Blog

  • #Kwibuka29: Tuyisenge Intore yagarutse ku ruh… – #rwanda #RwOT

    Gahunda y'urugendo rw'isanamitima ku bumwe n'ubwiyunge igamije gufasha Abanyarwanda gukira ibikomere by'amateka n'ihungabana, kuvugisha ukuri ku byabaye, gusaba imbabazi no kuzitanga no kwimakaza ubusabane n'Ubufatanye.

    Tuyisenge yabwiye InyaRwanda ko imyaka 29 ishize hari byinshyi Leta y’u Rwanda yakoze mu kongera kubanisha neza Abanyarwanda nyuma y’icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Agaragaza ko mu rwego rwo kongera kugarura ubumwe bw’abanyarwanda, igihugu cyahisemo gahunda zirimo ‘Ndi Umunyarwanda’ yafashije abanyarwanda kongera kubana no kwiyumvanamo.

    Uyu mugabo avuga ko iyi gahunda yagize uruhare rukomeye mu isanamatima kugeza n’uyu munsi. 

    Tuyisenge yanavuze ko imyaka 29 ishize igihugu kiyubaka, cyanubakiye ku gufasha abatahuka bava mu mahanga aho bajyanwa mu kigo cy’i Mutobe, bagasobanurirwa gahunda z’igihugu, bakamenya amateka y’igihugu kugira ngo bafatanye n’abandi ‘banyarwanda kubaka u Rwanda twifuza’.

    Yavuze ko muri uru rugendo rw’isanamitima, atakibagirwa n'umusanzu w’ubuhanzi mu rugendo rw’isanamitima; kuko bamwe mu bahanzi bakoze ibihangano by’ihumure, byubakiye ku mateka bigaragaza ko nyuma ya Jenoside ubuzima bw’icyizere bwakomeje ku barokotse Jenoside ‘kandi n’ahazaza ari heza bitewe n’uko Igihugu cyari kimaze kubohorwa’.

    Tuyisenge avuga ko urubyiruko rufite inshingano zo kubaka u Rwanda rubereye buri wese, u Rwanda rutagira n’umwe ruheza, ‘kugira ngo Jenoside itazongera kubaho hano mu gihugu ndetse baharanira ko nta n’ahandi ishobora kuba’.

    Yavuze ko umusanzu w’umuhanzi mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa, ukomeye cyane ashingiye ku kuba abahanzi ari bamwe mu bantu bakoreshejwe mu kubiba urwango bisunze inganzo yabo.

    Avuga ko ijwi ryabo rigera kure, ari nayo mpamvu abo muri iki gihe basabwa gukoresha impano Imana yabahaye bakora ibihangano byubakiye ku bumwe n’ubwiyunge n’icyerekezo cy’Igihugu.

    Ati “Umusanzu w’umuhanzi kuri ubu ngubu nawo urakomeye cyane mu gukora ibihangano mu by’ukuri byongera kubiba ubumwe bw’Abanyarwanda, kumenyekanisha ubumwe bw’abo.”

    Tuyisenge avuga ko abahanzi bakwiye kwisunga imirongo ya Politiki iriho igihugu cyubakiyeho, bakaririmba bagaragaza umurongo igihugu n’abaturage bihaye mu rugendo rwo kugera kure hifuzwa.

    Ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akabashishikariza kwiyubaka binyuze mu gukora imirimo itandukanye kugira ngo buse ikivi cy’ababo.

    Arakomeza ati 'Muri iki gihe cyo kwibuka, abahanzi bakwiye gukoresha imbuga nkoranyamaga zabo kurushaho n'ahandi bahurira n’abakunzi b’ibihangano byabo bahumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guhangana n’abayihembera, kutihanganira abavuga igihugu nabi n’ibindi.'

    Muri Nyakanga 2019, abantu 120 barimo mirongo itatu (30) bakoze Jenoside, na mirongo icyenda (90) barokotse Jenoside basoje urugendo rw'isanamitima babifashishijwe na Paruwasi ya Nyamiyaga.

    Bimwe mu byo bigishijwe harimo amateka y'u Rwanda n'isano ihuje abanyarwanda, akamaro ko kuvugisha ukuri no gusaba imbabazi, akamaro ko kubana neza no gukorera hamwe.

    Tuyisenge yavuze ko 'binyuze mu mahuriro agize urugaga rw’abanyamuziki tuzakomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza binyuze mu bihangano'. 

    Tuyisenge yavuze ko ubuhanzi bwagize uruhare mu isanamitima binyuze mu bihangano abahanzi bagiye bashyira hanze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127950/kwibuka29-tuyisenge-intore-yagarutse-ku-ruhare-rwumuhanzi-mu-isanamitima-mu-myaka-29-ishiz-127950.html

  • Ni inshingano zanyu- Muyoboke abwira abahanzi… – #rwanda #RwOT

    Muyoboke aravuga ibi mu gihe bimwe mu binyamakuru Mpuzamahanga bikomeje gukoresha inyito itariyo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bakavuga imibare itariyo y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije kugoreka amateka y’ukuri y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

    Umunyamahanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Parfait Busabizwa, ubwo yari mu gikorwa cya ‘Our Past’ yavuze ko mu gihe cya Jenoside bamwe mu rubyiruko babaye ibikoresho by’abanyapolitiki babi, bijandika mu bwicanyi,’ konona no gusahura imitungo y’abahigwaga.

