Blog

  • Umukozi w'Akarere ka Nyamagabe yatawe muri yombi akekwaho gusambanira mu ruhame #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe kubika amakuru (Data Manager) mu Karere ka Nyamagabe, akekwaho gusambanira mu ruhame.

    Mu Cyumweru gishizw nibwo ku mbuga Nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza uyu umukobwa yicaye ku biberoo by'umugabo, bari gutera akabariro.

    Amakuru dukesha igihe avuga ko byabereye mu Kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurengwe wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yaguze ko uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 6 Mata 2023, acyekwaho icyaha cyo gukora ibikorwa by'urukozasoni mu ruhame.

    Dr Murangira yavuze ko imyitwarore nk'iyi iteye isoni Kandi idakwiye guhabwa intebe mu muryango Nyarwanda.

    Kugeza ubu ukekwaho iki cyaha afungiye kuri SIMitasiyi ya RIB ya Muhima, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    The post Umukozi w'Akarere ka Nyamagabe yatawe muri yombi akekwaho gusambanira mu ruhame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/10/umukozi-wakarere-ka-nyamagabe-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanira-mu-ruhame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umukozi-wakarere-ka-nyamagabe-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanira-mu-ruhame

  • Jambo asbl mu kuyobya uburari: Urujijo ku gikorwa cyahujwe no kwibuka abasirikare b'Ababiligi baguye i Kigali – #rwanda #RwOT

    I Kigali, wari umunsi wubashywe, wateguwe neza n'u Bubiligi muri Camp Kigali aho aba basirikare biciwe. Ni igikorwa u Rwanda rwoherejemo Umuyobozi muri Minisiteri y'Ingabo Ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga ushinzwe u Burayi, Amerika n'imiryango Mpuzamahanga, Amb. Guillaume Kavaruganda, hitabira Umuyobozi uhagarariye abadiplomate mu Rwanda, Guy Nestor Itoua n'abandi.

    🌹🤍🇧🇪 🪖
    Today we paid tribute to the 10 Belgian UN peacekeepers murdered 29 years ago at the start of the genocide against the Tutsi on April 7th 1994. We gathered at #CampKigali in memory of their sacrifice. Their courage and dedication deserve our deepest respect.#Kwibuka29 pic.twitter.com/C9O6ajiwKt

    — Embassy of Belgium in Rwanda (@BelgiumRwanda) April 8, 2023

    Mu Bubiligi ho byari ibindi bindi. Mu gihe ari ho iki gikorwa cyakabaye cyubashywe kurushaho, amafoto yagiye hanze agaragaza abasirikare batatu bitabiriye iki gikorwa baterera isaliyuti urwibutso rw'abo basirikare bagaragara ku rutonde, bagaragiwe n'abanyamuryango ba Jambo asbl, umuryango uhakana ukanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni igikorwa cyabereye ku rwibutwo rwa Mons mu Bubiligi. Igitangaje ni uko mu gihe icyo gikorwa kigaruka ku Rwanda, nta mukozi wa ambasade y'u Rwanda wahagaragaye. Ibyo bigahura n'uko Ambasade itari kwitabira umuhango itagize uruhare mu gutegura, watumiwemo na Jambo asbl.

    Iri shyirahamwe rivuga ko ryatumiwe muri uwo muhango, ndetse perezida waryo Mugabowindekwe Robert yahavugiye ijambo.

    Today in Mons (Belgium), @jamboasbl was invited to the commemoration of the genocide against Tutsi and the murder of Belgian peace keepers. @MugRobert (representing #MPORE), delivered a speech before paying respect to the victims. pic.twitter.com/iy9jOv8C99

    — Gustave Mbonyumutwa (@gmbonyumutwa) April 8, 2023

    Dusubize amaso inyuma

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mons, rwatashywe ku wa 23 Mata 2021, mu muhango witabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

    Rwaje rwiyongera ku rwibutso rwa Bruxelles n'urwa Charleroi rwatashywe mu 2017.

    Ishyirahamwe Jambo asbl rikomeje kutavugwaho rumwe, rigizwe n'abana bakomoka ku bari abayobozi muri Leta za kera, bafitanye isano n'amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ikintu gifatwa nk'amashami yashibutse ku babyeyi benshi bapfuye, yarazwe gusigasira ingengabitekerezo y'ababyeyi no gusibanganya ibibi bakoze.

    Banditse inyandiko nyinshi batemera Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bavuga ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi n'iyakorewe abahutu, ku buryo iyo bageraga mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoraga ibinyuranye nabyo.

    Iyi Jambo asbl yamaze igihe ikorana na Joseph Matata ufite icyo yise “Centre to Fight Impunity and Injustice in Rwanda (CLIIR)”, bagahura ku wa 6 Mata mu cyo bitaga kwibuka bose.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE wakurikiranye imyitwarire ya Jambo asbl, yagaragaje ko muri iki gihe yahinduye imvugo, kuko noneho barimo kwemera Jenoside yakorewe abatutsi mu buryo bumwe, mu bundi bayihakana.

    Ati “Bahinduye imvugo, ubu bavuga ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ko yakozwe n'abantu bo hasi, baba abasirikare, baba abaturage, ngo kubera uburakari bw'uko FPR yahanuye indege ya Habyarimana, bagasobanura ko Guverinoma y'abatabazi nta ruhare yabigizemo, ahubwo yashatse guhagarika Jenoside bikanga.”

