Blog

  • #Kwibuka29: Urubyiruko rwashimiwe, ababyeyi b… – #rwanda #RwOT

    Our Past Initiative yabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ahari hahuriye urubyiruko rwinshi rwari rwaje Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na ko rwiyungura ubumenyi ku mateka asharira yaranze u Rwanda.

    Iyi gahunda yatangiye ahagana ku isaha ya ya saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 9 Mata.

    Hakinwe umukino ugaruka ku mateka asharira yaranze u Rwanda, ukubiyemo ubutumwa bwibutsa urubyiruko ko rufite inshingano yo gusobanukirwa neza Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni umukino wakinwe mu buryo bumeze nk'inteko y'urubanza. Abakinaga banyuzagamo ubutumwa ku bakuze nk’aho umwe mu bakinaga yasabye ababyeyi gutinyuka kubwira abana babo ukuri kugira ngo batazavamo ibigwari kubera kutamenya.

    Hanenzwe amahanga yigiza nkana asaba ko Jenoside yakorewe Abatutsi itajya yibukwa ahubwo ko ngo habaho kubabarira no kwibagirwa. Hagaragajwe ko ibivugwa n’ayo mahanga atari byo kuko Jenoside yakorewe Abatutsi atari iyo kwibagirwa.

    Hagaragajwe ko n’ubwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biba bigoye, ariko bigomba gukorwa dore ko hari nk'abana bavutse hagati y'itariki ya 07 Mata na 13 Mata batajya bizihiza isabukuru y'amavuko kuko ari mu cyumweru cyo kwibuka kandi nta birori n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro byemewe.

    Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye kandi muri ayo matariki ni bwo yari ikajije umurego. Umwe mu bakinnyi b’uyu mukino, agaruka kuri uku kwezi yagize ati: 'Mata ubusanzwe yatembaga amata ihinduka imihoro yacaga imitwe.'

    Uyu mukino wakinwe n'abana bo mu ishuri rya Gashora Girls Academy wari uteguranwe ubuhanga, wasojwe bagaragaza ko kubabarira ari ingenzi muri byose, ubumwe n'ubwiyunge bikaba umusingi w'iterambere.

    Kugeza ubu umubare munini w’abatuye u Rwanda ni urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo gahunda nka Our Past Initiative ni ingenzi kuko urubyiruko rukeneye kumenya neza ibyabaye.

    Nyuma y’uyu mukino, hakurikiyeho itsinda ryari rirangajwe imbere na Inkindi Muqtar uri mu basore b'abahanga, ryarimo abasizi n'abahanzi batambukije ubutumwa bwabo bifashishije ubusizi n'indirimbo.

    Bakanguriye abanyafurika guharanira kuba umwe, banakomoza ku biri kuba muri DRC aho ubwoko bw’Abatutsi buri guhohoterwa cyane, basaba ko hakorwa igishoboka cyose ntihazagire Jenoside iba muri cyo gihugu.

    Our Past Initiative yitabiwe kandi n'urubyiruko rurimo urufite amazina azwi nka Turahirwa Moses watangije inzu y'imideli ya Moshions yamaze kuba ubukombe, umuraperi B-Threy, n'abandi batandukanye.

    Lt Gen Innocent Kabandana wari uhagarariye Ingabo z'u Rwanda muri iki gikorwa, yibukije urubyiruko byinshi ku mateka y’u Rwanda, arusobanurira uko ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse zikabohora igihugu ku ngoyi y'ubutegetsi bubi.

    Bimwe mu byo Lt Gen Innocent Kabandana yagarutseho

    Ubwo yatangiraga, yavuze buryo ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe guhera ku mwaduko w'abakoloni kugera mu 1959 ubwo Abatutsi batangiraga gutotezwa bakicwa, abatarishwe babarirwa mu bihumbi 200 bagahunga.

    Ni bwo bwa mbere mu mateka ya Afurika, abantu bari bahunze ari benshi bahunga igihugu cyabo. 

    Yavuze ko nyuma y'igihe abari barahunze, bashatse kugaruka binyuze mu bitero byiswe iby'inyenzi ariko bagacika intege. Hari hagati ya 1963 na 1966. Kubera ibyo bitero, habarurwa Abatutsi bishwe bagera ku bihumbi 40. 

    RPF yaje kuvuka, itangira ibitero byo kubohora igihugu. Ku ikubitiro abayobozi bakuru bahise batabaruka barimo na Maj Gen Fred Gisa Rwigema, maze Perezida Kagame areka amashuri yarimo yiga muri Amerika, aza kuyobora urugamba agarurira icyizere ingabo zari zamaze gucika intege. 

    Kuwa 08 Gashyantare 1993 ubwo ubutegetsi bubi bwa Perezida Habyarimana bwicaga Abatutsi imbere mu gihugu, bwakijweho umuriro na FPR kuko yamye bifuza amahoro. FPR yaje gusubira inyuma ibonye ko ubwicanyi busa n’uburekeye aho, impande zombi zemera kujya mu mishyikirano.

    Mu 1994 ni bwo hatangiye gukorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuwa 07 Mata 1994.  Kuwa 08 Mata 1994, Paul Kagame yasabye Leta guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ingabo za Leta kwitandukanya n’abayikora anabwira ingabo za RPA kuba maso.

    Ingabo z'Inkotanyi zarumviye zitangira urugendo rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, zigaragara mu bikorwa binyuranye birimo kurokora, kuvura no guhumuriza ababaga bamaze gutakaza icyizere cy'ubuzima.

    Muri Gicurasi ni bwo ingabo za Leta ya Habyarimana zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, zifatanije n'interahamwe, zatangiye gucika intege, zitangira guhunga.

    Lt Gen Kabandana yagaragaje ko hari imbogamizi ikomeye irimo ubuke bw'Inkotanyi zabururirwaga mu bihumbi 10, mu gihe abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi, bari ibihumbi bitagira ingano, ingabo za Habyarimana zonyine zikaba zararengaga ibihumbi 50.

    Mu zindi mbogamizi bari bafite harimo ibikoresho bicye no kuba rimwe na rimwe abarokorwaga barabaga bihishe ntibamenye ko n'ubutabazi bwabagezeho. Bashavuzwaga kandi n’amahanga yareberaga ndetse igashakira inzira abakoze Jenoside, ngo bahunge kandi aho banyuraga bagakomeza kwica Abatutsi.

    Claver Irakoze umaze gushyira ku isoko ibitabo bigera bibiri bijyanye n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye afite imyaka 11, yifuje kwerekana uburyo abana bato bakwiye kubwirwamo ubuhamya bw’ibyabaye n'ababyeyi babo.

    Ibyo Claver yagarutseho mu kiganiro yahaye urubyiruko rwitabiriye Our Past Initiative

    Yavukiye i Burundi, umuryango we ugaruka mu Rwanda mu 1988, batura i Gitarama ahazwi nka Kabgayi. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, ni bwo bahungiye mu ishuri St Joseph kugeza ubwo barokowe n’Inkotanyi muri Kamena 1994.

    Ibyo yabonye muri icyo gihe byatumye yandika igitabo kigenewe abana bari hagati y’imyaka 5 na 13 kuko nabo yasanze bakwiye kumenya uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe.

    Yanditse ikindi gitabo kivuga uburyo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aganirwa mu muryango. Ni igitabo gishingiye ku bushakashatsi yakoreye mu turere 11 turi mu Ntara zitandukanye ku miryango 300.

    Avuga ko yasanze ari byo koko amateka aganirwa, gusa yasanze ababyeyi benshi bataragira ubushobozi bwo kuganiriza abana babo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bamwe basanga kurokoka ari cyo cy'ingenzi, ko badakwiye gukura imitima abana babo.

    Icyakora hari abandi bafite ubushake, gusa batazi neza inzira bakwiriye gukoresha baganiriza abana babo ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Ni naho hahereye gahunda yo guhugura Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo nyabwo bwo kuganiriza abana babo ibyabayeho. Abatangiye kwitabira iyo gahunda ibera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bavuga ko hari umusaruro munini byatangiye gutanga.

    Claver avuga ko hari itangiriro mu gusangiza abana amateka aho umubyeyi asabwa kubanza kuyanyuramo, akamenya ibyo avuga n’uko asubiza abana ku bibazo bashobora kumubaza, kandi rimwe na rimwe bikomeye bijyanye nuko umwana angana.

    Ku bijyanye n’abana bamaze gukura bibwira ko kuba ababyeyi babo batagira icyo bavuga ari uko ibihe banyuzemo ari ndengakamere, yatanze urugero rw'ukuntu hari nk’abicwaga babanje kugura uko bicwamo, abafite amafaranga bakaraswa, abatayafite bagatemwa.

    Yavuze ko aho ari ho bikomereye kuba umubyeyi nk’uwo yabasha kubwira umwana ibintu nk’ibyo ashize amanga. Mu gusoza, Claver yagarutse ku kibazo gikomeye u Rwanda rwa none ruri kunyuramo, aho ababyeyi barera abana babo mu buryo bwabo kuko nta we bafite bareberaho.

    Ikindi ni ukuba abana benshi nabo ubwabo barakuze batabona ababyeyi kuko kuko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abari bahari nabo bakaba bari bahugiye muri za Gacaca ngo babonere ubutabere ababo bishwe, abandi nabo bakaba barahamwe n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagafungwa.

    Agaragaza ko ibi ari ikibazo kuko abo babyeyi kongera gusubira inyuma bakajya kwegera abana babo batabanye nabo mu buto bwabo, bigoye, ariko na none bikaba bishoboka mu gihe wize neza uburyo ubikoramo.

    Umukino bise Hobe Rwanda wasoje iyi gahunda yateguwe na Our Past Initiative, warimo abasizi nka Junior Rumaga, wagaragaje uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bize kubana n'amateka yabo banatanga imbabazi ku babiciye, ngo babashe kubaka u Rwanda.

    Ni umukino wagaragaje kandi uko urubyiruko rwiteguye kubaka igihugu ngo ibitambo byatanzwe n'Inkotanyi zabohoye igihugu, bitazaba iby'ubusa. Berekanye kandi uburyo Ubumwe bw'Abanyarwanda mbere hose bwahoze bukomeye ariko bukaza gutakara kubera ubuyobozi bubi.

