Blog

  • #Kwibuka29: Alexis Dusabe yatanze inama zafas… – #rwanda #RwOT

    Alexis Dusabe ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo “Umuyoboro”, “Ibyiringiro” n’izindi, atangaje izi nama mu gihe u Rwanda n’Isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga Miliyoni mu minsi 100.

    Nyuma y’amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, kuri ubu rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwiyubaka bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, wanagize uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, ni imwe mu zakoranywe ubukana ku Isi. Iri kandi muri Jenoside zemejwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN) ari zo: Jenoside yakorewe Abayahudi, yakozwe n’Abadage n’Abanazi, igahitana Abayahudi bagera kuri Miliyoni esheshatu.

    Jenoside yakorewe Abanyarumeniya, ni indi Jenoside yemejwe na UN. Iyi Jenoside yabaye hagati ya 1915 na 1916. Yahitanye 2/3 by'abanyarumeniya babaga mu cyari kigize ubwami bwa Ottoman ari yo Turukiya y'ubungubu, abandi bicwa n'inzara no kubirukana mu mazu bari batuyemo.

    Urubuga rwa UN, rugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ari Jenoside yihariye kurusha izindi zabayeho mu mateka y’Isi. Impamvu yihariye ni uko yakozwe n’abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu, bakica abanyarwanda bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

    Indi mpamvu ituma iza ku isonga muri Jenoside zakoranywe ubukana, ni uko yateguwe mu kinyejana cyose ariko igakorwa mu minsi 100 gusa, aho Abatutsi barenga Miliyoni imwe bishwe bazira akarengane, bakicwa n’abahutu basangiye, bashyingiranye ndetse banagabiranye. 

    Alexis Dusabe yashimiye Inkotanyi zakotaniye kubohora u Rwanda kandi zikabigeraho. Ati “Ababi barateguye, bashyashyanira guhekura u Rwanda, babigeraho, bakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abeza barakataje, barakotana, barahatana, kandi bakosora amateka”.

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Alexis Dusabe yakomeje asaba abanyarwanda n’abatuye Isi bose muri rusange, guhitamo neza, bakiyemeza nk’uko nawe yiyemeje kubiba urukundo ruzira ivangura. Avuga ko bikozwe gutya, nta Jenoside yakongera kubaho ukundi ku Isi hose.

    Yagize ati 'Twahisemo ubutisubira kandi ntituzadohoka. Hitamo neza, ube mwiza, iyemeze nanjye niyemeje kubiba urukundo ruzira ivangura bityo Jenoside ntizongera ukundi'.

    Yageneye ubutumwa bwihariye abahanzi bagenzi be, abasaba kurwanya ikibi. Ati “Bahanzi, muze tube beza nyabeza, turwanye ikibi. Njyewe nahisemo kubaho, ni ko kubiba. Nahisemo kubiba Urukundo n’Umucyo w’Ubutumwa Bwiza bwa Kristo. Twibuke Twiyubaka”.

    Alexis Dusabe ni umwe mu bahanzi bakuru kandi bubashywe cyane mu Karere, mu muziki usingiza Imana. Afatirwaho icyitegererezo n’abahanzi benshi bitewe n’ubuhamya bwe bwiza, ubuhanga ndetse n’ubunararibonye afite mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Uyu muramyi ukunze kuririmba indirimbo zivuga ku musaraba, uri no kwitegura igitaramo ‘Integrity Gospel Concert’ kizaba tariki 21 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali, hashize amasaha macye yifatanyije n’abakristo kwizihiza Pasika binyuze mu ndirimbo nshya yise “Nanjye Nzazuka”.

    Ubwo yasangizaga abakunzi be iyi ndirimbo ye, uyu mugabo yavuze ko “Dufite ibyiringiro by’uko natwe abamwemeye bakizera izina rye, nta kabuza tuzazuka”. Yongeyeho ati “Ubwo yazutse bidasubirwaho, nanjye nzazuka”. Yabasabye ko yababera nshya mu bugingo bwabo.

    Alexis Dusabe yasabye abatuye Isi kubiba urukundo ruzira ivangura nk’intwaro yabafasha kuba mu buzima buzira Jenoside

    Ubutumwa bwa Alexis Dusabe muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    REBA INDIRIMBO NSHYA YA ALEXIS DUSABE YO KWIZIHIZA PASIKA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127948/kwibuka29-alexis-dusabe-yatanze-inama-zafasha-isi-kuba-mu-buzima-buzira-jenoside-anahanura-127948.html

  • Ibintu bitanu bitandukanya Jenoside yakorewe Abatutsi n'izindi zabayeho #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda bamaze imyaka 29 bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 igahitana abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa.

    Nubwo Jenoside zabaye mu isi ari nyinshi,Jenoside yakorewe abatutsi irihariye kuko yakozwe n'ingeri zitandukanye kuva ku bana kugera ku bakuru ndetse igakorwa n'abanyarwanda ubwabo bitandukanye n'izindi aho abantu bicaga abo mu kindi gihugu.

