Blog

  • Papa bamukubise inyundo y’imisumari mu mutwe nirebera – Bishop Brigitte #rwanda #RwOT

    Umushumba Mukuru w’Itorero Imbaraga z’Imana mu Rwanda (The Power of God Church), Bishop Mukanziga Brigitte yavuze uburyo yiboneye se interahamwe zimukubita inyundo y’imisumari mu mutwe.

    Ni mu buhamya yahaye ikinyamakuru ISIMBI agaruka ku buryo yibukira se ku Rwibutso rwa Musave muri Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

    Brigitte yavuze ko nubwo bavuga ko se yaguye Gikomero ndetse ni yo bibutse ajayo ariko we yiboneye n’amaso ye bamukubita inyundo y’imisumari mu mutwe.

    Ati “nka papa nakurikiranye amakuru batubwira ko yaguye Gikomero ni yo bagiye kwibuka njyayo, ariko hano narabyiboneye n’amaso yanjye, mbona ko musize Rumirabahashya.”

    “Ni yo mpamvu ngomba kuza nkamushyiraho ururabo nkumva umutima wanjye urishimye nubwo umubiri we waba warajyanywe ahandi ariko agace yaguyemo ni aka, bamukubise inyundo y’imisumari ndeba, apfa ndeba, ndaza murengaho mureba, rero iyo nje nkarumushyiraho ndavuga ngo umutima wanjye uraruhutse.”

    Ubuhamya burambuye bwa Bishop Brigitte

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/papa-bamukubise-inyundo-y-imisumari-mu-mutwe-nibera-bishop-brigitte

  • Umukecuru w'imyaka 78 yafunzwe aregwa gutera akiba banki #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 78 wigeze gufungwa inshuro ebyiri kubera kwiba banki yongeye gutabwa muri yombi bwa gatatu nyuma y'ubujura bwa banki muri leta ya Missouri muri Amerika, nk'uko polisi ibivuga.

    Bonnie Gooch yinjiye muri Goppert Financial Bank maze ngo ahereza akandiko umukozi wo kuri 'guichet' ya bank amusaba ibihumbi by'amadorari muri cash.

    Agiye kandi yasize akandi kandiko kavuga ngo 'Urakoze, umbabarire sinari ngambiriye kugutera ubwoba', nuko yatsa imodoka yandurukana izo cash.

    Bonnie ubu ari muri kasho aho ashobora kurekurwa atanze $25,000 (27,000,000 Frw).

    Yambaye agapfukamunwa, amataratara y'umukara n'uturindantoki, uyu mukecuru yinjiye muri banki kuwa gatatu maze ahereza uwo mukozi wa banki akandiko kanditseho ngo 'Ndashaka 13,000 mu noti ntoya', nk'uko inyandiko z'urukiko zabonywe n'ikinyamakuru Kansas City Star zibivuga.

    Amashusho y'umutekano yerekana hamwe Bonnie Gooch akubita kuri 'guichet' ahatira umukozi wa banki kugira vuba, nk'uko abashinjacyaha babivuga, mbere yo kugenda ari mu modoka ye ya Buick Enclave ifite ibiyiranga by'abamugaye.

    Ahagana saa cyenda z'amanywa ku isaha yaho, polisi yo muri iyo leta yaratabaye nyuma yo gutabazwa ko 'hari ubujura burimo gukorwa', iza gufata Bonnie ari mu modoka ye anuka cyane inzoga, n'inoti yazinyanyagije hasi mu modoka, nk'uko abashinjacyaha babivuga.

    Uyu mukecuru yahise atabwa muri yombi aregwa icyaha cyo kwiba cyangwa kugerageza kwiba banki.

    Police Chief Tommy Wright yabwiye ikinyamakuru Kansas City Star ati: 'Ubwo abapolisi bamwegeraga, babanje kwibwira ko bibeshye…ni umukecuru mutoya wasohotse [mu modoka]. Mbere twabanje kugira ngo twibeshye ku muntu.'