    Nubwo icyerekezo cyatakajwe, kikongera kugaruka kubera ingabo z’Inkotanyi zabohoye u Rwanda, ubu Amahoro, Umutekano, Ubumwe n’Ubwiyunge ni byo byashyizwe imbere kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Sharon Ikirezi Bayingana ni we wavuze mu mwanya wa Our Past Initiative. Atangira yibutsa ko impamvu yo kuyitangira ari ukwigisha urubyiruko amateka kimwe n'ibindi bikorwa birimo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Yashimiye buri umwe ukomeza kwitabira no gutera inkunga ibikorwa byabo kuva mu myaka 13 bamaze batangiye.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ishami ryo Kwibuka no Kurwanya Jenoside muri MINUBUMWE, Dr Muhayisa Assumpta, wari unahagarariye iyi Minisiteri, yagarutse kuri byinshi birimo gushimira urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda.

    Yavuze ko ubwitabire bwabo, bugaragaza inyota bafite yo gushaka gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anavuga ko ubutumwa yahawe bw'ingenzi bwo kutambutsa ari ugufata mu mugongo buri umwe mu gihe hakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Busabizwa Parfait, mu ijambo yageneye abitabiriye Our Past Initiative ibaye ku nshuro yayo ya 13, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari amateka ndengakamere.

    Yagaragaje ko byose byaturutse ku buyobozi bubi bwabibye urwango mu banyarwanda. Yashimiye Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Yaboneyeho gukangurira urubyiruko kwitandukanya n’abaruyobya bakoresheje imbuga nkoranyambaga, abasaba nabo kuzikoresha bagaragaza amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gusoza, yavuze ko iteka abanyarwanda bazahora bazirikana ubutwari bw'Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYATANZWE NA LT GEN INNOCENT KABANDANA

    “>

    KANDA HANO UREBE IJAMBO RY’UMUSHYITSI MUKURU MINISITIRI BASABIZWA PARFAIT

    “>

    Abiganjemo urubyiruko bitabiriye ari benshi gahunda ya Our Past Initiative

    Mu bitabiriye harimo n’ibyamamare bizwi mu myidagaduro nyarwanda nka Turahirwa Moses, B Threy, Igor Mabano n’abandiSharon Ikirezi yashimiye abitabiriye bose n’abakomeje kubashyigikira nka Our Past Initiative kuva batangiraLt Gen Innocent Kabandana wari uhagarariye ingabo z’u Rwanda ubwo yatangaga ikiganiro yavuze ko bagifite umutima nk’uwo bahoranye babahora igihugu, ikiyongereyeho kuri ubu akaba ari ubushobozi Abarimo Inkindi Muqtar bibukije urubyiruko n’abanyafurika ko bakwiriye gusenyera umugozi umwe kandi bagaharanira ko Jenoside itazongera ukundi Claver Irakoze umaze kwandika ibitabo bitandukanye no kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye ababyeyi kubwira abana babo ibyababayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Dr Assumpta yashimiye urubyiruko rwitabiriye anaboneraho gufata mu mugongo by’umwihariko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

    Abanyamahanga nabo bari baje kwifatanya n’urubyiruko rw’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe AbatutsiAmbasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Don Adam yashimye aho u Rwanda rugeze mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gusaba ababyeyi bayirokotse gutanga ubuhamya kuko ubwo Jenoside yakorewe Abayahudi yabaga byatangiye gutekerezwaho bitinze 

    Abarimo Junior Rumaga berekanye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze hashimishije 

    Gashora Girls Academy berekanye ko kubabarira n’inzira y’ubwiyunge ari isoko y’iterambere kandi ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ihame ntakuka Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Basabizwa Parfait yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994Kanda hano urebe andi mafoto

    AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127924/kwibuka29-urubyiruko-rwashimiwe-ababyeyi-bongera-guhabwa-umukoro-muri-our-past-initiative–127924.html

  • Kurokoka kwawe niyo ntsinzi yabacu twabuze -… – #rwanda #RwOT

    Igihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kugaruka ku mateka yayiteye, gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka no gufata ingamba zo gukomeza guhangana no gutsinda ibyo ari byo byose bisenya u Rwanda.

    Knowless yabwiye InyaRwanda ko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, yihanganisha abarokotse, abasaba gukomeza gutwaza.

    Ati 'Mpore kuri wowe wabuze abawe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Komera utwaze, utwarane, kongera kubaho kandi neza ni bwo butwari.'

    Yavuze ko n'ubwo intimba n'agahinda bidashira, ariko kurokoka kwawe niyo ntsinzi y'abawe bishwe.

    Akomeza agira ati 'N'ubwo intimba itabura, ariko kurokoka kwawe niyo ntsinzi y'abacu twabuze. Turabibuka iteka kuko batuye mu mitima yacu, kugeza ku mpera z'ibihe.'

    Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), ivuga ko kwibuka byabereye u Rwanda igikorwa gisubiza abishwe agaciro bambuwe, gihumuriza abarokotse ndetse n’isoko Abanyarwanda bavomamo imbaraga zo kugera ku ntego bihaye zo kubaka igihugu bifuza no guhangana n’ingaruka za Jenoside zikibangamiye umuryango nyarwanda.

    Umumaro wo Kwibuka wagarutsweho na Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika ubwo Abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize ati “Twihaye uburyo bwo gutangira bundi bushya. Nk’Abanyarwanda, duhora twibuka, buri munsi, mu byo dukora byose kugira ngo tutazigera dutatira igihango cy’amahitamo yacu.”

    Minubumwe ivuga ko nyuma y’imyaka 29 Jenoside ihagaritswe, u Rwanda rwariyubatse, bigizwemo uruhare n’abari urubyiruko.

    Ikomeza ivuga ko muri iki gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rurakangurirwa gufata iya mbere mu kurinda ibyagezweho mu rugendo rwo kubaka Igihugu no guhangana n’abapfobya ndetse n’abahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ‘tutibagiwe n’abakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside’.

    Iyi Minisiteri ivuga ko ‘muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, dukomeze guha icyubahiro abayizize, dufate mu mugongo abayirokotse. Twimakaze umuco w’amahoro, twamaganire kure ibikorwa byose ndetse n’amagambo yose agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside’. 

    Knowless Butera yatanze ubutumwa bw'ihumure muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Knowless avuga ko abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 'turabibuka Iteka kuko batuye mu mitima yacu'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127927/kurokoka-kwawe-niyo-ntsinzi-yabacu-twabuze-knowless-butera-yakomeje-abarokotse-jenoside-ya-127927.html

  • #Kwibuka29: Mariya Yohana yahwituye urubyiruk… – #rwanda #RwOT

    Mariya Yohana yahanuye urubyiruko arusaba kutibagirwa. Yavuze ko urubyiruko ubusanzwe rukunze kurangara, ariko bimwe bituma arukunda, harimo kuba urubyiruko rugira umuco wo kwigana, kugira amatsiko.

    Yanabashishikarije kwirinda ibitekerezo bibi cyangwa ngo bamere nk'urubyiruko rwakoze amahano muri Jenocide yakorewe Abatutsi. Ati: 'Rubyiruko, ndabasaba ngo mujye mwumva, mwikwirengagiza cyangwa ngo murangare”. 

    Yibukije ko mu mateka babwiwe, bumvise aho u Rwanda rwari rugeze ndetse  n’aho rugeze ubu, ko bagomba kubiha agaciro ariko kandi ntibarangare'.

    Yakomeje abwira urubyiruko ko amateka ababaje yabaye ku gihugu agomba kubabera akabarore, maze bakava hasi bakibeshaho ndetse bagahobera u Rwanda.

    Yagize ati 'Ibyo byose ni amateka bagomba kumenya no gukurikiza, ariko ni bahobere u Rwanda rutazongera kubacika'.

    Yababwiye ko mbere u Rwanda rwagize ubuyobozi bubi bwica ibitekerezo by'urubyiruko ariko bitandukanye n'ubu aho urubyiruko rwigishwa gukora icyiza ndetse rugafashwa kwiteza imbere n'ubuyobozi bwiza Igihugu cy'u Rwanda rufite

    Umuhanzikazi Yohana Mariya yamenyekanye mu ndirimbo zirimo izo kuzirikana ubutwari bw'Inkotanyi no kwibuka na Jenoside yakorewe Abatutsi. Zimwe muri izo ndirimbo harimo nka 'Ubutwari bw'Inkotanyi', ' Sinkwibutsa kwibuka' n'izindi.

    Mariya Yohana ni umwe mu banyarwandakazi bagize uruhare mu kubohora u Rwanda ndetse no gusana imitima ya benshi binyuze mu buhanzi burimo kuririmba no kuvuga imivugo ahumuriza ababuze ababo muri Jenoside, ndetse atanga n'inama zo kubaka Igihugu.

    Uyu mubyeyi yigeze gutangariza InyaRwanda.com ko inganzo ye ayikomora ku gahinda yatewe no kwitwa impunzi ndetse avuga ko yaje gusanga umuziki ari ubuzima bwe.

    Yagize ati 'Umuziki ni ubuzima bwanjye, ariko si uwo ariwo wose, ahubwo ni umuziki gakondo ugaruka ku ndangagaciro n'umuco'.


    Mariya Yohana nubwo akuze ntabwo yaretse inganzo ye, aracyatanga ubutumwa bufasha benshi barimo bahanzi bakizamuka  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127935/kwibuka29-mariya-yohana-yahwituye-urubyiruko-arubuza-kurangara-127935.html

  • #Kwibuka29: Patient, Nkomezi, Mutabazi na Ser… – #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko benshi mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ari urubyiruko; kandi abahanzi benshi bifashishije ijwi ryabo rigera kure bakora ibihangano byabibye urwango, benyegeza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga Miliyoni imwe.

    Umwe mu bahanzi bazwi cyane mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni Bikindi Simoni wakoze ibihangano byashyushyaga imbaga, akabinjizamo amatwara, guhiga no kwica abatutsi. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR), rwamukatiye gufungwa imyaka 15.

    Uyu muhanzi 'w'urwango' yitabye Imana ku wa 15 Ukuboza 2018, azize 'Cancer' ya Prostate yari amaze igihe arwaye.

    Nyuma y'uko FPR Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Igihugu cyongeye gusubirana ubuzima, abahanzi bahanga bubakiye ku bumwe bw'Abanyarwanda.

    Ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire ryakozwe mu 2022, rigaragaza ko umubare w'urubyiruko rufite munsi y'imyaka 30 wagabanyutse, uva kuri 70,3 mu 2012 ugera kuri 65,3% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 54.3%. Byerekana ko urubyiruko ari bo benshi mu Rwanda.

    Inzego za Leta mu bihe bitandukanye zikangurira urubyiruko gufata inshingano, bakarinda ibyagezweho, bagaharanira ko u Rwanda rukomeza gutemba amahoro.