    Tugiye kurebera hamwe impamvu zigaragaza umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    Kwica benshi mu gihe gito

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) igaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari imwe mu zakozwe igihe gito ariko zigahitana benshi cyane.

    Mu minsi ijana gusa guhera muri Mata 1994 kugeza muri Nyakanga uwo mwaka, abatutsi 1,070,014 barishwe nk'uko byagaragajwe mu bushakashatsi Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ( MINALOC) yakoze mu 2002.

    Bivuze ko nibura buri munsi, abatutsi ibihumbi icumi bicwaga hirya no hino mu gihugu, abaturage wabarira umurenge wose kuri ubu.

    Ni mu gihe Jenoside yakorewe Abayahudi yamaze imyaka itanu, hakicwa abasaga miliyoni esheshatu.

    Imibare ya Minaloc kandi ishobora kurenga cyane kuko nyuma yayo habonetse indi mibiri myinshi haba mu makuru yatanzwe mu nama za Gacaca cyangwa se ayatanzwe n'abantu ku giti cyabo n'indi mibiri yagiye iboneka mu bundi buryo nk'igihe cy'ikorwa ry'imihanda n'izindi nyubako.

    Abantu bishe abo bafitanye isano

    Kuba Jenoside yarakorewe Abatutsi yarakozwe n'abanyarwanda ubwabo n'umwihariko yihariye kuko izindi abishwe bicwaga n'abanyamahanga.

    Bamwe mu batanze ubuhamya bagaragaje uko ababyeyi bigaca abana babo cyangwa umwana akica umubyeyi we amuziza uko yavutse.

    Umubyeyi yicaga uwo yabyaye ngo kuko yamubyaranye n'Umututsi.

    Hakoreshejwe intwaro gakondo

    Nko muri Jenoside yakorewe Abayahudi, hari abishwe barashwe abandi hakoreshwa imiti y'ibinyabutabire no kubakusanyiriza mu nkambi biciwemo gahoro gahoro.

    Mu Rwanda ho habaye undi mwihariko aho intwaro zakoreshejwe cyane ari iza gakondo zitica vuba kugira ngo ugiye kwicwa abanze gupfa ababaye.

    Hakoreshejwe intwaro nk'ubuhiri, udufuni, imihoro n'ibindi byose bigamije gushinyagurira abicwaga.

    Ingeri zose zagize uruhare mu bwicanyi

    Ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi bugaragarira mu kuba ibyiciro hafi ya byose by'Abanyarwanda byarayigizemo uruhare kugeza n'aho abana bato bamwe bazwi nk'abaziranenge bashowe muri ayo mahano.

    Ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bugaruka ku buryo abana bato b'imyaka iri hagati ya 10 na 16 nabo bajyaga bajyana n'ababyeyi cyangwa bakuru babo kwica Abatutsi ndetse bamwe bakavuga uburyo babashoraga bakajya kuvumbura Abatutsi babaga bihishe mu nzu no mu bihuru

    Inzego zose za Leta kuva ku z'ibanze kugeza ku nzego nkuru, inzego z'umutekano, amadini n'imiryango inyuranye zagize uruhare mu bwicanyi.

    Ibyo bigaragazwa n'uko insengero zari zihari icyo gihe ziticiwemo abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari mbarwa.

    Abicwaga n'abicaga bari bahuje umuco n'ururimi

    Nko muri Jenoside yakorewe Abayahudi, abayikoraga aribo ba Nazi ntaho bari bahuriye n'abayikorerwaga. Bari abantu bafite inkomoko, imico n'ibindi bitandukanye ari nabyo byashingirwagaho aba-Nazi biyumva nk'ubwoko budasanzwe bakabona bagenzi babo nk'abadakwiriye kubaho.

    Mu Rwanda ho, Abatutsi bakorewe Jenoside n'Abahutu bayibakoreye bari abaturage b'igihugu kimwe, bavuga Ururimi rumwe, bakuriye ku misozi imwe, bize mu mashuri amwe, bahuje uburyo bwose bw'imibereho.

    Uwica n'uwicwaga nta kintu kidasanzwe cyabatandukanyaga uretse inyigisho z'urwango n'ingengabitekerezo zabibwe nyuma yo gucamo abaturage ibice, bamwe bakumvishwa ko ari Abahutu abandi ari Abatutsi, ntacyo bapfana nyamara bahuje umuco.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ibintu-bitanu-bitandukanya-jenoside-yakorewe-abatutsi-n-izindi-zabayeho

  • #Kwibuka29: Josh Ishimwe yatanze ihumure ku b… – #rwanda #RwOT

    Umuramyi wamenyekanye mu ndirimbo nziza zihumuriza abantu ndetse zishima Imana, Josh ni umwe mu bahanzi nyarwanda b'urubyiruko ndetse bakunzwe mu muziki wabo.

