Blog

  • Imvura igiye kurushaho kuba nke mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri Meteo Rwanda nibwo yatangaje imiterere y'imvura yitezwe mu gice cya kabiri cya Mata 2023, ni ukuvuga kuva tariki 11 – 20.

    Yakomeje iti “Ingano y'imvura iteganyijwe izaba iri munsi gato ku kigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa mu gihugu. Ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 30 na 100.”

    Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba cyane cyane mu Ntara y'Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse no hagati mu Gihugu, ikazaturuka ku bushyuhe bwo mu nyanja ngari y'Ubuhinde n'iya Pasifika buri ku kigero gisanzwe.

    Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y'iminsi y'ibiri n'iminsi itanu henshi mu gihugu.

    Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 80 ari yo nyinshi, iteganyijwe mu bice by'uburasirazuba bw'uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Burera na Musanze, ibice byinshi by'Akarere ka Gakenke na Rutsiro no mu burengerazuba by'Uturere twa Nyamagabe, Karongi, na Ngororero, n'ibice bike by'Uturere twa Nyabihu na Nyaruguru.

    Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 70 iteganyijwe mu bice byinshi by'Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Nyamasheke na Rusizi, uburengerazuba bwa Nyaruguru na Rutsiro, iburasirazuba bw'Uturere twa Ngororero, Karongi, Gakenke, Rulindo, Burera na Huye, iteganyijwe kandi mu majyaruguru y'Akarere ka Muhanga ndetse n'igice gito cy'Akarere ka Kamonyi.

    Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30 ari nayo nke, iteganyijwe mu majyaruguru y'Akarere ka Nyagatare na Kayonza, n'ibice bito biri mu majyepfo y'Uturere twa Kirehe na Bugesera.

    Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.

    Ingano y’imvura iteganyijwe mu minsi 10 iri imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvura-igiye-kurushaho-kuba-nke-mu-rwanda

  • Inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa ba Diane  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa ba Diane

    Ubundi Diane ni izina ryitwa abantu b'igitsina gore, iri zina rikomoka ku kigirwamana cy'urumuri kitwaga Diano muri Roma.

    Ba Diane ni abantu byoroshye ku batereta cyane kuko ni abantu bagira amaranga mutima menshi kandi batapfa ku gukatira.

    Ba Diane ni abantu bashyira umuhate mu byo bakora byose kuko mu buzima bwabo batinya gutsindwa.

    Ba Diane ni abantu batagundira amafaranga kuko igihe icyo aricyo se afite amafaranga barayakoresha ntacyo bikanga, ni abantu badatindana amafaranga.

    Ba Diane ni abantu bakunda kurimba kandi baba bashaka gukora ibintu bituma bigaragaza.

    Ba Diane ni abantu bagira ubuntu cyane. Ni abantu bakunda imiryango yabo cyane kuburyo baba bumva arizo nshuti magara kandi zahafi.

     

     

    Source : https://yegob.rw/inkomoko-nimiterere-yabantu-bitwa-ba-diane/

  • Dore amasaha meza cyane utari uzi habe na gato, ugomba gufatiraho ifunguro rya Saa sita (lunch) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Buri muntu aba asabwa kugira isaha afatiraho amafunguro, mu rwego rwo kwirinda gukoresha igifu nabi.

    Ikinyamakuru Healthline kigaragaza ko ifunguro rya saa sita riba rigomba gufatirwa ku isaha imwe kandi buri munsi, dore ko ibi babihuriza hamwe n'ubundi bushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa kuri iyi ngingo.

    Ikindi kinyamakuru cyitwa Mayoclinic gitangaza ko ifunguro rya saa sita rigomba gufatwa ku isaha ya saa saba nyuma ya saa sita ho gato (1p.m).

    Mu rwego rwo kwirinda kunaniza umubiri no gutuma usonza cyane, abantu bagirwa inama yo kutarenza amasaha atandatu nyuma y'ifunguro rya mugitondo, kugira ngo ibinure bikomeze bigume ku murongo.

     

    Source : https://yegob.rw/dore-amasaha-meza-cyane-utari-uzi-habe-na-gato-ugomba-gufatiraho-ifunguro-rya-saa-sita-lunch/

  • Umuhanzi B Face yifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi w'umuraperi wo mu gihugu cy'abaturanyi cy'u Burundi uzwi ku izana rya B Face yifatanyije n'abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuraperi B Face Yagize ati:' Jewe nk'umurimvyi wo mu gihugu c'Uburundi, nifatanyije n'Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe bikomeye vyo kwibuka ku ncuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994″.

    Uyu muhanzi yabinyujije ku rubuga rwa Instagram mu magambo y'ikirundi ndetse agaragaza ko yifatanyije n'abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    B Face yasoje ahumuriza abanyarwanda Rwanda ndetse agira ati :' Twibuke twiyubaka'.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-b-face-yifatanyije-nabanyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Amakuru areba abifuza kuzakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ari abakandida bigenga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta no kugenzura amashuri ( NESA) kiramenyesha abantu bose bifuza kuzakora Ibizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri wa 2023, ari abakandida bigenga. Ko abifuza kuzakora igikorwa cyo kwiyandikisha mu buryo bw'ikoranabuhanga byatangiye ku itariki 01 Mata bikazarangira ku itariki 15/05/2023.
    Itangazo ryose rya NESA:

    Source : https://yegob.rw/amakuru-areba-abifuza-kuzakora-ibizamini-bya-leta-bisoza-amashuri-yisumbuye-ari-abakandida-bigenga/

  • Sobanukirwa ibyiza byo kurya umutwe w’ifi utigeze umenya – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ifi irakunzwe cyane ndetse iribwa na benshi ku Isi gusa abantu benshi ntago bakunda kurya umutwe wayo dore ko usanga bawujugunya aho kugira ngo bawurye.

    Abantu benshi ntago bazi ko umutwe w'ifi burya ugira intungamubiri ziruta iziri mu bindi bice byose by'ifi kandi ukaba ukungahaye kuri vitamini n'imyunyungugu ndetse n'ibinure byiza cyane.

    Dore ibyiza byo kurya umutwe w'ifi :

    1. Kurya umutwe w'ifi bituma ubwonko n'amaso bikora neza cyane:

    Mu mutwe w'ifi habamo vitamini A imenyerewe cyane mu gufasha amaso gukora neza ndetse n'ubwonko kandi umutwe w'ifi ndetse n'ubwonko bwayo bikize cyane kuri vitamini A bikaba ari byiza cyane kurya umutwe w'ifi kuko utuma amaso akora neza kandi n'ubwonko bwawe bugakora neza cyane.

    2. Kurya umutwe w'ifi birwanya diyabete :

    Kurya umutwe w'ifi bifasha umubiri gutunganya ibyo urya ndetse bikawongera ubudahangarwa ikindi nuko kurya ifi byongera ubushobozi kubijyanye no kwisenya ku mubiri kandi Ifi burya yifitemo ubushobozi bwo kugabanya igipimo cy'isukari mu mubiri.

    3. Umutwe w'ifi ubamo intungamubiri nyinshi :

    Mu mutwe w'ifi habamo intungamubiri nyinshi kandi zifitiye umubiri akamaro dore ko ubamo ibinure byiza cyane bitongera cholesterol mbi mu mubiri w'umuntu.

    Burya kandi ifi muri rusange igira uruhare rukomeye mu kurwanya indwara z'umuvuduko w'amaraso.

    4. Kurya umutwe w'ifi bikurinda kugira uburwayi bwo mu mutwe:

    Kurya umutwe w'ifi birinda umuntu kwangirika ubwonko ndetse no kurwara indwara zitandukanye ndetse bigatuma ubwonko bukora neza kubera ko mu ifi habamo omega3 ifasha ubwonko gukora neza.

    5. Umutwe w'ifi wiganjemo Omega 3:

    Kurya umutwe w'ifi ni byiza dore ko mu mutwe w'ifi hibitsemo ikinure cya Omega 3 ifasha umutima w'umuntu gukora neza ndetse ikawurinda no kurwara kandi burya Omega 3 ifasha umuntu ufite ibiro byinshi kubiganya ndetse no kurinda umuntu indwara z'umutima.

     

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-ibyiza-byo-kurya-umutwe-wifi-utigeze-umenya/

  • Gasabo: Imodoka yakoze impanuka ikomeye igwa munsi y'umukingo #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, aho imodoka yari igeze ahantu hanyerera nyuma y'uko imvura yari yiriwe igwa, umushoferi yumvise ko igize ikibazo, asaba abo yari atwaye kwirwanaho bakareba uburyo bavamo.

    Ngo bakimara gusohoka mu modoka, umushoferi yakomeje kurwana no kuyigarura mu muhanda, byanze ibirinduka ku mukingo muremure igwa mu gishanga amapine areba hejuru, umushoferi ntiyagira icyo aba nk'uko Kigali Today yabibwiwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jali, Ingabire Olive.

    Yagize ati 'Ni umugisha w'Imana, kuba abari bayirimo ntacyo babaye, yari itwawe n'umushoferi witwa Nizeyimana Jean Bosco, itangiye kunyerera abo yari atwaye abasaba kuvamo, basimbutse bakimara kuvamo irenga umuhanda yiyubika munsi y'umukingo'.

    Yavuze ko n'ubwo iyo modoka yaguye ahantu habi, inagwa nabi, uwo mushoferi atigeze agira ikibazo na gito.

    Ati 'Ni Imana yabirindiye kuba abo yari itwaye ntacyo babaye, ariko reka mvuge ko ari igihe kiba kitaragera, n'ubu ababonye uwo mushoferi akimara kurokoka iyo mpanuka, bahoze badutera urwenya ngo yahise ajya kwiha byeri ngo ashime Imana ko arokotse, nta kibazo na kimwe yigeze agira'.

    Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki 09 Mata 2023, iterwa n'ubunyerere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/gasabo-imodoka-yakoze-impanuka-ikomeye-igwa-munsi-y-umukingo

  • Umuvugizi w'ibiro bya Perezida Kagame yamaganye ibyatangajwe na NYT muri Amerika #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'ibiro bya Perezida w'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yamaganye ibyatangajwe n'ikinyamakuru New York Times cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Kuri uyu wa 11 Mata 2023, NYT yasohoye inkuru ndende y'igitekerezo (opinion) inenga ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, igera aho ivuga uwabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye hamwe n'abandi banyapolitiki bashinja Umukuru w'Igihugu guteza jenoside yakorewe Abatutsi kandi 'agakora bike mu kuyikumira', kandi ngo 'akiyita intwari yayihagaritse'.

    Ni iki gika Nyombayire yashingiyeho yamagana iyi nkuru y'iki kinyamakuru, agira ati: “Mu gihe abarokotse basangizanya ubuhamya bubabaje, mu gihe igihugu cyibuka jenoside yakorewe Abatutsi, NYT yasanze bikwiye gutangaza inkuru ishinja abo yagizeho ingaruka kuyitera no 'kudakora ibihagije' ngo bayihagarike.'

    Nyombayire yagaragaje uruhande rwa Leta y'u Rwanda

    Umuvugizi w'ibiro bya Perezida, yasobanuye ko impamvu zonyine zateye jenoside yakorewe Abatutsi ari abayishyize mu bikorwa n'ababashyigikiye, abo bakaba bashaka inzitwazo muri iki gihe.

    Nyombayire kandi yatangaje ko ingabo za RPA/RPF ari zo zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: 'RPA/RPF bahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi. NTA WUNDI.'

    Icya gatatu, Umuvugizi w'ibiro bya Perezida yatangaje ko, bitandukanye n'imyumvire ya NYT, u Rwanda rudakeneye uburenganzira bwo mu burengerazuba bw'Isi kugira ngo rushyire mu bikorwa gahunda zarwo, kandi ko rudakeneye ubugenzuzi. Ati: 'Niba ushaka kubimenya, ruri guhindura imibereho y'abarutuye, rukoresheje ibikorwa, si inkuru.'

    Yavuze ko icya kane ari uko ahahise higishije Abanyarwanda ko ahazaza habo ari bo bahagena, bakanahagenga, yifashisha ijambo ryavuzwe na Perezida Kagame, ati: 'Nta muntu uzatugenera uko tubaho.'
    Inkuru ya NYT isohotse mu gihe icyumweru cyo kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'iminsi 100 yo kubibuka bigeze ku munsi wa 5.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umuvugizi-w-ibiro-bya-perezida-kagame-yamaganye-ibyatangajwe-na-nyt-muri

  • Amabandi yateye ibitaro n'imbunda atorokesha mugenzi wayo wari urwariyemo #rwanda #RwOT

    Abapolisi bo muri Iten barimo gukora iperereza ku gitero cyagabwe nijoro mu bitaro by'intara ya Iten aho 'ibandi ryari ryarashwe' ryatorotse ribifashijwemo na bagenzi baryo bitwaje imbunda.

    Ibi byabaye kuri wa mbere saa munani za mu gitondo,aho uyu mugabo wari warashwe,yatorotse abifashijwemo n'abagabo barenga 10 binjiye mu bitaro bitwaje imbunda nini za AK-47, bitera impagarara n'ubwoba mu bandi barwayi ndetse n'abakozi b'ibitaro.

    Komiseri w'intara ya Elgeyo Marakwet, John Korir, yatangaje ko uwatorotse yakomerekejwe n'amasasu ku wa gatatu w'icyumweru gishize i Kapchemutta muri Marakwet West ubwo amabandi yagabaga igitero muri ako gace, agakomeretsa abantu batatu.

    Ati: 'Ibi biteye ubwoba cyane kandi twatangiye iperereza kuri iki kibazo. Turashaka kumenya impamvu uwarashwe yatorotse ibitaro muri ubwo buryo.”

    Yavuze ko ahagana mu gicuku, abapolisi, bari ku kazi bamenyeshejwe iki kibazo maze bahita boherezwa mu bitaro.

    Ati'Hashyizweho itsinda ry'abapolisi bitwaje imbunda kandi mu gihe bari barinze umurwayi, abantu bitwaje imbunda bateye mu cyumba yarimo baramutorokesha.

    Aba bapolisi barwanyije ayo mabandi ndetse bagerageza gufunga aho yanyura ariko ntacyo byatanze kandi impamvu yo gutera n'ababikoze barimo gukorwaho iperereza '.

    Umukozi w'ibitaro washatse ko izina rye ridatangazwa,avuga ko hari ubwoba mu barwayi n'abaganga kubera ibyabaye, nubwo nta muntu wakomerekeye mu mirwano

    Ati: 'Abo bagabo babonye uburyo bwo kugera ku bitaro nyuma yo guca uruzitiro rwa senyenge,binjira mu cyumba umurwayi wari warashwe mu gatuza yarimo. Niba ibi bitero bishobora kugabwa mu bitaro, ni nde ufite umutekano?.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amabandi-yateye-ibitaro-n-imbunda-atorokesha-mugenzi-wayo-wari-urwariyemo

  • M23 irashinja FARDC n'inyeshyamba gufata aho ivuye 'bagasahura bakica' #rwanda #RwOT

    Inyeshyamba za M23 zatangaje ko ibice zari zarafashe ubu zirimo kurekura bimwe biri kujyamo ingabo za leta n'imitwe y'inyeshyamba yindi maze bakica abasivile bakanabasahura.

    Itangazo ry'umuvugizi wa M23 rivuga ko bamaze kuva mu duce twa Karuba, Mushaki, Kilorirwe, Kitchanga, Mweso, Kishishe, Bambo, Bunagana, Tchengerero, Kiwanja na Kinyandonyi two muri teritwari za Rutshuru na Masisi.

    Rikavuga ko gutinda kohereza ingabo z'akarere (East African Community Regional Force, EACRF) aho bavuye muri Kishishe, Bambu, Kibirizi, Ishasha, Busanza, Mabenga, Tongo na Nyamilima byatumye hajya ingabo za leta n'imitwe irimo FDLR, CODECO, Mai Mai n'indi.

    M23 ivuga ko mu duce bavuyemo twa Kibumba, Mushaki, Kiroliwe, Mweso, Bambu, Busumba na Rugogwe habaye ubwicanyi no kwibasira abasivile, ikavuga amazina ya bamwe mu baheruka kwicwa.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje kuvugana n'ingabo za leta kuri ibi birego bya M23 ntibyashoboka kugeza ubu, ariko umuvugizi w'ingabo za EACRF yavuze ko ingabo za leta zitarimo kugera ahavuye M23.

    M23 irimo gusubira inyuma iva mu bice yafashe hakajya ingabo z'akarere nyuma yo kubisabwa n'abategetsi b'akarere kugira ngo hashakishwe amahoro mu nzira z'ibiganiro.

    Aho isubira inyuma yerekeza ntabwo hasobanutse neza kugeza ubu.

    Amashusho atandukanye y'abasivile muri Masisi aberekana binubira kwicwa, kugirirwa nabi no gusahurwa n'imitwe yindi y'inyeshyamba nyuma y'uko M23 ivuye aho yari yarafashe hagasigara ingabo z'akarere.

    Ku birego ko ingabo za leta zirimo kujya hamwe mu harekuwe na M23, Major Aquinas Nyakundi, umuvugizi w'izi ngabo z'akarere, yabwiye BBC ati:

    'Ntabwo ari byo…igihari ni abarwanyi bamwe b'indi mitwe buri gihe bashaka guteza ibibazo ariko ingabo z'akarere zikora ibishoboka ngo abasivile barengerwe.'

    Ku bwicanyi buvugwa na bamwe mu basivile hamwe n'umutwe wa M23 aho wavuye, Major Nyakundi avuga ko ibyo bigomba kugenzurwa n'inzego z'ubugenzuzi z'akarere zashyizweho zigaha raporo abakuru b'ibihugu.

    Ati: 'Izo 'verification mechanisms' zihari ni zo zigomba kugenzura kurenga ku masezerano y'agahenge kose mu gusubira inyuma kwa M23 maze bagaha raporo abakuru b'ibihugu.'

    Major Nyakundi avuga ko kuri ubu aho ingabo z'akarere zigenzura 'impunzi zirimo kugaruka mu ngo zabo'.

    Ibihugu by'akarere (Burundi, Kenya, Sudani y'Epfo na Uganda) byiyemeje kohereza abasirikare muri DR Congo bose barahageze ngo bajye mu bice M23 yari yarafashe.

    M23 yari ifite itariki ntarengwa ya 30 Werurwe (3) ngo ibe yavuye aho yafashe, ariko iyo tariki yararenze. Leta ya Kinshasa ivuga ko M23 itarimo gusubira inyuma ahubwo ikora igisa nabyo ariko ntigende.

    Major Nyakundi ati: 'N'ubu barimo [M23] gusubira inyuma, inzego z'igenzura zirimo kugenzura uko gusubira inyuma kwabo mbere y'indi nama y'abakuru b'ibihugu kugira ngo dutangaze uko ibintu bimeze.'

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-irashinja-fardc-n-inyeshyamba-gufata-aho-ivuye-bagasahura-bakica