Blog

  • Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cyo kwerekana 'Hate Radio', umukino ushushanya RTLM muri Jenoside (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino ushushanya imikorere y'itangazamakuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko radiyo rutwitsi ya RTLM [Radio Télévision Libre des Mille Collines].

    Werekaniwe bwa mbere i Kigali muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mata 2023. Ni nyuma y'uko wari uherutse kwerekanirwa mu Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda riri i Huye mu Majyepfo.

    Ni umukino umaze gukinwa inshuro 211 mu bice bitandukanye by'Isi.

    Abayobozi batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame, abagize Guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, urubyiruko n'abandi bari bitabiriye iki gikorwa.

    Ukinwamo na Ntarindwa Diogène ukina ari Kantano Habimana; Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Bwanga Pili Pili ukina ari Valerie Bemeriki, Sebastien Foucault ukina ari Georges Ruggiu na Eric Ngangare ukina ari DJ witwa Joseph Gatsikira.

    Ntarindwa Diogène yavuze ko uyu mukino werekanwe mu Rwanda nk'igihugu cyakinwe ndetse cyanabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye ubaho.

    Yavuze ko indi mpamvu ikomeye yatumye bawereka Abanyarwanda ari ukugira ngo igihugu kibe igicumbi cyo kwamagana ibyabaye ku buryo bitazongera kuba ahandi.

    Ati “Ngendeye ku biri kuba mu Karere by'umwihariko mu gihugu cy'abaturanyi, nifuje ko u Rwanda rwaba igicumbi cya nyirantarengwa kuri ibyo bintu, imvugo z'urwango n'amacakubiri ntibihabwe intebe ahantu aho ariho hose. Uyu mwanya rero ni umwanya mwiza w'ubukangurambaga bwo kwamagana imvugo z'urwango.”

    Ntarindwa yavuze ko uyu mukino wabanje gukinirwa muri Kaminuza y'u Rwanda ahari hateraniye abanyeshuri ba UR-Huye n'abo muri IPRC Huye.

    Ati “Byari ngombwa ko abato bamenya, ntabwo warwanya ikintu utakimenye. Abato turabasaba kugira ishyaka ryo kumenya amateka yacu, amabi n'ameza. Amabi kugira ngo tuyirinde.”

    “Hanyuma n'icyo nakwita ishyaka ryo guharanira ko iki gihugu gihore kiba igicumbi cyo kugira ngo n'ibindi bihugu bya Afurika, kugira ngo ubwo twabinyuzemo duharanire ko bitazaba ku bandi.'

    Sebastien Foucault we yasobanuye ko uyu mukino ugamije kugaragariza abantu uko imvugo z'urwango n'amacakubiri zitangira, uburyo zikorwamo n'uko zigira ingaruka zikomeye.

    Ati “Uku kwangisha abantu abandi natwe twarabigize mu Budage. Intego yacu rero ni ukwigisha abakiri bato ngo bumve uko izi mvugo z'urwango zikora ndetse n'uko bashobora kuzirwanya.”

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimama Jean Damascène, yavuze ko itangazamakuru ryafashije cyane leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagaragaje ko kuva mu 1959, itangazamakuru ryabaye igikoresho cy'amashyaka n'ubutegetsi mu kwangisha Abahutu, Abatutsi.

    Ati “Gukoresha itangazamakuru mu kwigisha urwango ntibyatangiranye na RTLM, ni ibya cyera, amashyaka ya mbere yashinzwe mu Rwanda mu 1959, ni yo yatangije ibinyamakuru byigisha urwango. RTLM ifite aho yabivanye, ifite abakurambere bayo.”

    Minisitiri Dr Bizimana yibukije urubyiruko ko bakwiye kuvana amasomo muri aya mateka bagakunda igihugu, bakarwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside bagaharanira ishema ry'Igihugu n'ubuyobozi bwacyo.

    Urubyiruko rufite urugamba rukomeye rwo kurwanya imvugo z'urwango

    Bamwe mu rubyiruko bakurikiye uyu mukino, bagaragaje ko bafite urugamba rukomeye rwo kurwanya imvugo z'urwango n'amacakubiri rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Kalimpinya Queen yagize ati “Twarebye uyu mukino tuwigiraho nk'uko dusanzwe twigira ku bikorwa bitandukanye, ariko kureba uyu mukino tukumva imvugo z'urwango zakoreshwaga na RTLM, ni ikintu kiduhaye indi shusho tutari dusanzwe tubona.”

