Blog

  • Ufite amafaranga baramurasaga, utayafite bakamutema- Ubuhamya bwa Mwizerwa warokokeye i Ruhanga – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu barokokeye i Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, Akararere ka Gasabo, ahari Urusengero rw'Abangilikani [EAR Ruhanga]. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, yari yararangije amashuri abanza.

    Mwizerwa yatanze ubuhamya kuri uyu wa 7 Mata 2023, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo ndetse n'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko mu 1992, ari bwo mukuru we na nyirarume bagiye kwifatanya n'ingabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu.

    Tariki 7 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, hari umuhungu wazindukiye iwabo mu gitondo, ababwira ko batarara.

    Ati 'Twamenye ko indege ya Habyarimana yaraye ihanuwe tubibwiwe n'umuhungu wazindukiye mu rugo mu gitondo, witwaga Gatikiri, aza afite impiri irimo imisumari aratubwira ati umva ko mwigenje noneho uyu munsi baduhanuriye 'Umubyeyi' ntimurara.'

    Umuryango wa Mwizerwa wari utuye hafi y'amashuri abanza y'i Ruhanga, ku buryo hari impunzi nyinshi zigera ku bihumbi bibiri zahahungiye.

    Ati 'Twafashe icyemezo cyo kujya kubana n'izo mpunzi. Tugezeyo Interahamwe z'aho twari dutuye zazanye lisiti y'abantu bo mu rugo bose, zigahagarara kuri buri muryango zihamagara, zibwira impunzi ngo nimutareka aba bantu ngo tubice, namwe tuzabica.'

    Tariki ya 7 Mata 1994, Abatutsi benshi batangiye guhungira mu rusengero rw'Abangilikani rwa Ruhanga ariko muri icyo gihe bose babaga bavanze, ibitero byagiye biza bigasaba Abahutu kwitandukanya n'Abatutsi.

    Muri abo bantu kandi hari harimo abasore n'abagabo bafite imbaraga ndetse babaga bafite intwaro gakondo ku buryo Interahamwe zajyaga ziza kubatera bakirwanaho kugeza ubwo haje gufatwa umwanzuro wo kuhagaba ibitero bya gisirikare.

    Tariki ya 15 Mata 1994 nibwo haje igitero cy'abasirikare bavuye i Kanombe bafatanyije n'interahamwe, bica Abatutsi basaga 15 000 muri uru rusengero

    Mwizerwa ati 'Twabyutse dusanga aho twararaga huzuye abasirikare bagose, noneho bongeraho na za Nterahamwe zavuye muri komine enye. Twumvaga ari ibisanzwe, dutera amabuye nk'uko bisanzwe ariko mukanya gato hahita haza kajugujugu ya Gisirikare.'

    'Yatangiye kuturasamo amasasu, tubona birakomeye ariko hashize akanya gato iragenda [iyo ndege ya gisirikare], ariko wagira ngo ni nk'ikimenyetso yari ibahaye ngo baturase, nibwo twamenye ko hari abasirikare benshi, baraturasa, bamwe bajya mu rusengero abandi bajya mu mashuri babarasiramo.'

    Mu rusengero rwa EAR Ruhanga, hari harimo abantu benshi ku buryo izo nterahamwe n'abasirikare babarashe nyuma bajya mu mirambo bayivanamo bayirunda ukwayo kugira ngo barebe ko hari abarokotse nabo bicwe.

    Abari barokotse bari muri iyo mirambo batondeshejwe imirongo ibiri, aho umwe wajyagaho abantu bafite amafaranga undi ukajyaho abatayafite.

    Mwizerwa ati 'Iyo mirongo ibiri, iyo wabaga ufite amafaranga wahagararaga ku murongo bari bukurase, waba utayafite ukajya ku wo baragutema. Njye rero nta mafaranga nari mfite ariko Imana irinda umuntu ifite uko imurinda.'

    'Nagize amahirwe, naratinyaga cyane, naravugaga nti ndiruka bandase ariko ntabwo ndahagarara ngo banteme. Mbona umu-Mama wari ufite amafaranga 1000 mu ntoki ahetse umwana ndagenda muhagarara imbere.'