    Muri iki gihe u Rwanda n'inshuti bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi Patient Bizimana, Prosper Nkomezi, Serge Iyamuremye na Danny Mutabazi bagaragaza ko abahanzi n'urubyiruko ari bo nyambere mu kubaka igihugu kibereye buri wese.

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Patient Bizimana, yabwiye InyaRwanda ko umusanzu w'umuhanzi ari ugufatanya na bagenzi mu rugendo rwo gusigasira ibimaze kugerwaho mu rugendo rw'iterambere no 'guharanira ko amateka mabi yabaye mu gihugu cyacu atazongera kubaho ukundi'.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Iyo neza', asaba urubyiruko kumenya ko ari bo Rwanda rw'ejo hazaza bityo bakaba nyambere mu rugamba rwo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Ni ukumenya ko ari rwo Rwanda rw'ejo kandi bagahaguruka bagahangana n'abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Yavuze ko muri ibi bihe akomeza abarokotse Jenoside, asaba Imana kubahumuriza 'kuko ariyo itanga ihumure ryose'.

    Yifashishije ijambo riboneka mu 2Abakorinto1:4 agira ati 'Imana iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose'. Ati 'Twibuke, twiyubaka.'

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Prosper Nkomezi yavuze ko umusanzu w’umuhanzi mu gihe nk’iki cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ukuririmba indirimbo z’isanamitima zifasha abantu kongera kugira ibyiringiro by’ejo hazaza no kurushaho mu rugendo rwabo rw’ubuzima.

    Ati “Umusanzu w’umuhanzi ni ukuririmba indirimbo z’isanamitima, z’ihumure, zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

    Avuga ko kandi abahanzi mu ngeri zinyuranye bakangurirwa gukoresha imbuga nkoranyambaga batambutsaho ‘ubutumwa bw’isanamitima’ kugira ngo ‘turusheho guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’.

    Nkomezi asaba urubyiruko guharanira kumenya amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi, binyuze mu kuganira n’abakuze bazi neza amateka, gusura inzibutso za Jenoside ‘kugira ngo babashe guhangana n’abo bapfobya Jenoside bafite ibyo bazi kuri ayo mateka’.

    Uyu muhanzi anakangurira urubyiruko gusoma ibitabo. Yavuze ko Jenoside ari umugambi wateguwe kugeza ushyizwe mu bikorwa, bityo ko urubyiruko rugomba kumenya itegurwa ryayo.

    Nkomezi yisunze ijambo ry’Imana, yashimye aho Abanyarwanda bageze biyubaka, avuga ko hari ibyiringiro byo kugera ku iterambere rinini ‘riruta iryo twagezeho muri iyi myaka 29 ishize’.

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka 'Nzayivuga', yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko nk’abakristu ‘dufite ibyingiro by’uko abo twabuze tuzabasanga mu ijuru tukabana’.

    Danny Mutabazi uzwi mu ndirimbo zirimo 'Amarira y'ibyishimo', yabwiye InyaRwanda ko umusanzu w’umuhanzi ari ‘ugukoresha ibihangano Imana idushyira ku mutima’ mu rugendo rwo komora ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubahumuriza.

    Anavuga ko abahanzi bakwiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ukuri kw’amateka u Rwanda rwanyuzemo.

    Uyu muhanzi avuga ko bagenzi be b'abahanzi bafite umugisha, kuko Imana yabahaye umubare munini w’abantu bakurikira ibyo bakora, bityo bakwiriye gukoresha ijwi ryabo rinini rigera kure mu gutanga ubutumwa bwiza.

    Ati “Ni byiza, ndetse ni umurage, ni n’imbaraga dukwiye gukoresha kugira ngo dukoreshe ayo mahirwe Imana yaduhaye tugeza ubutumwa ku bantu benshi, tubabwira amahoro, twimakaza urukundo, rero nabashishikariza kwimakaza ubumwe, tube umwe, dukundane….”

    Mutabazi ashishikariza urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga neza bavuga ukuri, ibyimakaza ubumwe, ibyimakaza urukundo, barwanya ikintu icyo ari cyo cyose cyaganisha ku moko kuko ari byo byashyize u Rwanda mu mwijima.

    Uyu muhanzi abwira buri wese gukomera muri ibi bihe, kwiringira Imana, kuko ‘ariyo yakomeje kudufata ukuboko’. Ati “Dukomeze kwizera Imana.”

    Umuhanzi Serge Iyamuramye ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifashishije ijambo ry'Imana, yavuze ko Imana yabanye n'u Rwanda n'Abanyarwanda. 

    Avuga ko Imana 'yaduteye iteka, iduha igihugu cyiza'. Ati 'Turashimira Imana, ko uyu munsi hari aho tumaze kugera. Kandi hakomeye.' 

    Prosper Nkomezi yavuze ko mu bihe nk'ibi, abahanzi n'urubyiruko bakwiriye kwifashisha imbuga nkoranyambaga batanga ubutumwa bw'isanamitima


    Patient Bizimana yavuze ko umuhanzi afite inshingano zo gusigasira ibimaze kugerwaho no gutanga ihumure yifashishije impano Imana yamuhaye 

    Danny Mutabazi yavuze ko umusanzu w’umuhanzi ari ‘ugukoresha ibihangano Imana idushyira ku mutima’ 

    Serge Iyamuremye avuga ko 'Imana yaduhaye igihugu cyiza' bityo ni ah'umuhanzi n'urubyiruko gusigasira ibimaze kugerwaho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127937/kwibuka29-patient-nkomezi-mutabazi-na-serge-bahaye-umukoro-abahanzi-nurubyiruko-mu-kubaka–127937.html

  • 10 Mata 1994. Abasenyeri bababajwe n'urupfu rwa Habyarimana, birengagiza jenoside yakorerwaga Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryanditswe tariki ya 10/4/1994 rishyirwaho umukono na Mgr Thaddée Nsengiyumva, musenyeri wa Kabgayi akaba yarayoboraga inama y'abasenyeri icyo gihe, risohoka mu kinyamakuru cya Vatikani cyitwa ” Osservatore Romano “, abasenyeri gatorika b'Urwanda ” babajwe n'urupfu rwa Habyarimana hamwe n'umubare wabishwe nyuma “.

    Abasenyeri bavugaga ubwicanyi muri rusange, ntibigeze bavuga Abatutsi bicwaga, cyangwa ngo bavuge ababicaga. Bashimye cyane ingabo za Habyarimana ” ngo zabungabungaga umutekano mu gihugu “.

    Bishimiye ishyirwaho rya guverinoma nshya, bayisezeranya kuyishyigikira. Basabye Abanyarwanda kuyishyigikira , bakitabira ibyo babasaba byose.

    Ibi benshi babifashe nk'aho abasenyeri bari bashyigikiye ubwicanyi bwakorwaga, kuko bari bashyigikiye ababukoraga, bashyigikiye ingabo zicaga, na guverinoma yarimburaga abaturage.
    Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Rushashi muri Kigali Ngari

    Tariki ya 10 Mata 1994, Abatutsi benshi ba Rushashi biciwe i Rwankuba kuri Paruwasi gatolika, hafi y'ibiro by'Umurenge wa Rushashi hahoze Superefegitura Rushashi ndetse n'Urukiko, i Shyombwe ndetse no mu gace k'ubucuruzi ka Kinyari (hiswe CND mu 1994).

    Rushashi ni ahantu habereye inama zitegura kwica Abatutsi, harimo izabereye kwa Burugumesitiri w'icyahoze ari Komini Musasa witwaga HAVUGIMANA Aloys ndetse no ku biro by'iyo Komini, izaberaga kandi ku cyicaro cya Perefegitura ya Kigali Ngali ziyobowe na Perefe KARERA François, ku biro bya Superefegitura ya Rushashi, ibiro bya Komini Rushashi kuri Segiteri ya Shyombwe, EAV Rushashi, no ku biro bya Segiteri Joma.
    Twakwibutsa ko perefe Karera Francois yahamijwe icyaha cya Jenoside n'Urukiko mpanabyaha mpuazamahanga rwashyiriweho Urwanda. Yakatiwe igihano cy'igifungo cya burundu, agwa mu munyururu.
    Mugirangabo Silas, Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani, barimbuye Abatutsi bari bahungiye mu kigo nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Gikongoro.

    Kuwa 10 Mata 1994 ni bwo Abatutsi bari bahungiye mu kigo Nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Perefegitura ya Gikongoro bishwe. Abagize uruhare mu kubica harimo Mugirangabo Silas wari Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani,-Mutaganda wari Konseye wa Ruramba, Gafaranga Innocent wari Inspecteur w'amashuri muri Komine Rwamiko, Nkurikiyinka Celestin wari Umwalimu, Kidahenda Oswald wari Impuzamugambi ya CDR, Kabuga Leodomir (CDR), Nkuriza Felicien, Ndabarinze wari diregiteri w'uruganda rw'icyayi rwa Mata na Nkuriza Anatole wari Ushinzwe urubyiruko.

    Inama zakoreshwaga n'abategetsi icyo gihe zigirwagamo uburyo Abatutsi bagomba kwicwa zaberaga mu gasanteri ko mu Ruramba aho isoko ryubatse ubu ziyobowe na Superefe Biniga.

    Mu Ruramba hakaba hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri iri hagati ya 1200-1500.

    Abatutsi biciwe muri Ngororero , Komini Satinskyi batwikishwa lisansi.

    Kuva ku itariki ya 8 kugeza kuya 10 Mata, 1994, mu Ngororero ahari icyahoze ari ingoro ya MRND ndetse n'ibiro bya Superefegitura Ngororero ya Perefegitura Gisenyi; hiciwe Abatutsi benshi baturutse mu byari Komini Satinsyi, Ramba na Gaseke no mu nkengero zaho, ariko hari n'abatwikiwe muri ayo mazu y'ubutegetsi hakoreshejwe lisansi (essence) mu gihe bo bibwiraga ko baje kuhihisha. Inama nyinshi zabaye zirebana no kubica zaberega mu byari ibiro bya Superefegitura ya Ngororero, ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinskyi.

    Abenshi mu Batutsi bishwe ku wa 10 Mata 1994, kandi ni nayo tariki Akarere kibukiraho abahaguye.

