Blog

  • Perezida Kagame yashimiye abahumurije u Rwanda mu gihe cyo #KWIBUKA29 #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yashimye abayobozi n'inshuti bo hirya no hino ku Isi bakomeje kwifatanya n'u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida Kagame yavuze ko abagerageza gushakira indi nyito ibyo u Rwanda rwaciyemo, uyu ari umwanya wo kurushaho kwegera ukuri.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri iki Cyumweru, tariki 9 Mata 2023,Perezida Kagame yashimye abakomeje gufata u Rwanda n'Abanyarwanda mu mugongo muri ibi bihe byo kongera kwibuka, kuzirikana no guha icyubahiro inzirakarengane zazize uko zaremwe kandi zitarabihisemo.

    Ati “Turashimira abayobozi n'inshuti zo hirya no hino ku Isi, bakomeje kutwoherereza ubutumwa bwo kutwihanganisha muri ibi bihe.”

    Yavuze ko n'ubwo hari abakigorwa no gushaka amagambo aboneye yo kuvugamo ibyabaye mu Rwanda ariko ibihe byo kwibuka ari uburyo bwo kubafasha gusobanukirwa no kurushaho kwegera ukuri.

    Ati “N'abo bashaka gushaka amagambo yabo bita ibyo igihugu cyacu cyanyuzemo, KWIBUKA ni amahirwe yo kubyibuka no gukomeza kugenda begera kumenya ukuri. Icy'ingenzi ni ukujya mu cyerekezo cya nyacyo.”

    Mu ijambo rye atangiza icyumweru cy'icyunamo n'Iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Perezida Kagame yanenze abantu yise ko “batagira isoni”, bakora ibishoboka byose bakagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije ubuhamya n'ukuri kw'ibyabaye ndetse bagashaka no kugena uko Abanyarwanda babaho.

    Yavuze ko ibyo abantu bakora byose, badashobora guhisha ukuri.

    Ati “Ntaho wakwihisha ngo wihishe ukuri kwabaye mu mateka yacu. Yewe n'abo bafata igihe bakavuga ibyo bashatse, nibavuge, ahari hari icyo bizabafasha kugeraho ariko ukuri ni uko badashobora kugira aho bihisha, bihisha ukuri kw'ibyabayeho.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yashimiye-abahumurije-u-rwanda-mu-gihe-cyo-kwibuka29

  • #Kwibuka29: Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA… – #rwanda #RwOT

    Turi ku munsi wa 3 u Rwanda ndetse n’inshuti zarwo binjiye mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, igahitana abarenga miliyoni mu gihe kitarenze iminsi 100.

    Mu bishwe bazira uko bavutse harimo abakunzi ba siporo, abakinnyi ndetse n'abatoza b'imikino itandukanye. Muri iyi minsi abasiporutifu muri rusange, bari kugenda batanga ihumure ku banyarwanda ndetse hatangwa n’inama ku rubyiruko.

    Ni muri urwo rwego Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart yatanze ubutumwa agira ati 'Mu gihe twibuka Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata1994, dukomeze kwiyubaka cyane cyane kwiyubakamo imbaraga zanga ikibi zigashyigikira ikiza. 

    Imbaraga zo gukomeza gutwaza no guhobera ubuzima kuko aribyo bizasubiza mu by’ukuri agaciro abacu bambuwe ubuzima, kandi bikadufasha kubaho mu mwanya w’aho abacu batagihari”.

    Muhire Henry yasoje agira icyo asaba urubyiruko agira ati 'Rubyiruko duharanire kwiga amateka kandi dukosore ibyakozwe nabi, bityo tuzubaka u Rwanda twifuza kandi rubereye bose”.

    Ubutumwa bw’Umuyamabanga Mukuru wa FERWAFA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127921/kwibuka29-umunyamabanga-mukuru-wa-ferwafa-yatanze-ubutumwa-ku-banyarwanda-anagira-icyo-asa-127921.html

  • RTLM yaje ari rutwitsi: Uko Leta yateguye Jenoside yakoresheje itangazamukuru mu kubiba urwango kuva mu 1959 – #rwanda #RwOT

    Itangazamakuru ni imwe mu ntwaro ikomeye yifashishijwe n'ubutegetsi bubi bwari mu Rwanda kuva rwabona ubwigenge cyane ko ibitangazamakuru byinshi byagiye bishingwa wasangaga ari iby'amashyaka cyangwa abacuruzi bakoranaga bya hafi n'ubutegetsi.

