Blog

  • Kigali: Imodoka yafashwe n'inkongi irakongoka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Saba z'igice. Abantu babiri ni bo bari muri iyo modoka gusa babonye ko itangiye gushya, bahise bayivamo bwangu, bose ntacyo babaye.

    Bivugwa ko umushoferi yabanje kumva imodoka iri gushyu, hashize umwanya muto, umuriro uzamuka muri moteri. Yahise yitabaza kizimyamoto iba iri mu modoka, gusa biba iby'ubusa.

    Abari bahari babwiye IGIHE ko Polisi y'Igihugu yahise itabara gusa ihagera isanga imodoka yahiye bikabije.

    Iyi modoka yahiye irakongoka gusa nta muntu wigeze ugirira ikibazo muri iyi mpanuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-imodoka-yafashwe-n-inkongi-irakongoka

  • Abasirikare 10 b'u Bubiligi bishwe muri Jenoside bibutswe, hanengwa umuryango mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye ahahoze Camp Kigali, ari naho hari urwibutso rw'aba basirikare bari bashinzwe kurinda Minisitiri w'Intebe, Uwiringiyimana Agathe na we wishwe ku munsi wa mbere wa Jenoside.

    Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko ari umwanya wo guha icyubahiro ukwitanga kw'aba basirikare, umuhate n'umurava wabo.

    Ati 'Kutagera ku ntego k'ubutumwa bw'abasirikare 10 b'Ababiligi bagaruraga amahoro n'iherezo ryabo ribabaje, ni ikimenyetso cy'ugutsindwa k'umuryango mpuzamahanga wananiwe gufata ibyemezo bizima, gutanga ubufasha ku bantu bari mu kaga no kubungabunga amahoro'.

    Urwibutso rw'abasirikare b'Ababiligi biciwe mu Rwanda rushobora gusurwa mu buryo bw'ikoranabuhanga. Ni nyuma y'ubufatanye n'Umuryango wigenga w'Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust.

    Abasirikare 10 b'Ababiligi biciwe i Kigali baturukaga mu Kigo kiri Flawinne-Namur mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

    Abasirikare 10 b'Ababiligi bishwe tariki ya 7 Mata 1994, bagoswe n'ingabo zahoze ari iz'igihugu (FAR), zabategetse gushyira intwaro hasi, zibemerera kubageza ku birindiro bya Loni.

    Bahise bajyanwa mu Kigo cya Gisirikare cyari ahazwi nka Camp Kigali, bakihagezwa bagabweho igitero cy'abasirikare basaga 100 bahungira mu nzu ikirimo, aho biciwe barashweho urufaya rw'amasasu aho bari mu nzu.

    Mu masaha abiri bamaze barwana inkundura kandi bari bambuwe intwaro, baje gutsindwa kuko barwanaga n'abafite ibikoresho mu gihe bo bari bafite imbunda ebyiri gusa.

    Abasirikare bishwe barimo ba Caporal Debatty Alain, Bassinne Bruno, Dupont Christophe, Meaux Bruno, Plescia Louis, Lhoir Stephane, Renwa Christophe na Uyttebroech Marc, Sgt Leroy Yannick na Lt Lotin Thierry.

    Uretse aba basirikare 10, Ababiligi banibuka n'abandi Babiligi 12 barimo abakoraga muri ambasade yabo n'abari barashakanye n'Abatutsi babizize.

    Urupfu rw'abasirikare b'Ababiligi rwahamijwe Major Ntuyahaga Bernard umwe mu bari abasirikare bakuru mu Ngabo z'u Rwanda.

    Muri Mata 2007 ni bwo Ntuyahaga yatangiye gukurikiranwa n'inkiko mu Bubiligi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko ari we wavanye bariya basirikare 10 b'Ababiligi kwa Uwilingiyimana bari bashinzwe kurinda, abashyira mu maboko y'abasirikare bagenzi be bari muri “Camp Kigali” aho biciwe.

    Urukiko rwo mu Bubiligi rwaje guhamya Major Ntuyahaga icyaha cyo kwica abo basirikare b'Ababiligi, maze ku wa 5 Nyakanga 2007 rumukatira igifungo cy'imyaka 20. Nyuma yo gusoza igihano cye, uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2018.

    Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko ari umwanya wo guha icyubahiro ukwitanga kw'aba basirikare

    Inyubako abasirikare 10 b’Ababiligi biciwemo iracyabungabunzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-10-b-u-bubiligi-bishwe-muri-jenoside-bibutswe-hanengwa-umuryango

  • Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abitoza kuzavamo abayobozi beza – #rwanda #RwOT

    The Henry Crown Fellowship ni gahunda yatangiye mu 1997, igamije gutoza urubyiruko kuzavamo abayobozi bahamye no kubaha ubushobozi butuma bahangana n'inzitizi ziri mu miyoborere y'inzego runaka.

    Buri mwaka, abari hagati ya 20 na 22 bari hagati y'imyaka 30 na 45, baratoranywa bakungurana ibitekerezo, bakigishanya, bagahana inararibonye.

    Iyi gahunda y'imyaka ibiri igizwe n'ibyiciro bine by'ibiganiro, ni ukuvuga iminsi nibura 24 muri rusange, bahabwa n'abafashamyumvire bo muri Aspen Institute n'abandi bo mu rwego rwatoranyijwe n'uhabwa amahugurwa.

    Ibiganiro bitangirwa muri Aspen Institute muri Colorado, Wye River mu Burasirazuba bwa Maryland n'ahandi.

    Abarangije muri iyi porogaramu bageze ku byiza byinshi mu rwego rw'abikorera ndetse bari ku gasongero k'ubuzima bwabo bigendanye n'ibyo bifuza kugeza kuri sosiyete baturukamo n'isi muri rusange.

    Perezida Kagame yaganiriye n’itsinda rya Aspen Institute Henry Crown Fellowship

    Abari muri iri tsinda bongererwa ubumenyi buzatuma baba abayobozi beza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-itsinda-ry-abitoza-kuzavamo-abayobozi-beza

  • Nyarugenge:Imodoka yahiye irakongoka #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali imodoka yagendaga mu muhanda yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka kuri uyu wa 08 Mata 2023.

    Ababibonye batangaje ko iyi modoka yo mu bwoko bwa 'Minibus' yari igeze imbere ya Glory Hotel hafi y'isoko rya Nyarugenge.

    Aba bakomeje bavuga ko iyi modoka igeze muri aka gace yatangira gushya abarimo bakizwa n'amaguru.

    Ntabwo icyateye iyi modoka gukongoka kiramenyekana gusa nta muntu n'umwe wahiriyemo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nyarugenge-imodoka-yahiye-irakongoka

  • Urutonde rwa bamwe mu banyamakuru baharaniye ukuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 #rwanda #RwOT

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye imbaga y'abatutsi basaga miliyoni bazize uko baremwe. Muri aba bazize Jenoside yakorewe abatutsi, harimo n'abanyamakuru bakoreraga ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.

    Itangazamakuru ryagize uruhare runini mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ishyirwa mu bikorwa ryayo, aho ibinyamakuru nka Kangura na Radiyo RTLM byakoreshejwe mu gukwirakwiza ubutumwa bwuzuye urwango no kuranga aho Abatutsi baherereye kugira ngo bicwe gusa hari n'abahagaze mu kuri badashyigikiye akarengne kakorerwa umuntu.

    Bamwe mu banyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'ibitangazamakuru bakoreraga.

    ORINFOR

    1. RUBWIRIZA Tharcisse
    2 .MWUMVANEZA Médard
    3. GASANA Cyprien
    4 .KARAKE Claver
    5. KARAMBIZI Gratien
    6. KARINDA Viateur(wogezaga umupira)
    7. RUDAHANGARWA J. Baptiste
    8. SEBANANI André
    9. KALISA Calixte
    10. NSABIMANA Emmanuel
    11. BUCYANA Jean Bosco
    12. MBUNDA Félix
    13. MUNYARIGOGA Jean Claude
    14. NSHIMIYIRYO Eudes
    15. Byabagamba Straton(yishwe muri 1992, yakoreraga Kiliziya gatulika atanga ikiganiro kuri Radiyo Rwanda

