Blog
-
Dore imbuto icumi(10) z’ingenzi ku buzima bw'ikiremwamuntu udakwiye kubura ku mafunguro ya buri munsi – YEGOB #rwanda #RwOT
Muri iyi nkuru, twabateguriye urutonde rw' imbuto z'ibanze, kurusha izindi, twifuza ko nyuma yo kuyisoma, kumafunguro ufata k'umunsi, utagakwiye kuburaho nibura imbuto ebyiri muri izi tugiye kugaraza ndetse n'imimaro yazo.
Mu guhitamo imbuto za mbere icumi(10) z'ingenzi, twibanze kuri ibi: kuba zifitiye umumaro ukomeye ubuzima, mbese kuburyo zabuze mu biribwa, bishobora guteza ibibazo bitari bike mu buzima.
Di icyo gusa twanarebye kandi kuba ziboneka mu bice bitandukanye by'igihugu cyacu ndetse zikaboneka ku giciro cyakorohera buri wese.
Dore imbuto icumi(10) za mbere z'ingenzi ku buzima bw'ikiremwamuntu.
1. Pome
Ni urubuto rwiza, rufasha umubiri w'umuntu muri byinshi, rukaba rufite umwihariko wo kuba rukungahaye ku binyabutabire bifasha umubiri kugira ubuzima buzira umuze.
2. Umuneke
Ni urubuto rukunzwe na benshi, ndetse bamwe bakaba bawukundira ko rusa neza, rukaba ruryoha, ariko kandi umuneke ufitiye umumaro munini umubiri wacu, umwihariko wawo, ni uko ufasha cyane igogora rikabasha gukora neza.
3.Watermelon
Ni urubuto rwiza cyane, rufasha byinshi umubiri w'ikiremwamuntu, by'umwihariko ku bantu bakunze kugira ikibazo cy'umwuma, uwariye watermelon aba yaciye ukubiri n'icyo kibazo.
4.Indimu
Ni urubuto rwiza cyane, rukaba rufite umwihariko wo kongerera umubiri, ubudahangarwa.si ibyo gusa, indimu zifasha , umubiri w'umuntu byinshi cyane, wifuza kumenya byinshi ku ndimu.
5.Ipapayi
Ni urubuto rw'ingenzi cyane, rukaba rufite umwihariko wo kuba warurya ndetse ukaba wanarukporesha nk'umuti ku ndwara zimwe na zimwe.
6. Ibinyomoro
Ibinyomoro ni imbuto z'ingenzi cyane, zikaba zifite umwihariko wo kuba zifitemo ubushobozi bwo kongera amaraso mu mubiri, uwariye ikinyomoro, nibura kimwe ku munsi, ntashobora kugira ikibazo cyo kugira amaraso make kizwi nka Anemie.
7. Amacunga (orange)
Ni imbuto z'ingenzi cyane, umwihariko wazo ni uko afasha uwayariye, guhorana akanyamuneza ndetse no kugabanya stress, sibyo gusa kuko amacunga yongera irema ry'ubwirinzi kamere.
8. Umwembe
Ni urubuto rwingenzi cyane, dukunze kwita umwami kazi w'imbuto, ufasha umubiri muri byinsihi, ukaba ufite umwihariko wo kugabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye, ndetse no kurwara indwara zifata umutima, wifuza kumenya byinshi ku mwembe.
9. Avoka
Ni urubuto rwiza cyane, kuko rufite umwihariko wo kuba rukungahaye kuri vitamine zirenga icumi(10), ndetse ikaba ifasha cyane ku bantu bifuza kugabanya ibiro, kuko iyo wayiriye ukomeza kumva uhaze, bityo ugatakaza , ubushake bwo kurya buri kanya,
10.Inanasi
Ni imbuto nziza, zifasha cyane ku bantu bafite ikibazo cy'isukari idahagije mu maraso, ni isoko nziza y'isukari kandi itagira ingaruka mbi ku buzima bw'ikiremwamuntu.
-
Singombwa kwiyicisha inzara ngo ushaka kugabanya ibiro! Dore ibintu wakora kugirango ugabanya ibiro kandi utiyicishije inzara – YEGOB #rwanda #RwOT
Abantu benshi bibwira ko kugabanya inshuro urya ku munsi aribyo bigabanya ibiro, rimwe na rimwe bagacyeka ko bagomba no kureka kurya kugirango batakaze ibiro, gusa si uko bimeze kuko hari ibyo wakora kugirango utakaze ibiro.
Â
Niba ushaka gutakaza ibiro kora ibi.
