Blog

  • Ibiganiro biherutse guhuza IMF, n'ubuyobozi bw'u Burundi byageze ku ntego #rwanda #RwOT

    Hari hashize imyaka umunani nta nkunga kiriya kigega giha u Burundi kubera ibibazo by'umutekano mucye bwari bufite.

    Itsinda rya IMF ryari rihagarariwe n'uhagarariye iki kigega mu Burundi witwa Mame Astou Diouf.

    Ibiganiro hagati y'impande zombi byanzuye ko u Burundi buzahabwa ariya mafaranga akazatangwa mu gihe cy'amezi 40, mu byiciro bitandukanye hagamijwe ko ashyirwa mu mishinga migari y'iterambere.

    Iyi nkunga yiswe Extended Credit Facility (ECF).

    Arimo ingingo zivuga ko ariya mafaranga, azaba ari ayo kubaka ubukungu bw'u Burundi ariko nanone u Burundi bukazashobora kwishyura uwo mwenda ku rwunguko ruto.

    Uretse ibibazo byatewe n'umutekano mucye watewe n'uko ibyakurikiye amatora ya Perezida wa Repubulika y'u Burundi bitabaye byiza, ibindi bibazo byakurikiyeho byarabushegeshe.

    Birimo ingaruka za COVID-19 n'ibindi bifite imizi mu mutekano mucye wamaze igihe muri kiriya gihugu.

    Ibibazo by'ikirere kitagenze neza nabyo byatumye umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi ugabanuka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/ibiganiro-biherutse-guhuza-imf-n-ubuyobozi-bw-u-burundi-byageze-ku-ntego

  • Badutegetse kwicukurira icyobo dukoresheje amazuru! Ubuhamya bubabaje bwa Mukakibibi Epiphanie #rwanda #RwOT

    Ni na byo byabaye kuri Mukakibibi Epiphanie wo mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo, warokotse Jenoside ubwo yari afite imyaka 23, aho mu muryango w'abantu icyenda harokotse babiri, ababyeyi be bicanwa n'abavandimwe be batanu.

    Ni umubyeyi ugaragaza ugukomera nyuma y'ibyo yanyuzemo, aho mu mivugire ye biboneka ko afite icyizere cy'ubuzima. Ati 'Twavutse turi abana barindwi, batanu babicana n'ababyeyi, turokoka turi babiri, ubu ni ukuri nariyubatse mfite abana batandatu, nkagira abakwe n'abuzukuru, ubu ndumva nkomeye cyane mu buzima bwanjye mparanira kubaho kuko nanze guheranwa n'agahinda'.

    Mu buhamya yatangiye mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rw'Akarere ka Rulindo, igikorwa cyabereye ku mugezi wa Nyabarongo ahajugunywe inzirakarengane zitabarika, yagaragaje inzira ndende yanyuzemo.

    Yatangiye ubuhamya bwe asenga, ati 'Mbanje gushimira Imana inyongereye iminsi yo kubaho, ikangeza mu gihe nk'iki kuri uyu munsi twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imana nishimwe'.

    Uwo mubyeyi yavuze ko mu gitondo cyo ku itariki 07 Mata 1994, aribwo urugendo rwo kurwana ku buzima rwari rutangiye, aho umusaza bari baturanye witwa Nyirinkindi yaje iwabo mu rugo, aho yari abazaniye inkuru y'urupfu rwa Perezida Habyarimana.

    Ati 'Ababyeyi bari bakiryamye njya kubakangura mbwiye Papa nti umusaza Nyirinkindi ambwiye ko Habyarimana yapfuye, yahise abyuka ako kanya mbona aguye mu kantu, aratubwira ati bana banjye mwegerane ntimugire aho mujya ibintu byakomeye, mbona ahinze umushyitsi cyane'.

    Arongera ati 'Nahise mubaza nti, ese Papa ko ugize ubwoba niba Habyarimana yapfuye ni ngombwa ko natwe dupfa? Arambwira ati ntimugire aho mujya'.

    Ngo hahise haza undi mugabo witwa Nsengiyumva, ababwira ko Interahamwe ziri kwica abantu hafi aho, ababwira ko na wa Musaza (Nyirinkindi) wari wazindutse abazaniye amakuru y'urupfu rwa Perezida Habyarimana, ko na we ari mu bamaze kwicwa.

    Ati 'Nsengiyumva na we yaje atubuza kugira aho tujya, hari mu ma saa tatu, inka yacu yari yaburaye ndatambuka njya kuyahirira urubingo inyuma y'urugo, ntangiye kwahira wa Mugabo Nsengiyumva aragaruka, ati nonaha subira mu rugo ibintu byakomeye, igitero kigeze Nyakabingo cyishe umusaza Nyirishema cyica na Nyirinkindi n'umugore we'.

    Mukakibibi n'umuryango we ngo bakomeje kwihishahisha mu rugo bigeze ku mugoroba bafata icyemezo cyo gusanga abandi bari bahungiye kwa muganga, ari nabwo ngo imodoka ya Gisirikare yaje ibarasaho amasasu y'urufaya, ikomereza no mu Kiliziya abo basirikare bafatanyije n'Interahamwe birara mu bahungiye mu Kiliziya barabarasa abandi bakoresha imihoro hagwa benshi.

    Mukakibibi yavuze ko we n'umuryango we bagerageje kwihisha mu masaka, bararamo bukeye bigira inama yo guhungira muri bene wabo bo mu bwoko bw'Abasinga bari batangiye guhangana n'Interahamwe.

    Ngo bageze muri ako gace basanze Interahamwe zakamejeje, ariko ngo abo Batutsi bakomeza kwihagararaho bifashishije amabuye barwana na zo rubuze gica, aho bari bayobowe n'umugabo witwa Kanamugire bafataga nk'intwari.

    Ngo ubwo Interahamwe zari zitangiye kuneshwa, hahise hitabazwa abasirikare baza barasa Abatutsi, baricwa harokoka mbarwa.