    Amazina ya bamwe mu bantu biciwe ku rwibutso hari: RWANGARINDA Berchmas wari umwarimu ndetse n'umuryango we, umucuruzi BIZIMUNGU Martin, umuryango wa RUKARA n'abandi muri bamwe bahahungiraga nyuma bagasubira mu ngo zabo. Mu cyari ibiro bya Superefegitura ya Ngororero, hakusanyirijwe hanicirwa Abatutsi nyuma y 'inama zabereye ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinskyi.
    Ubwicanyi bwarakomeje mu tundi duce tw'u Rwanda

    Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri paruwasi ya Nyarubuye, Rusumo, hagati y'ibihumbi bitatu n'ibihumbi bine barishwe, Ubwicanyi bwayobowe na Sylvestre Gacumbitsi wayoboraha komini ya Rusumo.

    Uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi i Karambi, muri komini Cyimbogo (Cyangugu).

    Hagati ya tariki ya 10-11 mata, abarenga 1000 biciwe muri kiriziya ya Zaza (Kibungo).

    Tariki ya 10, habaye ubwicanyi bukomeye kuri paruwasi ya Kiziguro buyoborwa na Jean-Baptiste Gatete, burugumesitiri wa Murambi, hicwa hagati y'abatutsi 3500 na 3700.

    Kuva tariki ya 7/4 Abatutsi barishwe, ubwicanyi bwarakomeje no mu minsi yakurikiyeho. Guverinoma y'abicanyi imaze kujyaho tariki ya 9/4, hashyizwe ingufu ku gukangurira abaturage kwitabira Jenoside, kurimbura Abatutsi hatitawe ku isano cyangwa se imibanire yari isanzwe iranga abaturage basanzwe babana.

    RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/10-mata-1994-abasenyeri-babajwe-n-urupfu-rwa-habyarimana-birengagiza-jenoside

  • Amwe mu matariki mabi cyane yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 #rwanda #RwOT

    6 Mata 1994 saa 20:25: Indege yari itwaye Abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama Arusha muri Tanzaniya.

    Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w'abasirikari barindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume n'Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.

    Ishyirwamubikorwa rya Jenocide yakorewe abatutsi 1994.

    7 Mata 1994: Minisitiri w'Intebe, Agatha Uwilingiyimana, Perezida w'Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda barishwe.

    Abandi bishwe ni Perezida w'Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph, ba minisitiri Ferederiko Nzamurambaho, wari na Perezida w'ishyaka PSD, Me. Felicien Ngango, wari Visi Perezida wa PSD n'umugore we Odeta Ubonabenshi, Faustin Rucogoza wari Minisitiri w'itangazamakuru wari mu ishyaka rya MDR na Landouald Ndasingwa wo mu ishyaka rya PL bishwe ku ikubitiro n'abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

    Radiyo Muhabura ya FPR Inkotanyi niyo yabaye iya mbere mu kwamagana iyicwa ry'Abatutsi n'abanyapolitiki b'Abahutu batari bashyigikiye Jenoside. Umugaba mukuru w'Ingabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko bafite inshingano zikomeye zo kurinda abaturage b'inzirakarengane bicwaga, anatanga amabwiriza yo gutangiza igikorwa cyo guhagarika Jenoside.

    Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye mu Bugarama muri Perefegitura ya
    Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, aho babakuraga mu ngo zabo bagahita
    babica bakabaroha mu Migezi ya Rusizi, Ruhwa na Rubyiro. Ni ubwicanyi bwari
    buyobowe na Yussuf Munyakazi na diregiteri w'uruganda rwa CIMERWA Marcel
    Sebatware wahungiye mu gihugu cy'Ububiligi akaba yarabonye ubwenegihugu
    bwacyo.

    Hishwe kandi Abatutsi i Gikundamvura (Hinduka) muri Perefegitura ya Cyangugu,
    mu Karere ka Rusizi, muri centre ya Kivuruga mu Karere ka Gakenke, ku biro bya
    komine Musasa ahari muri Perefegitura ya Kigali Ngari no mu nkengero zayo, i
    Muhondo mu Karere ka Gakenke, ku biro bya Komine Tare muri Kigali ngari, ku
    bitaro bya Nemba no muri centre ya Gakenke.

    8 Mata 1994: Ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu hose, bamwe mu bayobozi batangira guhungira muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda biganjemo Abaminisitiri.

    Tariki ya 08 Mata 1994, Interahamwe n'abasirikare bishe Abatutsi bari bahungiye
    ahantu hatandukanye i Nyamirambo harimo kuri Paruwasi gatolika yitiriwe
    Mutagatifu Karoli Lwanga , mu kigo cy'Abafureri b'Abayozefiti no muri Koleji
    'St Andre' i Nyamirambo. Uyu munsi kandi ni nabwo Interahamwe zatangiye
    kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Ruhuha mu Bugesera.

    Abantu barenga 100 biciwe mu ishuri rya Mutagatifu Andereye i Nyamirambo. Koloneli Théoneste Bagosora yateranyije inama yo kugena abayobozi bakuru b'igihugu bari bamaze gupfa.

    Ku Mashyuza muri Nyamyumba, no muri BRALIRWA Interahamwe
    zahiciye Abatutsi benshi

    Ku mashyuza ni mu Mudugudu wa Rambo, Akagari ka Kiraga, Umurenge wa
    Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

    Ku itariki ya 08 Mata 1994, kuri BRALIRWA hiciwe abashoferi cumi n'umwe
    (11) b'amakamyo babaga baturutse hirya no hino mu gihugu baje kurangura
    ibinyobwa bya BRALIRWA. Interahamwe zabakuye mu macumbi akodeshwa
    (Lodges) aho bakundaga gucumbika iyo bababaga baje kurangura zirabashorera
    zibajyana kubicira ku Mashyuza. Abazwi cyane mu babigizemo uruhare ni
    uwitwaga Musafiri na Sibomana.

    Imibiri y'abishwe ikaba yarahavanywe ijyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu
    rwibutso rwa Kanzenze.

    9 Mata 1994: Théodore Sindikubwabo yabaye Perezida w'igihugu w'agateganyo, Jean Kambanda agirwa Minisitiri w'Intebe wa Guverinoma y'Abatabazi.

    Ingabo z'Abafaransa baje mu cyo bise ” Opération Amaryllis ” zateraranye
    Abatutsi mu maboko y'abicanyi

    Tariki ya 9 Mata, nibwo icyo Abafaransa bise ” Operation Turquoise ” yatangiye
    mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy'iyo operasiyo kwari ugucyura
    Abafaransa n'abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu
    bicwaga cyane muri Kigali n'ahandi henshi mu gihugu, bicwa n'abasirikari
    n'Interahamwe. Izo ngabo z'Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze
    babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo.

    Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga
    mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy'indege cya Kanombe no ku muhanda
    uva ku kibuga cy'indege ugana mu mujyi hagati. Bahasize benshi babasigira
    Interahamwe.

    Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z'abasirikari b'Abafaransa
    zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira
    imbere y'ingabo z'Abafaransa.

    Imiryango yarimo abashakanye hagati y'Umufaransa n'Umunyarwanda
    barabatandukanije, abanze gutandukana barabasiga. Mu marira menshi, abagore
    bashakanye n'Abanyarwanda b'Abatutsi basabye ko abo bashakanye n'abana babo
    babatwara baranga. Abakozi ba ambasade y'Ubufaransa mu Rwanda cyane cyane
    Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa.

    Nyamara, ambasade y'Ubufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango wa
    w'uwahoze ari Perezida, abari mu mutwe w'abicanyi bashyizweho la Leta yariho,
    n'ibyegera bya Habyarimana byari ku isonga ry'Akazu. Abatutsi bageragezaga
    kurira urukuta rwa ambasade y'Ubufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma,
    interahamwe zirabica.

    Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi ” orphelinat Ste Agathe ” yari iya Agata
    Kanziga umugore wa Perezida Habyarimana barabatwaye, ariko Ubufaransa
    bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera minisitiri w'intebe Agathe
    Uwilingiyimana, wari umaze iminsi ibiri yishwe n'abasirikari b'U Rwanda
    bayobowe na Majoro Bernard Ntuyahaga.

    Icyemezo cyo gucyura Abafaransa nticyafashwe indege ya Habyarimana ikimara
    guhanurwa cyangwa se iminsi ibiri yakurikiyeho, icyo cyemezo cyafashwe
    n'abanyepolitiki bashakaga guha ingufu ingabo z'u Rwanda zari ku rugamba.
    Tariki ya 8 Mata 1994, umuryango wa Habyarimana n'abandi bahezanguni buriye
    indege z'Abafaransa bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris.

    Mu ntagondwa z'abajenosideri batwawe n'ingabo z'Abafaransa harimo Felisiyani
    Kabuga wabaye umushoramari wa Jenoside, akaba Perezida wa Komite
    y'agateganyo y'isanduku yo kuramira umutekano w'igihugu na Perezida wa
    Komite ya Radiyo RTLM yari igikoresho cy'ubutegetsi bubi cyo kwamamaza
    ikorwa rya jenoside. Uwo Felicien Kabuga niwe watumiye mu mahanga toni 25
    z'imihoro mu Ugushyingo 1993, n'indi mipanga 50,000 muri Werurwe 1994.

    Felicien Kabuga yari agishakishwa n'ubutabera mpuzamahanga hashize imyaka 26
    yose, yaje gufatwa tariki ya 17 Gicurasi 2020 mu nkengero z'umujyi wa Paris.
    Aregwa icyaha cya jenoside, gushishikariza mu ruhame gukora jenoside,
    ubwumvikane mu gukora jenoside n'ibindi byaha byibasiye inyoko muntu
    (Gutoteza, kurimbura abantu).

    Kuri urwo rutonde hari na Ferdinand Nahimana, intiti yari izwi cyane, umwarimu
    muri Kaminuza y'u Rwanda. Ferdinand Nahimana yabaye Diregiteri wa
    ORINFOR anaba umwe mu bashinze RLTM. Yakoresheje radiyo, kuko ariyo
    ishobora kugera ku bantu benshi, mu gukwirakwiza urwango n'urugomo.

    Nahimana yakatiwe igifungo cy'imyaka 30 kubera ' kuba yarashishikarije mu
    ruhame gukora jenoside no gutotezaa bigize icyaha cyibasiye inyoko muntu
    akoresheje ibiganiro bya RLTM'.

    12 Mata 1994: Guverinoma yavuye i Kigali ihungira i Murambi muri Gitarama

    13 Mata 1994: Ingabo z'Ababiligi zafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda zita impunzi z'abatutsi zari zabahungiyeho muri ETO Kicukiro, Interahamwe n'abasirikare bahita batangira kubiraramo,abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari naho babarangirije.

