Blog

  • RRA yatangiye gutanga imashini zikora fagitire ya EBM ku buntu – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yo guha abasora imashini zitanga fagitire za EBM ku buntu yashyizweho mu rwego rwo gufasha abasora kuzuza inshingazo zabo zo gutanga inyemezabuguzi zikoresheje ikoranabuhanga, nk'uko byatangwajwe n'ubuyobozi bw'imisoro mu itangazo ryasohotse ku wa 2 Werurwe uyu mwaka.

    Muri iryo tangazo, RRA ivuga ko usora wese wifuza imashini itanga fagitire za EBM ku buntu asabwa kugana ibiro by'imisoro bimwegereye, cyangwa akajya ku rubuga rwa RRA, akuzuza ifishi isaba iyo mashini anyuze hano.

    Ubwo yavuganaga n'itangazamakuru, Komiseri wungirije ushinzwe abasora akaba n'umuvugizi wa RRA, Uwitonze Jean Paulin, yibukije ko izi mashini zitanga fagitire za EBM ziri gutangirwa ubuntu, zije zisanga ubundi buryo RRA yashyizeho bwo gutanga fagitire zemewe nabwo butangirwa ubuntu harimo nka EBM Version 2.1 ishyirwa muri mudasobwa, EBM Mobile ishyirwa muri Telefone igendanwa, na Online EBM isaba uyikuresha kuba gusa kuba afite internet.

    Izi mashini ni igisubizo ku kibazo cyakunze kugaragazwa na bamwe mu basora, bavugaga ko badafite ubushobozi bwo kugura mudasobwa (computer, laptop, tablet), cyangwa Smartphone byo gushyiramo uburyo bwo gutanga fagitire zemewe.

    Karemera Rodrigue, umucuruzi mu Muji wa Kigali, yagize ati “Nafunguye aga papeterie (inzu icuruza ibikoresho bijyana n'impapuro) gato i Remera. Abakozi ba RRA bansabye ko ngomba kujya ntanga fagitire za EBM, ariko sinari mfite ubushobozi bwo kugura imashini ngo nshyiremo EBM yabugenewe. Iyi mashini iramfashije cyane.”

    Mu mwaka wa 2019, nibwo hasohotse itegeko risaba umuntu wese ukora ibikorwa bibyara inyungu gutanga inyemezabuguzi ikoresheje ikoranabuhanga ryemewe n'ikigo cy'Imisoro n'Amahoro.

    Ku wa 24 Ukuboza 2020, RRA yasohoye itangazo risa nk'irishyira mu bikorwa iri tegeko, kuko ryasabaga abacuruzi bose, baba abanditse n'abatanditse ku musoro ku nyongeragaciro gutanga inyemezabuguzi zikozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga bwemewe n'ubuyobozi bw'imisoro. Kugeza ubu, abarenga 78000 bakoresha uburyo butandukanye mu gutanga inyemezabuguzi zemewe.

    Komiseri wungirije ushinzwe abasora akaba n'umuvugizi wa RRA, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko izi mashini zije zisanga ubundi buryo RRA yashyizeho bwo gutanga fagitire zemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yatangiye-gutanga-imashini-zikora-fagitire-ya-ebm-ku-buntu

  • Kayonza: Uburyo abacuruzi bicishije bagenzi babo kugira ngo bigarurire imitungo – #rwanda #RwOT

    Ubu buhamya yabutanze kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Mata 2023 ubwo abikorera bo mu Ntara y'Iburasirazuba bibukaga abacuruzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange, wabanjirijwe n'urugendo rwavuye mu Mujyi wa Kayonza rukagera ku rwibutso.

    Ndangamira wari umucuruzi ubwo Jenoside yakorwaga, yagarutse ku kuntu abacuruzi bo muri aka Karere benshi bagize uruhare mu kwicisha bagenzi babo b'Abatutsi, ngo bigarurire imitungo yabo.

    Nyamara mbere y'uko Jenoside iba, abishwe bagiraga uruhare mu kuzamura ababishe binyuze mu kubaha imari bagacuruza bakazaba babishyura, n'ubundi buryo bwinshi.

    Ndangamira yavuze ko ibimenyetso by'uko Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga byatangiye kugaragara kera, nk'aho mu 1990 ubwo Inkotanyi zateraga, bahise bata muri yombi abantu benshi bitwa ibyitso, mu zahoze ari Komine Muhazi na Kayonza.

    Nyuma y'iminsi mike ngo abasirikare na rumwe mu rubyiruko batangiye kwishimira ko bishe Gen Maj Gisa Rwigema.

    Ibi byishimo ngo byakorwaga binyuze mu karasisi kakorewe mu Karere ka Kayonza, bamwe banywa inzoga nyinshi, barya inyama bishimira urwo rupfu. Ibi ngo byakorwaga n'abacuruzi, abasirikare ndetse n'urubyiruko rwabaga rwatoranyijwe.

    Yakomeje avuga ko ubwo amashyaka menshi yatangiraga kwemerwa, ibintu byarushijeho gukomera hatangira gutegurwa urubyiruko ruzica abatutsi, ari nako bakomeza gutegura Jenoside mu buryo batanatinyaga kubigaragaza.

    Uko abacuruzi bicishije bagenzi babo

    Ndangamira avuga ko nibura muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hari abacuruzi basaga 11 bakoreraga mu Mujyi wa Kayonza bicishijwe na bagenzi babo, kugira ngo bigarurire imitungo yabo.

    Benshi muri aba ngo bishwe Jenoside igitangira, bicwa na bagenzi babo kugira ngo batange urugero ku rundi rubyiruko, ngo rutangire rwice.

    Ati “Ubundi abacuruzi benshi bari batuye muri Komine Muhazi noneho hepfo muri Komine Kayonza ariho hatuye Interahamwe nyinshi, bakabura uko batugeraho, bajyaga baza tukabirukana bagasubirayo, inama zose bazikoreraga ahitwaga kwa Harora, akaba ariho bapangira ibintu byose.”

    Ndangamira yavuze ko hari nk'umucuruzi witwaga Rasana wafashe uwitwaga Semana akamuzamura gake gake mu bucuruzi, ndetse aza no kumugaragira mu bukwe.

