Blog

  • Abana babuze imiryango yabo muri Jenoside batanze icyifuzo gikomeye #rwanda #RwOT

    Abana babuze imiryango yabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, baravuga ko n'ubwo leta igerageza kubitaho bakeneye umuryango nyarwanda ubitaho by'umwihariko mu rugendo rwo gukira ibikomere bahuye nabyo.

    Kuradusenge Kenia nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yisanze ari mu kigo cy'imfubyi yita Abakarikuta cyari St Famille, nta muntu wo mu muryango we azi.

    Mu 1999 hari umuryango wemeye kumurera n'ubwo yaje kurushaho gukomereka bitewe n'uko ubuzima bwari bumeze.

    Kuradusenge avuga ko ibibazo yari afite birimo kugenda bigabanuka kuko ubu yabonye ibyangombwa by'irangamimerere, aracuruza ndetse ari hafi no kubona icumbi i Gacurabwenge byose yafashijwemo n'ubuyobozi.

    Yabwiye RBA ati “Kera ntaragira abo mbona naricaraga nkumva agahinda karanyishe,nkumva ko nta muntu mfite hafi ariko iyo numva byivanze,byaje ngira uwo mpamagara.”

    Uyu yakomeje avuga ko muri FPR bigabanyijemo amakipe ubu afite abo yita ababyeyi be,basaza be,barumuna be.Ati “Nta kibazo kirenze umuntu agihura nacyo.

    N'ubwo bimeze bityo Kuradusenge aba yifuza kuzabona umuryango akomokamo.

    Ku rundi ruhande hari bamwe mu bana batarabona imiryango yabo ndetse bavuga ko bafite ibibazo by'aho kuba.

    Amina utuye Mageragere mu karere ka Nyarugenge ni umwe mu babuze epfo na ruguru, uwamutoraguye ari uruhinja yaje kwitaba Imana afite imyaka 8, nyuma yaho yaciye mu buzima bushaririye byanatumye ku myaka 14 abyara imburagihe.

    Uyu yavuze ko uwamutoraguye yavuze ko yamubonye ari mu mirambo ahahoze Radio Rwanda ndetse ngo yari kumwe n'umubyeyi we bamwishe.

    Uyu yavuze ko yatewe inda ubwo yakoraga akazi ko mu rugo mu Gatsata hanyuma uwamuteye inda acikira muri Uganda.Aho yabaga bahise bamwirukana.

    Byinshi mu bibazo Amina ahura nabyo abihuriyeho na Uwamahoro Monique uba Runda muri Kamonyi.

    Uyu Amina yagize ati “Abana tudafite inkomoko dufite ibibazo byinshi tudafite uwo tubibwira.Turara aha ngaha,ejo tukarara ahangaha.Icyifuzo nuko twamenyereye kubaho dushakisha nka marine,niyo leta yadufasha ikaduha amacumbi tubamo,tugakomeza dushakisha gutyo.Kubaho biratugoye cyane.”

    Urubyiruko rutazi inkomoko rurimo kugenda rwishyira hamwe kugira ngo rujye rufashanya no kugira ngo ibibazo byarwo bimenyekane.

    Iradukunda Kalisa Kevin ni Perezida w'Umuryango Child of Rwanda uhuza urwo rubyiruko.Yagize ati “Ikibabaje,abana ntabwo bumvwa kandi buri mwaka muzajya mutubona mu itangazamakuru tuvuga.Icyo nifuza nuko nta mwana wakagiye mu itangazamakuru avuga ngo mbayeho ubuzima bumeze gutya.Yakagiye mu itangazamakuru avuga ngo ndimo ndarangisha ababyeyi banjye ari ukuvuga ngo mbayeho nabi.

    MINALOC,MINUBUMWE,CNLG na FARG twakoranye inama.FARG dukorana inama mbere yafashemo abana bane,bane ibibazo byabo byumvikana.Icyo gihe twari tutaraba benshi.

    Abana 50 batazi inkomoko nibo bamaze kwishyira hamwe.Abana barindwi gusa nibo bamaze kubona imiryango yabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abana-babuze-imiryango-yabo-muri-jenoside-batanze-icyifuzo-gikomeye

  • Amateka yaranze umuhanzi Bikindi Simon wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 #rwanda #RwOT

    Bikindi yari umugabo wari ukomeye mu muziki wo hambere, uretse kugarukwaho cyane ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi byaha yanabihamijwe n'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamukatiye imyaka 15 y'igifungo.

