Blog

  • Umuhanzi Safi Madiba yageneye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi Safi Madiba wamamaye cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo igihe yari mu itsinda rya Urban Boys ubu usigaye utuye mu gihugu cya Canada ku mugabane w'Iburayi yageneye abanyarwanda bose ubutumwa bukomeye muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Safi Madiba ukunzwe cyane yatanze ubutumwa ku banyarwanda batuye mu gihugu ndetse no hanze yacyo ubwo yaganiraga na Inyarwanda. com dukesha iyi nkuru Safi Madiba yagize ati:' Umusanzu wange nk'umuhanzi ni ugukomeza gushishikariza abanyarwanda kugira ubumwe n'urukundo no gukundisha igihugu abanyarwanda batuye hanze ndetse n'abanyamahanga'.

    Uyu muhanzi Safi Madiba yakomeje agira inama urubyiruko yo kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga nabi kuko hari abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi bashaka gusenya u Rwanda ndetse no kubiba urwangano mu banyarwanda.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-safi-madiba-yageneye-ubutumwa-abanyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Kazungu ntajya aburamo! Amazina 10 y’abacuruzi batajya babura muri karitsiye akomeje gutangaza benshi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kazungu ntajya aburamo! Amazina 10 y'abacuruzi batajya babura muri karitsiye akomeje gutanga benshi

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira urutonde rw'amazina icumi y'abacuruzi atajya abura muri karitsiye iyo ariyo yose.

    Kandi koko iyo urebye aya mazina usanga atajya abura muri karitsiye , muri aya mazina harimo Kazungu, Murokore, Mudive, kagira neza n'ayandi nkuko bigaragara ku rutonde rukurikira.

     

    Source : https://yegob.rw/kazungu-ntajya-aburamo-amazina-10-yabacuruzi-batajya-babura-muri-karitsiye-akomeje-gutangaza-benshi/

  • Noopja yatanze ubutumwa bukomeye ku banyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Nduwimana Jean Paul wamenyekanye cyane ku izina rya Noopja akaba ari rwiyemeza mirimo ukomeye cyane ufite studioya country records yakoreragamo umusore utunganya imiziki uzwi cyane nka Element yatanze ubutumwa bukomeye cyane ku banyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Noopja yagize ati:' Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni inshingano za buri munyarwanda aho ari hose. Si ibyo guharirwa bamwe gusa, ni amateka yacu twese. Ni muze kandi dukore tutizigama, twiyubake, dutere imbere, kandi ubumwe n'ubufatanye bikomeza kuturanga kuko ni wo musingi duheraho twubaka u Rwanda twifuza'.

    Noopja yasabye abantu gukora cyane kandi bagakunda igihugu kandi yasoje agira ati:' Twibuke Twiyubaka'.

    Source : https://yegob.rw/noopja-yatanze-ubutumwa-bukomeye-ku-banyarwanda-bose-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • #Kwibuka29: Irambona Eric wakiniye amakipe arimo Kiyovu na Rayon Sports yahaye umukoro urubyiruko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irambona Eric wabaye umukinnyi w'umupira w'amaguru mu makipe arimo Rayon Sports na Kiyovu Sports , yahaye umukoro urubyiruko rw'u Rwanda.

    Kuva ku itariki 07 Mata 2023 u Rwanda ndetse n'Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, igahitana inzirakarengana z'Abatutsi barenga miliyoni imwe.

    Abantu batandukanye mu ngeri zose bagenda batanga ubutumwa bw'ihumure ndetse bunakomeza abantu. Abandi bagira inama urubyiruko rw'uko rwahangana n'abahembera urwango ndetse n'ingengabiteketezo ya Jenoside.
    Irambona Eric aganira n'ikinyamakuru Igihe yasabye urubyiruko ko rwakomeza kwirinda abashaka kurucengezamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ubutumwa bwa Irambona Eric ku rubyiruko

    Irambona yagize ati : 'Leta ntizajya mu ntambara y'imbuga nkoranyambaga isize umupaka aho FDRL nizo nterahamwe zishaka kugaruka zanyurana . Ni inshingano zacu nk'urubyiruko kwirinda ko abo abantu bakomeza kudushyiramo Virusi'.