    Aba bose bakomoka ku babyeyi biganjemo abakoze Jenoside. Urugero nka Gustave Mbonyumutwa, Se ni Shingiro Mbonyumutwa wabaye umuyobozi w'ibiro bya Jean Kambanda wari Minisitiri w'Intebe muri Leta y'Abatabazi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Gustave Mbonyumutwa yanabaye umutangabuhamya ushinjura mu rubanza rwa Matayo Ngirumpatse wari Perezida w'Ishyaka MRND mu gihe cya Jenoside, waburaniye i Arusha, aho yavuze ko mu Rwanda kiriya gihe yabonaga Abatutsi badahohoterwa, ku buryo bavaga i Gitarama bakajya ku Gisenyi ku mucanga, nta kibazo.

    Naho Robert Mugabowindekwe uyobora Jambo asbl, ni umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Habyarimana. Ubwo zari zisumbirijwe, Lt Col BEM Rwabalinda yoherejwe i Paris hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 1994, guhura n'abayobora igisirikari cy'u Bufaransa,asaba ubufasha.

    Umusesenguzi yakomeje ati “Iri shyirahamwe ntirigashuke abantu ko bakoresheje ijambo 'Jenoside yakorewe Abatutsi', kuko bavuga ko yakozwe kubera uburakari bwo guhanurwa kw'indege, ndetse bakavuga ko hanabaye Jenoside yakorewe Abahutu.”

    Mu ntangiriro, abahakana bakanapfobya Jenoside mu Bubiligi bari bafite agahenge kuko urwibutso rwa Woluwé Saint-Pierre, mbere hariho ko ari urw'abazize Jenoside yabaye mu Rwanda, mbere y'uko byemezwa ku buryo budashidikanywaho n'Umuryango w'Abibumbye ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Amakuru avuga ko icyo gihe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert, yaje kubwira ubuyobozi bwaho ko batazasubira kuri uru rwibutso niba barusangira n'abahakana Jenoside.

    Polisi yatangiye kujya ikumira abanyamuryango ba Jambo asbl igihe bashakaga kurukoresha ku wa 6 Mata, imihango yabo bakayikorera mu muhanda.

    Mu 2016, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari ugeze mu Bubiligi, yabwiye Didier Rynders wari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga ko icyabikemura ari uko izina ryanditse ku rwibutso ryahinduka, hakajyaho ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubuyobozi bwaho bwagaragaje impungenge ko urwo rwibutso rwahanzwe n'umunyabugeni, ku buryo bigoye ko yagaruka ngo abihindure.

    Byemejwe ko ku ruhande hashyirwa ikirango ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, nk'uko byemejwe n'Umuryango w'abibumbye, byemezwa muri Mata 2017.

    Ibikobya byo gupfobya byinjiwemo na bamwe mu barokotse

    Umusesenguzi yakomeje ati “Icyadutangaje ni uko mu mwaka ushize mu 2022, twabonye Jambo asbl ijya ku nzibutso ebyiri, urwa Mons n'urwa Charleroi. Icyo gihe uruhushya ntabwo kuri komine rwasabwe na Jambo asbl, ahubwo rwasabwe n'ishyirahamwe ry'abarokose Jenoside yakorewe Abatutsi ryitwa Igicumbi, riyoborwa n'uwitwa Basabose uba muri Canada.”

    Umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA-Rwanda, uheruka kwamagana iryo shyirahamwe rivuga ko rirengera inyungu z'abarokotse Jenoside, kuko ikiryihishe inyuma ari umugambi wo gusebya u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.

    Abarishinze barimo uyu Dr Basabose Philippe, Ben Rutabana wa RNC, Dada Gasirabo, Hosea Niyibizi, Uwibambe Léontine, Tabitha Gwiza, Louis Rugambage, Nkubana Louis, Jovin Bayingana n'abandi.

    Uyu Gwiza ni mushiki wa Ben Rutabana, ndetse aheruka gushimira Therese Dusabe – nyina wa Ingabire Victoire wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Butamwa – ko ari umugore w'intwari.

    Urwishe ya nka ruracyayirimo

    IGIHE ifite amakuru ko nyuma y'ibyo bikorwa, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi Dr. Dieudonné Sebashongore yandikiye ba burugumesitiri ba komini Mons na Charleroi ko ibi bidakwiye.

    Nk'aho byagahagaritswe, kuri uyu wa 8 Mata, Jambo asbl yongeye gukoresha urwibutso rwa Mons, noneho iri kumwe n'abasirikare bavuga ko bibuka bagenzi babo biciwe i Kigali.

    Umusesenguzi ati “Nari nzi ko byarangiye bitazongera, none nabonye haje Jambo asbl, nta Igicumbi nabomye, ariko harimo amakosa nk'abiri: Umujyi wa Mons wongeye kubaha uruhushya kandi barababwiye abo abantu ba jambo asbl aribo, ndetse igisirikare cy'u Bubiligi, sinzi niba ari igisirikare cyose, nabonye abasirikare baza bagatera amasaluti, ntabwo abantu baza ngo bakore igikorwa nk'iki batagishije inama ambasade.”

    Yavuze ko aho bigeze Jambo asbl ishaka guca irya n'ino ngo yigaragaze nk'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, “kugira ngo bagaragare nk'abantu badahakana Jenoside, bajya ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bafatanyije n'abasirikare baguye mu butumwa bw'amahoro.”

    Yavuze ko iyo umuntu ashatse kuyobya uburari akemera Jenoside ariko akavuga ko yakozwe n'abasirikare bo hasi barakajwe n'ihanurwa ry'indege, ndese ko abayobozi bakuru batabigizemo uruhare, nabyo ari uguhakana.

