Blog

  • Gasabo-Giheka: Abarokoye Abatutsi muri Jenoside barasabirwa kugirwa Abarinzi b'igihango #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Giheka mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, bavuga ko hari abantu barwaniriye uwo mudugudu ntihagira umututsi uhicirwa, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kugirwa abarinzi b'igihango kuko bakoze ibitarakozwe na benshi, mu rwego rwo gusigasira ayo mateka.

    Mukankubana Adela ni umwe mu bantu barwaniriye Abatutsi bari batuye mu mudugudu wa Giheka ntibicwa.

    Uyu mubyeyi avuga ko ku giti cye, yabashije guhisha abahigwaga basaga 50, ariko hari abandi basaza be n'abandi bantu bacye bari batuye muri uwo mudugudu, bahuje imbaraga bishyiriraho bariyeri yo guhagarika interahamwe zavaga mu duce twa Nyacyonga na Kabuye.

    Yagize ati 'Basaza banjye barahagarara, bati ibyo bintu ntidushobora kubyemera. Kubw'amahirwe inkotanyi zahageze nta muntu urapfira muri uno Mudugudu.'

    Adela avuga ko uko bari bishyize hamwe babonaga ko Abatutsi barimo kwicwa barenganaga, bahitamo guhuza imbaraga ngo babarengere, kugeza igihe inkotanyi zigereye muri uwo mudugudu nta numwe uricwa.

    Bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu, bavuga ko aba bantu bakwiye gushimirwa by'umwihariko bakanagirwa abarinzi b'igihango, kuko bakoze ibintu bitakozwe na benshi byarokoye Abatutsi Amagana.

    Umwe ati 'Numva muri uwo muryango bishoboka bakurwa mu cyiciro barimo, ahubwo bakemezwa mu kindi cyiciro cy'Abarinzi b'igihango, kugira ngo rwose amateka adakomeza gusibangana kandi igihugu kibagaragariza ko kizirikana ubufasha batanze budashyikirwa.'

    Undi ati 'Hari n'abandi bagiye gutura ahandi, ariko nk'uko IBUKA yabitwemereye n'inzego bwite za leta, tugiye gukora ubusabe ku buryo hatangira urugendo rw'uko abantu bagirwa abarinzi b'igihango ku rwego rw'igihugu.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kinyinya, buvuga ko iki kifuzo bagishyikirije inzego bireba bakaba bagitegereje igisubizo.

    Icyakora nk'uko bitangazwa na Perezida w'inama Njyanama y'Umurenge wa Kinyinya,Bwana Ndagijimana Jean Baptiste, ngo aba bantu barazwi kandi barakurikiranwa mu mibereho yabo nk'ishimwe ry'ibikorwa bikomeye bakoze.

    Ati 'Hari aborozwa, hari abashobora gutuzwa, hari abashobora kurihirwa amashuri, hari n'abakorerwa ubuvugizi burenze kuko hari ibyemezo dufata ariko hari n'ibifatwa n'inzego zidukuriye.'

    Ubwo barwanyaga interahamwe zaturukaga mu bice bikikije uyu mudugudu, hari n'abahasize ubuzima.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kinyinya, buvuga ko abo mu miryango basigaye, nabo bazajya bitabwaho nk'uko bita ku bandi barwanyije interahamwe. 

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Gasabo-Giheka: Abarokoye Abatutsi muri Jenoside barasabirwa kugirwa Abarinzi b'igihango appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/10/gasabo-giheka-abakijije-abatutsi-muri-jenoside-barasabirwa-kugirwa-abarinzi-bigihango/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gasabo-giheka-abakijije-abatutsi-muri-jenoside-barasabirwa-kugirwa-abarinzi-bigihango

  • #Kwibuka29: Oda Paccy yibukije urubyiruko guf… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Oda Paccy wamenyekanye cyane mu njyana ya Hip Hop yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, akangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati “Nifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994', akomeza abwira urubyiruko ati “Nibutsa urubyiruko ko aritwe dukwiriye gufata iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no guharanira ko igihugu cyacu gitemba amahoro.”