    Mu gihe abanyarwanda bibuka Abatutsi bishwe mu 1994 ndetse babunamira, umuhanzi Josh nawe mu buryo bwa gihanzi yageneye abanyarwanda indirimbo yabafasha gukomera ndetse bakibuka biyubaka.

    Yagize ati 'Humura Rwanda sinagutaye, humura Rwanda sinakwibagiwe dore nguhaye umugisha uzahesha amahanga umugisha'.

    Umuhanzi Josh yavuze ko umusanzu we ari ugusangiza abanyarwanda indirimbo zibakomeza, ndetse yabageneye ijambo ryo muri Bibiliya riri muri YOBU 14:7.

    Ishimwe Josh yabwiye urubyiruko ko rukwiye guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bagakoresha imbuga nkoranyambanga bakwirakwiza ubutumwa bufasha benshi kwiga amateka yaranze u Rwanda no kuyaha agaciro akwiye.

    Umuririmbyi Josh yihanganishije ababuze imiryango yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ndetse abibutsa ko gukomera ari intambwe ikomeye izatuma Igihugu kigera kure, ndetse ko kunga ubumwe nk'abanyarwanda bikenewe.

    Ishimwe josh yamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana zitandukanye zirimo n'izo agenda asubiramo zamenyekanye. Zimwe mu ndirimbo yakoze harimo 'Reka ndate Imana data' 'Umwami azaza', 'Inkingi negamiye', 'Yesu ndagukunda' n'izindi nyinshi.

    Ishimwe wamenyekanye mu njyana nziza ya gakondo ahimbaza Imana, mu ndirimbo 'Humura Rwanda' yavuze ko abanyamahanga baziruka bava kure baje kureba uko abanyarwanda biyunze bakaba umwe, n'amahoro abaranga batishishanya.


    Umuhanzi Josh ashishikariza abanyarwanda kwibuka biyubaka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127947/kwibuka29-josh-ishimwe-yatanze-ihumure-ku-barokotse-mu-ndirimbo-yise-humura-rwanda-127947.html

  • #Kwibuka29: Hasinzire babiri, abandi natwe tu… – #rwanda #RwOT

    Tariki 07 Mata buri mwaka mu Rwanda hatangizwa Icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, muri uyu mwaka haribukwa ku nshuro ya 29.

    Bityo muri iyi minsi abantu benshi cyane cyane abazwi bari kugenda batanga ubutumwa bw’ihumure, ndetse n’inama kugira ngo Jenoside itazongera kuba ukundi.

    David Bayingana ni umunyamakuru umaze igihe mu Rwanda, azwi cyane mu gisata cy’amakuru y’imikino kuri Radio ya B&B afiteho n’inshingano zo kuba umuyobozi.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Facebook, Instagram na Twitter yibukije Abanyarwanda ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nta mwanya w’akaruhuko bajya bafata, bityo ko n’Abanyarwanda kugira ngo babarwanye badakwiye kuryama cyangwa ngo birare na gato.

    Yanditse ati “Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nta munsi w’akaruhuko bafata muri uwo mugambi wabo. Natwe nta karuhuko tugomba gufata, hasinzire babiri, abandi turare irondo kugira ngo turwanye Ingengabitekerezo yayo ntibizongere ukundi. Kabeho Rwanda nziza, Mukomere Abarokotse.”

    David Bayingana ugira inama Abanyarwanda yo kudasinzira kugira ngo barwanye Ingengabitekerezo ya Jenoside

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127951/kwibuka29-hasinzire-babiri-abandi-natwe-turare-irondo-david-bayingana-yagiriye-inama-abany-127951.html

  • Ibihe bikomeye byaranze ku wa 10 Mata muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Muri icyo gihe Abafaransa bakomeje gufasha guverinoma y'abicanyi yayoborwaga na Minisitiri w'intebe Jean Kambanda kuvana abantu mu Rwanda, bajyanwa mu Bufaransa.

    Harimo imfubyi 94 zikomoka mu miryango y'abasirikari ba Habyarimana babaga mu kigo cy'imfubyi cya “Sainte-Agathe” cyari icya Agata Kanziga, umugore w'uwari Perezida wa Repubulika, bajyanwe i Paris banyuze i Bangui muri Centrafrique. Bari baherekejwe n'abantu 34, umwirondoro wabo ntiwigeze utangazwa.

    Tariki ya 10 Mata 1994, Jérôme Bicamumpaka wari minisitiri w'ububanyi n'amahanga muri guverinoma yakoraga jenoside yakiriwe na ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Jean-Michel Marlaud, amusaba ko ingabo z'Ubufaransa zigomba gutabara kugira ngo zishyire ibintu ku murongo, ni ukuvuga kurwana ku ruhande rwabo mu ntambara barwanaga na FPR.

    Abafaransa ntibigeze basaba guhagarika ubwicanyi, ibi bikaba kwari ugushyigikira ko ubwicanyi bukomeza.

