Blog

  • Igihugu ntigishobora kuguza amafaranga yo kwishyura abakozi ba Leta-Perezida Ruto #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, yarahiye arirenga avuga ko igihugu kidateze kuguza amafaranga yo guhemba abakozi avuga ko ari ubwa mbere bibaye mu gihugu, ariko ko gahunda bihaye ari ukugabanya amadeni.

    Uyu mutegetsi mukuru wa Kenya yasubizaga abakozi ba leta, bavuze ko bagiye kujya mu myigaragambyo bakareka akazi kuko abenshi bamaze amezi atatu badahembwa.

    Ibinyamakuru muri Keny, byanditse ko abakozi ba leta bamaze kwandikira inzego zibashinzwe mu masendika yabo, bamenyesha ko bagiye kwigaragambiriza imishahara.

    Perezida Ruto, yavuze ko abanya-Kenya, bagomba kugerageza kubaho mu buryo buke igihugu gifite, bakikuramo ko leta izafata amadeni ngo ihembe abakozi.

    Perezida William Ruto ndetse n'icyegera cye Rigathi Gachagua, bashinja ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta gusahura igihugu, ubwo barangizaga manda.

    Muri Kenya ubutegetsi buri ku gitutu cyo guturisha abaturage, kuko abaganga ndetse na bamwe mu bakora kwa muganga bamaze igihe bigaragambya, kuko badahembwa n'abahembwaga bahembwa intica ntikize.

    Abategetsi b'intara nabo bari mu barira bavuga ko batahawe ingengo y'imari yari igenewe guteza imbere aho bategeka, ariko ikiremereye ni uko abakozi bashobora kutagaruka ku kazi kubera ibura ry'imishahara.

    Pasika yageze hatangwa konji ariko nta mukozi wa leta wayizihije kuko nta wari ufite n'iripfumuye.

    The post Igihugu ntigishobora kuguza amafaranga yo kwishyura abakozi ba Leta-Perezida Ruto appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/12/igihugu-ntigishobora-kuguza-amafaranga-yo-kwishyura-abakozi-ba-leta-perezida-ruto/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igihugu-ntigishobora-kuguza-amafaranga-yo-kwishyura-abakozi-ba-leta-perezida-ruto

  • Imyanzuro y'Inama Nkuru y'Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye ku wa 2 Mata 2023 – #rwanda #RwOT

    Iyo nama Nkuru y'Umuryango FPR-TNKOTANYI yabanjirijwe tariki 1 Mata 2023 n'Inama Mpuzamahanga y'Umuryango FPR Inkotanyi (RPF Inkotanyi 35th International Conference) yatanzwemo ibiganiro bikurikira:

    • Politiki nziza nk'inzira n'umusingi byo kwibohora, hubakwa igihugu cyifuzwa (Good politics: From Liberation to Nation- building);
    • Uburyo Afurika yagira uruhare mu iterambere ryayo (How will Africa take charge of its future?)

    Ibiganiro byibanze ku bihe bigoye nyuma y'urugamba rwo kwibohora FPR Inkotanyi yaciyemo, ahatanzwe ingero z'ibiganiro byiswe Kicukiro I na Kicukiro II ndetse n'ibiganiro byabereye mu Urugwiro bikamara hafi umwaka, byari bigamije gushaka umuti urambye ku bibazo by'ingutu igihugu cyari gifite.

    Ibyo biganiro nibyo byabaye intandaro y'amavugururwa yakozwe, agamije kubaka bundi bushya igihugu no kugiha umurongo w'ahazaza hacyo.

    Ku birebana na Afurika muri rusage, hagaragajwe ko iyo hagiye gufatwa ibyemezo ku rwego mpuzamahaga, Afurika ifatwa buri gihe nk'insina gufi cyangwa se nk'abantu bagomba gufatirwa ibyemezo, aho kugira ngo ubwabo babyifatire cyangwa babigiremo uruhare.

    Hagarutswe ku bikwiriye gukorwa kugira ngo iterambere ryifuzwa muri Afurika rigerweho, hagaragazwa ko abayobozi bakwiye kuba bumva neza ibikenewe kandi bakabigira ibyabo no gushyira mu bikorwa ibiba byemejwe.

    Ku bijyanye nn'Inama Nkuru y'Umuryango FPR Inkotanyi, ku murongo w'ibyigwa hari ingingo zikurikira:

    Ijambo rya Nyakubahwa Chairman wa RPF akaba na Perezida wa Repubulika ritangiza inama.

    1. Raporo y'Ibikorwa 2021-2022 na Gahunda y'ibikorwa 2023-2024.
    1. Ikiganiro: Urugendo rw'Umuryango FPR Inkotanyi mu myaka 35.
    1. Amatora y'abagize Komite Nyobozi y'Umuryango FPR Inkotanyi.
    1. Ijambo rya Nyakubahwa Chairman wa RPF akaba na Perezida wa Repubulika risoza.