    Ubutumwa bwa Oda Paccy buje bwunganira ubwatanzwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshangano Mboneragihugu, isaba abanyarwanda kwibuka no kwigisha cyane cyane urubyiruko ububi bwa Jenoside, hagamijwe guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda. 

    Bakomeza bavuga ko nyuma y’imyaka 29 Jenoside ihagaritswe, u Rwanda rwabashije kwiyubaka bigizwemo uruhare n’abari urubyiruko, ndetse hakomezwa urugamba rwo gukangurira urubyiruko kurinda ibyagezweho mu rugendo rwo kubaka igihugu no guhangana n’abapfobya n’abahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Minubumwe isoza isaba abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko ko bagomba kwiga no kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo birinde icyakongera kuyitera, ndetse banamenye ukuri bashingiraho bavuguruza abayihakana n’abayipfobya haba mu Rwanda no mu mahanga.

    Oda Paccy yibukije urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ingebitekerezo ya Jenoside, by'umwihariko muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127946/kwibuka29-oda-paccy-yibukije-urubyiruko-gufata-iya-mbere-mu-kurwanya-ingengabitekerezo-ya–127946.html

  • #Kwibuka29: Tugire ubumwe nurukundo – Safi M… – #rwanda #RwOT

    Umunsi ubaye uwa Gatatu kuva u Rwanda ndetse n'inshuti zarwo bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu muhango watangijwe na Perezida Kagame ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Safi Madiba, nk'umuhanzi, nawe yageneye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Mu butumwa bwe, yibanze ku rukundo, ubumwe no gukundisha abanyarwanda igihugu.

    Aganira na inyaRwanda.com, Safi Madiba yavuze ko umusanzu we nk'umuhanzi ari ugukomeza gushishikariza abanyarwanda kugira ubumwe n'urukundo.

    Ati: ''Umusanzu wanjye nk’umuhanzi ni ugukomeza gushishikariza abanyarwanda kugira ubumwe n'urukundo no gukundisha igihugu abanyarwanda batuye hanze ndetse n'abanyamahanga.''


    Safi Madiba yagarutse ku rubyiruko arusaba kwitondera imbuga nkoranyambaga

    Uyu muhanzi yakomeje agira ati ''Ikintu nsaba urubyiruko ni ukwitondera social media, bakayikoresha neza bakirinda abantu bayikoresha nabi bashaka gusenya u Rwanda no kubiba urwangano mu banyarwanda.''

    Safi Madiba ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite. Akunze kugaragaza ko ashavujwe n'ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, agashengurwa cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zirenga Miliyoni mu minsi 100.

    Ubutumwa bwa Safi Madiba mu #Kwibuka29

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127940/kwibuka29-tugire-ubumwe-nurukundo-safi-madiba-yahaye-umukoro-abanyarwanda-baba-mu-mahanga-127940.html

  • Kwibuka 29: Imvano yindirimbo Umunsi avuka… – #rwanda #RwOT

    Munyanshoza Dieudonné wamenyekanye mu kuririmba indirimbo zikomeza imitima y'abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ndetse no gusana imitima ibabaye kubw'amateka yaranze Igihugu cy'u Rwanda, yagarutse ahavuye igitekerezo cyo kwandika no kuririmba iyi ndirimbo 'umunsi avuka'.

    'Umunsi avuka' ni indirimbo yanditswe na Munyanshoza, bivuye ku kiganiro yagiranye n'umuntu baganiriye. Ubwo yaganiraga n'uwo muntu, yamubwiye ko akiri muto agize imyaka 4 ntabwo yabonaga sekuru, nyirakuru, ndetse na papa we.

