Blog

  • Madamu Jeannette Kagame mu barebye umukino H… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mata 2023, muri Kigali Convention Center, aho kitabiriwe n'abayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, urubyiruko n'abandi mu murongo wo kumenya uburyo Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.

    Ni ku nshuro ya kabiri uyu mukino ukiniwe i Kigali. Bwa mbere wakiniwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu 2011. Ndetse, kuva ku wa 4 na 5 Mata 2023, uyu mukino werekanwe muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye no muri IPRC y'i Huye.

    Uyu mukino wateguwe na Milo Rau afatanyije na Jens Diethrich ugaragaramo abakinnyi barimo Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome ukina mu mwanya w'umunyamakuru Kantano wabiciye bigacika kuri RTLM, Pili Pili wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukina mu mwanya wa Valerie Bemeriki n'abandi.

    Werekaniwe mu Rwanda ku nkunga y'abarimo Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu (Minubumwe). Kandi wubakiye ku kugaragaza uruhare rwa RTLM muri Jenoside, no kwerekana uburyo imvugo z'urwango zigira uruhare rukomeye mu gutanya abantu.

    Ushushyana urugendo rw'icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo. Ariko, hagamijwe guteza imbere amahoro n'ubumwe mu bantu b'ingeri zose.

    Radio Radio Télévision Libre des Mille Collines 'RTLM' yashinzwe ku nkunga y'abarimo Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda, aho yari afitemo imigabane myinshi kurusha abandi bose; yashoyemo miliyoni 10 Frw.

    Mu bandi bari bafitemo imigabane harimo Kabuga Félicien uri kuburana mu Bufaransa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n'abandi bacuruzi. Yakoragaho abanyamakuru b'abahanga, benshi bari baravuye kuri ORINFOR.

    Mu ijambo rye Jean-Damascène Bizimana uyobora Minubumwe yasabye urubyiruko kuvana amasomo muri aya mateka bagakunda Igihugu, bakarwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside bagaharanira ishema ry'Igihugu n'ubuyobozi bwacyo.

    Yibukije abitabiriye kureba uyu mukino ko gucisha imvugo z'urwango mu itangazamakuru atari ibya RTLM gusa. Abonera gutanga ingero ahereye ku binyamakuru by'amashyaka nka APROSSOMA, PARMEHUTU, MRND na MDR-POWER byatangazaga inkuru zibiba urwango n’irondabwoko.

    Bizimana yanavuze ku binyamakuru birimo kandi nka Kangura, Isibo, Kinyamateka n'ibindi. Yatanze urugendo rw'uburyo ikinyamakuru Isibo kigize gusohora inkuru cyahaye igira iti 'Umututsi muri iki gihe cy'inkotanyi…. Umututsi ukunda igihugu nafashe igihugu mu guhiga bagenzi be.'

    RTLM yashinzwe n'umwe mu bahanga igihugu cya gifite ari we Nahimana Ferdinard, yakoranaga n'abanyamakuru barimo na Serugondo Joseph, Neol Hitimana, Josel Hakizimana, Gahigi n'abandi.

    Kantano yabaye Kantano kuri RTLM! Yari Radio Rutwitsi…….

    Umunyarwenya akaba n'umukinnyi w'ikinamico Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome ni we ukina mu mwanya wa Kantano. Uyu mugabo avuga ko atigeze atekereza ko igihe kimwe azakina mu mwanya wa Kantano yumvaga kuri RTLM ubwo (Atome) yari mu Ngabo zari iza RPA mu rugendo rwo kubohora igihugu.

    We na bagenzi be bateguye studio imeze neza nk'iya Radio, abanyamakuru bicaye muri studio, hari uri ku buhanga bw'ibyuma n'ibindi.

    Atome akina ari mu mwanya wa Kantano avuga uburyo RTLM ari Radio ikundwa n'interahamwe. Ati 'Ni Radio y'Abanyarwanda bose n'abanyamahanga… Ak'inyenzi kashobotse rwose…Ayiwe Data inyenzi zaburiyemo we.'