    Nubwo ariko benshi bumva izina Bikindi, usanga badasobanurirwa byimbitse amateka y'uyu mugabo n'uburyo yifashishije inganzo ye n'ubwamamare bwe mu gutera ingabo mu bitugu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bikindi ni mwene Manzi na Nyirakamondo, yavukiye i Mubona ahahoze ari muri Komini ya Rwerere ya Perefegitura ya Gisenyi. Yize amashuri yisumbuye mu ishuri nderabarezi rya Byumba arangiza mu wa 1975.

    Akirangiza amashuri yisumbuye, yatangiye akazi mu kwezi kwa cumi 1976 muri Ministeri y'Urubyiruko n'Amakoperative ashinzwe guhuza ibikorwa mbonezamubano n'umuco, guteza imbere ibigo by'urubyiruko no gutegura ibirori nkangurambaga ku rwego rw'Igihugu.

    Bikindi yamenyekanye cyane mu bikorwa byo guhimba indirimbo n'ibihangano byaganishaga ku gushishikariza Abahutu kwanga Abatutsi abinyujije mu rubyiruko.

    Umwanya yakoragamo muri Minisiteri wamuhesheje uburyo bukomeye bwo kugera mu nzego z'urubyiruko hose mu Rwanda mu rwego rwo kubiba amacakubiri n'urwango mu rubyiruko.

    Ikindi kandi yari icyamamare mu guhimba no kuririmba akanayobora Itorero rye bwite yise 'Irindiro'.

    Yagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside mu Rwanda hose akoresheje ibihangano bye. Yahimbye indirimbo nyinshi atanga n'ibiganiro mbwirwaruhame bihamagarira abo yitaga rubanda nyamwinshi kwanga Abatutsi no kubarimbura.

    Yakoranaga n'abayobozi bakuru ba MRND, Interahamwe, CDR, RTLM n'ab'ibitangazamakuru kugira ngo akwirakwize urwo rwango kandi ashikarize abaturage gukora Jenoside.

    Yagize kandi n'uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu Mujyi wa Kigali no mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi aho yayoboye ibitero by'Interahamwe, zirimo ababyinnyi bari bagize itorero Irindiro.

    Iryo torero ryashinzwe mu 1987 rikemerwa n'amategeko mu wa 1989, ryari rigizwe n'ababyinnyi, abaririmbyi n'abakaraza bagera kuri mirongo itanu bari intyoza mu mbyino n'indirimbo nyarwanda.

    Ni itorero ryari rigizwe n'Abahutu n'Abatutsi ariko Abatutsi baje kugenda bavamo buhoro buhoro uko ryagendaga rifata isura ya politiki.

    Imikoranire ya Bikindi n'inzego z'ubuyobozi n'amashyaka yagize uruhare muri Jenoside.

    Bikindi yakoranaga bya hafi na Perezida wa Repubulika Habyarimana, Minisitiri w'Urubyiruko n'Amashyirahamwe Callixte Nzabonimana n'abayobozi bo mu rwego rw'Igihugu ba MRND mu gutoza umutwe w'Interahamwe kwitwara gisirikare no kuzangisha Abatutsi.

    Muri ibyo bikorwa, ni na ko yashakiraga Interahamwe abayoboke mu bice bitandukanye by'Igihugu. Ahaberaga mitingi hose, yabaga ahari n'Itorero rye.

    Muri mitingi yabaye mu 1993, Edouard Karemera wari Perezida wa MRND mu rwego rw'Igihugu yatatse Bikindi agaragaza uruhare afite mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y'ishyaka MRND na CDR.

    Impamvu Karemera yavugaga ibyo ni uko mu by'ukuri Bikindi yari afite ijambo rikomeye ku rubyiruko, bityo akaba yarifashishwaga mu kurushishikariza kwitabira imigambi ya MRND na CDR yo gutegura no gukora Jenoside.

    Radio RTLM yari yarashingiwe kwangisha Abatutsi abandi Banyarwanda, kubatesha agaciro no kuzabarimbura.