    Ati “Igihe kirageze ngo ibi bintu bihagarare.”

    Umusesenguzi avuga ko abasirikare bagira imyitwarire bagenderaho ku isi yose, ku buryo kugira ngo bajye muri kiriya gikorwa kuba hari uburenganzira runaka bwatanzwe, ikibazo kigasigara ku buryo habaye igikorwa kireba igihugu runaka, kitarimo ambasade yacyo.

    Ati “Kugira ngo inzego za gisirikare zigende zikorane n'umuryango uhakana ukanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ikibazo gikwiye gukurikiranwa mu rwego rwa dipolomasi.”

    IGIHE yagerageje kuvugana na Ambasaderi Sebashongore uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, avuga ko bagishaka amakuru ku byabaye kugira ngo bagire icyemezo babifataho.

    Inkuru wasoma: Menya igisekuru gishya cy'abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    I Kigali, abasirikare b'Ababiligi bibutswe mu muhango wubashywe

    Brig Gen Karuretwa yitabiriye umuhango wabereye muri Camp Kigali

    Umuhango wabereye muri Camp Kigali witabiriwe n’abadipolomate batandukanye

    Mu Bubiligi ho habaye igikorwa kitamenyerewe, Jambo asbl ihabwamo ijambo

    Abasirikare b’u Bubiligi bitabiriye umuhango warimo Jambo asbl

    Mugabowindekwe Robert uyobora Jambo asbl avuga ijambo mu gikorwa cyibukiwemo abasirikare b’Ababiligi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jambo-asbl-mu-kuyobya-uburari-urujijo-ku-gikorwa-cyahujwe-no-kwibuka

  • Papa Francis yasabye amahoro mu bihugu birangwamo intambara #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yasomye bwa 'Urbi et Orbi' (ku mujyi no ku isi), Papa Francis yahamagariye amahoro mu bice bitandukanye by'isi birimo Ukraine, Israel na Palestina, DR Congo, n'ahandi.

    Ubwo yabutangazaga, hari hashize amasaha macye hamenyekanye ubwicanyi bwahitanye abaturage b'abasivile babarirwa muri za mirongo mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwakozwe n'imitwe yitwaje intwaro.

    Ni nyuma kandi ya raporo nshya y'inzego z'umutekano ivuga ko abantu barenga 400 mu karere ka Djugu konyine, muri Ituri, bishwe n'imitwe yitwaje intwaro mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, nk'uko byatangajwe na Radio Okapi.

    Papa Francis uheruka muri RDC mu mpera za Mutarama 2023, mu butumwa bwe bwa 'Urbi et Orbi' yagize ati 'Ubugizi bwa nabi nibuhagarare muri RD Congo'

    Yongeyeho ati 'Umunye-congo wese nagire uruhare rwe. Urugomo n'urwango ntibigire umwanya mu mitima no ku munwa w'uwariwe wese, kuko atari amarangamutima ya kimuntu kandi atari aya gikirisitu.'

    Papa yasabye abategetsi b'ibihugu kubaha nyabyo uburenganzira bwa muntu na demokarasi, no gushaka iteka ibyiza rusange ku baturage.

    Kuri uyu wa mbere saa sita biteganyijwe ko Papa Francis ayobora isengesho rizwi nka Regina Cæli (Umwamikazi w'Ijuru) ari mu idirishya ry'ingoro ye.

    The post Papa Francis yasabye amahoro mu bihugu birangwamo intambara appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/10/papa-francis-yasabye-amahoro-mu-bihugu-birangwamo-intambara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=papa-francis-yasabye-amahoro-mu-bihugu-birangwamo-intambara

  • Dore ibyiza utaruzi byo kurya umuneke  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuneke ni umwe mu mbuto zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi zifatiye runini ubuzima bwacu.

    Uru rubuto rufite ibyiza byinshi byatuma ururya.

    Umuneke ugabanya puresha y'amaraso cyangwa se umuvuduko w'amaraso, kandi iyo urya umuneke ibyago byo kuba warwara umuvuduko w'amaraso cyangwa indwara z'umutima biragabanuka.

    Iyo urya umuneke bigabanya ibyago byo kurwara kanseri.

    Umuneke ni urubuto rukungahaye ku isukari karemano kuburyo iyo ururiye cyane cyane mugitondo, rugutera imbaraga kuburyo ushobora no kugeza nimugoroba utararya kandi ntakibazo ufite.

    Iyo umugabo akunda kurya umuneke bimuha imbaraga z'ihagije, kuburyo atajya apfa gucika intege mu gihe cyo gutera akabariro.

    Kurya umuneke bituma imyanya myibarukiro y'umugabo n'iy'umugore ikora neza.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyiza-utaruzi-byo-kurya-umuneke/

  • Umusobanuzi wa firime Rocky Kimomo yasabye ikinu gikomeye kugirango u Rwanda rukomeze kuba rwiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusobanuzi wa Filme akanaba na Rwiyemezamirimo Rocky Kimomo  yavuze ko hakenewe ubufatanye kugira ngo u Rwanda rukomeze kuba rwiza.

    Ati 'Kwibuka ku nshuro ya 29, nihanganishije abanyarwanda.

    Aho twavuye hari habi, aho tugeze ni heza cyane ndetse hari n'icyizere cy'uko igihugu kizakomeza kuba cyiza n'abagituye mu gihe dufatanyije tukimika urukundo tukamagana amacakubiri n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.''