    Ubwo yabaza umubyeyi aho abo bantu atabona bagiye, ntibahise bamubwira kuko babonaga akiri muto. Aje gukura yaje kubwirwa n'umubyeyi ko sekuru na nyirakuru bishwe mu 1959, hanyuma ise umubyara akicwa 1975 ubwo MRND yari imaze kujyaho.

    Ubwo umubyeyi yamubwiraga uko bishe umubyeyi we, yamubwiye ko bamukubise kugera igihe ahwereye agashiramo umwuka. Akimara gusobanukirwa amateka no gutotezwa kw'Abatutsi, yatangiye kujya nawe ahigwa bukware.

    Uwo mwana yakuze atotezwa kuko uko yakuraga, yagendaga amenya ukuri ndetse yaje kujya mu nkotanyi gufatanya n'abandi kubohora igihugu. Aya mateka y'uyu mwana mu ndirimbo avuga ko Igihugu kimaze kubohorwa yagarutse ku matongo, asanga n'abari barasigaye nabo barabishe.

    Ubwo yaganiraga na bamwe barokotse, bagiye bamwereka aho bamwe mu bavandimwe baguye, uko babishe. Amaze kubona ko bamaze abe bose yasanze nta kindi afite gukora, uretse guhora yibuka abe ndetse no kubaka Igihugu cye.

    Munyanshoza Dieudonné wamenyekanye ku izina rya 'Mibirizi' amaze igihe kirekire akora indirimbo zihumuriza imitima y'abanyarwanda, ndetse agaruka ku mateka ya bamwe bishwe ndetse atanga ihumure ku banyarwanda bifuza kugira icyerekezo kizima no kubaka urwababyaye.


    Munyanshoza Dieudonné yahisemo guhora aha agaciro Abatutsi bishwe bazira uko bavutse, ndetse agakorera urwamubyaye

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'UMUNSI AVUKA' YA MUNYANSHOZA

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127943/kwibuka-29-imvano-yindirimbo-umunsi-avuka-ya-munyanshoza-127943.html

  • Bahavu Jeannette yagize icyo yisabira abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeannette usanzwe ari umukinnyikazi wa firime mu Rwanda yagize icyo asaba abanyarwanda cyane cyane urubyiruko muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuva ku itariki 07 Mata 2023, u Rwanda n'Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yahariwe kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ihagitana inzirakarengana z'Abatutsi barenga miliyoni imwe.
    Abantu b'ingeri zose bagenda batanga ubutumwa bw'ihumure ndetse bunakomeza
    abantu kubera amateka banyuzemo.

    Bahavu Jeannette usanzwe ari icyamamare muri sinema nyarwamda, yatanze ubutumwa by'umwihariko asaba urubyiruko ko rwakimakaza urukundo n'ubupfura ndetse abasaba no kwirinda amacakubiri ukundi.

    Bahavu yagize ati: 'Nk'abanyarwanda twese cyane cyane urubyiruko twimakaze ubupfura n'urukundo mu bacyiri bato n'abotungana . Duharanire kurandura icyagarura amoko yashinzwe muri twe akatuzanira amacakubiri yabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twirinde Tunamagane icyadusubiza mu macakubiri no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Twibuke Twiyubaka'.

    Source : https://yegob.rw/bahavu-jeannette-yagize-icyo-yisabira-abanyarwanda-byumwihariko-urubyiruko/

  • Menya ikigutera kunyara inkari z’umuhondo n’uburyo wabirwanya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umuntu udafite ikibazo anyara inkari zisa neza kuburyo ziba zisa nk'amazi. ikibazo cyo kunyara inkari z'umuhando ni ikibazo buri muntu ahura nacyo.

    Impamvu umuntu hari igihe anyara inkari z'umuhondo:

    Ubusanzwe mu mpyiko niho hatunganyirizwa amazi ndetse amwe akoherezwa mu mubiri, imyanda igasohoka ariyo twita inkari.