    Yavuze ko urubyiruko kandi ‘rukomeje kuba ingwate y’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu gihugu imbere ndetse no hirya no hino ku Isi’.

    Busabizwa yavuze ko kuri ubu bamwe bifashisha imbuga nkoranyambaga, bagakwirakwiza imvugo zuje urwango, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yashimye abari urubyiruko rw’Inkotanyi, batanze ubuzima bwabo bagahagarika Jenoside, bakahobora u Rwanda. Asaba urubyiruko rw’u Rwanda, gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda, kandi bagaharanira kugaragaza ukuri ku mateka y’u Rwanda ‘cyane cyane bifashishije imbuga nkoranyambaga’.

    Aha niho Muyoboke Alex ahera akavuga ko ari inshingano z’urubyiruko mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu mujyanama w’abahanzi, avuga ko amateka agaragaza ko benshi mu bakoze Jenoside bari urubyiruko. Ariko kandi benshi mu bahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi bari urubyiruko mu ngabo zari iza RPA. 

    Muyoboke ati 'Urubyiruko, ni mwebwe, ni twebwe, ni twe nk’abanyarwanda uruhare rwo kugira ngo tubasubize, ibyo bavuga babivuga bari hanze ntabwo bari mu gihugu, twebwe turi mu gihugu, rero rubyiruko rwiza, rubyiruko mbaraga z’igihugu, ntihazagire uzaceceka, nabona umuntu uri kubeshya nicyo nabisabira njyewe.”

    Muyoboke avuga ko mu rugendo rwo kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umusanzu w’umuhanzi nawo ukenewe cyane ko ijwi rye rigera kure. Agaragaza ko ibihangano by’umuhanzi bigera kure, bityo ko byafasha benshi mu batuye Isi.

    Aravuga ati “Umusanzu w’umuhanzi ni ugutanga ubutumwa, ni uguhanga ibihangano byiza, ibihangano bihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bihumuriza igihugu. Ya ndirimbo ushobora kumva ukumva y’uko ari ihumure nawe watanze nk’umuhanzi, kuko burya igihangano ni ikintu kigera kure cyane.”

    Muyoboke akangurira umuhanzi wese ‘ukunda igihugu cye ureba amahoro dufite’ ko nawe ari ‘inshingano ze’ mu rugendo rw’isanamitima igihugu kirimo.” 

    Muyoboke Alex yabwiye urubyiruko n'abahanzi ko bafite inshingano zo kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

    Muyoboke yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomera muri ibi bihe no guharanira kwiyubaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127961/ni-inshingano-zanyu-muyoboke-abwira-abahanzi-nurubyiruko-kugaragaza-ukuri-kuri-jenoside-ya-127961.html

  • USA: Umukecuru w'imyaka 78 yatawe muri yombi acyekwaho kwiba Banki #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 78 wigeze gufungwa inshuro ebyiri kubera kwiba banki, yongeye gutabwa muri yombi bwa gatatu nyuma y'ubujura bwa banki muri leta ya Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Bonnie Gooch yinjiye muri Goppert Financial Bank maze ngo ahereza akandiko umukozi wo kuri 'guichet' ya bank amusaba ibihumbi by'amadorari muri cash.

    Agiye kandi yasize akandi kandiko kavuga ngo 'Urakoze, umbabarire sinari ngambiriye kugutera ubwoba', nuko yatsa imodoka ajyana ayo mafaranga.

    Bonnie ubu yatawe muri yombi, aho ashobora kurekurwa atanze $25,000 (27,000,000 Frw).

    Yambaye agapfukamunwa, amataratara y'umukara n'uturindantoki, uyu mukecuru yinjiye muri banki ku wa gatatu w'icyumweru gishize maze ahereza uwo mukozi wa banki akandiko kanditseho ngo 'Ndashaka 13,000 mu noti ntoya', nk'uko inyandiko z'urukiko zabonywe n'ikinyamakuru Kansas City Star zibivuga.

    Amashusho y'umutekano yerekana hamwe Bonnie Gooch akubita kuri 'guichet' ahatira umukozi wa banki kugira vuba, nk'uko abashinjacyaha babivuga, mbere yo kugenda ari mu modoka ye ya Buick Enclave ifite ibiyiranga by'abamugaye.

    Ahagana saa cyenda z'amanywa ku isaha yaho, polisi yo muri iyo leta yaratabaye nyuma yo gutabazwa ko hari ubujura burimo gukorwa, iza gufata Bonnie ari mu modoka ye anuka cyane inzoga, n'inoti yazinyanyagije hasi mu modoka, nk'uko abashinjacyaha babivuga.

    Uyu mukecuru yahise atabwa muri yombi aregwa icyaha cyo kwiba cyangwa kugerageza kwiba banki.

    Police Chief Tommy Wright yabwiye ikinyamakuru Kansas City Star ati 'Ubwo abapolisi bamwegeraga, babanje kwibwira ko bibeshye…ni umukecuru mutoya wasohotse [mu modoka]. Mbere twabanje kugira ngo twibeshye ku muntu.'