    Abasenyeri gatorika banditse ko babajwe n'urupfu rwa Habyarimana, ntibamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi

    Mu itangazo ryanditswe tariki ya 10 Mata 1994 rishyirwaho umukono na Mgr Thaddée Nsengiyumva, musenyeri wa Kabgayi akaba yarayoboraga inama y'abasenyeri icyo gihe, risohoka mu kinyamakuru cya Vatikani cyitwa “Osservatore Romano”, abasenyeri gatorika b'u Rwanda “babajwe n'urupfu rwa Habyarimana hamwe n'umubare wabishwe nyuma”.

    Abasenyeri bavugaga ubwicanyi muri rusange, ntibigeze bavuga Abatutsi bicwaga, cyangwa ngo bavuge ababicaga. Bashimye cyane ingabo za Habyarimana “ngo zabungabungaga umutekano mu gihugu”.

    Abasenyeri ntibigeze bagira icyo bavuga ku ruhare rw'ingabo z'igihugu mu bikorwa by'ubwicanyi. Bishimiye ishyirwaho rya guverinoma nshya, zayisezeranya kuyishyigikira. Basabye Abanyarwanda kuyishyigikira , bakitabira ibyo babasaba byose.

    Inyandiko y'iyahoze ari Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ikomeza iti “Ibi byerekana ko abasenyeri gatorika bari bashyigikiye ubwicanyi bwakorwaga, kuko bari bashyigikiye ababukoraga, bashyigikiye ingabo zicaga, na guverinoma yarimburaga abaturage.”

    Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Rushashi, muri Kigali Ngari

    Tariki ya 10 Mata 1994, Abatutsi benshi ba Rushashi biciwe i Rwankuba kuri Paruwasi gatolika, hafi y'ibiro by'Umurenge wa Rushashi hahoze SuPerefegitura Rushashi ndetse n'Urukiko, i Shyombwe, ndetse no mu gace k'ubucuruzi ka Kinyari (hiswe CND mu 1994).

    Rushashi ni ahantu habereye inama zitegura kwica Abatutsi, harimo izabereye kwa Burugumesitiri w'iyahoze ari Komini Musasa witwaga Havugimana Aloys ndetse no ku biro by'iyo Komini, izaberaga kandi ku cyicaro cya Perefegitura ya Kigali Ngali ziyobowe na Perefe Karera François, ku biro bya SuPerefegitura ya Rushashi, ibiro bya Komini Rushashi kuri Segiteri ya Shyombwe, EAV Rushashi, no ku biro bya Segiteri Joma.

    Twakwibutsa ko Perefe Karera Francois yahamijwe icyaha cya Jenoside n'Urukiko mpanabyaha mpuazamahanga rwashyiriweho U Rwanda. Yakatiwe igihano cy'igifungo cya burundu, agwa mu munyururu.

    Mugirangabo Silas, Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani, barimbuye Abatutsi bari bahungiye mu kigo nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Gikongoro.

    Kuwa 10 Mata 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye mu kigo Nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Perefegitura ya Gikongoro bishwe.

    Abagize uruhare mu kubica harimo Mugirangabo Silas wari Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani,-Mutaganda wari Konseye wa Ruramba, Gafaranga Innocent wari Inspecteur w'amashuri muri Komine Rwamiko, Nkurikiyinka Celestin wari Umwalimu, Kidahenda Oswald wari Impuzamugambi ya CDR, Kabuga Leodomir (CDR), Nkuriza Felicien, Ndabarinze wari diregiteri w'uruganda rw'icyayi rwa Mata na Nkuriza Anatole wari Ushinzwe urubyiruko.

    Inama zakoreshwaga n'abategetsi icyo gihe zigirwagamo uburyo Abatutsi bagomba kwicwa zaberaga mu gasanteri ko mu Ruramba aho isoko ryubatse ubu ziyobowe na SuPerefe Biniga. Mu Ruramba hakaba hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri iri hagati ya 1200-1500.

    Abatutsi biciwe muri Ngororero, Komini Satinsyi batwikishwa lisansi.

    Kuva ku itariki ya 8 kugeza kuya 10 Mata, 1994, mu Ngororero ahari icyahoze ari ingoro ya MRND ndetse n'ibiro bya SuPerefegitura Ngororero ya Perefegitura Gisenyi; hiciwe Abatutsi benshi baturutse mu byari Komini Satinsyi, Ramba na Gaseke no mu nkengero zaho, ariko hari n'abatwikiwe muri ayo mazu y'ubutegetsi hakoreshejwe lisansi (essence) mu gihe bo bibwiraga ko baje kuhihisha.

    Inama nyinshi zabaye zirebana no kubica zaberega mu byari ibiro bya SuPerefegitura ya Ngororero, ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinskyi. Abenshi mu Batutsi bishwe ku wa 10 Mata 1994, kandi ni nayo tariki Akarere kibukiraho abahaguye.

