke ko igihe twari dukeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose, Isi yose yaduteye umugongo, iratwirengagiza. Icyo ni ikintu cyabayeho mu mateka, kidashidikanywaho, Isi yaradutereranye.'

    Yabwiye Abanyarwanda ko ari bo bakwiriye kwigira kandi ko mu myaka ishize bize byinshi ku buryo kubigeraho bishoboka.

    Ati 'Niba hari uje kudutera inkunga, turamushima ariko nibatanaza, ntabwo tuzapfa ngo dushire ngo ni uko kanaka ataje kudufasha.'

    'Ni yo mpamvu ikintu igihugu cyacu cyize, ni uguhindura ibibazo bikavamo amahirwe yo kugira icyo tugeraho ndetse tugakoresha bike dufite kugira ngo tugere kuri byinshi […] Nta kintu Abanyarwanda badashobora gutsinda.'

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda baranzwe n'ubutwari, batsinda ibikomeye byari bibasumbirije babasha kwiyubakira igihugu 'gishya kibereye twese'.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-we-uzabigeraho-perezida-kagame-abwira-abashaka-gucamo-abanyarwanda-ibice

  • Mutesi Jolly yakebuye benshi, Jimmy Gatete na Mukansanga batanga umukoro #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yasabye abantu kwirinda imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yatanze urugero rw’amwe mu magambo abantu badakwiye gukoresha, Jimmy Gatete we yatanze umukoro wo kubaka umuryango aho buri wese azajya abana n’undi mu mahoro.

    Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023, u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu butumwa bwa Mutesi Jolly yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi abantu bareka kuyiha indi nyito kuko ari “Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Ati “Ntibavuga intambara, Ntibavuga ibyago, Ntibavuga amahano, Ntibavuga Jenoside y’Abanyarwanda. Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Umukinnyi wa filime, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonke yasabye abantu kwirinda imvugo zibiba urwango n’izikomeretsa.

    Ati “Twibuke Twiyubaka, dukundane, dushyire hamwe, kandi twirinde imvugo z’urwango, imvugo zikomeretsa n’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
    #Kwibuka29.”

    Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Mukansanga Salima yibukije urubyiruko ko ari inshingano za rwo kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside.

    Ati “Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni igihe gikwiye cyo gutekereza ku nzangano zasenye zikanashyira mu mwijima iki gihugu. Ni inshingano zacu nk’urubyiruko kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside.”

    Umunyamakuru Nkusi Arthur, yavuze ko buri wese akwiye guhanira ko Jenoside itazongera ukundi.

    Ati “abarenga miliyoni barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazira uko bavutse. Uyu munsi twese hamwe nk’igihugu mu bumwe, twibuka ubuzima bw’inzirakarengane bwatwawe kandi tuvuga ko bitazongera ukundi.”

    Rutahizamu Jimmy Gatete wakanyujijeho muri ruhago, yasabye kutazibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hubakwa umuryango udafite ikintu na kintu utandukaniyeho.

    Ati “Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, reka twibuke ubuzima bwabuze kandi duharanire Isi y’amahoro. Reka twubake umuryango aho buri wese ashobora kubana n’abandi mu mahoro tutitaye ku byo batandukaniyeho. Ntituzigere na rimwe twibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi. # Kwibuka29”

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu minsi 100 gusa yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane bw’abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

    As we Commemorate Genocide against the Tutsi in 1994, it is indeed the right time to reflect on depth of the hatred that destroyed and brought this county to darkness. It’s our sole responsibility as Rwandan youth to build The genocide-free Rwanda. #Kwibuka29 pic.twitter.com/S6IfnHTzb3

    — Salima Rhadia Mukansanga (@RhadiaSalma) April 7, 2023

    Ntibavuga intambara,
    Ntibavuga ibyago,
    Ntibavuga amahano
    Ntibavuga Genocide y’abanyarwanda

    Bavuga Genocide yakorawe Abatutsi.