⦠Byuka mu gitondo unywe amazi y'akazuyaze, ujye ukunda kurya igitunguru cya onyo(igitunguru cy'umweru) byibuza kimwe ku munsi, ujye urya indimu byibuze 3 mu cyumweru, ugomba gukora siporo zihagije zibanda ku kwiruka no gusimbuka umugozi.
Ibyo nubikora bizagufasha kugabanya ibiro utagombye kw'iyicisha inzara
Â
-
Bamutwikiye umugore ukuriwe mu maso, na we yaratwitswe anaterwa icumu amara arasohoka ariko ntiyapfa â Kamanda Sheilla warokokeye i Nyawera (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Kamanda Sheilla ni umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyawera mu cyahoze ari Komine Rukara ubu akaba ari mu Karere ka Kayonza, yanyuze mu nzira itoroshye aho yatwikiwe mu nzu ariko ntiyapfa.
Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yashegeshe igihugu aho abarenga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa, harimo n’Abatutsi bari batuye i Nyawera.
Tariki ya 9 Mata ni wo munsi wafashwe wo kwibuka Abatutsi bari batuye ku musozi wa Nyawera kuko ari wo munsi w’umwijima ku Batutsi bari bahatuye, ni bwo interahamwe zishe benshi mu bari bahatuye.
Nyawera ubu ni mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mwiri mu Ntara y’Iburasirazuba, habaruwe Abatutsi barenga 600 bishwe mu Murenge wose.
Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2023 ni bwo abaturage b’i Nyawera bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29.
Abaturage b’i Nyawera bakaba barifatanyije n’umuhanzi Eric Senderi wahimbiye aka gace k’i Nyawera indirimo, aho aririmbamo ati “Nkumbura Nyawera” ariko akaba atayiririmbye kuko harimo amazina make y’Abatutsi bari bahatuye, yabasezeranyije kuzabakorera indirimbo yihariye irimo amateka yimbitse ya Nyawera.
Ni umuhango kandi witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, umuyobozi w’Ingabo muri aka Kakere, Captain Nkusi Augustin na Depite Mutesi Anita wari umushyitsi mukuru.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abantu bazi ahari imibiri itarashyingurwa ko bahavuga kugira ngo na bo bashyingurwe mu cyubahiro. Inzibutso zose zo mu Karere ka Kayonza hashyinguwemo imibiri 25686.
Depite Mutesi Anita yibukije abaturage ko impamvu yo kwibuka ari ukugira ngo abantu batazibagirwa na gato amateka yaranze u Rwanda kuko bayibagiwe byaba ari ukwibagirwa aho wavuye.
Ati 'Kwibuka ni uko tutagomba kwibagirwa na gato amateka yaranze u Rwanda kuva rwabaho kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, tuyibagiwe twaba twibagiwe aho twavuye (â¦) Ubundi iyo ufite ikintu ku mutima ukagihorana urushaho kurwara ariko iyo ugisohoye ukakivuga urakira nubwo bitaba byoroshye.'
Depite Anita Mutesi na Cpt Nkusi Augustin bari baje kwifatanya n’abaturage b’i Nyawera
Depite Anita yibukije abaturage ko kwibuka ari ngombwa kuko bituma batibagirwa aho bavuye
Senderi Eric na we yifatanyije n’abaturage b’i Nyawera abaseseranya indirimbo yihariye ivuga ku mateka ya hoUbuhamya bwa Kayitesi Diane na Kamanda Sheilla barokokeye i Nyawera
Kayitesiâ¦
Kayitesi Diane warokokeye i Nyawera, avuka mu muryango w’abana 9 akaba ari we wenyine warokotse na se Rutayisire Medard, abavandimwe be bapfanye na nyina.
Tariki ya 9 Mata 1994, abantu benshi ni bwo bishwe i Nyaweraâ¦. We yari yahungiye kwa Nyirapfikije kimwe n’abandi benshi.
Ati “twagiye kumva twumva induru y’interahamwe, bambaye amayogi bavuza induru, nari kumwe na mama n’abana tuvukana, nagiye kubona mbona masenge (Emeritha) araje ankura mu bandi turiruka tuva aho twari twahungiye. “
“Tukihava nibwo interahamwe zaje zirabica, barabatemye baraboroga tubumva kuko twari tukiri hafi.”
Nyuma yo kubica, bahise bavuga ko hari abantu birutse babakurikire na bo babice, bahise babahigisha imbwa, kuko nyirasenge yari yakomeretse imbwa yagiye ikurikiye amaraso imugeraho yanga kuhava.
Baraje baramubona bamusaba kuva mu gihuru yari yihishemo, arasohoka, Kayitesi abonye bamujyanye kuko yumvaga ari we wenyine usigaye i Nyawera, na we yahise avuga ati “nanjye ndi hano”.