    Source : https://yegob.rw/umusobanuzi-wa-firime-rocky-kimomo-yasabye-ikinu-gikomeye-kugirango-u-rwanda-rukomeze-kuba-rwiza/

  • RIB yafunze umukozi w'akarere ka Nyamagabe ushinjwa gusambanira mu kabari #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi, umukozi w'Akarere ka Nyamagabe ushinjwa gusambanira n'umukobwa mu kabari ko mu mujyi wa Kigali.

    Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo wari uri mu kabari, umukobwa amwicaye ku kibero bameze nk'abari gutera akabariro.

    Bivugwa ko byabaye ahagana saa Yine z'igitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 1 Mata 2023, mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 6 Mata akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibikorwa by'urukozasoni mu ruhame ubwo yarimu kabari agakora imibonano mpuzabitsina mu ruhame.

    Dr. Murangira yavuze ko imyitwarire nk'iyi iteye isoni kandi idakwiye guhabwa intebe mu Muryango Nyarwanda.

    Ati “RIB irasaba abantu kwirinda gukora ibikorwa by'urukozasoni kuko ari ibyaha bihanwa n'amategeko.”

    Dr. Murangira yavuze ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Uyu mukozi ukurikiranywe, icyaha yakoze agihamijwe yahanishwa ingingo ya 143 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yafunze-umukozi-w-akarere-ka-nyamagabe-ushinjwa-gusambanira-mu-kabari

  • Papa yasabye ikintu gikomeye Abanyekongo muri Misa yo kuri Pasika #rwanda #RwOT

    Abantu basaga 100,000 bakoraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma ngo bumve ubutumwa Papa atangaza kuri Pasika buzwi cyane nka 'Urbi et Orbi' aho yibanze ku gusaba amahoro ku isi.

    Mu minsi ishize hari impungenge ko Papa Francis w'imyaka 86 azabasha kwitabira uyu munsi ukomeye muri Kiliziya gatolika, nyuma y'uburwayi bwatumye ajya mu bitaro.

    Kuva yava mu bitaro ariko yabashije gukora inshingano z'ingenzi zari zimutegereje mu cyumweru gitagatifu gishize, nko kuyobora misa ya mashami, misa yo kuwa kane n'iyo kuwa gatanu mutagatifu.

    Ariko ku nshuro ya mbere kuva yaba Papa mu 2013 yananiwe kwitabira umuhango uzwi nka Via Crucis (inzira y'umusaraba) uba kuwa gatanu mutagatifu muri Colosseum y'i Roma, wo kuzirikana amasaha ya nyuma y'ubuzima bwa Yezu ku isi.

    Muri iyo mihango yo mu cyumweru gishize, Papa hari aho yabonekaga ko ananiwe, hamwe na hamwe akananirwa guhumeka.

    Bityo hari impungenge nyinshi z'uburyo azitwara muri Misa ya Pasika imara iminota 75, ariko yarinze irangira nta ntege nke agaragaje, ndetse irangiye atambuka mu modoka ye kuramutsa rubanda agaragaza imbaduko n'ibyishimo.

    'Ubugizi bwa nabi nibuhagarare muri DR Congo'

    Mu butumwa yasomye bwa 'Urbi et Orbi' (ku mujyi no ku isi), Papa Francis yahamagariye amahoro mu bice bitandukanye by'isi birimo Ukraine, Israel na Palestina, DR Congo, n'ahandi.

    Ubwo yabutangazaga, hari hashize amasaha macye hamenyekanye ubwicanyi bwahitanye abaturage b'abasivile babarirwa muri za mirongo mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo bwakozwe n'imitwe yitwaje intwaro.

    Ni nyuma kandi ya raporo nshya y'inzego z'umutekano ivuga ko abantu barenga 400 mu karere ka Djugu konyine, muri Ituri, bishwe n'imitwe yitwaje intwaro mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, nk'uko byatangajwe na Radio Okapi.

    Papa Francis uheruka muri DR Congo mu mpera z'ukwa mbere, mu butumwa bwe bwa 'Urbi et Orbi' yagize ati: 'Ubugizi bwa nabi nibuhagarare muri RD Congo'.

    Yongeyeho ati: 'Umunyecongo wese nagire uruhare rwe. Urugomo n'urwango ntibigire umwanya mu mitima no ku munwa w'uwariwe wese, kuko atari amarangamutima ya kimuntu kandi atari aya gikristu…'

    Papa yasabye abategetsi b'ibihugu 'kubaha nyabyo uburenganzira bwa muntu na demokarasi' no 'gushaka iteka ibyiza rusange ku baturage.'

    Kuri uyu wa mbere saa sita biteganyijwe ko Papa Francis ayobora isengesho rizwi nka Regina Cæli (Umwamikazi w'Ijuru) ari mu idirishya ry'ingoro ye.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/papa-yasabye-ikintu-gikomeye-abanyekongo-muri-misa-yo-kuri-pasika

  • Kwibuka29: Perezida Kagame yashimiye abihanganishije u Rwanda mu bihe byo kwibuka #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, yashimye abayobozi n'inshuti bo hirya no hino ku Isi bakomeje kugaragaza ko bifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko Kwibuka ari uburyo bwiza bwo kugaragariza ukuri abashaka gushakira indi nyito ibyabaye mu Rwanda.