    Mu ijambo rifungura mama Nkuru y'Umuryango FPR-INKOTANYI, Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba na Chairman w'Umuryango FPR-INKOTANYI yashimiye abanyamuryango n'abandi batumirwa bayitabiriye.

    Yagarutse ku kuba Umuryango FPR-INKOTANYI nubwo wizihije imyaka 35 atari muto nk'uko bamwe babyumva, ahubwo iyo myaka ari nk'imyaka 100 cyangwa irenze bishingiye ku byatumye ubaho, ibibazo wagombaga guhangana nabyo n'uburemere bwabyo, ahanini bifite inkomoko kuva mu bukoroni.

    Yagaragaje ko kubera ibibazo bigoye Umuryango FPR-INKOTANYI wagombaga guhangana na byo, wahisemo kugendera ku bintu bitatu by'ingenzi birimo gutekereza byagutse (to think big), kuba hamwe, haba abato n'abakuru (to be together) no kubazwa inshingano (to be accountable), hagamijwe kubaka no guteza imbere Igihugu twifuza.

    Yibukije ko kuba hari ibyo Umuryango FPR-INKOTANYI wagezeho muri iyi myaka 35 umaze, hari ababigizemo ubwitange mu buryo butandukanye, barimo abariho n'abatakiriho.

    Yavuze ko nyuma y'urugamba rwo kwibohora, Umuryango FPR-LNKOTANYI wahuye n'inzitizi nyinshi zirimo gutangirira ku busa, kuko umutungo wose w'Igihugu bari barawusahuye n'abantu benshi bamaze kwicwa; Kuba bamwe mu bari bahawe imyanya muri Guverinoma Igihugu kimaze kubohorwa barahisemo gusahura umutungo muke Guverinoma yari yatangiriyeho uvuye mu bwitange bw'Abanyamuryango; bahungira mu mahanga, ndetse n'Abanyamuryango batakiriye neza kubazwa ibyo bashinzwe.

    Ibyo byose ntibyaciye intege Umuryango FPR-INKOTANYI, wakomeje kubaka Igihugu.

    Yasoje avuga ko urugendo rukiri rurerure mu gukomeza kubaka Igihugu ari nayo mpamvu bisaba gukorana ingufu n'ubwitange kurushaho.

    Muri iyi nama hemejwe:

    . Raporo y'Ibikorwa by'Umuryango FPR-INKOTANYI by'umwaka wa 2021-2022;

    . Gahunda y'ibikorwa by'umwaka 2023-2024.

    Herekanywe fihimi mbarankuru igaragaza mu ncamake urugendo rw'Umuryango FPR-INKOTANYI kuva ku rugamba rwo kwibohora no guhagarika Jeoside yakorewe Abatutsi kugeza ku Rwanda rushya dufite uyu munsi, rumaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera uburyo rwashoboye kwiyubaka ku kigero gishimishije.

    Hatanzwe kandi ikiganiro gifite insanganyamatsiko ku rugendo rw'Umuryango FPR Inkotanyi mu myaka 35 ishize (Reflection on RPF Journey for the past 35 years), cyibanze ku ngingo zikurikira:

    . Kwitanga mu byo dukora hagamijwe kwishakamo ibisubizo, kandi harebwa ibifitiye inyungu abantu benshi;

    . Kwigira no guharanira gukomeza guhesha agaciro Umunyarwanda.

    Muri iyi nama, abatumirwa bari bahagararaiye imitwe ya Politiki yo mu bihugu by'inshui bahawe ijambo batanga ubumwa bunyuranye, bashima intambwe Umuryango FPR Inkotanyi umaze kugeraho mu myaka 35 umaze uvutse n'uburyo umaze guteza imbere Igihugu.

    Abafashe ijambo ni abahagarariye Prosperity Party/ Ethiopia, FRELIMO/Mozambique, SPLM/Sudani y'Epfo, NRM/Uganda, ZANU PF/Zimbabwe, CNDD FDD/Burundi, CCM/Tanzania, MCI/Republique Centrafricaine, PCT/ Congo Brazzaville na CCP/u Bushinwa.