    They don’t say Rwandan Genocide,
    The war that happened in Rwanda,
    The Rwandan conflict,

    N:B it’s the 1994 Genocide against the Tutsi. #Kwibuka29

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) April 7, 2023

    Twibuke Twiyubaka , Dukundane,Dushyire hamwe,
    kandi twirinde imvugo z’urwango, imvugo zikomeretsa n’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. #Kwibuka29

    — claptonkibonge (@claptonkibonge) April 7, 2023

    On the 29th anniversary of the genocide against the Tutsi, let us remember the lives lost and strive for a peaceful world. Let us create a society where everyone can coexist in harmony, irrespective of their differences. May we never forget the atrocities committed . #Kwibuka29

    — JIMMY GATETE (@_jimmygatete10) April 7, 2023

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/mutesi-jolly-yakebuye-benshi-jimmy-gatete-na-mukansanga-batanga-umukoro

  • Kwibuka29: Perezida Kagame yatangaje  ko Abanyarwanda batazihanganira uwabagaruramo  amacakubiri  #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yavuze ko u Rwanda rutazigera rwihanganira uwariwe wese wagarura amacakubiri mubanyarwanda ndetse asaba ubufatanye  bw'Amahanga mu guhangana n'abahakana  bakanapfobya Jenoside.

    Ibi Umukuru w'igihugu yabitangaje kuri uyu wa 7 Mata 2023,  mu  muhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Mu minsi 100, uhereye tariki 7 mata 1994 ,  Abatutsi basaga Miliyoni  barishwe muri Jenoside. 

    Nubwo kuva mu mwak 2004  umuryango wabibumbye wemeje itariki ya 7 Mata buri mwaka nk'umunsi Isi yose igomba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi   hagamijwe gukuramo amasomo yo gukumira indi Jenoside , ngo iki cyemezo gisa n'ikitadanga umusaruro kuko mu Karere u Rwanda rurimo, hakomeje kugaragarq  ingengabitekerezo ya Jenoside nk'uko byasobanuwe na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jwan Damascene, ubwo yari mu mu muhango utangiza icyumweru cy'icyunamo ku rwego rw'igihugu.

    Ati 'Kuva mu mwaka 2004, Umuryango w'Abibumbye wemeje ko tariki ya 7 Mata ari umunsi ibihugu bizirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigamije gukuramo amasomo  yo gukumira indi Jenoside. Ni icyemezo kitaragera ku ntego cyashyiriweho, kuko ingengabitejkerezo ya Jenoside itaracika mu karere, umutwe wa FDLR uhuje abakoze Jenoside n'Abakigendera ku ngengabitekerezo yayo nturarandurwa. Leta ya Kongo ifatanya nayo ikanimika urwango n'ubwicanyi byibasira abanyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi, batuye muri Kongo kubera Amateka batahisemo.'

    Mu buhamya bwatanzwe na Mwizerwa Eric warokokeye i Ruhanga, yagaragaje ko uburyo Abaturage bo mu bwoko bw'Abatutsi batotezwaga mu mugambi wo gutegura Jenoside, ashimira ingabo zari iza RPA zayihagaritse ndetse akaba yaratangiye urugendo rw'ubudaheranwa aho kuri ubu ari Rwiyemezamirimo.

    Nyuma y'imyaka 29 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe n'ingabo zari iza RPA, amahanga ashima u Rwanda ko ubu abanyarwanda  bunze ubumwe.

    Ni ibintu bitikoze kuko byaturutse kukureba kure kwa Perezida Paul Kagame, akababarira bamwe mubagize uruhare muri Jenoside nkuko byasobanuwe na Minisitiri Dr Bizimana.

    Ati ' Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Abanyarwanda turabashimira kuba mwarahagaritse Jenoside, mugasubiza u Rwanda ihumure n'ubuzima Abacitse ku icumu bakongera kubaho no kubana n'ababiciye, n'impunzi zigatahuka. Mworohereje ibihano abicanyi mubaha uburenganzira ntavogerwa, kandi barishe urwagashinyaguro, mwababariye abo mu mitwe yitwaje intwaro n'abitwaza Politiki bigisha urwango n'abarwanya u Rwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Izi mbabazi kubanyabyaha bikomeye bigaragaza ubumwe muha Abanyarwanda, niyo mpamvu twibuka dufite ibyishimo by'aho u Rwanda rugeze. Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge ni ubwambere rumaze imyaka 29, nta bwicanyi bubaye mu Rwanda.'

    Atangiza icyumweru cy'icyunamo, mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko imvugo z'urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside bigikomeje kugaragara mu karere u Rwanda rurimo,  ahamagarira amahanga gushyira hamwe mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside.

    Yavuze ko u Rwanda rutazigera rwihanganira uwariwe wese, wagerageza kugarura amacakubiri mu banyarwanda.