    'Barambaza bati wowe ufite amafaranga, ndababwira nti Mama arayafite, ahita yishyura, iyo yishyuraga barayatanguranwaga, bahita bamurasa. Mperuka ibyo kuko nahise nta ubwenge, ngwa mbere ye.'

    Mwizerwa avuga ko icyo gihe hari mu masaha ya Saa Yine za mu gitondo ku buryo yaje kugarura ubwenge nka Saa Munani.

    Avuga ko yarokotse ari kumwe n'abandi bantu bagera muri 40, icyo gihe baza gusigarana amahitamo abiri arimo ayo kujya kuri CND cyangwa se bakajya i Rwamagana, ahari umusirikare ufite ipeti rya Majoro, akabakiza.

    Mukuru we na Mama we bishwe areba

    Kugira ngo agere kuri CND byaje kuba ikibazo gikomeye kuko mu nzira yaje gutandukana n'abo bari kumwe, aza no kugera kuri bariyeri y'Interahamwe akazibeshya ko ari 'Umuhutu', ko Se yari Umuhutu nyina akaba 'Umututsi'.

    Icyo gihe ngo nibwo bishe mukuru we witwaga Egide, amureba n'amaso ye ariko abura icyo akora ndetse na Mama umubyara bamwishe areba n'amaso.

    Ati 'Wa muntu umwe wishe mukuru wanjye yari anzi, ariko arambona aranyihorera, barandetse ndagenda nyuma arankurikira, araza arambaza ati ukabeshya nkureba? Ubona ntakuzi? Nti ndabizi ko unzi ariko niba ushaka kunyica, unyice.'

    'Aramfata anjyana mu gace k'iwacu […] Mama twarahahuriye bamuzanye kumwica nanjye uwo mugabo anzanye, tuhageze arambwira ati uriya ninde? Ndamubwira nti ni Mama. Ati reka duhagarare turebe rero.'

    'Turahagarara, turareba. Baramubaza bati nta kindi wongeraho? ati nta cyo, icyakora mpa umwanya mbanze nsenge, arasenga, haza undi mugore aravuga ati ibi bitenge ni bishya mwibimwicana, barabimwambira. Baramwica.'

    Yakomeje agira ati 'Barangije, umugabo twari kumwe arandeba ati ariko wowe umuntu bica nyoko ureba, ubundi wowe ntiwapfuye? Ati genda uzicwe n'abandi.'

    Mwizerwa avuga ko yagiye ahantu mu itongo amaramo icyumweru, aza kujya ku mugiraneza wari waramwigishije aramuherekeza amugeza i Nyagasambu hafi y'Inkotanyi, abonana nazo ziramurokora.

    Mwizerwa yageneye ubutumwa bukomeye urubyiruko

    Mu 2006, Mwizerwa yabonye amahirwe yo kujya mu mahugurwa muri Afurika y'Epfo, aho abo yahuraga nabo bose babona ko ari Umunyarwanda bakamuvugiriza induru.

    Ati 'Ngezeyo, ahantu nerekanaga pasiporo yanjye, bati ni ba Banyarwanda b'abicanyi bakoze Jenoside! Ngeze aho nkajya ntinya kuyerekana nkajya nyihisha.'

    Nyuma y'imyaka umunani [mu 2016] yaje kujya muri Singapore asanga uburyo Isi izi u Rwanda byarahindutse.

    Ati 'Twari urubyiruko rurenga ibihumbi bine, dutanga pasiporo twese ngo tudatoroka, hanyuma nimugoroba turimo kurya bazana pasiporo yanjye barampamagara ngo 'Mwizerwa Eric' wo mu Rwanda kwa Kagame, wowe akira pasiporo yawe, turabizi mwebwe, turabizeye.'

    Yakomeje agira ati 'Byanyongereye icyizere, iyo myaka yose […] byatumye abantu bashaka kumenya u Rwanda, baranshaka, icyubahiro nari mfite kirahinduka, mbibyaza n'umusaruro abantu bakajya baza kunsura mu Rwanda kenshi, byatumye nshinga ikigo cy'ubukerarugendo, ubu ninjye ubakorera nkabungukamo.'

