Blog

  • Umugore yishe umwana we amuziza ko se yanze ko babana #rwanda #RwOT

    Umushinjacyaha w'akarere ka Harris, Kim Ogg yatangaje ko umubyeyi wo mu mujyi wa Houston yakatiwe igifungo cya burundu azira gukubita umukobwa we w'uruhinja kugeza apfuye.

    Tradezsha Trenay Bibbs w'imyaka 29 yakatiwe ku wa mbere, tariki ya 3 Mata, nyuma yo guhamwa n'icyaha cy'ubuhotozi kubera urupfu rw'umwana we w'amezi 4 Brielle Robinson ku ya 16 Mata 2016.

    Bibbs yari yarahamijwe icyaha cyo kwica umuntu, ariko urwo rubanza rwasubiwemo maze Bibbs arongera arakatirwa.

    Inyandiko z'urukiko zatanzwe muri 2016,zivuga ko Bibbs yabwiye abayobozi ko yumvise umukobwa we arira maze amfata amaboko amujugunya ku buriri, bituma yikubita hasi. Bibbs ngo yakomeje gukubita umukobwa we mumaso, mu nda, mu mbavu n'amaguru kugeza umwana aretse kurira.

    Nyuma Brielle yajyanywe mu bitaro by'abana bya Texas aho abaganga bemeje ko yakomeretse cyane ndetse yangiritse mu mutwe.

    Bibbs yabwiye abapolisi ko yakubise uyu mwana mu mbavu no mu gituza inshuro nyinshi kugeza aretse kurira, ariko ahamagara 911 umwana amaze kunanirwa guhumeka.

    Urukiko rwemeje ko Bibbs atigeze ashishikazwa no kuvurwa k'umwana we cyangwa ingaruka zaterwa no gukomereka umutwe yamuteje.

    Umucamanza wungirije w'akarere Keaton Forcht yavuze ko Bibbs yishe umukobwa we kubera ko se w'umwana atagishaka ko babana.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yishe-umwana-we-amuziza-ko-se-yanze-ko-babana

  • Uvutsa undi ubuzima aba yisibiye amayira kuko ashobora kubibazwa- Cardinal Kambanda – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru, tariki 9 Mata 1994, ubwo Abakirisitu ku Isi bizihizaga Umunsi Mukuru wa Pasika, ugereranywa n'izuka rya Yezu.

    Ku bizera, bahimbaza uyu munsi wa Pasika, basaba kugira ngo Yezu watsinze urupfu, abahe kwizera ko ubuzima burusha imbaraga urupfu.

    Kuri iyi nshuro, Pasika yahuriranye n'icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Cardinal Kambanda yagaragaje ko guhurirana k'uwa Gatanu Mutagatifu n'umunsi watangirijweho Icyumweru cy'Icyunamo bifite igisobanuro.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati 'Icyunamo cyatangiye ku wa Gatanu Mutagatifu hari icyo bivuze gikomeye kuko twifatanyije, ububabare Abanyarwanda twahuye nabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi tubufatanya n'ububabare bwa Kirisitu.'

    'Pasika noneho yo iduha ukwizera kuko Kirisitu yadutsindiye urupfu, uko kwizera rero kuratwubaka kukadufasha kwibuka twiyubaka. N'ubwo urupfu rutubabaza n'amahano yabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi atubabaza ariko dufite ukwizera ko ubuzima bukomeza na nyuma y'urupfu.'
    Cardinal Kambanda avuga ko abakirisitu bagomba kugira ukwizera bakishushanya na Yezu watsinze urupfu.

    Ati 'Ubutumwa bwa Pasika rero bukaba ari ubutumwa bw'ihumure, butanga ukwizera ku mfubyi, abapakazi, abacitse ku icumu, incike za Jenoside yakorewe Abatutsi'

    'Ni ubutumwa bw'ihumure, bubafasha kudaheranwa n'urupfu n'agahinda kuko Kirisitu yadutsindiye urupfu kandi atwigisha ubuzima n'ubwo Sekibi akoresha abambari be bagahemukira abandi.'

    Avuga ko nta muntu wagakwiye kuvutsa abandi ubuzima cyangwa ngo yice mugenzi we.

    Ati 'Umuntu uvutsa undi ubuzima ni uko aba adafite kwizera ko ubuzima bukomeza kandi aba na we ubwe yihemukiye kuko aba yisibiye amayira kuko ejo aba azabibazwa imbonankubone.'

    Yakomeje agira ati 'Tubifurije rero kwibuka turangamiye Kirisitu wazutse akaduha ubuzima akaduha n'imbaraga zo kwiyubaka no kudaheranwa n'agahinda.'