    14 Mata 1994: Ubwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kibeho ku Gikongoro

    15 Mata 1994: Ubwicanyi i Nyarubuye muri Kibungo no muri Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye
    16 Mata 1994: Ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugonero ku Kibuye

    18 Mata 1994: Hishwe abari bahungiye muri Sitade Gatwaro (Kibuye).

    20 na 22 Mata 1994: Interahamwe n'abasirikare biraye mu barwayi, abarwaza n'abavuzi bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare barabica.

    21 Mata 1994: Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zaragabanyijwe ziva ku bihumbi 5,500 zigera kuri 270.

    27 Mata 1994: Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.

    28 Mata 1994: Amerika na yo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda byari Jenoside bisobanurwa n'umuvugizi wayo Christine Shelley.

    30 Mata 1994: Impunzi 250.000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunga intambara FPR yarwanaga na FAR.

    12 Gicurasi 1994: Umuyobozi wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu muri Loni na we yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.

    13 na 14 Gicurasi 1994: Ni bwo abasirikare ba Leta y'abatabazi bifatanyije n'abapolisi, Interahamwe n'abaturange bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo abaturage batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.

    Muri Gicurasi 1994 : Umuryango utabara imbabare watangaje ko hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 500.

    22 Gicurasi 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kanombe.

    27 Gicurasi 1994: Habayeho guhererekanya impunzi hagati ya FPR na FAR biyobowe na MINUAR buri wese agahitamo aho agomba kujya yaba mu gice kiyoborwa na FPR cyangwa na Guverinoma y'Abatabazi.

    29 Gicurasi 1994: Guverinoma yahungiye ku Gisenyi ari na ho yavuye igana mu cyahoze ari Zayire.

    2 Kamena 1994: Gitarama na Kabgayi byagiye mu maboko ya FPR Inkotanyi
    16 Kamena 1994: FPR yabohoje impunzi zari zahungiye muri Kiliziya y'Umuryango Mutagatifu i Kigali no muri Saint Paul.

    22 Kamena 1994: Akanama gashinzwe umutekano ku isi kemereye Ingabo z'u Bufaransa kuza muri 'Opération Turquoise'.

    28 Kamena 1994: Umuryango w'Abibumbye wasohoye raporo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    4 Nyakanga 1994: Umujyi wa Kigali na Butare byafashwe na FPR Inkotanyi, Ingabo z'Abafaransa zitangaza ko Kibuye, Gikongoro na Cyangugu zizazicungira umutekano.

    13 Nyakanga 1994: Impunzi z'Abanyarwanda zatangiye kwambuka umupaka zijya mu mujyi wa Goma muri Zayire

    15 Nyakanga 1994: Umuryango w'Abibumbye wanze kwemera Leta y'abatabazi.

    17 Nyakanga 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe Gisenyi na Ruhengeri kandi batangaza ko intambara ihagaze ku mugaragaro.

    19 Nyakanga 1994: Hagiyeho Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Pasteur Bizimungu aba Perezida, Jenerali Majoro Paul Kagame aba Visi-Perezida, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w'Intebe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/amwe-mu-matariki-mabi-cyane-yaranze-jenoside-yakorewe-abatutsi-muri-1994

  • Rubavu: Abarokotse Jenoside baratabaza Ndi Umunyarwanda ngo igobotore bamwe ingengabitekerezo #rwanda #RwOT

    Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ku Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko nubwo imyaka 29 ishize jenoside ihagaritswe ariko ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara muri bamwe na bamwe batuye aka gace.

    Basaba ubuyobozi gusobanura “Ndi Umunyarwanda” kuko ari yo yafasha kubaka ubumwe n'Ubunyarwanda.

    Tariki ya 9 Mata mu mwaka 1994, ni umunsi utazibagirana ku batutsi bahunze ubwicanyi bajya mu Ngoro ya Kiliziya ya Paruwasi Cathedral ya Nyundo.

    Uwo munsi abatutsi basaga 500 bari bizeye amakiriro muri iyi ngoro barishwe, mbarwa barokotse na magingo aya, bibuka ko bwari ubwicanyi ndengakamere.

    Umwe mu babuyoboye batazibagirwa ni Colonel Nsengiyumva Anatole wahoze ashinzwe iperereza mu Ngabo za FAR mu cyahoze ari Perefegitura y'a Gisenyi. Uyu mu colonel yarahageze, ibyari ukwirwanaho ku batutsi birananirana.

    Tariki 9 Mata, yasanze hari abandi batutsi bari bishwe tariki 7 na 8 Mata barimo abihayimana biciwe mu Iseminari Nto ya Nyundo no mu kigo cy'amashuri cya Lycée de Nyundo.

    Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 izi nzirakarenganye zaguye aha ku Nyundo no mu Nkengero zayo, abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko ikibateye impungenge, ari uko hakiri abakigaragaza ingengabitekerezo ya jenoside, none basaba ko hashyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage, bazibukire kwibona mu ndorerwamo y'amoko.

    Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Habitegeko Francois yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko ntacyo yabamarira kandi ihanirwa n'amategeko.

    Muri uyu muhango wo kwibuka, imibiri 14 yabonetse mu mirenge ya Busasamana na Kanzenze yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa jenoside rwa Nyundo, rusanzwe ruruhukiyemo imbiri y'abazize jenoside isaga igihumbi, n'indi isanga ibihumbi icyenda yahimuriwe ikuwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe, kuko uru ruri kubakwa bushya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/rubavu-abarokotse-jenoside-baratabaza-ndi-umunyarwanda-ngo-igobotore-bamwe

  • Menya Jenoside zabaye mu isi n'umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Ijambo Jenoside (Genocide)ryakoreshejwe bwa mbere n'umwanditsi Raphael Lemkin mu gitabo cye yise “Axis Rule in Occupied Europe”.

    Ijambo Genocide kandi riva ku magambo abiri y'Ikigiriki n'Ikilatini ariyo 'Genos'bivuga Ubwoko cyangwa abantu n'iryikitatini 'Cide' bivuga ubwicanyi.

    Aya magambo uyahuje bitanga ijambo Jenoside(Genocide) aho bivugwa kwica abantu runaka ugamije kubasibanganya burundu ku isi.

    Umuryango w'Abibumbye ( UN) usobanura ko Jenoside ari “Ubwicanyi bugamije gutsemba burundu igice cya: Abanyagihugu, abantu b'ubwoko bumwe, Abantu b'uruhu rumwe,agace kamwe ndetse n'abagize idini rimwe.”

    Jenoside zemejwe n'Umuryango w'Abibumbye zirimo iyakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, Iyakorewe Abayahudi 1941-1945, Iy'Aba Nama n'Aba Herero muri Namibia 1904-1908,iyakorewe abanya-Cambodia mu mwaka 1975 ndetse n'iy'Abanya- Armenia 1915-1923.

    JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ni Jenoside ifite itandukaniro z'izindi zabaye mu mateka ,yakozwe n'Abanyarwanda bayikorera abandi Banyarwanda bavuga ururimi rumwe,basangiye umuco n'ibindi nko gushyingirana kugabirana inka n'ibindi.

    Nkuko byagenze no ku zindi Jenoside, n'iyakorewe Abatutsi mu Rwanda nayo yateguwe mu gihe kinini,hatangwa inyigisho zitandukanya Abanyarwanda,Kwambura ubumuntu bamwe mu Banyarwanda byose bigakorwa n'ubutegetsi.

    Ikindi gituma iba umwihariko ni uko yakozwe mu gihe gito cyane [mu minsi 100 gusa] itwara ubuzima bw'abarenga miliyoni.

    Bivuze ko nibura buri munsi, abatutsi ibihumbi icumi bicwaga hirya no hino mu gihugu, abaturage wabarira umurenge wose kuri ubu.

    Undi mwihariko wa Jenoside yo mu Rwanda nuko abantu bishe abo bafitanye isano aho umubyeyi yishe umwana we, umwana yica umubyeyi amuziza uko yavutse.

    Undi mwihariko nuko hakoreshejwe intwaro gakondo zitica vuba kugira ngo ugiye kwicwa abanze gupfa ababaye.

    Guhera tariki ya 6 Mata kugeza tariki 4 Nyakanga mu mwaka 1994, Abatutsi barenga miliyoni imwe barishwe.

    Inyandiko y'Umuryango w'Abibumbye yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 ifite aho ihurira cyane na Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Zihuzwa n'umugambi abakoze izi Jenoside bari bafite wo kumaraho burundu ubwoko bwicwaga.

    Mu gihe kandi Jenoside zabaye ahandi zagiye zihagarikwa n'abandi bantu, Jenoside yakorewe Abatutsi yo yahagaritswe n'Abanyarwanda ubwabo ( Ingabo za RPA INKOTANYI).

    JENOSIDE YAKOREWE ABANYA ARMENIA

    Jenoside yakorewe Abanya-Armenia yakozwe mu mwaka wa 1915-1923, ikorwa n'ubutegetsi bwari ubw'Ubwami bwa Ottoman (Ottoman Empire/Turkish Empire).

    Ubu Bwami bwa Ottoman bukaba bwari ubw'Ubwami bwa Islam bwabayeho kuva mu kinyejana cya 15-20.

    Ubu Bwami bukaba bwari buherereye mu gihugu cya Turukiya (Turkey) kuri ubu, ndetse bukaba bwarafataga no ku yindi migabane nka: Aziya, Afurika n'Uburayi Caucasus.

    Ku bw'ibyo, bamwe mu baturage bari mu nsi y'Ubwami bwa Ottoman bari Abakristu bo muri Armenia, igihugu giherereye mu gice cy'Uburayi na Aziya igice bita.

    Byose byatangiye ubwo ingabo za Ottoman zari zimaze gukubitwa inshuro n'ingabo z'Abarusiya mu gihe cy'intambara ya mbere y'isi yabaye 1914-1918, cyane cyane mu rugamba rwiswe urwa Sarikamish.

    Ubwo ubu Bwami bwatsindwaga, byose babyegetse ku baturage bakomokaga muri Armenia, babashinja kuba intasi z'Abarusiya.

    Icyo gihe Minisitiri w'Intambara muri Ottoman, Enver Pasha, yatangaje ko batsinzwe kubera ubugambanyi bw' Abanya-Armenia kubera ko harimo benshi barwanye ku ruhande rw'u Burusiya.

    Ku bw'ibyo,ubutegetsi bwa Ottoman bwatangiye kwikiza Abanya-Armenia bari abakristu ndetse ari na bake muri ubu Bwami.