    Muri iyi nama kandi abagize nama Nkuru y'Umuryango FPR-INKOTANYI batoye abagize Komite Nyobozi y'Umuryango FPR-INKOTANYI mu gihe cy'imyaka 5 ku buryo bukurikira:

    • PEREZIDA: H.E KAGAME Paul
    • VISI PEREZIDA : Madamu UWIMANA Consolée
    • UMUNYAMABANGA MUKURU: Bwana GASAMAGERA Wellars

    ABAKOMISERI RUSANGE

    1 . RUTAREMARA Tito

    2. Harelimana S. Abdoul Karim

    3. Gakuba Jeanne d'Arc

    4. Sindikubwabo Jean Népomuscène

    5. Mureshyankwano Marie Rose

    6. Mukazayire Nelly

    7. Utumatwishima Jean Népo Abdallah

    8. Twagirayezu Gaspard

    9. Kwizera Christelle

    10. Muganza Juliana

    1 1 .Habonimana Charles

    1 2 . Iradukunda Yves

    13. Uwimbabazi Maziyateke Sandrine

    14. Mbarushimana Assoumpta

    15. Kabano P. Celestin

    Abakomiseri bahagarariye urubyiruko

    1 . Giraneza Gabriel

    2. Urujeni Raissa

    3. Bagirishya Rwema Dominique

    4. Umuhoza Vanessa Gashumba

    5 . Mugesera Sam

    6. Niyomukiza Joseph

    7. Ingabire Jessica

    8 . Mpayana Gladys

    9. Isimbi Rita

    10. Munyabugingo Albert

    Nk'uko bitegenywa mu mategeko ngengamikorere y'Umuryango FPR INKOTANYI, kugira ngo umubare w'abagize Komite Nyobozi/ NEC wuzure (30) Abakomiseri basigaye babiri (2) bazashyirwaho na Komite Nyobozi yatowe.

    Abagize inama Nkuru y'Umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kuzuza inshingano bafite zo kubaka igihugu, gukora ku buryo budasanzwe kuko n'ibibazo igihugu cyacu gihanganye nacyo nabyo bikomeye, bitandukanye n'iyb'ibindi bihugu.

    Abagize mama Nkuru y'Umuryango FPR INkotanyi biyemeje kandi gukomeza gutera inambwe mu mitekerereze n'imikorere myiza ku buryo hiyongera Abanyarwanda bayobora neza abandi mu nzego zose, by'umwihariko ku rwego rw'Igihugu.

    Abanyauryango bashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Umuryango FPR-Inkotanyi mu gihe cy'Imyaka 5 kubera ubwitange, umwete n'ubuhanga agaragaza mu kuyobora Umuryago FPR-Inkotanyi n'Igihugu cyacu.

    Bikorewe i Kigali, ku wa 2 Mata 2023,

    Gasamagera Wellars,

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR-Inkotanyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyanzuro-y-inama-nkuru-y-umuryango-fpr-inkotanyi-ya-16-yabaye-kw-itariki-ya-2

  • Ibyaranze tariki 12 Mata muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Tariki ya 12 Mata mu 1994, Leta y'abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

    Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994.

    Froduald Karamira na MDR-Power bahamagariye intangondwa z'Abahutu kwica

    Abatutsi Tariki ya 12 Mata 1994, Karemera Froduald wa MDR-Power, yavugiye kuri Radio Rwanda ko intambara ireba buri wese, ibi akaba yarabisubiyemo inshuro nyinshi mu byumweru byakurikiye.

    Yasabye abahutu kudasubiranamo ubwabo, ahubwo ko bagomba gufatanya n'ingabo mu kurangiza akazi.

    Ayo yari amabwiriza yarebaga cyane cyane abayoboke ba MDR-Power, abasaba kwibagirwa amacakubiri yari hagati yabo na MRND na CDR, ahubwo bagafatanya nabo mu guhiga Abatutsi.

    Uwo munsi, Radio Rwanda yasohoye itangazo riturutse muri minisiteri y'ingabo.

    Iryo tangazo ryavugaga ko 'nta macakaburi yari mu ngabo no mu Bahutu muri rusange.

    Rikomeza rivuga ko abasirikari, abajandarume, n'Abanyarwanda bose bafashe icyemezo cyo kurwanya umwanzi wabo, kandi ngo bose baramuzi.

    Ngo umwanzi aracyari wa wundi, umwe washatse kugarura ingoma ya Cyami, watsinzwe.

    Iyo minisiteri yasabye abasirikari, abajandarume, abaturage gukorera hamwe, gukora amarondo no kurwanya umwanzi.

    Uwo munsi guverinoma y'abicanyi yavuye i Kigali ijya gukorera i Gitarama, ihuza ibikorwa inashishikariza kurimbura Abatutsi muri Perefegitura zose z'igihugu.

    Muri Kigali, intumbi z'abishwe muri jenoside zakusanyirizwaga muri za kamyo, zikajugunywa mu byobo byari byacukuwe n'ibimashini.

    Tariki ya 12 Mata 1994 ingabo za MINUAR zamenyesheje Jenerali Romeo Dallaire ko Abatutsi bari barimo kwicwa muri Gisenyi na Kibungo.

    Ubwe yivugiye uwo munsi ko muri Kigali intumbi nyinshi zapakirwaga n'abanyururu mu bimodoka bisanzwe bikoreshwa ku mihanda, zikabajugunyaa mu bisimu byari byacukuwe na za kateripurari.