Bahise babamanura hari nka saa 15h babatwara ahitwa ku Gatare basanga hariyo abandi benshi. Bahabagejeje baravuze bati “mureke dutegereze Sebutama icyo ari budutegeke.” (Sebutama uwo yari konsiye)
Bari bamaze kuruha kuko bari biriwe bica bategereje Sebutama wari konsiye kuko ni we wagenzuraga uko ubwicanyi bugenda.
Baje kurokorwa n’inka zabonye amazu ashya zikiruka abari babarinze na bo bakiruka bazikurikiye ngo bazibage.
Abonye bagiye ni bwo yahise yongera afata Kayitesi akaboko bariruka.
Uyu Nyirasenge wa Kayitesi ari we Emeritha yahise amubwira ati “kuko Sebutama ari we utanga amategeko ntabwo bakeka ko twakwihisha iwe, tujye iwe.”
Bahise bajyayo bihisha hafi n’urugo rwe ari nabwo Sebutama yazaga maze interahamwe zimubaza icyo abo bafashe bari bubakorere, ababwira kujya kuryama ko bazabikoraho ejo.
Kayitesi Diane atanga ubuhamya bw’uko yarokotse
Nyirasenge Emeritha barokokanyeNtabwo bazi iminsi bahamaze icyo azi ni uko bahamaze iminsi myinshi, nyuma baje kumva ko Inkotanyi zageze i Gahini.
Babibwiwe n’uko interahamwe na zo zari zatangiye guhunga na bo bigira inama yo gusanganira Inkotanyi ariko bahitamo kugenda ijoro kugira ngo batagira uwo bahura na we, baje kugerayo Inkotanyi zirabakira zirabakiza.
Kamandaâ¦.
Kamanda Sheilla na we warokokeye i Nyawera, Jenoside yabaye afite imyaka 8.
Jenoside yabaye batuye i Kibungo ariko se Kamanda Charles akaba avuka i Nyawera, Jenoside yabaye Sheilla yari i Nyawera yaraje mu biruhuko bya Pasika.
Yahaje ahasanga musaza we muto wari ufite imyaka 4 wari waraje mbere, we yaje no kuhicirwa.
Indege ihanuka tariki ya 6 Mata 1994 ntabyo yamenye ariko yaje gutungurwa n’umunsi ukurikiyeho tariki ya 7 Mata 1994.
Ati “ikintu cyantunguye ni uko inka ziriwe mu rugo, ibintu bidasanzwe nkabona buri umwe arahangayitse nyine ubona ko ari ibintu bidasanzwe.”
Uwo munsi ntabwo baraye mu rugo bahagarutse tariki ya 8 Mata, nabwo ntibaharaye.
Tariki ya 9 Mata bahungiye ku muturage witwa Nyirapfikije ari na ho interahamwe zabasanze, zishe umugore wari ku bise zimaze kumukuramo umwana zikanamutwika.
Ati “interahamwe zaraje zinjira mu kazu gato twari turimo, binjira mu karyango kari gakingishije igitenge, harimo umubyeyi ukuriwe, ntibiriwe bakuraho igitenge bagitemyemo kabiri, binjiramo ibyakurikiyeho murabyumva, baramwishe bamukuramo umwana. “
Bafashe abana barabasohora abandi barabica, inzu barazitwika, abana babasigaho bavuga ko batari bubice.
Umwana warimo mukuru witwa Rukwavu, yarabafashe yari akiri kumwe na musaza we, baragenda bagera ahantu hasa n’abahunze barara mu gikoni cya ho.
Bukeye tariki ya 10 Mata, barakomeje baragenda bahura n’umubyeyi wababwiye ngo aze agende abereke aho abajyana.
Yabatwaye ahitwa kwa Petero maze asaba umugore wa Petero kubahisha, gusa ngo hari mu nterahamwe.
Ati “twarahageze maze uwo mugore aduha amata twese, maze badushyira mu cyumba barafunga badutegeka kutavuga, ariko ntabwo twahatinze twahamaze nk’iminota 30, twumva urugi ruguyemo imbere, ubwo yari umuhungu wo muri urwo rugo witwa Bosco, yari intarahamwe ikomeye yari yamenye ko nyina yaduhishe. “
Bahise babakuramo, barafata babamanura batwara kwa Nkware maze bose babarunda mu gikoni, bakuye undi muryango ku nzu maze bawegeka ku gikoni ubundi barabatwika.
Ati 'Begetseho umuryango ku gikoni ubwo barashumika, imyotsi iratwica, hari abana bafite amakanga tugerageza kwipfuka ariko umuriro umaze gufatwa umwotsi urashira. '
'Abana bamwe bananiwe kwihangana bakubise akaryango karagwa, noneho baravuga ngo unanirwa kwihanga asohoke, usohotse bakamutema, usohotse bakamuteka, nabireberaga mu kenge.'