    Muri uyu mwaka, Kiliziya Gatolika by'umwihariko yakuyeho itangwa ry'isakaramentu rya Batisimu ryari risanzwe ritangwa kuri Pasika, kuko yahuriranye n'icyumweru cyo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kugira ukwizera ko Yezu yatsinze urupfu

    Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko umuntu uvutsa undi ubuzima na we aba yisibiye amayira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uvutsa-undi-ubuzima-aba-yisibiye-amayira-kuko-ashobora-kubibazwa-cardinal

  • #Kwibuka29: Kimenyi Yves na Norodien mu bakin… – #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Kiyovu Sports watanze ubutumwa bw’ihumure muri ibi bihe u Rwanda rurimo, byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    U Rwanda ruri mu minsi ijana yo kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi zabuze ubuzima bwabo muri Jenoside mu Rwanda muri Mata 1994. Ni ku nshuro ya 29 izi nzirakarengane zisaga miliyoni zibukwa. Umuryango wa Kiyovu Sports ugizwe n’ubuyobozi, abakinnyi ndetse n’abafana batanze ubutumwa bw’ihumure n’isanamitima, banavuga kubyo u Rwanda rumaze kugeraho.

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yasabye abanyarwanda gusenyera umugozi umwe, mu gukomeza inkingi u Rwanda rumaze kubaka. 

    “Turibuka buri mwaka twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nicyo gihe ngo duhe icyubahiro inzirakarengane zabuze ubuzima bwazo. Imyaka 29 ishize U Rwanda rugeze kuri byinshi muri buri nguni rwiyubaka kandi nk’abanyarwanda turacyakataje, turasaba abakunzi ba KIYOVU SPORTS n'aba sportifs bose guhaguruka tukarwanya ingengabitekerezo n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”

    Si umuyobozi w’ikipe gusa kuko na bamwe mu bakinnyi bagiye batanga ubutumwa bayobowe na Kapiteni Kimenyi Yves, wagize ati “Twibuka buri mwaka twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

    Iradukunda Bertrand ati “Nicyo gihe, ngo duhe icyubahiro inzirakarengane zabuze ubuzima bwazo.”

    Nkinzingabo Fiston yagize ati “Imyaka 29 irashize, u Rwanda rugeze kuri byinshi, rwiyubaka muri buri nguni.'

    Serumogo Ali Kapiteni wungirije nawe yagize ati “Turasaba abakunzi ba Kiyovu Sports ndetse n’abasiporotifu bose, guhaguruka tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Bienvenue Mugenzi yavuze ko “Kwibuka abacu ni inshingano zacu kugira ngo dukore cyane, tunakomeze kwiteza imbere, kugira ngo abacu batazagira ngo basize ibigwari.”

    “Ahashize, ni umurunga, ukomeza, ahazaza.”

    Noridien ati “Twibuke twiyubaka.”

    Minani Hemedi umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports, yavuze ko kwibuka ari uguhitamo kw’amahitamo y’abanyarwanda. “Kwibuka ni ugushimangira amahitamo yacu nk’abanyarwanda, no guhitamo guha icyubahiro abishwe bazira uko baremwe, guhitamo kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwaciyemo, no guhitamo kwiyubakira igihugu kibereye abanyarwanda cyubakiye ku banyarwanda.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127919/kwibuka29-kimenyi-yves-na-norodien-mu-bakinnyi-ba-kiyovu-sports-batanze-ubutumwa-bwihumure-127919.html

  • #Kwibuka29: Kenny Edwin abinyujije mu ndirimb… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yavuze ko yayikomoye kuri Mama we umubyara wabuze ababyeyi be ndetse n’abavandimwe agasigara wenyine, nyuma y’aho indege ya Habyarimana wari Perezida yari imaze guhanurwa.

    Mu magambo ye, Kenny Edwin yagize ati: “Mama wanjye  yahungiye i Burundi. Bose hamwe mu rugo bari umuryango w’abana 8, hakiyongeraho ababyeyi ndetse n’abana ba musaza we nabo bari bafite abandi 3 bareraga. 

    Ubwo mama wanjye yaje kugaruka gufata abana yari yarasize, asubiyeyo ageze i Bujumbura indege ya Habyarimana wari Perezida iraraswa, uwo mwanya umuryango wahuye n’ibibazo bose barabica, asigara ari wenyine (Nyakamwe) mu muryango wose. Rero ibyo byatumye rimwe na rimwe ajya agira ihungabana, bikabangamira ubuzima bwe n’imibereho ye muri rusange”.

    Edwin akomeza avuga ko byamukoze ku mutima bigatuma ahimba indirimbo imuhumuriza umubyeyi we, ndetse n’abandi bafite ikibazo nk’icye. 