    Ambasaderi wa Congo Brazzaville unahagarariye Abadiplomate b'Ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, Guy Nestor Itoua, we yagize ati “Itangazamakuru rya mbere ya Jenoside ryashishikarije abantu kwica abandi nk'uko twabibonye byagenze kuri RTLM. Icyo nasaba ni uko abariho uyu munsi nabo bakoresha itangazamakuru mu kurwanya imvugo z'urwango.”

    Yakomeje agira ati “Uyu munsi amakuru arihuta binyuze mu itangazamakuru rigezweho, ndasaba abakiri bato guhaguruka.'

    Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, we yagaragaje ko kuri ubu imvugo zihembera urwango zimukiye cyane ku mbuga nkoranyambaga bityo hakwiye kubaho uburyo bwihariye bwo kuzirwanya.

    Abateguye iyi kinamico ya “Hate Radio' bavuga ko uburyo bwo kuyishyira ku mbuga zirimo YouTube burimo gutekerezwaho ariko bikazajyana no kubanza gusobanura uyu mukino.

    Soma:Imaramatsiko ku bikubiye muri Hate Radio, umukino wakiniwe bwa mbere mu Rwanda

    Madamu Jeannette Kagame ubwo yahabwaga ikaze kuri KCC aherekaniwe uyu mukino

    Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, ubwo we n’umugabo we Murangwa Eugene (uri iburyo) bageraga kuri KCC

    Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

    Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yari yitabiriye uyu mugoroba

    Mbere y’uko umukino utangira, herekanwa ubuhamya bw’abakinnyi bavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Muri KCC hari hubatswe icyumba kimeze nka studio za Radio

    Sebastien Foucault akina ari Georges Ruggiu

    Muri Studio za RTLM habaga harimo umusirikare waherezaga abanyamakuru ibyo bakeneye

    DJ witwa Joseph Gatsikira yacurangaga indirimbo zigezweho gusa

    Bahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi kandi bakabikora batebya, babyina ku buryo uwabumvaga yumvaga ko ari igikorwa gikwiriye

    RTLM yacurangaga indirimbo zigezweho gusa

    Aha Bwanga Pili Pili Kagabo aba akina nka Valérie Bemeriki

    Ntarindwa Diogène akina ari Kantano Habimana

    Dr Bizimana yagarutse ku buryo itangazamakuru na RTLM muri rusange byabibye urwango rwaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, yari yitabiriye imurikwa ry’uyu mukino

    Ambasaderi w’Agateganyo wa Kenya mu Rwanda, Philip Mundia Githiora, akurikiye uyu mukino

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yari yitabiriye

    Bwanga Pili Pili Kagabo ukina ari Valérie Bemeriki ari kumwe na Sebastien Foucault ukina ari Georges Ruggiu

    Ntarindwa Diogène yashimiye abagize uruhare kugira ngo uyu mukino werekanirwe mu Rwanda

    Eric Ngangare yakinnye ari DJ witwa Joseph Gatsikira.

    Bernard Makuza wahoze ari Perezida wa Sena aganira na Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana

    Umwanditsi Dimitrie Sissi Mukanyiligira yari yitabiriye uyu muhango

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, atanga ibitekerezo

    Umunyamakuru Albert Rudatsimburwa yatanze ibitekerezo bigaruka ku buryo muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zahindutse nka RTLM

    Umuyobozi wa BK Group, Béata Uwamaliza Habyarimana, yakurikiye uyu mukino

    Apotre Mignone Alice Kabera yari yitabiriye umuhango wo kwerekana uyu mukino ku nshuro ya mbere mu Rwanda

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, yakurikiye uyu mukino

    Abakinnye uyu mukino basobanuye ko babanje gukora ubushakashatsi bwimbitse bwabafashije kumenya uko abanyamakuru ba RTLM bitwaraga

    Ambasaderi Mandisi Bongani Mabut Mpahlwa wa Afurika y'Epfo mu Rwanda atanga ibitekerezo kuri uyu mukino

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yitabiriye-igikorwa-cyo-kwerekana-hate-radio-umukino

  • Ubushinwa bwakomeje gushotora bikomeye Taiwan,Amerika itanga umuburo #rwanda #RwOT

    Ubushinwa bwakoze ku munsi wa kabiri imyitozo y'amato hafi ya Tayiwani, mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera nyuma y'uruzinduko rwa Perezida Tsai Ing-wen muri Amerika mu cyumweru gishize.

    Imyitozo – Beijing yise “umuburo ukaze” kuri Taipei – yakoresheje indege n'amato mu kwerekana uko izazenguruka iki kirwa.