    Ibi bimodoka n'ibi bimashini byari ibya serivisi ya Minisiteri y'imirimo ya Leta bitaga 'ponts et chaussée' yayoborwaga na Ntirivamunda Alphonse umukwe wa Perezida Habyarimana Juvenal.

    Ntilivamunda yahungiye mu Bufransa.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumye, Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda muri jenoside.

    Igihe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububirigi Willy Claes yari i Bonn mu Budage, yabwiye Boutros Boutros-Ghali ko 'MINUAR ntacyo ikimaze mu Rwanda. […] ko MINUAR yari mu kaga. […] ko mu Rwanda Ababirigi bafitiwe urwango'.
    Atanga igitekerezo ko MINUAR yavanwa mu Rwanda. Boutros-Ghali amusubiza ko nawe ashyigikiye icyo gitekerezo. Kugeza uwo nunsi Umuryango w'Abibumye wari waranze kongerera ububasha MINUAR n'ubwo Dallaire atahwemye kubisaba. Igihe cya jenoside, Boutros-Boutros Ghali yari mu ngendo i Burayi, arazikomeza atitaye ku ntabaza za MINUAR zavugaga ko mu Rwanda abantu batagira ingano bishwe guhera tariki ya 7/4/1994.
    Abatutsi barishwe i Mukarange mu Murenge wa Kayonza I Nyawera, mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, mu matariki ya 11-12/04/1994 habaye igikorwa cy'ubwicanyi burimo ubugome bukomeye. Interahamwe zishe umubyeyi witwaga Murebwayire wari utwite, zimubagisha umuhoro, zimukuramo uruhinja zihita zinamutwika n'uruhinja rwe. Kuri Paruwasi Gaturika ya Mukarange, tariki 07- 09/04/1994 Abatutsi bahahungiye ari benshi.

    Kuwa 10-11/04/1994, batangiye kwicwa, birwanaho bakoresha amabuye n'amatafari ariko interahamwe zunganirwa n'abajandarume n'abasirikare. Kuwa 12/04/1994, hazanywe urutonde rw'abagomba kwicwa, bategeka abatarapfa gusohoka mu kiriziya babizeza ko ntacyo bakibaye.
    Bageraga imbere ya Paruwasi, Interahamwe zigahita zibatema. Padiri mukuru, Joseph Gatare, wanayoboraga ishuri ryisumbuye rya Mukarange yari Umututsi, yarishwe.
    Uwari umwungirije, Padiri Munyaneza Jean Bosco w'Umuhutu yaritambitse, yanga ko Abatutsi bari bamuhungiyeho bicwa, Interahamwe zihita zimwica. Interahamwe zishe Abatutsi i Mukarange zari zigizwe n'ibyiciro byose birimo abategetsi, abakozi ba Leta n'abacuruzi ba Kayonza : Senkware Célestin (burugumesitiri), Kanyangoga Thomas (umucuruzi), Ngabonzima Augustin (diplomate wari mu kiruhuho cy'izabukuru wari warakomotse I Kinyamakara ku Gikongoro) n'umuhungu we Ngabonzima Jean Claude wari umwarimu, Lieutenant gendarme Twahirwa, Sgt Nsengiyumva Edouard, Kayisabe Côme (wahoze ari umugenzurzi w'amashuri abanza), Nsabimana alias Kiyoni (umugenzuzi w'amashuri abanza), Simparikubwabo alias Simba (wigeze nawe kuba umugenzuzi w'amashuri), Mutaganzwa (umucuruzi), Gashumba Samson (Konseye 105 Mukarange), Kanyogote Nsabimana (Konseye Nyagatovu), Rudasingwa (umuyobozi wa CERAI Mukarange), Tuyishime Joseph (umwarimu muri CERAI Mukarange), Mugenzi (wayoboye CERAI Mukarange), Gahigi Samuel (umwarimu), Gafaranga (umwarimu), Kanyanzira (umucuruzi), Rwabagabo (burigadiye wa komini), Rwayihuku (wahoze ari umusilikare), Ndakaza Ignace, Migabo (umwarimu), etc.

    Ubwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi bari bahungiye mu Murenge wa Nyabitekeri ahahoze hubatse Segiteri ya Mukoma, Nyamasheke, Cyangugu Mu Murenge wa Nyabitekeri ahaguye Abatutsi benshi ni ahahoze hubatse Segiteri ya Mukoma (Mariba). Abatutsi baho bakaba barishwe kuwa 12/04/1994 babakuye mu ngo iwabo babatumiye mu nama yiswe iy'umutekano yari itumiwemo abagabo bose. Abagabo barahagurutse mu gitondo nka 8h00' basaba abagore n'Abana ko baba bagiye ku rusengero rw'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi. Aho niho guhera tariki ya 10/04/1994 buri joro niho imiryango yose yahuriraga kugira ngo icungirwe umutekano.
    Abagabo bakarara bicaye bareba ko hari igitero cyaza bagahangana nacyo. Bageze aho bari batumiwe mu nama basanze nta nama ihari ahubwo hari Interahamwe zifite intwaro gakondo ziteguye kubica. Konseye witwaga Kanyarurembo Joseph yahise abasaba kujya mu nzu ya Segiteri yari ishaje babafungiranamo, hanyuma bamenamo essence yanga kwaka.
    Konseye Kanyarurembo yasabye uwitwa Torero Theodore wabaye umusirikari gufata grenade agateramo. Yateyemo grenade ebyiri, Umututsi wese ushatse gusohoka bakamwica. Uwo munsi Abatutsi batagira ingano biciwe kwa Karemera Karaveri, i Mukoma muri Nyabitekeri, Nyamasheke.
    Aho mu rugo rwa Karemera Karaveri ni mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke ahahoze ari muri Serire Mukoma. Muri urwo rugo hahungiye Abatutsi benshi, bishwe n'igitero cy'abicanyi b'umutwe wa Pima kuwa 12/04/1994 gihita gikomeza kijya kwica ku Badivantisite.
    Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Ngoma, Segiteri Bushekeri, Nyamasheke Ni ku muhanda munini uva ahitwa ku Kinini ugana ku kigo cy'amashuri abanza ya Ngoma mu Murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke.
    Muri Jenoside yose hari bariyeri n'ikirombe kirekire gifite hejuru ya metero 15.
    Abatutsi bo muri iyi Segiteri , ubu ni mu Kagari ka Nyarusange, bose barakusanywaga bakajyanwa kwicirwa ku Mugina nyuma y'uko Perefe Bagambiki Emmanuel azengurutse Cyangugu asaba Abahutu gutangira kwica. Kuva tariki 12/04/1994 kugeza tariki 18/04/1994 nibwo bishwe.

    Abatutsi bahiciwe ni abo muri Segiteri ya Ngoma cyane cyane muri Serire ya Keshero kuko ariyo yari ituwe n'Abatutsi benshi. Baragoswe barabazamura ugeze kuri bariyeri wese yahitaga yicwa. Interahamwe zabishe zarimo abitwa Mazera, Ndayishimiye Emmanuel, Bazambanza n'abandi.

    Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro kuko abagabo benshi babanje kubakata ubugabo, kubatema amaboko, ndetse bamwe muri bo babanje kubakuramo amaso, abagore bakabanza kubasambanya, abana b'impinja babamburaga ba nyina bakabajugunya muri cya kirombe ari bazima, ku buryo amanywa n'ijoro habaga ari imiborogo n'amarira y'abana bajugunywaga muri cya cyobo ari bazima.
    Burugumesitiri Furere Abel yarimbuye Abatutsi bo muri Komini ya Rwamatamu, Umurenge wa Gihombo, Kibuye Mu 1994, Komini Rwamatamu yayoborwaga na Burugumesitiri Furere Abel. Kuwa 12/04/1994 habaye inama kuri Komini ya Rwamatamu yatangiye nka saa ine z'amanywa (10h) isozwa nka 13h20 ikaba yari yitabiriwe na ba Konseye, Abakozi ba Komine ariko b'Abahutu, abacuruzi bari bakomeye b'Abahutu, ndetse n'Interahamwe.
    Irangiye nibwo ba Konseye baciye mu mpunzi bababwira ko amahoro yagarutse Abatutsi bakisubirira mu ngo zabo.
    Ariko nyuma yaho gato Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kibingo batangiye kwicwa ndetse hari n'imodoka yuzuye Abasirikare yaje irimo n'Interahamwe, zahise ziza kuri Komini zari ziyobowe na Ruzindana Obed wari umucuruzi ukomeye ku Mugonero wabanje guca urusinga rwa Telephone yabaga kuri Komine ya Rwamatamu ngo Abatutsi batabasha gutabaza bene wabo bakabatabara cyangwa bakabibwira Abanyamahanga bikamenyekana. Nibwo hatangiye kumvikana amasasu menshi.
    Kuri uyu wa 12/04/1994, hishwe abana benshi ndetse n'abagore bari bahungiye mu rusengero barakomeza baza no kuri Komine. Uwo munsi hishwe Abatutsi barenga 250. Ruzindana Obed yahamwe n'icyaha cya jenoside akatirwa igifungo cy'imyaka 25.
    Kuva ku italiki ya 07/04/1994 kugeza kuwa 12/04/1994 ibitero byicaga Abatutsi hirya no hino muri Komini ya Rwamatamu byabaga biyobowe na: Kayishema André wari mwarimu, Ntaganzwa Charles, Ruhumuriza Celestin wahoze ari umusirikare, Ruzindana Obed, Gikeri wahoze ari umusirikare, Murego wari Interahamwe ikomeye na Murwanashyaka. Ariko kuwa 12/04/1994 hiyongereyeho izindi Nterahamwe zari zikomeye cyane zirimo: Kibati, Jean Paul, Nsonera Christophe wari warahoze ari umusirikare na Bimenyimana Aloys hamwe n'abandi benshi. Ubwicanyi bwarakomeje, igitero simusiga cyabaye tariki 17 Mata.