    Source : https://yegob.rw/kwibuka29-irambona-eric-wakiniye-amakipe-arimo-kiyovu-na-rayon-sports-yahaye-umukoro-urubyiruko/

  • ” Ukuri n’ubugwaneza bigarura ubuzima” Ubutumwa bw’ihumure bwa Cassa Mbungo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cassa Mbungo André , umutoza wa AS Kigali, ikipe isanzwe ikina shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yatanze ubutumwa bw'ihumure ndetse n'isanamitima.

    U Rwanda ruri mu minsi ijana yahariwe kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana inzirakarengana zirenga miliyoni imwe.

    Abantu batandukanye barimo n'abasiporitifu bagenda batanga ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda ndetse isana n'imitima.
    Cassa Mbungo André niho yahereye nawe aganira n'ikinyamakuru Igihe, atanga ubutumwa bw'ihumure ndetse anatangaza uburyo ukuri n'ubugwaneza bigarura ubuzima mu mitima y'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Cassa Mbungo yagize ati ' Amagambo ahumuriza harubwo ashira ivuga ariko imirimo myiza ,yuzuye urukundo, ukuri n'ubugwaneza bigarura ubuzima mu iterambere ry'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
    Twibuke Twiyubaka'.

    Source : https://yegob.rw/ukuri-nubugwaneza-bigarura-ubuzima-ubutumwa-bwihumure-bwa-cassa-mbungo/

  • Nyuma y'uko Rusesabagina ababariwe n'umukuru w'Igihugu,Umokobwa we yongeye kuvuga #rwanda #RwOT

    By'umwihariko umukobwa we Carine Kanimba, ku mbuga nkoranyambaga ze ntihasibagaho ubutumwa bwibasira u Rwanda ko rwafunze se mu buryo butari bwo. ariko aza gusa n'ucogoye yumvise amakuru yo kurekurwa kwa se.

    Nyuma yo gusubiza agatima impembero, Kanimba amaze iminsi asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwibasira Guverinoma y'u Rwanda.

    Usibye ibyo yandika ubwe, asakaza ibitekerezo by'abandi basebya u Rwanda nka Michael Wrong n'abandi bizwi ko batajya barucira akari irutega. Ubu ugezweho ni Umunyamakuru Anjan Sundaram.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Carine Kanimba yasangije abamukurikira igitekerezo cyanditswe na Sundaram muri The New York Times, mu gace kavuga ko abanyamakuru bo mu Rwanda bameneshwa, bagahunga cyangwa se bakicwa.

    Muri ubwo butumwa, harimo ko abatavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda bafungwa nyuma y'iminsi mike bagasangwa bapfuye.

    Sundaram yanditse Igitabo yise “Bad News: Last Journalists in a Dictatorship” aho avuga ko mu Rwanda Guverinoma nta mwanya iha tangazamakuru, ko nta bwinyagamburiro rifite.

    Ni igitabo bwa mbere cyamaganwe n'abo avuga ko bamuhaye ubuhamya kuko bagaragaje ko yababeshyeye akavuga ibyo batamubwiye.

    Sundaram akunze kugaragara mu biganiro by'abatavuga rumwe na Leta y'u Rwanda birimo iby'abakorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse bivugwa ko uwo mutwe w'iterabwoba ujya unamuhemba kugira ngo asebye u Rwanda.

    Kanimba uherutse kongera kubona se, wari ufungiye mu Rwanda, yirengagije ineza yagiriwe umubyeyi we kabone n'ibyaha bikomeye yashinjwaga, yiyemeza gusebya u Rwanda ko rugirira nabi abatavuga rumwe n'ubutegetsi, kandi se yaratashye nta nkomyi ari muzima.

    Yirengagije ubugwaneza bw'abafunguye se

    Mbere y'uko Rusesabagina afungurwa, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n'Abanyarwanda nta mutima mubi bagira, kuko ngo rwubakiye ku mbabazi cyane ko rwazihaye n'abakoze ibyaha ndengakamere nka Jenoside.

    Mu gihe gito, byahise byigaragaza maze Inama y'Abaminisitiri yemeza ko Paul Rusesabagina n'abo bareganwaga bahawe imbabazi n'Umukuru w'Igihugu.

    Nubwo yari yaranditse ibaruwa isaba imbabazi, byarashobokaga ko atazihabwa, agakomeza gufungwa. Gusa u Rwanda rwagiranye ibiganiro na Amerika, binagirwamo uruhare na Leta ya Qatar, bigamije gukemura ikibazo cye dore ko cyari agatotsi mu mubano w'ibihugu byombi.