    Nyuma y'isesengura ryimbitse, urukiko rwa Arusha rwemeje ko koko iyo radio yari rutwitsi. Abayumvaga bahamagarirwaga guhangana n'Inyenzi-Inkotanyi.

    Mu mvugo ya RTLM, byavugaga kurimbura Abatutsi. Mu gihe cya Jenoside, iyo radio yakomeje umurego, isaba Abahutu kuvumbura Abatutsi aho bari hose no kubica.

    Simon Bikindi ari mu bashinze iyo radio, anayifitemo imigabane kandi yari anafite indirimbo zashishikarizaga kwica Abatutsi zanyuragaho. Ibyo rero bivuga ko Bikindi na RTLM bari bahuje imyumvire.

    Ku tariki ya 13 Nyakanga 2001 Bikindi yafatiwe mu Buholandi aza koherezwa kuburanira mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania ku wa 27 Werurwe 2002.

    Bikindi yatangiye kuburana ku wa 18 Nzeri mu 2006, nyuma yo kuburana no kujurira, yahamwe n'icyaha cyo gushishikariza Abahutu bamwe gukorera Abatutsi Jenoside.

    Ku wa 18 Werurwe 2010 Bikindi nibwo yakatiwe, ahanishwa gufungwa imyaka cumi n'itanu.

    Bikindi yaje kwitaba Imana muri 2018 aguye muri Benin, azize Kanseri y'ubugabo bw'epfo (Prostate).

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/amateka-yaranze-umuhanzi-bikindi-simon-wagize-uruhare-rukomeye-muri-jenoside

  • Amateka ya Miss Jeanne Nubuhoro wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Jeanne Nubuhoro Nyampinga w'u Rwanda wo muri 1993 ,ni umukobwa Jean Munyankindi na Mediatrice Nyiramadadari mwene Murekezi wa Ndayishimiye ba Byabagabo ba Rugenzi rwa Mutaga wa Rutamu rwa Nyiramakende wa Mugunga wa Kibogo cya Ndahiro Cyamatare w'Ibwambi bw'u Rwanda.

    Mu mwaka wa 1992 Miss Nubuhoro Jeanne na nyina bahugiye I Burundi ,kubera umutekano wari muke mu Rwanda bagezeyo ,uyu mukobwa wigaga mu ishuri rya G.S.N.D.B.C Byumba, yahise yiyamamariza mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Burundi ahita aza mu myanya y'imbere atorerwa kuba igisonga cya Nyampinga w'u Burundi. Miss Nubuhoro Jeanne niwe mukobwa w'umunyarwandazi watowe muri ayo marushanwa yabaye mu ibanga rikomeye, abereye muri Hoteli ya Meridien .


    Mu mamwaka 1994 mu gihe igihugu cy'u Rwanda cyari mwicuraburindi , Miss Jeanne Nubuhoro yiciwe Caraes Indera aho we n'umuryango we bari bahugiye . Uyu mukobwa yishwe hashize iminsi 6 gusa Ingabo za MINUAR zarindaga Indera zihavuye zitaye impunzi z'Abatutsi zari zahahugiye mu maboko y'Interahamwe.

    Kuva ku ya 11 Mata , abasirikare ba MINUAR bagenda ,Abatutsi bari bahugiye kuri Caraes Ndera bagerageje kwirwanaho uko bashoboye kugeza ku itariki ya 17 Mata ,ariko Interahambwe zirabaganza.

    Interahamwe zahise zinjira aho abandi Batutsi bari bahishe muri Carees I Ndera ,zihita zimenya Miss Nubuhoro Jeanne ,zihita zimusohora hanze zihita zimwica urupfu rwagashinyaguro zimwicana na nyina Nyiramadadari Mediatrice hamwe n'abavandimwe be babiri aribo Pouline Munyankindi na Fidèle Munyankindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amateka-ya-miss-jeanne-nubuhoro-wishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-1994

  • Abana bafite base bakoze jenoside baba hanze,nibo bakwirakwiza urwango #rwanda #RwOT

    Minubumwe yemeza ko ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje guhemberwa n'abana bakomoka ku ba jenosideri, kandi ko benshi muri abo bana baba mu bihugu byo hanze.