    Abasirikare ngo bategetse abatutsi gucukuza imyobo amazuru

    Mukakibibi wari uhetse umwe muri barumuna be, avuga ko bagerageje guhungira ku musozi wa Shyorongi, aho bageze ahitwa ku Ngagi bahasanga abandi basirikare, ari na bo babategetse kwicukurira imyobo bakoresheje amazuru.

    Ati 'Turakomeza tuzamuka iya Shyorongi tugeze hariya bita ku Ngagi, tuhasanga abasirikare bo kwa Habyarimana baraduhagarika, nta kindi batubwiye baratubwiye ngo ntabwo dupfusha ubusa amasasu yacu, umwe muri bo ati mbone buri wese yacukuye umwobo yawugiyemo'.

    Arongera ati 'Mu gihe tukirebana twabuze uko tubigeza, yabaye nk'utirimuka gato, mu kanya ahita agaruka ati na n'ubu ntimuracukura, naramubajije nti ese ko nta bisongo twitwaje turacukuza iki, ati umva uko byabaye, umva ubwenge bwabo, none se nta mazuru mufite? mucukuze amazuru yanyu, dutangira kwibaza ukuntu amazuru yacukura umwobo ubwo tubona ko ari urupfu'.

    Mu gihe bacyibaza uko babigenza ngo babonye ba basirikare birutse berekeza i Jari, bibaza impamvu birukanse bahabwa amakuru ko ari Inkotanyi bari bikanze.

    Mukakibibi avuga ko muri urwo rugendo yari yamaze gutandukana n'ababyeyi be, aho yakomeje urugendo bahura n'igitero cy'Interahamwe zifite imipanga mishya yuzuyeho amaraso, zibasaba kumanika amaboko.

    Ati 'Nagerageje kwihisha mu materasi, bakimbona bari bafite imihoro ikiri mishya iriho amaraso baza bansanga bamanitse imihoro, nkurikije uko bagiye kuntema manika amaboko ndavuga nti mumbabarire ntimunteme ahubwo nimunige'.

    Arongera ati 'Barambwiye ngo umva bwa bwenge bwabo, uradutegeka uko tukwica, bahise bankubita ibibatira by'imihoro nkomereka umubiri wose, barambwira bati niba udutegetse uko tukwica duhe amafaranga tukunige, baransaka bayabuze bankubita ibibatira barandeka, bageze aho barumuna banjye bari bihishanye hamwe n'abandi bahita babica ndeba'.

    Yigiriye inama yo kujya kwihisha kwa Nyirasenge wari utuye muri ako gace, agezeyo asanga ari ho biciye se na murumuna we.

    Ati 'Nkigera kwa Masenge wari ufite umugabo w'umuhutu, akimbona yahise anyereka aho biciye umuryango wanjye ati dore so bamwiciye hariya, murumuna wawe babiciye aho inyuma'.

    Yakomeje kwihisha, Interahamwe zikamunyuraho ntizimubone, agera ahitwa Nyakabingo ahasanga abantu bamuzi bamwereka inzira anyuramo aribwo yisanze yageze kuri bariyeri, aho yasanze zimwe mu nterahamwe zari zimuzi, ziramusaka zibuze amafaranga zisiganira kumwica, ari nabwo zamushoreye ngo zijye kumuroha mu mugezi hamwe n'abandi, zitinya kumwicira aho kugira ngo atabanukira.

    Ngo Interahamwe ebyiri zaramushoreye aribwo zageze ku yindi bariyeri bahasanga Interahamwe bitaga ruharwa yiyise Pirato, itegeka ko bakomeza kumushorera bamujyana kwa Konseye kumwicira hamwe n'abandi bari ku mugezi wa Nyabarongo.

    Ati 'Namaze kubona ko Pirato yambonye nti akanjye kararangiye, Pirato abategeka ko banshorera bakajya kunyicira hamwe n'abandi. Abo bagabo bari banshoreye bagiye bambwira amagambo ateye ubwoba, umwe wari ufite inkota nini yuzuye amaraso akambwira ati, ntureba kino cyuma kimaze kwica abantu barindwi ugiye kuba uwa munani'.

    'Akomeza kuntera ubwoba ambwira ati, sha mwarigenje ndabanza ngukuremo ijisho, ngaho se nimwongere mucurange Radio Muhabura, undi akambwira ati, sha mwarigenje ngiye kubanza nguce ino nkurikizeho urutoke, nagiye kwibona nisanga bangejeje ku ruzi'.

    Ngo bakimugeza ku ruzi, ngo barangariye bamwe mu batutsi barohaga mu mugezi ari bazima abazi koga bakabacika, ngo mu gihe barangaye bagitabaza abo hakurya ngo babice, nibwo yabaciye mu rihumye ajya mu gifunzo, bagarutse ngo bamurohe baramubura bakeka ko uruzi rwamujyanye, ari nabwo bakomeje kwicira abantu imbere ye, ababona ariko bo batamubona.

    Ati 'Muri uko kuroha abatutsi bamwe bakoga bakabacika, bagize umujinya batangira kwica bababaze. Umugabo twari duturanye witwa Kanyamugenge bamubagira imbere yanjye bamuhambiriye amaguru n'amaboko bamujugunya mu mazi bati ngaho genda, nibwo haje umusirikare arasa amasasu menshi mu rufunzo no mu bisheke ashaka kureba ko hari abihishemo, k'ubw'amahirwe ntibambona kugeza ubwo bagiye.

    Mukakibibi ngo yavuye aho yari yihishe ariko kubera ko umubiri wose wari ibisebe kugenda biramunanira, ariko agerageza gukambakamba ijoro ryose bucya ageze ku muhanda werekeza kuri Komine Runda, aho yageze kuri mwenewabo amusabye kumuhisha baranga ngo atabateza ibibazo, bamwambura n'imyambaro bari bamutije akomeza kugenda yambaye ibyuzuyeho amaraso.

    Ngo bwarakeye akomeza urugendo ageze kuri bariyeri abasirikare baramufata bamubaza aho agiye, ati mpunze Interahamwe, bararakara baramukubita babonye ko adashobora gukira baramureka ngo atagwa aho umurambo ukabanukira.