    Nyuma ngo yananugurije amafaranga agura imodoka, ariko Jenoside igitangira yamuhembye kumwica, mu gutanga urugero ko buri wese yakwica umucuruzi w'umututsi w'inshuti ye.

    Ibi ngo niko byaje kugenda, abakarasi bica abandi bakarasi b'Abatutsi, abacuruzi batangira kugambanira inshuti zabo b'Abatutsi, ubundi bagahita basahura imitungo yabo yose.

    Ibi byajyanaga no kubicana n'imiryango yabo, aho ngo bajyaga kubica bababeshya ko bagiye kubahisha kuko babanye neza.

    Ndangamira yavuze ko nyuma yo kwica abatutsi b'abacuruzi, Interahamwe zakurikijeho kwica Abatutsi bari bahingiye mu bice bitandukanye birimo abiciwe Midiho bari hagati ya 200 na 500, n'ubu imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Nyuma y'aho Interahamwe n'abari abayobozi bakurikijeho kujya kuri Paruwasi ya Mukarange kwica Abatutsi benshi bari bahahungiye.

    Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abacuruzi bariho ubu kubana neza na bagenzi babo, bagaharanira gushyira hamwe.

    Ati “Ndashimira Perezida wa Repuburika wari uyoboye ingabo zahagaritse Jenoside akongera akubaka igihugu cyacu, ku buryo buri muturage wese yishyira akizana, ubu igihugu gifite umutekano aho kinarenga kikanawusagurira amahanga.”

    “Abacuruzi nabo nabasaba gukomeza gufasha Leta bafasha abatishoboye, aho kumera nka bariya ba kera bishe abantu bakanatanga urugero rubi.”

    Muri uyu muhango abikorera b'Iburasirazuba baremeye inka 100 imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza gukora neza no guteza imbere abaturage mu rwego rwo kwerekana itandukaniro ry'abacuruzi bariho mbere ya Jenoside n'abariho ubu.

    Ndangamira yasabye abacuruzi bariho ubu kugerageza kwirinda amacakubiri

    Guverineri Gasana yitabiriye uyu muhango

    Abikorera bahaye inka imwe mu miryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-uburyo-abacuruzi-bicishije-bagenzi-babo-kugira-ngo-bigarurire-imitungo

  • Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye gutangira guhindurira abarwayi impyiko #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko ibitaro bya King Faisal bizatangira gutanga serivisi yo gusimbuza impyiko muri uyu mwaka, bikaba ibitaro bya mbere bitangije ubwo buvuzi mu gihugu.

    Byari biteganijwe ko ubu buvuzi butangira mu 2022, ariko, ibitaro byari bigitegurwa kugirango bitange iyo serivisi.

    Aganira na The New Times, Julien M. Niyingabira, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe itumanaho mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe Ubuvuzi (RBC), yatangaje ko ubu u Rwanda rufite ibikoresho nkenerwa n'inzobere mu buvuzi kugira ngo bahinduranye impyiko.

    Itegeko rigenga imikoreshereze y'umubiri w'umuntu, ibice byawo, ingingo, ingirabuzimafatizo n'ibijyanye no gukoresha ibice by'umubiri w'umuntu mu rwego rwo kuvura, kwigisha cyangwa ubushakashatsi bwa siyansi riherutse kwemezwa kandi ritangazwa mu Igazeti ya Leta.

    Ibi bizafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya serivisi zo kugurana ingingo mu Rwanda, harimo no guhinduranya impyiko.

    Niyingabira yashimangiye ko iri tegeko ari imwe mu ntambwe y'ingenzi kugira ngo inzira ikorwe.

    Guverinoma ikomeza ivuga ko iki cyemezo kizafasha mu kugera ku ntego y'igihugu yo kuba ihuriro ry'ubuvuzi mu karere, no gukurura abashoramari mu by'ubuzima bashobora no gushinga ibindi bigo bikomeye.

    Mu myaka umunani ishize, Guverinoma y'u Rwanda yohereje abarwayi bagera kuri 70 mu mahanga mu guhindurirwa impyiko,umurwayi umwe yishyuye amadolari 12.000 (arenga miliyoni 12 z'amafaranga y'u Rwanda) ,bose hamwe bishoye amadolari 840.000.

    Guhindurirwa impyiko ni byiza kandi nibwo buryo bwa mbere buhabwa abantu bafite ikibazo cyo kunanirwa kw'impyiko, nk'uko byatangajwe na Dr Erhard Dukora, inzobere mu by'ubuvuzi, mu bitaro bya King Faisal.

    Ati: “Abantu bahabwa serivisi ya dialysis [dialyse] akenshi bategereza guhindurirwa impyiko”.

    Dr Dufatanye yongeyeho ko dialysis y'impyiko itera ibibazo bimwe na bimwe umurwayi, nk'isereri, kubura ubushake bwo kurya, no kudafata amafunguro.

    Ati'Guhindurirwa impyiko bihendutse kuruta kuba kuri dialysis [dialyse]. Bituma ugira ubuzima bwiza, kandi ukabaho kurenza umuntu ukoresha dialysis y'impyiko. Umuntu uri kuri dialyse yishyura buri gihe uko abonye serivisi (gatatu mu cyumweru) mu gihe kitazwi, mu gihe guhindurirwa impyiko bisaba imiti gusa “.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ibitaro-byitiriwe-umwami-faisal-bigiye-gutangira-guhindurira-abarwayi-impyiko

  • Ikigo NISR cyatangaje ko ibiciro ku isoko byongeye gutumbagira ugereranije n'umwaka ushize wa 2022 #rwanda #RwOT

    Imibare yatangajwe kuri uyu wa 10 Mata, igaragaza ko muri Werurwe 2023 ibiciro byiyongereye “bitewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41,3%, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi byiyongereyeho 23,6% n'ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 12%.”

    Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko mu myijyi byiyongereyeho 19,3% muri Werurwe 2023 ugereranyije na Werurwe 2022. Ibiciro muri Gashyantare 2023 byari byiyongereyeho 20,8%.

    Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Werurwe, ni ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 72,4%, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi byiyongereyeho 20,9% n'ibiciro by'amafunguro n'icumbi byiyongereyeho 20,6%.