    Ingengabitekerezo ya jenoside igaragarira mu myitwarire n'ibitekerezo biri mu byo uvuga , byose usanga bigamije gukangurira abantu kwanga ubwoko runaka.

    Minisitiri muri minisiteri ya Minubumwe, Jean Damascene avuga ko Kugeza ubu ibyaha by'ingengabitekerezo ya jenoside ari bicye cyane mu rubyiruka rwavutse nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi,ariko nanone amagambo abiba urwango n'ingengabitekerezo ya jenoside bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranya mbaga za rumwe mu rubyiruko ruba hanze.

    Umuryango w'abanyarwanda baba mu mahanga hamwe n'abahoze ari abarwanyi bateraniye mu kigo cya Mutobo babwiye minisiteri wa Minubumwe ko batewe impungenge n'amagambo abiba urwango n'ingengabitekerezo ya jenoside bikomeje kuzamurwa na bamwe mu Banyarwanda baba mu bihugu by'amahanga.

    Yakomeje avuga ko hari bamwe bagifitanye umubano n'abasize bakoze jenoside baba mu mahanga, aho bafunguye za radio kuri interineti aho bakomeza kunyuza ingengabitekerezo ya jenoside.

    Atanga urugero rwa Gaspard Musabyimana ubu uba mu Bubirigi watangije aradio kuri murandasi acishaho ibiganiro bihembera ingengabitekerezo no kwanga Abatutsi.

    Ati'ni gute umuntu nkuwo aba agikorera hariya?kandi akaba agifite abantu bakurikira ibinyoma bye ndetse bakanasangira ibitekerezo nk'ibyo bipfuye. Birababaje!

    Imyaka 29 irashize ariko abana ba bamwe mu bajenosideri bakigerageza guhembera ingengabitekerezo. Bashyizeho itsinda ribahuza ryitwa Jambo ASBL rikomeje guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni umuryango washinzwe na Placide Kayumba , umwana wa Dominique Ntawukuriryayo wahoze ari Sous-Préfect wa Gisagara mu gihe cya jenoside, wanakatiwe imyaka 25 muri 2010 n'urukiko rwa ICTR rumuhamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo kuyobora ubwicanyi bwabereye ku musozi wa Kabuye wiciweho Abatutsi ibihumbi 30,000 .

    Liliane Bahufite,ni umunyamategeko w'iryo tsinda Jambo group, we ni umukobwa wa Col Juvénal Bahufite wahoze avugira umutwe w'aba jenosideri wakoreraga I Bukavu nyuma yo gutsindwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/abana-bafite-base-bakoze-jenoside-baba-hanze-nibo-bakwirakwiza-urwango

  • Indirimbo zifashishijwe mu gukwirakwiza urwango n'amacakubiri biganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 #rwanda #RwOT

    Mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe abahanzi batandukanye bagiye basohora ibihangano byiganjemo urwango byashishikarizaga Abahutu gutsemba Abatutsi.

    Bamwe mu bahanzi bifashishijwe ndetse n'indirimbo bakoresheje.

    1.Chorale Abanyuramatwi y'i Gitarama

    Iyi Chorale yari izwi cyane kubera ubuhanga bwari mu ndirimbo zabo, abenshi muri bo bari barize mu Iseminari bazi guhimba no gucuranga. Uwari umuyobozi wabo ni Michel Habarurema.

    Abanyuramatwi bakwije ingengabitekerezo y'urwango na Jenoside bakoresheje indirimbo nyinshi zanyuzwaga kuri Radio Rwanda no mu bitaramo. Ni bo baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu ya mbere 'Rwanda Rwacu'.

    Zimwe mu ndirimbo z'Abanyuramatwi zatwitse igihugu zirimo 'Jya mbere Rwanda' aho Umututsi yitirirwaga kuba nk'Umukoroni, Umunyamahanga, Umwanzi w'u Rwanda, Gashakabuhake n'izindi.

    Amwe mu magambo y'iyo ndirimbo hari aho bagize bati 'U Rwanda rwari rute? Kazungu na Gatutsi bari bararumize.' Ni bo kandi bahimbye indirimbo 'Turatsinze' ivuga ko u Rwanda rubonye bene rwo Gahutu akwiye kuganza.