    Gusa si ubwa mbere uyu mukecuru ashinjwe ubujura kuko yigeze kubuhanirwa kabiri.

    Mu 1977 yahaniwe ubujura muri California, arongera ahanirwa kwiba banki mu 2020, ubwo ngo yahaye umukozi wa banki ikarita y'isabukuru yanditseho ngo 'ubu ni ubujura'.

    Igihano cye ku bujura bwo mu 2020 cyarangiye mu Ugushyingo(11) 2021.

    Tommy Wright yavuze ko uyu mukecuru nta burwayi na bumwe bamusanganye, ariko kubera imyaka ye polisi irimo gusuzuma niba nta bibazo yagize mbere byamuteye gukora ibi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umukecuru-w-imyaka-78-yafunzwe-aregwa-gutera-akiba-banki

  • RDC:Abatuye Masisi baratakambira M23 kugaruka ikabakiza inyeshyamba zibamereye nabi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko umutwe wa M23 urekuye ibice wari warafashe muri Masisi, haravugwa ko imwe mu mitwe izwiho guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi, yahise yigabiza ibyo bice byarekuwe na M23, yongera guhohotera abaturage.

    Abatuye muri Masisi baravuga ko usibye ubwicanyi bwongeye kugaragara, iyi mitwe y'inyeshyamba irimo Mai Mai, Nyatura na FDLR ikomeje ubugizi bwa nabi no gusahura amatungo yabo.

    Amakuru avuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mata, umukobwa witwa Muhoza Josephine yishwe na FDLR ifatanyije na Nyatura ahitwa i Birega ubwo yavaga i Kitshanga yerekeza i Goma.

    Yishwe ku munsi Umugaba Mukuru w'Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa, yasuye Ingabo za Congo (FARDC) muri Masisi aho zari zimaze igihe zitana mu mitwe na M23.

    Abaturage b'i Masisi bo bemeza ko badatekanye namba kubera ubwicanyi bakomeje gukorerwa n'inyeshyamba zishyigikiwe na Leta.

    Basaba ingabo z'u Burundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n'Umutekano muri Sake, Mushaki, Karuba, Kilorirwe na Kitshanga kwagura ibirindiro kuko badatekanye namba.

    Uyu ati 'Hari umukecuru ushaje cyane baherutse guteragura ibyuma, hari n'undi biciye hariya hirya, hari n'undi mwana bateye icyuma cy'imbunda mu gahanga, kugeza ubungubu ntari kureba.'

    Abaturage bavuga ko 'Ibyo byose turikubona ari uko M23 yavuye ahangaha' bakomeza bavuga ko 'Mu busabe bwacu turifuza ko mwadufasha ikagaruka ahangaha kuko niyo yaturindira umutekano.'

    Bavuga ko biringiye ingabo za EAC ariko bagasaba ko nimba zaraje kubarindira umutekano koko zashyira inkambi hirya no hino by'umwihariko ahitwa Kironko ibyo bafata 'Nk'umugisha ukomeye cyane.'

    Uyu ati 'Yaba imirima yacu ubu yabaye iyabo, nta muntu usarura imyaka yahinze, inka bari kuza kuzikura hano twazihungishirije.'

    Ni mu gihe kandi abatuye i Mahanga na Nyabyondo na bo basaba guhabwa umutekano usesuye nyuma y'uko Mai Mai, Nyatura na FDLR bigabije inka zabo bakazishorera ku manywa y'ihangu nta rutangira.

    Bagaragaza ko iyo batewe n'izo nyeshyamba 'bakubita ibipfukamiro hasi bakambaza Imana yo mu ijuru' kugira ngo batabica cyangwa ngo babasige ari intere.

    Bahuriza ku kuba umutwe wa M23 wagaruka muri ibi bice kuko utarafata icyemezo cyo gusubira inyuma bari batekanye ubwicanyi bwaracitse.