    Iyo ugereranyije Werurwe 2023 na Gashyantare 2023 ibiciro byiyongereyeho 4,3%. Iri zamuka ryatewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,8%.

    Banki Nkuru y'u Rwanda iheruka gutangaza ko hari icyizere ko uyu mwaka uzajya kugera ku iherezo ibiciro bimaze kumanuka cyane, ku buryo bizagera nibura ku 8%, nk'igipimo kiri hejuru gishobora kwihanganirwa mu bukungu bw'u Rwanda.

    Ubwo yari mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano muri Gashyantare, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko hari icyizere ko ibi biciro bizakomeza kumanuka muri uyu mwaka.

    Yavuze ko inyunganizi yashyizwe mu bikomoka kuri peteroli yatumye igiciro cy'ubwikorezi kigabanuka gatoya, ndetse inyunganizi yashyizwe mu buhinzi mu gihembwe cy'ihinga gishize cya A, yitezweho kongera umusaruro, maze ibiciro bigabanuke kurushaho.

    Yavuze ko hari icyizere ku musaruro wavuye mu gihembwe A w'ibigori wikubye kabiri, ndetse n'uw'ibirayi wikubye hafi kabiri.

    Yakomeje ati “Uw'ibishyimbo wagabanutseho akantu gato cyane kubera amapfa yari yashatse kuba mu Ntara y'Amajyepfo ndetse n'igice kimwe cy'Intara y'Iburasirazuba.”

    “Ibyo bisobanuye ko mu minsi turimo ubungubu, twatangiye kubona igiciro cy'ibigori kimanuka, kiva ku 800 Frw kigenda kigana kuri 400 Frw. Ubwo ni ukuvuga ngo n'ibindi biragenda bimanuka, n'ibirayi biragenda bimanuka, ni cyo cyizere dufite.”

    Ni ibiciro biri hejuru byitezwe ko bizagumaho kugeza mu gice cya nyuma cy'uyu mwaka.

    Ibyo bigaterwa n'uko hari ibiciro bimwe bitabasha kumanuka kuko impamvu zabyo zituruka haze y' u Rwanda, nk'izishamikiye ku ntambara yo muri Ukraine cyangwa ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/ikigo-nisr-cyatangaje-ko-ibiciro-ku-isoko-byongeye-gutumbagira-ugereranije-n

  • Kwibuka 29# Ubuhamya bwa Kamanda wiboneye n'amaso ye batwika umugore warutwite mu gihe cya Jenoside #rwanda #RwOT

    Kamanda Sheilla na we warokokeye i Nyawera, Jenoside yabaye afite imyaka 8.

    Jenoside yabaye batuye i Kibungo ariko se Kamanda Charles akaba avuka i Nyawera, Jenoside yabaye Sheilla yari i Nyawera yaraje mu biruhuko bya Pasika.

    Yahaje ahasanga musaza we muto wari ufite imyaka 4 wari waraje mbere, we yaje no kuhicirwa.

    Indege ihanuka tariki ya 6 Mata 1994 ntabyo yamenye ariko yaje gutungurwa n'umunsi ukurikiyeho tariki ya 7 Mata 1994.

    Ati “ikintu cyantunguye ni uko inka ziriwe mu rugo, ibintu bidasanzwe nkabona buri umwe arahangayitse nyine ubona ko ari ibintu bidasanzwe.”

    Uwo munsi ntabwo baraye mu rugo bahagarutse tariki ya 8 Mata, nabwo ntibaharaye.

    Tariki ya 9 Mata bahungiye ku muturage witwa Nyirapfikije ari na ho interahamwe zabasanze, zishe umugore wari ku bise zimaze kumukuramo umwana zikanamutwika.

    Ati “interahamwe zaraje zinjira mu kazu gato twari turimo, binjira mu karyango kari gakingishije igitenge, harimo umubyeyi ukuriwe, ntibiriwe bakuraho igitenge bagitemyemo kabiri, binjiramo ibyakurikiyeho murabyumva, baramwishe bamukuramo umwana. “

    Bafashe abana barabasohora abandi barabica, inzu barazitwika, abana babasigaho bavuga ko batari bubice.

    Umwana warimo mukuru witwa Rukwavu, yarabafashe yari akiri kumwe na musaza we, baragenda bagera ahantu hasa n'abahunze barara mu gikoni cya ho.

    Bukeye tariki ya 10 Mata, barakomeje baragenda bahura n'umubyeyi wababwiye ngo aze agende abereke aho abajyana.

    Yabatwaye ahitwa kwa Petero maze asaba umugore wa Petero kubahisha, gusa ngo hari mu nterahamwe.

    Ati “twarahageze maze uwo mugore aduha amata twese, maze badushyira mu cyumba barafunga badutegeka kutavuga, ariko ntabwo twahatinze twahamaze nk'iminota 30, twumva urugi ruguyemo imbere, ubwo yari umuhungu wo muri urwo rugo witwa Bosco, yari intarahamwe ikomeye yari yamenye ko nyina yaduhishe. “

    Bahise babakuramo, barafata babamanura batwara kwa Nkware maze bose babarunda mu gikoni, bakuye undi muryango ku nzu maze bawegeka ku gikoni ubundi barabatwika.

    Ati 'Begetseho umuryango ku gikoni ubwo barashumika, imyotsi iratwica, hari abana bafite amakanga tugerageza kwipfuka ariko umuriro umaze gufatwa umwotsi urashira. '

    'Abana bamwe bananiwe kwihangana bakubise akaryango karagwa, noneho baravuga ngo unanirwa kwihanga asohoke, usohotse bakamutema, usohotse bakamuteka, nabireberaga mu kenge.'

    Muri ako kazu ni ho musaza we yapfiriye kuko yaje kumurekura ubwo buri wese yashakaga uko yakwikinga imyotsi.

    Ati 'Bya bindi bavuga ngo iyo amagara aterewe hejuru buri umwe asama aye, imyotsi yabaye myinshi musaza wanjye ndamurekura njya gushaka aho nikinga, noneho dusigayemo turi bake kuko benshi bari basohotse, batangira kuyidusenyeraho, bamwe bajyaga batebya ngo badutse runonko, noneho umwe yageze ku gikuta nari ndiho aragihirika noneho nubuye amaso turarebana, ahita asaba icumu ararinkubita mpita nanjye nipfusha.'