    Gusa si ubwa mbere uyu mukecuru ashinjwe ubujura kuko yigeze kubuhanirwa kabiri.

    Mu 1977 yahaniwe ubujura muri California, arongera ahanirwa kwiba banki mu 2020, ubwo ngo yahaye umukozi wa banki ikarita y'isabukuru yanditseho ngo 'ubu ni ubujura'.

    Igihano cye ku bujura bwo mu 2020 cyarangiye mu Ugushyingo 2021.

    Tommy Wright yavuze ko uyu mukecuru nta burwayi na bumwe bamusanganye, ariko kubera imyaka ye polisi irimo gusuzuma niba nta bibazo yagize mbere byamuteye gukora ibi.

    The post USA: Umukecuru w'imyaka 78 yatawe muri yombi acyekwaho kwiba Banki appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/11/usa-umukecuru-wimyaka-78-yatawe-muri-yombi-acyekwaho-kwiba-banki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=usa-umukecuru-wimyaka-78-yatawe-muri-yombi-acyekwaho-kwiba-banki

  • Abayoboke b'amadini bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside barasabwa kwimakaza urukundo #rwanda #RwOT

    Hari abayobozi b'amadini n'amatorero mu Rwanda, bavuga ko mu bayoboke b'imiryango ishingiye ku myemerere bayobora, harimo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bagasanga bakwiye kurangwa n'urukundo kuko ari rwo babuze igihe bamwe muri bo bagiraga uruhare mu muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuva yatangira gutegurwa.

    Uko byumvikana mu mvugo z'abanyamadini bakaba banazobereye mu mateka y'u Rwanda, biragoye gutandukanya inkomoko y'amacukubiri mu banyarwanda n'iyaduka ry'amadini mu Rwanda.

    Pasiteri Antoine Rutayisire wo mu itorero ry'abangirikani mu Rwanda, arasobanura uko amadini yadutse ahita yivanga mu ibibwa ry'amacakubiri mu Banyarwanda.

    Yagize ati 'Batangira ivugabutumwa nabo ntibumvikanaga aho bahera,habayeho abasenyeri babiri b'abagatolika baje muri icyo gihe cy'abapadiri bera(Peres Blanc) uwitwaga Hility  n'uwitwaga Class. Hility we yumvaga yajya mu baturage abo yitaga abahutu, abahutu ni abantu bacishije make ni abantu bumvira,bubaha bayoboka bacishije make…'

     'Ariko Class we yari ashyigikiye ibitekerezo by'uwamwohereje, we yaravugaga ngo mugende nimubona  abatware n'abami babayobotse abakirisitu bazabazanira abaturage, icyo ubwa cyo urumva cyatangiye kujya mu mitekerereze yo guca abaturage mo kabiri.'

    Pasiteri Antoine Rutayisire, arakomeza atanga ingero z'uburyo abayobozi b'amadini n'amatorero, noneho bagize uruhare rwigaragaza muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Ndaguha ingero muri Jenoside yakorewe Abatutsi, genda ujye i Nyange Padiri waho niwe wafatanije n'abandi bazana Catelipular(soma Katelepulari) bataba abakirisitu mu Kiliziya. Genda ujye mu gihe amashyaka menshi yajyagaho, Musenyeri w'Abangirikani yaravugaga ati njyewe nshyigikiye CDR,  ati niryo shyaka rishobora kuvugira abahutu neza, bagenzi be baramwamagana bati ibyo bintu ntiwagombaga kubivuga…Ubwo se urumva ibyo atari ugushyigikira?'

    Hari bamwe mu bayoboke b'amadini n'amatorero mu Rwanda, bavuga ko kuri ubu badashobora gukurikiza inyigisho z'abanyamadini zishobora kubaganisha ahatari heza.

    Aba bavuga ko bakura inyigisho zikomeye ku ruhare rwa bamwe mu banyamadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umwe yagize ati 'Nanjye ndibaza ngo umuntu ufite ubumuntu, urimo umwuka w'Imana ni gute yahawe cyangwa yashishikarijwe, agashukwa kujya kwica mugenzi we? Ubwabyo icyo kintu akacyumva?'

    Mugenzi we ati 'Ijambo ryiza ni mugenzi w'Imana, abana bajya no gucumura babivanye kuri twebwe abakuru, umwana ntazi Umututsi, Umuhutu cyangwa Umutwa, ntabyo yari azi, yabivanye kuri twe.'

    Hari abayobozi b'Amadini n'Amatorero mu Rwanda, bavuga ko mu bayoboke b'imiryango ishingiye ku myemerere bayobora harimo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside na n'ubu.

     Icyakora Pasiteri Antoine Rutayisire, asanga kwimakaza urukundo mu mitima byaba igisubizo.

    Ni  mu gihe Sheikh Salim Hitimana Mufti w'u Rwanda, asanga kuvugisha ukuri ku mateka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi, ari kimwe mu bigomba kuranga umuyobokamana wa none.