    Ku cyumweru, Tayiwani yavuze ko indege nyinshi z'Abashinwa zazengurutse icyo kirwa ku cyumweru, mu gihe amato icyenda nayo yahagaragaye.

    Igikorwa cyiswe “Inkota ihuriweho” na Beijing, kizakomeza kugeza ku wa mbere.

    Abayobozi ba Tayiwani barakajwe cyane n'iki gikorwa, maze ku wa gatandatu abashinzwe umutekano i Taipei bashinja Beijing kuba yarakoresheje uruzinduko rwa Madamu Tsai – aho yahuye n'umuvugizi w'Amerika, Kevin McCarthy – nk 'urwitwazo rwo gukora imyitozo ya gisirikare, ibangamira cyane amahoro, ituze n'umutekano mu karere “.

    Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko ku wa gatandatu, bumwe mu bwato bw'Ubushinwa bwarashe amasasu ubwo bwerekezaga hafi y'izinga rya Pingtan, aho Ubushinwa buhurira cyane na Tayiwani.

    Akanama gashinzwe ibijyanye n'inyanja ka Tayiwani kayobora abashinzwe umutekano ku nkombe, kasohoye amashusho yerekana bumwe mu bwato bwabwo bukingirije ubwato bw'intambara bw'Ubushinwa, nubwo butigeze butangaza ahantu byabereye.

    Muri aya mashusho, umusare ashobora kumva abwira ubwato bw'Ubushinwa abinyujije kuri radiyo ati: “Muri kwangiza cyane amahoro mu karere,ituze n'umutekano. Nyamuneka muhite muhindukira mugende. Nimukomeza, turafata ingamba zo kubirukana.”

    Taiwan yavuze ko imyitozo y'Ingabo z'Ubushinwa hafi y'iki kirwa yakomeje kuri iki cyumweru.

    Kuri iki cyumweru, minisiteri y'ingabo muri Tayiwani yavuze ko indege 71 za gisirikare z'Ubushinwa n'amato icyenda byambutse umurongo ntarengwa wa Tayiwani mu masaha 24 ashize.

    Uwo murongo n'uwashyizweho utandukanya Ubushinwa na Tayiwani.

    Abakozi bo muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Leta zunze ubumwe z'Amerika basabye Ubushinwa kutarakazwa n'inama yabereye muri Calfornia, basaba ko bahagarika ubushotoranyi.

    Umuvugizi wa Leta yavuze ko Amerika “ikurikiranira hafi ibikorwa bya Beijing” kandi ashimangira ko Amerika ifite “ibikoresho n'ubushobozi buhagije mu karere kugira ngo amahoro n'ituze biboneke byuzuze ibyo twiyemeje mu kubungabunga umutekano”.

    Perezida Biden yavuze kenshi ko Amerika izagira icyo ikora igihe Ubushinwa bwatera iki kirwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubushinwa-bwakomeje-gushotora-bikomeye-taiwan-amerika-itanga-umuburo

  • Imodoka yinjiye mu bari basohokeye ku mucanga ikomeretsa benshi #rwanda #RwOT

    Abantu benshi barimo Abongereza bagonzwe n'imodoka yinjiye mu mbaga y'abantu bari ku mucanga wa Tel Aviv,yica umwe, mu ijoro ryo kuwa Gatanu,tariki ya 08 Mta 2023.

    Ibi byabaye nyuma y'amasaha make abakobwa babiri bavukana bo mu Bwongereza biciwe mu “gitero cy'iterabwoba” cyabaye kuwa Gatanu.

    Byavuzwe ko abapolisi basanze abantu benshi bakomerekejwe n'imodoka yibirinduye kuri uyu mucanga wa Tel Aviv, muri Isiraheli, nyuma y'iki gitero cya kabiri.

    Imodoka yahinduye icyerekezo iva mu muhanda wo hafi aho yerekeza ku mucanga mu gitero cy'iterabwoba.

    Abapolisi baho bavuze ko ukekwaho kuba yaragabye iki gitero yarashwe.

    Byavuzwe ko ba mukerarugendo bakomeretse ari abo mu Bwongereza no mu Butaliyani, nkuko byemejwe n'abayobozi.

    Umutaliyani umwe yarapfuye mu gihe abongereza benshi bakomerekeye muri iki gitero.

    Uwapfiriye muri icyo gitero, abayobozi b'Ubutaliyani bavuze ko yitwa,Alessandro Parini w'imyaka 35 wari usanzwe ari umunyamategeko.