    Ati: “Mu mpano yanjye mfite yo kuririmba, naricaye mpimba indirimbo muhumuriza. Nakoze iyi ndirimbo nyitura abarokotse Jenoside bose, mbahumuriza mbabwira ko ibyabaye bitazongera ukundi. Mbasaba kwigira ku mateka biyubaka”.

    Ubusanzwe Kenny Edwin yitwa Dukuze Kalisa akaba akomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo

    'NTIMWAZIMYE' YA KENNY EDWIN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127918/kwibuka29-kenny-edwin-abinyujije-mu-ndirimbo-yahumurije-umubyeyi-we-wiciwe-umuryango-muri–127918.html

  • #Kwibuka29: Minisiteri ya Siporo yongeye kwibutsa abantu bose ibikorwa byemewe n’ibitemewe muri ibi bihe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuva ku itariki 07 Mata u Rwanda n'Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igahitana inzirakarengana z'Abatutsi barenga miliyoni imwe.

    Kuva ku itariki 07-13 ni Icyumweru cy'Icyunamo, kiba kibujijwemo ibikorwa byo kwidagadura n'imikino ndetse n'ibindi byaganisha kwishimisha.
    Minisiteri ya Siporo ibinyujije kuri Twitter yongeye kumenyesha abantu bose ibikorwa byemewe n'ibitemewe muri ibi bihe.

    Itangazo rya Minisiteri ya Siporo

    Minisiteri ya Siporo yamenyesheje amashyirahamwe y'imikino n'abantu bose bakora siporo ko guhera ku itariki ya 7 Mata 2023 kugeza ku wa 13 Mata 2023 nta marushanwa yemewe, uretse imyitozo ku makipe y'ababigize umwuga ashamikiye ku mafederasiyo, amakipe y'igihugu n'abantu ku giti cyabo kandi igakorwa nta bafana.

    Source : https://yegob.rw/kwibuka29-minisiteri-ya-siporo-yongeye-kwibutsa-abantu-bose-ibikorwa-byemewe-nibitemewe-muri-ibi-bihe/

  • Yago pondat yashize hanze indirimbo irimo amagambo y’ihumure anatangaza impamvu yayikoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Yago pondat yashize hanze indirimbo yitwa Seka Rwanda irimo amagambo y'ihumure kw'ifoto yashyize hanze ku rukuta rwe rwa Instagram arenzaho amagambo akomeye yagize ati:

    'Iyi ni indirimbo nakoze ngamijeee gukomezaaa abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ndetse no kwibutsa urubyiruko ko aritwe mbaraga z'igihugu mubyiza no mubibi ko tugomba kuba mubuzima bwose igihugu cyacu kirimo bwaba buzima bwo kwidagadura ndetse n'ubuzima bwo Kwibuka'.

     

    Source : https://yegob.rw/yago-pondat-yashize-hanze-indirimbo-irimo-amagambo-yihumure-anatangaza-impamvu-yayikoze/

  • Impamvu nta Mututsi wiciwe mu Kinigi mu 1994 – #rwanda #RwOT

    Mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, iyari Komini Kinigi ifite umwihariko wo kuba nta Mututsi wahiciwe. Ahubwo Jenoside yahageragerejwe mu 1991, ari nabwo Abatutsi benshi bishwe.

    Ni ubuhamya burebure bwatanzwe na Munyarutete Joseph warokokeye muri Kinigi, ubu ahagarariye Ibuka mu murenge wa Kinigi. Asaba urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bashaka kuvuga ko yatewe n'ihanurwa ry'indege ya Perezida Juvénal Habyarimana, ku wa 6 Mata 1994.

    Ni mu gihe ibimenyetso bigaragaza neza ko ari umugambi wateguwe igihe kirekire ndetse wageragejwe inshuro nyinshi.

    Igitero cy'Inkotanyi mu Ruhengeri mu 1993 cyahungishije Abatutsi bari bakiri muri Kinigi; bajya mu bindi bice zari zaramaze kubohora.

    Ibi ni byo byatumye Kinigi igira umwihariko wo kuba nta Mututsi wahiciwe mu 1994.

    Ati “Mu 1994 nta muntu wo gupfa wari akiri mu yahoze ari Komini Kinigi. Igihamya gihari ni uko Inkotanyi zabatwaye ku gitero cy'iya 8 Gashyantare 1993. Zaraje bamwe zibakura muri Komini Mukingo aho bari barahungiye zibajyana muri Butaro aho zari zarafashe.”

    “Ntabwo mvuga ko mu 1994 nta Mututsi wo mu Kinigi wapfuye, yarapfuye ariko wenda yari muri Komini Kigombe cyangwa yarahungiye mu yandi maperefegitura, hano bahagarutse Leta yaramaze kubohoza.”