    Tariki 7 Mata buri mwaka u Rwanda n'Isi byibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abategetsi batandukanye bo hirya no hino ku Isi bakoresheje imbuga nkoranyambaga bandika ubutumwa bukomeza u Rwanda muri ibi bihe.

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 9 Mata 2023, mu butumwa yanditse kuri Twitter, Perezida Kagame yashimuye Abayobozi n'inshuti bifatanyije n'u Rwanda muri ibi bihe.

    Ati 'Turashimira Abayobozi n'inshuti bo hirya no hino ku Isi bohereje ubutumwa bwo kutwihanganisha muri ibi bihe.'

    Perezida Kagame Kandi yibuje abakigorwa no gushaka amagambo ya nyayo yo kuvugamo ibihe u Rwanda rwanyuzememo, Kwibuka ari inzira yo kurushaho kwegera ukuri.

    Ati 'N'abo bashaka gushaka amagambo yabo agaragaza ibihe igihugu cyacu cyanyuzemo, Kwibuka ni amahirwe yo kubyibuka no gukomeza begera ukuri. Icyangombwa ni ukujya mu cyerekezo cya nyacyo.'

    The post Kwibuka29: Perezida Kagame yashimiye abihanganishije u Rwanda mu bihe byo kwibuka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/10/kwibuka29-perezida-kagame-yashimiye-abihanganishije-u-rwanda-mu-bihe-byo-kwibuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwibuka29-perezida-kagame-yashimiye-abihanganishije-u-rwanda-mu-bihe-byo-kwibuka

  • Ibyaranze tariki ya 10 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Tariki ya 10 Mata mu 1994, Leta y'abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

    Aha harimo mu zahoze ari Perefegitura za Kigali Ngali, Gikongo, Gisenyi, Byumba, Kibungo na Cyangugu.

    Mu gitabo cyanditswe na Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, kitwa 'ITEGURWA N'ISHYIRWA MU BIKORWA
    RY'UMUGAMBI WA JENOSIDE
    YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA.' kigaraza ko Abafaransa bakomeje gufasha guverinoma y'abicanyi yayoborwaga na Minisitiri w'intebe Jean Kambanda kuvana abantu mu Rwanda bajyanwa mu Bufaransa byarakomeje, imfubyi 94 bakomoka mu miryango y'abasirikari ba Habyarimana babaga mu kigo cy'imfubyi
    cya Sainte-Agathe, cyari icya Agata Kanziga, umugore w'uwari Perezida wa Repubulika bajyanwe i Paris banyuze i Bangui.

    Bari baherekejwe n'abantu 34, umwirondoro wabo ntiwigeze utangazwa.

    Tariki ya 10/4/1994, Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga
    muri guverinoma yakoraga Jenoside yakiriwe na Ambasaderi w'ubufaransa mu
    Rwanda, Jean-Michel Marlaud, amusaba ko ingabo z'Ubufaransa zigomba gutabara kugira ngo zishyire ibintu ku murongo.

    Ni ukuvuga kurwana ku ruhande
    rwabo mu ntambara barwanaga na FPR.

    Iki gitabo kigaragaza ko Abafaransa batigeze basaba guhagarika ubwicanyi, ibi bikaba kwari ugushyigikira ko ubwicanyi bukomeza.

    Abasenyeri gatorika banditse ko babajwe n'urupfu rwa Habyarimana, ntibigera bamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

    Mu itangazo ryanditswe tariki ya 10/4/1994 rishyirwaho umukono na Mgr Thaddée
    Nsengiyumva, musenyeri wa Kabgayi akaba yarayoboraga inama y'abasenyeri icyo gihe, risohoka mu kinyamakuru cya Vatikani cyitwa 'Osservatore Romano' abasenyeri gatorika b'u Rwanda babajwe n'urupfu rwa Habyarimana hamwe n'umubare wabishwe nyuma.

    Abasenyeri ngo bavugaga ubwicanyi muri rusange, ntibigeze bavuga Abatutsi bicwaga, cyangwa ngo bavuge ababicaga.

    Bashimye cyane ingabo za Habyarimana ngo
    zabungabungaga umutekano mu gihugu.

    Abasenyeri ntibigeze bagira icyo bavuga ku ruhare rw'ingabo z'igihugu mu bikorwa by'ubwicanyi.

    Iki gitabo gikomeza kigaragaza ko bishimiye ishyirwaho rya guverinoma nshya, bayisezeranya kuyishyigikira.

    Basabye Abanyarwanda kuyishyigikira, bakitabira ibyo babasaba byose.

    Ibi byerekana ko abasenyeri gatorika bari bashyigikiye ubwicanyi bwakorwaga, kuko bari bashyigikiye ababukoraga, bashyigikiye ingabo zicaga, na guverinoma yarimburaga abaturage.

    Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Rushashi muri Kigali Ngari.

    Tariki ya 10 Mata 1994, Abatutsi benshi ba Rushashi biciwe i Rwankuba kuri Paruwasi gatolika, hafi y'ibiro by'Umurenge wa Rushashi hahoze Superefegitura Rushashi ndetse n'Urukiko, i Shyombwe ndetse no mu gace k'ubucuruzi ka Kinyari (hiswe CND mu 1994).

    Rushashi ni ahantu habereye inama zitegura kwica Abatutsi, harimo izabereye kwa
    Burugumesitiri w'icyahoze ari Komini Musasa witwaga Havugimana Aloys ndetse no ku biro by'iyo Komini, izaberaga kandi ku cyicaro cya Perefegitura ya Kigali
    Ngali ziyobowe na Perefe Karera François, ku biro bya Superefegitura ya Rushashi, ibiro bya Komini Rushashi kuri Segiteri ya Shyombwe, EAV Rushashi, no ku biro bya Segiteri Joma.