    Rero mu mbyiko habamo ibintu bimeze nkirange ry'umuhondo, iyo utanyweye amazi ahagije ngo ufungure(woroshye) imyanda irimo, iyo myanda ibabura iryo range kuburyo iyo isohotse, isohokana na ryarange,inkari zigasohoka zisa umuhondo.

    Ikindi gihe wanyara inkari zisa umuhondo ni igihe urwaye marariya.

    Uburyo bwiza bwo kwirinda kunyara inkari z'umuhondo ni ukunywa amazi ahagije byizuza ntujye munsi ya litiro ku munsi.

     

     

    Source : https://yegob.rw/menya-ikigutera-kunyara-inkari-zumuhondo-nuburyo-wabirwanya/

  • Igiciro cya Diyalize ku barwaye impyiko cyagabanyijwe cyane mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko yagabanyije ibiciro bya Diyalize [dialyse] ku bantu barwaye impyiko kugira ngo iyi serivisi yorohere bose.

    Amafaranga ya serivisi yo guhabwa diyalize ku barwayi b'impyiko yaRAgabanutse ava ku 160.000 FRW ugera ku 75.000 frw, guhera ku ya 1 Mata, ku barwayi bose bari mu bitaro bitanga iyi serivisi.

    Nubwo igiciro cyagabanutseho kimwe cya kabiri cy'igiciro gisanzwe, bamwe mu bakoresha Mutuelle de Santé bavuga ko badashobora kwiyishyurira ikiguzi cya diyaliyze y'impyiko, kuko bishyura 100 ku ijana.

    Julien Niyingabira, Umuyobozi w'ishami rishinzwe itumanaho mu kigo gishinzwe ubuzima (RBC), yatangarije ikinyamakuru The New Times ko ubwishingizi bw'ubuzima ku baturage – Mutuelle de Santé – bafite ibibazo by'impyiko cyangwa indwara zikomeye z'impyiko bazongerewa igihe cyo kuvurwa bayikoresheje mu gihe bategereje guhindurirwa impyiko.

    Ati: “Ubusanzwe Mitiweli [Mutuelle de Santé] yishyura ikiguzi cya diyalize y'impyiko mu byumweru bitandatu gusa ariko hari ibiganiro bigamije kongera igihe”.

    Abarwayi bahabwa serivisi zo kuvurwa impyiko bavurwa byibuze gatatu mu cyumweru, ibyo bikaba byongera igiciro bishyura.

    Mu Rwanda, hari ibitaro umunani gusa bitanga serivisi z'impyiko,birimo; Ibitaro bya King Faisal, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Ibitaro bya Gisirikare by'u Rwanda, Ibitaro bya Rwamagana, Ibitaro bya Gihundwe, Ibitaro bya Gisenyi, na Kigali Dialysis Center – Africa Healthcare Network.

    Indwara ikomeye y'impyiko n'ugutakaza buhoro buhoro ubushobozi bwo kuyungurura amaraso.

    Mu bisanzwe, impyiko ziyungurura amaraso yose mu mubiri buri minota 30.Zikora cyane kugira ngo zikureho imyanda, uburozi, n'amazi adakenewe.

    Impyiko ni urugingo rufatiye runini umubiri wacu; rwifashishwa mu gusukura amaraso no gusohora imyanda n'ubundi burozi, bwoherezwa mu ruhago, nuko imyanda yose igasohoka mu nkari. Zifasha mu kuringaniza kandi umuvuduko w'amaraso, imyunyungugu n'ibindi binyabutabire mu mubiri ndetse zitabazwa no mu ikorwa ry'uturemangingo dutukura tw'amaraso.

    Iyo impyiko zidakora neza, ni ukuvuga ko ziba zatakaje ubushobozi bwo kuyungurura no gusohora imyanda, umubiri ubonekamo imyanda myinshi, impyiko ntizibe zigishoboye kuyisohora yose. Zitangira kwangirika, byaba bitavuwe neza ukaba wanahasiga ubuzima.