    LE PARTISAN

    15. HABINEZA Aphrodice (SIBO)

    LE TRIBUN DU PEUPLE

    16. MUKAMA Eugène
    17. HATEGEKIMANA Wilson
    18. GAKWAYA Eugène
    19. RUGAJU Jean Claude

    LE FLAMBEAU

    20. BAZIMAZIKI Obed
    21. KARINGANIRE Charles
    22 .MUNANA Gilbert
    RAFIKI
    23. KAYIHURA Octave
    24. NTAGANZWA Alexis

    KINYAMATEKA

    25. NKUBIRI Sylvestre
    26. MUGANZA Clement
    27. KAYINAMURA M.Beduwa
    28. SERUVUMBA Anastase

    LE SOLEIL

    29. KAYIRANGA Marcelin
    30. MUKAMUSONI Jeanne d'Arc
    31. BURASA Prisca

    ISIBO

    32. MURERAMANZI Néhémie

    KANYARWANDA

    33. NKUNDIMANA Joel
    34. MUTESA Donat

    KANGUKA

    35. RWABUKWISI Vincent (RAVI)
    36.MBARAGA Wellars

    KIBERINKA

    37. SHABAKAKA Vincent
    38. NYIMBUZI Aloys
    39. KAMANAYO Théotime

    RWANDA RUSHYA

    40. KAMURASE Martin
    41. MUDATSIKIRA Joseph
    42. KAMEYA André
    L'OBSERVATEUR
    43. MUNYAKAZI Bernard

    ABIKORERAGA KU GITI CYABO

    44. MBUGUJE Sixbert
    45. MUKAMANA Winifrid
    46. RUKUNDO Emmanuel
    47. RUTSINDURA Emmanuel
    48. RUTSINDURA Alphonse
    49. RWEMARIKA Claude
    50. TWAGIRAMUNGU Felix

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/urutonde-rwa-bamwe-mu-banyamakuru-baharaniye-ukuri-bazize-jenoside-yakorewe

  • Minisitiri Munyangaju yakomoje ku ruhare rw'Abasportifs mu gihe cyo kwibuka #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yibukije Aba-Sportifs kuko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ari inshingano zabo, abashishikariza gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bijyanye na byo.

    Kuva tariki ya 7 Mata 2023, u Rwanda rwatangiye icyumweru n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwanya mwiza ku Banyarwanda b'ingeri zose wo gufata mu mugongo abarokotse no kuzirikana ko ibyabaye bitazongera kubaho.

    Urwego rwa siporo ni rumwe mu zagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko iba n'inzira yo kongera kwiyubaka nk'uko Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yabigarutseho mu butumwa bwe.

    Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano zacu nk'aba-sportifs. Turakangurira Abanyarwanda muri rusange n'aba-sportifs by'umwihariko gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Yakomeje agira ati 'Dufatanye mu kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose n'ingengabitekerezo yaryo kuko ari ryo ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka 29 ishize, ni imwe muri jenoside z'ikinyejana cya 20 zakoranywe ubugome bukabije, kandi bigirwamo uruhare n'inzego hafi ya zose mu gihugu.

    Mu rugendo rwo kwiyubaka no komora ibikomere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, siporo yabaye umuyoboro ukomeye wo guteza imbere ubusabane n'amahoro.

    Ni umwe mu miyoboro yifashishijwe cyane mu gutanga ubutumwa bw'ihumure n'ubumwe n'ubwiyunge. Ahantu henshi hagiye hategurwa ibikorwa bya siporo bitandukanye mu kongera kugarurira abantu ibyishimo ariko no gutanga ubutumwa bugamije ko ibyabaye bitazongera.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-munyangaju-yakomoje-ku-ruhare-rw-abasportifs-mu-gihe-cyo-kwibuka

  • Gicumbi!Umunyeshuri wo muri Kaminuza yasanzwe mu mugozi yapfuye #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rw'uyu munyeshuri uri mu kigero k'imyaka 25 yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Mata 2023, mu Mudugudu wa Kinihira I, Akagari ka Gisuna mu Murenge wa Byumba ari naho yari acumbitse.

    Ababonye umurambo we bavuze ko basanze nta kintu yibwe kuko yaba telefoni ye n'ibindi bikoresho yari afite babimusanganye.