    We na bagenzi be barimo Pili [Ukina mu mwanya wa Bemeriki Valerie; yemeye icyaha akatirwa burundu, ubu afungiye muri gereza ya Mageragere] baba basenya ibindi bitangazamakuru nka Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa na Radio Mahabura yari iya RPA Inkotanyi bavuga uburyo amakuru batanga atari ay'ukuri.

    RTLM iba yivuga nka Radio ifite amakuru ya mbere kandi abaturage bakwiye kuyizera. Kantano ati 'Kigali ni umutamenwa… Twiboneye abantu bavuye i Gisenyi. Inkotanyi zikomeje amayeri yazo.'

    Baba bavuga ko Radio Muhabura ari 'Radio Bihuha'. Muri iki kiganirio, bakina indirimbo za 'Bikindi' wamamaye mu ndirimbo z'urwango.

    Kantano akangurira gukora Jenoside yifashishije amayeri yuzuye igitwenge. Aba avuga ko Abatutsi bavuye mu mahanga, kandi ko ingabo z'Abafaransa zaje 'kudufasha guhashya Inkotanyi'.

    Muri studio kandi bakira telefoni z'abantu baba bakurikiye Radio. Valerie Bemeriki [Mu busanzwe Valerie afite ubumuga, ndetse Pili Pili ukina mu mwanya we aba acumbagira] yakira kuri telefoni, umwana w'umukobwa w'imyaka 11 uvuga ko yabonye Inkotanyi.

    Kantano [Akina afite imbunda] ahita avuga ko Inkotanyi zitabereye u Rwanda. Ati 'Ntahandi hantu muzasanga u Rwanda…. Nta gatsiko k'abagande, Abanyarwanda turabategereje n'imihoro. Murumva mwamburagasani mwe bo muri APACE.'

    Muri iki kiganiro cyo kuri Radio bakina n'indirimbo z'abarimo itsinda rya Kassav ryamamaye ku Isi mu njyana ya Zouk. Kantano ahamagarira Interahamwe kunywa 'agatabi ko ku mugongo w'ingona', kuko nawe kamugezeho kandi kamuguye neza akanabashimira.

    Kantano bigera aho avugana umujina akabwira abicanyi gushyira imbaraga ati 'Courage, turwanire igihugu cyacu n'abana bacu'.

    Bigera n'aho batanga ibizamini bishingiye ku macakubiri:

    Valerire Bemeriki avuga ko bagiye gutanga ibibazo ubisubiza neza akazahembwa. Atanga ibibazo birimo 'Nta muhutu usubira inyuma' akabaza amazina y'uwavuze iri jambo.

    Arongera akabaza ati 'Buri aho ngiye hose mpasanga Parmehutu' akabaza nanone uwavuze aya magambo.

    Kantano amusanga muri studio akavuga ko Abatutsi 'ni ubwoko bubi cyane'. Agakomeza ati 'Bahora barangamiye urupfu, kuko n'abo ni urupfu… barohwe mu mazi.' Aba avuga ko umututsi wese ufite akazuru gato 'mukavune'.

    Hari umwe mu baturage uhamagara kuri Radio ashima uburyo RTLM ibagezaho ibiganiro byiza n'umuziki mwiza, akanashima Kantano na Valerie Bemeriki.

    Kantano ahita atera indirimbo igira iti 'Muze twishime nshuti, Inkotanyi zashize, Imana ishimwe…. Muze twishime nshuti, Imana ntirenganya.'

    Uyu mugabo avuga ko muri rusange igihugu kirimo Abatutsi 10%, kandi ko ashingiye ku makuru afite nibura 2% bamaze kwicwa, bivuze ko hasigaye 8%.

    Mu rwego rwo kugaragaza ko ingabo zari iza RPA zatsinzwe urugamba, Kantano asoma mu ijwi rirambuye urutonde rw'abasirikare barenga 40 ba RPA, avuga ko bapfiriye ku rugamba; agakangurira Interahamwe kugira vuba bakarangiza akazi.