    Mu ndirimbo yabo 'Ibigwi by'Abaparmehutu' bashimira Abahutu kuba baratsinze, bakaba baharanira inyungu za Gahutu. Ikintu kibi gikomeye muri iyi ndirimbo ni uko nta jambo Umunyarwanda ririmo. Icyari gishishikaje Abanyarumatwi ni imibereho myiza y'Abahutu n'ikandamizwa ry'Abatutsi.

    Abanyuramatwi bigishije mu ndirimbo zabo ko igihugu n'ibyacyo ari icy'Abahutu. Ni wo murongo indirimbo zabo zagendeyeho. Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yaje isoza ishyirwa mu bikorwa ry'iyo ngengabitekerezo yakwijwe mu Rwanda kuva kera.

    2. Simoni Bikindi

    Ni Umuhanzi akaba n'umunyapolitiki ukomeye wari mu Ishyaka rya MRND. Bikindi yavutse tariki 28 Ukwakira 1954 muri Komini Rwerere ku Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

    Bikindi yari umuntu umwe mu bavugaga rikijyana kuri Leta ya Perezida Habyarimana bitewe n'uko yari umuntu wa hafi wa Perezida. Mu 1994 yakoraga muri Minisiteri y'urubyiruko n'amashyirahamwe (MIJEUMA) akaba yarayoboraga Itorero ryitwaga Irindiro.

    Abinyujije mu buhanzi bwe, yagize uruhare runini mu gushishikariza Abahutu gutsemba Abatutsi. Indirimbo za Bikindi zakoreshejwe cyane n'amashyaka ya politiki MRND na CDR n'andi yari ahuriye mu cyitwaga HUTU POWER mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Indirimbo 'Twasezereye ingoma ya Cyami' yahimbwe mu 1987, Ni indirimbo yerekana ko icyiswe ingoma ya cyami nta cyiza na kimwe yamariye u Rwanda, nyamara u Rwanda rwaguwe n'abami, ni nabo baruremye batanga igihe cyabo bizirika umukanda mu gihe kingana n'imyaka 221 [1091-1312] bashyiraho inkingi za mwamba ruzubakirwaho rukaba igihugu gihamye ubwo bazaba batakiriho.

    Abami Bikindi yamaganaga, nibo bubatse u Rwanda ruhamya igitinyiro hagati y'amahanga aruzengurutse, bararwagura ruba rugari. Byafashe igihe kitari gito kugira ngo uwo mugambi wo kurwagura ugerweho, ukurikije ibirari by'amateka urugamba rwo kubaka igihugu no kucyagura, abami b'u Rwanda bakuranweho mu gihe kingana n'imyaka 583 [1312-1895].

    Indirimbo 'Nanga Abahutu' yahimbwe mu 1992. Bikindi yakanguriraga Abahutu kwishyira hamwe bakarwanya Abatutsi kuko aribo mwanzi ubahuje. Bikindi avuga ko yanga Abahutu b'inda ndende banga abandi Bahutu, ko Abahutu bose bagomba guhuriza ku mugambi umwe wo kwanga Abatutsi.

    Muri rusange iyi ndirimbo irahamagarira ubumwe bw'Abahutu mu kurwanya Umututsi iyo ava akagera. Bikindi anibasira Abahutu barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane abari bari mu mashyaka ataravugaga rumwe n'ubutegetsi bw'ibyo bihe, nibo ashinja ko bahawe igiceri ngo bice abandi Bahutu.

    Indirimbo nk'iyi yaterega Interahamwe akanyabugabo zikumva ko kwishyira hamwe no kwica bagakora jenoside ari umurimo mwiza ku Muhutu wese.

    Ni indirimbo iherekejwe n'inanga, imara iminota 10 n'amasegonda 24. Wumvise iyi ndirimbo uyica hejuru wakumva Bikindi avuga ko yanga Abahutu.

    Hari aho agira ati 'Njyewe nanga ibihutu nanga ibihuture rungano […] Njyewe nanga Abahutu, ba bahutu batibuka, ngo bibuke rya jambo rivuga ngo muhere ruhande twice mpandahande hariya i Butare […] nanga Abahutu badashyira mu gisenge undi muhutu wabakoshereje ngo bamuhanire iyo ngiyo ariko ubumwe bukomeze.'