    Minisitiri w'intebe w'Ubutaliyani Giorgia Meloni yagaragaje “akababaro gakomeye anifatanya n'umuryango w'uwapfuye,abakomeretse, anifatanya na Leta ya Isiraheli kubera iki gitero yise icy'ubugwari cyahakorewe “.

    Minisitiri w'intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yasuye ahabereye icyo gitero maze ategeka ko hakongerwa abapolisi n'abasirikare mu kurwanya iterabwoba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/imodoka-yinjiye-mu-bari-basohokeye-ku-mucanga-ikomeretsa-benshi

  • Casimir afashijwe nabana yigisha yashyize ha… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu buto bwa Casimir yabaye muri Korali zitandukanye yaba aho yize nko muri Kaminuza y'u Rwanda n'aho yigishije mu bihe bitandukanye, nko muri TTC Save na Lycee Notre Dame de Citeaux aho akora ubu.

    Mu kiganiro na InyaRwanda yasobanuye byinshi birimo uko yiyemeje gutangira gukora umuziki wo ku giti cye, icyo yifuje kugarukaho mu ndirimo ye nshya anagenera ubutumwa abanyarwanda bari mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    InyaRwanda: Inkuru y'indirimbo mwashyize hanze ishingiye kuki?

    Casimir: Nk'uko izina ryayo ribivuga 'Kristu Ni Muzima', ni indirimbo yamamaza inkuru nziza y'izuka ry'umwami wacu Yezu Kristu. Amagambo ayigize akaba ashingiye kuri Bibiliya n'inyigisho za Kiliziya. Ni indirimbo nahimbye muri 2013, nyuma nongera kuyisubiramo muri 2019. Iyi ndirimbo nayikoranye n'abanyeshuri bibumbiye muri korari yitiriwe 'Holy Queen' muri Lycée Notre Dame De Citeaux, ishuri ryisumbuye rya Kiliziya Gatolika rifatanya na Leta kubw'amasezerano.

    Nkaba ndi umwe mu barezi muri iri shuri kandi uba hafi iyi korari by'umwihariko. Nyuma y'ubumenyi hamwe n'aba banyeshuri twahisemo kwifashisha impano zitandukanye z'umuziki, ngo twifurize abantu bose cyane cyane abakristu Pasika Nziza no gukangurira abandi banyeshuri gutinyuka bakagaragaza impano zabo hakiri kare, kugira ngo ababishoboye bose n'ababifite mu nshingano by'umwihariko kubafasha kuziteza imbere.

    InyaRwanda: Ko tubazi muri Korali mwiyemeje gutangira umuziki ku giti cyanyu gute?

    Casimir: Niyemeje gutangira umuziki ku giti cyanjye kugira ngo mbashe gutanga umusanzu wanjye muri muzika mu ruhando rw'abandi banyamuziki bo mu Rwanda ndetse no ku isi hose, kandi mbashe gutanga ubutumwa buba bukubiye mu ndirimbo.

    Kandi nk'umurezi mbonereho gufasha urubyiruko kwiga bashyira no mu bikorwa ibyo biga, nk'uburyo bugezweho mu kwiga no kwigisha. Nkaba mfite n'umushinga wo guteza imbere indirimbo z'abana kuko na bo bakeneye kwitabwaho babona indirimbo ziri ku rwego rwabo, na cyane ko turi mu gihe twimakaza kutagira uwo dusiga inyuma.

    Iyo urebeye indirimbo zikorwa usanga abana bo mu isi ya none bakeneye indirimbo ziri ku rwego rwabo haba mu rwego rwa muzika uzigize no ku butumwa zitanga, bityo bikabafasha kugenda batera imbere intambwe ku yindi aho guhera ku ndirimbo ziri ku rwego ruri hejuru cyane.

    InyaRwanda: Hirya y'ibyo ubundi ubuzima bwanyu bw’umuziki mwabutangiye ryari?

    Casimir: Nakuze nkunda umuziki kuva mu mashuri abanza. Naje kugira amahirwe yo kwiga mu mashuri yagiye amfasha kwiga isomo ry'umuziki no kuwukora binyuze mu matorero no muri korari. Nyuma kwiga ibijyanye no kwigisha nagize andi mahirwe yo guhabwa kwigisha umuziki no gushingwa korari aho nagiye nkora, byamfashije gukomeza kwihugura no gusangiza abanyeshuri ibyo nari nagiye niga.