    Ako kanya yahise yumva bavuga ngo hari abo bavumbuye baragenda, nyuma hagarutse nka 4 baje guhorahoza, benshi barabatema noneho babona ukuntu ibishirira bimugwaho ntanyeganyege bavuga ko yapfuye barigendera.

    Yegutse yabonye wa mwana witwa Rukwavu na we bamutemye mu mutwe, aravuga ngo bave aho, amubaza aho musaza we ari, aramumwereka ikintu cyamugwiriye ntabwo yigeze ajya kureba niba akiri muzima, bahise bava aho.

    Ati “twageze ku irembo ndamubwira nti sindenga aha, ambaza aho bantemye mwereka mu mbavu sinzi ibyo yabonye, gusa yarambwiye ngo amara yasohotse, yaragiye yambura umwana umwe umwenda mu bapfuye, araza ampambiriza mu rubavu asubizamo n'amara, agenda atema igiti cy'imyumbati arekeraho amashami 2 arakimpa ngo nkigendereho.”

    Bigiriye inama yo kujya i Mukarange bageze mu nzira barafata maze Rukwavu baramwica we baramubwira ngo genda uzagwe ku bandi, bati 'bene wanyu bose bari mu Kiliziya i Mukarange.'

    Kuko Rukwavu wari umuyobozi we yari amaze kwicwa yahise yumva Isi imwikaragiyeho, yahise asubira mu gihuru babakuyemo araryama arasinzira, yahavuye bukeye bwa ho.

    Yarazamutse agera ku rugo rumwe ahasanga umusaza yicaye aramubwira ngo “mwancumbikiye”, umusaza yinjiye mu nzu azi ko agiye kumuha icumbi, umukobwa we aramufata aramusohora aramubwira ngo genda papa agiye kuzana umuhoro ngo akwice, amugira inama yo kujya kwa Konsiye.

    Yakomeje kugenda abaririza kwa Konsiye, aza kuhagera byari tariki ya 12 Mata, ahasanga umwana asaba icumbi, aramubwira ngo nategereze nyina yari yagiye guhinga.

    Uwo mugore wa Konsiye yaraje amugirira impuhwe aramwoza, aramwambika amuha ibiryo ariko biramunanira, kuko bose bari interahamwe yamubwiye ko agomba kuryama kare abahungu be bataraza.

    Umugabo we yaratashye ashaka kumwica undi aramubwira ngo “uyu ni umumalayika Imana yanyoherereje, numwica nanjye ndagenda. “

    Aho yahamaze iminsi 4, noneho ni bwo batangiye kuvuga ngo Inkotanyi ziraje zirabamaze, bahita bahunga ahungana na bo, bageze Kabarondo yaje guhura na Gatete wari umuhungu wa nyina wa bo yiyaka abo bari kumwe ajyana na we n'abo bari kumwe, bageze iwabo Kibungo arahamenya abwira Gatete ngo batahe ariko arabyanga amubwira ko ntabariyo, barakomeje bagera Gatore.

    Barakomeje bagera Tanzania mu Nkambi, ariko uko bagendaga mu nzira nabwo barabicaga iyo bamenyaga ko uri Umututsi ari na bwo baje kwica Gatete.

    Ngo mu nkambi bakomeje kugenda bashakamo Abatutsi baba barahunganye na bo babihishemo bakabica.

    Muri Tanzania mu nkambi bari batuye bakurikije aho bakomoka we kuko abo bari kumwe ari aba Kizuguro yari muri Murambi, aho ni ho yahuriye n'abantu b'i Murambi bene wa bo baramufashe baramutwara ni na ho se yaje kumusanga, avuga atibuka igihe yamaze mu nkambi ariko ko kitarenze amezi 2.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/kwibuka-29-ubuhamya-bwa-kamanda-wiboneye-n-amaso-ye-batwika-umugore-warutwite

  • Umuvumo n'uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye. #rwanda #RwOT

    Tewojeni Rudasingwa aherutse kwandikira Perezida wa Repubulika ibaruwa yuzuyemo ibitutsi, bidakwiye kuva mu kanwa k'umuntu wiyita dogiteri. Niba n'iwabo nta bakuru bahaba bo kubahwa, nibura yakabaye azi ko gutuka Perezida wa Repubulika (symbole de la Nation), ari ugutuka Abenegihugu bamusabye kubayobora.

    Ayo manjwe ya Rudasingwa yashimangiye ko afite ikibazo cy'uburere gikomeye, bigaragaza ko ashobora kuba yaravuye iruhande rw'ababyeyi imburagihe, cyangwa abamureze nabo ubwabo bakaba bataragiraga indangagaciro, bagombye kuba baramwigishirije mu muryango.

    Niba kandi baramutoje ikinyabupfura akabigira amasigaracyicaro, bakwiye kumugaya bivuye inyuma, kuko abasuzuguza, akoresha imvugo z'urukozasoni. Ariko se akeburwe na nde, ko uwakamuhannye ari mwene nyina Gerard Gahima, nawe akaba yararenze ihaniro!

    Muri iyo baruwa, Rudasingwa yishyira imbere nk'imbehe iminina, ngo'ubuto bwe yabuhaye u Rwanda'! Hanyuma se u Rwanda rwo rumwishyuje ko rwamugize icyo ari cyo, atanabikwiye,akarwitura kurusahura no kurusebya, harya yabona ubwishyu?

    Niba hari n'icyo yamaze muri ubwo busore arata, cyabaye imfabusa kuko ubusaza bwe bwuzuyemo ubuhemu. Igihano ariko yarakibonye, dore agiye kugwa igihugu igicuri.Biragaragaza ko Tewojeni Rudasingwa atatabariye uRwanda agamije kurubohora nk'abandi, ko ahubwo yari yimirije imbere inda nini, nk'uko tugiye kongera kubirebera hamwe muri iyi nyandiko.