    Perefe Karera François kandi yahamijwe icyaha cya Jenoside n'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

    Yakatiwe igihano vy'igifungo cya burundu, nyuma agwa mu munyururu.

    Mugirangabo Silas, Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani, barimbuye Abatutsi bari bahungiye mu kigo nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Gikongoro.

    Kuwa 10 Mata 1994, nibwo Abatutsi bari bahungiye mu kigo Nderabuzima cya
    Ruramba muri Komine Rwamiko, Perefegitura ya Gikongoro bishwe.

    Abagize uruhare mu kubica harimo Mugirangabo Silas wari Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani, Mutaganda wari Konseye wa Ruramba, Gafaranga Innocent wari Inspecteur w'amashuri muri Komine Rwamiko, Nkurikiyinka Celestin wari Umwalimu, Kidahenda Oswald wari Impuzamugambi
    ya CDR, Kabuga Leodomir (CDR), Nkuriza Felicien, Ndabarinze wari diregiteri w'uruganda rw'icyayi rwa Mata na Nkuriza Anatole wari Ushinzwe urubyiruko.

    Inama zakoreshwaga n'abategetsi icyo gihe zigirwagamo uburyo Abatutsi bagomba kwicwa, zaberaga mu gasanteri ko mu Ruramba aho isoko ryubatse ubu,
    ziyobowe na SuPerefe Biniga.

    Mu Ruramba hakaba hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri iri hagati ya 1200-1500.

    Abatutsi biciwe muri Ngororero, Komini Satinsyi batwikishwa lisansi.

    Kuva ku itariki ya 8 kugeza kuya 10 Mata, 1994, mu Ngororero ahari icyahoze ari ingoro ya MRND ndetse n'ibiro bya Superefegitura Ngororero ya Perefegitura
    Gisenyi; hiciwe Abatutsi benshi baturutse mu byari Komini Satinsyi, Ramba na Gaseke no mu nkengero zaho, ariko hari n'abatwikiwe muri ayo mazu y'ubutegetsi hakoreshejwe lisansi (essence) mu gihe bo bibwiraga ko baje kuhihisha.

    Inama nyinshi zabaye zirebana no kubica zaberega mu byari ibiro bya Superefegitura ya
    Ngororero, ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinskyi.

    Abenshi mu Batutsi bishwe ku wa 10 Mata 1994, kandi ni nayo tariki Akarere kibukiraho
    abahaguye.

    Amazina ya bamwe mu bantu biciwe ku rwibutso harimo Rwangarinda Berchmas
    wari umwarimu ndetse n'umuryango we, umucuruzi Bizimungu Martin, umuryango wa Rukara n'abandi muri bamwe bahahungiraga nyuma bagasubira mu ngo zabo.

    Mu cyari ibiro bya SuPerefegitura ya Ngororero, hakusanyirijwe hanicirwa Abatutsi nyuma y'inama zabereye ku biro bya za Komini Ramba,
    Gaseke, na Satinskyi.

    Abasirikari bo mu kigo cya Gako barimburiye Abatutsi ku musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange, mu Bugesera

    Ku i Rebero aha haherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange.

    Muri 1994 ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa Abatutsi bari batuye
    hafi yo ku i Rebero, aba Mayange, ku Kibenga, abandi bake ba Nyamata, abo muri Mbyo ndetse n'abandi bahungiye kuri uyu musozi wa Rebero kuko bibwiraga ko nibahahungira bari bufatanye n'Abatutsi baho bakaba babasha
    kwirwanaho.

    Kuwa 08 Mata 1994 ku musozi wa Rebero hari hamaze kugera Abatutsi batari bake maze bishyira hamwe, haje igitero gikomeye ariko

    cyasanze Abatutsi bari ku i Rebero bihagazeho barwanya icyo gitero gisubira inyuma.

    Kuwa 10 Mata 1994 nibwo ku i Rebero haje abasirikare bari bavuye mu kigo cya
    gisirikare i Gako kirasa Abatutsi bari ku musozi wa Rebero.

    Harokotse bake cyane kuko abasirikare bararasaga maze Interahamwe zikaza inyuma zitema utarashiramo umwuka.

    Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga, Kigali.

    Kuwa 08 Mata 1994 ubwo Jenoside yari yakajije umurego, nibwo Abatutsi benshi ba
    Gahanga bahungiye muri kiliziya ya Gahanga.

    Iyi kilizia yahungiyemo Abatutsi
    benshi bavuye impande zitandukanye mu nkengero za Gahanga.

    Muri iyi kiliziya hinjiyemo abantu bavanze harimo Abahutu ndetse n'Abatutsi kuko mbere hari bamwe mu Bahutu batari bazi neza abicwa abo aribo.

    Bigeze kuwa 09 Mata 1994, nibwo abayobozi ndetse n'Interahamwe batangiye kuvuga ngo Abahutu musohoke.

    Ubwo uwabaga ari Umuhutu wese icyo gihe yarasohotse, ubwo hazaga umugabo
    w'Umuhutu agafata umugore we cyangwa umwana we waba yahungiye muri
    Kiliziya.

    Uwabaga ari Umututsi wese ntiyemererwaga gusohoka.

    Byageze kuwa 10 Mata 1994, Abahutu bose bari bahungiye muri Kilizia bari bamaze kuvamo hasigayemo Abatutsi gusa.