    Pasiteri Rutayisire ati 'Turi mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, biracyagaragara ko hari abantu bagifite ingengabitekerezo no mu ba kirisitu, bivuga ngo nibasubire inyuma bibuke icyo Yesu yigishije. Arakubwira ngo nimukundana nibwo abantu bazamenya ko muri abigishwa banjye, basubire inyuma barebe inyandiko Pawulo yanditse avuga ngo iyo abantu bari muri Kirisitu Yesu, aho ngaho nta mu Yuda nta Mugereki nta munyeshyanga. Ushatse wabihindura ukavuga ngo nta muhutu nta mututsi nta mutwa, twese tuba turi umuntu umwe.'

    Sheikh Salim Hitimana mufti w'u Rwanda we ati 'Ntabwo ari byiza kuba wajya gusenga cyangwa ngo ujye imbere y'uwiteka, uzi ko hari umuvandimwe wawe cyangwa umuturanyi wawe wambuwe uburenganzira bwe cyane muri kiriya gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, agashyirwa ahantu hadakwiye, ariko uyu munsi ukaba ujya mu musigiti, mu Kiliziya cyangwa ahandi ukavuga ngo ugiye kwicara imbere y'Imana.'

    Kuva mu mwaka w'1901 ubwo aba misiyoneri ba mbere bageraga mu Rwanda kugeza mu bihe byo gutegura no gushyira mu bikorwa, Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ndetse n'amagingo aya hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, uruhare rw'amadini n'amatorero ntirubura kugarukwaho.

    Tito DUSABIREMA

    The post Abayoboke b'amadini bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside barasabwa kwimakaza urukundo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/11/abayoboke-bamadini-bagifite-ingengabitekerezo-ya-jenoside-barasabwa-kwimakaza-urukundo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abayoboke-bamadini-bagifite-ingengabitekerezo-ya-jenoside-barasabwa-kwimakaza-urukundo

  • #Kwibuka29: Kwica abo mwiganye musangiye igihugu nta mutima uba ufite-Guverineri Gasana – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mata 2023 hibutswe ku nshuro ya 29 abari abakozi ba Perefegiture na Superefegiture zahujwe zikaba Intara y'Iburasirazuba n'abari abakozi b'amakome yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri uyu muhango Murigo Emmanuel wari umukozi muri Komine Muhazi, yagaragaje uburyo abatutsi bakoraga mu nzego za leta batotezwaga mu kazi kugeza ubwo bamwe birukanwe abandi bagahozwa ku nkeke n'abayobozi babo.

    Yavuze ko hari aho yigeze gukora aza kwirukanwa azira kuvuga Igifaransa, gusa ngo agasanga ari amayeri yakoreshejwe kugira ngo yirukanwe kuko yari umututsi.

    Murigo yavuze ko uyu munsi buri munyarwanda akwiriye kwishimira kuba mu Rwanda rurimo amahoro aho nta vangura cyangwa ubwoko bikirebwaho mu kazi cyangwa ngo umwana watsinze ajye mu ishuri.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel we yagarutse kuri politiki mbi yaranze ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko nta mutima bagiraga kuko ngo abenshi bagiye bica bamwe mu bayobozi bafatanyaga kuyobora igihugu.

    Ati 'Iki ni igihe gikomeye, hari abavuga ko abize bakinjandika muri Jenoside, bari bafite ubwenge ariko batari bafite umutima, kwemera kwica abo mwiganye, mwakuranye, mwakoranye, mwari inshuti musangiye igihugu nta mutima nta bumuntu waba ufite.'

    Guverineri Gasana yakomeje avuga ko muri uyu mwanya wo kwibuka hafatwa umwanya wo 'kunamira abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi tukabaha agaciro, n'icyubahiro bakwiriye, twibuka, twirinda kwibagirwa, kuko twibagiwe twaba dukoze ikosa rikomeye rya Politiki, ni cyo gihe umwanzi aducamo.'

    Yavuze ko kandi iki gihe haboneka umwanya wo kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kubera ibikomere bagendana agaragaza ko bagize kwihangana bareka guheranwa n'amateka bariyubaka banatanga imbabazi.

    Padiri Mutemangando Tite wavuze mu izina ry'imiryango y'abari abakozi muri perefegiture mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, yagaragaje ko hari abarokotse bagifite ibibazo birimo inzu bubakiwe mu myaka ishize zashaje n'ibindi bibazo bitandukanye asaba Leta kubitaho no gukemura ibibazo bafite.

    Umuyobozi wungirije wa Ibuka, Kagoyire Christine, yashimiye ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside avuga ko abatutsi bari mu buyobozi batotejwe cyane bamwe bakanazira ko bazi kuvuga Igifaransa, uko bareshya byaje no gutuma bicwa kugeza ngo ubwo hari n'imirenge utabonamo uwarokotse n'umwe kuko abari bahatuye biciwe kumarwa.

    Yasabye buri wese kwirinda amacakubiri agaragaza ko urugamba ruhari kuri ubu buri wese akwiriye kurwana narwo aro urwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

    Kuri ubu hamaze kumenyekana abari abakozi 19 muri Prefegiture ya Kibungo na suprefegiture zahujwe zikabyara iyi ntara, mu gihe komine zahujwe zikabyara Akarere ka Rwamagana abishwe bamaze kumenyekana ari 23.