    Ubu muri iki gihe ikoranabuhanga ryateye imbere mbona ubundi buryo bwo kugenda nihugura nkoresheje ikoranabuhanga rya murandasi. Ikindi cyamfashije ni ukugenda nigira kuri bagenzi banjye bafite byinshi bandusha muri muzika, nkaba nanabashimira cyane by'umwihariko ndashimira Fr. Jean Marie Vianney Ingabire fms wamfashije mu buryo bw'umwihariko ubu akaba ari umuyobozi wa Ecole des Sciences de Byimana.

    Nagiye kandi ndirimbana n'abahanzi ku giti cyabo ndetse n'itsinda rizwi nka Rwanda Catholic All Stars, no kuririmba indirimbo muri 'studios' zitandukanye nabyo bikaba byarakomeje kumfasha gukuza impano.

    InyaRwanda: Hirya y'umuziki Casimir uri muntu ki mu ncamake?

    Casimir: Kuri ubu mbarizwa I Kigali aho nigisha muri Lycée Notre Dame de Citeaux. Ndi umurezi wabyize mu mashuri yisumbuye muri TTC Save aho nakuye impamba ikomeye y'umuziki no kuwukunda kurushaho, nanabarizwa muri korari yaho yitwa Magnificat.

    Nyuma nkanahigisha mbere yo kujya muri kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'uburezi, aha naho nabashije kuba muri korari ndetse nitabira n'amarushanwa yo kuririmba nk'umuhanzi ku giti cye. 

    Mu kazi ko kurera nakoze kuva muri TTC Save, Collège Immaculée Conception Save n'aho ndi gukorera ubu hose nagiye mba nshinzwe na korari. Nkaba nshimira by'umwihariko abanyeshuri babarizwa muri Korali ya 'Holy Queen' yo muri Lycée Notre Dame de Citeaux twabashije gukorana indirimbo, hirya yo kuba ari abanyeshuri baba bafite amasomo abafata umwanya utari muto.

    InyaRwanda: Ni ubuhe butumwa bwihariye mwagenera abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994?

    Casimir: Muri ibihe byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndihanganisha by'umwihariko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mbabwira nti nimukomere. Ndakangurira buri wese guhaguruka tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ndasaba abahanzi bose gufatanya tukihatira gukora indirimbo zigisha urukundo no kubana mu mahoro aho kubiba urwango.

    Byongeye kandi kubemera Yezu Kristu, twemera ko yababaye cyane akemera kudupfira kugira ngo tubone umukiro, bityo turizera ko abacu bazize Jenoside yakorewe Abatusti babonye urumuri rwa Kristu wazutse nk'uko nabo babaye kandi ari inzirakarengane. Turasaba kandi ngo Yezu Kristu akomeze adutoze urukundo rwitangira bagenzi bacu maze dukomeze kwibuka twiyubaka, jenoside ntizongere kubaho ukundi. 

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘KRISTU NI MUZIMA’ YA CASIMIR

    “>

    Casimir Manirareba yakoze mu nganzo afatanije n’abanyeshuri yigisha babarizwa muri Korali ‘Holy Queen’, ashyira hanze indirimbo yise ‘Kristu ni Muzima’Yihanganishije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, asaba abahanzi kugira uruhare mu kogeza amahoro no mu isanamitima 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127915/casimir-afashijwe-nabana-yigisha-yashyize-hanze-indirimo-ya-pasika-yise-kristu-ni-muzima-v-127915.html

  • Yampano yatanze ubutumwa ku bakiri bato muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda Yampano yageneye ubutumwa bukomeye u Rwanda rw'ejo muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuhanzi Yampano yagize ati :' Ahahise ni ipfundo ry'ubumwe twe nk'u Rwanda rw'ejo twigiraho'.

    Ubu ni ubutumwa yatanze ku rubyuruko ko rukwiye kwigira ku mateka yaranze igihugu maze akababera isamo ku buryo Jenoside itazasubira ukundi mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/yampano-yatanze-ubutumwa-ku-bakiri-bato-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Biratangaje! Ku myaka 7 gusa yahanze indirimbo ihumuriza Abanyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoniwase Liliane ni umwana muto cyane ufite imyaka irindwi(7) gusa ,uyu mwana yaririmbye indirimbo nziza cyane ihumuriza Abanyarwanda bose.

    Indirimbo igira iti 'Hora Rwanda hora Rwanda, iterambere twagezeho turikesha ubumwe bw'abanyarwanda.'