    Nyuma y'uyu mukino, Atome yavuze ko ugamije gufasha urubyiruko kumenya amateka no kugira ishyaka ryo 'kumenya ibintu nakwita ko bisharira'. Ati 'Tubifate nk'urukingo'.


    Madamu Jeannette Kagame yakurikiranye umukino 'Hate Radio' ugaragaza amacakubiri yabibwe na Radio RTLM

    Madamu Jeannette Kagame yashimye abakinnyi b'uyu mukino-kinamico 'Hate Radio'

     

    Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo [Uri uburyo]

    Minisitiri Jean Damascene uyobora Minubumwe (Uri iburyo) na Jens wateguye uyu mukino (Uri ibumoso) 

    Uyu mukino cyangwa se iyi kinamico 'Hate Radio' ushushanya uko RTLM yenyegeje umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi 


    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Arthur Asiimwe [Uri iburyo] na Perezida wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre 

    Muri studio, Kantano yogezaga Jenoside…yatsindagiye ko umututsi ari umwanzi, yumvishaga abicanyi ko kwica ari ubutwari 

    Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Bwanga Pili Pili, ukina mu mwanya w'umunyamakuru Valérie Bemeriki wamenyekanye kuri RTLM

     

    Jens Diethrich wagize uruhare mu gutegura no gutunganya uyu mukino, yishimiye ko uyu mukino wongeye gukinirwa mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 


    Umushyushyarugamba (MC), Eric Shaba wayoboye umuhango wo kwerekana iyi kinamico  


    ‘Atome’ aherutse kubwira InyaRwanda ko gukina mu mwanya wa ‘Kantano’ ‘biremereye’


    Eric Ngangare  ukina muri uyu mukino ‘Hate Radio’

     

    Sebastien Foucault uri mu bateguye uyu mukino nawe akina muri uyu mukino ari kumwe na 'Atome' muri studio   

    Mu Ukwakira 2022, hari umwe mu batangabuhamya babwiye urukiko ko abanyamakuru ba RTLM bavugaga ko baterwa inkunga na Kabuga Félicien 


    Umusesenguzi muri Politiki, Rudatsimburwa Albert yavuze ko hakwiye kugira igikorwa muri iki gihe mu kwirinda ko itangazamakuru ryatana 


    Madamu Jeannette Kagame yashimye abarimo Ntarindwa ‘Atome’ nyuma y’uyu mukino


     

    Kalimpinya Queen wabaye Igisonga cya 3 muri Miss Rwanda 2017 yabajije impamvu uyu mukino 'Hate Radio' utarashyirwa kuri Youtube 

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine yavuze ko 'kugira ngo umenye u Rwanda rw'ubu ugomba kumenya u Rwanda rw'ahahise'

     

    Minisitiri Bizimana yerekanye uburyo RTLM yashinzwe n'abari abategetsi muri Leta uhereye kuri Perezida Habyarimana 

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair 


    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam  


    Umushumba Mukuru wa Noble Church akaba n’Umuyobozi w’Itorero Women Foundation Ministries, Apotre Alice Kabera Mignonne


    Umukinnyi w’ikinamico ‘Pili Pili’ nyuma yo gukina muri uyu mukino yaramukanyije na Madamu Jeannette Kagame






     

    Uyu mukino warekena imvugo z'urwango zacishwaga kuri radiyo RTLM zikangurira Abahutu kwanga no kwica Abatutsi n'uburyo uyu munsi izo mvugo zakwirindwa. 