    Bivugwa ko ibyo biganiro ku ruhande rwa Amerika byari biyobowe n'Umujyanama wa Perezida Biden mu by'Umutekano, Jake Sullivan.

    Rusesabagina yatawe muri yombi ibihugu bimwe bimwita intwari, bitangira gushyira igitutu ku Rwanda ngo rumufungure bwangu. Icyo gihe byeruriwe ko “igitutu kidakora hano.”

    Mu bijyanye na bwa bugiraneza bw'u Rwanda bamwe batahaye agaciro, Rusesabagina yafashwe akekwaho kurema no kuyobora Umutwe w'Iterabwoba wa MRCD/FLN, wishe abantu icyenda mu bitero bitandukaye mu nkengero z'Ishyamba rya Nyungwe, abandi barakomereka, imitungo yabo irasahurwa.

    Ibindi bihugu byatanze urugero ko iyo ubonye aho icyihebe cyihishe, woherezayo umunwa w'imbunda, missile cyangwa rockette, kumwe Amerika ibigenza. Ni yo mpamvu twabonye ijya kurasa muri Iran, Iraq, Afghanistan, Syria n'ahandi, rimwe na rimwe n'impamvu zayo kumvikana bikagorana.

    Nyamara Rusesabagina yarafashwe, arafungwa, ahabwa abamwunganira mu mategeko, afatwa neza haba aho yari afungiye cyangwa iyo yajyaga kuburana.

    Si amahirwe benshi mu bagize umutwe yayoboraga bagize, kuko bamwe baguye mu bitero, abandi bagwa muri Congo ubwo bafatwaga ngo boherezwe mu Rwanda.

    Ntabwo Amerika yari yizeye ko uyu mugabo u Rwanda rwamurekura ahanini bitewe n'uburemere bw'ibyaha yahamijwe.

    Ni nako byagenze ubwo yari amaze gufatwa n'inzego z'u Rwanda, kuko Amerika itahise isaba ko arekurwa ako kanya, kuko yari imaze kubona ko hari ibimenyetso bikomeye bimushinja uruhare mu gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Icyari ihurizo kuri Amerika ni uburyo u Rwanda rwarekura umuntu wahamijwe ibyaha by'iterabwoba no kwica abantu. Ni na yo mpamvu kuva Rusesabagina yafatwa, Ububanyi n'Amahanga bwa Amerika bwavuze kuri dosiye ye hashize igihe.

    No mu gihe Amerika yotsaga u Rwanda igitutu, rwakomeje kwihagararaho, kugeza n'aho Antony Blinken yakoreye uruzinduko i Kigali afite muri gahunda gucyura Rusesabagina ariko ntabigereho.

    Ubwo Blinken yari avuye mu Rwanda, bivugwa ko Amerika yahise ibona ko igitutu kitazigera gikora ngo rube rwarekura Rusesabagina.

    Nyuma y'iminsi ine, bivugwa ko umuntu witwa John Tomaszewski ukorana bya hafi n'Umusenateri witwa James Risch wo muri Amerika yagiye gusura Rusesabagina i Mageragere.

    Ageze yo ngo yamuganirije ku gitekerezo cyo kuba yakwandika asaba imbabazi Perezida Kagame, kugira ngo abe yarekurwa. Rusesabagina utari wizeye ko yahabwa imbabazi, ngo yavuze ko agiye kubigerageza.

    Tomaszewski aherutse gutangaza ko umuryango wa Rusesabagina na wo utari ubyizeye. Inzira za dipolomasi ni aho zahereye, inzego za Amerika n'iz'u Rwanda zitangira kuganira kuri uko kurekurwa.

    Bivugwa ko muri uko kuganira, u Rwanda nta kintu rwigeze rusaba Amerika kugira ngo Rusesabagina abe yarekurwa, ahubwo icyo rwari rushyize imbere kwari uko ibikorwa uyu mugabo yakoze bitazongera ukundi, kandi ko Amerika na yo igomba kubyamagana.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/nyuma-y-ifungurwa-rya-se-umukobwa-wa-rusesabagina-yongeye-kwigaragaza

  • Polisi yarahiriye guhashya abajura bakomeje kwiyongera hirya no hino #rwanda #RwOT

    Mu gihe hirya no hino havugwa ubujura bukabije, Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera yavuze ko hafashwe ingamba zikomeye zigamije guhashya ibyo bikorwa.