Muri ako kazu ni ho musaza we yapfiriye kuko yaje kumurekura ubwo buri wese yashakaga uko yakwikinga imyotsi.
Ati 'Bya bindi bavuga ngo iyo amagara aterewe hejuru buri umwe asama aye, imyotsi yabaye myinshi musaza wanjye ndamurekura njya gushaka aho nikinga, noneho dusigayemo turi bake kuko benshi bari basohotse, batangira kuyidusenyeraho, bamwe bajyaga batebya ngo badutse runonko, noneho umwe yageze ku gikuta nari ndiho aragihirika noneho nubuye amaso turarebana, ahita asaba icumu ararinkubita mpita nanjye nipfusha.'
Ako kanya yahise yumva bavuga ngo hari abo bavumbuye baragenda, nyuma hagarutse nka 4 baje guhorahoza, benshi barabatema noneho babona ukuntu ibishirira bimugwaho ntanyeganyege bavuga ko yapfuye barigendera.
Yegutse yabonye wa mwana witwa Rukwavu na we bamutemye mu mutwe, aravuga ngo bave aho, amubaza aho musaza we ari, aramumwereka ikintu cyamugwiriye ntabwo yigeze ajya kureba niba akiri muzima, bahise bava aho.
Ati “twageze ku irembo ndamubwira nti sindenga aha, ambaza aho bantemye mwereka mu mbavu sinzi ibyo yabonye, gusa yarambwiye ngo amara yasohotse, yaragiye yambura umwana umwe umwenda mu bapfuye, araza ampambiriza mu rubavu asubizamo n’amara, agenda atema igiti cy’imyumbati arekeraho amashami 2 arakimpa ngo nkigendereho.”
Bigiriye inama yo kujya i Mukarange bageze mu nzira barafata maze Rukwavu baramwica we baramubwira ngo genda uzagwe ku bandi, bati 'bene wanyu bose bari mu Kiliziya i Mukarange.'
Inzira yo kurokoka ya Kamanda Sheilla, ni inzira y’umurabaKuko Rukwavu wari umuyobozi we yari amaze kwicwa yahise yumva Isi imwikaragiyeho, yahise asubira mu gihuru babakuyemo araryama arasinzira, yahavuye bukeye bwa ho.
Yarazamutse agera ku rugo rumwe ahasanga umusaza yicaye aramubwira ngo “mwancumbikiye”, umusaza yinjiye mu nzu azi ko agiye kumuha icumbi, umukobwa we aramufata aramusohora aramubwira ngo genda papa agiye kuzana umuhoro ngo akwice, amugira inama yo kujya kwa Konsiye.
Yakomeje kugenda abaririza kwa Konsiye, aza kuhagera byari tariki ya 12 Mata, ahasanga umwana asaba icumbi, aramubwira ngo nategereze nyina yari yagiye guhinga.
Uwo mugore wa Konsiye yaraje amugirira impuhwe aramwoza, aramwambika amuha ibiryo ariko biramunanira, kuko bose bari interahamwe yamubwiye ko agomba kuryama kare abahungu be bataraza.
Umugabo we yaratashye ashaka kumwica undi aramubwira ngo “uyu ni umumalayika Imana yanyoherereje, numwica nanjye ndagenda. “
Aho yahamaze iminsi 4, noneho ni bwo batangiye kuvuga ngo Inkotanyi ziraje zirabamaze, bahita bahunga ahungana na bo, bageze Kabarondo yaje guhura na Gatete wari umuhungu wa nyina wa bo yiyaka abo bari kumwe ajyana na we n’abo bari kumwe, bageze iwabo Kibungo arahamenya abwira Gatete ngo batahe ariko arabyanga amubwira ko ntabariyo, barakomeje bagera Gatore.
Barakomeje bagera Tanzania mu Nkambi, ariko uko bagendaga mu nzira nabwo barabicaga iyo bamenyaga ko uri Umututsi ari na bwo baje kwica Gatete.
Ngo mu nkambi bakomeje kugenda bashakamo Abatutsi baba barahunganye na bo babihishemo bakabica.
Muri Tanzania mu nkambi bari batuye bakurikije aho bakomoka we kuko abo bari kumwe ari aba Kizuguro yari muri Murambi, aho ni ho yahuriye n’abantu b’i Murambi bene wa bo baramufashe baramutwara ni na ho se yaje kumusanga, avuga atibuka igihe yamaze mu nkambi ariko ko kitarenze amezi 2.