    Rudasingwa yikomye Perezida Kagame ngo yamwise umujura, nyamara ntahakana ibimenyenyetso bigaragaza ko ari ibandi butwi, ryiyemeje kurya utwaryo n'utw'abandi. Abantu benshi bazi Tewojeni Rudasingwa cyane cyane kuri ya maradiyo n'imbuga nkoranyambaga bitagira akandi kazi uretse gusebya u Rwanda na Perezida warwo. Azwi kandi nk' umufatanyabikorwa w'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi byose akabikora agirango afatwe nk' umunyapolitiki wahunze uRwanda kubera 'kutavuga rumwe n'ubutegetsi'.

    Nyamara si byo, ahubwo ni umugizi wa nabi, umujura kabombo, isiha rusahuzi yatorotse ubutabera.Tewojeni Rudasingwa ni indashima, 'Ntibanyurwa' washinzwe imyanya ikomeye, ariko yose akayivamo akoze amarorerwa. Aho yanyuze yahasize amarira kubera ubuhemu buteye isoni.Ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, yaranzwe no kwica agakiza, kugeza ubwo abakozi bari baramuhimbye'UZI ICYO NDI CYO', imvugo yakoreshaga ashaka gukanga abantu.

    Yapyinagazaga bamwe, agatoneshaga abazi gucinya inkoro, n'abagore yashukishaga imyanya akabasambanya ku ngufu. Imyitwarire ye ntaho yari itaniye n'iy'abambari ba MRND, yitwaga ko yarwanyaga.Tewojeni Rudasingwa yaje kuba ambasaderi w'uRwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwez'Amerika, ari nk'amahirwe Ubuyobozi bw'Igihugu bumuhaye ngo yikosore.

    Nyamara aka wa mugani ngo'ntawe utokora ifuku', Rudasingwa yapfuye kugera muri ambasade atangira kwitwara nk'ikigirwamana. Agasuzuguro ku bandi badipolomate ndetse n'abayobozi b'Amerika, gukandamiza abakozi ba ambasade kugeza n'ubwo abafungira muri kontineri, ngibyo ibyaranze uyu mugabo utagira ubumuntu muri we.Kubera wa muco wa FPR-Inkotanyi wo kugoragoza umunyamurwango wakosheje, agahabwa umwanya wo kwisuzuma no kwisubiraho, Rudasingwa yavanywe i Washington agirwa Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika, kugirango Perezida Kagame agerageze kumusubiza ku murongo.

    Nyamara aho kwikosora, ageze muri Perezidansi noneho yakoze udushya, abantu batangira kwibaza niba Rudasingwa atarahanzweho n'amadayimoni.Ubwo Tewojeni Rudasingwa yari umuyobozi muri Perezidansi, Perezida Kagame yasabye ko mu Rugwiro hubakwa isomero rigezweho ndetse n' aho abakozi bafatira ifunguro n'icyo kunywa batagombye kujya hanze y'ikigo. Isoko ry'ubwo bwubatsi ndetse no gushyira ibikoresho muri izo nyubako ritsindirwa na Sosiyete yitwa'Fair Construction '.Tewojeni Rudasingwa yitwaje umwanya ukomeye yari afite mu Rugwiro, ategeka Fair Constrution kurangiza inzu ye bwite yubakaga ku Gishushu mu Karere ka Gasabo, hanyuma akazabyishyuriza hamwe n'iyo mirimo yo kubaka mu Rugwiro.

    Bwana Joseph Mugisha uyobora iyo Sosiyete yamuteye utwatsi, amubwira ko atakwishora muri ubwo bujura. Rudasingwa yararakaye, maze mu rwego rwo kwihimura kuri Mugisha ahita yambura Fair Construction rya soko ryo gushyira ibikoresho muri za nzu zo mu Rugwiro.Tewojeni Rusasingwa utanagira amakenga, yahise ashinga Sosiyete ye bwite, ayifungurira ibiro i Nairobi mu Kenya, ngo byitwe ko ari kampani ikorera mu mahanga. Yahise yiha isoko ry'amamiliyoni yambuye Fair Construction, nta n'ipiganwa ribaye. Ko Rudasingwa uzi gusisibiranya, ibi nabyo wahakana ko bitabaye?

    Ibikoresho byaje kuza, ariko Rudasingwa akabeshya Perezida Kagame ko bizanywe na Fair Constuction, kuko atari kubasha gusobanura icyo Fair Construction yarazize, n'uburyo isoko ryatanzwe nta piganwa ribaye.Iminsi 40 y'umujura Rudasingwa ariko yari yageze. Bya bikoresho byananiwe kwinjira mu nzu, ategeka ko imiryango isenywa, ikazongera kubakwa nyuma. Umukozi wakurikiraniraga hafi ubwo bwubatsi yaramuhakaniye, kuko bitari biteganyijwe mu isoko ryatanzwe.

    induru zaravuze, biba ngombwa ko bigera kwa Perezida Kagame. Ni uko Umukuru w'Igihugu yaje kumenya ko Rudasingwa yihaye isoko aryambuye Fair Construction, maze iperereza ku byaha bya ruswa no kunyereza umutungo w'Igihugu riba riratangiye. Tewojeni Rudasingwa yarabirebye asanga atazabikira, maze muw'2004 aboneza mu buhungiro muri Amerika, ari naho ubu abwejagurira, uretse ko hari n'ubwo ajya za Bubiligi kwifatanya n'abajenosideri baba mu Burayi, by'umwihariko abo mu muryango wa Yuvenali Habyarimana.

    Hari n'amakuru avuga ko yigeze kwinjira umupfakazi wa Habyarimana, Agatha Kanziga, ariko abana be bakahamusohoresha imihini. Ageze hanze y'uRwanda yahise yifatanya n'abandi banyabyaha barimo mwene nyina Gerard Gahima, Patrick Karegyeya na Kayumba Nyamwasa, maze bashinga umutwe w'iterabwoba wa RNC.

    Ubu Rudasingwa yiyita impunzi ya politiki, nyamara ari umujura wahunze ibihano, dore ko yaje no gukatirwa imyaka 24 y'igifungo. Uretse isoni nke koko, uyu muhemu yagombye gutinyuka kuvugira mu ruhame? Ubanza nawe ari umwuzukuru wa 'Ntibazirikana', nk'abo yifatanya na bo buri tariki ya 06 Mata, mu kwibuka Yuvenali Habyarima. Rudasingwareka gushyanuka, ngo wishyire imbere nk'aho Abanyarwanda batakuzi.