    Mwizerwa yashimiye by'umwihariko Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse n'abagize ubutwari bwo guhisha Abatutsi bari bari mu kaga ndetse by'umwihariko n'abanze kwijandika mu kwica.

    Avuga ko aya mahoro igihugu gifite atizanye gusa ahubwo hari abatanze ibitambo kugira ngo aboneke bityo abariho ubu bagomba guharanira kuyarinda.

    Ati 'Ndabwira urubyiruko, aya mahoro dufite, uyu mutekano […] ntabwo ari Manu yavuye mu Ijuru nk'imwe y'Abanya-Israel ntan'ubwo ari abanyamahanga bafashe impano ngo bayiduhe, iki gihugu uko kimeze.'

    'Ndabasaba rero ko mwadufasha ibi tukabisigasira, tukarwanya ingengabitekerezo ibi ntibizongere, ngira ngo abo twabanye mu mateka amwe, mbasabe twibuke twiyubaka.'

    Perezida Kagame yifashishije ubu buhamya bwa Mwizerwa, avuga ko hari aho byageze abantu bakisanga bagomba guhitamo hagati yo kuba abantu beza cyangwa se abanyakuri.

    Abatandukanye baje kwifatanya n’u Rwanda mu gutangiza ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere

    Mwizerwa Eric yagarutse ku majoro y’icuraburindi yanyuzemo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda baranzwe n'ubutwari, batsinda ibikomeye byari bibasumbirije babasha kwiyubakira igihugu 'gishya kibereye twese'

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mucyo Jean Regis


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ufite-amafaranga-baramurasaga-utayafite-bakamutema-ubuhamya-bwa-mwizerwa

  • #Kwibuka29: Harmonize yifatanyije nabanyarwa… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Haromize yasimbuje ibendera ry'u Rwanda ifoto ye maze agenera n'ubutumwa abanyarwanda bose.

    Mu butumwa bwe, Harmonize yasabye abanyarwanda gukomera, avuga ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Yagize ati 'Kwibuka Twiyubaka ku nshuro ya 29. #NtibizongereUkundi. Mukomere.'

    Ubu butumwa Harmonize abusangije abanyarwanda n'abanyatanzaniya nyuma y'iminsi mike yakiriye umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie muri iki gihugu, aho bari gukora ku mishinga y'indirimbo.

    Harmonize ni umunya-Tanzaniya akaba umwe mu bahanzi bakomeye mu karere ndetse no muri Afurika muri rusange.

    Uyu muhanzi aheruka mu Rwanda ndetse yerekanye ko yahakunze cyane ko yasize akoranye indirimbo na bamwe mu bahanzi baho, agasiga anasezeranyije abanyarwanda ko azagaruka kubataramira.

    Harmonize yifatanyije n'abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka

    Harmonize amaze iminsi yakiriye Bruce Melodie n'ikipe ye

    Ubutumwa bwa Harmonize ku banyarwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127893/kwibuka29-harmonize-yifatanyije-nabanyarwanda-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-ab-127893.html

  • #Kwibuka29: Iserukiramuco Ubumuntu rizitsa… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, umunsi Abanyarwanda n'inshuti batangiriyeho icyumweru cyo Kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 2023.

    Iserukiramuco rya 'Ubumuntu' ni ngarukamwaka. Rizabera ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku wa 5 Nyakanga 2023, Norrsken Kigali ku wa 13 Nyakanga, ku wa 14, 15 na 16 Nyakanga 2023 rizabera ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali no kuri L'Espace ku Kacyiru.

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, bavuga ko bashishikariza buri wese kuzitabira ibikorwa by'iri serukiramuco kugira ngo bazabe abahamya b'imbaraga z'ubuhanzi mu guhuriza hamwe abantu, n'uruhare rwabo mu gukira ibikomere no kongera kubana. Kuri iyi nshuro hisunzwe insanganyamatsiko ya 'Art of restoration'.

    Mu bihe bitandukanye 'Mashirika Performing Arts and Media Company' itegura iri serukiramuco yubakiye cyane ku nsanganyamatsiko zigarura ubuzima mu nkuru n'imikino itandukanye bakina, ariko kandi bafasha abakiri bato kumenya amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo.