    Hashyizwe indabo ahubatse ikimenyetso cy'urwibutso rw'abakozi bishwe muri Jenoside

    Depite Uwineza Beline yatanze ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi

    Padiri Mutemangando Tite wavuze mu izina ry'imiryango yabuze ababo yasabye ko ibibazo byose bifitwe n'abarokotse byakemurwa

    Umuyobozi wungirije wa Ibuka, Kagoyire Christine yashimiye ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi

    Guverineri Gasana yavuze ko abayobozi bishe abo bakoranaga mu biro babahora ko bari abatutsi nta bumuntu n'umutima bari bafite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-kwica-abo-mwiganye-musangiye-igihugu-nta-mutima-uba-ufite-guverineri

  • Umunsi Ingabo z'Ababiligi zita impunzi z'Abatutsi muri ETO Kicukiro – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi tariki nibwo Ingabo z'Ababiligi zataye impunzi z'Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicirwa i Nyanza ya Kicukiro.

    Ishuri ry'imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry'abapadiri b'abasalizayani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi, kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11 Mata 1994, bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza rwashyinguwemo Abatutsi benshi

    Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw'amahoro, byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n'ingabo zifite intwaro.

    Si ko byagenze kuko MINUAR yabasize mu menyo y'Interahamwe n'abasirikare bari biteguye guhita babica ku wa 11/04/1994.

    Inyandiko z'iyahoze ari Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, zigaragaza ko Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND (ku ngoro y'Inteko ishinga Amategeko) aho ingabo za FPR zari zikambitse, no kuri Stade Amahoro i Remera, barabashorera, bagenda babica kuva kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro barahabicira babatera grenades, ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatahwanye no kubacuza.

    Ingabo z'Ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-Colonel Dewez, bose bakaba bari 100 bayobowe na Colonel Luc Marshall ari nawe wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw'ingabo za MINUAR.

    Inyandiko zikomeza ziti “Abo nibo bakwiye kubazwa mbere y'abandi iyicwa ry'Abatutsi bari bahungiye muri ETO.”

    Ku itariki nk'iyi kandi habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, muri Komini Murambi.

    Kuva kuwa 07 Mata 1994 kugeza ku wa 10 Mata 1994, Abatutsi batangiye guhunga hirya no hino bahungira kuri Kiliziya i Kiziguro bahageze babeshywa ko bagiye kuharindirwa ariko barabareka bariyegeranya, baragwira, maze ku itariki ya 11 Mata 1994 barabica guhera 10h00 kugera 16h00.

    Bishwe n' Interahamwe zoherejwe n'uwahoze ari Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste afatanyije na Rwabukombe Onesphore wari burugumesitiri wa Muvumba, Mwange Jean de Dieu, Sibomana Martin wari assistant burugumesitiri wa Murambi, Nkundabazungu Augustin wari umucuruzi, Niyonzima Deogratias (Brigadier wa Komini), Munyakazi (policier) na Mbuguje Jean Damascene (umucuruzi).

    Hari kandi Muganga Manasse, Mirasano Emmanuel, Biramahire Kaguru, Karekezi Augustin, Munyabuhoro Pierre Claver, Gakombe Balthazar, Gakwerere Aloys, Mutsinzi Emmanuel, Karengera Paulin (inspegiteri w'amashuri abanza), Musoni Francois, Manihura Habib, Kabalira Sylvain n'abandi.

    Zikomeza ziti “Abo bicanyi bari bahagarikiwe n'abasirikare baturutse i Gabiro bazanywe n'umusirikare mukuru witwaga Major Nkundiye Leonard wahoze ari umukuru w'abasilikare barindaga Perezida Habyarimana.”

    “Biciwe mu gikari cya Paruwasi hafi y'amatanki y'amazi, mu mizabibu yabo, kwa muganga, mu nturusu hafi y'ishusho ya Bikiramariya, n' ahandi inyuma y'urukuta. Icyo gihe hari agashyamba. Abicwaga batabwaga mu cyobo cya metero 60 z'ubujyakuzimu kiri munsi y'amashuri abanza. Abantu babajugunyaga mu mwobo bamwe bakiri bazima.”

    Uvugwa cyane wari ku rwobo yica ni Rwamakuba Emmanuel wari muganga, Sekamana na Fidele Karangwa bitaga Gasongo hamwe n' impunzi zaturutse Kiyombe.

    Abatutsi bahungiye kuri ADEPR Shagasha, Cyangugu, bose barishwe

    ADEPR Shagasha rwari urusengero rw'abarokore kandi rwasengeragamo abakirisitu benshi harimo n'Abatutsi benshi akaba ari nayo mpamvu Abatutsi bahahungiye. Abatutsi bahahungiye ni abana n'abagore kuko abagabo iyo bahagera bari kwicwa.

    Muri uru rusengero hahungiyemo abagore n'abana bagera kuri 60, bakaba baratangiye kuhahungira guhera tariki ya 11 Mata 1994 Abatutsi batangiye kwicwa no gutwikirwa inzu. Muri uru rusengero n'ubwo hahungiyemo abagore n'abana, ariko Interahamwe zazaga kurobanuramo abana b'abahungu bakabica.

    Kugira ngo baticwa bambikwaga amakanzu, Interahamwe zaza zikagira ngo ni abakobwa. Ikindi gikorwa kirenzeho ni uko abagabo bakurwaga muri Segiteri ya Shagasha, Munyove, Rwahi bose bajyanwaga kwicirwa kuri iyi ADEPR ya Shagasha, hakaba hariciwe Abatutsi benshi.