    Munyarutete avuga ko Umututsi wa mbere yishwe ku wa 27 Mutarama1991, uwa nyuma apfa ku wa 23 Gashyantare 1991. Avuga ko ikibabaje ari uko kugerageza Jenoside muri aka gace byakozwe n'abagore.

    Ati “FPR Inkotanyi yafunguye Gereza ya Ruhengeri ku wa 23 Mutarama 1991, ndabyibuka neza hari ku wa Gatatu. Mu bantu bacu bari bafunze nk'ibyitso hafunguwemo uwitwa Eliya nyiri Wisdom (Ishuri) ndetse n'umusaza witwa Bagayindiro Samuel ariko we ntiyajyana n'Inkotanyi.”

    “Bagayindiro yageze iwe asanga barahunze akurikira umuryango we, ageze muri Bisate abagore ni bo bamwishe. Amateka yacu ababaje ni uko ababyeyi, abategarugori, ba nyampinga, ari bo bafunguye Jenoside, bamwica ari tariki ya 26 hari ku isabato, ndabyibuka!”

    Munyarutete avuga ko mu bantu bishwe bwa nyuma harimo se wishwe tariki ya 23 Gashyantare 1991. Ashimangira ko indege ya Habyarimana ihanurwa nta Mututsi wabarizwaga muri Komini Kinigi, kuko bose bari barahunze.

    Avuga ko mu rugendo rukomeye rw'ubuzima yanyuzemo, yamaze amezi agera kuri ane ataba mu nzu. Asobanura ko hari aho yagiye agurwa amafaranga kugira ngo aticwa.

    Ati “Nahungiye muri Mukingo hari umuhungu w'Umuhutu twari tuziranye, yatanze 5000 Frw, mu 1991 yari amafaranga menshi cyane, namubwiye aho ari ngiye ambwira ko babishe! Ya sura twari twarambitswe, nagiye kwihisha akana k'imyaka 12 kambonye kavuza induru ngo dore inzoka!”

    Munyarutete Joseph uyu munsi yariyubatse, atunze imodoka ndetse ngo ntabura gutwaramo abamuhigaga kandi nta kiguzi.

    Yasabye Akarere ka Musanze ko kagira icyo gakora mu kwigisha, kuko hari utugari dutatu avuga tukirimo imibiri y'abishwe ariko abaturage bakaba bataratanga amakuru y'aho imibiri yabo iri.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatusi rwa Kinigi rushyinguwemo imibiri 166.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinigi rushyinguwemo imibiri 166

    Meya wa Musanze, Ramuli Janvier n’uhagarariye Singita Kwitonda Lodge bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri 166 y’Abatutsi bishwe bazizwa uko bavutse

    Munyarutete Joseph asaba urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-nta-mututsi-wiciwe-mu-kinigi-mu-1994

  • #Kwibuka29: Limu yakoranye indirimbo na M Rac… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yize amashuri abanza akanatangirira ayisumbuye mu kigo cy’amashuri cya Kigina mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, aza gusoreza muri Camp Kigali aho yize indimi n'ubuvanganzo.

    Ubu arakataje mu nzira y'ubuhanzi aho amaze gushyira indirimbo zitandukanye hanze, ariko inyinshi zibanda kuri gahunda za Leta. Mu kiganiro n'inyaRwanda yatangiye agaruka ku buryo yinjiye mu muziki.

    Ati: 'Maze igihe kitari gito nkora Umuziki, icyakora  indirimbo zijyanye n’ibihe byo Kwibuka zo ntabwo maze igihe kinini ntangiye kuziririmba. Indirimbo ya mbere yo kwibuka nayisohoye muri 2020, nyita 'Tuguhoze Rwanda'.'

    Indirimbo Tuguhoze Rwanda ikaba ikubiyemo ubutumwa bw'ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Indirimbo nshya ya Limu yafatanije na M Racheal bayise 'Turi Abavandimwe', ikubiyemo ubutumwa bw'isanamitima.

    Limu agaruka kuri iyi ndirimbo yagize ati: 'Iyo wumvise neza indirimbo wumva ko twarimo tubwira Abanyarwanda ko turi Abavandimwe tukwiye no kunga ubumwe, kuko twese turi Abanyarwanda dukwiye no kuba umwe tugakora ibiduteza imbere n’ibiteza imbere igihugu cyacu.'

    Limu wanyujije ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo ‘Turi Abavandimwe’ mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1955Limu yavuze ko yishimiye impano ya M Racheal ariyo mpamvu yahisemo ko bakora indirimbo

    KANDA HANO WUMVE ‘TURI ABAVANDIMWE’ YA LIMU YAHURIYEMO NA M RACHEAL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127917/kwibuka29-limu-yakoranye-indirimbo-na-m-racheal-yitwa-turi-abavandimwe-yumve-127917.html

  • Imaramatsiko ku bikubiye muri Hate Radio, umukino wakiniwe bwa mbere mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino umaze gukinwa inshuro 211 mu bice bitandukanye by'Isi, yaba muri Aziya, Amerika, u Burayi na Afurika. Mu Rwanda werekanwe bwa mbere muri uyu mwaka.