    Kuri pasika, ingabo z'u Burundi zagaruye inka 20 n'intama 15 zari zashimuswe n'inyeshyamba mu gace ka Nyamitaba, muri Teritwari ya Masisi.

    IVOMO: UMUSEKE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abatuye-masisi-baratakambira-m23-kugaruka-ikabakiza-inyeshyamba-zibamereye

  • Ibihugu nka Amerika bifite nyungu ki mu kwinangira ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi? – #rwanda #RwOT

    Ibihugu bimwe by'i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biza ku isonga mu batoneka u Rwanda babishaka, aho mu mvugo zabo banga kwerekana ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara yaremejwe n'Umuryango Mpuzamahanga mu buryo ntasubirwaho.

    Inararibonye muri Politiki y'u Rwanda zivuga ko kubona Amerika n'u Bwongereza bigikoresha imvugo ziteye urujijo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyishakira inyito itandukanye n'iyemejwe na Loni ari agasuzuguro gakomeye ndetse byerekana ko guhinduka kwabyo biri kure.

    Kuva tariki ya 7 Mata, mu Rwanda no ku Isi hatangijwe iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ibihugu byinshi bifite umubano n'u Rwanda byanditse ubutumwa mu buryo butandukanye bigaragaza ko byifatanyije n'u Rwanda n'Abanyarwanda mu Kwibuka, ndetse ahandi wasangaga hari abayobozi ku nzego runaka bagiye kwifatanya n'Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iki gihe abantu bari mu mujyo umwe ariko hivanzemo ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter n'Umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga Antony Blinken wavuze ko igihugu cye mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyunamiye 'n'abandi bishwe' kubera kudashyigikira ubutegetsi bw'abajenosideri.

    Ubu butumwa bwatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenga ndetse abenshi basobanura ko abishwe kubera kudashyigikira Leta yakoze Jenoside bidakwiriye guhuzwa n'abayizize bazira uko bavutse.

    Si Blinken wagaragaje iyo mitwarire gusa kuko n'umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga Ishami rya Afurika, Mary Catherine “Molly” Phee, mu ijambo yageneye Abanyarwanda baba muri Amerika, yakoresheje imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati 'Kuri uyu munsi, turibuka ubuzima bw'abantu bapfuye mu minsi 100, baguye mu rugomo ndengakamere, turibuka ibihumbi by'Abatutsi babiguyemo, abagabo, abagore, abana bose bibasiwe n'abicanyi kubera ubwoko bwabo. Turibuka kandi abahutu, abatwa, n'abandi bose bishwe kubera kutavuga rumwe n'ubutegetsi bw'abajenosideri.'

    Iyi myitwarire ibihugu nka Amerika biyimaranye igihe kandi inshuro nyinshi u Rwanda rwagiye rugaragaza ko rutabyishimira, rusaba ababikora bashaka kurutoneka kujya babireka.

    Inararibonye muri politiki akaba n'Umusenateri Nkusi Juvenal, yabwiye IGIHE ko iki gihugu gikomeje politiki ya mpatsibihugu, ibintu afata nk'agasuzuguro.

    Ati 'Ntibayumva [Jenoside yakorewe Abatutsi] ni ukuyisuzugura. Ni ukwerekana uko batureba n'agasuzuguro kavanze. Ni politiki ya mpatsibihugu kandi Amerika niko yitwara ku isi hose. […]Guhinduka kwabo birakomeye.'

    Inararibonye Tito Rutaremara na we yagaragaje ko imyitwarire ya Amerika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi idatangaje kuko ariko yabaye kuva kera.

    Ati 'Ntibidutangaje kuko icyo gihugu [Amerika] n'icy'Abongereza ni byo byonyine byifashe ntibyatora ko yitwa Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara abahigwaga ni Abatutsi bazizwaga icyo bari cyo. Nta wamenya impamvu bafashe uwo murongo wabo ariko bari bakwiye kubyumva.'

    Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro we yabwiye IGIHE ko iyo utavuze abo Jenoside yari igambiriye kurimbura uba ushaka kubica kabiri kuko uba ushaka ko bibagirana.