    Hari ibintu bitandukanye bishobora gutuma impyiko zidakora neza, mu kubivura bareba icyabiteye, akaba aricyo gikurwaho. Impamvu zimwe na zimwe zishobora kuvurwa, impyiko zikongera gukora neza, ariko hariho n'izitavurwa bivuze ko impyiko zitongera gukora neza (renal failure)

    Dialysis (cyangwa diyalize) ni uburyo bwo kuyungurura no gusukura amaraso hakoreshejwe imashini zikora akazi nk'ak'impyiko.

    Yo ubwayo ntikiza impyiko zidakora neza, gusa yongera igihe cyo kubaho kuko iba yasimbuye akazi gakorwa n'impyiko.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/igiciro-cya-diyalize-ku-barwaye-impyiko-cyagabanyijwe-cyane-mu-rwanda

  • Georges Ruggiu: Umunyamahanga wahamwe n'ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku ncuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umukino wakinwe muri 'weekend' ishize witwa 'Hate Radio' watumye hari abongera kwibuka uruhare rw'itangazamakuru muri ubwo bwicanyi, by'umwihariko n'uruhare rwa Georges Ruggiu, umuzungu wari umunyamakuru wa Radio RTLM.

    Mu mwaka wa 2000 urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha, rwahamije ibyaha Ruggiu rumuhanisha gufungwa imyaka 12, igihano leta y'u Rwanda yamaganye ivuga ko ari gito.

    Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yayo gato Georges Omar Ruggiu yari umunyamakuru wa RTLM, radio yamenyekanye kubera uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi n'abandi batari bashyigikiye ubwicanyi.

    Ruggiu ni we munyamahanga wenyine kugeza ubu wagejejwe imbere y'urwo rukiko rwashyiriweho u Rwanda.
    Izina rye rigarukwaho kuko uyu mukino (play/théâtre) ushingiye ku byatangazwaga na RTLM, cyo kimwe na Habimana Kantano (bikekwa ko yapfuye hagati ya 1998 na 2002 muri DR Congo), Valérie Bemeriki, na Joseph Mudatsikira bakoraga kuri iyi radio.

    Milo Rau, umwanditsi w'amakinamico w'Umusuwisi, ni we wagize igitekerezo cy'iyi kinamukino 'Hate Radio' ikinwa mu Gifaransa no mu Kinyarwanda, nk'uko byatangajwe na Diogène Ntarindwa — uyikinamo nk'umunyamakuru Kantano.

    Iyi kinamico yakinwe bwa mbere mu 2012, imaze gukinwa mu bihugu birenga 40 ku migabane hafi yose y'isi, nk'uko Ntarindwa yabitangaje mu myaka ibiri ishize.

    Abayikina bavuga ko basubiramo ijambo ku rindi ibyatangazwaga na bariya banyamakuru batatu (Cantano, Ruggiu, Bemeriki, ndetse na Mudatsikira wari ku buhanga bw'ibyuma), bikaba byaranditswe bivanywe ku majwi yafashwe y'iyo radio.

    Muri uyu mukino, Pilipili Bwanga, Umubiligikazi ufite inkomoko muri DR Congo, akina nka Valérie Bemeriki — uri mu gifungo cya burundu mu Rwanda kubera ibyaha bya jenoside — naho Umufaransa Sébastien Foucault agakina umwanya wa Georges Ruggiu.

    Umwirondoro watangajwe n'urukiko wa Georges Ruggiu uvuga ko nyina ari Umubiligikazi naho se akaba Umutaliyani, mu rukiko byavuzwe ko yaje kuba mu Rwanda mu 1992 biciye ku nshuti z'Abanyarwanda bari hafi y'ishyaka ryari ku butegetsi, MRND, yahuriye na zo mu Bubiligi.