    Ati 'Guhakana Jenoside ni ikintu kibi cyane gikorwa cyateguwe  hagamijwe gusubiza inyuma ukuri, tugomba kurwanya abashaka kugarura iyo ngengabitekerezo mbi, kubera ko hari ubwo iba uruhererekane byoroshye ikiragano ku kindi. Tugomba kurwanya abahakana Jenoside kubera ko byatuma amateka yisubira ubwayo. Abanyarwanda ntibazigera bihanganira uwagerageza kutuzanamo amacakubiri, twabirambiwe bihagije.'

    Ku wa 7 Mata buri mwaka, Abanyarwanda n'inshuti zabo binjira mu bihe bidasanzwe byo kwibuka abarenga miliyoni imwe, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Umuhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo, mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Danel Hakizimana

    The post Kwibuka29: Perezida Kagame yatangaje  ko Abanyarwanda batazihanganira uwabagaruramo  amacakubiri  appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/07/perezida-kagame-yatangaje-ko-abanyarwanda-batazihanganira-uwabagaruramo-amacakubiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yatangaje-ko-abanyarwanda-batazihanganira-uwabagaruramo-amacakubiri

  • 'Auto-defense civile', intwaro ikomeye yo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni ibyo yavugiye mu kiganiro yatanze kuri uyu wa 7 Mata 2023, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuva mu 2004, Umuryango w'Abibumbye [Loni] wemeje ko tariki 7 Mata ari umunsi ibihugu bizirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bigamije gukuramo amasomo yo gukumira indi Jenoside.

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko icyo cyemezo cya Loni kitaragera ku ntego cyashyiriweho kuko kugeza n'uyu munsi Jenoside itaracika mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

    Umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda n'abakigendera ku ngengabitekerezo yayo, ntabwo urarandurwa kuko Leta ya Congo ifatanya na wo ikanimika urwango n'ubwicanyi byibasira Abanye-Congo b'Abatutsi batuye muri icyo gihugu kubera amateka batahisemo.

    Jenoside yakorewe Abatutsi, ifite imizi mu Bukoloni butubahirije amasezerano bwagiranye na Loni mu 1922, akavugururwa mu 1946.

    Ingingo ya 76 y'ayo masezerano, u Bubiligi bwahawe inshingano yo guha Abenegihugu ubwisanzure bwuzuye, mu kwiyoborera igihugu nta vangura rishingiye ku bwoko, igitsina, uririmi cyangwa idini.

    Tariki 16 Ukuboza 1946, u Bubiligi bwashyizeho itegeko rigena uko rizabyubahiriza ariko bwabirenzeho bushyira mu Rwanda, ubutegetsi bw'irondabwoko ari bwo bwabaye intandaro ya Jenoside mu mateka y'u Rwanda.

    Minisitiri Bizimana ati 'Ingaruka z'iyi ngengabitekerezo y'urwango yashinzwe mu Rwanda ziracyadukurikirana kugeza n'ubu.'

    'Auto-defense civile' ; intwaro ya Leta yateguye Jenoside

    Mu 1991, iyari Leta y'u Rwanda icyo gihe yashyizeho gahunda yiswe 'Auto-defense civile' yaranzwe no gutoza no guha imbunda urubyiruko kugira ngo ruzakoreshwe mu bwicanyi.

    Iyo gahunda yabaye inkingi ikomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Tariki 9 Nyakanga 1991, uwari Minisitiri w'Umutekano, Col Ndindiriyimana yayoboye inama yahuje abayobozi b'igisirikare, Gendarmerie, abo muri Perezidansi n'izindi nzego z'umutekano.

    Ni inama yasuzumiwemo ishyirwa mu bikorwa ry'icyifuzo cya Perezida Habyarimana cyo gutoza Interahamwe ku buryo nta muntu uzongera gutinyuka gutera u Rwanda.

    Tariki 29 Nzeri 1991, uwari Umuyobozi w'Ingabo mu yari Perefegitura y'Umutara, Col Nsabimana yandikiye Minisitiri w'Ingabo, aho muri Komine enye batoranyije abasore 1760.

    Tariki 7 Gashyantare 1992, Raporo y'Umuyobozi w'Iperereza muri Byumba yasobanuye ko kubatoranya byakozwe mu ibanga, boherezwa gutorezwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro.