Nyawera yibutse abaziza Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye kuri uyu musozi
Nkeshimana Telesphole na we yarokokeye i Nyawera -
OIF yagaragaje impamvu itakibona inkunga ituruka muri Canada #rwanda #RwOT
Ku wa 2 Mata 2023, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Canada yandikiye Umunyamabanga wa OIF, Louise Mushikiwabo, ko iki gihugu kigiye guhagarika umusanzu wa miliyoni 3$ cyatangaga muri uwo muryango ku mwaka, bitwaje ngo imikorere mibi yawo.
Ni ibyemezo byafashwe nyuma y'aho Geoffroi Montpetit wari umwe mu bayobozi bakuru ba OIF batakiri kuri uwo mwanya bitewe n'uko amasezerano ye y'akazi yarangiye ntiyongerwe.
Bamwe batangiye gukwirakwiza ko byaturutse ku mwuka mubi uri muri OIF cyangwa amakimbirane yari afitanye n'Umunyamabanga Mukuru w'uyu muryango, Louise Mushikiwabo.
Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru muri OIF akaba n'Umuvugizi wa Louise Mushikiwabo, Oria K. Vande Weghe, aherutse gusobanura ko ababivuga gutyo bari mu 'mpaka zidafite ishingiro no gushaka gukomeza ibintu ku rwego bitariho'.
Yavuze ko ukuri ari uko amasezerano ya Geoffroi Montpetit yarangiye mu minsi mike ishize 'aho Umunyamabanga Mukuru wongeye gutorwa yifuje gushaka abandi bantu'.
Oria K. Vande Weghe anabisanisha n'ibyavuye mu igenzura ryakorewe ku bakozi ba OIF rigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakozi b'uwo muryango mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ibyavuyemo bigaragaza ko 44% by'abakozi babajijwe, bakorewe ihohoterwa ryaba mu buryo bw'imvugo cyangwa irishingiye ku gitsina.
Anemeza ko uwo mwanzuro wa Canada ushingiye ku kuba amasezerano yari afitanye na OIF yo kuba umuyobozi atongewe.
Ati 'Niba Mushikiwabo atarongereye ayo masezerano y'uwo wahoze ari umuyobozi, bigaragara ko [uwo mwanzuro] ari nk'ihangana turi guhura naryo.'
RFI na yo yanditse ko ibyo byavuye muri iryo genzura na yo yakoreye ubusesenguzi, byagaragaye bifitanye isano n'umwanzuro Canada yahisemo wo guhagarika iyo nkunga.
Nk'igisubizo kuri icyo cyemezo cyafashwe na Canada, ku wa 6 Mata 2023, Mushikiwabo yavuze ko Ambasaderi wa Canada mu Bufaransa yari yamuteguje ko 'umubano wanjye na Canada (Ottawa) uzazahara cyane mu gihe naba ntisubiyeho ku bijyanye no kutongera amasezerano ya Montpetit.'
Mu ibaruwa yanditse kandi Mushikiwabo yavuze ko ibyemezo byo guhangana n'ibibazo by'ihohoterwa bidakwiriye kubangamirwa n'ibikorwa by'umuntu ku giti cye.
Ni igitekerezo gishyigikirwa na Oria Vande Weghe, uvuga 'ko iriya mibare iteye ubwoba. Igihari ni uko Umunyamabanga Mukuru bari we washakaga ko twita kuri icyo kibazo. Ntitwarenganya ubuyobozi bushaka guhangana n'ihohoterwa iiryo ari ryo ryose.'
Icyemezo cyo kutongerera amasezerano Geoffroi Montpetit, cyarakaje cyane Canada, nyuma y'uko gikurikiye iyegura rya Catherine Cano, na we ukomoka muri icyo gihugu mu Ukwakira 2020. Icyo gihe umuvugizi wa OIF yavuze ko kugenda kwe kwateye kwiruhutsa kuri benshi mu buyobozi bw'uriya muryango.
Abasesengura iki kibazo bavuga ko byigaragaza ko 'Montpetit ari we wagiye gutamika igihugu cye Canada ubuyobozi bwa OIF, cyane cyane agamije kwihimura kuri Mushikiwabo'.
Amasezerano y'umurimo ya Geoffroi Montpetit yarangiye ku wa 10 Werurwe. Umuvugizi wa OIF, yavuze ko 'kugeza ubu atazi uwo umunyamabanga mukuru azashyiraho, ariko icyo azi ari uko icyemezo kizihuta cyane.'
Kuri ubu Canada ni cyo gihugu cya mbere cyatangaga inkunga itubutse muri OIF, Oria Vande Weghe akavuga ko ihagarara ryayo ritazabuza uwo muryango gukomeza.