    Uruhare rw'itangazamakuru mu gushishikariza iyicwa ry'Abatutsi rwagaragajwe mu mukino wiswe 'Hate Radio', ushushanya imikorere y'itangazamakuru by'umwihariko Radiyo rutwitsi RTLM yatije umurindi ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ubwa mbere wakiniwe mu Rwanda mu gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre kikitabirwa na Madamu Jeannette Kagame n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko nubwo RTLM yatangiye nyuma, yagize uruhare mu kwenyegeza ubwicanyi bwibasiye Abatutsi.

    Ati “Gukoresha itangazamakuru mu kwigisha urwango ntibyatangiranye na RTLM, ni ibya kera, amashyaka ya mbere yashinzwe mu Rwanda mu 1959, ni yo yatangije ibinyamakuru byigisha urwango. RTLM ifite aho yabivanye, ifite abakurambere bayo.”

    Yatanze urugero ku Ishyaka rya APROSOMA ryashinze ikinyamakuru cyiswe “Ijwi rya Rubanda Rugufi” mu 1959. Icyo gihe Parmehutu nayo yashinze ikinyamakuru cyiswe “Jyambere”

    Ati “Ibyo binyamakuru byafatanyije mu kwigisha ko igihugu ari icy'Abahutu, byandika ko Abatutsi bazatsembwa. Kuva mu 1959 byanditswe gutyo mu itangazamakuru.”

    Nimero ya Gatatu y'ikinyamakuru Jyambere yanditswe tariki 27 Ugushyingo 1959, yari ifite aho ivuga ngo “Niba Abatutsi bakomeje guturana n'Abahutu, bazatsembwa.”

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ibyo “Jyambere” yabyanditse hashize ibyumweru bibiri Abatutsi bishwe kuva tariki 1 Ugushyingo 1959.

    Ikindi kinyamakuru cyitwaga “Ijwi rya Rubanda Rugufi” nacyo cy'Ishyaka APROSOMA, cyasohotse tariki 27 Nzeri 1959, ku munsi Gitera Joseph wari umwanditsi mukuru wacyo yatangarijeho icyo yise Amategeko 10 y'Abahutu.

    Icyo gihe APROSOMA yanditse ivuga ngo “Nimukanguke mushyire hamwe, mutore abategetsi banyu b'Abahutu, babishoboye, kandi hose, muve hano mubyiyemeje, ntagusubira inyuma, ntimuzatore Abatutsi n'Umuhutu ubanye na bo, ni umwanzi wanyu. Nimumwiceho ntimuzamutore.”

    Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko mu 1991, ubwo amashyaka menshi yongeye kwemererwa mu Rwanda, Ikinyamakuru Jyambere cyongeye gushingwa n'Ishyaka rya MDR.

    Jyambere yaje yunga mu ijwi rutwitsi ry'ibindi binyamakuru byashinzwe icyo gihe birimo “Kangura” yashinzwe mu 1990, Ecos de Milles Collines yashinzwe muri Kamena 1991, La Médaille Nyiramacibiri yashinzwe muri Nyakanga 1991, Ikinyamakuru Power cyashinzwe na Karamira mu Ugushyingo 1993 n'ibindi.

    Minisitiri Dr Bizimana ati 'Ibi binyamakuru byose, umugambi wabyo ari umwe, wari uwo kwigisha gutsemba Abatutsi.'

    Tariki 9 Gashyantare 1991, Kangura yagarutse kuri iryo jambo 'gutsemba' aho yanditse iti 'mureke tumenye Inkotanyi n'abashyigikiye FPR maze mureke tubatsembatsembe'.

    Nimero ya 54 y'Ikinyamakuru Kangura yasohotse muri Gashyantare 1994, yagarutse kuri iryo jambo igira iti 'Ibyitso by'umwanzi birazwi neza, bazatsembatsembwaho'.

    Ibinyamakuru byavugwaga ko birwanya ubutegetsi bwa Habyarimana birimo Kinyamateka, Isibo, nabyo byageze aho bikajya binyuzwamo imvugo zihembera urwango n'ironda bwoko.

    Nimero ya Gatandatu y'Ikinyamakuru 'Isibo' yasohotse tariki 10 Mutara 1991, yari irimo inyandiko igiraga iti 'Umututsi muri iki gihe cy'Inkotanyi'. Cyanditse amategeko yiswe ko ari 'amategeko dukwiriye kugenderaho buri munsi'.