    Indirimbo ya gatatu ni iyiswe 'Impuruza' izwi ku izina rya 'Bene Sebahinzi' nayo yahimbwe mu 1992 ikaba itanga ubutumwa bw'ubumwe bw'Abahutu mu mugambi wo kwanga Abatutsi.

    Muri iyi ndirimbo, Bikindi aririmba Intara zose za kera zari zigize u Rwanda, akavuga ko hose yahageze agasanga bahujwe n'agahinda ko kuba hari umwanzi wabateye ushaka kubamara, ariko Abahutu bakaba batabyumva, bakaba bagomba gutabarwa no kurindwa ko bamarana.

    Uwo mwanzi niwe Bikindi yita Interanyabagabo. Iyi ndirimbo igaragaza agahinda Bikindi yatewe n'uko ngo Abahutu basa nk'abataye ubwenge, ngo bariho baramarana kandi bagombye gushyira hamwe no kumvikana bakarwanya umwanzi umwe bahuriyeho ariwe Ikontanyi. Iyo bavugaga Inkotanyi byabaga bivuga Umututsi. Iyi ndirimbo Bikindi yayihimbye mu gihe Abatutsi bicwaga i Bugesera.

    Yahimbye indi yise 'Ingabo z'u Rwanda' ikoze nk'ikivugo aho yaharabikaga ingabo za FPR Inkotanyi, zari zaratangiye urugamba rwo kubohora igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/indirimbo-zifashishijwe-mu-gukwirakwiza-urwango-n-amacakubiri-biganisha-kuri

  • Perezida Samia yahaye ijwi Liberata Mulamula ushaka umwanya wubunyamabanga bwa Commonwealth #rwanda #RwOT

    Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yashyigikiye kwiyamamaza kwa ambasaderi Liberata Rutageruka Mulamula wahoze ari minisitiri w'ububanyi n'amahanga ku mwanya wo kuba umunyamabanga mukuru w'umuryango wa Commonwealth.

    Ikinyamakuru Daily News cyo muri Tanzania gisubiramo umuvugizi wa leta Gerson Msigwa yemeza ko gutorwa kwa Mulamula kuri uwo mwanya byafasha Tanzania gutambutsa intego zayo muri uwo muryango w'ibihugu.

    Msigwa asubirwamo agira ati: 'Leta ikuriwe na Perezida Samia Suluhu iramushyigikiye kuko yemera ko afite ubushobozi, kandi yahagararira igihugu neza kandi yaba ambasaderi mwiza wa Tanzania na Africa muri rusange.'

    Mu mwaka ushize Perezida Samia yirukanye ambasaderi Mulamula ku mwanya wa minisitiri w'ububanyi n'amahanga kubera 'kurenga imbibi' [z'ibyo yemerewe mu nshingano].

    Icyo gihe Mulamula yari amaze umwaka umwe ari minisitiri w'ububanyi n'amahanga, mbere yabaye kandi ambasaderi wa Tanzania muri ONU, muri Canada na Amerika.

    Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth atorwa mu nama y'abakuru b'ibihugu bigize uyu muryango (CHOGM), akayobora manda zitarenga ebyiri z'imyaka ine buri imwe.

    Inama y'abakuru b'ibihugu bigize uyu muryango – ubu ukuriwe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame – iteganyijwe kubera muri Samoa mu mwaka utaha.

    Umwongerezakazi Patricia Scotland usanzwe muri uyu mwanya yatorewe manda ya kabiri mu nama yabaye umwaka ushize i Kigali.

    Manda ya Patricia ya kabiri yagomba kurangira mu 2020 ariko inama ya CHOGM yagombaga kuba icyo gihe irasubikwa kubera Covid iba hashize imyaka ibiri.

    Nyuma yo kuba kuri uyu mwanya imyaka itandatu kuri manda ya mbere aho kuba ine, mu Rwanda Patricia Scotland bamutoreye gutegeka imyaka ibiri.

    Patricia ni umunyamabanga wa gatandatu w'uyu muryango n'umugore wa mbere wawutorewe.

    Mulamula aramutse atowe yaba abaye umunyafurika wa kabiri ugiye kuri uyu mwanya nyuma ya Emeka Anyaoku wo muri Nigeria (1990-2000).