    Uburyo yahuye n'Inkotanyi ziramurokora

    Uwo mubyeyi avuga ko yakomeje kunyura mu nzira ikomeye, kugeza ubwo imyambaro ye yari yuzuye amaraso imucikiyeho, uwo bahuye wese akamuhunga akeka ko yasaze, ibyo bikamuha amahirwe yo kurokoka.

    Ubwo bakomeje guhunga bihishahisha, nibwo bahuye n'Inkotanyi zibajyana i Runda ari na ho bahawe ubufasha bwihuse, baravurwa, baragaburirwa, baranambikwa.

    Mukakibibi ashimira Inkotanyi zabarokoye nyuma y'urugendo rurerure rw'akababaro yanyuzemo.

    Ati 'Ubwo twakurikiraga abahungiye muri Kongo, twahuye n'abasirikare b'Inkotanyi, ni bo batugaruye batugeza kuri Komini Runda, baratwondora, baratwambika, ntabwo nzibagirwa Inkotanyi uko baturokoye, baratugaburiye tugubwa neza, turanezerwa, Nkotanyi mfura z'u Rwanda ndabashimiye, tuzahora tubafatiye iry'iburyo'.

    Arongera ati 'Perezida Kagame Paul, turagushima warakoze Imana yo mu ijuru izakomeze ikurinde, Mana yacu Mana igira neza, twebwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, turagushima ni ukuri, kandi tuzi ko uri iruhande rwacu'.

    Uwo mubyeyi ngo yishimiye uburyo abayeho, aho yagiriwe icyizere ashyirwa mu buyobozi mu nzego z'ibanze akaba n'Umujyanama w'ubuzima.

    Arongera ati 'Ntabwo nkiri umwe, mfite umuryango, abana abakwe n'abuzukuru, ni ukuri nanjye ndateta, Mana ndagushimiye wampaye agakiza unzana mu nzu yawe mbona amahoro ya yandi ab'isi badatanga ndagushimiye, Twibuke twiyubaka.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/badutegetse-kwicukurira-icyobo-dukoresheje-amazuru-ubuhamya-bubabaje-bwa

  • Uko Interahamwe ziciye Abatutsi mu nsengero zitandukanye #rwanda #RwOT

    Abatutsi bahungiye kuri ADEPR Shagasha, bose barishwe

    ADEPR Shagasha rwari urusengero rw'abarokore kandi rwasengeragamo abakirisitu benshi harimo n'Abatutsi benshi akaba ari nayo mpamvu Abatutsi bahahungiye. Abatutsi bahahungiye ni abana n'abagore kuko abagabo iyo bahagera bari kwicwa.

    Muri uru rusengero hahungiyemo abagore n'abana bagera kuri 60, bakaba baratangiye kuhahungira guhera tariki ya 11/04/1994 Abatutsi batangiye kwicwa no gutwikirwa amazu. Muri uru rusengero n'ubwo hahungiyemo abagore n'abana, ariko Interahamwe zazaga kurobanuramo abana b'abahungu bakabica.

    Kugira ngo baticwa bambikwaga amakanzu, Interahamwe zaza zikagira ngo ni abakobwa. Ikindi gikorwa kirenzeho ni uko abagabo bakurwaga muri Segiteri ya Shagasha, Munyove, Rwahi bose bazanwaga kwicirwa kuri iyi ADEPR ya Shagasha, hakaba hariciwe Abatutsi benshi bakurwaga muri iyi Mirenge yavuzwe haruguru.

    Abatutsi biciwe i Save muri Komine Gisuma, Cyangugu

    Mu cyahoze ari Komini Gisuma, Segiteri ya Ruharambuga, Cellule ya Gihinga muri Perefegitura ya Cyangugu, uyu munsi akaba ari mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Ruharambuga mu Kagari ka Save, muri Jenoside kuwa 11/04/1994 hahurijwe Abatutsi basaga 50, bahurizwa mu nzu y'uwitwaga Mukandagara Odette babiciramo bose barabarangiza. Aha naho hakaba harabaye umukwabu wo kubagota mu Kagari kabo bakabahuriza muri iyo nzu bakabona kubica.

    Nanone mu cyahoze ari Segiteri Nyamuhunga, Cellule Kimpundu naho hiciwe Abatutsi basaga 1,000 bakaba bari bakusanyijwe n'Interahamwe zaho zatangiye gukubita abantu no kubatoteza bikabije, Abatutsi baho bahitamo guhungira kuri Segiteri ya Nyamuhunga ariko akaba ari nabwo buryo Interahamwe zari zateguye kugira ngo zibashe kubica zibarangize.

    Barahahungiye kuva kuwa 09/04/1994 nimugoroba bamaze kuba benshi kuwa 11/04/1994 kumanywa nibwo babagose barabica.

    Bishwe n'Interahamwe zari zaturutse mu maserire yegereye Segiteri ndetse n'abapolisi ba Komini (Police communal). Interahamwe zari ziyobowe na Konseye wa Segiteri ndetse na Rujigo François n'abapolisi ba Komini bari baje bababeshya ko baje kubarinda naho ari ukubagota ngo batazahungira ahandi.

    Abatutsi barenga 15,000 biciwe kuri Paruwasi ya Hanika, Cyangugu

    Kuri Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Macuba, mu mbuga yo kuri Paruwasi haguye Abatutsi basaga 15,000 bari bahahungiye . Biciwe mu nzu z'abapadiri, muri Centre de Sante, no muri Centre Nutritionelle. Aya mazu yose akaba ari aya Paruwasi ya Hanika.

    Interahamwe zabishe ni Alphonse bahimbaga Rasta mwene Pasteur uyu akaba yari umusirikare. Niwe wakoresheje Grenade zishe Abatutsi, Ngoboka Saveur, Gasheme mwene Basabose (Gasheme akaba yari umutandiboyi wa Gatera Fabien).

    Izindi Nterahamwe ni Hatunguramye Joseph, Hanyurwa Valens, Nkerabahizi Oscar, Michel Bahimaya, Mukono wari umucuruzi mu Kirambo akaba ari nawe waguriraga icyo kunywa Interahamwe ngo zice zifite morale. Aba bose bakaba bamwe bari abayobozi b'Interahamwe, abandi ari Interahamwe ruharwa zamaze Abatutsi bo kuri Paruwasi ya Hanika.