    Mu mategeko atanu y'Abahutu, harimo irivuga ngo 'mugenzure Umututsi wanze kuva ku izima atazanduza abazima'.

    Minisitiri Dr Bizimana ati 'Birumvikana ko Isibo, isaba ko Abatutsi bagomba guhigwa, nk'uko Leta yabitegekaga.'

    Itegeko rya gatanu mu yari agenewe Abatutsi ryo ryaravugaga ngo 'Umututsi ukunda igihugu, nafashe ubutegetsi gutahura bene wabo batava ku izima, bahisha ubugome n'uburyarya'.

    Minisitiri Dr Bizimana ati 'Isibo yanzuye ivuga ngo, agahoro ko mu 1959, kakanguye Abatutsi benshi, utemera iyi nama uwo ariwe wese, arashaka ko igihugu cyacu gihora mu ntambara.'

    Yakomeje agira ati 'Iyi mvugo yanditswe mu 1991, irasaba ko Abatutsi bongera gukorerwa ubwicanyi nk'ubwo mu 1959, ndetse bakarenzaho kuko ngo ubwo bakorewe mu 1959 bwagize akamaro.'

    Ikinyamakuru 'Kinyamateka' cyo ngo n'ubwo kitari ikinyamakuru cy'urwango ariko cyaretse inyandiko zigisha irondabwoko n'urwango ziratambuka.

    Nimero 1338, yo muri Gashyantare 1991, yanditse ivuga ngo 'ibyo aribyo byose twagize Imana, iyi ntambara yazenye ubumwe bw'Abahutu.

    Kinyamateka kandi yagiye yita 'Inkotanyi n'Abatutsi' Inyanga-Rwanda ndetse ngo MDR imaze gucikamo ibice bibiri, Kinyamateka yashyigikiye igice cya MDR-Power ivuga ko ibitekerezo byayo aribyo bizima.

    Akaboko ka Habyarimana na Kabuga mu ishingwa rya RTLM

    Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), yari Radiyo yatangiye kuvuga ku wa 8 Nyakanga 1993 ariko yagize uruhare rugaragara muri Jenoside hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

    Itangira yahawe akabyiniro ka 'Radiyo Rutwitsi' ikaba yari ifite studio n'iminara mu nyubako ziri ahari Kigali CarFree Zone magingo aya. Iyi Radio yumvwaga n'abaturage benshi cyane, byatumye ikwirakwiza urwango mu buryo bworoshye.

    Ni radio yatangijwe n'itsinda ryari riyobowe n'umwe mu bahanga igihugu cyari gifite witwaga Dr Ferdinand Nahimana.

    Nahimana ni we wanditse inyandiko ya mbere iteganya gushyiraho Radiyo RTLM. Komite ntangiriro ya RTLM [Comité d'initiative] yayoborwaga n'Umunyemari Kabuga Félicien.

    Abandi bari bari muri iyi komite barimo Serugendo Joseph, Ephrem Ntezabera, Jean Bosco Barayagwiza mu gihe Perezida Juvénal Habyarimana ari we wabaye umunyamigabane wa mbere w'ikirenga wa RTLM.

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko icyo gihe Habyarimana yatanze miliyoni 1 Frw nk'umugabane we.

    Abandi banyamigabane barimo Kabuga, Basabose Philippe n'abari abayobozi bakuru b'igihugu icyo gihe.

    Minisitiri Dr Bizimana ati “Birerekana rero ko RTLM yari iya Leta.”

    RTLM kandi ngo yafatanyije n'Ikigo cya Leta cy'Itangazamakuru, Orinfor [Office Rwandais d'Information] ku buryo abanyamakuru benshi, bari abo muri Orinfor.

    Barimo abanyamakuru bari barize b'abahanga ndetse bari bagezweho icyo gihe nka Habimana Kantano, Noheli Hitimana, Joël Hakizimana, Gaspard Gahigi n'abandi.

    Minisitiri Dr Bizimana ati “Biratwereka rero ko, ikinini cyatumye Jenoside ishoboka ni uko yashyigikiwe na Leta, itangazamakuru ni umwe mu muyoboro wifashishijwe.”

    RTLM yatangiye ibiganiro yigisha amacakubiri, ariko ikajya isa n'ibigira mu rwenya, gusa abantu bagenda bavumbura imigambi yayo uko abanyamakuru bayo bacishagaho inyigisho zihembera amacakubiri.