    Nyuma yo gukina uyu mukino ‘Hate Radio’ abakinnyi bashimye buri wese wabashyigikiye mu gihe cy’isaha imwe n’iminota 30′ bamaze bawukina

     

    Abitabiriye uyu mukino bahawe utwuma tubafasha kumva neza ibyo abakinnyi b’iyi kinamico bakinaga 

    Pili Pili wakinnye mu mwanya wa Bemeriki Valerie yanyujijemo arahaguruka acumbagira nk’uko Valerie byari bimeze 

    Atome wakinnye mu mwanya wa ‘Kantano’ yanyuzagamo agahaguruka akabyina indirimbo zubakiye ku mudiho wa Zouk n’izindi 

    Mu minota ya nyuma, ‘Atome’ yigaragaje nka Kantano kuri ‘Micro’ ubwo yabaga anafite imbunda 

    ‘Kantano’ yavugaga ko Inkotanyi (Icyo gihe) zatsinzwe, agahamagarira Interahamwe gukora akazi 

    Byageze n’aho muri studio, Atome afunga imishumi y’inkweto mu kugaragaza uburyo Kantano yari umunyamakuru wuzuye urwango ku batutsi 


    Eric wari kubuhanga bw’ibyuma, yavugaga igifaransa cyinshi, afite ‘Cassette’ zo hambere ziriho indirimbo ‘Le Dernier Slow’ y’umuhanzi Joe Dassin, Perezida Habyarimana yakundaga cyane 

    Muri studio bahabwaga icyo kunywa n’itabi… ubundi bakanzika




    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin ari mu bitabiriye kureba uyu mukino ‘Hate Radio’

    REBA HANO BYINSHI KURI UYU MUKINO ‘HATE RADIO’ UGARAGAZA URUHARE RWA RTLM MURI JENOSIDE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze kwerekana umukino ‘Hate Radio’

    AMAFOTO: Rwigema Freddy-INYARWANDA.COM

    VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127913/madamu-jeannette-kagame-mu-barebye-umukino-hate-radio-ushushanya-amacakubiri-yabibwe-na-rt-127913.html

  • #Kwibuka29: Guverineri Gasana yasabye urubyir… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwagiranye n’Itangazamakuru cyabaye tariki ya 6 Mata 2023, Guverineri CG Gasana Emmanuel yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ikibi ahubwo bagaharanira ubumwe no kubaka igihugu kizira amacakibiri.

    Yagize ati “Mu za mpanuro Perezida wa Repubulika yahaye urubyiruko, yararubwiye ati “Rubyiruko, ntabwo muri abashyitsi mu Rwanda, uru Rwanda ni urwanyu, murasabwa rero gukomeza ubudatsimburwa mu binyejana biri imbere nk’urungano.

    Bivuze ko mugomba kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa ariko munaharanira ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitazongera kuba ukundi. Mwirinde ibintu bibi byatuma urubyiruko rw’ u Rwanda ruheranwa n’amateka mabi.”

    Guverineri Gasana yakomeje agira ati “Urubyiruko turarufasha muri gahunda zitandukanye, turarufasha mu gushaka akazi, turarufasha mu kwiga no mu buryo bwo kwiteza imbere, mu buryo bw’uburere bwiza ndetse no gufatanya mu Iterambere.”

    Yungamo ati “Ubutumwa twaha urubyiruko ni ukurusaba kwirinda ibyatuma rwishora mu bindi  bintu bibi bitari byiza rukayoba, kandi Leta ifite politike nziza zo kurufasha kugira ngo rudapfusha ubusa amahirwe ahari. Kuko umunsi ku wundi, Umukuru w’Igihugu cyacu ahora akangurira urubyiruko ko rukwiye gufatanya n’abandi banyarwanda kugira ngo iyo nzira ntizagire icyuho mu rungano kuko nibo benshi.”

    Guverineri Gasana Emmanuel, yanabwiye abanyamakuru ko mu rwego rwo gutegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba hakozwe Imiganda yo gusukura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko hanakozwe ubukangurambaga mu cyumweru cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa n’ibindi bikorwa byari bigamije gufasha abaturage kwitegura kuzitwara neza mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127911/kwibuka29-guverineri-gasana-yasabye-urubyiruko-guharanira-kudaheranwa-namateka-mabi-127911.html

  • Siporo si intambara, ni urukundo – Perezida wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rayon Sports mu bagabo n’abagore, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Nyanza.

    Ni umuhango wabanjirijwe urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yo gusura Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguye.