    CP Kabera yabwiye RBA ko abitwaza intwaro gakondo bagakomeretsa cyangwa bakica abaturage ko batazihanganirwa.

    Ubujura bukomeje gufata intera aho abajura hirya no hino mu mujyi wa Kigali basigaye batema cyangwa bagakatisha inzembe abo bashaka kwambura ku manywa y'ihangu.

    Mu murenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge, abajura bitwaje intwaro gakondo mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 11 Mata 2023, bateye umuturage inshuro ebyiri, bwa mbere batwaye amafaranga ibihumbi 600Frw nyuma baragaruka, aratabaza.

    Uyu muturage tutavuga amazina ye ku mpamvu z'umutekano, yabwiye UMUSEKE ko abamwibye babanje bacukura inzu ye, maze baramucucura ntibagira icyo basiga.

    Atuye mu Kagari ka Kabuguru II , Umudugudu w'Ubusabane, yabwiye UMUSEKE ko yatashye iwe mu ijoro asanga idirishya baryishe, bamaze kumwiba.

    Ati 'Natashye nko mu saa tatu (21h00), nsanga abajura babomoye (basenye) batwaye imiguru nka 15 y'inkweto, batwara ibihumbi 600frw, batwara amapantaro nka 28, batwara n'isaha

    Yakomeje avuga ko mu masaha yo mu rukerera nabwo bagarutse, ahita atabaza ndetse noneho ngo bari bitwaje intwaro gakondo.

    Ati 'Bari bafite amaferabeto, turunevisi. Iyo babuze ibyo batwara nawe baragutwara, cyangwa iyo ushatse kubatesha.'

    Polisi n'inzego z'ubuyobozi zahise zigera kuri uyu muturage ndetse Gitifu wa Rwazamenyo yemeje ko hagiye gukazwa ingamba mu gukumira ubujura.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yarahiriye-guhashya-abajura-bakomeje-kwiyongera-hirya-no-hino

  • Ni umukoro wacu!Miss Grace Bahati abwira Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwe bwumvikanamo guharanira guha icyizere cy'ejo hazaza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi Miss Grace yasabye abanyarwanda kurushaho kubitaho mu rwego rwo guharanira kubaho kandi neza.

    Ati 'Mu gihe twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, mureke tube hafi abasizwe iheruheru nayo, tubafate mu mugongo, tubahe icyizere cy'ejo hazaza duharanira kubaho neza. Ikindi kandi, ni umukoro wacu twese kurwanya icyadusubiza inyuma icyo aricyo cyose.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ni-umukoro-waco-ubutumwa-bwa-miss-grace-bahati-ushimangira-ko-kurwanya

  • Indege yagarutse igitaraganya ku kibuga nyuma yo kunanirwa guhaguruka neza #rwanda #RwOT

    Indege itwara imizigo muri Colombia yagonze igice cyo hejuru cy'igiti ubwo yari imaze gusoza umuhanda wayo ifashe ikirere bituma igaruka ku butaka nyuma y'iminota mike yari imaze igenda.

    Amakuru avuga ko iyi ndege yahagurutse ifite ibiro 274 kg birenze ku rugero igomba gutwara, nk'uko iperereza ryakozwe kuri iki kibazo ribigaragaza.

    Ku ya 3 Gashyantare 2022,nibwo Boeing 737-200 ya Aerosucre hamwe n'abakozi bayo batanu bahagurutse ku kibuga cy'indege cya Puerto Carreno muri Kolombiya ku butumburuke bwo hasi buteje akag,byatumye igonga amababi y'igiti.

    Ubwo iyi ndege yafataga ikirere,amapine yayo yagonze igiti cya metero14 giherereye kuri 295 m,uvuye ku mpera z'umuhanda wayo.

    Amashusho yafashwe na kamera yo ku rugo ruturanye n'umuhanda w'iyi ndege yerekana iyi ndege igendera hasi cyane,ishaka kugonga insinga z'amashanyarazi ariko ku bw'amahirwe ntibyaba ahubwo igonga ku mpera z'igiti gituranye n'ikibuga.

    Abapilote basubiye ku kibuga cy'indege nyuma yiminota 20 bari mu kirere nyuma y'uko moteri y'ibumoso ibuze ingufu.

    Ubugenzuzi bwakurikiyeho bwerekanye ko iyo moteri yinjiyemo amababi y'iki giti yagonze ubwo yari imaze guhaguruka.