    Abatutsi bo muri iyi Komine yitwaga Gatare batangiye guhungira kuri Paruwasi ya Hanika kuva kuwa 08 – 09/04/1994 kuko babonaga Abahutu baho batangiye kwiremamo udutsiko, bavuga ko Abatutsi babiciye umubyeyi wabo. Kuwa 09/04/1994 nibwo hishwe umusore wishwe atewe inkota n'umuturanyi we ashyingurwa kuwa 10/04 mu Muramba – Gitwa, Abatutsi bagiye kumushyingura abahutu barimo babakina ku mubyimba ngo muzashyingura muruhe.

    Kuwa 11/04/1994 nibwo Burugumestre w'icyahoze ari Komine Gatare witwaga Rugwizangoga Fabien yahageze nka 12h00' avuye mu nama ya Prefet wa Cyangugu, Emmanuel Bagambiki. Nyuma y'aho nka 15h00' hahise haza igitero gikomeye kiza kubica Burugumestre ahavuye.

    Iki gitero kandi cyarimo umugore witwaga Marigarita wari Konseye kuva mbere 1990 urugamba rwo kubohoza Igihugu rutangizwa, uyu mugore akaba yaragize uruhare rutaziguye mu gufungisha Abatutsi benshi babita ibyitso by'Inkotanyi.

    Abatutsi barimburiwe i Midiho, EAR Nyagatovu, Kayonza, Kibungo

    Mu Murenge wa Mukarange aho bita Midiho, mu Kagari ka Nyagatovu ku wa 11/04/1994 hiciwe Abatutsi basaga 200 bari bahungiye muri EAR Nyagatovu bicwa bose bigizwemo uruhare n'umucuruzi wari ukomeye muri Centre ya Kayonza witwa Kanyengoga Thomas. Kugeza ubu imibiri y'abahiciwe ntiyigeze iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/tariki-11-mata-1994-umunsi-mubi-ku-abatutsi-bari-bahungiye-muri-eto-kicukiro-na

  • Uruhare rukomeye amadini yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare rukomeye n'abapasiteri,abapadiri,ababikira ndetse n'abayoboke b'amadini hafi ya yose mu Rwanda.

    Mu gihe cya Jenoside yakowe Abatutsi mu 1994, bivugwa ko Abanyarwanda barenga 90% bari abakirisitu.

    Kiliziya Gatolika n'Itorero ry'Abaprotesitanti, n'amwe mu madini amaze imyaka isaga 120 ageze mu Rwanda ndetse yari afite abayoboke benshi cyane mu gihe cya Jenoside.

    Birumvikana ko bake basigaye atari bo bonyine bishe Abatutsi barenga miliyoni mu gihe gito, bakabikorana ubugome ndengakamere bwatangaje isi yose.

    Amadini yagize uruhare rukomeye muri Jenoside na mbere y'aho muri 1959.

    Bijya gutangira,Musenyeri André Perraudin yagize uruhare rukomeye mu mahame ya Parmehutu muri 1959, n'ibindi bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe irigishwa ndetse icengezwa mu bantu bikozwe na leta n'amadini guhera muri 1959 kugeza ibaye mu 1994.

    Mu gihe cya jenoside,kiliziya n'insengero zahungiyemo Abatutsi ku bwinshi kuko bibwiraga ko ntawabicira mu nzu y'Imana.

    Nk'uko abarokotse Jenoside babihamya ndetse n'inkiko zo mu gihugu no hanze y'u Rwanda zikabyemeza,igihe hicwaga Abatutsi,abihayimana benshi bafatanyije n'interahamwe n'impuzamugambi kwica buri wese nta n'umwe urokotse.

    Urugero ni Nyange muri Diyoseze ya Nyundo n'ahandi henshi.

    Uretse Kiliziya Gatolika, no mu yandi madini bamwe mu bahagararaga imbere y'abakirisitu babwiriza, bafashe iya mbere mu kwica. Uyu munsi hamwe mu hahoze insengero na Kiliziya habaye inzibutso.

    Musenyeri Nsengiyumva wari Arkiyepiskopi wa Kigali, kuva mu 1976-1994, yashyigikiye 100% politiki mbi y'urwango n'ubwicanyi ya Leta ya Habyarimana, ntiyitandukanya nayo cyangwa ngo agire inama ubutegetsi yari inshuti yabwo magara ngo bureke gutegura no gushyira mu bikorwa ubwicanyi na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu yabaye umuyobozi mu ishyaka MRND rya Perezida Habyarimana, aba inshuti magara y'ubutegetsi bwe ku buryo byari kumworohera kugira icyo ahindura ku mugambi wa jenoside wategurwaga.

    Muri Jenoside,Musenyeri Nsengiyumva ndetse na mugenzi we Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva wa Kabgayi bareruye bemera Leta ya Sindikubwabo na Kambanda, bemeza ko abasirikare barindaga Habyarimana batangije ubwicanyi ngo bihorera kubera ishavu, akababaro n'agahinda ngo batewe n'iyicwa ry'umubyeyi wabo.

    Byanditswe mu mabaruwa yo ku wa 09 Mata 1994 no ku wa 11 Mata 1994.

    Mu yindi baruwa yo ku wa 27 Mata 1994 abo basenyeri bavuze ko Guverinoma y'Abatabazi na FPR Inkotanyi bafite uruhare rungana mu bwicanyi bwari mu gihugu, bagahamagarira impande zombi guhagarika imirwano kandi nyamara ikibazo nticyari intambara ahubwo cyari Jenoside.

    Abo basenyeri nta jambo na rimwe bavuze kuri Jenoside yari yayogoje igihugu cyose uhereye muri za paruwasi za Kiliziya Gatorika.

    Muri Arikidiyosezi ya Kigali, paruwasi zayo nyinshi zari zuzuye imirambo y'abatutsi bishwe n'abasirikare n'interahamwe nka: Nyamata, Ntarama, Ruhuha, Musha, Ndera,n'izindi.