    Uru rugendo rwatangiriye ku rusengero rwa New Life ku Kicukiro, bazamuka berekeza i Nyanza ku Rwibutso.

    Perezida w’umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, abakinnyi b’amakipe y’abagabo n’abagore ndetse na bamwe mu bafana bari bitabiriye uyu muhango.

    Nyuma yo kugera ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, abagize Rayon Sports basobanuriwe byinshi kuri uru rwibutso rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 105, barimo abasaga 3000 biciwe ku musozi wa Kicukiro.

    Nyuma kunamira izi nzirakarengane no gushyira indabo kumva zirimo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, abagize Rayon Sports basuye ubusitani bw’urwibutso bwatashywe muri Nzeri 2022, basobanurirwa byinshi kuri bwo birimo kugaragaza uruhare rw’ibimera mu mateka ya Jenoside.

    Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko bakoze uru rugendo mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside.

    Ati 'Urugendo nk’uru rugamije kwibuka kandi kwibuka ni inshingano za buri Munyarwanda wese. Iyo twibuka tuba dushaka guha agaciro ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu 1994.'

    Yakomeje agira ati 'Ni ukugira ngo tuze, twe abakiri bato n’abanyamahanga, dusobanurirwe urupfu bapfuye, na Jenoside uko yakozwe muri uru Rwanda, bityo tuvuge ngo ntibizongere ukundi, turwane n’abashaka kuyipfobya n’abashaka kuyigarura. Icya kane ni ugukuramo amasomo y’amateka y’igihugu cyacu ndetse no gukuramo imbaraga zituma twubaka.'

    Yongeyeho ko nk’Umuryango wa Rayon Sports ufite ikipe y’abagabo n’iy’abagore zikundwa na benshi, ari byiza gukora ibikorwa nk’ibi mu rwego rwo gukomeza kubiba amahoro no kuzirikana abari bagize uyu muryango bari mu Batutsi bishwe muri Jenoside.

    Ati 'Aba-sportifs turi ababibyi b’amahoro, ababibyi b’urukundo kuko iyo dukora siporo iraduhuza. Siporo si intambara, ni urukundo, ni ugukina nk’uko tubivuga.'

    Yakomeje agira ati 'Ubutumwa naha abarokotse, mu izina ry’Umuryango wa Rayon Sports ni ukubabwira ngo nimukomere, ni amateka yacu, byarabaye. Umuryango wa Rayon Sports turabakunda, turi kumwe, tuzaharanira ko ibi bitazongera kuba ukundi.'

    Mu mwaka ushize, ubwo u Rwanda n’inshuti zarwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rayon Sports yasuye Urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera.

    Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko mu myaka iri imbere bazajya n’ahandi kugira ngo abagize uyu muryango bamenye amateka atandukanye ahantu hagiye hihariye.

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/siporo-si-intambara-ni-urukundo-perezida-wa-rayon-sports

  • “Twese turi abanyarwanda” filime igaragaza ubutwari bw’abanyeshuri b’inyange ikomeje gukora ku mitima ya benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruri mu gihe cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

    Igihe nk'iki mu mwaka wa 1994 u Rwanda rwari ruri mu icuraburindi, ubwo abantu bicwaga bazizwa uko bavutse, gusa nubwo abantu bicwaga kandi bafite ubwoba hari abashikamye banga kugira  bagenzi babo igitambo.

    Muri abo babaye intwari twavuga nk'abanyeshuri b'inyange, aba banyeshuri basanzwe mu ishuri babwirwa ko bagomba kwitandukanya, abatutsi ukwabo n'abahutu ukwabo, gusa aba banyeshuri barashikamye barabyanga bavuga ko nta mututsi na n'umuhutu ubarimo bose ko ari abanyarwanda.

    Iyi filimi iri hasi yerekana amateka y' ibyabaye mu Jenocide ikerekana  n'amateka y'abanyeshuri b'inyange.

    Irambuye wayireba kuri www.aba.rw

    Twibuke twiyubaka duharanira ko bitazongera ukundi.