    Tariki 20 Mutarama 1992, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Faustin Munyazesa yategetse ba Perefe ba Rugengeri na Gisenyi, kwegera abayobozi b'ingabo bagahabwa amabwiriza yo gutanga intwaro n'imyitozo muri urwo rubyiruko.

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko icyo gihe Minisiteri y'Ingabo yashyizeho komisiyo igizwe n'abasirikare batanu bakurikiranaga icyo gikorwa ku rwego rw'igihugu.

    Ati 'Perefegitura na zo zahawe abasirikare bakuru bashinzwe 'Auto-Defense Civile' imyitozo igatangirwa mu bigo bya Gisirikare na Gendarmerie, mu nganda z'icyayi n'ibigo by'ubucuruzi cyane cyane ibya Kabuga.'

    Umujyi wa Butare wahawe umwihariko kubera kurwanya ishyaka rya PSD ryari rihiganje, aho hashinzwe imitwe ibiri irimo uw'urubyiruko wari wiswe Ihuriro ry'Abarwanya Inkotanyi.

    Uwo mutwe wari urimo abanyeshuri bo muri Kaminuza biganjemo abakomokaga mu kazu k'ubutegetsi, bakomokaga mu bice bya Gisenyi.

    Ubuyobozi bw'uwo mutwe bwari bukuriwe n'umuyobozi wungirije wa Kaminuza, Dr Jean Berchmas Nshimyumuremyi.

    Undi mutwe wabaga i Butare, wari uw'Urugaga rw'Abanyabwenge batuye i Butare, wari ukuriwe na Dr Rwamucyo aho wagize uruhare mu kwica Abatutsi i Butare.

    Tariki 2 Gashyantare 1993, uwari Minisitiri w'Intebe, Dr Nsengiyaremye Dismas wari mu Ishyaka rya MDR, yandikiye uwari Minisitiri w'Ingabo, Dr James Gasana amusaba guhagarika ikwirakwizwa ry'imbunda n'ikorwa ry'amalisiti y'abitwaga ibyitso by'Inkotanyi.

    Hashize ukwezi, Dr Nsengiyaremye yabyibukije Minisitiri w'Ingabo mu nyandiko ariko biba iby'ubusa, gutoza Interahamwe birakomeza.

    Mu 1992 na 1993, Habyarimana yashyize mu myanya ba Perefe biganjemo abo ishyaka rye, bemeraga umugambi wa Jenoside, abohereza kuyobora za Perefegitura bavukagamo kugira ngo icengezamatwara riborohere.

    Tariki 17 Gashyantare 1994, Habyarimana yayoboye inama ya Gendarmerie, abaha umurongo. Icyo gihe yababwiye ko 'FPR iramutse itangiye intambara, dufite umugambi wo kwita ku byitso byayo.'

    Muri uko kwezi kwa Gashyantare 1994, nibwo lisiti z'Abatutsi bo muri Kigali zanogejwe kugira ngo zizifashishwe muri uwo mushinga wa Jenoside.

    Tariki 29 Werurwe 1994, uwari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Nsabimana yayoboye inama y'abayobozi ba Gisirikare, ab'Umujyi wa Kigali n'amashyaka yitwaga ko ari muri 'Hutu-Power', ashima umugambi wa Auto-Defense Civile'.

    Minisitiri Dr Bizimana avuga ko bukeye ari bwo Perefe wa Kigali, Col Renzaho yoherereje Umugaba Mukuru w'Ingabo, urutonde rw'abagize Auto-Defense Civile muri Kigali.

    Muri Mata 1994, Guverinoma yohereje ba minisitiri muri Peregitura bavukamo gufatanya na ba perefe na ba Burugumesitiri kwihutisha ikorwa rya Jenoside.

    Minisitiri Dr Bizimana ati 'Iyi gahunda ya 'Auto-Defense Civile' irerekana neza umugambi wa Jenoside, ari na yo mpamvu kuyikora bitagoranye.'

    Abatutsi ¾ bishwe mu kwezi kumwe kwa Mata 1994

    Tariki 7 Mata 1994, umunsi Jenoside yakorewe Abatutsi nyirizina itangira, Abatutsi biciwe ahantu 24 mu turere 13 tw'Intara zose.

    Mu cyumweru cy'itariki 7 na 14, biciwe ahantu 84, harimo Kiliziya n'insengero zirenga 30. Muri Paruwasi ya Nyange ho ni Padiri Seromba watanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku mpunzi.

    Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko tariki 21 Mata ari yo tariki mbi mu mateka ya Jenoside.

    Ati 'Icya mbere, ni wo munsi wishweho abantu benshi mu gihugu. Abarenga 250.000 biciwe ahantu 34 kuri uwo munsi cyane cyane mu Majyepfo. I Murambi hishwe 50.000, Cyanika ku birometero 5 uvuye Murambi hicirwa 35.000, Kaduha hicirwa 47.311 kuri iyo tariki yonyine.'

    Muri Ntongwe, Nyamukumba na Kayenzi mu yahoze ari Gitarama hishwe abarenga 50.000, i Butare kuri paruwasi Karama hiciwe abarenga 70.000 abandi bicirwa mu bice bitandukanye by'Umujyi na kaminuza, ibitaro, ESO no ku ruganga rw'Ibibiriti Kabutare.

    Groupe Scolaire, CARES, Ngoma, Cyarwa, paruwasi Rugango, muri Komini Huye, iMusha, Gishubi na Kibilizi muri Gisagara.

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko iyi mibare igaragaza ko ¾ by'Abatutsi bo mu gihugu bishwe muri ukwo kwezi kwa Mata 1994.

    Ati 'Ikindi kibi cya tariki 21 Mata 1994, ni bwo Umuryango w'Abibumbye wafashe icyemezo 912 kigabanya ingabo za MINUAR ziva ku 2500 basiga 250.'

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko icyo gushimirwa uyu munsi ari uko ayo mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaje guhagarikwa.

    Ati 'Abanyarwanda tubashimira kuba mwarahagaritse Jenoside, mugasubiza u Rwanda ihumure n'ubuzima, abacitse ku icumu bakongera kubaho no kubana n'ababiciye, n'impunzi zigatahuka.'

    Yashimiye Perezida Kagame n'ubuyobozi bw'igihugu muri rusange kubwo guhitamo gutanga imbabazi no korohereza ibihano abagize uruhare muri Jenoside.

    Ati 'Mworohereje ibihano abicanyi, mubaha uburenganzira ntavogerwa kandi barishe urw'agashinyaguro. Mwababariye abo mu mitwe yitwaje intwaro n'abitwaza politiki bigisha urwango n'abarwanya u Rwanda. Biragaragaza ubumwe muha Abanyarwanda.'

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko impamvu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ibyishimo ari uko kuva igihugu cyabona ubwigenge ari bwo hashize imyaka 29, nta bwicanyi bukibayemo.

    Ati 'Ni yo mpamvu twibuka dufite ibyishimo by'aho u Rwanda rugeze. Kuva rwabona ubwigenge, ni ubwa mbere rumara imyaka 29 nta bwicanyi bubaye.'

    'Abakiboshywe n'ingengabitekerezo ya Jenoside nibabyumve bayireke, bafatanye n'Abanyarwanda mu mahitamo yo 'Kuba Umwe', 'Kureba Kure' no 'Kwihitiramo ibidukwiriye'.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yavuze ko abashaka gukora Jenoside mu bindi bihugu bakwiye gusigaho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/auto-defense-civile-intwaro-ikomeye-yo-gutegura-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Lewis Mudge wa HRW yashinjwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu itangira ry'Icyunamo – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatangaje kuri Twitter ku wa 6 Mata 2023, itariki ikoreshwa n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bayihuza n'uburakari bukomoka ku ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana.

    Ibyo bituma bafata Jenoside nk'aho itateguwe, mu gihe bizwi ko yateguwe igihe kirekire ndetse ikagerageza mu bice bitandukanye by'igihugu, kugeza kuri karundura muri Mata 1994.

    Kuba umugambi wa Jenoside warateguwe byatumye kuyishyira mu bikorwa byihuta, ku buryo nko ku wa 7 Mata 1994, umunsi Jenoside itangira, Abatutsi biciwe ahantu 24 mu turere 13 mu ntara zose. Mu cyumweru cyo ku wa 7-14 Mata, biciwe ahanu 84 harimo Kiliziya n'insengero zirenga 30, mu minsi ijana hicwa Abatutsi basaga miliyoni imwe.