-
Ukraine:Ni iki gihishe mu mpapuro z'ibanga za minisiteri y'ingabo y'Amerika ku ntambara? #rwanda #RwOT
Zivuga ku mubare w'abishwe n'abakomeretse ku mpande zombi, aho igisirikare cya buri ruhande gifite intege nkeya ndetse, by'ingenzi cyane, uko imbaraga zazo zizaba zingana muri rusange ubwo Ukraine izaba ifashe icyemezo cyo kugaba igitero kimaze igihe gitegerejwe cyo muri iki gihe cy'urugaryi (printemps/spring).
Ni ukuhe kuri ko muri izi paji zanditswe n'imashini, zirambuye zanafotowe, bishoboka ko ziri ku meza yo kuriraho y'umuntu runaka? N'iki se zitubwira, cyangwa zibwira ibiro bya perezida w'Uburusiya (Kremlin), tutari dusanzwe tuzi?
Ibyo wamenya mbere na mbere: Aya ni yo makuru y'ibanga y'Amerika ya mbere menshi atangajwe ajyanye n'intambara yo muri Ukraine kuva Uburusiya bugabye igitero kuri Ukraine mu mezi 14 ashize. Zimwe mu nyandiko zimaze ibyumweru bitandatu, ariko icyo zivuze ni kinini cyane.
Abategetsi bo mu biro bikuru by'ingabo z'Amerika – Pentagon – basubiwemo bavuga ko izi nyandiko ari iz'ukuri.
![]()
Amakuru ari ku rwandiko nibura rumwe muri zo agaragara ko yahinduwe cyane mu rwandiko rwatangajwe nyuma yaho, ariko mu murundo w'inyandiko 100, ibyo bisa nkaho ari akantu gatoya.Ivuga igihe iyo mitwe y'ingabo (brigades) izaba yamaze kwitegura ndetse n'intonde z'ibifaru by'intambara, imodoka z'intambara n'amasasu y'imbunda za rutura ibihugu by'i Burayi n'Amerika birimo guha Ukraine.
Ariko ivuga ko “igihe cy'itangwa ry'ibikoresho kizagira ingaruka ku myitozo no ku kuba yamaze kwitegura”.
Izi nyandiko z'ibanga zatangajwe zirakomeye kurushaho, kandi zishobora kugira ibyo zangiza.
Ukraine yakomeje kurinda bikomeye “amakuru yagira ibyo yangiza ku mutekano” ndetse ntishobora kwishimira ko inyandiko nk'izo z'amakuru akomeye zagiye ahagaragara muri iki gihe cy'ingenzi.
Igitero cya Ukraine cyo muri uru rugaryi gishobora kuba igihe cyo gupfa cyangwa gukira kuri leta ya Perezida Volodymyr Zelensky kugira ngo ihindure uko ibintu bimeze ku rugamba ndetse nyuma yaho ishobore gushyiraho ibisabwa kugira ngo ibiganiro by'amahoro bibe.
Mu murwa mukuru Kyiv, abategetsi bavuze ko iki gishobora kuba ari igikorwa cy'amakuru atari ukuri yatangajwe ku bushake agamije kuyobya cyakozwe n'Uburusiya.
Abandi batangaza amakuru ya gisirikare ku mbuga za internet bumvikanisha ikinyuranyo cy'ibyo: ko ibi byose biri mu mugambi w'uburengerazuba (Uburayi n'Amerika) wo kuyobya abakuru b'ingabo (ba komanda) z'Uburusiya.
By'umwihariko, nta kintu na kimwe mu nyandiko z'ibanga zimaze gutangazwa kugeza ubu kiganisha ku cyerekezo cyangwa ku gusubira inyuma kw'igitero cya Ukraine cyo kugarukana (kwigaranzura) Uburusiya.
Kremlin igomba kuba yaramaze kumenya ingano y'imyiteguro ya Ukraine (nubwo ubutasi bw'Uburusiya bwagiye bugaragaramo amakosa muri iyi ntambara), ariko Kyiv icyeneye gutuma umwanzi wayo akomeza gutomboza ku kuntu igitero cyayo kizagenda, kugira ngo igire amahirwe menshi cyane ashoboka yuko kizagenda neza.
-
Abasaga 10,000 biciwe Ruhuha! Ibyaranze itariki 10 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi #rwanda #RwOT
Uyu n'umunsi wa Kane w'icyumweru k'icyunamo, cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi Jenoside yabaye mu gihe cy'amezi atatu gusa, ihitana abaremga miliyoni.
Iyahoze ari Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaraza ibikorwa by'ubugome byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 10 Mata 1994. Kuri uwo munsi, imibiri ivangavanze n'inkomere, bagera ku 10 000 batoraguwe mu mihanda ya Kigali maze bajyanwa mu bitaro binyuranye. Kuri uyu munsi kandi, CNLG ivuga ko Abatutsi bagera ku 10 000 biciwe kuri kiliziya ya Ruhuha no mu nkengero zayo, hari muri komini Ngenda, muri Bugesera.