     

    Source : https://yegob.rw/twese-turi-abanyarwanda-filime-igaragaza-ubutwari-bwabanyeshuri-binyange-ikomeje-gukora-ku-mitima-ya-benshi/

  • Ifatwakungufu ryakorewe abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni imwe mu ntwaro zakoreshejwe mu gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Hakozwe ubwoko bwinshi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko iryakozwe cyane ni ugufata ku ngufu.
    Muri raporo yakozwe na Avega Agahozo mu 1999, herekanywa ko abafashwe ku ngufu ari abakobwa cyangwa abagore bafite hagati y’imyaka 20 na 55 ariko kandi hari n’abakecuru ndetse n’abakobwa bari bakiri bato.
    Icyavugwaga ku batutsikazi mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi
    Mu (…)

    – Ubuhamya /

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article231

  • Imirire n’imyambarire y’Abatutsikazi mu gihe cya Jenoside #rwanda #RwOT

    Mu 1994 kuva mu kwa kane kugeza mu kwa karindwi, Abatutsi muri rusange bari mu buzima butoroshye bwo kwihisha no guhunga. Ubuhamya bw’abo bw’uko babonaga icyo barya ndetse n’icyo kwambara bwerekana uko bari bambuwe agaciro kabo nk’abantu bazima. Ubu ni bumwe mu buhamya bw’abarokotse bagiye badutangariza uko byabagendekeye by’umwihariko abagore n’abakobwa babaga bari kumwe n’abana kenshi.
    Alice wakoze urugendo rurerure ahunga aravuga ku mirire ati :' nibuka cyane amazi yo mu ruzi rwa Rwabusoro (…)

    – Ubuhamya /

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article349

  • Rayon Sports yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Rayon Sports wunamiye inzirakarengane zishyunguye ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iki gikorwa cyabaye uyu munsi tariki ya 08 Mata 2023.

    Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports n'abayobozi bayo barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa nta rutonde rwose rw'abari abakinnyi bayo bose bazize Jenoside irabona, buri mwaka bagenda bongeraho abamenyekanye ndetse bakaba basaba abanyarwanda uwaba azi umukinnyi wayo wazize Jenoside utari ku rutonde ko yamenyesha iyi kipe.

    Ni ikipe yashinzwe mu 1968, Jenoside yabaye imaze imaze imyaka 26, ikaba na yo yarashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urutonde rwa bamwe mu bari bagize ikipe ya Rayon Sports bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w'i 1994



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yunamiye-inzirakarengane-zishyinguye-ku-rwibutso-rwa-nyanza-ya

  • Rwamagana: Abaturage basabwe gutanga amakuru… – #rwanda #RwOT

    Musabyeyezu Dative yatangaje ibi mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Munyaga ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nkungu, kuwa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023.

    Yagize ati: “Turongera gusaba ababa bafite amakuru ku hantu hose hajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itarabashije kuboneka gutanga ayo makuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Turabasaba ko mudufasha amakuru, agashyikirizwa ababishinzwe babifitiye ububasha, imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka hamenyekana aho yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”

    Musabyeyezu, yakomeje agira ati”Uwubonye umubiri w’umuntu we akawushyingura umutima we uraruhuka. Birababaje kugera kuri iyi nshuro ya 29 tugisaba aya makuru kugira ngo abacu bashyingurwe mu cyubahiro.

    Impamvu tubivuga ni uko muri uyu mwaka hari imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 twabonye izashyingurwa muri iki cyumweru cy’icyunamo, bitugaragariza ko hari amakuru ashobora kuba akiri muri twe y’aho abavandimwe n’ababyeyi bacu hajugunywe bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro”.

    Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kuba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakabahumuriza muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati: “Abaturage bacu, turabakangurira twifatanya twese nk’abaturage b’Akarere ka Rwamagana, bakitabira ibikorwa bijyanye no kwibuka byateguwe hirya no hino, twese tugomba kumva ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ibyacu bitureba.

    Turasaba abaturage kandi kwirinda ibikorwa byose bibujijwe birimo nk’imyidagaduro n’ibindi bikorwa birimo kwishimisha kuko binyuranyije n’umuco w’Abanyarwanda mu bijyanye no kwibuka n’icyunamo.”

    Meya Mbonyumuvunyi, yakomeje ati: “Turasaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda kuba hagira icyo ari cyo cyose cyahungabanya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo tugomba kubaba hafi tukabakomeza, tukabihanganisha kubera ibyababayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Depite Uwineza Beline wari Umushyitsi Mukuru mu muhango wo gutangira icyumweru cy’icyunamo, yasabye ababyeyi kwigisha abana babo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakababwiza ukuri bakirinda kuyagoreka.

    Ati: “Ababyeyi turabasaba kwigisha urubyiruko amateka asobanutse, kugira ngo bamenye icyo amateka ya mbere icyo ari cyo. Ababyeyi barasabwa kwigisha abana babo ububi bw’amacakubiri n’ingengabitekerezo. Ayo mateka abakiri bato bagomba kuyiga kugira ngo bamenye ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi uko kuri bagomba kukuvana ku babyeyi.”

    Abaturage ba Rwamagana mu gutangiza icyumweru cy’Icyunamo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127896/rwamagana-abaturage-basabwe-gutanga-amakuru-ku-mibiri-yabishwe-muri-jenoside-yakorewe-abat-127896.html

  • #Kwibuka29: Miss Mutesi Jolly yibukije urubyi… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yasangije abamukurikira bwanditse mu rurimi rw'icyongereza, Miss Jolly yabwiye urubyiruko ko rufite inshingano ikomeye yo kumenya amateka y’u Rwanda, ni mu gihe burya utazi iyo ava nta menya iyo ajya.

    Miss Jolly ati: 'Kuba mu gisekuru cyavutse nyuma ya Jenoside no kwiga uko abacu barenga Miliyoni bishwe, uko igihugu cyacu cyaciwemo ibice, uko abacu babuze umutekano n'ubuzima bari bakwiye n’uko igihugu cyacu cyahisemo ubwiyunge ni inshingano.'

    Ubu butumwa abushize hanze mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ubutumwa buje bukurikira ubwo yari yashyize hanze kuwa 07 Mata 2023 ubwo u Rwanda rwatangiraga urugendo rw'iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Icyo gihe yaranditse ati: 'Imyaka 29 irashize, u Rwanda rubayemo Jenoside y'indengakamere yabayeho mu mateka, Jenoside yakorewe Abatutsi. Tuyobowe n'indangagaciro zacu n'ubuyobozi bwacu, u Rwanda rwariyubaste.'

    Akomeza agira ati: 'Mu gihe twibuka nk'urubyiruko ni ahacu guhesha agaciro ibitambo n'umurava w’abatubanzirije, dukora ibyo twahawe gukora ndetse tukarenzaho kuko kuri ubu turabizi neza ko dufite igisabwa ngo tubashe kubigeraho birimo ibyo guheraho n'impano.'

    Miss Jolly ari mu bakobwa bamaze kwigarurira imitima ya benshi by'umwihariko abari n'abategarugori ahora akangurira kwigira kuko bashoboye. 

    Ntahwema kwibutsa urubyiruko rugenzi rwe ko rufite inshingano ikomeye yo kubaka u Rwanda bahawe n'Abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umunyarwanda wese akongera akagira ijambo.

    Miss Jolly yibukije urubyiruko ko kumenya amateka ari itegeko kuri buri umwe Miss Jolly yasabye kandi urubyiruko guhaguruka rugakora kuko rufite byose 

    Being a post Genocide generation & learning about how more than one million of our people lay dead,how our country was profoundly divided,how our people lacked the basic necessities for safe & dignified lives &how Rwandans chose 'RECONCILIATION' is just commendable. #Kwibuka29

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127907/kwibuka29-miss-mutesi-jolly-yatangaje-ko-urubyiruko-rufite-inshingano-yo-kumenya-amateka-127907.html

  • #Kwibuka29: Shalom Choir yahumurije abanyarwa… – #rwanda #RwOT

    “Abanyarwanda twese turasabwa kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo twigisha urubyiruko amateka kugira ngo atazibagirana ndetse turushishikariza kwimakaza umuco wo gukunda igihugu cyacu, turushaho gukora cyane kugira ngo dutere imbere duhashye ubukene, Twibuke Twiyubaka”.