    Ati 'Iyo uzanyemo ibindi, iryo vangavanga riri mu bihembera guhakana no gupfobya Jenoside.'

    Ndahiro anenga ibi bihugu bivuga ko byumva ibibazo by'u Rwanda ariko bigahembera imvugo zipyobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avuga ko bikwiye kwisuzuma bikemera ukuri kwayo.

    Ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yaburiye abashaka guhunga amateka y'ibyabaye, bagoreka ukuri.

    Ati “Ntaho wakwihisha ngo wihishe ukuri kwabaye mu mateka yacu. Yewe n'abo bafata igihe bakavuga ibyo bashatse, nibavuge, ahari hari icyo bizabafasha kugeraho ariko ukuri ni uko badashobora kugira aho bihisha, bihisha ukuri kw'ibyabayeho.”

    Umukuru w'Igihugu yakomeje agira ati “Bamwe mu bagerageza kugoreka ibyabaye mu mateka yacu, nta soni bagira. Ariko dufite ubuzima tubaho, kandi nta muntu n'umwe uzadufatira icyemezo cy'uko tubaho ubuzima bwacu. Dufite imbaraga nyinshi tuvoma muri aya mateka.”

    Ubwo aheruka mu ruzinduko mu Rwanda mu 2022, Blinken yabajijwe impamvu igihugu cye cyinangiye ku kwemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ukurikije ikibazo Blinken yabajijwe n'icyo yasubije, birahabanye cyane kuko impamvu y'uko kwinangira ntayo yakomejeho.

    Yagize ati 'Ku bijyanye no kwemera Jenoside n'amahano yakozwe, aho duhagaze harazwi. Ndaza kugira umwanya wo gusura urwibutso mu kanya mu rwego rwo gukomeza kumva ububabare benshi banyuzemo. Tuzakomeza gukorana muri Loni hagamijwe kugera ku nyito iyo ari yo yose iboneye y'amateka ari na ko dukora ibishoboka byose kugira ngo ayo mateka atazigera asubira.'

    Tito Rutaremara asanga Amerika ikomeje kwinangira ku guhindura imvugo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Senateri Nkusi Juvenal asanga ibyo abayobozi ba USA bavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari agasuzuguro

    Umushakashatsi Tom Ndahiro avuga ko koroshya imvugo bigamije gutuma abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibagirana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-nka-amerika-bifite-nyungu-ki-mu-kwinangira-ku-nyito-ya-jenoside

  • Irushanwa ryo Kwibuka ryashyizwe muri Kamena #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko irushanwa ngaruka mwaka ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi rizaba muri Kamena uyu mwaka.

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yagize ingaruka no ku mukino wa Volleyball kuko yatawaye benshi mu bakinnyi b’uyu mukino, abayobozi ndetse n’abakunzi ba wo.

    Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, FRVB na yo yateguye irushanwa risanzwe riba buri mwaka ryo Kwibuka.

    Kuri iyi nshuro biteganyijwe ko rizaba hagati ya 3 na 4 Kamena 2023 aho rizitabirwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda yaba mu bagabo n’abagore.

    Irushanwa riheruka rya 2022 rikaba ryaregukanywe na REG VC mu bagabo n’aho mu bagore ritwarwa na APR WVC.

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/irushanwa-ryo-kwibuka-ryashyizwe-muri-kamena

  • Tariki 11 Mata 1994: Abatutsi bishwe bakuwe muri ETO Kicukiro nyuma yo gutereranwa n'ingabo za MINUAR #rwanda #RwOT

    Tariki nk'iyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ingabo z'Ababiligi zari muri MINUAR zataye impunzi z'Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, mu maboko y'Interahamwe, zibicira ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro.

    Mu kigo cy'ishuri ry'imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry'abapadiri b'abasalizayani.

    Kuva mu 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha.

    Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi.

    Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo
    kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11 Mata 1994 bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro.

    Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw'amahoro, byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n'ingabo zifite intwaro.

    MINUAR imaze kubasiga mu menyo y'Interahamwe n'abasirikare biteguye guhita babica ku wa 11 Mata 1994.

    Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga
    guhungira kuri CND, aho ingabo za FPR zari zikambitse (ku ngoro y'Inteko ishinga
    Amategeko), no kuri Stade Amahoro i Remera, barabashorera bagenda babica kuva
    kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro barahabicira babatera amagerenade, ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatahwanye no kubiba.

    Ingabo z'ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO, zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-Colonel Dewez, bose bakaba bari bayobowe na Colonel Luc Marshall ari nawe wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw'ingabo za MINUAR.

    Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, muri Komini Murambi.

    Kuva kuwa 07 Mata 1994 kugeza kuwa 10 Mata 1994, Abatutsi batangiye guhunga hirya
    no hino bahungira kuri Kiliziya i Kiziguro, bahageze babeshywa ko bagiye kuharindirwa ariko barabareka bariyegeranya baragwira maze ku itariki ya 11 Mata 1994 barabica guhera 10h00 za mu gitondo kugera 16h00 za nimugoroba.

    Bishwe n'Interahamwe zoherejwe n'uwahoze ari Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste.

    Abo bicanyi bari bahagarikiwe n'abasirikare baturutse i Gabiro bazanywe n'umusirikare mukuru witwaga Major Nkundiye Leonard wahoze ari umukuru w'abasilikare barindaga Perezida Habyarimana.

    Biciwe mu gikari cya Paruwasi hafi y'amatanki y'amazi, mu mizabibu yabo, kwa
    muganga, mu nturusu hafi y'ishusho ya Bikiramariya, n' ahandi inyuma y'urukuta.

    Icyo gihe hari agashyamba.

    Abicwaga batabwaga mu cyobo cya metero 60 z'ubujyakuzimu kiri munsi y'amashuri abanza.

    Abantu babajugunyaga mu mwobo
    bamwe bakiri bazima.

    Abatutsi bahungiye kuri ADEPR Shagasha, Cyangugu, bose barishwe.

    ADEPR Shagasha rwari urusengero rw'abarokore kandi rwasengeragamo
    abakirisitu benshi, harimo n'Abatutsi benshi akaba ari nayo mpamvu Abatutsi
    bahahungiye.

    Abatutsi bahahungiye ni abana n'abagore kuko abagabo iyo bahagera bari kwicwa.

    Muri uru rusengero hahungiyemo abagore n'abana bagera kuri 60, bakaba baratangiye kuhahungira guhera tariki ya 11 Mata 1994.

    Abatutsi batangiye kwicwa no gutwikirwa amazu.

    Muri uru rusengero n'ubwo hahungiyemo abagore n'abana, ariko Interahamwe zazaga kurobanuramo abana b'abahungu bakabica.

    Kugira ngo baticwa bambikwaga amakanzu, Interahamwe zaza zikagira ngo ni
    abakobwa.

    Ikindi kandi abagabo bakurwaga muri Segiteri ya Shagasha, Munyove, Rwahi bose bazanwaga kwicirwa kuri iyi ADEPR ya
    Shagasha, hakaba hariciwe Abatutsi benshi bakurwaga muri iyi Mirenge yavuzwe
    haruguru.

    Abatutsi biciwe i Save muri Komine Gisuma, Cyangugu

    Mu cyahoze ari Komini Gisuma, Segiteri ya Ruharambuga, Selire ya Gihinga muri
    Perefegitura ya Cyangugu, uyu munsi akaba ari mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Ruharambuga mu Kagari ka Save, muri Jenoside tariki 11 Mata 1994, hahurijwe Abatutsi basaga 50, bahurizwa mu nzu y'uwitwaga Mukandagara Odette
    babiciramo bose barabarangiza.

    Aha naho hakaba harabaye umukwabu wo
    kubagota mu Kagari kabo,bakabahuriza muri iyo nzu bakabona kubica.