    Ambasaderi Mulamula w'imyaka 67, mu 1989 yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu butegetsi na politike muri St. John's University, muri Amerika, naho mu 1980 yari yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri 'science politique' n'ububanyi n'amahanga muri University of Dar es Salaam.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-samia-yahaye-ijwi-liberata-mulamula-ushaka-umwanya-wubunyamabanga-bwa

  • Oobe Moroo wari ingaragu ya mbere ikuze ku Isi yitabye Imana ku myaka 146 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Oobe Girindubho Moroo wafatwaga nk'umuntu wa mbere ukuze kurusha abandi muri Afurika, akaba n'ingaragu ya Mbere ishaje ku Isi yitabye Imana ku myaka 146.

    Oobe Giridubho Moroo wavutse mu 1877 mu mudugudu wa Nderi muri Aru mu ntara ya Ituri,muri Rupubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ( DRC) amarayo ubuzima bwe bwose. Nyuma amaze kwamamarara ku mbuga nkoranyambaga, yimuriwe i Kinshasa , ari naho yapfiriye kuwa Gatandatu azize uburwayi.


    Nubwo abantu benshi bavuga ko Moroo ariwe muntu wari ukuze ku Isi, ugeza ubu, ahagiho ku mugabo ukuze ku Isi gafitwe na Juan Vicente Pérez, umuhinzi w'imyaka 112 wo muri Venezuwela, wavutse ku ya 27 Gicurasi 1909 mu mujyi wa El Cobre, muri leta ya Tachira (mu burengerazuba), nk'uko Guinness World Records ibitangaza.

    Source : https://yegob.rw/oobe-moroo-wari-ingaragu-ya-mbere-ikuze-ku-isi-yitabye-imana-ku-myaka-146/

  • Si ukuryoha gusa! Ibyiza utigeze umenya byo kurya inanasi ku buzima bwawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inanasi ni urubuto rwiza kandi ruryohera buri wese ariko kandi rukaba runafite imimaro myinshi ku buzima bw'umuntu ari nayo mpamvu buri umuntu, aba atagomba kubura inanasi mu mafunguro ye ya buri munsi.

    • Gukomeza amagufaIrinda ishinya kwibasirwa n'indwara zitandukanye maze igakomeza n'amenyo
    • Inanasi irinda umubiri kwibasirwa na kanseri zifata ibice bitandukanye cyane cyane kanseri zifata amagufa.
    • Urya inanasi kandi nyuma yo gufata amafunguro bifasha igogorwa ry'ibiryo.
    • Ku bantu bakunda kurya inanasi kandi bagira uruhu rwiza.
    • Inanasi kandi igabanya ibibazo by'umubyibuho ukabije ndetse ikarinda n'indwara ziterwa n'umuvuduko w'amaraso

    Source : https://yegob.rw/si-ukuryoha-gusa-ibyiza-utigeze-umenya-byo-kurya-inanasi-ku-buzima-bwawe/

  • Menya ingano y’amazi ukwiye kunywa ku munsi bitewe n’ibiro ufite – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umubiri w'umuntu ugizwe na 60% by'amazi kandi ukenera amazi menshi kuko nawo uyasohora cyane mu gihe ugiye kunyara cyangwa se uri kuva ibyuya niyo mpamvu ari ngombwa kunywa amazi ahagije kugira ngo ugaruze ayo watakaje.

    Dore ingano y'amazi ukwiye kunywa ku munsi bitewe n'ibiro ufite:

    1. Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 36 kugeza kuri 45.

    Uyu agomba kunywa byibuze litiro 1.2 y'amazi ku munsi kugira ngo agire ubuzima bwiza kandi abashe kugaruza amazi umubiri wakoresheje.

    2. Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 45 kugeza kuri 54.

    Uyu muntu agomba kunywa byibuze litiro 1.5 y'amazi ku munsi kuko aribwo umubiri uba ubonye amazi ahagije bitewe n'ibiro afite.

    3. Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 54 kugeza kuri 63.

    Uyu agomba kunywa byibuze litiro 1.7 y'amazi mu rwego rwo kugaruza amazi umubiri uba wakoresheje.

    4. Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 63 kugeza kuri 72.