    Amazina ya bamwe mu bantu biciwe ku rwibutso hari: Rwangarinda Berchmas wari umwarimu ndetse n'umuryango we, umucuruzi Bizimungu Martin, umuryango wa Rukara n'abandi muri bamwe bahahungiraga nyuma bagasubira mu ngo zabo.

    Mu cyari ibiro bya SuPerefegitura ya Ngororero, hakusanyirijwe hanicirwa Abatutsi nyuma y 'inama zabereye ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinskyi.

    Abasirikari bo mu kigo cya Gako barimburiye Abatutsi ku musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange, mu Bugesera

    Ku i Rebero aha haherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange.

    Muri 1994 ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa Abatutsi bari batuye hafi yo ku i Rebero, aba Mayange, ku Kibenga, abandi bake ba Nyamata, abo muri Mbyo ndetse n'abandi bahungiye kuri uyu musozi wa Rebero kuko bibwiraga ko nibahahungira bari bufatanye n'Abatutsi baho bakaba babasha kwirwanaho.

    Kuwa 08/04/1994 ku musozi wa Rebero hari hamaze kugera Abatutsi batari bake maze bishyira hamwe kuwa 08/04/1994 haje igitero gikomeye ariko cyasanze Abatutsi bari ku i Rebero bihagazeho barwanya icyo gitero gisubira inyuma.

    Kuwa 10/04/1994 nibwo ku i Rebero haje abasilikare bari bavuye mu kigo cya gisirikare i Gako kirasa Abatutsi bari ku musozi wa Rebero. Harokotse bake cyane kuko abasirikare bararasaga maze Interahamwe zikaza inyuma zitema utarashiramo umwuka.

    Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga, Kigali.

    Kuwa 08/04/1994 ubwo Jenoside yari yakajije umurego nibwo Abatutsi benshi ba Gahanga bahungiye muri kiliziya ya Gahanga. Iyi kilizia yahungiyemo Abatutsi benshi bavuye impande zitandukanye mu nkengero za Gahanga.

    Muri iyi kiliziya hinjiyemo abantu bavanze harimo Abahutu ndetse n'Abatutsi kuko mbere hari bamwe mu Bahutu batari bazi neza abicwa abo aribo. Bigeze kuwa 09/04/1994 nibwo abayobozi ndetse n'Interahamwe batangiye kuvuga ngo Abahutu musohoke.

    Ubwo uwabaga ari Umuhutu wese icyo gihe yarasohotse, ubwo hazaga umugabo w'Umuhutu agafata umugore we cyangwa umwana we waba yahungiye muri Kiliziya.

    Uwabaga ari Umututsi wese ntiyemererwaga gusohoka. Byageze kuwa 10/04/1994 Abahutu bose bari bahungiye muri Kilizia bari bamaze kuvamo hasigayemo Abatutsi gusa. Uwo munsi 10/04 nibwo batangiye kwica Abatutsi ariko Abatutsi bari bahahungiye bagerageje kwirwanaho bigeze aho Interahamwe ziravuga ziti turagiye rwose muraducitse ntabwo tuzagaruka.

    Uwitwa konseye Buregeya niwe wasabye ko haza abasirikare ngo bice Abatutsi bakoresheje imbunda. Nyuma kuri uwo munsi kuwa 10/04/1994 haje abasilikare barasa muri kiliziya Abatutsi benshi barahagwa, nyuma haza Interahamwe zikajya zireba abagihumeka zikabatemagura.

    Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya hafi ya bose bahasize ubuzima nuwabashije kuhava yari yarakomeretse cyane.

    Ubu aho iyo kilizia yahoze hubatswe urwibutso rwa Jenoside aho hashyinguye
    imibiri isaga ibihumbi birindwi (7000).

    Interahamwe z'i Murambi yayoborwaga na Gatete Jean-Baptiste zateye Abatutsi b'i Rwinkeke, i Karambi, Segiteri Murundi, Umurenge wa Kayonza, zirabica bose

    Rwinkeke i Karambi mu Murenge wa Murundi hari kiliziya gatolika, Abatutsi bahahungiye ari benshi mu matariki ya 8 — 9/04/1994. Kuwa 10/04/1994 abicanyi bo muri aka gace bafatanije n'Interahamwe zaturutse i Murambi kwa Gatete Jean-Baptiste bica Abatutsi bari bahahungiye bose babajugunya mu byobo by'imisarani byari byaracukuwe hafi ya Kiliziya.

    Abaicanyi bari ku isonga ni Gahirwa Appolinaire wahamwe n'ibyaha bya Jenoside ariko ubu akaba yarafunguwe na Gakwandi utarigeze aboneka kugeza ubu ngo ashyikirizwe ubutabera.