    Nyamara mu butumwa Lewis Mudge yanditse kuri Twitter kuyi uyu wa Kane, yagize ati “Ibitekerezo byacu uyu munsi no mu byumweru biri imbere, tubyerekeje ku babuze abo bakundaga muri Jenoside yo mu 1994. Ubwo bugizi bwa nabi bwasembuwe ku wa 6 Mata, mu myaka 29 ishize, bukomeje kugira ingaruka no guteza ububabare kugeza uyu munsi. Benshi bakomeje gutegereza ubutabera no kubazwa inshingano.”

    Ni imvugo itagaragaramo na hamwe ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo avuga ko ari ubugizi bwa nabi.

    Ni ibikorwa bihura n'iby'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga baterana ku wa 6 Mata, bagakora ibyo bita “kwibuka bose”. Abo usanga banavuga ko habaye Jenoside ebyiri, bitandukanye n'ihame mpuzamahanga ryemejwe n'Umuryango w'Abibumbye ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubutumwa bwa Lewis Mudge kandi bunengwa cyane ko bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, hashingiwe ku ifoto yahisemo gukoresha, igaragaza abasirikare ba Leta yakoze Jenoside, Interahamwe n'abari bamaze kuyigiramo uruhare, ubwo bari mu mihanda bahunga, nyuma yo kumeneshwa na FPR Inkotanyi yari imaze kubohora u Rwanda.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yandise kuri Twitter ko ari ibyo kwamaganwa, kuba ari icyo yahinduye “uburenganzira bwa muntu” avuga ko aharanira.

    Despicable.

    This is what 'human rights' has become for these soulless cynics. pic.twitter.com/amHuhD74Ls

    — Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) April 6, 2023

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Roth yahinduye HRW ikintu kidaharanira uburenganzira bwa muntu, n'umuryango “uhakana byeruye ndetse ugapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

    This awful and cynical tweet by @LewisMudge:

    (1) posted on a wrong day used by genocide deniers for their “commemoration”,

    (2) in which Mudge refuses to name the victims of the 1994 genocide; and

    (3) illustrated by a picture of a wave of Hutu refugees, among which genocide… https://t.co/s4UGIPI5E0

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) April 7, 2023

    Umuryango Human Rights Watch wakomeje kunengwa kubogama ku Rwanda n'abayobozi barwo, n'ingingo zose zireba Abanyarwanda, mu gihe cyose umaze uyobowe na Kenneth Roth kuva mu 1993.

    Byageze aho mu 2017, Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda isaba Guverinoma “kongera gusuzuma amasezerano y'imikoranire n'uyu muryango, ku buryo ibikorwa bigayitse bikomeje kuwuranga mu guharabika isura y'u Rwanda n'Abanyarwanda bitakomeza gukorwa hashingiwe cyangwa hitwajwe ayo masezerano atanakurikizwa”.

    Hari nyuma yo gusohora raporo HRW yise “All Thieves Must Be Killed”, ugenekereje mu Kinyarwanda ni “abajura bose bagomba kwicwa”.

    Iyo raporo yavugaga ko hari abantu 37 bishwe n'abapolisi, abasirikare, inkeragutabara cyangwa DASSO, mu turere twa Rubavu na Rutsiro. Nyamara mu iperereza ryakozwe na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, ryagaragaje ko atari byo kuko yasanze hari abantu barindwi bavugwaga ko bishwe n'abasirikare kandi bakiriho.

    Mu mwaka ushize ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira Inama y'abakuru b'ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, HRW yasohoye raporo ishinja u Rwanda gufata abantu bamwe bagakurwa mu muhanda, bakajyanwa mu bigo bafungirwamo, ibintu bitari bifite ishingiro.

    Muri Mutarama 2023, Roth yongeye kugaruka cyane mu itangazamakuru bitewe n'icyemezo Kaminuza ya Harvard iherutse gufata cyo kwanga ko uyu mugabo ahabwa akazi ko kuzajya afasha mu bushakashatsi, gutanga amasomo ndetse n'ibiganiro ku banyeshuri biga mu ishuri ry'iyi kaminuza ryigisha ibijyanye n'imiyoborere, Harvard Kennedy School.

    Yanenzwe ko afite imyitwarire idakwiye, kubera ukuntu yagiye akunda kwibasira Israel ndetse ntahweme no kubigaragaza kuri Twitter, akayishyira mu bihugu birimo ikandamizwa ry'abantu n'ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, kimwe n'ibindi bihugu nka Angola, Colombia, Turikiya na Zimbabwe.