    Mu yandi madini hari abasenyeri bari bashyigikiye ko Abatutsi bicwa barimo nka Musenyeri Augustin Nshamihigo wa Diyosezi Anglikani ya Shyira; Musenyeri Michel Twagirayesu wo mu Itorero Presibiteriyani n'abandi.

    No mu gihe yari yarahungiye I Kabgayi Musenyeri Visenti Nsengiyumva yakomeje gukurikira ibyaberaga mu murwa mukuru wa Kigali, ndetse aza no kwandikira Padiri Munyeshyaka amushyigikira mu bikorwa bye yakoreraga muri Sainte Famille, Saint Paul na CELA byo kwica abatutsi no gusambanya abakobwa ku gahato.

    Padiri Munyeshyaka yitwazaga imbunda agendana n'interahamwe n'abasirikare ba Colonel Laurent Munyakazi na Colonel Tharcisse Renzaho, babaga bagiye kwica hirya no kino muri Kigali.

    Urukiko Gacaca rwa Rugenge rwahamije Padiri Munyeshyaka Wenceslas igifungo cya burundu nyuma ya guhamwa n'ibyaha yakoze muri Jenoside.

    Muri Kanama 2015 nibwo ubushinjacyaha bw'u Bufaransa bwahagaritse gukurikirana Padiri Munyeshyaka buvuga ko nta bimenyetso bifatika bimushinja.

    Padiri Edouard Nturiye wari uzwi nka Simba wapfuye kuwa 26 Ukuboza 2022,yahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa burundu.

    Padiri Nturiye wayoboraga Seminari nto ya Nyundo, Inyandiko y'Urukiko rwa Mbere rw'Iremezo rwa Kibuye mu 1996, igaragaza ko muri Mata 1994, yabaye icyitso cy'ubwicanyi bugamije gutsemba ubwoko bw'Abatutsi, bwahitanye abantu barenga 60 muri seminari nto ya Nyundo.

    Mu byo Padiri Nturiye yashinjwe harimo n'uruhare rwe by'umwihariko mu rupfu rwa mugenzi we Padiri Adrien Nzanana. Hari kandi guhunga ikigo yayoboraga agasiga abari bagihungiyemo mu kaga, akisangira Interahamwe, agakorana na zo.

    Yasize abahungiye mu iseminari avuga ngo agiye gushaka icyo kwifubika, aragenda akorana ku mugaragaro n'Interahamwe, akaziyobora neza aho abantu benshi bari barundanyijwe, yarangiza agasubirayo, bwacya agakomeza akazi ko kuyobora Interahamwe.

    Padiri Nturiye yashinjwe kujya mu nama kuri Mahoko; gucumbika kwa Mwalimu Mwambutsa kuva ku wa 8 Mata 1994 kugeza agiye i Nyange gusomera misa Interahamwe buri gitondo.

    Bamushinje kandi kujya ku Gisenyi mu irimbi ajyanye n'Interahamwe zigiye kwica Musenyeri Kalibushi no kwimikwa n'interahamwe zikamwambika imyenda y'abasenyeri, zikamugira Musenyeri w'umuhutu wa Nyundo.

    Padiri Seromba wari umukuru wa Kiliziya ya Nyange, azahora yibukwa nk'umupadiri wategetse ko kiliziya yari ayoboye isenyerwaho Abatutsi bagera ku 2000 bari bayihungiyemo, hakoreshejwe tingatinga.

    Icyo gihe, ngo Padiri Seromba yari yaraye akoranye inama na Burugumesitiri Ndahimana Gregoire na IPG Kayishema Fulgence, umucuruzi Kanyarukiga n'abandi bayobozi babwira abari bahungiye i Nyange ko Abatutsi ari bo bateye igihugu nta bundi bufasha babaha.

    Umwe mu barokotse icyo gihe,yavuze ko yiyumviye Padiri ubwe abwira umushoferi w'imashini ngo nayisenye 'Abahutu bazubaka indi.'

    Mu buhamya bwatanzwe n'abari muri iyi kiliziya ngo babonye bikomeye batangiye gutakambira Padiri Seromba ngo abasengere ku buryo nibanapfa bapfa bameze neza.

    Igisubizo yabahaye nuko ngo atari we kamara na bo bashobora kwisengera bitabaye ngombwa ko Padiri abafasha.

    Ku wa 16 Mata 1994, Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange, baricwa. Interahamwe n'abapolisi bagose Abatutsi bari bahungiye muri iyi kiliziya, abangavu b'abatutsikazi bafatwa ku ngufu n'abajandarume n'abandi bapadiri.

    Uwo munsi i Nyange hageze amakamyo yuzuye amabuye yo gukwirakwiza mu Nterahamwe n'abaturage b'Abahutu kugira ngo bayakoreshe bica Abatutsi mu kiliziya.

    Padiri Seromba yakatiwe igifungo cya burundu, ubu akaba arimo kukirangiriza muri Benin.

    Uko tingatinga yasenyaga kiliziya ni ko abajendarume n'abapolisi bateraga za gerenade mu kiliziya, naho abashatse guhunga Interahamwe zikabatera amabuye cyangwa abajandarume bakabarasa. Icyo gitero cyishe abatutsi bagera ku 1500.

    Kuri uwo munsi kandi, Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Ntarama mu Bugesera bishwe n'Interahamwe n'abasirikare bo mu kigo cya Gako n'abandi baturutse i Kigali.

    Ababikira barimo Mukarubibi Theopista wabarizwaga mu muryango w'Abenebikira ashinzwe igikoni ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB),yahamijwe ibyaha bitandukanye kubera gufatanya n'abaganga, abaforomo n'abandi bakozi ba CHUB mu bwicanyi bwakorewe muri ibyo bitaro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urukiko Gacaca rwa Butare-ville rwamukatiye imyaka 30 y'igifungo ku wa 11 Kanama 2006. Afungiye muri gereza ya Nyamagabe.