    Ryatangiye gutegurwa ku ntego yo guhamagarira ubumuntu, no kwifashisha ubuhanzi ku Isi hose mu gutsimbataza ubumwe n'amahoro.

    Abahanzi bagaragara muri iri serukiramuco basabwa komora ibikomere by'ahahise, bifashishije inganzo mu rugendo rwo gukira neza.

    Biteganyijwe ko iri serukiramuco rizitabirwa n'abahanzi bo mu Rwanda, Nigeria, Espagne, Malawi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cameroon, u Burundi, Canada, Israel, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'abandi.

    Mu gutangiza iri serukiramuco ku mugaragaro, ku wa 5 Nyakanga 2023 hazaba ikiganiro n'itangazamakuru kizabera ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Ubugeni bushobora kongera kugarura ibihe byabayeho bimeze nk'ibiteye ubwoba n'ihahamuka mu buryo bw’amarangamutima mu mateka y'ikiremwamuntu, ku buryo izindi nzira cyangwa uburyo bucye bwakoresha mu gukora nk'ibyo.'

    Iri serukiramuco rikora ku ngingo zitandukanye z'ubuzima zamagana, ubuhunzi, ihohotera rishingiye ku gitsina, imvugo z'urwango n'indi myitwarire idahwitse.

    Ryatangiye mu 2015 riba ngarukamwaka, rikurikira iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ribera hanze kuri ‘amphitheater' ku Urwibutso rwa Kigali. Riba rigizwe na byinshi harimo imbyino, ibiganiro no gusura Urwibutso.

    Iri serukiramuco kwinjira aho ryaberaga nta kiguzi ku muntu uwo ari we wese, amikoro n'ubushobozi babikura mu bufasha n’inkunga babona. 

    Ni ku nshuro ya munani iri serukiramuco rigiye kuba, rizabera ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri L'Espace n'ahandi 

    Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda agaragaza ko ubuhanzi bufite ubushobozi bwo kongera kugarura ibihe byabayeho 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127887/kwibuka29-iserukiramuco-ubumuntu-rizitsa-ku-ruhare-rwubuhanzi-mu-komora-ibikomere-127887.html

  • Umukinnyi wa film Kibonke Clapton yageneye ubutumwa abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka abazize jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa film Kibonke Clapton yageneye ubutumwa abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka abazize jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.

    Mu gihe u Rwanda n'isi yose byinjiye mu gihe cyo Kwibuka no kuzirikana abazize Jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994, Kibonke Clapton nawe yageneye ubutumwa abanyarwanda bose.

    Yagize ati 'Twibuke twiyubaka, dukundane, dushyire hamwe, kandi twirinde imvugo z'urwango, imvugo zikomeretsa n'imvugo zipfobya Jenocide yakorewe abatutsi'.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-film-kibonke-clapton-yageneye-ubutumwa-abanyarwanda-bose-muri-iki-gihe-cyo-kwibuka-abazize-jenocide-yakorewe-abatutsi-mu-1994/

  • Nshobozwabyosenumukiza na Salima Mukansanga bageneye ubutumwa urubyiruko muri icyi gihe cyo kwibuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Salima Mukansanga, umusifuzikazi mpuzamahanga mu mupira w'amaguru ,na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson usanzwe ukinira ikipe ya APR Basketball Club bageneye ubutumwa urubyiruko muri icyi gihe hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abanyarwanda n'Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka inzirakarengana z'Abatutsi barenga miliyoni imwe bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abantu batandukanye bagiye bagenera ubutumwa abanyarwanda bugamije kubakomeza muri ibi bihe bitoroshye.

    Ubutumwa bwa Salima Mukansanga

    Salima Mukansanga na Nshobozwabyosenumukiza bageneye ubutumwa urubyiruko, bubafasha gukomera muri ibi bihe
    Salima Mukansanga kuri Twitter yagize ati:'
    Mu gihe Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu byukuri ni igihe gikwiye cyo gutekereza ku bwimbitse bw'inzangano zasenye kandi zizana icyi gihugu mu mwijima. Ni inshingano zacu nk'urubyiruko rw'u Rwanda kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside'.