    Ubwicanyi bwarakomeje mu tundi duce tw'u Rwanda Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Nyarubuye, Rusumo, hagati y'ibihumbi bitatu n'ibihumbi bine barishwe, Ubwicanyi bwayobowe na Sylvestre Gacumbitsi wayoboraha komini ya Rusumo.

    Uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi i Karambi, muri komini Cyimbogo (Cyangugu). Hagati ya tariki ya 10-11 mata, abarenga 1000 biciwe muri kiriziya ya Zaza (Kibungo).

    Tariki ya 10, habaye ubwicanyi bukomeye kuri Paruwasi ya Kiziguro buyoborwa na Jean-Baptiste Gatete, burugumesitiri wa Murambi, hicwa hagati ya 3,500 na 3,700.

    I Kiziguro habereye ubwicanyi bukomeye, bwayobowe na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste

    Iki cyobo cyajugunywemo imibiri myinshi y’Abatutsi bishwe, baza gukurwamo bashyingurwa mu cyubahiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihe-bikomeye-byaranze-ku-wa-10-mata-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Ubushobozi bwariyongereye! Gen Kabandana yashimangiye ko Jenoside idashobora gusubira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yageneye urubyiruko rusaga ibihumbi bibiri rwitabiriye igikorwa cy'umuryango w'urubyiruko, 'Our Past Initiative', cyo Kwibuka no kwiga amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Lt Gen Kabandana yasobanuriye urubyiruko amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu rwakozwe n'ingabo zari iza RPA, zahagaritse Jenoside.

    Yagaragaje ko izi ngabo zahuye n'ibibazo bitandukanye ku rugamba, gusa zikomeza umuhate waje kugeza ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Gen Kabanda akurikije ibyagezweho n'izi ngabo n'ubushobozi kuri ubu igisirikari cy'u Rwanda gifite, yemeza ko nta Jenoside izigera yongera gushoboka mu Rwanda.

    Ati 'Twabizeza ko RPA ubu yavuyemo RDF umutima ni wawundi, ubushake ni bwabundi icyiyongereye ni ubushobozi. Ubwo rero nta bwoba, nta gishyika, nta mpungenge ko ikintu cyitwa Jenoside, twahigiye ko itazongera gusubira haba mu Rwanda n'ahandi twasabwa kuyikemura.'

    Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka ya Jenoside

    Igikorwa cya Our Past cyitabiriwe n'urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside, usanga rudasobanukiwe neza amateka igihugu cyanyuzemo.
    Mu kiganiro cyatanzwe n'umwanditsi w'ibitabo, Irakoze Claver, yagaragaje ko usanga ababyeyi batabohekerwa no kubwira abana amateka y'ibyabaye muri Jenoside.

    Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y'urubyiruko (MINYOUTH), Busabizwa Parfait, yifashishije ijambo rya Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibutsa urubyiruko ko rugomba gushishikarira kumenya amateka y'igihugu.

    Ati 'Yavuze ati 'ni ngombwa ko urubyiruko rwihatira kumenya amateka y'u Rwanda, kugira ngo babashe kubaho neza no kugira amahitamo meza mu kubaka u Rwanda twifuza.'

    Ibi abihuje n'Umuyobozi w'Ishami ryo kwibuka no gukumira Jenoside muri MINUBUMWE, Dr Muhayisa Assumpta, wavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya amateka ya Jenoside.

    Ati 'Ndabashimira rubyiruko mwese mwaje aha, biragaragara ko mufite inyota yo kumenya amateka y'igihugu cyacu n'imiryango yanyu. Ni byiza ko mubyumva kandi mukitabira ibi biganiro.'

    Ku ruhande rw'urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, rwavuze ko ruri gukora iyo bwabaga kugira ngo rumenye amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside.

    Isimbi Nellah w'imyaka 21 yabwiye IGIHE ko yari akeneye gusobanukirwa bicukumbuye ibijyanye n'impavu yo Kwibuka.

    Iganze Edson we yagize ati 'Ndabizi ko ababyeyi banjye barokotse Jenoside, ariko ntabwo barabohoka ngo batubwire ngo byagenze gute, tugenda twumva amakuru make make.' Avuyga ko kwitabira iki gikorwa birushaho kumwungura ubumenyi.

    Iki gikorwa cya Our Past cyabaye ku nshuro ya 13 mu gihe Isi yose iri mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ingabo, Lt Gen Innocent Kabandana, yashimangiye ko Jenoside idashobora gusubira mu Rwanda agendeye ku kuba ubushobozi bw'abayihagaritse ubu bwiyongereye

    Urubyiruko rutandukanye rwitabiriye iki gikorwa

    Umuyobozi wa Rwanda We Want, Murenzi Tristan, yari mu bitabiriye iki gikorwa

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINIYOUTH, Busabizwa Parfait, yifashishije ijambo rya Perezida Paul Kagame yibutsa urubyiruko ko rugomba gushishikarira kumenya amateka y'igihugu

    Bayingana Sharon uri mu bayobozi ba Our Past Initiative yashimiye abitabiriye iki gikorwa