    Mbere y'uko utangira nyir'izina, Georges Ruggiu wari Umunyamakuru wa RTLM aba asobanura uruhare rwe muri Jenoside mu kiganiro aba agirana n'umunyamakuru.

    Georges Henri Yvon Joseph Ruggiu ni umugabo ukomoka mu Bubiligi, wari Umunyamakuru wa RTLM. Mu gihe yakoraga kuri iyi radiyo, ntiyavugaga Ikinyarwanda, ahubwo we yabaga avuga mu Gifaransa.

    Yahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse mu 2000 Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rumukatira igifungo cy'imyaka 12. Yaje kurekurwa mu 2009.

    Muri icyo kiganiro, avuga uburyo yisobanuye imbere ya ICTR, uburyo yahuriye bwa mbere na Perezida Habyarimana i Kanombe, hanyuma akamusaba kujya gukora kuri RTLM, undi akabyemera.

    Hagaragaramo ubuhamya bw'abandi bakinnyi, nk'aho Ntarindwa Diogène avuga ku buzima bwe muri Jenoside, uko abo mu muryango we bishwe, uko Abanyapolitiki nka Froduald Karamira bavugiraga kuri RTLM amagambo ahamagarira Abahutu kwica Abatutsi n'ibindi.

    Ntarindwa asobanura ko ubwo yari i Butare, umuryango we wamuhamagaye inshuro eshatu, ndetse ko umuvandimwe we yamubwiye ko Interahamwe zishe abantu bose bo mu muryango.

    Muri uyu mukino, humvikanishwa itangazo ryavugiwe kuri RTLM rimenyesha abaturage ko indege ya Habyarimana yahanuwe. Havugwamo uburyo Interahamwe zishe abantu mu Gitega, uko zagiye zihohotera abagore mu bice bya Butare n'ahandi.

    RTLM yari ifite ibiganiro bikundwa n'urubyiruko kubera uburyo yakoraga, kuko yacurangaga imiziki igezweho yose, guhera kuri Zouk, Rumba, injyana zo muri Amerika, indirimbo z'Imana n'izindi.

    Abakinnyi ba Hate Radio ni Ntarindwa Diogène ukina ari Kantano Habimana; Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Bwanga Pili Pili Kagabo ukina ari Valérie Bemeriki, Sebastien Foucault ukina ari Georges Ruggiu na Eric Ngangare ukina ari DJ witwa Joseph Gatsikira.

    Umukino utangizwa n'indirimbo za Rumba, DJ agaha ikaze abakurikiye radio, hanyuma abanyamakuru bagahita batangira bavuga amakuru agezweho.

    Ayo makuru aba yibanda ku buryo gutsemba Abatutsi biri gukorwa hirya no hino. Bavugamo ko ngo i Gitarama, mu Kivuruga n'ahandi, Inkotanyi zatsinzwe, ko ngo hari n'aho zateye igisasu aho guhitana abantu, kigahitana imbwa eshatu.

    Bibasira kandi itangazamakuru rivuga ibihabanye n'umurongo wa RTLM, urugero nka RFI yavugaga ko hari ubwicanyi buri gukorerwa mu Rwanda, ko ndetse Umujyi wa Kigali utari nyabagendwa.

    Bose uko aba ari batatu muri studio, bahuriza hamwe mu kuvuga ko RFI ari “radio y'amafuti” iri gukwirakwiza “ibinyoma by'Inkotanyi”.

    Bakomeza bavuga ko Radio Muhabura ya FPR Inkotanyi, ari “Radio Shitani” kuko ngo yavuze ko hari ahantu Interahamwe zishe abantu.

    Uburyo uyu mukino ukinwa, byakozwe hashingiye ku bushakashatsi bwimbitse bw'ibyaberaga muri Studio za RTLM, ku buryo abakinnyi bagerageza gukora ibyakorwaga icyo gihe.

    Muri studio habaga harimo telemusi y'icyayi, umutobe, inzoga, n'ubunyobwa ku buryo abanyamakuru bakoraga banywa. Usibye ibyo kunywa bisanzwe, babaga batumura n'urumogi kandi bakabivuga kuri radio.

    Abanyamakuru bavuga ko abantu batanywa urumogi, ari “Abanazi”, kandi bagahamagara abari hirya no hino mu gihugu babasaba kujyana urumogi kuri RTLM.