    Amwe mu magambo yatambukaga kuri RTLM harimo ngo 'Abatutsi mwa nyenzi mwe tuzabica'.

    Ayo magambo yo kubiba urwango yateye impaka mu biganiro bya Arusha, ahaberaga imishyikirano y'amahoro abatavuga rumwe na Habyarimana baje gusaba ko iyo radiyo yafungwa.

    Icyo gihe Dr Nahimana wari umuyobozi wayo yavuze ko yashyizweho kugira ngo irwanye Radiyo Muhabura yari iya FPR-Inkotanyi, ariko byabaga ari nko kuyobya uburari.

    Nyuma yo guhanurwa kw'indege ya Habyarimana ku wa 6 Mata 1994 RTLM yakanguriye rubanda ko Abatutsi bigometse ari bo bakoze ayo mahano maze ihamagarira abantu icyo yitaga intambara ya nyuma yo gutsemba Abatutsi. Imvugo yasubirwagamo kenshi ni iyo 'Gutema ibiti birebire'.

    Umunyamakuru wayo Habimana Kantano yavugiye kuri iyi Radiyo ati 'Aho bukera muri Kigali haraba akantu'.

    Abandi banyamakuru bazwi cyane kuri RTLM, barimo Valérie Bemeriki, na we wari mu bakunzwe kandi ufite ijwi ryakundwaga na benshi. Uyu yahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa igifungo cya burundu.

    Inkuru wasoma:

    —  Imaramatsiko ku bikubiye muri Hate Radio, umukino wakiniwe bwa mbere mu Rwanda (Video)

    —  Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cyo kwerekana 'Hate Radio', umukino ushushanya RTLM muri Jenoside (Amafoto)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rtlm-yaje-ari-rutwitsi-uko-leta-yateguye-jenoside-yakoresheje-itangazamukuru-mu

  • Perezida Kagame yashimye abafashe mu mugongo u Rwanda mu bihe byo #Kwibuka29 – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri iki Cyumweru, tariki 9 Mata 2023, nyuma y'iminsi ibiri u Rwanda rutangiye Icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuva tariki 7 Mata, abayobozi batandukanye hirya no hino ku Isi, abantu ku giti cyabo, imiryango mpuzamahanga n'ibihugu, byakomeje koherereza u Rwanda n'Abanyarwanda ubutumwa bwo kubihanganisha muri ibi bihe.

    Ni ubutumwa kandi bwongeye kugaruka ku bubi bwa Jenoside ndetse no kuyamagana, aho bose bagaragaza ko idakwiye kongera kubaho ukundi aho ariho hose.

    Perezida Kagame yashimye abakomeje gufata u Rwanda n'Abanyarwanda mu mugongo muri ibi bihe byo kongera kwibuka, kuzirikana no guha icyubahiro inzirakarengane zazize uko zaremwe kandi zitarabihisemo.

    Ati “Turashimira abayobozi n'inshuti zo hirya no hino ku Isi, bakomeje kutwoherereza ubutumwa bwo kutwihanganisha muri ibi bihe.”

    Umukuru w'Igihugu kandi yavuze ko n'ubwo hari abakigorwa no gushaka amagambo aboneye yo kuvugamo ibyabaye mu Rwanda ariko ibihe byo kwibuka ari uburyo bwo kubafasha gusobanukirwa no kurushaho kwegera ukuri.

    Ati “N'abo bashaka gushaka amagambo yabo bita ibyo igihugu cyacu cyanyuzemo, KWIBUKA ni amahirwe yo kubyibuka no gukomeza kugenda begera kumenya ukuri. Icy'ingenzi ni ukujya mu cyerekezo cya nyacyo.”

    Perezida Kagame yashimye abafashe mu mugongo u Rwanda mu bihe byo #Kwibuka29

    Kugeza ubu, haracyari ibihugu n'abantu ku giti cyabo ku bw'impamvu cyangwa inyungu runaka bakigorwa cyangwa birengagiza gukoresha inyito ikwiriye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ni mu gihe, ku wa 23 Mutarama 2018 ari bwo Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki 7 Mata hazajya hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbere hakoreshwaga inyito yari isanzwe ko ari 'Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda' yari yarashyizweho n'umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Ukuboza 2003, igatangira gukoreshwa mu 2004.