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’imbaga y’urubyiruko

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yagaragaje bimwe mu byatuma ihungabana ritagera mu rubyiruko

    Abamenye amateka ya Jenoside basabwe gukomeza kuyasangiza abandi

    Rumaga yakinnye umukino ugaragaza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugana

    Imikino itandukanye yakinwe n’urubyiruko

    Urubyiruko rwagaragaje imikino itandukanye

    Amafoto: Muhizi Serge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushobozi-bwariyongereye-gen-kabandana-yashimangiye-ko-jenoside-idashobora

  • Umugabo yishe umwarimu amuketseho kumutwarira umukunzi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wungirije akaba n'umwarimu wo muri imwe mu mashuri y'ahitwa Nyamira muri Kenya yatewe icyuma mu bikekwa ko yazize gukunda umukunzi w'abandi

    Nyakwigendera, Thomson Ndege, yatewe icyuma ubwo yerekezaga kuri parikingi yo kuri imwe muri hoteri i Kisii.

    Ibi byatangarijwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mosocho ku i saaa saa saba zo kuri uyu wa mbere,tariki ya 10 Mata.

    Byavuzwe ko habaye gushwana hanze y'akabari kitwa Pillars mu gace ka Matieko muri metero 400 uvuye kuri sitasiyo ya polisi.

    Polisi yihutiye kujya aho byabereye,ihasanga imodoka y'umufarumasiye w'umugore wo ku bitaro bya Marani Sub County,wagerageje kwihutisha umukunzi we watewe icyuma,mu bitaro. Uyu mugore ari mu myaka 50.

    Raporo y'abapolisi ikomeza ivuga ko uyu mwarimu yari kumwe n'uyu mugore wavuzwe ubwo bavaga mu cyumba cya hoteli.

    Igira iti”Yatewe icyuma n'umugabo bivugwa ko ari undi mukunzi w'uyu muganga uri mu kigero cy'imyaka 30. Ukekwaho icyaha yari yababonye bajya mu cyumba cya hoteli maze arabatega ubwo berekezaga ku modoka muri parikingi. Yateye icyuma uyu mugabo kabiri mu gituza maze agwa hasi ata ubwenge. “

    Nk'uko abapolisi babitangaza ngo uwagabye igitero yahise ahungira mu mwijima.

    Ku cyumweru,uyu mugore na nyakwigendera bagaragaye muri rimwe mu maduka manini yo mu mujyi wa Kisii ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba mbere yuko bafaya imodoka berekeza kuri hoteri yavuzwe, aho uwagabye igitero yabakurikiye.

    Uyu mwarimu yahise ajyanwa mu bitaro bya Kisii Teaching and Referral kugira ngo avurwe byihutirwa ariko bimenyesha ko yapfuye akihagera.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umwarimu-yishwe-n-uwamushinjaga-kumutwarira-umukunzi

  • Perezida Ndayishimiye yagaragaje ishingiro ry'umubano w'Igihugu cye n'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro aherutse kugirira kuri Mashariki TV, Ndayishimiye yabajijwe uko umubano w'u Burundi n'u Rwanda uhagaze muri iki gihe, asubiza ko umeze neza.

    Uyu Mukuru w'Igihugu yatanze ibimenyetso bigaragaza ko uyu mubano umeze neza birimo kuba abasirikare b'ibihugu byombi baragiye bahurira mu nama, kuba Umunyarwanda yaritabiriye inama yahurije abagaba bakuru b'ingabo zo mu karere i Bujumbura no kuba aherutse kohereza intumwa mu Rwanda.

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko nta nyungu yava mu kubana nabi k'u Burundi n'u Rwanda. Ati: 'Ni iyihe nyungu y'uko ibyo bihugu bibana nabi? Ibyo mpora mbivuga igihe cyose, abana babana ntibabura icyo bapfa. Erega burya hangana n'abakundana! None ugira ngo ntitwigeze dukundana?'

    Yongeye avuga ko nta bibazo ibi bihugu byagirana ngo binanirwe kubikemura. Ati: 'Ni yo mpamvu iyo mugiranye ibibazo n'umuturanyi, icyiza ni uko muganira mukabikemura. Nzi ko ibyo twapfa n'igihugu cy'u Rwanda, ibyo twavuga ngo turapfa ni ibibazo dushakira umuti mu biganiro. Kandi uko abantu baganira ni ko bazana n'umutima wo gushyira hamwe.'

    U Rwanda n'u Burundi byabaye inshuti zikomeye cyane ariko umubano uzamo igitotsi mu mwaka w'2015 ubwo habaga igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza. Gusa ku butegetsi bwa Ndayishimiye, ibihugu byombi byaraganiriye, bikemura bimwe mu bibazo byari bifitanye kandi ngo n'ibyasigaye biri mu nzira yo gukemuka.