    Uyu mwana yabwiye abana bose ko basaba ababyeyi babo kubasobanurira ibijyanye na Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 kugirango bayisobanukirwe nabo bakure barwanya amacakubiri.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-ku-myaka-7-gusa-yahanze-indirimbo-ihumuriza-abanyarwanda/

  • Inzu hafi 700 zigiye kubakirwa abarokotse Jenoside batishoboye – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'ishami rishinzwe ubudaheranwa bw'Abanyarwanda muri Minubumwe,, Uwacu Julienne, yabigarutseho mu Kiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye ku wa Kane tariki ya 6 Mata 2023.

    Uwacu Julienne yavuze ko gahunda yo gufasha abacitse ku icumu ikorwa mu byiciro bitandukanye birimo inkunga y'uburezi ihabwa benshi bari mu cyiciro cy'urubyiruko bahabwa amafaranga yo kwiga nayo kubatunga, Inkunga y'ubuvuzi itangwa kuri serivisi zitishyurwa na mituweri, Inkunga y'amacumbi ku batayafite, imishinga ibyara inyungu n'inkunga y'ingoboka.

    Yavuze ko nubwo bimeze bityo, hari ubwo mu gutanga izi nkunga usanga bikoranwa uburiganya bikaba byatuma itagera ku bakwiye gufashwa by'ukuri, hakaba abantu bazihabwa batazikwiye.

    Yagaragaje ko hari nk'abantu bashobora kuvuzwa indwara runaka kandi nyamara bari bafite ubwishingizi bwabafasha kwivuza, wenda bakaba bakishyurirwa make ariko ugasanga barabihishe, leta ikabishyurira ikiguzi cyose.

    Yagaragaje kandi ko ku bijyanye n'icumbi hubakirwa abantu badafite inzu zabo kandi badafite n'ubushobozi bwo kwikodeshereza, nubwo hari aho bagiye basanga bitarakozwe bityo.

    Ati “Hari aho twasanze umuntu yarubakiwe inzu atayikeneye kuko afite ahandi aba, inzu akayisiga mu cyaro akayikodesha cyangwa akayigurisha. Hari abantu usanga ari umuntu w'umusore wafashijwe kwiga Kaminuza akayirangiza akaba basha kubona aho akora ntabwo wamushyira mu bagomba kubona icumbi nk'umukecuru urwaye, udashobora kwibonera inzu.”

    Yavuze ko hari gahunda yo gukemura iki kibazo gishobora kubaho mu bice bitandukanye bitewe n'uburiganya cyangwa amarangamutima binyuze mu kuganira n'inzego zitandukanye ndetse n'imiryango iharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gushaka igisubizo.

    Hari kandi gushyirwaho gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga ku buryo abafashwa amakuru yabo yajya ahuzwa n'ibindi bigo binyuranye hagamijwe kugira ahagije aberekeyeho.

    Yavuze ko urebye inzu zubatswe guhera muri 1994 kugera muri 2012 zubatswe mu buryo bwihuse hakoreshejwe ibikoresho byo mu bushobozi bwari buhar, ku buryozitandukanye n'izubakwa uyu munsi.

    Ati “Mu kubaka hari ubwo twubakira abantu bashya, hari nubwo twubaka inzu nshya ariko twasenye iyo umuntu yahawe ugasanga idashobora gusanwa ahubwo ari ukuyisenya ugahera hasi. Imibare twavanye mu ibarura nitumara kuyisesengura nibo tuzaheraho mu ngengo y'imari y'umwaka utaha.”

    Yavuze ko hamaze gutoranywa icyiciro cy'inzu zigomba gusanwa zubatswe hagati ya 1994 na 2012, kandi hamaze gukusanywa amakuru y'abagomba gusanirwa inzu, nubwo itaraba ndakuka ku buryo yatangazwa.

    Gusanira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bizatwara asaga miliyari 11 Frw

    Uwacu Julienne yasobanuye impamvu inkunga igenerwa abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi izamo ibibazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzu-hafi-700-zigiye-kubakirwa-abarokotse-jenoside-batishoboye

  • Tariki 9 Mata 1994: Ingabo z'Abafaransa zatereranye abatutsi basigara mu maboko y'abicanyi #rwanda #RwOT

    Tariki ya 09 Mata mu 1994, Leta y'abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 9 mata 1994.