    Abandi babikira bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni Soeur Gertrude witwa Consolata Mukangango wavutse mu 1958 naho Soeur Marie Kizito we yitwa Mukabutera Julienne wavutse mu 1964.

    Bombi bahamijwe ko bagize uruhare rukomeye mu rupfu rw'Abatutsi barenga 7600 bari bahungiye kuri Monastere ya Sovu iherereye mu Karere ka Huye akaba ari naho aba babikira bari batuye.

    Aba babikira bombi bashinjwa gusohora mu nzu abari bahungiye muri iyi Monastere kugeza no ku miryango y'Ababikira bayibagamo ndetse Mukangango ashinjwa ko yandikiye uwari Burugumesitiri wa Komini Huye, Rutegesha Jonathan amusaba kuza kwirukana impunzi zari zahahungiye mu ibaruwa yanditse tariki 5 Gicurasi 1994.

    Mu gihe interahamwe zajyaga kwica Abatutsi kuri iyo Monastere, ngo Soeur Gertrude niwe wagendaga yerekana ibyumba byari byihishemo Abatutsi, interahamwe zikagenda zibakuramo zikabica naho Soeur Marie Kizito ngo niwe wazanye Akajerekani ka Peteroli agaha interahamwe kifashishwa mu gutwika Abatutsi.

    Mu bandi ba Kiliziya gatolika bahamwe n'ibyaha bya Jenoside harimo Padiri Denys Sekamana wo muri Diyosezi ya Butare,wakatiwe igifungo cy'imyaka 15,Padiri Rukundo Emmanuel wakatiwe imyaka 25 gusa m'Ukuboza 2016, yarekuwe n'umucamanza Théodore Meron.

    Hari kandi Padiri Ndagijimana wahoze ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Byimana mu 1994.Muri 2008 yakatiwe gufungwa burundu n'Urukiko Gacaca nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside, ubu ari muri gereza ya Mpanga.

    Itorero rya Angilikani ryari rifite Abasenyeri 7 mu 1994. Batatu muri bo Nshamihigo,Ruhumuliza na Musabyimana bashinjwa gukora jenoside.

    Musenyeri Musabyimana Samuel yari Umushumba wa Diyosezi y'Abangilikani ya Shyogwe mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama. Yafashwe ku wa 26 Mata 2001, muri Kenya yoherezwa muri TPIR.

    Yashinjwaga ibyaha bine birimo Jenoside, ubugambanyi bwo gukora Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Gacaca ya Shyogwe yari yaramukatiye burundu y'umwihariko.

    Musenyeri Ruhumuriza Aron yashinjwe kwicisha Abatutsi bari hagati ya 150-200 baturutse mu bice bitandukanye bari bahungiye mu rusengero rw'Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

    Abarokotse ntibahwema kuvuga uburyo Musenyeri Ruhumuriza Aron, wariyoboraga yahamagaje Interahamwe zo kubica.

    Pasiteri Jean Uwinkindi muri 2015 yahamwe n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akatirwa gufungwa burundu.

    Uwinkindi wahoze ari Umushumba mu Itorero rya ADEPR mu yahoze ari Komini Kanzenze muri Perefegitura ya Kigali Ngari.

    Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo kuyobora ibitero simusiga byahitanye Abatutsi benshi ndetse no kujya kuri bariyeri zabaga zigamije kurobanura abatutsi bari bwicwe, ibyaha yahamijwe ko yabikoranye ubugome bukomeye.

    Yitabiriye kandi inama nyinshi zanogerezwagamo imigambi yo kurimbura Abatutsi, bigize icyaha cyo kurimbura nk'icyaha cya Jenoside.

    Mu bandi hari nka Padiri Ntimugura Laurent wafunguwe arangije muri gereza igihano cy'imyaka 20, Padiri Ngirinshuti Tadeyo wafungiwe muri Gereza ya Cyangugu imyaka itanu aregwa ibyaha birebana na Jenoside na Padiri Mategeko Aimé ufungiwe i Mpanga.

    Muri 1994,abayoboke b'itorero rya ADEPR bifatanyije n'interahamwe mu kwica Abatutsi ndetse aba ntibatinye kwica abo basenganaga, bahuriraga muri nibature buri gitondo ndetse bakanaririmbana.

    Bamwe mu bayoboke b'iri torero n'andi madini batanze umusanzu mu gushinga Radio RTLM yagize uruhare runini mu gushyigikira ko abatutsi bicwa.

    Abarokotse jenoside bavuga ko abapadiri benshi bahazaga Interahamwe zivuye kwica abatutsi ndetse abasenyeri n'abapasiteri muri amwe mu madini bazihaga umusanzu mu kumara Abatutsi.

    Mu 2017 Papa Francis yemeye ko Kiliziya nk'urwego hari aho yateshutse ikagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu bihayimana harimo abantu bakoze Jenoside.

    Mu mwaka wari wabanje, ADEPR yasabye imbabazi mu izina ry'itorero ku ruhare abayobozi baryo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/uruhare-rukomeye-amadini-yagize-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Nyagatare: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasabwa gusanirwa inzu zenda kubagwaho #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mubacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyagatare, bashimira Leta ko hari icyo yabafashishije mu mibereho yabo, ariko bagasaba gufashwa gusana inzu zabo kuko zenda kubagwaho.

    Mu mudugudu wa Kabare ya mbere mu gace kazwi ku izina rya FARG mu murenge wa Nyagatare, hatujwe bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Abahatuye  bashimira Leta ko hari icyo yabafashishije mu mibereho yabo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo abo yarihiriye abana babo yubakira n'abatari bafite amacumbi.

    Icyakora kubera igihe aya mazu amaze yubatse bigaragara ko ashaje, basaba   Leta ko yabafasha kuyasana kuko yangiritse.

     Umwe ati 'Ikibazo dusigaranye ni amambi yenda kubagwaho. Ikindi se twaba twifuza kirenze gusanirwa ni ikihe? '

    Mugemzi we ati 'Ikintu igomba kuba yanamfasha (leta) ni ukuba yansanira ino nzu.'

    Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga biri muri gahunda ya buri mwaka yo gusa inzu zangiritse.