    Abatutsi biciwe i Save muri Komine Gisuma, Cyangugu

    Mu cyahoze ari Komini Gisuma, Segiteri ya Ruharambuga, Selire ya Gihinga muri Perefegitura ya Cyangugu, uyu munsi akaba ari mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Ruharambuga mu Kagari ka Save, muri Jenoside kuwa 11 Mata 1994 hahurijwe Abatutsi basaga 50, bahurizwa mu nzu y'uwitwaga Mukandagara Odette babiciramo bose barabarangiza. Aha naho hakaba harabaye umukwabu wo kubagota mu Kagari kabo bakabahuriza muri iyo nzu bakabona kubica.

    Nanone mu cyahoze ari Segiteri Nyamuhunga, Selire Kimpundu naho hiciwe Abatutsi basaga 1,000 bakaba bari bakusanyijwe n'Interahamwe zaho zatangiye gukubita abantu no kubatoteza bikabije, Abatutsi baho bahitamo guhungira kuri Segiteri ya Nyamuhunga ariko akaba ari nabwo buryo Interahamwe zari zateguye kugira ngo zibashe kubica zibarangize.

    Barahahungiye kuva kuwa 09/04/1994 nimugoroba bamaze kuba benshi kuwa 11/04/1994 kumanywa nibwo babagose barabica.

    Bishwe n'Interahamwe zari zaturutse mu ma Serire yegereye Segiteri ndetse n'abapolisi ba Komini. Interahamwe zari ziyobowe na Konseye wa Segiteri ndetse na Rujigo François n'abapolisi ba Komini bari baje bababeshya ko baje kubarinda naho ari ukubagota ngo batazahungira ahandi bigamije kubicira hamwe ari benshi.

    Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Hanika, Cyangugu

    Kuri Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Macuba, mu mbuga yo kuri Paruwasi haguye Abatutsi basaga 15,000 bari bahahungiye. Biciwe mu nzu z'abapadiri, mu Kigo nderabuzima, no muri Centre Nutritionel. Izi nzu zose zikaba ari iza Paruwasi ya Hanika.

    Interahamwe zabishe ni Alphonse bahimbaga Rasta mwene Pasteur uyu akaba yari umusirikare. Niwe wakoresheje Grenade zishe Abatutsi, Ngoboka Xavier, Gasheme mwene Basabose. Izindi Nterahamwe ni Hatunguramye Joseph, Hanyurwa Valens, Nkerabahizi Oscar, Michel Bahimaya, Mukono wari umucuruzi mu Kirambo akaba ari nawe waguriraga icyo kunywa Interahamwe ngo zice zifite morale.

    Abatutsi bo muri iyi Komine yitwaga Gatare batangiye guhungira kuri Paruwasi ya Hanika kuva kuwa 08 – 09/04/1994 kuko babonaga Abahutu baho batangiye kwiremamo udutsiko, bavuga ko Abatutsi babiciye umubyeyi wabo, ariwe Perezida Habyarimana.

    Ku wa 09/04/1994 nibwo hishwe umusore wishwe atewe inkota n'umuturanyi we ashyingurwa kuwa 10/04 mu Muramba – Gitwa, Abatutsi bagiye kumushyingura abahutu barimo babakina ku mubyimba ngo muzashyingura muruhe.

    Kuwa 11/04/1994 nibwo Burugumestre w'icyahoze ari Komine Gatare witwaga Rugwizangoga Fabien yahageze nka 12h00' avuye mu nama ya Prefet wa Cyangugu, Emmanuel Bagambiki. Nyuma y'aho nka 15h00' hahise haza igitero gikomeye kiza kubica Burugumestre ahavuye.

    Iki gitero kandi cyarimo umugore witwaga Marigarita wari Konseye kuva mbere 1990 urugamba rwo kubohoza Igihugu rutangizwa, uyu mugore akaba yaragize uruhare rutaziguye mu gufungisha Abatutsi benshi babita ibyitso by'Inkotanyi.

    Abatutsi barimburiwe i Midiho, EAR Nyagatovu, Kayonza, Kibungo

    Mu Murenge wa Mukarange aho bita Midiho, mu Kagari ka Nyagatovu ku wa 11/04/1994 hiciwe Abatutsi basaga 200 bari bahungiye muri EAR Nyagatovu bicwa bose bigizwemo uruhare n'umucuruzi wari ukomeye muri Centre ya Kayonza witwa Kanyengoga Thomas.

    Kugeza ubu imibiri y'abahiciwe ntiyigeze iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-ingabo-z-ababiligi-zita-impunzi-z-abatutsi-muri-eto-kicukiro

  • Ukekwaho kwica Dr Muhirwe wari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda yarashwe – #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko uyu musore uri mu kigero cy'imyaka 28 yarashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023. Byabereye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza.

    Abaturage babonye ibi biba babwiye IGIHE ko uyu muturage yagerageje kwambura imbunda umupolisi wari umufite, umupolisi ahita amurasa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyeza, Gakwerere Eraste yemereye IGIHE amakuru y'irashwa rya Dusabe avuga ko yashatse kurwanya umupolisi, agerageza kumwambura imbunda.