    Nshobozwabyosenumukiza nawe agira ati' Banyarwanda rubyiruko namwe bakunzi b'imukino wa Basketball. Muri ibi bihe hikomeye twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi dukomeze dushyire hamwe. Twibuke Twiyubaka, duharanire ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi'.

    Source : https://yegob.rw/nshobozwabyosenumukiza-na-salima-mukansanga-bageneye-ubutumwa-urubyiruko-muri-icyi-gihe-cyo-kwibuka/

  • Haruna Niyonzima yageneye ubutumwa aba siporotive bose muri iki gihe cyo kwibuka abazize jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda n'isi yose bikomeje kwibuka no kuzirikana abazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, Haruna Niyonzima nawe yageneye ubutumwa aba siporotive bose.

    Muri ubu butumwa yageneye aba siporotive yakomeje gushimangira ko gusenyera umugozi umwe ari uburyo bwiza bwo kurwanya ingenga bitekerezo ndetse no kwirinda gupfobya Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/haruna-niyonzima-yageneye-ubutumwa-aba-siporotive-bose-muri-iki-gihe-cyo-kwibuka-abazize-jenocide-yakorewe-abatutsi-mu-1994/

  • Ubutumwa Harmonize yageneye Abanyarwanda mu gihe cyo Kwibuka #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Tanzania wanditse izina no muri Afurika, Harmonize yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho yabasabye gukomera.

    Ni mu gihe u Rwanda kuri uyu wa Gatanu rwatangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

    Mu butumwa Harmonize yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yakoresheje amagambo 3; “Remember – Unite – Renew” maze munsi yayo akomeza asaba Abanyarwanda gukomera.

    Ati “Ntibizongera kubaho, mukomere. #Kwibuka29”

    Uretse ibi, uyu muhanzi kandi yafashe ifoto yamurangaga kuri Instagram (profile picture) ayisimbuza ibendera ry’u Rwanda.

    Muri Mutarama uyu mwaka uyu muhanzi yari mu Rwanda aho yavuze ko nyuma ya Tanzania no mu Rwanda ari iwabo. Yakoranye indirimbo na Bruce Melodie yitwa “Totally Crazy”.

    Harmonize yifatanyije n’Abanyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/ubutumwa-harmonize-yageneye-abanyarwanda-mu-gihe-cyo-kwibuka

  • RDC: Havumbuwe imirambo y'abiciwe mu murima bari guhinga #rwanda #RwOT

    Imirambo y'abasivili barindwi yabonetse muri Segiteri ya Rwenzuri mu gace ka Beni muri Repubulika Iharanira Demokari ya Congo, gakunze kwibasirwa n'umutwe wa ADF umaze kwica abasivile benshi

    Iyi mibiri yabonetse kuri uyu wa kane tariki ya 7 Mata 2023 muri Lokarite ya Alungupa, muri Segiteri ya Ruwenzori, mu birometero 9 uvuye ku muhanda wa Beni-Kasindi muri Kivu ya Ruguru.

    Aya makuru yemejwe kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mata 2023, na Isaac Nyonyi usanzwe ari Perezida w'umuryango utegamiye kuri Leta witwa 'Action pour la paix en Afrique'.

    Yavuze ko iyi mibiri yabonetse ku wa Kane ejo hashize, yarangiritse cyane, bikaba bikekwa ko ari iy'abahinzi biciwe mu mirima yabo aho bikekwaho kuba ari ADF yabishe mu gitero giheruka kuba ku Cyumweru tariki 02 Mata 2023.

    Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu arasaba ko abayobozi ba gisirikare bongera irondo ry'imirwano muri aka gace karere kugira ngo bakurikirane inyeshyamba za ADF zikomeje kuhidegembya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-havumbuwe-imirambo-y-abiciwe-mu-murima-bari-guhinga

  • Rulindo: Hibutswe amateka y'Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo barimo n'ababaga bakiri bazima – #rwanda #RwOT

    Ni ubuhamya bwatanzwe kuri uyu wa 7 Mata mu Murenge wa Shyorongi mu Kagari ka Rwahi, ahatangirijwe icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mukakibibi Epiphanie warakokeye ku mugezi wa Nyabarongo yavuze ko abenshi bicwaga babanje gucunaguzwa.