    Iyo uza kuba ukigira akenge, uretse no gutuka Perezida Kagame, ntiwagombye no gutinyuka kumuvuga mu izina. Amateka azahora azirikana ibyiza Perezida Kagame yakoreye, n'ubu agikorera Abanyarwanda, mu gihe wowe uzahora ufatwa nk'indashima, umugambanyi, imburamumaro, imburamutima, mpemukendamuke nk'abo musangiye umuvumo n'uruzerero.

    The post Umuvumo n'uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuvumo-nuruzerero-bishegeshe-tewojeni-rudasingwa-yongera-kubahuka-perezida-kagame-wamukamiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuvumo-nuruzerero-bishegeshe-tewojeni-rudasingwa-yongera-kubahuka-perezida-kagame-wamukamiye

  • Ibiciro ku isoko mu Rwanda byihongereyeho 19.3% #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 19,3% muri Werurwe 2023 ugereranyije na Werurwe 2022. Ibiciro muri Gashyantare 2023 byari byiyongereyeho 20,8%.

    Imibare yatangajwe kuri uyu wa 10 Mata, igaragaza ko muri Werurwe 2023 ibiciro byiyongereye 'bitewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41,3%, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi byiyongereyeho 23,6% n'ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 12%.'

    Yakomeje iti 'Iyo ugereranyije Werurwe 2023 na Werurwe 2022, usanga ibiciro by'ibintu bitarimo ibiribwa n'ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 12,2%. Iyo ugereranyije Werurwe 2023 na Gashyantare 2023, usanga ibiciro byariyongereyeho 1,8%.'

    Iyo urebye mu byaro, muri Werurwe 2023, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 39,5% ugereranyije na Gashyantare 2023. Ibiciro muri Gashyantare 2023 byari byiyongereyeho 37,1%.

    Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Werurwe, ni ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 72,4%, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi byiyongereyeho 20,9% n'ibiciro by'amafunguro n'icumbi byiyongereyeho 20,6%.

    Iyo ugereranyije Werurwe 2023 na Gashyantare 2023 ibiciro byiyongereyeho 4,3%.

    Iri zamuka ryatewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,8%.

    Banki Nkuru y'u Rwanda iheruka gutangaza ko hari icyizere ko uyu mwaka uzajya kugera ku iherezo ibiciro bimaze kumanuka cyane, ku buryo bizagera nibura ku 8%, nk'igipimo kiri hejuru gishobora kwihanganirwa mu bukungu bw'u Rwanda.

    The post Ibiciro ku isoko mu Rwanda byihongereyeho 19.3% appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/10/ibiciro-ku-isoko-mu-rwanda-byihongereyeho-19-3/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibiciro-ku-isoko-mu-rwanda-byihongereyeho-19-3

  • Urubyiruko rurenga 2000 rwitabiriye 'Our Past' #rwanda #RwOT

    Abarenga ibihumbi 2000 biganjemo urubyiruko bitabiriye igikorwa ngarukamwaka cyiswe 'Our past' cyateguwe n'umuryango our past initiative cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Rwibutso rwa Kigali.

    Binyuze mu ikinamico,imivugo n'ubuhamya bigishije amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse banigishwa ayaranze urugamba rwo kuyihagarika.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abarimo Dr.Ron Adam Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Lt General Innocent Kambanda, Umunyamideri Moses Turahirwa, Umuraperi Muheto Bertrand, Chris Eazy, Okkama , umusizi Junior Rumaga n'abandi batandukanye basanzwe babarizwa muruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.

    Parfait Busabizwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'urubyiruko, yasabye urubyiruko gukomeza gukomera ku bumwe bw'abanyaRwanda, birinda ingegabitekerezo ya Jenoside bagaragaza ukuri ku mateka y'u Rwanda.

    Yagize ati 'Mukomere ku bumwe bw'Abanyarwanda, mwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, mugaragaza ukuri ku mateka y'u Rwanda cyane cyane mwifashishije imbuga nkoranyambaga.'

    Amos Bizumuremyi

    The post Urubyiruko rurenga 2000 rwitabiriye 'Our Past' appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/10/urubyiruko-rurenga-2000-rwitabiriye-our-past/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubyiruko-rurenga-2000-rwitabiriye-our-past

  • #Kwibuka29: Urubyiruko rwashimiwe, ababyeyi b… – #rwanda #RwOT

    Our Past Initiative yabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ahari hahuriye urubyiruko rwinshi rwari rwaje Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na ko rwiyungura ubumenyi ku mateka asharira yaranze u Rwanda.

    Iyi gahunda yatangiye ahagana ku isaha ya ya saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 9 Mata.

    Hakinwe umukino ugaruka ku mateka asharira yaranze u Rwanda, ukubiyemo ubutumwa bwibutsa urubyiruko ko rufite inshingano yo gusobanukirwa neza Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni umukino wakinwe mu buryo bumeze nk'inteko y'urubanza. Abakinaga banyuzagamo ubutumwa ku bakuze nk’aho umwe mu bakinaga yasabye ababyeyi gutinyuka kubwira abana babo ukuri kugira ngo batazavamo ibigwari kubera kutamenya.

    Hanenzwe amahanga yigiza nkana asaba ko Jenoside yakorewe Abatutsi itajya yibukwa ahubwo ko ngo habaho kubabarira no kwibagirwa. Hagaragajwe ko ibivugwa n’ayo mahanga atari byo kuko Jenoside yakorewe Abatutsi atari iyo kwibagirwa.

    Hagaragajwe ko n’ubwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biba bigoye, ariko bigomba gukorwa dore ko hari nk'abana bavutse hagati y'itariki ya 07 Mata na 13 Mata batajya bizihiza isabukuru y'amavuko kuko ari mu cyumweru cyo kwibuka kandi nta birori n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro byemewe.

    Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye kandi muri ayo matariki ni bwo yari ikajije umurego. Umwe mu bakinnyi b’uyu mukino, agaruka kuri uku kwezi yagize ati: 'Mata ubusanzwe yatembaga amata ihinduka imihoro yacaga imitwe.'