    Mu gihe ufite ibiro biri hagati 63 kugeza kuri 72 ugomba kunywa byibuze litiro 2 z'amazi ku munsi kugira ngo urinde umubiri wawe indwara zitandukanye ziterwa no kugira amazi make mu mubiri.

    5. Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 72 kugeza kuri 81.

    Mu gihe ufite ibiro biri hagati ya 72 kugeza kuri 81 burya ugomba kunywa litiro 2.3 z'amazi ku munsi.

    6. Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 81 kugeza kuri 91.

    Ku bantu bafite ibi biro bagomba kunywa litiro 2.6 z'amazi ku munsi.

    7. Umuntu ufite ibiro biri hagati ya 91 kugeza ku biro 100.

    Aba bantu bagomba kunywa byibuze litiro 3 z'amazi ku munsi kugira ngo birinde indwara zitandukanye zishobora ku bafata harimo nk'umutwe nizindi..

    8. Umuntu ufite ibiro biri hagati yi 100 kugeza ku biro 109.

    Uyu muntu agomba kunywa litiro 3.3 z'amazi ku munsi.

    9. Umuntu ufite ibiro biri hagati yi 109 kugeza ku biro 118.

    Uyu muntu agomba kunywa byibuze litiro 3.5 z'amazi ku munsi.

    10. Umuntu ufite ibiro biri hagati yi 118 kugeza ku biro 127.

    Uyu agomba kunywa litiro 3.8 z'amazi ku munsi.

    11. Umuntu ufite ibiro biri hagati yi 127 kugeza ku biro 136.

    Abantu bafite ibi biro bagomba kunywa byibuze litiro 4.2 z'amazi ku munsi.

    12. Umuntu ufite ibiro biri hagati yi 136 kugeza ku biro 145.

    Uyu muntu agomba kunywa litiro 4.5 z'amazi ku munsi.

    13. Umuntu ufite ibiro birenga 145 uyu we agombo kunywa byibuze litiro 4.7 z'amazi ku munsi kugira ngo bimurinde kurwaragurika indwara zitandukanye zirimo umutwe ndetse n'umunaniro ukabije.

     

    Source : https://yegob.rw/menya-ingano-yamazi-ukwiye-kunywa-ku-munsi-bitewe-nibiro-ufite/

  • Menya uburyo wagira uruhu rutemba itoto ruzira iminkanyari  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe buri muntu aba yifuza kugira uruhu rusa neza yaba ku bahungu cyangwa abakobwa, ariko cyane cyane abakobwa.

    Rimwe na rimwe abantu bakeka ko kwisiga amavuta ahenze aribyo bituma umuntu azana uruhu rwiza, ariko si uko bimeze kuko hari igihe ayo mavuta ariyo akwangiriza uruhu bitewe n'uburyo uyakoresha mo.

    Nukurikiza ibi bintu uzatangira kugenda ucya ku ruhu rwawe

    1.Jya wirinda izuba ryinshi kuko imirasire myinshi y'izuba yangiza uruhu cyane.

    2.Ntugahindagure amavuta wisiga, amavuta waba wisiga ayo ariyo yose iyo uyahinduye kandi uruhu rwarayamenyereye, uruhu rwawe rushobora gutangira gushishuka no kurwara ibiheri.

    3.Jya wihanagura neza cyangwa ureke ubanze wumuke mbere yo kwisiga uvuye koga, kuko iyo wisize ugifite amazi ku mubiri urwara indwara y'uruhu bita ice.

    4.Jya unywa amazi ahagije byibuza hagati ya litiro na litiro ebyiri ku munsi bitewe n'ibiro ufite.

    5.Jya ukora imyitozo ngorora mubiri ariko wirinde kwinaniza cyane.

    6.Jya ukunda guseka kuko biruhura mu mutwe bigatuma umubiri ukora neza ndetse n'uruhu rugahorana itoto.

    7.Jya uryama amasaha ahagije.

    8.Jya ukunda kurya idodo n'ibindi bintu bijyanye n'imboga.

    9.Jya wirinda gukoresha mukorogo (amavuta atukuza uruhu)

    Hari n'ibindi byinshi wakora bigatuma ugira uruhu rwiza, niba hari ikindi wifuza kumenya watubwira muri comment.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/menya-uburyo-wagira-uruhu-rutemba-itoto-ruzira-iminkanyari/