Ku wa 10 Mata 1994 kandi, interahamwe zo muri Komini Ngororero na Giciye ku Gisenyi, zishe Abatutsi barenga 14 500 bari bahungiye ku Ngoro ya Muvoma (MRND Palace). Harokotse abantu babiri gusa. Na none kandi Abatutsi bari bahungiye ku bitaro bya Kiziguro barishwe kuri uwo munsi.
Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside, inavuga ko ku wa 10 Mata 1994, abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, barashe ibisasu bikomeye ku bitaro byitiriwe umwami Faysali i Kigali, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka. Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komine Gashora no muri ISAR Karama.
Ikindi ni uko ku wa 10 Mata 1994 Abatutsi barenga 7 564 biciwe kuri Kiliziya gatolika i Gahanga, muri komini Kanombe, abarenga 2 522 bicirwa i Karembure, muri Gahanga.
Ibitero byabishe byabaga biyobowe na assistant Burugumesitiri wa Komini Kanombe n'abapolisi ba Komini, ndetse n'uwari konseye wa Segiteri Gahanga wari waravuye mu gisirikare hamwe n'abasirikare bari barinze ikiraro cya Kanzenze n'abari ku musozi wa Rebero barindaga RADAR.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye amahanga arebera, mu gihe Isi yose yari yaravuze ngo 'Never Again' ishaka kuvuga ko nta Jenoside izongera kubaho. Nyuma y'iyi Jenoside, n'ubwo benshi muri aba yabaye barebera, bumvaga ko u Rwanda rutazongera kubaho, ariko ruriho, rwariyubatse kandi rurakomeje.
-
Byinshi wamenya ku ntwari z'abana b'Inyange baharaniye ubumwe bw'Abanyarwanda #rwanda #RwOT
Ubu butwari bw'abana b'i Nyange, bukomoka ku mutima ukomeye bagaragaje mu ijoro rya tariki 18 Werurwe 1997, ubwo abacengezi babagabagaho igitero.
Icyo gihe abacengezi basabye aba banyeshuri bigaga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye, kwitandukanya, abahutu bakajya ukwabo abatutsi bakajya ukwabo, barasubiza ngo “Twese turi Abanyarwanda”.
Muri 2022 Phanuel Sindayiheba wakomerekeye muri iki gitero cyamaze iminota 30, yavuze ko abacengezi bahise banyuza gerenade ebyiri mu idirishya zica abanyeshuri bamwe, abandi barakomereka.
Nyuma yo kwica abo mu mwaka wa gatandatu bakomereje mu mwaka wa gatanu bagezeyo babwira abanyeshuri bati 'turabizi hano harimo abahutu n'abatutsi, abahutu nimutwereke' abatutsi mwe ntacyo tubatwara'.
Aba banyeshuri banze kwivangura, abacengezi batangira kubarasa umwe ku wundi.
Muri 2001, nibwo Leta y'u Rwanda yashyize abana b'i Nyange mu cyiciro cy'Imena mu Ntwari z'u Rwanda.
Kugeza ubu abanyeshuri biga kuri ES Nyange bavuga ko baterwa ishema no kwiga ku ishuri bakuru babo bakoreyeho ibikorwa by'ubutwari ndetse ko nabo bibatera imbaraga zo gukunda Igihugu ndetse bakaba banakitangira igihe biri ngombwa.
Ubutwari bw'abana b'Inyange bugaragara ku Igicumbi cy'intwari cyo mu murenge wa Nyange kirimo ingoro ndangamurage igizwe b'ibice bitatu. Igice kigaragaza amateka y'ubumwe bw'Abanyarwanda, igice kivuga ku gitero abana b'i Nyange bagabweho bakanga kwivangura, n'igice cya gatatu kirimo ubutumwa bugaragaza ivangura icyo aricyo n'uburyo bwo kurirwanya.
Bamwe mu banyeshuri b'Inyange baharaniye ubumwe bw'abanyarwanda
![]()
![]()
-
Museveni yagiranye n'umuhungu we ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru, ubwo yamusuraga iwe mu rugo #rwanda #RwOT
Museveni yasangiriye Pasika n'Umuryango w'imfura ye mu rugo rwe ruri Rwakitura.
Kuri Twitter ye yagize ati: “Mama Janet [umugore we] nanjye twizihije Pasika turi hamwe na Gen Muhoozi, Charlotte [Kainerugaba] ndetse n'umwuzukuru wacu w'umukobwa.”Amakuru avuga ko Museveni na Gen Muhoozi usanzwe ari umujyanama we mu bikorwa byihariye “baganiriye ku bibazo bitandukanye igihugu gifite.”