    Uwo munsi nibwo batangiye kwica Abatutsi ariko Abatutsi bari bahahungiye bagerageje kwirwanaho, bigeze aho Interahamwe ziravuga ziti turagiye rwose muraducitse ntabwo tuzagaruka.

    Uwitwa konseye Buregeya niwe wasabye ko haza abasirikare ngo bice Abatutsi bakoresheje imbunda.

    Nyuma kuri uwo munsi kuwa 10 Mata 1994, haje abasirikare barasa muri kiliziya Abatutsi benshi barahagwa, nyuma haza Interahamwe zikajya zireba abagihumeka zikabatemagura.

    Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya hafi ya bose bahasize ubuzima nul'uwabashije kuhava yari yarakomeretse cyane.

    Ubu aho iyo kiliziya yahoze hubatswe urwibutso rwa Jenoside, aho hashyinguye
    imibiri isaga ibihumbi birindwi (7000).

    Interahamwe z'i Murambi yayoborwaga na Gatete Jean-Baptiste zateye
    Abatutsi b'i Rwinkeke, i Karambi, Segiteri Murundi, Umurenge wa Kayonza,
    barabica bose Rwinkeke i Karambi mu Murenge wa Murundi hari kiliziya gatolika, Abatutsi bahahungiye ari benshi mu matariki ya 8 — 9/04/1994.

    Kuwa 10/04/1994 abicanyi bo muri aka gace bafatanije n'Interahamwe zaturutse i Murambi kwa Gatete Jean Baptiste, bica Abatutsi bari bahahungiye bose babajugunya mu byobo by'imisarani byari byaracukuwe hafi ya Kiliziya.

    Ubwicanyi bwarakomeje mu tundi duce tw'u Rwanda

    Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Nyarubuye, Rusumo, hagati y'ibihumbi bitatu n'ibihumbi bine barishwe, Ubwicanyi bwayobowe na Sylvestre Gacumbitsi wayoboraha komini ya Rusumo.

    Uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi i Karambi, muri komini Cyimbogo
    (Cyangugu).

    Hagati ya tariki ya 10-11 Mata, abarenga 1000 biciwe muri kiriziya ya Zaza (Kibungo).

    Tariki ya 10 Mata Kandi habaye ubwicanyi bukomeye kuri Paruwasi ya Kiziguro buyoborwa na Jean-Baptiste Gatete, burugumesitiri wa Murambi, hicwa hagati ya 3,500 na 3,700.

    The post Ibyaranze tariki ya 10 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/10/ibyaranze-tariki-ya-10-mata-1994-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyaranze-tariki-ya-10-mata-1994-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Byagenze bite ngo abakirisitu bongere kwibona mu madini n'amatorero nyuma ya Jenoside? – #rwanda #RwOT

    Icyo gihe, abari abakirisitu muri ayo madini bari bafite ibikomere byo ku mubiri n'ibyo ku mutima kuko benshi bari barabonye abavandimwe babo bicirwa mu nsengero kandi bakicwa n'abo basenganaga.

    Insengero na Kiliziya zitandukanye zasengerwagamo Imana zahinduwe aho kwicira Abatutsi kandi bamwe mu banyamadini babigiramo uruhare runini nubwo hari n'abandi bagerageje kurwana ku babahungiyeho ndetse bakicanwa na bo.

    Nyuma y'ayo mahano, abari abayobozi b'amadini n'amatorero, basigaranye icyasha n'umukoro ukomeye wo kongera guhuriza hamwe abo bakirisitu, bababwira Imana.

    Bishop Birindabagabo Alex wahoze ari Umushumba Mukuru wa Diyosezi ya Gahini mu Itorero ry'Abangilikani, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bigoye kugira ngo umuntu wese abe yabyiyumvisha.

    Ati 'Aya mahano yatugwiririye byabaye ikintu Isi yose yakagombye kwigiraho […] kuba wariciwe, ukaba ufite imbunda, ukajya ku musozi w'iwanyu, bakakubwira bati dore abantu bakwiciye ngaba, ntubarase bose ngo ubarangize, birakomeye cyane.'

    Icyo gihe mu rusengero habaga harimo uwarokotse Jenoside ari umuntu umwe mu muryango wose, uwakoze Jenoside utegerejwe kuburanishwa ndetse n'imfubyi ifite ibikomere ku mubiri no ku mutima.

    Bishop Birindabagabo Alex, wahoze ari Umushumba Mukuru wa Diyosezi ya Gahini muri Angilikani, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bigoye kugira ngo umuntu wese abyiyumvishe

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko muri Jenoside amadini yari yaragoswe n'ikibi ku buryo kugira ngo abantu bongere kubona icyo bavuga byari bigoye.

    Mu kiganiro kuri RBA, cyagarutse ku ruhare rw'amadini mu kongera kubaka Umuryango Nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Sheikh Hitimana, yagize ati 'Icyo gihe rero icyari gikenewe kwari ukongera kubaka abantu, kubaka urukundo rw'abantu kuko ni rwo rwari rukenewe icyo gihe.'

    'Ni uko hagiye haza gahunda zitandukanye bityo amadini agira uruhare rwo kongera kugarura abantu ku murongo ukwiriye w'urukundo ndetse no kubana neza kuko Imana yaturemye ari cyo yifuza, kugira ngo twuzuzanye, turangwe n'urukundo hagati yacu.'