    Itariki ya 24 Mata 1915, ubwo Abacuruzi baturukaga muri Armenia basaga 650 bajyaga mu mujyi wa Constantinople muri Turukiya kuri ubu, bose icyo gihe barishwe. Iyi tariki ikaba ari nayo Abanya-Armenia bibuka Jenoside yabakorewe.

    Iyi Jenoside yamaze imyaka umunani, yahitanye Abanya-Armenia bari hagati ya 600,000- na miliyoni 1.5 kuva mu mwaka 1915-1923.

    JENOSIDE YAKOREWE ABAYAHUDI

    Kuva mbere y'ivuka rya Yesu/Yezu Christ, Abayahudi bafatwaga nk'abantu b'abahanga ku isi kubera ubumenyi babaga bafite wasangaga ahantu hake ku isi.

    Ibyo hari nko kuba bari baravumbuye inyandiko yabo, aho usanga banditse ibitabo bikomeye ku isi nk'igitabo cyamamaye ku isi yose ; Bibiliya yera(ntagatifu) n'ibindi.

    Ibi ndetse no kuba haravukiye umugabo Yezu Christ, abantu benshi bafata nk'umwana w'Imana cyangwa umukiza w'isi ngo byatumaga aho bageze hose bafatwa nk'abanyabwenge cyangwa abantu bakomeye.

    Kuva mu mwaka wa 321 mbere y'ivuka rya Christ n'indi myaka yayikurikiye, Abayahudi bakunze kugenda bimuka bagana cyane cyane mu bice byo mu Burayi n'ahandi ku isi nko muri Amerika cyangwa muri Afurika ya ruguru.

    Aho Abayahudi bageraga wasangaga badahindura ngo bafate umuco w'aho bagiye ahubwo bakagumana umuco wabo.

    Aho Abayahudi bageraga kandi umuco wabo n'ibikorwa byabo byarakundwaga, ibyo hari nko gushinga amashuri yabo wanasangaga abandi batigeze bakora. N'ubwo bakundwaga na rubanda rwo hasi ibi byatumaga abayobozi b'ibikomerezwa babanga bakagera naho babatoteza.

    Ibi biri mu byatumye Abanazi bo mu Budage barema urwango rw'Abayahudi bo mu Budage bakavuga ko atari abantu nk'abandi ahubwo ko ari ubwoko bubi bukwiye gupfa.

    Mu ntero yabo yagiraga iti : 'Ikibazo cy'Abayahudi mu Burayi no ku isi kigomba gukemuka ku buryo kitazongera kuvugwa na rimwe'.

    Hagati y'umwaka w'1939-1945, mu gihe cy'intambara y'isi yose, Adolf Hitler, umukuru w'Ubudage muri icyo gihe, akaba ari nawe washinze ishyaka ry'Abanazi, yatoje Abanazi ndetse anabaha ingufu zidasanzwe ngo bazice Umuyahudi aho ava akagera mu Burayi.

    Abayahudi bari banzwe cyane mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi nko mu Burusiya, Polonye, mu Budage n'ahandi bagiye bashyirwa mu nkambi guhera mu mwaka wa 1938.

    Uko Aba Nazi bagendaga bigarurira uduce dutandukanye tw'u Burayi mu ntambara ya kabiri y'isi yose, aho bageraga hose bafataga Abayahudi bakabarundanyiriza mu nkambi, ariko umugambi wabo wari utaramenyekana.

    Aha bakoreshwaga imirimo y'agahato, bakicishwa inzara, bagafungiranwa mu byumba bya gaze cyangwa bagatwarwa mu makamyo ya gaze kugeza bapfuye.

    Aba NAZI bakomeje kujya bubaka inkambi zo kwiciramo Abayahudi mu duce twa Auschwitz-Birkanau, Treblinka, Belzec, Chelmno na Sobibor.

    Abayahudi barenga miliyoni 2 barishwe hakoreshwe imyuka y'uburozi, cyangwa bakabashyira aho babakoreraho igeregeza mu mashini.

    Kubera ko izo nkambi Abayahudi babagamo zari zimeze nabi cyane, ibi byatumye abenshi bapfa. Amakuru ava mu muryango w'Abibumbye agaragaza ko umubare w'Abayahudi wishwe muri Jenoside utazwi neza,gusa abishwe barenga miliyoni 6 ku mugabane w'u Burayi.

    Aba bishwe bakaba bari bibiri bya gatatu 2/3 by'Abayahudi bari batuye Uburayi bwose na 40% by'Abayahudi b'isi yose. Muri iyi jenoside haguye abana b'ibitambambuga b'Abayahudi bagera kuri miliyoni imwe n'igice.

    Nyuma y'umwaka w'1945 ubwo iyi jenoside yahagararaga ibibazo byabaye byinshi mu Bayahudi birimo ubumuga,ihungabana n'ibindi.

    Mu mwaka wa 1949, I Geneve mu Busuwisi habaye amasezerano aho Umuryango Mpuzamahanga wemeje ko ibyakorewe Abayahudi ari Jenoside.

    JENOSIDE YAKOREWE ABANYA-CAMBODIA

    Tariki ya 14, Werurwe mu mwaka 1975, nibwo Umunyagitugu Khmer Rouge yatorewe kuyobora Cambodia, Yahise atangaza ko abantu baba muri Cambodia bafite ubushobozi budahagije batagomba kwihanganirwa.

    Khmer Rouge akijyaho yahise avanaho icyitwa uburezi, amadini, amavuriro n'ibijyanye n'ikoranabuhanga arabihagarika. Khmer Rouge yategetse ko abatuye mu mijyi ya Cambodia bahimuka ku ngufu ndetse bagakora akazi kose badahembwa.

    Abaturage bageze mu za bukuru bananiwe gukora batarya, baricwa.Uyu kandi yanaciye iteka ryo kwica umuntu uwo ari we wese yakekaga ko atavuga rumwe n'ubutegetsi bwe.

    Khmer Rouge yakomeje kujya yibasira abaganga, abarimu n'abandi bari barize, ubwo batangiye kujya batotezwa bakanicwa, ibi byose byakorerwaga muri gereza yitwa Tuol Sleng.

    Mu myaka 4 gusa Khmer Rouge yamaze ku butegetsi,Abanyakambodge bagera kuri miliyoni 2 bicishijwe inzara, gushyirwa ku ngoyi,gukoreshwa uburetwa, n'ibindi.

    JENOSIDE YAKOREWE MURI BOSINIYA

    Iyi Jenoside yatangiye mu mwaka wa 1991, muri uwo mwaka Yugoslavia yatangiye kujya icikamo ibice bitewe n'amoko bikozwe n'abayobozi bamwe nka Slobodan Milosevic.

    Muri icyo gihe, Slovania yatangiye gusaba ubwigenge ariko bikamena amaraso, icyo gihe na Croatia yavuze ko ishaka ubwigenge, ibi rero byatumye havuka intambara hagati y'amoko muri Yugoslavia.

    Guhera ubwo, ingabo za Yugoslavia zinjiye mu gace ka Croatia, abaturage batari bake barishwe, cyane mu gace ka Vukovar na Dubrovnik, aha habaye ukwica abantu bigizwemo uruhare n'abasirikare b'abanya Seribiya.

    Mu mwaka wa 1992, izindi ntara zatangije imivurungano yo gushaka Ubwigenge, zimwe murizo zari Bosnia na Herzegovina ( Izi zaje kubyara igihugu cya Bosnia Herzegovina) ibi yatumye haba imirwano ikomeye hagati y'abaturage n'ingabo ziturutse muri Serbia.

    Muri izi ntambara, abarwanaga bishe abasivili batagira ingano. Abasirikare n'abandi barwanaga bakoze ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu, gutegeka abantu kuva mu byabo no kwica.

    Mu gace ka Srebrenica, ingabo za Bosnia zari ziyobowe na General Radko Mladic zishe abasivile, barimo abagabo n'abahungu barenga ibihumbi 75.

    Kubera iyo ntambara, umuryango mpuzamahanga washyizeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia mu mwaka wa 1993.

    Uru rukiko rwashyiriweho guhana abagize uruhare mu gutera inkunga abishe abasivile barenga ibihumbi 90.

    JENOSIDE YAKOREWE ABA NAMA N'ABA HERERO MURI NAMIBIA

    Hagati y'imyaka ya 1904 na 1908, ingabo z'abakoloni b'Abadage zitwa “Schutztruppe” zatsembye abarenga 80% by'abo mu moko ya Nama na Herero bo muri Namibia.

    Muri Mutarama 1904,Aba Nama naba Herero bigometse ku butegetsi bw'Abadage bari babakolonije bica Abadage 100 bari babayoboye ariko ntibakora ku bagore n'abana.

    Muri Kanama uwo mwaka,General Lothar von Trotha yatsinze Aba Herero ahita afata abaturage abafungira mu butayi bwa Omaheke aho benshi bishwe n'inzara n'umwuma.

    Mu Ukwakira,abaturage b'aba Nama nabo bigometse ku Badage nabo bajyanwa muri ubwo butayu bicwa n'inzara n'umwuma.

    Nta mubare uhari wemeranywaho w'abantu bapfuye icyo gihe, ariko amagereranya amwe avuga ko bagera ku 100.000.

    Andi avuga ko abantu hagati ya 24,000 na 100,000 by'aba Herero na 10,000 by'aba Nama bapfiriye muri Jenoside bakorewe n'abadage.Iyi niyo Jenoside yibimburiye izi zose zabaye mu kinyejana cya 20.

    Mu itangazo ry'uwari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubudage Heiko Maas ryo muri Werurwe 2021,yemeje ko Abakoloni b'Abadage bishe bariya baturage ndetse ko ubwo bwicanyi ari Jenoside.

    Yagize ati:”Ubu tuzajya tuvuga ibi byabaye uko biri guhera uyu munsi: [ni] jenoside”.

    Namibia yakolonijwe n'Ubudage kuva mu 1884 kugeza mu 1915.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/menya-jenoside-zabaye-mu-isi-n-umwihariko-wa-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Filime 10 wareba muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 #rwanda #RwOT

    Muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ni ngombwa ko Abaturarwanda n'abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi barushaho kwiga mateka akabafasha kurushaho kwigira ku hahise no kwirinda ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

    1.100 Days

    Iyi filime yiswe 'Iminsi 100' igaruka ku baturanyi bakundanye bakiri bato, umwe ari Umuhutu undi ari Umututsi.

    Iyi filime yasohotse mu 2001 yayobowe ndetse ikorwa na Nick Hughes afatanyije na Eric Kabera.