    1.Ingabo z'Abafaransa baje mu cyo bise ” Opération Amaryllis ” zateraranye Abatutsi mu maboko y'abicanyi

    Tariki ya 9 Mata, nibwo icyo Abafaransa bise ” Operation Amaryllis ” yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy'iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa n'abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane muri Kigali n'ahandi henshi mu gihugu, bicwa n'abasirikari n'Interahamwe. Izo ngabo z'Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo.

    Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy'indege cya Kanombe bahasize benshi babasigira Interahamwe.

    Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z'abasirikari b'Abafaransa zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira imbere y'ingabo z'Abafaransa.

    Imiryango yarimo abashakanye hagati y'Umufaransa n'Umunyarwanda barabatandukanije, abanze gutandukana barabasiga. Mu marira menshi, abagore bashakanye n'Abanyarwanda basabye ko abao bashakanye n'abana babo, babatwara baranga. Abakozi ba ambasade y'Ubufaransa cyane cyane Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa.

    Nyamara, ambasade y'Ubufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango wa w'uwahoze ari perezida, abari mu mutwe w'abicanyi bashyizweho la Leta yariho, n'ibyegera bya Habyarimana byari ku isonga ry'Akazu. Abatutsi bageragezaga kurira urukuta rwa ambasade y'Ubufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma, interahamwe zirabica.

    Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi ” orphelinat Ste Agathe ” yari iya Agata Kanziga umugore wa Habyarimana barabatwaye, ariko Ubufaransa bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera minisitiri w'intebe Agathe Uwilingiyimana, wari umaze iminsi 2 yishwe n'abasirikari b'Urwanda bayobowe na majoro Bernard Ntuyahaga.

    Icyemezo cyo gucyura Abafaransa nticyafashwe indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa cyangwa se iminsi 2 yakurikiyeho, icyo cyemezo cyafashwe n'abanyepolitiki bashakaga guha ingufu ingabo z'Urwanda zari ku rugamba.

    Uwo munsi, umuryango wa Habyarimana n'abandi bahezanguni buriye indege z'Abafaransa bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris.

    Mu ntagondwa z'abajenosideri batwawe n'ingabo z'Abafransa harimo Felisiyani Kabuga wabaye umushoramari wa Jenoside na Ferdinand Nahimana wabaye umukangurambaga wa Jenoside. Bombi bari mu bashinze RTLM yakoreshejwe mu kwamamaza ikowra rya Jenoside.

    2.Ishyirwaho rya guverinoma y'abicanyi yari iyobowe na Kambanda

    Mu gitondo cy'itariki ya 8/4, Bagosora yakoranije abayobozi bagize Hutu-Power, kugira ngo bashyireho guverinoma, bose bavaga mu mashyaka y'abahezanguni. Ishyirwaho ry'iyo guverinoma ryaberey muri ambasade y'Abafaransa.

    MRND yari ihagarariwe na Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera, visi perezida we na Joseph Nzirorera, umunyamabanga Mukuru; MDR ihagarariwe na Froduald Karamira, Donat Murego, PL ihagarariwe na Justin Mugenzi na Agnes Ntamabyaliro. PSD yari ihagarariwe na François Ndungutse na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, PDC ihagarariwe na Jean-Marie Vianney Sibomana, Célestin Kabanda na Gaspard Ruhumuliza.

    MRND yashyizeho Dr Théodore Sindikubwabo nka perezida wa Repubulika, Bagosora nawe ashyiraho Jean Kambanda ku mwanya wa minisitiri w'intebe.

    Iyo guverinoma yari ifite gahunda imwe gusa : gutanga umurongo w'uko Jenoside igomba gukorwa mu gihugu cyose, gutanga intwaro, gukangurira abaturage gukora Jenoside no kuyisobanura mu mahanga.

    3.Abatutsi biciwe kuri paruwasi gatolika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pallotti i Gikondo muri Kigali}

    Tariki ya 09 Mata 1994, Interahamwe n'abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo. Uyu munsi kandi ni nabwo abasirikare ba Leta batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa Nyakabanda II munsi ya Hoteli BAOBAB.

    Ikinyamakuru cy'abafarabs Libération nicyo cya mbere cyise ubwo bwicanyi jenoside, mu nyandiko yanditswe n'umunyamakuru Philippe Ceppi wari mu Rwanda igihe cya Jenoside.

    4.Abatutsi bakomeje kwicwa ahantu hanyuranye mu gihugu: muri Kibungo, Kigali, Ruhengeri na Kibuye.

    Kuri uyu munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, MwiriNyamirama na Kabare mu Karere ka Kayonza, kimwe n'abari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo barishwe.