    Hari aho bigera bagacuranga indirimbo ya Bikindi Simon yitwa “Nanga Abahutu”, bakavuga ko irimo ibibazo byose igihugu gifite. Bavuga ko Abatutsi bafite ubugome burenze ukwemera, ko ari impyisi nk'izindi.

    Kuri RTLM kandi bakiraga ibitekerezo, abantu bagahamagara bakavuga uburyo bakunda iyi Radio, barangiza na bo bagashishikariza abaho batuye kwica Abatutsi. Bavugamo kandi ko Inkotanyi ari abantu baturutse muri Uganda, ko ari abasirikare ba Museveni.

    Buri minota 15, RTLM yanyuzagaho amakuru agezweho kandi igacishamo gake igacuranga indirimbo zikunzwe muri icyo gihe. Bavugamo uburyo Abafaransa bagiye mu Rwanda gufasha Leta kurwanya Inkotanyi. Iyo bageze kuri iyi ngingo, DJ acuranga indirimbo igira iti Vive la France!

    Bibasira umuntu wese wavuze ko mu Rwanda hari kubera “Jenoside” harimo Bill Clinton, n'abandi nka Gen. Romeo Dallaire. Bavuga ko Clinton n'abandi bazungu ari abanyabinyoma.

    Iyo bigeze aho, bacuranga indirimbo yari igezweho muri icyo gihe yitwa “Rape Me” ya Nirvana.

    RTLM yari ifite n'uburyo bwo kubaza ibibazo abakurikiye, hanyuma bakazabisubiza mu nyandiko, utsinze neza agahembwa. Byakorwaga mu gice cyiswe “Quiz d'Histoire”.

    Muri iri rushanwa, hari ibibazo bitatu abanyamakuru batanze, aho babwiraga abakurikiye Radio gusubiza bavuga uwavuze interuro baba bagiye gusoma n'icyo yashakaga gusobanura.

    Izo nteruro harimo igira iti “nta Muhutu usubira inyuma”, indi ikavuga ngo “aho ngiye hose mpasanga Parmehutu”, mu gihe iya gatatu ari ivuga ngo “mureke ibiganiro no guseka mukore”. Ababaga bakurikiye radio boherezaga ibisubizo kuri RTLM mu gihe kitarenze icyumweru.

    Usibye ibyo, abaturage bahamagaraga kuri radio bavuga aho babonye Inkotanyi, bagasuhuza abo bashaka bakanasaba indirimbo.

    Hari nk'uwahamagaye asaba indirimbo yitwa “Siwo” ya Kassav, avuga ko ayituye abasore bo ku Kimisagara n'abandi ngo bari ku ibagiro. Kantano ahita amuca mu ijambo, akabwira abo bari ku Ibagiro ko urumogi bamuhaye rukomeye, agasaba abarugemura ko bakwiriye gukomeza kurugemura ku bwinshi.

    Iyo ndirimbo iri mu Njyana ya Zouk, abanyamakuru ba RTLM bahita babwira abakurikiye radio ko bakwiriye kuyibyina bakora akazi, ngo kuko iri mu njyana yitwa “Zouk Machette”.

    Kantano hari ahandi yumvikana avuga ati “Abatutsi ni ubwoko bubi, bahora barangamiye urupfu kuko nabo ubwabo ari urupfu, bakwiriye kurohwa mu ruzi”. Akomeza agira ati “Murebe akazuru kabo nimusanga bafite akazuru gato mukavune”.

    Mu zindi ndirimbo zicurangwa kuri iyi radio harimo iyitwa I Like To Move It ya The Mad Stuntman, n'indi iri mu Njyana ya Slow yitwa Dernier Slow aho bavuga ko “Habyarimana yarayikundaga”.

    Bigera n'aho bacuranga indirimbo zihimbaza Imana zo muri Kiliziya, hanyuma Kantano akazivugiramo amazina y'abasirikare b'Inkotanyi bamaze kwicwa n'Interahamwe, akazishishikariza gukomeza uwo murimo aba yita mwiza.

    Avuga ko ngo Abatutsi bari 10% mu gihugu, none ngo aho byari bigeze icyo gihe hari hamaze kwicwa 2%, ko 8% basigaye ari bake na bo bagomba kwicwa bagashira.

    Ni radio yari ifite imikorere itangaje kuko nka nyuma yo kuvuga abaguye ku rugamba, yahitaga ijya mu makuru yo hanze, ikavuga ibiri kubera muri Gaza, nyuma ikavuga amakuru agezweho y'imikino n'ibindi byatumaga ikundwa by'akataraboneka.

    Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) yatangiye kuvuga ku wa 8 Nyakanga 1993. Mu banyamigabane bayo bakuru harimo na Félicien Kabuga, magingo aya ukomeje kuburanishwa n'Urwego rwasigaranye Imirimo y'Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, i La Haye mu Buholandi.