    Iyi filime yakiniwe ahahoze ari ku Kibuye ubu ni mu bice bya Akarere ka Karongi na Rutsiro igaragaramo abakinnyi nka Cleophas Kabasita, Mazimpaka Kennedy, Davis Kagenza n'abandi.

    2.Shake Hands with the Devil

    Iyi filime yakiniwe muri Canada, isohoka mu 2007, ishingiye ku nkuru iri mu gitabo 'Shake Hands with The Devil' cyanditswe na Roméo Dallaire wari ushinzwe ingabo za Loni mu Rwanda (MINUAR) mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri iki gitabo Dallaire yandika ko yagerageje kuvugana na Bagosora ngo ubwicanyi buhagarare nyuma yaje gusanga ibyo yakoze ari 'Ugusuhuzanya na sekibi' ari na wo mutwe yahaye igitabo cye 'Shake Hands with Devil'.

    Hakubiyemo ubuhamya bw'itegurwa rya Jenoside mbere y'uko iba mu 1994 ndetse n'imiburo itaragize icyo igeraho yagiye yohereza ku biro bya Loni i New York.

    3.The 600

    'The 600' yashyizwe mu zerekanwa kuri Amazon Prime muri Amerika y'Amajyaruguru, ni filime mbarankuru ivuga ku basirikare 600 bari ku nyubako ya CND ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga.

    Mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangira, kuwa 6 Mata 1994, hari abasirikare 600 bo muri Batayo ya Gatatu y'Ingabo za RPA boherejwe mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko yahoze yitwa CND, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Arusha.

    Iyi filime mbarankuru ivuga ku rugendo rwabo mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi filime yasohotse ku itariki ya 3 Nyakanga 2019, yayobowe na Laurant Basset igaragaramo Lathifa Bantegeye, Muniru Habiyakare , Ntakirutimana Brahim na Sergeant Theogene uri mu batangiye igitero cya mbere ku ngabo zarindaga Habyarimana.

    Iyi filime igaragaza ubutabazi bwabaye ahantu hatandukanye, nko mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira 17 Kamena 1994 muri St Paul ahabohowe abasaga ibihumbi bibiri bakanyuzwa ku Kinamba, Gisozi, bagakomereza i Batsinda bakagezwa i Kabuye ahari haramaze gufatwa na FPR Inkotanyi.

    4.Notre Damme Du Nil

    Iyi ni filime ishingiye ku gitabo cy'umwanditsi Scholastique Mukasonga, yakozwe n'umufaransa ukomoka muri Afghanistan witwa Atiq Rahimi.

    'Notre Damme Du Nil' yasohotse mu 2019, ivuga ku ishuri ryayoborwaga n'abihaye Imana mu myaka yo mu 1970.

    Muri iki kigo higagamo abana b'abakobwa gusa biganjemo abakomokaga mu miryango y'abategetsi n'abacuruzi bakomeye.

    Umwe mu bana w'umuyobozi ukomeye wo mu bwoko bw'Abahutu, abiba urwango mu bandi abangisha abo mu bwoko bw'Abatutsi bikagera n'aho bahohoterwa ndetse bamwe bakanicwa.

    Igaragaramo Amanda Mugabekazi, Malaika Uwamahoro, Albina Sydney Kirenga na Clariella Bizimana, Belinda Rubango Simbi , n'abandi.

    5.Sometimes in April

    Iyi ni filime yasohotse mu 2005, igaragaramo abakinnyi ba filime nka Idris Elba, umunyarwandakazi Carole Karemera, Debra Winger , Oris Erhuero, Pamela Nomvete, n'abandi.

    Iyi filime imara iminota 140, yayobowe na Raoul Peck ivuga ku mugabo wo mu bwoko bw'Abahutu washakanye n'umugore wo mu bwoko bw'Abatutsi, mu gihe cya Jenoside na mbere yayo arwana no kumurokora we n'abana be.

    6.Urambikire Ibanga

    Urambikire Ibanga' ni filime yakozwe na Aimable Kubana mu 2019 ishingiye ku nkuru mpamo y'umukobwa wari inshuti na Aimable Kubana, biganye kuva mu mashuri abanza kugera mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ari naho Jenoside yasanze bageze.

    Uyu mukobwa witwaga Umwali Claire yatemaguwe n'Interahamwe zinamufata ku ngufu, nyuma ajya muri Saint Paul yarangiritse ku buryo n'abari bamuzi batabashaga kumumenya.

    Baje guhura baribwirana amutekerereza ibyamubayeho byose ariko amusaba kutabibwira umusore witwaga Claude bakundanaga ari naho havuye izina rya filime 'Urambikire Ibanga.'

    Uyu musore yaje kwicwa mu gitero cyahitanye abandi bagera kuri 60 bari bihishe muri Saint Paul, naho Umwali Claire yitaba Imana nyuma ya Jenoside yishwe na virusi itera Sida yatewe n'Interahamwe.

    7.Munyurangabo

    Iyi ni filime ivuga kuri Munyurangabo w'Umututsi wari ufite inshuti ye y'Umuhutu, Sangwa, ariko ubucuti bwabo bwaje kugeragezwa ubwo ababyeyi babo bababwiraga ko Abahutu n'Abatutsi batagomba kubana.

    Iyi filime yasohotse mu 2007 yanditswe ku mpapuro icyenda gusa ndetse igakinwa mu minsi 11 yayobowe na Lee Isaac Chung yandikwa na Samuel Gray Anderson afatanyije na Lee Isaac Chung.

    Abakinnyi b'iyi filime barimo Jeff Rutagengwa ari we Munyurangabo, Eric Ndorunkundiye ari we Sangwa ndetse na Jean Marie Vianney Nkurikiyinka.

    8.Shooting Dogs

    Iyi ni filime ishingiye ku buhamya bw'uwari umunyamakuru wa BBC David Belton wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    'Shooting Dogs' yasohotse mu 2005, yayobowe na Michael Caton-Jones, ivuga ku byabereye mu ishuri ryahoze ryitwa ETO Kicukiro ubu ni IPRC Kigali, ahari hakambitse ingabo z'Umuryango w'Abibumbye.

    Abatutsi amagana bahungiye muri iki kigo bizeye ubutabazi ariko bagezeyo aba basirikare bahambira ibyabo barataha babasiga mu maboko y'abicanyi.

    9.Above the Brave

    Iyi ni filime yanditswe na Karinda Isaïe igaruka ku nkuru mpamo yabaye tariki 18 Werurwe 1997 mu ishuri ryisumbuye ry'i Nyange hacuze imiborogo ubwo baterwaga n'abacengezi aba bana bakanga kuvuga ubwoko bwabo ahubwo bagahamya ko ari 'Abanyarwanda'.

    Icyo gihe batandatu muri bo bitabye Imana abandi barakomereka bikabije.

    Ubutwari bw'aba bana bwakoze ku mitima ya benshi ndetse mu 2001, nibwo Leta y'u Rwanda yabashyize mu cyiciro cy'Imena mu Ntwari z'u Rwanda.

    Inkuru yabo yakozwemo filime yiswe 'Above The Brave' imara isaha imwe n'iminota itatu n'amasegonda arindwi yanditswe na Kalinda Isaïe.

    10.Kinyarwanda

    Iyi ni filime yasohotse mu 2011 iyoborwa na Alrick Brown. Igaragaramo Bamporiki Edouard, Mazimpaka Kennedy, n'abandi.

    'Kinyarwanda' ishingiye ku nkuru mpamo z'abahungiye mu musigiti mukuru wo Mujyi wa Kigali n'imisigiti mito yo muri Nyanza.

    Iyi filime ihuriza hamwe inkuru esheshatu zitandukanye zigatanga ishusho nyayo y'ubuzima bwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/filime-10-wareba-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-1994

  • Abafaransa 12 bacitse ubutabera ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Leta y'u Bufaransa yari iriho mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, ni imwe abayigize bakabaye barakurikiranywe kuko mu buryo buziguye n'ubutaziguye, yafashije ikanagira inama Leta yateguye ikanakora Jenoside haba mu buryo bw'ibikoresho, ibitekerezo n'ibindi.

    Iyo Leta niyo yahungishije bamwe mu bakoze Jenoside ubwo Leta yabo yari imaze gutsindwa binyuze muri 'Opération Turquoise', yashinzwe nk'agace ko gutabariramo abicwaga, nubwo atari ko byagenze.

    Aba ni bamwe mu Bayoboraga u Bufaransa bakabaye baragize icyo babazwa ku ruhare rwabo muri Jenoside

    François Mitterrand

    François Mitterrand yayoboye u Bufaransa kuva mu 1981 kugeza mu 1995. Yari inshuti y'akadasohoka y'ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana ndetse yafatwaga nk'umwe mu bajyanama be ba hafi.

    Niwe wahaga umugisha ibyemezo byose byafatwaga byerekeye u Rwanda haba mbere na nyuma gato ya Jenoside, agahabwa amakuru yose y'ubutasi yagaragazaga ko mu Rwanda hari kubera Jenoside.

    Uyu ni we wemeje bwa mbere ko ingabo z'u Bufaransa zinjira mu Rwanda ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kwibohora mu Ukwakira 1990. Ni we watanze intwaro kuri Leta ya Habyarimana ubwo yatangiraga guhiga abaturaga bayo bamwe bakicwa bitwa ibyitso.

    Miterrand yari inshuti y’akadasohoka ya Leta ya Habyarimana, aho yagiye yirengagiza ibimenyetso byose byagaragazaga ko hari gutegurwa Jenoside

    Ubwo Jenoside yatangiraga Mitterrand ni we wohereje indege zo guhungisha abari bayoboye ubwicanyi barimo Agathe Habyarimana n'umuryango we.

    Muri Kamena 1994, Mitterrand yagize uruhare rukomeye mu ishyirwaho ry'agace katarangwamo imirwano (Zone Turquoise) mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo y'u Rwanda. Igitabo 'L'état Français Et le génocide des Tutsis au Rwanda' kigaragaza ko Mitterrand ubutegetsi bwose bwari mu biganza bye, nta politiki y'u Bufaransa mu mahanga yashyirwaga mu bikorwa atabizi.

    Ubwo Jenoside yabaga, ubutegetsi bwa Mitterrand bwakiriye kenshi kandi buha intwaro Guverinoma y'Abatabazi yayishyize mu bikorwa, ndetse hari amabaruwa atandukanye aho uwari Perezida Sindikubwabo Theodore yashimiye Mitterrand kubw'umusanzu atahwemye kubaha, akamusaba gukomereza aho abaha ibikoresho.