    Ati 'Umwaka ku wundi tuba dufite ibikorwa twateganyije byo gufasha abarokotse Jenoside, birimo kubakira abadafite inzu n'ubu uyu munsi tuvugana hari izo turimo twubaka Esheshatu (6) zigiye kuzura, hari nizo twavuguruye. Umwaka rero ku wundi uko tubonye abafite ikibazo tukabafasha tukavugurura, uyu mwaka hari izo twavuguruye n'umwaka utaha hari izo tuzavugurura bijyanye n'ahagaragara ko hari ikibazo. Ni ibintu rreo nabizeza ko dushyizeho umutima ari twe ari na Minisiteri ituyobora.'

    Izi nzu abatuye mu mudugudu wiswe FARG bazitashye mu mwaka wa 2016 ntizirasanwa, kuba hari izatangiye kwangirika bigaragara ko zikeneye gusanwa imbere hahoze amasima agasaza, guterwa umucanga inyuma kuko wahozeho n'ibikoni bigasubizwaho inzugu.

    Valens Nzabonimana

    The post Nyagatare: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasabwa gusanirwa inzu zenda kubagwaho appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/11/nyagatare-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-barasabwa-gusanirwa-inzu-zenda-kubagwaho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-barasabwa-gusanirwa-inzu-zenda-kubagwaho

  • Muhanga: Polisi yarashe uwemeye ko yishe umwarimu wa Kaminuza y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Inzego z'umutekano kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Mata 2023, mu masaha ya kare mu gitondo, zarashe umusore witwa Dusabe Albert wemeye ko yishe, Muhirwe Karoro Charles wari Umwalimu wa Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Nyagatare.

    Muhirwe Karoro Charles yari atuye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, yishwe mu rukerera rwo ku wa Mbere, taliki ya 03 Mata, 2023.

    Ku wa 05/04/2023 nibwo umusore witwa Dusabe Albert w'imyaka 28 y'amavuko yemereye inzego z'Ubugenzacyaha ko ari we wishe Dr Muhirwe, ahawe amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atatu (Frw 300,000).

    Yavuze ko uwitwa Minani Lambert ukora muri Croix Rouge y'u Rwanda, ngo ari we watanze ayo mafaranga kubera ko Dr Muhirwe ngo yigeze kumutwara isoko.

    Mu masaha ya saa kumi za mu gitondo (04h00 a.m), kuri uyu wa Kabiri, uriya Dusabe yagiye kwereka Polisi aho yiciye Dr Muhirwe, n'ibikoresho yakoresheje.

    Ngo yari yabwiye inzego z'umutekano ko yamwicishije umuhini.

    Aho yakoreye icyo cyaha ni mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza, muri metero 500 z'aho yakodeshaga.

    Uyu musore bivugwa ko ngo yari umunyamahane, ubwo yari agiye kwerekana ibyo bikoresho, ngo yashatse guhindukira ngo yambure imbunda umupolisi, undi aramwitaza ahita amurasa.

    Gakwerere Erasto, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyeza, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ahumuriza abaturage ariko akabasaba kwirinda kurwanya inzego z'umutekano.

    Dusabe Albert ngo yari yabanje kujyanwa i Kigali, nyuma bamugarura i Muhanga kugira ngo hakurikireho ibijyanye no kumuburanisha.

    Umwe mu babanaga na Dusabe, yabwiye UMUSEKE ko atabona igihano yari kumusabira kubera uburyo yishemo uriya Mwalimu wa Kaminuza, ngo Leta ni yo yamugenera igihano kimukwiye.

    Yavuze ko aho Dusabe yakodeshaga bamwishishaga kubera ko ngo yari umunyarugomo, kandi agira amahane cyane.

    Uyu Dusabe ngo yakomokaga mu Karere ka Kamonyi.

    Dusabe wemeye ko yishe Dr Muhirwe akimara gufatwa basanze amaraso yuzuye ku myenda ye, bamubajije yemera ko ari we wamwishe.

    Gusa bamwe mu baturage batanze ayo makuru, icyo gihe bwabwiye UMUSEKE ko Dusabe Albert yavuze ko yamwishe abifashijwemo na mukuru wa Minani (uyu ni umwe twavuze ukora muri Croix Rouge y'u Rwanda) bita Kubwimana Zéphanie bahimba Pilote.

    Pilote akaba ari umushoferi utwara imodoka y'abana biga ku Ishuri ribanza ryigenga mu Mujyi wa Muhanga.

    Inkuru ya: UMUSEKE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/muhanga-polisi-yarashe-uwemeye-ko-yishe-umwarimu-wa-kaminuza-y-u-rwanda

  • Batatu bari abayobozi ba Twitter batanze ikirego mu rukiko #rwanda #RwOT

    Abantu batatu baherutse kwirukanwa ku buyobozi bwa Twitter nyuma yo kugurwa k'urwo rubuga n'umuherwe Elon Musk, bamujyanye mu nkiko bamushinja kutabaha imperekeza bemererwa n'amategeko.

    Abatanze ikirego mu rukiko rwo muri Delaware kuri uyu wa mbere ni Parag Agrawal wahoze ari Umuyobozi Mukuru, Vijaya Gadde wari umuyobozi mukuru ushinzwe amategeko na Ned Segal wari ushinzwe imari.

    Barasaba guhabwa imperekeza n'amande y'ubukererwe angana na miliyoni y'amadolari.

    Ikirego batanze kivuga ko bajya gusezererwa bemerewe imperekeza, nyamara bamaze kwirukanwa barategereza amaso ahera mu kirere.

    Kuva Elon Musk yakwegukana Twitter, kimwe mu byo yihutiye ni ukugabanya abakozi birukanwa mu rwego rwo kugabanya ikiguzi kibagendaho nk'uko yabitangaje.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/batatu-bari-abayobozi-ba-twitter-batanze-ikirego-mu-rukiko

  • M23 yatunze urutoki Ingabo za EAC, yamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi buri kwica amasezerano #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye mu itangazo uyu mutwe wasohoye biciye muri Lawrence Kanyuka usanzwe ari Umuvugizi wayo mu bya Politiki.