    Ati 'Kubera ko yari yaremeye ko yamwishe, yabwiye RIB ko agiye kuyereka umuhini yakoresheje ndetse n'aho yamwiciye. Yaje aje kuhabereka rero arangije bagiye kuhagera ahindukirana umupolisi wari umuherekeje, ashaka kumwaka imbunda, umupolisi nawe yahise amurasa.'

    Umuhini wahise ujyanwa kuri RIB kugira ngo ikomeze ikore iperereza ndetse n'umurambo wa Dusabe ujyanwa ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

    Gitifu Gakwerere yasabye abaturage kutarwanya inzego z'umutekano ndetse bakajya batanga amakuru ku muntu uwo ariwe wese ushaka guhungabanya umutekano.

    Dusabe yari aherutse kwemera ko yishe Dr Muhirwe

    Inkuru y'urupfu rwa Dr Muhirwe Karoro yamenyekanye ku wa 3 Mata 2023, aho amakuru yaje gutangazwa n'inzego zishinzwe iperereza yavugaga ko mu bagize uruhare mu iyicwa rye harimo uyu Dusabe.

    Mu ibazwa, Dusabe yemeye ko yishe Dr Muhirwe Karoro ndetse avuga ko yari yasezeranyijwe guhabwa ibihumbi 300Frw n'uwitwa Minani Lambert nk'ikiguzi cyo kwica.

    Yemeye kandi ko ubwo yicaga Dr Muhirwe yari yamaze guhabwa amafaranga ya mbere ibihumbi 70Frw.

    Amakuru yavuye mu iperereza ry'ibanze kandi yavugaga ko uwo Minani na Dr Muhirwe bapfaga isoko rya Farumasi, bivugwa ko Dr Muhirwe yatwaye aryambuye uwo Minani.

    Dusabe uheruka kwemera ko yishe Dr Muhirwe yarashwe

    Aho Dusabe yarasiwe agiye kwerekana umuhini yicishije Dr Muhirwe

    Dr Muhirwe wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yishwe n’abagizi ba nabi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ukekwaho-kwica-dr-muhirwe-wari-umwarimu-muri-kaminuza-y-u-rwanda-yarashwe

  • U Rwanda rwongeye guha gasopo The New York Times yarwubahutse mu cyunamo – #rwanda #RwOT

    Ni igitekerezo cy'umunyamakuru Anjan Sundaram uzwiho gukorana n'abarwanya Leta y'u Rwanda, cyatambutse kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata gifite umutwe ugira uti 'He's a Brutal Dictator, and One of the West's Best Friend' (Umunyagitugu w'umwicanyi akaba inshuti y'Abanyaburayi'.

    Anjan Sundaram azwi ku gitabo yanditse yise 'Bad News: Last Journalists in a Dictatorship' aho avuga ko mu Rwanda Guverinoma nta mwanya iha itangazamakuru, ko nta bwinyagamburiro rifite.

    Ni igitabo bwa mbere cyamaganwe n'abo avuga ko bamuhaye ubuhamya, kuko bagaragaje ko yababeshyeye akavuga ibyo batamubwiye.

    Sundaram akunze kugaragara mu biganiro by'abatavuga rumwe na Leta y'u Rwanda birimo iby'abakorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa, ndetse bivugwa ko uwo mutwe w'iterabwoba ujya unamuhemba kugira ngo asebye u Rwanda.

    Mu gitekerezo yanyujijwe muri The New York Times ikunze kwandika inkuru zibasira u Rwanda, Anjan yavuze ko mu gihe Perezida Kagame amaze ku butegetsi nta bwinyagamburiro itangazamakuru rifite ndetse abatavuga rumwe na Leta bibasirwa.

    Nubwo bimeze bityo, Anjan avuga ko Perezida Kagame ari inshuti ikomeye y'Abanyaburayi ku buryo anahabwa umwanya wo kuvuga imbwirwaruhame mu nama zikomeye, akavugwa neza n'abakomeye.

    Yavuze ko bitumvikana uburyo u Rwanda rukomeje gutera imbere, rugahabwa kwakira inama mpuzamahanga n'inganda nk'urukora imodoka rwa Volkswagen.

    Uyu mugabo uvuka mu Buhinde, akomeza inkuru avuga ko Perezida Kagame yiyitirira guhagarika Jenoside kandi ashinjwa kuba nyirabayazana wayo, bityo ko u Bwongereza budakwiriye kohereza abimukira mu Rwanda kuko byaba ari nko kuruhemba kandi ruyobowe mu gitugu.

    Umuvugizi w'Ibiro bya Perezida Stephanie Nyombayire abinyujije kuri Twitter, yanenze The New York Times yahaye uruvugiro Anjan, agahitisha amagambo agamije gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Mu gihe abarokotse bari kuvuga inkuru zibabaje z'ubuhamya bwabo, mu gihe igihugu kiri mu cyunamo cyibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, New York Times yabibonyemo umwanya wo gutangaza inkuru ishinja abarokotse Jenoside kuba aribo bayiteye ndetse no kuba ntacyo bakoze ngo bayihagarike.'

    As survivors share their painful testimonies, as the country remembers the Genocide against the Tutsi, the @nytimes found it fit to publish a piece blaming the victims for causing it and 'not doing enough' to stop it.