    Mu gihe cya jenoside yari mu kigero cy'imyaka 35, ntibizwi neza uko yahawe akazi kuri RTLM ariko byavuzwe mu rukiko ko ijwi rye mu Gifaransa nk'umunyamahanga kandi w'umuzungu ryayongereraga kwizerwa n'abayumva.

    Mu 2000, urukiko rwa Arusha rwamukatiye gufungwa imyaka 12, mu 2008 avanwa muri gereza y'uru rukiko yoherezwa gukomereza igihano cye mu Butaliyani, mu 2009 arekurwa mbere yo kurangiza igihano cye, nk'uko byatangajwe n'ibiro ntaramakuru AFP.

    Kuva arekuwe, Georges Ruggiu — ubu w'imyaka 65 — nta byinshi byamenyekanye ku buzima bwe hanze ya gereza.

    Gusa kubera 'Hate Radio', izina rye rigaruka buri mwaka mu gihe cyo kwibuka, nk'umwihariko w'umunyamahanga umwe wahamwe n'ibyaha bya jenoside.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/georges-ruggiu-umunyamahanga-wahamwe-n-ibyaha-bya-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Tubibuka iteka kuko batuye mu mitima yacu!Ubutumwa bwa Knowless ushimangira ko kurokoka ariyo nsinzi ikomeye #rwanda #RwOT

    Knowless ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro n'Inyarwanda ahumuriza abantu bose babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ati 'Mpore kuri wowe wabuze abawe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Komera utwaze, utwarane, kongera kubaho kandi neza ni bwo butwari.'

    Yavuze ko n'ubwo intimba n'agahinda bidashira, ariko kurokoka kwawe niyo ntsinzi y'abawe bishwe.

    Akomeza agira ati 'N'ubwo intimba itabura, ariko kurokoka kwawe niyo ntsinzi y'abacu twabuze.Turabibuka iteka kuko batuye mu mitima yacu, kugeza ku mpera z'ibihe.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/tubibuka-iteka-kuko-batuye-mu-mitima-yacu-ubutumwa-bwa-knowless-ushimangira-ko

  • Hamenyekanye igihugu cya Afurika cyorohera abanyamahanga guturamo[URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Kenya cyaje ku rutonde rw'ibihugu icumi ku isi, aho abanyamahanga boroherwa no gutura kubera uburyo bwashyizweho buborohereza kubona serivisi bifuza.

    Uru rutonde rwakozwe n'ikinyamakuru cya CNBC nyuma y'ibazwa ry'abanyamahanga basaga 12000 bakorera mu bihugu bitari iwabo hirya no hino ku Isi.

    Mu byagendeweho babazwa harimo koroherwa no serivisi za leta n'izindi hifashishijwe ikoranabuhanga, kubona aho gutura byoroshye, kubona visa, gufungura konti ya banki, koroherwa n'ururimi ruvugwa muri icyo gihugu n'ibindi.
    Ibihugu byaje imbere ni Bahrain, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Singapore, Estonia na Oman.

    Bikurikirwa n'ibihugu nka Indonesia Arabie Saoudite, Qatar, Kenya na Canada.
    Kimwe mu byahurijweho kuri ibi bihugu, ni uko serivisi nyinshi ziboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga no kuba bikoresha Icyongereza nk'ururimi mpuzamahanga ku buryo byoroshye kuhisanga.

    Mu bihugu 52 byashyizwe ku rutonde, u Budage, u Buyapani n'u Bushinwa biri mu bya nyuma, kubera imbogamizi abanyamahanga bahura nazo zirimo n'ururimi.

    Nguru urutonde rw'ibihugu 10 byorohera cyane abanyamahanga kubituramo.

    1.Bahrain

    2.United Arab Emirates

    3.Singapore

    4.Estonia

    5.Oman

    6.Indonesia

    7.Saudi Arabia

    8.Qatar

    9.Kenya

    10.Canada

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/hamenyekanye-igihugu-cya-afurika-cyorohera-abanyamahanga-guturamo-urutonde