    Abatutsi barishwe mu Buharabuge, Rugarika mu Karere ka Kamonyi Biharabuge, mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Sheri, Umurenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, hiciwe Abatutsi bari bahatuye n'abari bahahungiye guhera tariki 07 Mata 1994 baturutse i Kigese bahungiye mu miryango no mu nshuti zabo i Sheri.
    Habaye inama kuri Komini Runda ikoreshejwe na Burugumesitiri Ndayambaje Sixbert, yatumiyemo ba Resiponsabure bose ba selire na ba konseye abategeka kumenyesha Abatutsi ko aribo bahigwa, no kubwira Abahutu ko batagomba kongera gufasha Abatutsi.
    Abatutsi bakusanyirijwe muri Centre ya Biharabuge, Interahamwe zigenda zicamo abo zishaka. Interahamwe zarabashoreye zibakikije ngo hatagira uwiruka, uwo bashatse gutema bagatema, abo bafata ku ngufu, n'ibindi.
    Izo nterahamwe zunganiwe n'izivuye mu Gatsata zari zifite bariyeri mu Rwabashyashya zayobarwaga koranaga na Sharangabo w' i Rugarika wari ufite imodoka yatwaraga interahamwe aho zajyaga kwica.
    Barabatwaye babageza mu Biharabuge, babicaza mu ishyamba bitaga Cyingumba, barabaryamisha, batangira kubakubita impiri, imihoro, amasuka n'ibindi. Bari Abatutsi babarirwa mu 1,000.
    Ubwicanyi bwatangiye ahagana saa saba kugeza nka saa moya z'ijoro. Nyuma yo kwica bacuje imirambo, mu gitondo haje imodoka ipakira imirambo ndetse n'abatari bapfuye neza bayijyana kuyijugunya mu cyuzi bashoragamo inka cyitwa Cyabariza.
    Ubwicanyi bwabereye muri Komini Runda bwagizwemo uruhare cyane na Burugumesitiri Ndayambaje Sixbert, Assistant Burugumesitiri Habyarimana Vivien, umwarimu Uwimana Pelage, Joseph Setiba n'izindi nterahamwe. Ijugunywa ry'Abatutsi ba Runda muri Nyabarongo Utugari dukora kuri Nyabarongo mu Karere ka Kamonyi, twari dufite sites nyinshi zanyurwagamo n'interahamwe n'abaturage bajya kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo.
    Hari site izwi cyane y'ahitwa mu Ruramba. Kuroha Abatutsi muri Nyabarongo byakozwe cyane kuva tariki ya 12 Mata 1994 kugeza mu mpera za Kamena 1994.
    Tariki 12 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Kigese barabashoreye babajyana kubaroha muri Nyabarongo uwo munsi niho Abatutsi bashorewe ari benshi ariko na nyuma yaho byarakomeje.

    Uko bavumbuye Abatutsi bakabashorera bakabajyana kuri Nyabarongo, ndetse bakabakoresha urugendo rurerure rugera nko ku masaha atatu, bagenda bakubitwa kandi bashorewe n'imbaga y'abantu bagenda bavugirizwa n'induru.
    Bamwe muribo barababohaga bakabaroha muri Nyabarongo ari bazima, bakabatereramo amabuye, abandi bakabatema bagatabwa muri Nyabarongo.