    Nanone mu cyahoze ari Segiteri Nyamuhunga, Serire Kimpundu naho hiciwe Abatutsi basaga 1,000 bakaba bari bakusanyijwe n'Interahamwe zaho zatangiye

    gukubita abantu no kubatoteza bikabije, Abatutsi baho bahitamo guhungira kuri
    Segiteri ya Nyamuhunga ariko akaba ari nabwo buryo Interahamwe zari zateguye
    kugira ngo zibashe kubica zibarangize.

    Barahahungiye kuva kuwa 09 Mata 1994
    nimugoroba bamaze kuba benshi, tariki 11 Mata 1994 kumanywa nibwo babagose
    barabica.

    Bishwe n'Interahamwe zari zaturutse mu ma Serire yegereye Segiteri ndetse
    n'abapolisi ba Komini.

    Interahamwe zari ziyobowe na Konseye wa Segiteri ndetse na Rujigo François n'abapolisi ba Komini bari baje bababeshya ko baje kubarinda, naho ari ukubagota ngo batazahungira ahandi bigamije kubicira hamwe ari benshi.

    Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Hanika, Cyangugu
    Kuri Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Macuba,
    mu mbuga yo kuri Paruwasi haguye Abatutsi basaga 15,000 bari bahahungiye.
    Biciwe mu nzu z'abapadiri, mu Kigo nderabuzima, no muri Centre Nutritionel.

    Aya mazu yose akaba ari aya Paruwasi ya Hanika.

    Abatutsi bo muri iyi Komine yitwaga Gatare batangiye guhungira kuri Paruwasi ya
    Hanika kuva kuwa 08 — 09 Mata 1994 kuko babonaga Abahutu baho batangiye
    kwiremamo udutsiko, bavuga ko Abatutsi babiciye umubyeyi wabo, ariwe Perezida
    Habyarimana.

    Kuwa 09 Mata 1994 nibwo hishwe umusore wishwe atewe inkota n'umuturanyi we ashyingurwa kuwa 10 Mata mu Muramba -Gitwa.

    Abatutsi bagiyekumushyingura, abahutu barimo babakina ku mubyimba ngo muzashyingura muruhe.

    Kuwa 11 Mata 1994 nibwo Burugumestre w'icyahoze ari Komine Gatare witwaga
    Rugwizangoga Fabien yahageze nka 12h00' avuye mu nama ya Prefet wa
    Cyangugu, Emmanuel Bagambiki.

    Nyuma y'aho nka 15h00' hahise haza igitero
    gikomeye kiza kubica Burugumestre ahavuye.

    Iki gitero kandi cyarimo umugore witwaga Marigarita wari Konseye kuva mbere
    1990 urugamba rwo kubohoza Igihugu rutangizwa.

    Uyu mugore akaba yaragize uruhare rutaziguye mu gufungisha Abatutsi benshi babita ibyitso by'Inkotanyi.

    Abatutsi barimburiwe i Midiho, EAR Nyagatovu, Kayonza, Kibungo

    Mu Murenge wa Mukarange aho bita Midiho, mu Kagari ka Nyagatovu ku wa
    11 Mata 1994 hiciwe Abatutsi basaga 200 bari bahungiye muri EAR Nyagatovu, bicwa bose bigizwemo uruhare n'umucuruzi wari ukomeye muri Centre ya Kayonza witwa Kanyengoga Thomas.

    The post Tariki 11 Mata 1994: Abatutsi bishwe bakuwe muri ETO Kicukiro nyuma yo gutereranwa n'ingabo za MINUAR appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/11/tariki-11-mata-1994-abatutsi-bishwe-bakuwe-muri-eto-kicukiro-nyuma-yo-gutereranwa-ningabo-za-minuar/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tariki-11-mata-1994-abatutsi-bishwe-bakuwe-muri-eto-kicukiro-nyuma-yo-gutereranwa-ningabo-za-minuar

  • Muhanga: Umusore uherutse kwica Dr Muhirwe yarashwe #rwanda #RwOT

    Inzego z'umutekano mu Karere ka Muhanga, zarashe umusore witwa Dusabe Albert uherutse kwica Dr Muhirwe Karoro Charles wari Umwarimu wa Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Nyagatare.