    To be clear:
    1.The only causes of the Genocide against the…

    — Stephanie Nyombayire (@PressSecRwanda) April 11, 2023

    Nyombayire yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku buyobozi bubi ndetse n'abari babushyigikiye. Yavuze ko bibabaje kuba abo bayigizemo uruhare, aribo bahindukira 'bagahinduka abahakanyi n'abavugizi b'abahakanyi. Ngaho aho Anjan abarizwa. RPA/RPF niyo yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Nta wundi.'

    Yavuze ko iterambere u Rwanda rufite n'icyerecyezo rurimo, rudakeneye ko bibanza kwemezwa n'Abanyaburayi.

    Ati 'Icyerecyezo cy'igihugu cyacu ntabwo gikeneye guhabwa umugisha n'abanyaburayi cyangwa se undi wese wibwira ko 'Afurike ikeneye uyireberera'. Niba koko ushaka kubimenya, ibikorwa nibyo biri guhindura ubuzima bw'Abanyarwanda ntabwo ari inkuru ziri kubikora.'

    Nyombayire yifashishije imwe mu mbwirwaruhame ya Perezida Kagame, aho yavuze ko 'Nta muntu n'umwe uzatugenera uko tubaho.'

    The New York Times ni kimwe mu binyamakuru byo muri Amerika gikunze guha umwanya abahakana, abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se abashaka guharabika isura y'u Rwanda.

    Mu kwezi gushize Guverinoma y'u Rwanda yiyamye iki kinyamakuru nyuma y'inkuru cyatangaje Paul Rusesabagina amaze kurekurwa ku mbabazi za Perezida, aho cyavuze ko yakorewe iyicarubozo, ibintu nyir'ubwite atigeze agaragaza.

    Anjan asanzwe azwi mu nkuru ziharabika u Rwanda, akabifashwamo n’ibinyamakuru by’i Burayi na Amerika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwongeye-guha-gasopo-the-new-york-times-yarwubahutse-mu-cyunamo

  • Musaza wanjye bamukubise inyundo y’imisumari mu mutwe nirebera – Bishop Brigitte (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umushumba Mukuru w’Itorero Imbaraga z’Imana mu Rwanda (The Power of God Church), Bishop Mukanziga Brigitte yavuze uburyo yiboneye musaza we interahamwe zimukubita inyundo y’imisumari mu mutwe.

    Ni mu buhamya yahaye ikinyamakuru ISIMBI agaruka ku buryo yibukira musaza we ku Rwibutso rwa Musave muri Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

    Brigitte yavuze ko nubwo ajya gushyira indabo ku Rwibutso rwa Musave ariko nta mubiri w’abe uhashyinguye ariko ni ukubera ko azi neza ko musaza we ari ho yapfiriye kandi yamupfiriye mu maso yirebera.

    Ati ” impamvu rero njyewe nza hano, nakubwiye ko hari musaza wanjye waguye hano, nimvuga Rumirabahashyi abantu barayumva, ni ukuvuga amateka y’uwanjye ari aha ni ho ngomba gushyira izina rye nkamwibukira hano, n’ahandi nimenya ko hari umubiri w’uwanjye kandi n’ubundi tujyayo za Gikomero kuko nka papa nakurikiranye amakuru batubwira ko yaguye Gikomero ni yo bagiye kwibuka njyayo, ariko hano narabyiboneye n’amaso yanjye, mbona ko musize Rumirabahashyi, ndabibona.”

    “Ni yo mpamvu ngomba kuza nkamushyiraho ururabo nkumva umutima wanjye urishimye nkavuga ngo nubwo umubiri we waba warajyanywe ahandi ariko agace yaguyemo ni aka, bamukubise inyundo y’imisumari ndeba, apfa ndeba, ndaza murengaho mureba, rero iyo nje nkarumushyiraho ndavuga ngo umutima wanjye uraruhutse.”

    Ubuhamya burambuye bwa Bishop Brigitte

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/musaza-wanjye-bamukubise-inyundo-y-imisumari-mu-mutwe-nibera-bishop-brigitte-video

  • Full moon April 11th, 2023: ipusi iteye urugo rw’umuturage itumye abaturanyi barwana #Rwanda #RwOT

     

    Mu murenge wa Kanombe ku mugoroba w’ejo, ipusi y’injiye mu rugo rwa Nyabenda (izina rihinduwe) irangije arayirukana ihungira mu baturanyi. Abo baturanyi babifata nabi, ni uko nyuma yo gusenga cyane bafata iyo Pusi barayirukana ariko ikomeza kugaruka isubira kwa Nyabenda. Muri iki gitondo cya 11 April 2023 nibwo ikibazo cyafashe indi ntera aho umuryango wa nyabenda wafashe amatafari uyarunda munsi y’urugi rutandukanya izo ngo ebyiri, kugirango iyo pussi idakomeza kuhaza bayirukana hamwe ijya ahandi.

    Amahirwe ni uko umugabo wo muri urwo rugo rusenga cyane y’uzuye umwuka w’era yaje afata ako gapussi arakajyana kure murwego rwo gukiza amakimbirane hagati y’iyo miryongo yari igiye kuvamo intonganya nyinshi. Imana imuhe umugisha.

    Source :  Cloud