    Mbere y’uko umukino utangira, herekanwa ubuhamya bw’abakinnyi bavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Muri KCC hari hubatswe icyumba kimeze nka studio za Radio

    Sebastien Foucault akina ari Georges Ruggiu

    Muri Studio za RTLM habaga harimo umusirikare waherezaga abanyamakuru ibyo bakeneye

    DJ witwa Joseph Gatsikira yacurangaga indirimbo zigezweho gusa

    Bahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi kandi bakabikora batebya, babyina ku buryo uwabumvaga yumvaga ko ari igikorwa gikwiriye

    RTLM yacurangaga indirimbo zigezweho gusa

    Aha Bwanga Pili Pili Kagabo aba akina nka Valérie Bemeriki

    Ntarindwa Diogène akina ari Kantano Habimana

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imaramatsiko-ku-bikubiye-muri-hate-radio-umukino-wakiniwe-bwa-mbere-mu-rwanda

  • Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cyo kwerekana 'Hate Radio', umukino ushushanya RTLM muri Jenoside (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino ushushanya imikorere y'itangazamakuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko radiyo rutwitsi ya RTLM [Radio Télévision Libre des Mille Collines].

    Werekaniwe bwa mbere i Kigali muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mata 2023. Ni nyuma y'uko wari uherutse kwerekanirwa mu Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda riri i Huye mu Majyepfo.

    Ni umukino umaze gukinwa inshuro 211 mu bice bitandukanye by'Isi.

    Abayobozi batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame, abagize Guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, urubyiruko n'abandi bari bitabiriye iki gikorwa.

    Ukinwamo na Ntarindwa Diogène ukina ari Kantano Habimana; Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Bwanga Pili Pili ukina ari Valerie Bemeriki, Sebastien Foucault ukina ari Georges Ruggiu na Eric Ngangare ukina ari DJ witwa Joseph Gatsikira.

    Ntarindwa Diogène yavuze ko uyu mukino werekanwe mu Rwanda nk'igihugu cyakinwe ndetse cyanabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye ubaho.

    Yavuze ko indi mpamvu ikomeye yatumye bawereka Abanyarwanda ari ukugira ngo igihugu kibe igicumbi cyo kwamagana ibyabaye ku buryo bitazongera kuba ahandi.

    Ati “Ngendeye ku biri kuba mu Karere by'umwihariko mu gihugu cy'abaturanyi, nifuje ko u Rwanda rwaba igicumbi cya nyirantarengwa kuri ibyo bintu, imvugo z'urwango n'amacakubiri ntibihabwe intebe ahantu aho ariho hose. Uyu mwanya rero ni umwanya mwiza w'ubukangurambaga bwo kwamagana imvugo z'urwango.”

    Ntarindwa yavuze ko uyu mukino wabanje gukinirwa muri Kaminuza y'u Rwanda ahari hateraniye abanyeshuri ba UR-Huye n'abo muri IPRC Huye.

    Ati “Byari ngombwa ko abato bamenya, ntabwo warwanya ikintu utakimenye. Abato turabasaba kugira ishyaka ryo kumenya amateka yacu, amabi n'ameza. Amabi kugira ngo tuyirinde.”

    “Hanyuma n'icyo nakwita ishyaka ryo guharanira ko iki gihugu gihore kiba igicumbi cyo kugira ngo n'ibindi bihugu bya Afurika, kugira ngo ubwo twabinyuzemo duharanire ko bitazaba ku bandi.'

    Sebastien Foucault we yasobanuye ko uyu mukino ugamije kugaragariza abantu uko imvugo z'urwango n'amacakubiri zitangira, uburyo zikorwamo n'uko zigira ingaruka zikomeye.

    Ati “Uku kwangisha abantu abandi natwe twarabigize mu Budage. Intego yacu rero ni ukwigisha abakiri bato ngo bumve uko izi mvugo z'urwango zikora ndetse n'uko bashobora kuzirwanya.”

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimama Jean Damascène, yavuze ko itangazamakuru ryafashije cyane leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagaragaje ko kuva mu 1959, itangazamakuru ryabaye igikoresho cy'amashyaka n'ubutegetsi mu kwangisha Abahutu, Abatutsi.

    Ati “Gukoresha itangazamakuru mu kwigisha urwango ntibyatangiranye na RTLM, ni ibya cyera, amashyaka ya mbere yashinzwe mu Rwanda mu 1959, ni yo yatangije ibinyamakuru byigisha urwango. RTLM ifite aho yabivanye, ifite abakurambere bayo.”

    Minisitiri Dr Bizimana yibukije urubyiruko ko bakwiye kuvana amasomo muri aya mateka bagakunda igihugu, bakarwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside bagaharanira ishema ry'Igihugu n'ubuyobozi bwacyo.