    Dusanye yarashwe mu rukerera, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023 nk'uko Umuseke dukesha iyi nkuru wabyanditse.

    Muhirwe Karoro Charles yari atuye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, yishwe mu rukerera rwo ku wa Mbere, taliki ya 03 Mata, 2023.

    Ku wa 05 Mata 2023 nibwo Dusabe Albert w'imyaka 28 y'amavuko, yemereye inzego z'Ubugenzacyaha ko ari we wishe Dr Muhirwe, ahawe amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atatu (300,000 Frw).

    Yavuze ko uwitwa Minani Lambert ukora muri Croix Rouge y'u Rwanda, ngo ari we watanze ayo mafaranga kubera ko Dr Muhirwe ngo yigeze kumutwara isoko.

    Mu masaha ya saa kumi za mu gitondo (04h00 a.m), kuri uyu wa Kabiri, Dusabe yagiye kwereka Polisi aho yiciye Dr Muhirwe, n'ibikoresho yakoresheje.

    Ngo yari yabwiye inzego z'umutekano ko yamwicishije umuhini.

    Aho yakoreye icyo cyaha ni mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza, muri metero 500 z'aho yakodeshaga.

    Uyu musore bivugwa ko ngo yari umunyamahane, ubwo yari agiye kwerekana ibyo bikoresho, ngo yashatse guhindukira ngo yambure imbunda umupolisi, undi aramwitaza ahita amurasa.

    Aho Dusabe yarasiwe hahise hashyirwa ibimenyetso ndetse babuza abantu kuhegera kugira ngo Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ruze rukore iperereza.

    Gakwerere Erasto, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyeza, yahumurije abaturage ariko abasaba kwirinda kurwanya inzego z'umutekano.

    Amakuru avuga ko Dusabe Albert, yari yabanje kujyanwa i Kigali, nyuma agarurwa i Muhanga kugira ngo hakurikireho ibijyanye no kumuburanisha.

    Uyu Dusabe ngo yakomokaga mu Karere ka Kamonyi.

    Dusabe wemeye ko yishe Dr Muhirwe akimara gufatwa basanze amaraso yuzuye ku myenda ye, bamubajije yemera ko ari we wamwishe.

    Ikinyamakuru Umuseke cyanditse ko Dusabe Albert yavuze ko yamwishe(Dr Muhirwe) abifashijwemo na mukuru wa Minani (uyu ni umwe ukora muri Croix Rouge y'u Rwanda) bita Kubwimana Zéphanie bahimba Pilote.

    Pilote akaba ari umushoferi utwara imodoka y'abana biga ku Ishuri ribanza ryigenga mu Mujyi wa Muhanga.

    The post Muhanga: Umusore uherutse kwica Dr Muhirwe yarashwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/11/muhanga-umusore-uherutse-kwica-dr-muhirwe-yishwe-arashwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muhanga-umusore-uherutse-kwica-dr-muhirwe-yishwe-arashwe

  • Umuntu wese wishe uruhinja bivuze ko yari yiteguye gutsemba ubwo bwoko – Honorable Narcisse Musabeyezu #rwanda #RwOT

    Ishuri ry’Incuke 'Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice’, risaba abakiri bato gukura bafite inyota yo kumenya amateka yaranze u Rwanda aho rivuga ko kwica abana ari icyimenyetso cy’uko Jenoside yari yaguwe neza ngo itsembe Abatutsi.

    Iri shuri risura inzibutso mu rwego rwo kunamira abana n’ibibondo riharanira
    ko abana bakurana umutima wo gukunda igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Buri tariki ya 9 Mata ni wo munsi iri shuri ryafashe wo kuzirikanaho abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Kuri iyi nshuro ya 29, Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, isaba abana bakiri bato gukomeza gukurana umuco mwiza w’ubumuntu, kurangwa n’urukundo kandi bagakunda igihugu cyabo.