    Kanyuka yemeje ko M23 iheruka kuvana abarwanyi bayo mu duce dutandukanye nka Karuba, Mushaki, Kilorirwe, Kitchanga, Mweso, Kishishe, Bambo, Bunagana, Tchengerero, Kiwanja na Kinyandonyi.

    Ni uduce uyu mutwe wahise ushyikiriza Ingabo z'ibihugu bya Kenya, u Burundi, Sudani y'Epfo na Uganda (bigize EACRF), nk'uko wabisabwe n'imyanzuro y'inama y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba yateraniye i Bujumbura mu Burundi ku wa 04 Gashyantare 2021.

    M23 cyakora cyo ivuga ko Ingabo za EAC ziri gukererwa kujya gufata uduce yavuyemo nka Kishishe, Bambu, Kibirizi, Ishasha, Kisharu, Busanza, Ngwenda , Mabenga, Tongo na Nyamilima; ibiri gutuma abadutuyemo bisanga mu menyo y'ihuriro ry'Ingabo za Leta ya Congo.

    Ni ihuriro risanzwe rigizwe na FARDC cyo kimwe n'imitwe nka FDLR, NYATURA, APCLS, CODECO, PARECO, MAI-MAI ndetse n'abacanshuro.
    M23 yamaganye Guverinoma ya Congo ikomeje kwica amabwiriza yerekeye guhagarika imirwano ndetse ikanahonyora uburenganzira bwa muntu, nyuma y'uko Ingabo zayo zisubije agace ka Kibumba imaze igihe yararekuye.

    Yavuze ko Ingabo za Congo kuri ubu kandi zikomeje gukwirakwira no mu duce twa Mushaki, Kiroliwe, Mweso, Bambu, Busumba na Rugogwe.

    M23 kandi yasabye Ingabo za EAC ndetse n'inzego zitandukanye zishinzwe ubugenzura kugira icyo zivuga kuri iriya myitwarire y'Ingabo za Leta ya Congo, by'umwihariko no ku bwicanyi ivuga ko zakoreye mu duce twa Busumba na Rigogwe ku wa 25 Werurwe 2023 ndetse n'ubwo zakoreye ahitwa Katuna ku wa 08 Mata.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yatunze-urutoki-ingabo-za-eac-yamagana-ubutegetsi-bwa-tshisekedi-buri-kwica

  • Ingabo za MINUAR zatereranye Abatutsi basaga ibihumbi 2000 ! Ibyaranze itariki ya 11 Mata muri 1994 #rwanda #RwOT

    Ingabo z'Ababiligi zataye impunzi z'Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicirwa i Nyanza ya Kicukiro Mu kigo cy'ishuri ry'imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry'abapadiri b'abasalizayani.

    Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi. Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11/04/1994 bajyanwa kwicirwa I Nyanza ya Kicukiro. Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw'amahoro byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n'ingabo zifite intwaro.

    MINUAR imaze kubasiga mu menyo y'Interahamwe n'abasirikare biteguye guhita babica ku wa 11/04/1994. Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND aho ingabo za FPR zari zikambitse (ku ngoro y'Inteko ishinga Amategeko), no kuri Stade Amahoro i Remera, barabashorera bagenda babica kuva kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro barahabicira babatera amagerenade ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatahwanye no kubacuza.

    Ingabo z'ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-Colonel Dewez, bose bakaba bari bayobowe na Colonel Luc Marshall ari nawe wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw'ingabo za MINUAR. Abo nibo bakwiye kubazwa mbere y'abandi iyicwa ry'Abatutsi bari bahungiye muri ETO.

    Abatutsi bari bahungiye mu Iseminari Nto ya Ndera, barishwe.

    · Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya EER Gahini (mu Karere ka Kayonza) barishwe.

    · Hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Muganza muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

    · Hishwe Abatutsi i Rubona muri Nkungu (Cyangugu).

    · Hishwe Abatutsi b'i Rugali muri Macuba-Karambi (Nyamasheke) bicirwa Paruwasi Gatulika ya Hanika

    · Hishwe Abatutsi b' i Muyange muri Nyabitekeri bicirwa kuri Paruwasi Gatulika ya Muyange

    · Hishwe Abatutsi benshi ku biro bya superefegitura ya Busengo (Gakenke).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ingabo-za-minuar-zatereranye-abatutsi-basaga-ibihumbi-2000-ibyaranze-itariki-ya

  • America: Umukozi wa Bank yarashe bagenzi be batanu nawe barabamukurikiza #rwanda #RwOT

    Abantu batanu bapfuye, ubwo umukozi muri banki yo mu Mujyi wa Louisville, muri Kentucky, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarasaga bagenzi be kandi icyo gitero akagicisha kuri instagram imbonankubone nk'uko Polisi ivuga .

    Abishwe bari hagati y'imyaka 40 na 64. Mu bandi icyenda bakomeretse harimo umupolisi winjiye vuba wari wasoje amasomo mu byumweru bibiri bishize.

    Uyu mupolisi warashwe mu mutwe witwa Nickolas Wilt w'imyaka 26 ararembye nyuma yo kubagwa mu bwonko.

    Polisi yatabaye mu minota itatu, irasa uwateye nyuma yo kurasanaho nk'uko iyi nkuru ya BBC ivuga.

    Iraswa ryabereye muri Old Nationl Bank mu mujyi rwagati ahagana saa 08h30 ku isaha yaho (12:30 GMT).

    Caleb Goodlett yabwiye itangazamakuru ryaho ko umugore we, umukozi muri banki, yifungiye muri coffre fort igihe igitero cyatangiraga.

    Abandi batangabuhamya bavuze ko babonye kurasana hagati y'abapolisi n'uwagabye igitero wari wenyine.

    Guverineri wa Kentucky, Andy Beshear, yatangaje ko “inshuti idasanzwe” ye, Tommy Elliot, visi-perezida mukuru muri banki, ari mu bahohotewe.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/america-umukozi-wa-bank-yarashe-bagenzi-be-batanu-nawe-barabamukurikiza