    Iyicwa ry'Abatutsi bo mu Kabuga, Umurenge wa Bumbogo, Gasabo Kuva tariki 10-11 mata 1994, Abatutsi batuye mu bice bitandukanye bo mu murenge wa Bumbogo ahitwa mu Kabuga ka Nyabikenke, ahahoze ibiro bya Secteur Karama hiciwe Abatutsi benshi bagera ku bihumbi bine magana atanu (4500).
    Abahiciwe ni abari baturutse ahantu hatandukanye nka Bumbogo, Kanombe, Musave, Kimironko na Ndera bahahungiye kuko bari bababwiye ko abaho babahaye ubuhungiro kuri Secteur Karama. Batangiye kuhagera kuva kuwa 10 — 11/04/1994.
    Bigeze kuwa 12 Mata 1994, haza abaturutse i Gishaka n'abandi ba Nkuzuzu; bigeze nijoro umujandarume witwaga Emmanuel azana za grenade azihetse kuri moto, haza n'imodoka y'uwitwaga Tadeyo wari interahamwe kabuhariwe izanye imihoro bari bamaze kwicisha abari bahungiye mu kiriziya i Gishaka ayizanamo Interahamwe z'impunzi zari zaravuye i Kivuye muri Byumba hamwe n'abitwaga abakonya bari baravuye Ruhengeri batuye i Rubungo n'izivuka Bumbogo zarimo abitwa: Mutaganira, Muyoboke Augustin, Karangwa Theophile na Rwabutogo. Nibo bishe abo batutsi guhera k'umugoroba wo kuwa 12 bageza mugitondo cyo kuwa 13 babarangije. Iyicwa ry'Abatutsi i Musenyi mu Bugesera na Muhura muri Gatsibo I Musenyi mu Bugesera, Perezida Habyarimana akimara gupfa, Abatutsi batangiye gusenyerwa.
    Uwari responsabure wa serile Kagusa witwaga Karangwa yabwiye Abatutsi ko umututsi utari buhungire iwe bakamwica ntawe umumubaza. Mu rugo rwe haje Abatutsi barenga 500.
    Karangwa yateguye gahunda y'uko bagomba kwica Abatutsi bari bahungiye iwe, atumaho igitero kirabica.
    Abatutsi bake bari basigaye i Kagusa batangiye guhungira i Nyamata ariko abenshi bicirwa mu nzira batahageze. Ubu, muri uru rugo rwa Karangwa hashyizwe ikimenyetso cya Jenoside. Mu murenge wa Remera, Akagari ka Rwarenga ahari muri Komine Muhura yayoborwaga n'uwitwa Ndayishimiye, kuva kuwa 07/04/1994 kugera kuwa 12/04/1994 hiciwe Abatutsi bamenyekanye 252 bakaba bashyinguye mu rwibutso ruhari.

    The post Ibyaranze tariki 12 Mata muri Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/12/ibyaranze-tariki-12-mata-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyaranze-tariki-12-mata-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Amakuru areba abanyeshuri bose biga bacumbikiwe mu bigo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n'igenzura ry'amashuri ( NESA) cyamaze gutangariza Abanyarwanda bafite abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo ( boarding School) , igihe bazatangira gusubirira ku masomo.

    Nk'uko bayatangajwe na Minisiteri y'Uburezi , ko amashuri agiye gusubukurwa abanyeshuri batangira kwiga igihebwe cya 3. NESA yamaze gutangaza igihe abanyeshuri biga bacumbikiwe bazatangira kugerera ku bigo bitewe naho biga.

    Itangazo ryose rya NESA:


    Source : https://yegob.rw/amakuru-areba-abanyeshuri-bose-biga-bacumbikiwe-mu-bigo/

  • NBG yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku Gisozi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 11 Mata 2023, aho abawitabiriye bakoze urugendo baturutse ku Murenge wa Gisozi berekeza ku Rwibutso rwa Kigali, ahakomereje ibikorwa byose.

    Witabiriwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence; Umuyobozi w'Uruganda rwa NBG, Urayeneza Anitha; abakozi b'Uruganda rwa NGB, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abaturage bo mu Murenge wa Gisozi n'inshuti zabo.

    Ni umuhango wabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo gushyira indabo ahashyinguye Abatutsi bazize Jenoside no kubunamira, gusobanurira amateka y'u Rwanda abitabiriye uyu muhango, ibiganiro bikubiyemo ubutumwa bukomeza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'Abanyarwanda muri rusange no gucana urumuri rw'icyizere.

    Umukozi w'Uruganda NGB, Ngabonziza Jean Paul, avuga ko iki gikorwa cyerekana ubumuntu no kuba abakoresha bafatanya n'abakozi mu kwibuka imiryango yabo yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati ''Kuba abakoresha bacu bazirikana abazize Jenoside, bishwe bazira uko bavutse, twebwe nk'abakozi byadusubijemo icyizere cy'uko abakoresha bacu batuzirikana, kandi bazirikana n'imiryango yacu twari dufite tutagifite ubu ngubu''.

    Umuyobozi wa NBG, Urayeneza Anitha, yihanganishije Abanyarwanda bose muri ibi bihe by'umwihariko ababuze ababo bazize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati ''Nka NBG Ltd ubutumwa twagenera abantu babuze ababo ni ukubihanganisha kuko ni igihe kitoroshye. Tuba turi mu gihe kitoroshye, ni ukwihangana kandi tukibuka ariko tuniyubaka''.

    Urayeneza yashimiye Inkotanyi na Perezida Paul Kagame waziyoboye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari bo batumye igihugu gikomeza urugendo rwo kwiyubaka kandi kikaba gifite amahoro.