    Ibi byatangajwe na Perezida wa Korali Shalom, Ndahimana Gaspard, ubwo yaganiraga na inyaRwanda. Yavuze ko ubutumwa bwabo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari uguhumuriza abanyarwanda. Yanashimye Imana ko yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza.

    Ati: “Ubutumwa twagenera abanyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu, ni ukubahumuriza muri kino gihe kitoroshye tubabwira ko ibyabaye bitazongera kuko umucyo waturasiye Imana ikaduha ubuyobozi bwiza burwanya icyo ari cyo cyose cyadusubiza mu macakubiri yadushoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Shalom choir yamamaye mu ndirimbo “Nyabihanga”, “Abami n’Abategetsi” n’izindi, yasabye abanyarwanda kwihangana kandi bagakomeza bakegera Imana kuko ariyo itanga ihumure ryuzuye. Baterura bagira bati “Amateka mabi asharira ntabwo azongera, uhumure”.

    Aba baririmbyi baririmbye ko “Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo izongera ukundi”. Bongeraho bati “Humura ntibizongera”. Basabye u Rwanda kubyuka rukarabagirana kuko ruviriwe n’umucyo. Bati “Byuka urabagirane gihugu cyacu, umucyo wawe urarashe, kandi ubwiza bw’Uwiteka dore burakurasiye”.

    Tariki 7 Mata 2023, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascéne Bizimana, yashimye Perezida Kagame ku bw’imiyoborere myiza.

    Yashimiye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, 'kuba mwarahagaritse Jenoside, mugasubiza u Rwanda ihumure n’ubuzima, abacitse ku icumu bakongera kubaho no kubana n’ababiciye, n’impunzi zigatahuka'.

    Arakomeza ati 'Mworohereje ibihano abicanyi, mubaha uburenganzira ntavogerwa kandi barishe urw’agashinyaguro. Mwababariye abo mu mitwe yitwaje intwaro, n’abitwaza politiki bigisha urwango n’abarwanya u Rwanda. Biragaragaza ubumwe muha Abanyarwanda.'

    Yavuze ko ibi byose n'ibindi biri mu mpamvu zituma Abanyarwanda bibuka bishimira aho u Rwanda rugeze mu rugendo rw'iterambere ruhanzwe amaso. Bizimana yavuze ko ari bwo bwa mbere imyaka 29 ishize mu Rwanda nta bwicanyi bubaye.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye ubudaheranwa bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagize umutima wo kubabarira ababiciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo guhitiramo abanyarwanda uko bagomba kubaho.

    Yasabye urubyiruko kwigira kuri ayo mateka bagakomeza gutanga umusanzu mu kwiyubakira igihugu kizira ivangura. Yavuze ko Abanyarwanda batazigera bongera kwemera icyo ari cyo cyose cyagerageza kubacamo ibice. Shalom choir yunze mu rya Perezida Kagame ivuga ko Jenoside itazongera kuba ukundi.

    Shalom Choir yatanze ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo nshya bise “Humura Rwanda”

    Shalom choir yashyize hanze indirimbo nshya ihumuriza abanyarwanda mu gihe bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Shalom yahamagariye u Rwanda kubyuka rukarabagirana kuko ruviriwe n’umucyo

    Bakoze indirimbo y’ihumure mu kwifatanya n’abanyarwanda bose #Kwibuka29

    REBA INDIRIMBO NSHYA “HUMURA RWANDA” YA SHALOM CHOIR

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127910/kwibuka29-shalom-choir-yahumurije-abanyarwanda-inashima-imana-yahaye-u-rwanda-abayobozi-be-127910.html