    Agira ati “Twarahizwe ku itariki ya 6 Mata 1994 indege ikimara kugwa mu muryango wanjye twari barindwi ariko hasigaye babiri. Twirukankaga mu rufunzo wagera hano ku mugezi wa Nyabarongo bakakubwira ngo wicukurire icyobo bakwice bagutemo, wavuga ko nta gisongo cyo gucukura ufite, bakakubwira ngo mucukurishe amazuru yanyu”.

    'Nirukankanaga umwana mu mugongo nkarara mu rufunzo, inzara iratwica, ndetse kubera kwihisha igihe kinini amavi yageze aho arafatana kugenda biranga, ugakambakamba kandi uhetse n'umwana. Icyatubabaje ni uko hari abajugunywagamo ari bazima.'

    Kamizikunze Alphonse na we warokokeye kuri Nyabarongo, yavuze ko mu bajugunywaga muri uyu mugezi hari ubwo babaga biyumvamo imbaraga zo kwambuka mu Karere ka Kamonyi ariko bagera ku mwaro bagasanga babatagatanze. Ibyo ngo byatumaga hari abaguma mu mazi igihe kinini imbaraga zabashirana bagatembanwa n'amazi.

    Asoza ashima abagize uruhare mu kurokora Abatutsi bahigwaga ndetse ashimangira ko hari amashami yavutse ku miryango yarokotse ndetse batangiye kwiyubaka mu myaka 29 ishize.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, ashimangira ko nk'ubuyobozi bakomeje gufata mu mugongo abarokotse Jenoside kandi ko bashyize imbere gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge hagamijwe guhangana n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Mu Karere ka Rulindo hari inzibutso icyenda zishyinguwemo imibiri 19.141 ariko zizasigara ari esheshatu nyuma yo kuzihuza.

    Urwibutso rwa Rutonde rushyinguwemo imibiri 617 rwubatswe mu rwego rwo gusegasira amateka yabereye ku mugezi wa Nyabarongo nubwo hari imbaga y'abajugunywe mu mugezi bitazwi umubare wabo.

    Umugezi wa Nyabarongo watembanye abantu benshi muri 1994

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo amaze gushyira indabo mu mugezi, yunamiye inzirakarengane Abatutsi bajugunywemo

    Mukakibibi Epiphanie watanze ubuhamya, ajugunya indabo mu mugezi ngo azirikane abo bahiganwaga na we bajugunywemo

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith afatanya n’abandi bayobozi gucana urumuri rw’ikizere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-hibutswe-amateka-y-abatutsi-bajugunywe-muri-nyabarongo-barimo-n-ababaga

  • Wairimu Nderitu yasabye ubufatanye mu guhangana n'imvugo z'urwango zihembera Jenoside – #rwanda #RwOT

    Wairimu Nderitu, yagaragaje ko imyaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kwimakaza ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge, yamagana abayipfobya.

    Ni mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru wa Africarenewal, Zipporah Musau. Yavuze ko u Rwanda rufatanyije na Loni hatanzwe ubutabera ku bagize uruhare muri Jenoside.

    Muri uko gutanga ubutabera yagarutse kw'itangizwa ry'urubanza rw'Umuterankunga mukuru wa Jenoside akaba n'umwe mu batangije radiyo ya RTLM, Félicien Kabuga nyuma y'imyaka 27 yari ishize yihishahisha.

    Nderitu ati 'Gukurikirana abanyabyaha bakaryozwa ibyo bakoze ni intambwe nziza muri ibi bihe bya nyuma ya jenoside. Ni intambwe ariko tutabona mu nguni zose aho tukibona ibikorwa by'ubugizi bwa nabi b'imvugo z'urwango, bigafatwa nk'ibisanzwe.'

    Yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwateye iyo ntambwe, hakiri imbogamizi zijyanye no gukurikirana abantu bose bagize uruhare muri jenoside cyane cyane abo ku rwego rwo hasi.