    Nubwo inyito nyayo yemejwe, hari ibihugu byinangiye byanga kuva ku izima, bikomeza gukoresha itagaragaza ukuri kw'ibyabaye, aho byavugaga ko ari 'Jenoside yo mu Rwanda' yahitanye Abatutsi n'Abahutu batavugaga rumwe n'ubutegetsi.

    Ibyo bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ibindi by'i Burayi byifashe ubwo Inteko Rusange ya Loni yemezaga ko ibyabaye mu Rwanda bigomba kwitwa 'Jenoside yakorewe Abatutsi'.

    Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga Ishami rya Afurika, Mary Catherine “Molly” Phee, mu ijambo yageneye Abanyarwanda baba muri Amerika, yakoresheje imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati 'Kuri uyu munsi, turibuka ubuzima bw'abantu bapfuye mu minsi 100, baguye mu rugomo ndengakamere, turibuka ibihumbi by'Abatutsi babiguyemo, abagabo, abagore, abana bose bibasiwe n'abicanyi kubera ubwoko bwabo.”

    “Turibuka kandi Abahutu, Abatwa n'abandi bose bishwe kubera kutavuga rumwe n'ubutegetsi bw'abajenosideri. Twifatanyije n'abarokotse, banyuze mu biteye ubwoba kandi turacyunamiye ababo babuze bakibakunze.'

    Ubutumwa bwe bwamaganiwe kure n'Abanyarwanda bamubwira ko aho kugira ngo abakomeretse muri ibi bihe barimo yakwiga imvugo ikwiye yo gukoresha.

    Ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 7 Mata 2023, Perezida Kagame yaburiye abashaka guhunga amateka y'ibyabaye, bagoreka ukuri.

    Ati “Ntaho wakwihisha ngo wihishe ukuri kwabaye mu mateka yacu. Yewe n'abo bafata igihe bakavuga ibyo bashatse, nibavuge, ahari hari icyo bizabafasha kugeraho ariko ukuri ni uko badashobora kugira aho bihisha, bihisha ukuri kw'ibyabayeho.”

    Umukuru w'Igihugu kandi yavuze ko “Bamwe mu bagerageza kugoreka ibyabaye mu mateka yacu, nta soni bagira. Ariko dufite ubuzima tubaho, kandi nta muntu n'umwe uzadufatira icyemezo cy'uko tubaho ubuzima bwacu.”

    Yakomeje agira ati “Dufite imbaraga nyinshi tuvoma muri aya mateka, zitubwira ziti ntimukwiriye na rimwe kwemerera uwo ari we wese kubabwiriza uko mukwiriye kubaho ubuzima bwanyu.”

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw'abasaga miliyoni mu minsi 100, yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi bwari mu gihugu kuva mu 1959.

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana urumuri rw'icyizere

    Perezida Kagame yanenze abantu yise ko “batagira isoni”, bashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije ubuhamya n'ukuri kw'ibyabaye

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-abafashe-mu-mugongo-u-rwanda-mu-bihe-byo-kwibuka29

  • Menya urugendo rutoroshye D'Amour Selemani yanyuzemo yinjira mu gisirikare cy’Inkotanyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wamamaye muri filime nyarwanda, D'Amour Selemani, yavuze inzira itoroshye yanyuzemo kuva i Kigali agera i Burundi, ubwo yari agiye kwinjira mu Nkotanyi afite imyaka 17.

    Uyu mwanzuro yawufashe mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi iba, amaze kubona ko Igihugu cyari gikeneye amaboko kugira ngo kibohorwe.

    Mbere ya Jenoside, Selemani avuga ko yari atuye iwabo mu cyahoze ari Komine Ngarama mu Mutara, kuri ubu hakaba ari mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Mu mwaka 1990 ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangizwaga na RPF-Inkotanyi, yari umusore w'imyaka 15 wasoje amashuri abanza, ariko ntiyabasha gukomeza bitewe n'imibereho y'icyo gihe.

    Acyiga avuga ko mu ishuri barangwaga no gukorerwaho ibikorwa by'ivangura, ariko bataramenya neza ikigamijwe.

    Urugamba rutangira nk'umuntu wari utuye mu Mutara aho rwatangiriye bararwumvaga, ndetse aho bari batuye hari hegeranye n'inkambi y'ingabo za Leta icyo gihe (Ex FAR).