    Interahamwe zishe Abatutsi muri Segiteri Nyagatare I mu Karere ka Nyagatare ndetse n'abari bahungiye kuri paruwasi ya Zaza muri Kibungo aho guhera tariki ya 09. Ubwo bwicanyi bwarakomeje, ababarirwa hagati ya 500 na 800 bishwe.

    Guhera tariki ya 9 mata, Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, hamwe n'abari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba muri Komine Mabanza muri perefegitura ya Kibuye. Mu minsi yakurikiyeho hishwe abarenga 12000.

    Kuri uyu munsi nanone, hishwe Abatutsi bari bahungiye i Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby'umurenge wa Karama muri Bumbogo ndetse n'ahandi hantu hatandukanye harimo i Cyabingo , muri perefegitura ya Ruhengeri, muri centre y'ubucuruzi ya Karamano mu Mataba mu Karere ka Gakenke, ku Rusengero rw'Ababatisiti rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, muri Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, ndetse no muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

    Ahitwa mu Kivuruga muri Komini Cyabingo hari huzuye abasirikare batangiraga Abatutsi bageragezaga guhunga. Uretse aho kuri bariyeri, Abatutsi biciwe i Cyabingo na Busengo. Interahamwe zabishe zazaga kuri kaburimbo ahitwa kuri Mukinga zifite ibiganza by'abo zamaze kwica; zigakomereza i Rwaza mu yari Komine Ruhondo kwica abandi.

    Umusozo

    Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nsengero na za Kiliziya, kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/tariki-9-mata-1994-ingabo-z-abafaransa-zatereranye-abatutsi-basigara-mu-maboko

  • Ukraine igiye kongera gucuruza umuriro mu mahanga, Perezida wayo yiyemeza kwisubiza Crimea #rwanda #RwOT

    Ukraine ubu yongeye gushobora kugurisha umuriro w'amashanyarazi ku bindi bihugu bwa mbere mu mezi atandatu mu gihe ibikorwa-remezo by'umuriro muri icyo gihugu biri gusanwa nyuma y'amezi y'ibitero by'Uburusiya.

    Minisitiri ushinzwe amasoko ntangambaraga Herman Halushchenko yashyize umukono ku itegeko ritanga uruhusha rwo kugurisha umuriro, n'ubwo abo mu gihugu ari bo bagomba kuza imbere mu bagomba kuwuhabwa.

    Avuga ko hashize hafi amezi abiri bashaka umuriro urenze uwo bakeneye kandi ko abanya-Ukraine nta wigeze awuhabwa neza.

    Halushchenko ku wa gatanu,yagize ati: ''Igihe cyari kigoye cyane cy'ubukonje cyarangiye

    ''Ubu intambwe ikurikira n'ukuwugurisha hanze kugira ngo tubone ubundi buryo bwo kubyuka no gusubira kubaka ibikorwa-remezo byasenywe.''

    Ku rundi ruhande,Perezida Zelensky yavuze ko nta kindi gisubizo gihari kuri Ukraine, uretse kugarura intara ya Crimea mu biganza byabo.

    Yabitangaje ubwo hafatwaga ifunguro ry'umugoroba rizwi nka 'iftar ' hamwe n'Abayobozi b'idini ya Islam barimo n'abanya-Crimea kuwa Gatanu,tariki ya 07 Mata 2023.

    Ati 'Isi yose igomba kubimenya. Icyubahiro n'ituze bizagaruka mu mibanire mpuzamahanga ari uko ibendera rya Ukraine ryongeye kuzamurwa muri Crimea, igihe hazaba hari ubwigenge.'

    Nawe yanatangaje ko bazasubukura ibikorwa byo kohereza umuriro w'amashanyarazi mu Burayi nyuma y'amezi atandatu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ukraine-yomgeye-gucuruza-umuriro-mu-mahanga-perezida-wayo-yiyemeza-kwisubiza

  • Umuhanzi Dany Nanone yatanze umuti w’umutima muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi w'umuraperi hano mu Rwanda Dany Nanone yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe bikomeye turimo byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dany Nanone yagize ati:' Ntidukwiye guheranywa n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo dukwiye kubaho twibuka twiyubaka kugira ngo dutere ishema abadusigiye ikivi ngo tucyuse'.

    Ubu ni ubutumwa bukomeye yatanze ku bakiri bato ndetse n'abakuze ko bagomba kwibuka kandi biyubaka akaba ari ijambo yise Umuti w'umutima.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-dany-nanone-yatanze-umuti-wumutima-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/