    Uyu mukino wakinwe n'abana bo mu ishuri rya Gashora Girls Academy wari uteguranwe ubuhanga, wasojwe bagaragaza ko kubabarira ari ingenzi muri byose, ubumwe n'ubwiyunge bikaba umusingi w'iterambere.

    Kugeza ubu umubare munini w’abatuye u Rwanda ni urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo gahunda nka Our Past Initiative ni ingenzi kuko urubyiruko rukeneye kumenya neza ibyabaye.

    Nyuma y’uyu mukino, hakurikiyeho itsinda ryari rirangajwe imbere na Inkindi Muqtar uri mu basore b'abahanga, ryarimo abasizi n'abahanzi batambukije ubutumwa bwabo bifashishije ubusizi n'indirimbo.

    Bakanguriye abanyafurika guharanira kuba umwe, banakomoza ku biri kuba muri DRC aho ubwoko bw’Abatutsi buri guhohoterwa cyane, basaba ko hakorwa igishoboka cyose ntihazagire Jenoside iba muri cyo gihugu.

    Our Past Initiative yitabiwe kandi n'urubyiruko rurimo urufite amazina azwi nka Turahirwa Moses watangije inzu y'imideli ya Moshions yamaze kuba ubukombe, umuraperi B-Threy, n'abandi batandukanye.

    Lt Gen Innocent Kabandana wari uhagarariye Ingabo z'u Rwanda muri iki gikorwa, yibukije urubyiruko byinshi ku mateka y’u Rwanda, arusobanurira uko ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse zikabohora igihugu ku ngoyi y'ubutegetsi bubi.

    Bimwe mu byo Lt Gen Innocent Kabandana yagarutseho

    Ubwo yatangiraga, yavuze buryo ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe guhera ku mwaduko w'abakoloni kugera mu 1959 ubwo Abatutsi batangiraga gutotezwa bakicwa, abatarishwe babarirwa mu bihumbi 200 bagahunga.

    Ni bwo bwa mbere mu mateka ya Afurika, abantu bari bahunze ari benshi bahunga igihugu cyabo. 

    Yavuze ko nyuma y'igihe abari barahunze, bashatse kugaruka binyuze mu bitero byiswe iby'inyenzi ariko bagacika intege. Hari hagati ya 1963 na 1966. Kubera ibyo bitero, habarurwa Abatutsi bishwe bagera ku bihumbi 40. 

    RPF yaje kuvuka, itangira ibitero byo kubohora igihugu. Ku ikubitiro abayobozi bakuru bahise batabaruka barimo na Maj Gen Fred Gisa Rwigema, maze Perezida Kagame areka amashuri yarimo yiga muri Amerika, aza kuyobora urugamba agarurira icyizere ingabo zari zamaze gucika intege. 

    Kuwa 08 Gashyantare 1993 ubwo ubutegetsi bubi bwa Perezida Habyarimana bwicaga Abatutsi imbere mu gihugu, bwakijweho umuriro na FPR kuko yamye bifuza amahoro. FPR yaje gusubira inyuma ibonye ko ubwicanyi busa n’uburekeye aho, impande zombi zemera kujya mu mishyikirano.

    Mu 1994 ni bwo hatangiye gukorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuwa 07 Mata 1994.  Kuwa 08 Mata 1994, Paul Kagame yasabye Leta guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ingabo za Leta kwitandukanya n’abayikora anabwira ingabo za RPA kuba maso.

    Ingabo z'Inkotanyi zarumviye zitangira urugendo rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, zigaragara mu bikorwa binyuranye birimo kurokora, kuvura no guhumuriza ababaga bamaze gutakaza icyizere cy'ubuzima.

    Muri Gicurasi ni bwo ingabo za Leta ya Habyarimana zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, zifatanije n'interahamwe, zatangiye gucika intege, zitangira guhunga.

    Lt Gen Kabandana yagaragaje ko hari imbogamizi ikomeye irimo ubuke bw'Inkotanyi zabururirwaga mu bihumbi 10, mu gihe abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi, bari ibihumbi bitagira ingano, ingabo za Habyarimana zonyine zikaba zararengaga ibihumbi 50.

    Mu zindi mbogamizi bari bafite harimo ibikoresho bicye no kuba rimwe na rimwe abarokorwaga barabaga bihishe ntibamenye ko n'ubutabazi bwabagezeho. Bashavuzwaga kandi n’amahanga yareberaga ndetse igashakira inzira abakoze Jenoside, ngo bahunge kandi aho banyuraga bagakomeza kwica Abatutsi.

    Claver Irakoze umaze gushyira ku isoko ibitabo bigera bibiri bijyanye n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye afite imyaka 11, yifuje kwerekana uburyo abana bato bakwiye kubwirwamo ubuhamya bw’ibyabaye n'ababyeyi babo.

    Ibyo Claver yagarutseho mu kiganiro yahaye urubyiruko rwitabiriye Our Past Initiative

    Yavukiye i Burundi, umuryango we ugaruka mu Rwanda mu 1988, batura i Gitarama ahazwi nka Kabgayi. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, ni bwo bahungiye mu ishuri St Joseph kugeza ubwo barokowe n’Inkotanyi muri Kamena 1994.

    Ibyo yabonye muri icyo gihe byatumye yandika igitabo kigenewe abana bari hagati y’imyaka 5 na 13 kuko nabo yasanze bakwiye kumenya uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe.

    Yanditse ikindi gitabo kivuga uburyo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aganirwa mu muryango. Ni igitabo gishingiye ku bushakashatsi yakoreye mu turere 11 turi mu Ntara zitandukanye ku miryango 300.

    Avuga ko yasanze ari byo koko amateka aganirwa, gusa yasanze ababyeyi benshi bataragira ubushobozi bwo kuganiriza abana babo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bamwe basanga kurokoka ari cyo cy'ingenzi, ko badakwiye gukura imitima abana babo.

    Icyakora hari abandi bafite ubushake, gusa batazi neza inzira bakwiriye gukoresha baganiriza abana babo ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Ni naho hahereye gahunda yo guhugura Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo nyabwo bwo kuganiriza abana babo ibyabayeho. Abatangiye kwitabira iyo gahunda ibera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bavuga ko hari umusaruro munini byatangiye gutanga.