    Nyuma mu 1992 Selemani yaje kuza i Kigali kwa Nyirarume arahaguma, ari naho umugambi wo kwinjira mu Nkotanyi watangiriye.

    Akimara kumenyera aho bari batuye mu Murenge wa Gatsata, yatangiye guhura n'urungano batangira kuganira ku byo babonaga birimo ubusahuzi n'ubundi bugizi bwa nabi bwakoraga ubutegetsi burebera.

    Bagize umugambi wo kujya mu gisirikare cy'Inkotanyi ngo batange umusanzu wabo mu kubohora Igihugu, ariko nta buryo bworoshye bwo kubikora bari bafite, icyo gihe we yari agize imyaka 17 y'amavuko.

    Ati 'Turavuga tuti rero nkatwe nk'urubyiruko reka tujye mu gisirikare, ariko dusanga kugira ngo tuzagere mu Nkotanyi byari bigoye pe! Bati nta yindi nzira usibye guca mu Burundi, cyangwa se ugaca muri Tanzaniya cyangwa se muri Kongo ni bwo wagera muri Uganda.

    Akomeza avuga ko nta bushobozi bw'amafaranga bari bafite ndetse ko byari binagoye gusohoka Igihugu, kuko byakekwaga ko ugiye mu Nkotanyi ukagirirwa nabi.

    We na bagenzi be batandatu biyemeje guca mu Burundi n'ubwo batari bizeye uko mu nzira bizagenda.

    Gusa bakoze uko bashoboye bagurisha utwo bari bafite turimo inkweto n'amagare y'abana, ubundi basezera imiryango bafata urugendo.

    Source : https://yegob.rw/menya-urugendo-rutoroshye-damour-selemani-yanyuzemo-yinjira-mu-gisirikare-cyinkotanyi/

  • #Kwibuka29: Ntagara Delphine umunyamakuru akaba n’umusizi yasohoye umuvugo w’isanamitima muri ibi bihe_ VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntagara Delphine, umusizi , umunyeshuri wiga Itangazamakuru n'Itumanaho muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye akaba n'umunyamakuru wa Radiyo Salus. Yasohoye umuvugo w'isanamitima muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    U Rwanda ndetse n'Isi muri rusange kuva ku itariki 07 Mata 2023, hatangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana inzirakarengana z'Abatutsi barenga miliyoni imwe.

    Muri ibi bihe bitoroshye abantu batandukanye bagiye bagenera ubutumwa bw'ihumure ndetse bufasha abantu kwihangana no gukomera. Aha niho Ntagara usanzwe ari umusizi akaba n'umunyamakuru yakoze mu nganzo asohora umuvugo yise ' Twari bene Kanyarwanda'


    Ntagara aganira na Yegob.rw yavuze ko we nk'urubyiruko yarebye akabona muri ibi bihe yatanga umusanzu we mu kwihanganisha abantu abinyijuje mu muvugo nk'impano afite. Delphine akomeza avuga ko iyo yibutse ubutwari bw'Inkotanyi zahagaritse Jenoside yumva azifitiye ideni bikaba byaratumye mu muvugo we aboneraho kuzishimira ko zarokoye Abanyarwanda.

    VIDEWO y'umuvugo:

    Source : https://yegob.rw/kwibuka29-ntagara-delphine-umunyamakuru-akaba-numusizi-yasohoye-umuvugo-wisanamitima-muri-ibi-bihe_-videwo/

  • Umunyamabanga wa FERWAFA yagize icyo asaba urubyiruko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muhire Henry Brulart ,umunyamabanga w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, (FERWAFA)yahaye ubutumwa bw'ihumure abanyarwanda ndetse anagira icyo asaba urubyiruko by'umwihariko muri ibi bihe byo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    u Rwanda ndetse n'Isi muri rusange kuva ku itariki 07 Mata 2023 hatangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ihagitana inzirakarengana z'Abatutsi barenga miliyoni imwe.
    Abantu mu ngeri zitandukanye bagiye bagenera ubutumwa bw'ihumure ndetse n'isanamitima, bugamije gukomeza Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.
    Aho niho Umunyamabanga w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart yatanze ubutumwa agira ati 'Mu gihe twibuka Ababyeyi, inshuti n'abavandimwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, dukomeze kwiyubaka cyane cyane kwiyubakamo imbaraga zanga ikibi zigashyigikira ikiza.