    Mu bihe bitandukanye kandi uyu muryango washinjwe kwitwaza kunenga bamwe ngo ukunde ubone inkunga mu bandi, harimo aho mu 2009 washinjwe kujya gusaba inkunga muri Arabie Saoudite, witwaje ko ugira uruhare mu guhangana n'abashyigikiye Israel, muri icyo gihe batacanaga uwaka.

    Wanashinjwe guceceka iyo bigeze ku byaha bikorwa n'ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihugu zagabyemo ibitero kimwe n'ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw'isi, ahubwo amaso bakayahanga Afurika n'ibindi bihugu bimwe, ari nabyo bibabesha inkunga bakoresha.

    Lewis Mudge wa HRW yashinjwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku munsi w'itangira ry'Icyunamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lewis-mudge-wa-hrw-yashinjwe-gupfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-itangira-ry

  • Mutesi Jolly yakebuye benshi, Jimmy Gatete na Mukansakanga batanga umukoro #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yasabye abantu kwirinda imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yatanze urugero rw’amwe mu magambo abantu badakwiye gukoresha, Jimmy Gatete we yatanze umukoro wo kubaka umuryango aho buri wese azajya abana n’undi mu mahoro.

    Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023, u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu butumwa bwa Mutesi Jolly yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi abantu bareka kuyiha indi nyito kuko ari “Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Ati “Ntibavuga intambara, Ntibavuga ibyago, Ntibavuga amahano, Ntibavuga Jenoside y’Abanyarwanda. Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Umukinnyi wa filime, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonke yasabye abantu kwirinda imvugo zibiba urwango n’izikomeretsa.

    Ati “Twibuke Twiyubaka, dukundane, dushyire hamwe, kandi twirinde imvugo z’urwango, imvugo zikomeretsa n’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
    #Kwibuka29.”

    Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Mukansanga Salima yibukije urubyiruko ko ari inshingano za rwo kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside.

    Ati “Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni igihe gikwiye cyo gutekereza ku nzangano zasenye zikanashyira mu mwijima iki gihugu. Ni inshingano zacu nk’urubyiruko kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside.”

    Umunyamakuru Nkusi Arthur, yavuze ko buri wese akwiye guhanira ko Jenoside itazongera ukundi.

    Ati “abarenga miliyoni barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazira uko bavutse. Uyu munsi twese hamwe nk’igihugu mu bumwe, twibuka ubuzima bw’inzirakarengane bwatwawe kandi tuvuga ko bitazongera ukundi.”

    Rutahizamu Jimmy Gatete wakanyujijeho muri ruhago, yasabye kutazibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hubakwa umuryango udafite ikintu na kintu utandukaniyeho.

    Ati “Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, reka twibuke ubuzima bwabuze kandi duharanire Isi y’amahoro. Reka twubake umuryango aho buri wese ashobora kubana n’abandi mu mahoro tutitaye ku byo batandukaniyeho. Ntituzigere na rimwe twibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi. # Kwibuka29”

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu minsi 100 gusa yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane bw’abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

    As we Commemorate Genocide against the Tutsi in 1994, it is indeed the right time to reflect on depth of the hatred that destroyed and brought this county to darkness. It’s our sole responsibility as Rwandan youth to build The genocide-free Rwanda. #Kwibuka29 pic.twitter.com/S6IfnHTzb3

    — Salima Rhadia Mukansanga (@RhadiaSalma) April 7, 2023

    Ntibavuga intambara,
    Ntibavuga ibyago,
    Ntibavuga amahano
    Ntibavuga Genocide y’abanyarwanda

    Bavuga Genocide yakorawe Abatutsi.

    They don’t say Rwandan Genocide,
    The war that happened in Rwanda,
    The Rwandan conflict,

    N:B it’s the 1994 Genocide against the Tutsi. #Kwibuka29

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) April 7, 2023

    Twibuke Twiyubaka , Dukundane,Dushyire hamwe,
    kandi twirinde imvugo z’urwango, imvugo zikomeretsa n’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. #Kwibuka29

    — claptonkibonge (@claptonkibonge) April 7, 2023

    On the 29th anniversary of the genocide against the Tutsi, let us remember the lives lost and strive for a peaceful world. Let us create a society where everyone can coexist in harmony, irrespective of their differences. May we never forget the atrocities committed . #Kwibuka29

    — JIMMY GATETE (@_jimmygatete10) April 7, 2023

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/mutesi-jolly-yakebuye-benshi-jimmy-gatete-na-mukansakanga-batanga-umukoro