    Claver avuga ko hari itangiriro mu gusangiza abana amateka aho umubyeyi asabwa kubanza kuyanyuramo, akamenya ibyo avuga n’uko asubiza abana ku bibazo bashobora kumubaza, kandi rimwe na rimwe bikomeye bijyanye nuko umwana angana.

    Ku bijyanye n’abana bamaze gukura bibwira ko kuba ababyeyi babo batagira icyo bavuga ari uko ibihe banyuzemo ari ndengakamere, yatanze urugero rw'ukuntu hari nk’abicwaga babanje kugura uko bicwamo, abafite amafaranga bakaraswa, abatayafite bagatemwa.

    Yavuze ko aho ari ho bikomereye kuba umubyeyi nk’uwo yabasha kubwira umwana ibintu nk’ibyo ashize amanga. Mu gusoza, Claver yagarutse ku kibazo gikomeye u Rwanda rwa none ruri kunyuramo, aho ababyeyi barera abana babo mu buryo bwabo kuko nta we bafite bareberaho.

    Ikindi ni ukuba abana benshi nabo ubwabo barakuze batabona ababyeyi kuko kuko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abari bahari nabo bakaba bari bahugiye muri za Gacaca ngo babonere ubutabere ababo bishwe, abandi nabo bakaba barahamwe n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagafungwa.

    Agaragaza ko ibi ari ikibazo kuko abo babyeyi kongera gusubira inyuma bakajya kwegera abana babo batabanye nabo mu buto bwabo, bigoye, ariko na none bikaba bishoboka mu gihe wize neza uburyo ubikoramo.

    Umukino bise Hobe Rwanda wasoje iyi gahunda yateguwe na Our Past Initiative, warimo abasizi nka Junior Rumaga, wagaragaje uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bize kubana n'amateka yabo banatanga imbabazi ku babiciye, ngo babashe kubaka u Rwanda.

    Ni umukino wagaragaje kandi uko urubyiruko rwiteguye kubaka igihugu ngo ibitambo byatanzwe n'Inkotanyi zabohoye igihugu, bitazaba iby'ubusa. Berekanye kandi uburyo Ubumwe bw'Abanyarwanda mbere hose bwahoze bukomeye ariko bukaza gutakara kubera ubuyobozi bubi.

    Nubwo icyerekezo cyatakajwe, kikongera kugaruka kubera ingabo z’Inkotanyi zabohoye u Rwanda, ubu Amahoro, Umutekano, Ubumwe n’Ubwiyunge ni byo byashyizwe imbere kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Sharon Ikirezi Bayingana ni we wavuze mu mwanya wa Our Past Initiative. Atangira yibutsa ko impamvu yo kuyitangira ari ukwigisha urubyiruko amateka kimwe n'ibindi bikorwa birimo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Yashimiye buri umwe ukomeza kwitabira no gutera inkunga ibikorwa byabo kuva mu myaka 13 bamaze batangiye.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ishami ryo Kwibuka no Kurwanya Jenoside muri MINUBUMWE, Dr Muhayisa Assumpta, wari unahagarariye iyi Minisiteri, yagarutse kuri byinshi birimo gushimira urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda.

    Yavuze ko ubwitabire bwabo, bugaragaza inyota bafite yo gushaka gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anavuga ko ubutumwa yahawe bw'ingenzi bwo kutambutsa ari ugufata mu mugongo buri umwe mu gihe hakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Busabizwa Parfait, mu ijambo yageneye abitabiriye Our Past Initiative ibaye ku nshuro yayo ya 13, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari amateka ndengakamere.

    Yagaragaje ko byose byaturutse ku buyobozi bubi bwabibye urwango mu banyarwanda. Yashimiye Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

    Yaboneyeho gukangurira urubyiruko kwitandukanya n’abaruyobya bakoresheje imbuga nkoranyambaga, abasaba nabo kuzikoresha bagaragaza amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gusoza, yavuze ko iteka abanyarwanda bazahora bazirikana ubutwari bw'Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYATANZWE NA LT GEN INNOCENT KABANDANA

    “>

    KANDA HANO UREBE IJAMBO RY’UMUSHYITSI MUKURU MINISITIRI BASABIZWA PARFAIT

    “>

    Abiganjemo urubyiruko bitabiriye ari benshi gahunda ya Our Past Initiative

    Mu bitabiriye harimo n’ibyamamare bizwi mu myidagaduro nyarwanda nka Turahirwa Moses, B Threy, Igor Mabano n’abandiSharon Ikirezi yashimiye abitabiriye bose n’abakomeje kubashyigikira nka Our Past Initiative kuva batangiraLt Gen Innocent Kabandana wari uhagarariye ingabo z’u Rwanda ubwo yatangaga ikiganiro yavuze ko bagifite umutima nk’uwo bahoranye babahora igihugu, ikiyongereyeho kuri ubu akaba ari ubushobozi Abarimo Inkindi Muqtar bibukije urubyiruko n’abanyafurika ko bakwiriye gusenyera umugozi umwe kandi bagaharanira ko Jenoside itazongera ukundi Claver Irakoze umaze kwandika ibitabo bitandukanye no kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye ababyeyi kubwira abana babo ibyababayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Dr Assumpta yashimiye urubyiruko rwitabiriye anaboneraho gufata mu mugongo by’umwihariko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

    Abanyamahanga nabo bari baje kwifatanya n’urubyiruko rw’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe AbatutsiAmbasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Don Adam yashimye aho u Rwanda rugeze mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gusaba ababyeyi bayirokotse gutanga ubuhamya kuko ubwo Jenoside yakorewe Abayahudi yabaga byatangiye gutekerezwaho bitinze 

    Abarimo Junior Rumaga berekanye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze hashimishije 

    Gashora Girls Academy berekanye ko kubabarira n’inzira y’ubwiyunge ari isoko y’iterambere kandi ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ihame ntakuka Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Basabizwa Parfait yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994Kanda hano urebe andi mafoto

    AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127924/kwibuka29-urubyiruko-rwashimiwe-ababyeyi-bongera-guhabwa-umukoro-muri-our-past-initiative–127924.html