ChimpReports ivuga ko ifite amakuru y'uko bariya bombi bibanze by'umwihariko “ku guhindura imibereho myiza n'ubukungu bwa Uganda.”
Gen Muhoozi amaze igihe atangaza ko mu 2026 aziyamamariza kuyobora Uganda, ndetse ntahwema kunenga ishyaka NRM rya se arishinja gusubiza inyuma abanya-Uganda ahanini kubera ruswa avuga ko yamunze igihugu.
Ni Muhoozi kandi umaze igihe asaba ko bamwe muri ba Minisitiri bagize Guverinoma ya Uganda birukanwa, nyuma y'uko amabati n'izindi nkunga Leta yari yarageneye abatuye mu gace ka Karamoja aburiwe irengero.
Uyu musirikare wahoze ari Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka anasaba ko ibikorwa remezo byo mu mujyi wa Kampala byavugururwa.
Mu mafoto yashyizwe hanze na Perezidansi ya Uganda, Gen Kainerugaba agaragara afashe mu ntoki impapuro nyinshi ndetse n'ikayi nyuma y'uko yari amaze kugirana ibiganiro na se.
Inama y'ejo ni iya kabiri yo mu rwego rwo hejuru Gen Muhoozi yari akoze mu gihe kitageze ku mezi atandatu, mu rwego rwo gusuzuma ibibazo byugarije Uganda.
Mu mpera z'umwaka ushize yahuye na Gen Salim Saleh usanzwe ari murumuna wa Museveni baganira ku iterambere rya Politiki muri Uganda.
Kuri ubu byitezwe ko nta gihindutse Gen Muhoozi w'imyaka 48 y'amavuko azasezera mu gisirikare cya Uganda mu mpera z'uyu mwaka, kugira ngo akomereze urugendo rwe muri Politiki.
Ni Muhoozi umaze igihe avugwa imyato nyuma yo kuzahura umubano wa Uganda n'u Rwanda byari bimaze igihe birebana ay'ingwe, ibyatumye urujya n'uruza rw'abantu n'urw'ibicuruzwa rwongera kubaho.
![]()
-
Lt Gen. Kabandana yavuze ko nk'Inkotanyi bari kurokora benshi,gusa babangamirwa n'umubare muto wabo #rwanda #RwOT
Uyu musirikare yabivuze ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari rwateraniye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali mu gikorwa cy'icyunamo no kwibuka cyabaye ku mugorona w'uyu wa 9 Mata 2023.
Lt Gen. Kabandana yagize ati: 'Ikibazo nshaka kubabwira gikomeye twahuraga na cyo, jenoside yarihutaga cyane, yakorwaga n'ubukana bwinshi, n'imbaraga nyinshi n'umuvuduko mwinshi. Iyo bitaba ibyo, ukurikije kwihuta kw'ingabo za RPA, wenda twakabaye twararokoye na benshi kurusha abo twarokoye.'
![]()
Yafatiye urugero mu burasirazuba bw'igihugu, muri Murambi, aho Abatutsi batangiye kwicwa tariki 7 Mata 1994. Ati: 'Itariki 10 na, Inkotanyi zari zahageze, zisanga barangije, hasigaye nyine ngerere. Ugakomeza, aha Kigali tariki 7 bari batangiye kwica. Ni ukuvuga ngo ni ikintu cyateguwe, ni ikintu bagombaga gukora, bari bafite amalisiti, bari bafite gahunda ku buryo bihutaga, n'iyo bumvaga ko RPA iri hafi, bakoraga ibyo bita gukemura ikibazo vuba.'Lt Gen. Kabandana kandi yasobanuye ko mu rugamba rwo guhagarika jenoside, ingabo za Leta yariho n'Interahamwe zagiye zica intindo ku buryo zatumaga urugendo rugorana, bikaba byarakorwaga kugira ngo Inkotanyi zizasange Abatutsi baramaze kwicwa.
Uyu musirikare yavuze ko icyo gihe Inkotanyi zabarirwaga mu bihumbi 10, mu gihe ingabo za Leta zabarirwaga mu bihumbi 50, hakiyongeraho n'Interahamwe. Aremeza ko uyu mubare na wo wabaye imbogamizi muri uru rugamba, ugereranyije n'uw'abo bari bahanganye.
Jenoside yakorewe Abatutsi kuva tariki ya 7 Mata kugeza ku ya 4 Nyakanga 1994 yiciwemo abarenga miliyoni imwe. Ni yo jenoside yiciwemo benshi mu gihe gito mu mateka y'Isi.
![]()