    Mbere yo kugaruka ku kibuga cy'indege,iyi ndege ya kompanyi yo muri Bogota yazamutse igera hejuru, maze abakozi bongera kwatsa moteri y'ibumoso. Icyakora, yari yashyushye cyane bituma icumba umwotsi ubwo yari imaze kugwa, nubwo nta muriro wagaragaye.

    Abashinzwe iby'indege bavuze ko ibiro iyi ndege yari itwaye biri mu byateye ikibazo ndetse no kwirara kw'abapilote batahaye agaciro uburemere ibyo yari itwaye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/indege-yagarutse-igitaraganya-ku-kibuga-nyuma-yo-kunanirwa-guhaguruka-neza

  • Koreya y'Epfo yatinye kohereza intwaro muri Ukraine,biri mu mpapuro Amerika iherutse gutakaza #rwanda #RwOT

    Inyandiko za Pentagon ziherutse gushyirwa ku karubanda BBC yabashije kubona, ziragaragaza ikiganiro hagati y'abayobozi bo mu rwego rwo hejuru bo muri Koreya y'Epfo ku bijyanye no kugurisha intwaro zashoboraga gukoreshwa muri Ukraine .

    Ni ikiganiro cyabaye hagati y'abajyanama bakuru ba Perezida Yoon Suk Yeol.

    Muri icyo kiganiro humvikanamo kutumvikana hagati y'igitutu cya Amerika cyo kohereza amasasu muri Ukraine na politiki yabo yo kudaha intwaro ibihugu biri mu ntambara.

    Umwe mu bajyanama atanga igitekerezo cyo kohereza ahubwo amasasu muri Pologne, mu rwego rwo kwirinda kugaragara ko yoherejwe muri Amerika.

    Washington imaze iminsi ishakisha uwaba yarashyize ahagaragara aya makuru y'ibanga, Pentagon ivuga ko ari ikibazo gikomeye ku mutekano w'igihugu.

    Umwaka ushize, Koreya y'Epfo yemeye ko izagurisha Amerika ibisasu bya rutura kugira ngo yuzuze ububiko bwayo, ariko ishimangira ko Amerika igomba kugumana ibisasu kandi ntibyohereze i Kyiv.

    Mu kiganiro bagiranye ku itariki ya 1 Werurwe, umunyamabanga ushinzwe ububanyi n'amahanga wa Perezida Yoon Yi Mun-hui ngo yabwiye umujyanama mu by'umutekano w'icyo gihe, Kim Sung-han, ko guverinoma “yatewe impungenge n'uko Amerika itazaba umukoresha wa nyuma” w'amasasu.

    Bafite kandi impungenge ko Perezida Biden ashobora guhamagara Perezida Yoon mu buryo butaziguye kuri iki kibazo, kandi Koreya y'Epfo yaramuka ihinduye politiki yayo yo gutanga intwaro muri Ukraine, bigasa nk'aho byatewe n'igitutu cya Amerika.

    Nk'uko iyi nyandiko ibigaragaza, umujyanama mu by'umutekano muri Koreya y'Epfo, Kim, yahise avuga ko bashobora kugurisha ibisasu muri Pologne, binatewe n'uko “kugeza amasasu muri Ukraine byihuse yari yo ntego nyamukuru ya Amerika”.

    Koreya y'Epfo ivuga ko iri gukora iperereza ku kumena ayo mabanga ariko ikaba yashimangiye ko bidashoboka kumva ibiganiro byihariye mu biro bya perezida, kandi ko iki kiganiro kidashobora kuba cyarabereye mu ndake yihariye ya perezidansi.

    Amerika ntabwo yahishe ko ishaka ko Seoul iha intwaro Ukraine. Yizera ko Koreya y'Epfo, n'ubushobozi bwayo bwo gukora intwaro ziteye imbere ku buryo bwihuse, ishobora kugira uruhare runini mu byava mu ntambara.

    Ariko Seoul yanze kubikora kenshi ikomoza kuri politiki yayo yo kutohereza intwaro mu bihugu biri mu ntambara, mu gihe ku giti cyayo ihangayikishijwe n'uko umubano wayo n'u Burusiya wakwangirika.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/koreya-y-epfo-yatinye-kohereza-intwaro-muri-ukraine-biri-mu-mpapuro-amerika