    Imbaraga zo gukomeza gutwaza no guhobera ubuzima kuko aribyo bizasubiza mu by'ukuri agaciro abacu bambuwe ubuzima, kandi bikadufasha kubaho mu mwanya w'aho abacu batagihari'.

    Ubutumwa bw'ihumure bw'Umunyamabanga wa FERWAFA

    Muhire Henry asoza yagize icyo asaba urubyiruko agira ati 'Rubyiruko duharanire kwiga amateka kandi dukosore ibyakozwe nabi, bityo tuzubaka u Rwanda twifuza kandi rubereye bose'.

    Source : https://yegob.rw/umunyamabanga-wa-ferwafa-yagize-icyo-asaba-urubyiruko-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Iburasirazuba: Abikorera baremeye inka 100 imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Mata 2023, ubwo abagize Urugaga rw'Abikorera, PSF, mu Burasirazuba bibukaga ku nshuro ya 29 bagenzi babo bazize muri Jenoside.

    Uyu muhango wabereye mu Karere ka Kayonza ku Rwibutso rwa Mukarange, ukaba wabanjirijwe n'urugendo rw'amaguru rwavuye mu Mujyi wa Kayonza rukagera ku Rwibutso rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri irenga 8700 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

    Abikorera biyemeje ko nibura uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri buri murenge bazamworoza inka imwe ihaka mu rwego rwo kumufata mu mugongo no kumufasha kwiteza imbere. Uretse izi nka banagaragaje ko hari n'ahazagenda hatangwa ebyiri bitewe n'umwihariko w'abikorera bahabarizwa.

    Umuyobozi wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko nk'abikorera biyemeje gushyira imbere ibikorwa byubaka Umuryango Nyarwanda kugira ngo bazibe icyuho cy'abikorera ba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bijanditse mu bwicanyi bigatera ibibazo byinshi bitandukanye birimo n'ubukene.

    Yakomeje ati ' Ni yo mpamvu rero nk'abikorera twavuze ngo reka dufashe imiryango itishoboye tuyiremere inka 100. Uyu munsi twatanze inka eshanu zihagarariye izindi ariko n'abandi mu turere no mu mirenge baragenda bazibona ku buryo iyi minsi 100 izarangira bose bazibonye.'

    Yavuze ko inka bayifata nk'urukundo bifuza ko ikura umuturage ku cyiciro kimwe ikamugeza ku kindi ku buryo ngo babasha kwikura mu bukene kuko ngo buri wese bari kumuha inka ihaka.

    Musengimana Rachel uvuka mu Murenge wa Mukarange uri mu bahawe inka, yavuze ko igiye kumufasha kwiteza imbere akongera kunywa amata no kubona ifumbire.

    Ati 'Urumva nabaga ndi mu rugo ntabona aho nakura ifumbire cyangwa ngo mbone aho nakura amata none abikorera bangeneye inka ihaka, bambwiye ko mu minsi mike nzatangira kunywa amata, imyaka yanjye, imirima yanjye igiye kujya ibona ifumbire mbashe kweza byinshi.'

    Nyiramutarutwa Jeanne utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange we yavuze ko yahoranaga ipfunwe ryo kudatunga inka nyamara mbere yari azifite zikaza kuribwa n'Interahamwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Ati 'Inka twari tuzifite ziribwa muri Jenoside turarekera kuko abantu babuze ibintu byinshi. Ubu nari naratuje numva mfite agahinda ko kuba ntatunze inka none bongeye kunyoroza, iyi nka rero nyitezeho umusaruro rwose.'

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas, yashimiye abikorera ku nka bahaye abacitse ku icumu rya Jenoside avuga ko inka zahawe abikorera zigiye kubafasha mu kubateza imbere ngo bikaba binagaragaza imiyoborere myiza ituma umucuruzi agira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu n'abaturage.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye abikorera ku musanzu batanga mu kubaka Umuryango Nyarwanda abibutsa ko intego ya Leta ari uko umuturage atekana, agatera imbere kandi akagira imibereho myiza.

    Ati 'Leta y'u Rwanda yashyize imbere ubukungu bushingiye ku bikorera, kwihutisha ubwo bukungu ni PSF kandi ni politiki ya Leta. Ntiwatandukanya ubukungu n'abikorera rero turashimira abikorera ko twagiye mu mujyo umwe.'