    Nderitu yagarutse ku bikorwa by'ubugizi bwa nabi bikigaragara mu bice bitandukanye by'Isi ku buryo hatagize igikorwa bishobora kongera gutiza umurindi ibikorwa biganisha kuri jenoside.

    Bimwe mu bikorwa ngo bituma ubugizi bwa nabi bwiyongera ni umuco wo gudahana, imvugo z'urwango zibasira abantu bamwe, ivangura rishingiye ku gitsina n'ibindi.

    Agaragaza ko hashyizweho ingamba zitandukanye zigamije kurwanya ibikorwa byatuma jenoside zakongera kuba, binyuze mu guhoshya amakimbirane, kwimakaza ubuyobozi bwiza, kubahiriza amategeko n'uburenganzira bwa muntu n'izindi.

    Ati 'Kurwanya jenoside ni inshingano za buri wese. Ntabwo intego twihaye zagerwaho tudafatanyije. Abagize igihugu, akarere imiryango mpuzamahanga, sosiyete sivile n'abantu ku giti cyabo twese tugomba gutanga umusanzu mu kurwanya ko byakongera kuba ahandi.'

    Abajijwe icyo bari gukora mu kwirinda ko abaturage bazongera kunyura mu bihe bya jenoside, Nderitu yavuze ko bakomeje gushyira imbaraga mu kugaragara ibikorwa byose bishobora gutuma jenoside ibaho n'aho biri kubera kugira ngo birwanywe.

    Nderitu yagaragaje ko impamvu ahora yitsa ku kurwanya imvugo zihembera urwango n'izitesha agaciro abantu ari uko izo mvugo zakoreshejwe n'abateguraga jenoside bakambura ubumuntu Abatutsi, ari byo byatumye u Rwanda ruhura n'akaga mu 1994.

    Ati 'Biswe inyenzi, bitwa inzoka, bamburwa ubumuntu, bagirwa inyamaswa ari nako bisakazwa no mu itangazamakuru. Abantu benshi bizeye izo mbwirwaruhame, Abatutsi bafatwa nk'abatagira agaciro hanyuma y'abandi bose.'

    'Ubwo umugambi wo gutsemba Abatutsi washyirwaga mu bikorwa abaturage bijanditse muri ibyo bikorwa bari baramaze gutegurwa mu mutwe bumva ko bari gukora ibikwiriye. Izi ni zo mvugo z'urwango mbi cyane zakoreshejwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside.'

    Yagaragaje ko niba abantu bashaka kurwanya jenoside mu buryo bwose bagomba guhera ku kwamagana izo mvugo aho zagaragara hose kuko 'izo imvugo z'urwango zishobora gutuma habaho ibyaha ndengakamere.'

    Yerekanye ko abantu bagomba kurwanya abahakana jenoside bivuye inyuma kuko imvugo bakoresha zuzuye uburozi, zikagira uruhare mu kudindiza amahame y'ubwiyunge, bikongera ihungabana ndetse bigatuma mahoro arambye atagerwaho.

    Ati 'Guhakana jenoside yakorewe Abatutsi byasakajwe mu baba mu mahanga cyane cyane mu bice abayigizemo uruhare batakurikiranywe baba. Imvugo z'urwango ziri kwiyongera hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga.'

    'Tugomba kuzirwanya twivuye inyuma niba dushaka kugera ku ntego z'uko ko nta handi jenoside zalongera kuba.'

    Yagaragaje ko ibiro bye byashyizeho gahunda yo kurwanya izo mvugo zamuritswe ku mugaragaro n'Umunyamabanga wa Loni Mukuru, Antonio Guterres mu 2019, zigakurikizwa mu nzego zose.

    Nderitu yasabye abantu guhangana n’abapfobya jenoside ndetse no guhangana n’imvugo zihemberea urwango nk’uburyo bwo kwirinda ko hari ahandi yaba

    Alice Wairimu Nderitu, yagaragaje ko bashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kuko ari byo bishobora gutuma jenoside yongera kuba mu gihe byaba bitarwanyijwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wairimu-nderitu-yasabye-ubufatanye-mu-guhangana-n-imvugo-z-urwango-zihembera