    Sheikh Hitimana avuga ko urukundo ari rwo rwari rwarabuze mu gihe cya Jenoside, bityo hari hakenewe kongera kurugarura mu bantu.

    Ati 'Icyo rero cyari cyarabuze ari nacyo cyaje kuzamo kubona Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uko urukundo rwari rwazimye. Icyo gihe rero hagombaga kubanza kurwatsa, kurwubaka ariko noneho bigizwemo uruhare n'abantu bose. Nyuma y'uko habayeho inyigisho z'iyobokamana, abantu bakongera bagasubira ibuntu.'

    Ubutumwa bwigishwaga abantu bongeye gusubira mu rusengero

    Sheikh Hitimana avuga ko habaye ah'Imana kugira ngo abantu bongere kwizerera mu madini.

    Ati 'Urumva nyine iyo ufite inshingano kandi ari umuhamagaro, Imana iguha imbaraga kugira ngo ufashe abandi. Abantu bari barasenyutse […].'

    Avuga ko muri Nzeri 1994, ari bwo yatangiye kwigisha mu Musigiti aho ubutumwa bwa mbere yatanze bwagarukaga ku mirongo iba muri Quran, aho Imana ivuga iti 'kuki mudahaguruka ngo mujye kurengera bariya barimo kurengana'.

    Ati 'Uribuka ko icyo gihe twari dufite ikibazo gikomeye cy'abana b'imfubyi, isomo ryanjye rya mbere ryari rijyanye no kubwira abantu ngo ariko abantu ntibarangare kuko uyu munsi tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hari byinshi isize birimo abakecuru, abasaza, imfubyi […] ko abantu bagomba kureba uburyo ibibazo bisigaye tugomba kwicara tubishakira umuti.'

    Yakomeje agira ati 'Nanone nshingira ku mvugo y'Intumwa y'Imana Mohammed, ivuga ngo umudugudu uzaba utuyemo umwana, ufite ikibazo ananirwa gukemura kubera icyo kibazo cy'ubupfubyi, abatuye uwo mudugudu wose bazakwizwamo umuvumo.'

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko muri Jenoside amadini yari yaragoswe n'ikibi

    Bishop Birindabagabo we ngo ubutumwa bwa mbere yigishije bwari ubwo muri Yohani 10:10 , ahavuga ngo 'Umugambi w'Imana ni uko tubona ubugingo ndetse, ubugingo bwinshi'.

    Ati 'Impamvu ni uko urebye mu gace kabanza, karavuga ngo umwanzi nta kindi kimuzana kitari ukurimbura, gahunda y'Interahamwe neza neza yari ukwiba, kwica no kurimbura. Noneho nakomeje nsoma hirya mbona hari umugambi w'Imana.'

    'Urumva ko guhumuriza abantu urimo gusubiza bya bibazo, bya bibazo byo kuba adafite icyo kwambara, ibyo kurya, ukamubwira ko yabonye abasirikare bamurinda nta kintu akibaye.'

    Yakomeje ati 'Hari abatinye ahantu ho gusengera kuko babonye abantu babo bahicirwa, warabegeraga ukababwira uti 'hari abandi bashumba bakunda umukumbi kandi bawuhumuriza. Icyo nicyo cyabaye icy'ibanze cyo kwegera abantu, tukabahumuriza.'

    Bishop Birindabagabo yavuze ko nk'abanyamadini byabanje kubagora kugira ngo bubake itorero by'umwihariko gushyiraho ubuyobozi no kongera guhuza abakirisitu.

    Ati 'Nk'abayobozi b'amatorero cyangwa amadini, ikintu cya mbere natwe twagombaga kubanza tugakira. Muri Angilikani natwe byadufashe imyaka itatu yo gukira, kumenya ngo turashyiraho ubuhe buyobozi? Byadutwaye igihe.'

    Ku rundi ruhande ariko ngo abayobozi b'amadini n'amatorero babyitwayemo neza binajyanye n'umurongo igihugu cyari cyashyizeho.

    Bishop Birindabagabo yavuze ko icyo gihe kugira ngo abantu babashe kongera kubana mu rusengero, byasabye ko babasaba kwatura, uwishe umuntu agasabwa kubivuga,akavuga uko byagenze, hanyuma agasaba imbabazi.

    Ati 'Byabaye ngombwa ko tubasaba kwatura, tukamubwira ngo vuga ngo wishe umuntu, wivuga ko wamukubise kandi waramwishe, niba warasahuye ihene, wivuga ko watwaye ikiziriko kuko ntiwari gutwara ikiziriko ngo usige ihene. Byaratworoheye kuko byageze aho tubwira abakirisitu ngo igihe kirageze ko abantu batura.'

    Ikintu gikomeye avuga ko cyafashije muri urwo rugendo harimo kuba n'Abanyarwanda baremeye kumvira umurongo w'igihugu ndetse hakabaho gufashanya.

    Ati 'Imbaraga twazishyize mu biduhuza nk'Abanyarwanda noneho duterurira hamwe. Ugasanga nta kwitana ba mwana, iyi ni gahunda ya Leta twe ntibitureba cyangwa se ni iby'Abakirisitu gusa […] byagiye bidufasha.'

    Sheikh Hitimana avuga ko kugira ngo abanyamadini babashe kubona urufatiro, ari umurongo wo kubaka ubumwe n'ubwiyunge ndetse no gusubizaho Ubunyarwanda, amoko akavanwaho burundu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byagenze-bite-ngo-abakirisitu-bongere-kwibona-mu-madini-n-amatorero-nyuma-ya