    Yavuze ko buri wese akwiriye guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, yagarutse ku bakiri hanze bibwira ko bazagarura ingengabitekerezo mu Rwanda avuga ko bitazigera bishoboka ngo kuko ubu Umunyarwanda yamaze gusobanuka no kumenya ko amoko nta cyiza cyayo.

    Muri uyu muhango hagaragajwe uburyo abikorera bamwe na bamwe bagiye bagira uruhare mu kwicisha bagenzi babo kugira ngo bigarurire imitungo yabo, abikorera basabwa kubyigiraho bakarwanya amacakubiri n'ubugome.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye abikorera ku musanzu batanga mu kubaka Umuryango Nyarwanda

    Perezida wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko biyemeje guteza imbere Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye

    Uyu muhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

    Umwe mu bahawe inka yishimiye ko yongeye korora nyuma y'uko izo yari afite zariwe n'Interahamwe mu 1994

    Abikorera bo mu Burasirazuba boroje inka imwe mu miryango itishoboye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abikorera-baremeye-inka-100-imiryango-yarokotse-jenoside-yakorewe

  • #Kwibuka29: Mu gihugu nta bapfobya Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga – RIB – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatangiye mu Kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru kuri uyu wa 9 Mata 2023, gisanzwe gitambuka buri cyumweru ku bitangazamakuru bisaga 10 byo mu Rwanda.

    Icyo kiganiro cyagarukaga ku bikwiye gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga muri iki Cyumweru cy'Icyunamo no kurebera hamwe uko muri ibi bihe izo mbuga nkoranyambaga ziri gukoreshwa.

    Dr. Murangira yavuze ko kugeza ku munsi wa gatatu w'Icyunamo nta muntu uri mu Rwanda wari wafatwa yakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside yifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Ati ''Ubu ngubu nta wari wagaragara, abafashwe ni amagambo bari kubwira abarokotse Jenoside, akabimubwira amaso ku yandi.''

    Umushakashatsi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Karangwa Sewase, na we witabiriye iki kiganiro, yavuze ko abasanganywe ingengabitekerezo ya Jenoside bari hanze y'u Rwanda n'ubundi ari bo bari kuyigaragaza muri ibi bihe.

    Ati ''Iyo urebye imbere mu gihugu nta bapfobya, nta n'abahakana ku mbuga nkoranyambaga. Ahubwo ni ba bandi babihoramo guhera ku itariki ya mbere y'ukwa mbere, bakageza ku itariki ya 31 z'ukwa 12 bakora uwo murimo baba mu bihugu byo hanze''.

    Yavuze ko n'abo babikorera mu mahanga ari bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, bagatanga amakuru apfuye bashaka kuyobya uburari kugira ngo abari mu gihugu batagira ipfunwe ry'uko hari abo mu miryango yabo basize bakoze Jenoside.

    Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka itanu ishize (2018-2022), amadosiye yakiriwe afitanye isano n'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside ari 2649.

    Iyi raporo igaragaragaza ko kuva mu 2018, ibi byaha byagabanutse ku kigero cya 17.5%. Abagabo ni bo benshi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bari ku kigero cya 76% mu gihe abagore bari ku kigero cya 24%.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, agaruka ku kuba abagabo ari bo benshi bijandika mu byaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside, yabasabye kwiminjiramo agafu no kubyirinda kuko bihanirwa n'amategeko.

    RIB itangaza ko kuri uyu munsi wa gatatu w’icyunamo nta muntu wo mu Rwanda wari wagaragarwaho gukwirakwiza ingengangabitekerezo ya Jenoside akoresheje imbuga nkoranyambaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-mu-gihugu-nta-bapfobya-jenoside-bifashishije-imbuga-nkoranyambaga-rib

  • Umuraperi Fire Man yabwiye amagambo akomeye urubyiruko anarwifutsa inshingano rufite mu gihe cyo kwibuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman yibukije urubyiruko ko ari inshingano za buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni ubutumwa bw'umwihariko yatanze mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy'iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Fireman yavuze ko ari inshingano z'urubyiruko rwose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.

    Ati 'Ni inshingano zacu nk'urubyiruko kurwanya ingengabitecyerezo ya Jenoside aho yaba igaragara hose, tugaharanira ko itazongera ukundi. Turi urumuri rutazima. Twibuke twiyubaka.'

    Source : https://yegob.rw/umuraperi-fire-man-yabwiye-amagambo-akomeye-urubyiruko-anarwifutsa-inshingano-rufite-mu-gihe-cyo-kwibuka/