    Bwiza

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-ndayishimiye-yagaragaje-ishingiro-ry-umubano-w-igihugu-cye-n-u-rwanda

  • Abagenzi batashywe n'ubwoba ubwo indege barimo yaparikaga nabi #rwanda #RwOT

    Abagenzi bahuye n'ibihe biteye ubwoba ubwo indege barimo ya kompanyi yitwa Ryanair yaparikaga ishinze izuru,igeze ku kibuga cyindege cya Dublin.

    Ubutabazi bwihutirwa bwahise butangwa nyuma yuko iyi ndege ihagaze nabi kubera ko ipine ryayo ry'imbere ryanze gufunguka kubera akabazo kabaye muri tekinike.

    Nta muntu n'umwe wakomeretse ubwo iyi ndege ya Ryanair yari iparitse ivuye mu mujyi wa Liverpool.

    Amashusho yafashwe yerekana iyi ndege igera ku butaka ariko ipine ryayo ry'imbere ryanze gufunguka ku cyumweru nyuma ya saa sita.

    Amashusho yerekana abashinzwe ubutabazi bihutira kujya mu ndege.

    Amafoto yafashwe nyuma y'uko iyi ndege imaze guhagarara yerekana igice cy'imbere n'aho ipie riba hangiritse.

    Itangazo ry'ubuyobozi bw'ikibuga cy'indege cya Dublin ryagize riti: 'Serivisi ishinzwe kuzimya umuriro ku kibuga cy'indege cya Dublin yaratabaye, maze abagenzi bava mu ndege bisanzwe umuyobozi ushinzwe ubutabazi ku kibuga cy'indege amaze gutanga uruhushya.'

    Abakozi ba serivisi ishinzwe ubutabazi n'ubuvuzi bahuye n'abagenzi bageze mu nyubako.Nta bakomeretse nubwo umuntu umwe yavuwe kubera guhungabana.”

    Inzira iyi ndege yakoreyemp impanuka yafunzwe hasigara hakoreshwa imwe yo mu majyepfo nkuko byahise bitangazwa.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abagenzi-batashywe-n-ubwoba-ubwo-indege-yaparikaga-nabi

  • Imitwe ifasha FARDC yasubiranyemo ipfa ibice M23 yari imaze kuvamo #rwanda #RwOT

    Imitwe ibiri iri mu isanzwe ifasha igisirikare cya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasubiranyemo, irwana inkundura mu bice byo muri Rutshuru na Masisi, nyuma yuko umutwe wa M23 urekuye ibice yagenzuraga.

    Bivugwa ko iyi mirwano ikomeye yabaye kuri iki Cyumweru tariki 09 Mata 2023 muri Teritwari ya Rutshuru mu gace ka Kiwanja mu bice bya Busumba, Mpati, Kivuvuye.

    Uwatanze amakuru y'iyi mirwano, avuga ko yabaye hagati y'amashami abiri y'umutwe wa Nyatura usanzwe ubarizwa mu bufatanye bw'imitwe yiyemeje gufasha igisirikare cya Congo.

    Nanone kandi kuwa Gatandatu tariki ya 8 Mata, hari habaye imirwano y'iyi mitwe mu bice bya Bishange muri Sheri ya Buhande.

    Aho umutwe wa M23 urekuriye ibice wari warafashe, haravugwa ko imwe mu mitwe yakunze guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi, yahise yigabiza ibyo bice byarekuwe na M23, ikajya kongera guhohotera abaturage.

    Gusa umutwe wa M23 urabyamagana, ugasaba ko ingabo ziri mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba,zarushaho kurinda abaturage wazisigiye, bitaba ibyo ukongera kwegura intwaro.

    Uyu mutwe kandi ubwo warekuraga ibi bice, wavugaga ko FARDC ndetse n'imitwe bafatanya, badakwiye gukandagiza ikirenge muri ibyo bice mu gihe cyose amasezerano bifuza kugirana na Guverinoma ya Congo atarabaho.

    Umutwe wa M23 umaze iminsi urekura uduce wari warigaruriye mu Burasirazuba bwa RDC, mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa ibyavuye mu biganiro bya Nairobi na Luanda.

    Kuwa 3 Mata 2023 uyu mutwe wari warekuye agace ka Bunagana gashyikirizwa ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EACRF.

    Umuvugizi w'Ingabo za Uganda, UPDF, Brig. Gen Felix Kulayigye Kuri uyu wa 10 Mata 2023 abinyujije ku rukuta rwa Twitter yatangaje ko Ingabo za Uganda ziri muri EACRF zamaze kugera mu gace ka Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru, karekuwe n'umutwe wa M23.

    Ati “Ingabo za Uganda ziri muri EACRF zageze i Kiwanja muri Rutshuru, nyuma y'uko M23 itanze ako gace ko mu Burasirazuba bwa RDC.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/imitwe-ifasha-fardc-yasubiranyemo-ipfa-agace-m23-yari-imaze-kuvamo