    Mitterrand yageze aho bamubwira ko mu Rwanda hari Jenoside ikorerwa Abatutsi, abasubiza avuga ko 'ariko babaye, kwicana ni ibintu byabo nta gitangaza kirimo.'

    Nubwo yapfuye mu 1996, Mitterrand ni umwe mu bari bakwiriye kugera mu butabera ku ruhare rwe mu gushyigikira Jenoside ifatwa nk'icyaha mpuzamahanga.

    Gen Christian Quesnot

    Uyu yari umujyanama mu bya gisirikare mu biro bya Perezida Mitterrand. Ni umwe mu bashyigikiye cyane kohereza ingabo z'u Bufaransa mu Rwanda guhera mu 1990. Uyu mu nyandiko ze yagaragazaga ko u Rwanda rutatewe n'impunzi zarwo ahubwo ari Abatutsi bo muri Uganda, bityo igihugu cye kigomba kubarwanya.

    Ni we wahaga umugisha ibyemezo birimo nko kohereza mu Rwanda ingabo ziza kugira inama no gufasha iza Leta yateguraga Jenoside, kugira ngo ubutegetsi butajya mu maboko y'Abatutsi bitaga nyamuke, politiki y'u Bufaransa mu mahanga igatsindwa.

    Uyu ari mu babazwa byinshi birimo n'ingabo z'u Bufaransa zabaga ziri kuri za bariyeri zihagarika Abatutsi, zibashyikiriza ubutegetsi bwakoze Jenoside bakajya kwicwa n'ibindi.

    Quesnot afite byinshi yasobanura ku ruhare rw'igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko nta cyakorwaga kwa Mitterrand atabanje gutangamo inama.

    Bruno Delaye na Hubert Védrine

    Bruno Delaye ni we wari umujyanama wihariye wa Mitterrand ku bijyanye na Afurika, ni ukuvuga ko amakuru yose ajyanye na dosiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi yamugeragaho mu ba mbere, ibyemezo byo bifatwa akabigiramo uruhare.

    Uyu yajyaga avugana kuri telefone n'abari bayoboye Leta yakoraga Jenoside akabaha amabwiriza, akanatanga raporo y'ibiri kuba mu Rwanda ayishyikiriza Perezida Mitterrand.

    Mu nyandiko zose yashyikirije Mitterrand hagati ya Gicurasi na Kamena 1994, Delaye nta na hamwe yasobanuye ibyaga mu Rwanda nka Jenoside, ahubwo yabyitaga ubwicanyi, nyamara yari afite amakuru.

    Ni mu gihe Hubert Védrine we yari umunyamabanga Mukuru muri Guverinoma, akaba umuhezanguni washyigikiye bikomeye leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside.

    Hubert Védrine we yari umunyamabanga Mukuru muri Guverinoma ya Mitterrand

    Kugeza n'ubu Védrine ntarumva uburyo Leta yashyigikiye mu gihe cya Jenoside yatsinzwe kuko mu '2012' atatinye kuvuga ko kuri we abona FPR ariyo yateje ibyago u Rwanda.
    Mu 2019 mu kinyamakuru Le Figaro yabajijwe uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko abifata nk'igitutsi.

    Édouard Balladur

    Balladur yabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa kuva mu 1993 kugeza mu 1995. Ni umwe mu bahabwaga amakuru y'ibyaberaga mu Rwanda byose, ndetse imyanzuro myinshi akabanza kuyihabwaho amakuru mbere yo gushyirwa mu bikorwa.

    Balladur ari mu bashyigikiye cyane ko u Bufaransa bwohereza abasirikare benshi n'ibikoresho bya gisirikare mu Rwanda, nyamara ibyo byose byakorwaga hari ibiganiro bya Arusha byari bigamije gukemura ibibazo mu bwumvikane.

    Balladur yari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga

    Uyu Balladur ni we wakiriye mu gihe cya Jenoside Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta y'Abatabazi ndetse n'uwari ushinzwe politiki mu biro bye Jean-Bosco Barayagwiza.

    Balladur ari mu bashyigikiye ishyirwaho rya 'Operation Turquoise' yagize uruhare mu gukomeza gufasha mu bikoresho n'inzira zo guhunga abari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda.

    François Léotard

    François Léotard yari Minisitiri w'Ingabo w'u Bufaransa mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Imigambo yose ijyanye n'ibikorwa by'ingabo z'u Bufaransa mu Rwanda yayikurikiranaga umunota ku wundi.

    Uyu mugabo mu mpera za Kamena 1994 yageze mu Rwanda kwirebera uko Operation Turquoise iri kugenda. Yageze ku Kibuye hafi y'aho abatutsi bari bamaze iminsi bahanganye n'Interahamwe ku musozi wa Bisesero, barabuza ubatabara.

    François Léotard yari Minisitiri w'Ingabo w'u Bufaransa mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga

    Icyo gihe abanyamakuru banamubwiye ko hari Abatutsi bari mu Bisesero bakeneye gutabarwa n'ingabo ze ariko abyima amatwi. Ikigaragaza ko ibijyanye no gutabara Abatutsi bitari bimushishikaje, ni uko inyandiko zavuye mu biro bye nyuma yo kuva mu Rwanda zitigeze zigaragaza ko hari kuba Jenoside, ahubwo zagaragazaga ko ibibazo biri mu Rwanda bikeneye abagiraneza bafasha abaturage aho kuba iby'umutekano.

    Alain Juppé, Dominique de Villepin, Michel Roussin

    Alain Juppé yari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga muri Guverinoma ya Balladur. Uyu amakuru yose ajyanye n'ibibera mu Rwanda yahayahabwaga buri kanya, afatanyije n'abandi bakoranaga umunsi ku wundi nka Dominique de Villepin wari ushinzwe ibiro bye na Michel Roussin wari ushinzwe ubutwererane.

    Juppé we yari azi neza ko mu Rwanda hari kuba Jenoside. Yabivuze bwa mbere muri Gicurasi Jenoside itaramara ukwezi itangijwe, yongera kubivuga mu kinyamakuru Libération cyo kuwa 16 Kamena 1994, ko mu Rwanda hari Jenoside iri gushyirwa mu bikorwa n'abahezanguni b'Abahutu.

    Alain Juppé yari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga muri Guverinoma ya Balladur. N’ubu ntiyemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Igitangaje, ntacyo yigeze akora mu gusaba Leta y'Abatabazi cyangwa gusaba Leta ye gushyira igitutu kuri Leta y'Abatabazi ngo ihagarike Jenoside.

    Juppé kandi ni umwe mu bakomeje kwakira no gusabira 'rendezvous' abari bayoboye Leta y'Abatabazi yakoze Jenoside.

    Gen Jean-Pierre Huchon

    Huchon yari ashinzwe ubufatanye bw'u Bufaransa mu bya gisirikare, bivuze ko ingabo zose z'icyo gihugu zoherezwaga mu mahanga yabaga azi ibizijyanye, akanakurikirana amakuru yazo umunsi ku munsi.

    Kuva tariki 9 kugeza tariki 13 Gicurasi 1994, Huchon yakiriye mu biro bye Lt Col Ephrem Rwabalinda wari wungirije umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda (FAR). Huchon yijeje ubufasha bw'u Bufaransa, gusa agira inama Rwabalinda kubanza kujya kugaragaza neza isura ya Guverinoma ye mu itangazamakuru kuko yari yamaze kumenyekana ko ishyigikiye ubwicanyi.

    Amiral Jacques Lanxade

    Lanxade yari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Bufaransa. Ni we watangaga amabwiriza ya nyuma ku ngabo z'u Bufatansa kujya mu mahanga, icyo zigiye gukora zikabanza kumubaza n'ibindi.

    Operation Turquoise yateguriwe mu biro bya Lanxade n'imigendekere yayo, aho ingabo z'u Bufaransa zahawe inshingano zo gufasha iza Leta yakoraga Jenoside (FAR) kugura ngo FPR idakomeza kwigarurira uduce dutandukanye mu gihugu.

    Lanxade nk’umugaba Mukuru w’ingabo, amakuru menshi y’ibyabaga mu Rwanda n’ibyemezo bya gisirikare by’u Bufaransa ku Rwanda ni we byanyuragaho

    Lanxade ni we wahabwaga amakuru ingabo ze zabaga zabonye y'ibiri kubera mu Rwanda. Mu nyandiko nyinshi yagiye agenera abandi bayobozi muri Leta, nta na hamwe yigeze avuga ibyabaga nka Jenoside, ahubwo yabyise 'isubiranamo ry'amoko'.

    Gen Jean-Claude Lafourcade

    Lafourcarde ni we wari ushinzwe kuyobora 'opération Turquoise' aho ibiro bye byari biri i Goma mu yahoze ari Zaïre. Amakuru yose y'ibyo ingabo zisaga 2500 yari ayoboye zabaga ziri gukora mu Rwanda ndetse n'uko umutekano wifashe, byose byabanzaga guca kuri Lafourcade mbere yo kugera i Paris.

    Lanxade wari Umugaba Mukuru w'Ingabo yigeze no kubivuga ko Lafourcade n'abo babaga bari kumwe mu Rwanda, bari bafite amakuru menshi y'ibiri kuhabera kurusha abari bari mu Bufaransa.

    Lafourcade yari ashinzwe ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda muri Operation Turquoise

    Lafourcade ni we woherezaga inyandiko zigaragaza ko Abatutsi bo mu Bisesero nta butabazi bwa gisirikare bakeneye, ako ahubwo icyo bakeneye ari ibyo kurya, kuryamira n'ibindi bisanzwe.

    Yaganiraga kenshi n'ubuyobozi bwa Leta yakoraga Jenoside ndetse hari ikiganiro yigeze kugirana na Gen Augustin Bizimungu wari Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda, amwemerera ko bamwe mu basirikare bari gukora Jenoside.

    Ubwo FPR yatangaga intabaza ko Zone Turquoise iri kwifashishwa n'abagize Guverinoma yakoze Jenoside bakabona uko bahunga aho gutabwa muri yombi, Lafourcade yavuze ko we mu nshingano ze guta muri yombi abantu bitarimo, bityo ko abayobozi bakoze Jenoside bamuhungiraho abakira nk'abaturage basanzwe.

    Iyi nzira Lafourcade n'ingabo ze bari barimo, ni nayo yanyuzemo Col Bagosora wafatwaga nk'umucurabwenge wa Jenoside.

    ominique de Villepin wari ushinzwe ibiro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagize uruhare mu byemezo n’imyanzuro u Bufaransa bwafatiye u Rwanda mu gihe cya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafaransa-12-bacitse-ubutabera-ku-ruhare-rwabo-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi