Blog

  • Perezida wa Uganda yinjiye mu kibazo cy'amabati yageneye abatuye Karamoja akanyerezwa #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe uyu mwaka Urwego Rushinzwe Iperereza ku byaha muri Uganda rwatangije iperereza ku baminisitiri 22, abadepite 31 ndetse n'abayobozi 13 bakekwaho kugabagabana ariya mabati.

    Amabati abarirwa mu 10,000 ni yo bivugwa ko yaburiwe irengero. Ni nyuma yaho mu mwaka wa 2021 Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yemeje Ingengo y'Imari ingana n'amadorari miliyoni imwe yari agenewe gufasha abatuye agace ka Karamoja.

    Mu mfashanyo bagombaga guhabwa harimo amabati abarirwa mu 100,000.

    Perezida Museveni mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w'Intebe, Robinah Nabbanja, yategetse ko Abaminisitiri batwaye amabati bayagarura bakayashyikiriza ibiro bya Minisitiri w'Intebe.

    Guverinoma ya Uganda ibinyujije kuri Twitter yayo yavuze ko Museveni yanategetse ko Minisitiri ushinzwe akarere ka Karamoja, Mary Goretti Kitutu, yishyura amafaranga ahwanye n'umubare w'amabati yaburiwe irengero.

    Uyu Muminisitiri na musaza we kuri ubu bafungiye muri gereza ya Luzira i Kampala bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kwiba ariya mabati.

    Minisitiri Kitutu uheruka kwitaba Inteko Ishinga Amategeko n'Urwego rw'iperereza bikarangira aruciye akarumira, we ubwe ashinjwa kunyereza amabati abarirwa mu 5,500.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-wa-uganda-yinjiye-mu-kibazo-cy-amabati-yageneye-abatuye-karamoja

  • Gicumbi : Polisi yataye muri yombi ucyekwaho kwica umumotari #rwanda #RwOT

    Ni ubwicanyi bwakozwe tariki ya 7 Mata, aho uyu mugabo na mugenzi we bafatanyije, bategeye mu nzira umumotari, ubwo yari atashye, mu Mudugudu wa Runaba, Akagari ka Shangasha, mu Murenge wa Shangasha.

    Yafashwe nyuma y'uko hamenyekanye amakuru y'uko nyakwigendera w'imyaka 21 y'amavuko yasanzwe yishwe akibwa moto ye.

    SP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n'Abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye ahagana saa Yine z'ijoro nk'uko amakuru yatanzwe n'umubyeyi wa nyakwigendera abivuga, ko umwana we atigeze ataha mu rugo.

    Yagize ati “Umubyeyi wa nyakwigendera yavuze ko yabuze umuhungu we kandi ko atakirimo kwitaba telefone. Ako kanya twaje guhita duhabwa amakuru n'umuturage ko hari umuntu basanze yishwe bamuzirikiye mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Shangasha.”

    Yakomeje agira ati “Hatangiye igikorwa cyo gushakisha abihishe inyuma y'ubu bwicanyi ku munsi wakurikiyeho hafatwa umugabo w'imyaka 29 wafatiwe mu Karere ka Gatsibo afite moto ya nyakwigendera.”

    Yakomeje avuga ko hagendewe ku iperereza n'amakuru yatanzwe n'abaturage batandukanye hahise hategurwa igikorwa cyo gushakisha iyo moto n'abakekwaho gukora ubwo bwicanyi, haza gufatwa umugabo wayifatanywe mu Karere ka Gatsibo nyuma y'uko mugenzi we bari bari kumwe akibona abapolisi yahise acika.

    Akimara gufatwa yiyemereye ko iyo moto yayibye mu Karere ka Gicumbi kandi ko basize bishe nyirayo afatanyije na mugenzi we watorotse kuri ubu ukirimo gushakishwa.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Byumba ngo ukorerwe isuzuma (Autopsy).

    Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Byumba mu gihe ibikorwa byo gushakisha uwo bafatanyije bigikomeje.

    Nahamwa n'icyaha azahanishwa ingingo ya 107 y'Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gicumbi-polisi-yataye-muri-yombi-ucyekwaho-kwica-umumodari

  • Ikirunga cyo mu Burusiya cyarutse gihindura amanywa ijoro #rwanda #RwOT

    Ikirunga cyo mu Burusiya cyarutse cyohereza ivu mu birometero bisaga 20 mu kirere ndetse gihindura amanywa ijoro byatumye ingendo z'indege zinyura mu gace kirimo zihagarara.

    Iki kirunga cyitwa Shiveluch cyo mu burasirazuba bwa Kamchatka Peninsula cyarutse mu ijoro cyohereza ibyotsi by'umukara n'ivu ryinshi mu duce tucyegereye.

    Amahindure [ibikoma bitemba]y'ikirunga yanyanyagiye agera kure cyane ndetse abantu benshi bagituriye bavuze ko nta manywa yigeze abaho.

    Iki kirunga cyatanze ibimenyetso mpuruza byo kuruka umwaka ushize ariko mu ijoro ryakeye kuwa 10 Mata nibwo cyarutse ndetse ibyo bikoma byacyo byegera ahategerwa gari ya moshi.

    Abaturage bavuze ko ibyotsi byacyo by'umukara byakingirije izuba mu gitondo ntibwacya mu gace.

    Umwe yagize ati “Izuba ryagombaga kurasa ariko ntabwo ryabonetse.

    Umudugudu watwikiriwe n'vu ry'ikirunga cya Shiveluch.Hari umwijima,nta kintu wabona.”

    Iki kirunga gishobora gutuma ingendo z'indege zimara igihe zitanyura muri aka gace nkuko byagenze ubwo ikirunga cya Eyjafjallajökull cyo muri Iceland cyabigenje ingendo 16,000 zigasubikwa,umunsi umwe.

    Nubwo nta muntu utuye hafi n'iki kirunga,amashuri menshi yo mu gace ka Kamchatka peninsula yafunzwe ndetse abantu basabwa kuguma mu nzu.

    Iki kirunga cyaherukaga kuruka muri 2007 ndetse ngo kiri mu bifite impuzandengo nyinshi yo kuruka ku isi kuko kiruka inshuro 60 mu myaka 10,000.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ikirunga-cyo-mu-burusiya-cyarutse-gihindura-amanywa-ijoro

  • Abanyapolitiki basabye abaturage kugira imitekerereze isesengura imvugo za Politiki #rwanda #RwOT

    Bamwe mu banyapolitiki, basaba Abaturage muri iki gihe kugira imitekerereze isesengura imvugo za  Politiki mu kwirinda kugwa mu mutego w'abanyapolitiki bashobora kuba bakifitemo politiki y'amacakubiri. 

    Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ni Jenoside yashobotse kubera ubuyobozi bwariho bwimakaje politiki y'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana b'u Rwanda kugeza umugambi wa jenoside nyir'izina ushyizwe mu bikorwa.  

    Bamwe mubaturage bagaragza ko muri iki gihe basanga politiki y'amacakubiri idashoboka, bakurikije imyitwarire babona kubayobozi.

    Umwe ati  Uba usanga abayobozi nta kibazo barimo kuyobora neza ariko ntabwo habura bacye na bacye ubona ntacyo bibabwiye. Wenda tuvuge umuturage nawe aba ari umuntu mukuru, hari iibintu bashobora kukubwira ukumva biratandukanye ariko iby'ingenzi uba ukwiye gukuramo ubikuramo.'

    Undi ati 'Avuze imvugo wayumva nawe, avuze nk'imvugo itari nziza urayumva ariko yakoresha imvugao nziza.'

    Kurundi ruhande ariko Depite Frank Habineza uyobora ishyaka Green Party Riharanaira Demokarasi no kurengera ibidukikije, agaragza ko abaturage bakwiye kugira imitekerereze isesengura ibyo babwirwa n'abanyapolitiki, mu kwirinda kugwa mu mutego wa bamwe baba bagishaka gukwirakwiza Poltiki y'amacakubiri.

    Ati 'Umuturage abonye umunyapolitiki urimo kuzana amacakubiri mu banyarwanda, abaturage bagakwiye kuba aba mbere kubyamagana, barakurikira radiyo bakurikira za facebook … iyo bumvise abanyapolitiki bashaka kudusubiza mu icuraburundi twavuyemo, ndumva nta muturage wagombye kwemera ibyo bintu.'

    Nubwo abaturage basabwa kumenya gusesengura imvugo za Poltiki, ngo n'abanyapoltiki b'iki gihe bakwiye kwirinda icyari cyo cyose cyagarura amacakubiri mu banyarwanda nk'uko Depite Muhakwa Valens, Visi Perezida wa Mbere w'Ishyaka PSD abisobanura.

    Ati 'Abaturage b'u Rwanda muri iyi myaka turimo ntabwo ari injiji, buriya bazi umunyapolitiki mwiza n'umunyapolitiki mubi, buriya abaturage barasobanutse ariko noneho  mubiranga umunyapolitiki muzima, ni no kwirinda ya mvugo kuko buriya imvugo igeraho igahinduka ibikorwa. Twarabibonye ko no muri ya ngengabitekerezo abantu bagiye bazamura buhoro buhoro, ukuntu yagendaga igahinduka ibikorwa, rero iyo umunyapolitiki afite za mvugo ziganisha kuri ibyo bikorwa agomba kubyirinda.'

    Mu ijambo ritangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda batazongera  kwemera icyagerageza kubacamo ibice.

    Ati 'Guhakana Jenoside ni ikintu kibi cyane gikorwa cyateguwe hagamijwe gusubiza inyuma ukuri, tugomba kurwanya abashaka kugarura iyo ngengabitekerezo mbi, kubera ko hari ubwo iba uruhererekane byoroshye ikiragano ku kindi. Tugomba kurwanya abahakana Jenoside kubera ko byatuma amateka yisubira ubwayo ,Abanyarwanda ntibazigera bihanganira uwagerageza kutuzanamo amacakubiri, twabirambiwe bihagije.'

    Mugihe Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubuyobozi bwariho bwimakaje politiki y'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside, hari bamwe mubanyapolitiki bayirwanyije baharanira politiki y'ubumwe nta mususu, kugeza ubwo bishwe kuwa 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga. 

    kuri uyu  wa 13 Mata nibwo, Abanyarwanda bazibuka abanyapolitiki bishwe icyo gihe bazira kurwanya politiki y'urwango, aba bakaba barabarizwaga mu mashyaka ataravugaga rumwe n'uwari Perezida Habyarimana n'ishyaka rye MRND.

    Daniel Hakizimana

    The post Abanyapolitiki basabye abaturage kugira imitekerereze isesengura imvugo za Politiki appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/11/abanyapolitiki-basabye-abaturage-kugira-imitekerereze-isesengura-imvugo-za-politiki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyapolitiki-basabye-abaturage-kugira-imitekerereze-isesengura-imvugo-za-politiki

  • #Kwibuka29: Turwanye ingengabitekerezo – Ally… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wubatse izina rikomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda binyuze mu itangazamakuru, kuva kera kugeza uyu munsi, akunda gutanga ubutumwa bw’ihumure no gufata mu mugongo abanyaRwanda nawe atisize mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubuhamya bwe bwumvikana nk'igikomere atashoboraga gukira ariko uko Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda yakomezaga kwigisha ubwiyunge, byatumye asohoka muri ibyo byose nk’uko yigeze kubiganiriza inyaRwanda.com nabwo mu bihe nk'ibi byo kwibuka.

    Mu butumwa yanyujije ku inyaRwanda.com, Ally Soudy utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umuryango we, yasabye abahanzi gukoresha impano bahawe na Rurema mu gufatanya n'abandi kubaka igihugu, babinyujije mu bihangano cyane cyane bashishikariza abantu gukundana.

    Ni ubutumwa burebure buri mu mashusho ye bwite, ariko twakuyemo igice kimwe cy'ibyo yavuze ahanini ashaka kwerekana ko hagomba kubaho ubufatanye mu gisata cy'imyidagaduro by’umwihariko abanyarwanda muri Rusange.

    Ally Soudy yasabye abahanzi kuvuga ‘Never Again’ bibavuye ku mitima

    Ubwo yari abajijwe ku ruhare rw'umuhanzi mu kubaka u Rwanda rwifuzwa, Ally Soudy yagize ati: ''Ni ugukoresha impano Imana yamuhaye agafatanya n'abandi mu kubaka igihugu, aho ndavuga guhanga ibihangano bikangurira abantu gukundana, kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kwifatanya n'abayirokotse.

    Twese kandi tugahuriza umugambi umwe wo kwibuka twiyubaka, twubaka u Rwanda rwacu tururinda ko ibyabaye byazongera, twirinda ibyaduteranya, twirinda abantu bafite ingengabitekerezo, twirinda umuntu wese wazana ikintu cyakongera kwangiza cyangwa guhungabanya ubumwe bw'abanyarwanda.'' 

    Yasabye buri muhanzi kuvuga Never Again ivuye ku mutima. 

    Ubutumwa bwa bwa Ally Soudy mu #Kwibuka29

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127962/kwibuka29-turwanye-ingengabitekerezo-ally-soudy-yasabye-abahanzi-kuvuga-never-again-ivuye–127962.html

  • #Kwibuka29: Junior Giti yakanguriye urubyiruk… – #rwanda #RwOT

    Imwe muri filime zerekanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, harimo ubuhamya bw'umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uvuga ko 'ku rwibutso hafasha abarokotse kuzirikana ababo bishwe no gukomeza gusigasira amateka'.

    Junior yabwiye InyaRwanda ko urubyiruko rukwiriye kumenya ko ari bo mbaraga z'ejo hazaza, bityo bakwiriye guharanira kumenya amateka, binyuze mu gusura inzubitso za Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko byabafasha kumenya uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.

    Ati 'Urubyiruko ni twe mbaraga z’Igihugu z’uyu munsi ndetse n’ejo hazaza. Duhuze imbaraga dusigasira ibyagezweho, dufatanya n’inzego twe kwigira ba ntibindeba. Igihe nk’iki dushyire imbaraga mu gusura inzibutso cyane ko gusura inzibutso bidufasha kumenya byihariye uko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe kugeza ushyizwe mu bikorwa.”

    Junior ureberera inyungu z’umuhanzi Chriss Eazy, akomeza avuga ko mu myaka 29 ishize, abahanzi bagize uruhare mu kubaka u Rwanda binyuze mu bihangano bitandukanye b'isanamitima bagiye bashyira hanze.

    Nubwo bimeze uku ariko, avuga ko urugendo rukomeje rwo 'gutambutsa ubutumwa bw'ihumure binyuze mu bihangano, yaba filime, imiziki ndetse n'imbuga nkoranyambaga za buri muhanzi kugira ngo turusheho kubaka u Rwanda twifuza'.

    Ingingo ya 37 y'iri tegeko Nº 16/MOJ/AG/19 ryo ku wa 09/09/2019 ryerekeranye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igaragaza ko mbere yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ugomba kubanza guteguza abakozi b'urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bavuga ko abantu bifuza gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu itsinda rinini bagomba kubanza guteguza, kugira ngo abakozi b'urwo rwibutso babone igihe gihagije cyo gutegura uburyo bwo kubayobora.

    Iyo bakeneye umutangabuhamya cyangwa undi muntu wese ushobora kubaha amakuru bakeneye, bagomba kubimenyesha abakozi b'urwibutso habura nibura iminsi ibiri (2) ngo baze kurusura.

    Ingingo ya 38 igaruka ku kubahiriza amabwiriza uhabwa mbere na nyuma yo gusura urwibutso. Bavuga ko abasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba kubahiriza amabwiriza yanditse n'atanzwe mu magambo bahabwa n'abakozi b'urwibutso rusurwa.

    Ingingo ya 39 y'iri tegeko igaragaza ibisabwa abashakashatsi bashaka gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Bavugamo ko abasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite na gahunda yo gukora ubushakashatsi harimo gufotora, gufata amajwi cyangwa amashusho, bagomba kwitwaza icyangombwa gitangwa na Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside cyanditseho igikorwa cyose bemerewe gukora ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ingingo ya 40 y'iri tegeko igaragaza ibibujijwe uwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ivuga ko haseguriwe amabwiriza ashobora gutangwa n'abakozi b'urwibutso, umuntu wasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi abujijwe ibi bikurikira:

    Kuhakorera igikorwa cyo kwinezeza; guterura cyangwa kwimura umubiri w'uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi asanze muri urwo rwibutso. 

    Junior Giti yakanguriye urubyiruko gusura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kwiga amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127969/kwibuka29-junior-giti-yakanguriye-urubyiruko-gusura-inzibutso-za-jenoside-yakorewe-abatuts-127969.html

  • FRDC irashinjwa gufata ibice M23 yarekuye ikica abaturage ikanabasahura #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 watangaje ko ibice wari warafashe ubu urimo kurekura bimwe biri kujyamo ingabo za leta n'imitwe y'inyeshyamba yindi, bakica abasivile bakanabasahura.

    Itangazo ry'umuvugizi wa M23 rivuga ko bamaze kuva mu duce twa Karuba, Mushaki, Kilorirwe, Kitchanga, Mweso, Kishishe, Bambo, Bunagana, Tchengerero, Kiwanja na Kinyandonyi two muri teritwari za Rutshuru na Masisi.

    Rikavuga ko gutinda kohereza ingabo z'akarere (East African Community Regional Force, EACRF) aho bavuye muri Kishishe, Bambu, Kibirizi, Ishasha, Busanza, Mabenga, Tongo na Nyamilima byatumye hajya ingabo za leta n'imitwe irimo FDLR, CODECO, Mai Mai n'indi.

    M23 ivuga ko mu duce bavuyemo twa Kibumba, Mushaki, Kiroliwe, Mweso, Bambu, Busumba na Rugogwe habaye ubwicanyi no kwibasira abasivile, ikavuga amazina ya bamwe mu baheruka kwicwa.

    BBC yagerageje kuvugana n'ingabo za leta kuri ibi birego bya M23 ntibyashoboka kugeza ubu, ariko umuvugizi w'ingabo za EACRF yavuze ko ingabo za leta zitarimo kugera ahavuye M23.

    M23 irimo gusubira inyuma iva mu bice yafashe hakajya ingabo z'akarere nyuma yo kubisabwa n'abategetsi b'akarere kugira ngo hashakishwe amahoro mu nzira z'ibiganiro.

    Aho isubira inyuma yerekeza ntabwo hasobanutse neza kugeza ubu.

    Amashusho atandukanye y'abasivile muri Masisi aberekana binubira kwicwa, kugirirwa nabi no gusahurwa n'imitwe yindi y'inyeshyamba nyuma y'uko M23 ivuye aho yari yarafashe hagasigara ingabo z'akarere.

    Ku birego ko ingabo za leta zirimo kujya hamwe mu harekuwe na M23, Major Aquinas Nyakundi, umuvugizi w'izi ngabo z'akarere, yabyamaganiye kure.

    Ati 'Ntabwo ari byo…igihari ni abarwanyi bamwe b'indi mitwe buri gihe bashaka guteza ibibazo, ariko ingabo z'akarere zikora ibishoboka ngo abasivile barengerwe.'

    Ku bwicanyi buvugwa na bamwe mu basivile hamwe n'umutwe wa M23 aho wavuye, Major Nyakundi avuga ko ibyo bigomba kugenzurwa n'inzego z'ubugenzuzi z'akarere zashyizweho zigaha raporo abakuru b'ibihugu.

    Ati 'Izo 'verification mechanisms' zihari ni zo zigomba kugenzura kurenga ku masezerano y'agahenge kose mu gusubira inyuma kwa M23 maze bagaha raporo abakuru b'ibihugu.'

    Major Nyakundi avuga ko kuri ubu aho ingabo z'akarere zigenzura impunzi zirimo kugaruka mu ngo zabo.

    Ibihugu by'akarere birimo u Burundi, Kenya, Sudani y'Epfo na Uganda, byiyemeje kohereza abasirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bose barahageze ngo bajye mu bice M23 yari yarafashe.

    M23 yari ifite itariki ntarengwa ya 30 Werurwe 2023  ngo ibe yavuye aho yafashe, ariko iyo tariki yararenze.

    Leta ya Kinshasa ivuga ko M23 itarimo gusubira inyuma ahubwo ikora igisa nabyo ariko ntigende.

    The post FRDC irashinjwa gufata ibice M23 yarekuye ikica abaturage ikanabasahura appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/11/frdc-irashinjwa-gufata-ibice-m23-yarekuye-ikica-abaturage-ikanabasahura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=frdc-irashinjwa-gufata-ibice-m23-yarekuye-ikica-abaturage-ikanabasahura

  • Muyoboke Alex yibukije abahanzi n'urubyiruko ko ari inshingano zabo zo kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Aha Muyoboke avuga ko amateka agaragaza ko benshi mu bakoze Jenoside bari
    urubyiruko. Ariko kandi benshi mu bahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi bari urubyiruko mu ngabo zari iza RPA.

    Muyoboke ati 'Urubyiruko, ni mwebwe, ni twebwe, ni twe nk'abanyarwanda uruhare rwo kugira ngo tubasubize, ibyo bavuga babivuga bari hanze ntabwo bari mu gihugu, twebwe turi mu gihugu, rero rubyiruko rwiza, rubyiruko mbaraga z'igihugu, ntihazagire uzaceceka, nabona umuntu uri kubeshya nicyo nabisabira njyewe.”

    Muyoboke avuga ko mu rugendo rwo kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umusanzu w'umuhanzi nawo ukenewe cyane ko ijwi rye rigera kure. Agaragaza ko ibihangano by'umuhanzi bigera kure, bityo ko byafasha benshi mu batuye Isi.

    Ati “Umusanzu w'umuhanzi ni ugutanga ubutumwa, ni uguhanga ibihangano byiza,
    ibihangano bihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bihumuriza igihugu. Ya ndirimbo ushobora kumva ukumva y'uko ari ihumure nawe watanze nk'umuhanzi, kuko burya igihangano ni ikintu kigera kure cyane.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/muyoboke-alex-yibukije-abahanzi-n-urubyiruko-ko-ari-inshingano-zabo-zo

  • Umuraperi B Face yageneye ubutumwa Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Umuraperi B Face ukomoka i Burundi yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho yabageneye ubutumwa bubakomeza.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, B Face yabwiye Abanyarwanda ko ari kumwe na bo muri ibi bihe bikomeye, abasaba gukomera.

    Ati “Rwanda Twibuke Twiyubaka. Njyewe nk’umuririmbyi wo mu gihugu cy’u Bururundi, nifatanyije n’Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mukomere natwe turi kumwe namwe.”

    U Rwanda ruribuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 29, yashegeshe igihugu aho mu minsi 100 abarenga miliyoni bari bamaze kwicwa bazira uko bavutse.

    B Face yifatanyije n’Abanyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/umuraperi-b-face-yageneye-ubutumwa-abanyarwanda

  • Kayonza: Urujijo ku mibiri irenga 45 bikekwa ko ari iy'abazize Jenoside yajugunywe mu kiyaga – #rwanda #RwOT

    Iyi mibiri yahabonetse kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mata mu Mudugudu wa Kanyamasha mu Kagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange ahari ikiyaga gito kizwi nka Gashaka.

    Amakuru y'iyi mibiri yatanzwe n'umuturage witwa Munana Egide wahingaga hafi aho akavuga ko yabonywe n'abana bari bagiye kuvoma. Agitanga amakuru ngo ubuyobozi buyobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ndetse n'abo mu nzego z'umutekano bagiyeyo koko basanga iyo mibiri irahari aho ngo bigaragara ko ari umuntu wagiye akayihashyira. Iri hagati ya 45 na 50.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick, yabwiye IGIHE ko koko iyo mibiri bayibonye bikaba bigaragara ko ari iy'abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati 'Ahagana saa yine abana bavomaga amazi kuri icyo kiyaga babona imibiri isa naho yaroshywe muri ako kayaga, baraduhamagara tujyayo hafatwa n'umwanzuro wo kuyishakisha yose tuyikuramo tuyishyira ku Kagari gusa bigaragara ko ari nk'umuntu wari uzi aho iri wayizanye akayihashyira kuko abaturage batubwiye ko hari imodoka y'ivatiri yari yaraye ihagenda ibaririza ahari inzira yabageza kuri icyo kiyaga gusa twabajije abantu bose dusanga nta wafashe plaque zayo.'

    Gitifu Kabandana yavuze ko iyo modoka ariyo bakeka ko yaba yazanye iyo mibiri rwihishwa ikayihasiga ngo kuko n'ubusanzwe inzira igera kuri icyo kiyaga ntabwo isanzwe ari nyabagendwa cyane.

    Yavuze ko kuri ubu inzego z'umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo bamenye uko iyo mibiri yahageze niba koko ari n'iy'abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Akarere ka Kayonza ni kamwe mu hakibarizwa ibice byinshi bitari byabonekamo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Muri ibyo bice harimo nk'abatutsi barenga 200 biciwe ahazwi nka Midiho mu Murenge wa Mukarange, iyi mibiri yose na n'ubu yaburiwe irengero, hari kandi abatutsi bishwe bakajugunywa mu cyuzi gihangano cya Ruramira aho hagenda haboneka imibiri mike ugereranyije n'iy'abantu bahiciwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-urujijo-ku-mibiri-irenga-45-bikekwa-ko-ari-iy-abazize-jenoside