    Urubyiruko rufite urugamba rukomeye rwo kurwanya imvugo z'urwango

    Bamwe mu rubyiruko bakurikiye uyu mukino, bagaragaje ko bafite urugamba rukomeye rwo kurwanya imvugo z'urwango n'amacakubiri rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Kalimpinya Queen yagize ati “Twarebye uyu mukino tuwigiraho nk'uko dusanzwe twigira ku bikorwa bitandukanye, ariko kureba uyu mukino tukumva imvugo z'urwango zakoreshwaga na RTLM, ni ikintu kiduhaye indi shusho tutari dusanzwe tubona.”

    Ambasaderi wa Congo Brazzaville unahagarariye Abadiplomate b'Ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, Guy Nestor Itoua, we yagize ati “Itangazamakuru rya mbere ya Jenoside ryashishikarije abantu kwica abandi nk'uko twabibonye byagenze kuri RTLM. Icyo nasaba ni uko abariho uyu munsi nabo bakoresha itangazamakuru mu kurwanya imvugo z'urwango.”

    Yakomeje agira ati “Uyu munsi amakuru arihuta binyuze mu itangazamakuru rigezweho, ndasaba abakiri bato guhaguruka.'

    Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, we yagaragaje ko kuri ubu imvugo zihembera urwango zimukiye cyane ku mbuga nkoranyambaga bityo hakwiye kubaho uburyo bwihariye bwo kuzirwanya.

    Abateguye iyi kinamico ya “Hate Radio' bavuga ko uburyo bwo kuyishyira ku mbuga zirimo YouTube burimo gutekerezwaho ariko bikazajyana no kubanza gusobanura uyu mukino.

    Soma:Imaramatsiko ku bikubiye muri Hate Radio, umukino wakiniwe bwa mbere mu Rwanda

    Madamu Jeannette Kagame ubwo yahabwaga ikaze kuri KCC aherekaniwe uyu mukino

    Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, ubwo we n’umugabo we Murangwa Eugene (uri iburyo) bageraga kuri KCC

    Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

    Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yari yitabiriye uyu mugoroba

    Mbere y’uko umukino utangira, herekanwa ubuhamya bw’abakinnyi bavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Muri KCC hari hubatswe icyumba kimeze nka studio za Radio

    Sebastien Foucault akina ari Georges Ruggiu

    Muri Studio za RTLM habaga harimo umusirikare waherezaga abanyamakuru ibyo bakeneye

    DJ witwa Joseph Gatsikira yacurangaga indirimbo zigezweho gusa

    Bahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi kandi bakabikora batebya, babyina ku buryo uwabumvaga yumvaga ko ari igikorwa gikwiriye

    RTLM yacurangaga indirimbo zigezweho gusa

    Aha Bwanga Pili Pili Kagabo aba akina nka Valérie Bemeriki

    Ntarindwa Diogène akina ari Kantano Habimana

    Dr Bizimana yagarutse ku buryo itangazamakuru na RTLM muri rusange byabibye urwango rwaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, yari yitabiriye imurikwa ry’uyu mukino

    Ambasaderi w’Agateganyo wa Kenya mu Rwanda, Philip Mundia Githiora, akurikiye uyu mukino

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yari yitabiriye

    Bwanga Pili Pili Kagabo ukina ari Valérie Bemeriki ari kumwe na Sebastien Foucault ukina ari Georges Ruggiu

    Ntarindwa Diogène yashimiye abagize uruhare kugira ngo uyu mukino werekanirwe mu Rwanda

    Eric Ngangare yakinnye ari DJ witwa Joseph Gatsikira.

    Bernard Makuza wahoze ari Perezida wa Sena aganira na Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana

    Umwanditsi Dimitrie Sissi Mukanyiligira yari yitabiriye uyu muhango

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, atanga ibitekerezo

    Umunyamakuru Albert Rudatsimburwa yatanze ibitekerezo bigaruka ku buryo muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zahindutse nka RTLM

    Umuyobozi wa BK Group, Béata Uwamaliza Habyarimana, yakurikiye uyu mukino

    Apotre Mignone Alice Kabera yari yitabiriye umuhango wo kwerekana uyu mukino ku nshuro ya mbere mu Rwanda

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, yakurikiye uyu mukino

    Abakinnye uyu mukino basobanuye ko babanje gukora ubushakashatsi bwimbitse bwabafashije kumenya uko abanyamakuru ba RTLM bitwaraga

    Ambasaderi Mandisi Bongani Mabut Mpahlwa wa Afurika y'Epfo mu Rwanda atanga ibitekerezo kuri uyu mukino

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yitabiriye-igikorwa-cyo-kwerekana-hate-radio-umukino