    Uyu musore yigaga mu ishami ry'uburezi muri iyi kaminuza, mu cyiciro cya kabiri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste, yatangaje ko bitaramenyekana niba yishwe cyangwa yiyahuye.

    Ati 'Byamenyekanye mu gitondo, amakuru yatanzwe n'umuturage wari uhanyuze ariko ntabwo tuzi niba yishwe cyangwa yiyahuye. Yari ari ku gipangu mu mugozi w'umupira yari yambaye, gusa iperereza ryatangiye gukorwa n'inzego zibishinzwe.'

    Uyu munyeshuri akomoka mu Karere ka Nyamasheke.

    Src:Igihe

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/gicumbi-umunyeshuri-wo-muri-kaminuza-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye

  • Nyampinga Mutesi Jolly yibukije urubyiruko ko rufite ibyangombwa byo kubaka ahazaza habo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyampinga w'u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yibukije abakibyiruka ko bafite ibikenerwa byose byabafasha gutera ikirenge mu cy'abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu butumwa Miss Mutesi yageneye urubyiruko yavuze ko we n'abakibyiruka muri rusange bakwiriye kwigira ku bwitange n'umurava byaranze abababanjirije mu kubaka Igihugu, yakomeje avuga ko mu myaka 29 ishize u Rwanda rwungutse byinshi kandi bikomeye binyuze mu ndangaciro z'ubuyobozi bwiza.

    Yagize ati 'Uyu munsi imyaka 29 irashize u Rwanda rubayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, imwe muri Jenoside y'indengakamere yabayeho mu mateka.' Tuyobowe n'indangagaciro zacu n' ubuyobozi bwacu, u Rwanda rwungutse ibintu byinshi kandi bitangaje kuva 1994.

    'Mu gihe Twibuka, nitwe bireba nk'urubyiruko kugira ngo tugere ku cyiciro gikurikira, tugahesha agaciro ubwitange ndetse n'umurava byaranze abatubanjirije dukoresha ibyo twahawe mu gukora ibirenzeho kuko twe ubu tuzi neza ko dufite icyo bisaba cyose cyatuma tubikora, haba mu bijyanye n'umutungo ndetse n'impano.'

    Source : https://yegob.rw/nyampinga-mutesi-jolly-yibukije-urubyiruko-ko-rufite-ibyangombwa-byo-kubaka-ahazaza-habo/

  • Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports yagiriye inama abasiporotifu bose muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports Muvandimwe JMV yagiriye inama abasiporotifu bose ndetse n'abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe bikomeye turimo byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muvandimwe JMV yagize ati:' Twe nk'abasiporotifu ndetse n'Abanyarwanda muri rusange twirinde imvugo z'urwango, imvugo zikomeretsa n'izipfobya jenoside yakorewe Abatutsi'.

    Uyu mukinnyi yasoje ahumuriza abanyarwanda ndetse abibutsa ko tugomba kwibuka kandi twiyubaka.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wikipe-ya-rayon-sports-yagiriye-inama-abasiporotifu-bose/

  • #Kwibuka29: Jimmy Gatete yatanze ubutumwa bw’ihumure – YEGOB #rwanda #RwOT

    Jimmy Gatete wabaye Rutahizamu w'ikipe y'Igihugu Amavubi , yatanze ubutumwa bw'ihumure muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    U Rwanda ndetse n'Isi muri rusange kuva ku munsi wejo kuwa Gatanu tariki 07 Mata, batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
    Abantu batandukanye bagiye bagenera ubutumwa bw'ihumure ndetse n'isanamitima.

    Aho niho Jimmy Gatete wabaye rutahizamu w 'ikipe y'Igihugu yasabye abanyarwanda n'isi muri rusange guharanira amahoro,abantu bakareka kwibanda ku bibatandukanya.


    Mu butumwa yatanze abinyijuje ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati' Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye,reka twibuke ubuzima bwabuze kandi duharanire Isi y'amahoro.Reka twubake umuryango aho buri wese ashobora kubana n'abandi mu mahoro tutitaye kubyo batandukaniyeho.Ntituzigere na rimwe twibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Kwibuka29.'

    Source : https://yegob.rw/kwibuka29-jimmy-gatete-yatanze-ubutumwa-bwihumure/