    Mu butumwa ryatanze, iryo shuri rigira riti 'Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, ryifatanyije n’Abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko dukomeza guha icyubahiro n’agaciro abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi'.

    'Dukomeze dukurane umuco mwiza w’ubumuntu, urukundo no gukunda igihugu, turwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, duharanira no kumenya amateka yacu'.

    Honorable Narcisse Musabeyezu wigeze kuba Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko, akaba ari n’Umujyanama wa Fondation Ndayisaba Fabrice, ashimira igitekerezo cy’iyi Fondation cyo kwibuka by’umwihariko abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Umuntu wishe uruhinja, ni ukuvuga ngo yabiteguye kera ko azatsemba ubwo bwoko kugeza no ku ruhinja ngo ntiruzabeho! N’ubwo bitashobotse bwose, ariko ubundi ni cyo Jenoside bivuga'.

    Mu bikorwa ngarukamwaka bya Fondation Ndayisaba Fabrice, habamo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside, binyuze mu mashuri.

    Ibyo bikorwa bikorwa abana bafata umwanya wo kwibuka imikino bagenzi babo bakundaga gukina, uturirimbo tw’abana baririmbaga, ndetse n’ibindi bikorwa bifasha abana bari mu mashuri kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside.

    Musabeyezu yavuze kwica abana ari ikimenyetso cy’uko bari biteguye neza gutsemba ubwo bwoko

    Ubutumwa iri shuri ryatanze

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/umuntu-wese-wishe-uruhinja-bivuze-ko-yari-yiteguye-gutsemba-ubwo-bwoko-honorable-narcisse-musabeyezu

  • Abakoresha TikTok mu Rwanda bunamiye inzirakarengana ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali _ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengana ziruhukiye yo.

    Kuva ku itariki 07 Mata 2023, u Rwanda ndetse n'Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ihagitana abarenga miliyoni imwe.


    Abantu batandukanye ndetse n'amatsinda babarizwamo bagenda bahura bagakora ibikorwa bigamije gukomeza , guhumuriza no kwegera abari mu bihe bitoroshye bitewe n'amateka banyuzemo mu gihe cya Jenoside.

    Ni muri urwo rwego itsinda ry'abakoresha urubuga rwa TikTok mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zihashyinguye ndetse bashyiraho indabo z'urwibutso.



    Source : https://yegob.rw/abakoresha-tiktok-mu-rwanda-bunamiye-inzirakarengana-ziruhukiye-mu-rwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-_-amafoto/

  • Ahari kubakwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe hasanzwe 'grenade' – #rwanda #RwOT

    Iyi grenade yabonetse ahantu hari kubakwa Urwibutso rugezweho rwa Bigogwe mu masambu y'abaturage hamaze igihe kinini hadatuwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, yabwiye IGIHE ko abari mu mirimo yo kubaka kuri uru rwibutso ari bo babonye iyi 'grenade'.

    Ati 'Ni byo koko habonetse 'grenade' kuri urwo Rwibutso rwa Bigogwe hari imirimo yo kubaka urwibutso rugezweho. Hari ahantu hagari barimo bacukura baza kuyihabona.'

    Yakomeje avuga ko abaturage bayibonye babibwiye inzego zibishinzwe ziyikuraho kandi ko babasaba ko nibazajya babona ibikoresho nk'ibi bazajya bihutira gutanga amakuru.

    Iyi 'grenade' yari ishaje bicyekwa ko yaba yari ihamaze igihe kuko no muri aka gace hageze intambara y'abacengezi, bishoboka ko hari ibikoresho byahasigaye muri icyo gihe.

    Ahagiye kubakwa Urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe habonetse 'grenade'/ Ifoto yakuwe kuri internet


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahari-kubakwa-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-bigogwe-hasanzwe-grenade