    Umuturage wo mu Murenge wa Gisozi, Mukarukaka Mariya, ufite abe babize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, avuga ko kubibuka bituma aruhuka.

    Ati ''Mba nje hano kubibuka kuko igihe cyose iwacu i Rusizi naribukaga ngatanga n'amakuru y'ibyabaye. Nagiye mva mu mfu nyinshi cyane bakica nk'abantu 15 turi kumwe njye ngasigara''.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimiye uruhare rw'abikorera mu kujyanamo na Leta mu kwitabira ibikorwa bifitiye inyungu abaturarwanda muri rusange.

    Ati ''Abikorera ubundi ni abafatanyabikorwa ba Leta. Kandi na bo bakorera muri Leta ifite umutekano, ifite n'ubumwe bw'iterambere ry'Abanyarwanda. Kuba rero tujyanamo dufatanya muri byose ni umuco mwiza w'igihugu''.

    Umwali yasabye abaturage bo mu Murenge wa Gisozi Urwibutso rwa Kigali ruherereyemo ndetse n'abaturarwanda muri rusange, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu butumwa bwe kandi yasabye umuntu wese ufite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe ariko ikaba itarashyingurwa kuyatanga kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro ikwiye.

    Abitabiriye uyu muhango kandi bibukijwe gusenyera umugozi umwe hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira amateka mabi yaruranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gushishikariza urubyiruko kwiga amateka y'igihugu bakamenya aho cyavuye no kurushaho gusigasira ibyo cyagezeho.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nbg-yibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-bashyinguye-ku-gisozi-amafoto

  • Gatsibo: Kiliziya ya Kiziguro yasabiwe gushyirwaho ikimenyetso nka hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabye ku wa Kabiri, tariki ya 11 Mata 2023, ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komini Murambi.

    I Kiziguro ni hamwe mu hantu Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe ubukana budasanzwe ishyigikiwe na Gatete Jean Baptiste wahoze ayobora Komini Murambi, kuri ubu yahamijwe ibyaha bya Jenoside.

    Kuri iyi tariki Abatutsi benshi bari bahungiye ku Kiliziya ya Kiziguro barishwe abandi batabwa mu cyobo kireshya na metero zirenga 25. Aba Batutsi bishwe mu minsi mike cyane kuko abicanyi bikangaga ko Inkotanyi ziri hafi kubageraho.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscène , yagarutse ku byifuzo bitatu bifuza ko bafashwa gukemura birimo icyuko abarokokeye i Kiziguro babona hashyirwa ikimenyetso nk'ahantu bari bahungiye ari benshi ariko ntibahabonere ubufasha.

    Ati 'Twifuza nk'abacitse ku icumu ko aha hantu hari Kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso nk'ahantu haguye ibihumbi n'ibihumbi by'Abatutsi kandi benshi muri bo bari abakristu. Twumva nta gisebo cyaba kirimo nimubitwemerera tuzabashimira.'

    Yakomeje avuga ko ikindi cyifuzo bafite ari uko ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro hakubakwa inzu nto yajya ifashirizwamo abahuye n'ihungabana ngo kuko iyo abantu baje kuhibukira usanga hagaragara icyo kibazo abantu ntibabone aho bafashirizwa.

    Sibomana yavuze ko icya gatatu bibutsaga Akarere ka Gatsibo ari uko mu rwibutso rushya rwubatswe hashyirwamo inkuru n'amateka bigaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kiziguro yakozwe n'ubugome yakoranwe kugira ngo bijye bifasha benshi bahasura gusobanukirwa n'amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere.

    Kananura Jean Baptiste warokokeye muri Kiliziya ya Kiziguro yavuze ko iyi kiliziya Abatutsi bihutiye kuyigeramo bazi ko bari buharokonere ubufasha ariko ngo birangira hiciwe abantu benshi.

    Ati 'Rero nibura muri kiliziya imbere habayemo ikimenyetso cy'urwibutso igaragaza ubwicanyi bwahabaye n'abacu bahaguye, byadufasha.'

    Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba, Musengamana Papias, yavuze ko icyifuzo bagejejweho kizaganirwaho ngo ku buryo nta kibazo kirimo kuba kuri Kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso.

    Yijeje Ibuka ko bagiye kubiganiraho kandi ngo hazatangwa igisubizo cyiza. Ati ' Ubu turi muri gahunda yo kuvugurura iriya Kiliziya kuko iri kwitegura kwizihiza Yubile y'imyaka 100. Buriya rero bizagendera muri iyo gahunda ku buryo bitazafata igihe kinini, tuzabiganiraho turebe ibyafasha abakirisitu ku buryo bibafasha kubibuka no kubasabira, ntabwo rero bizafata igihe kinini.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y'Ubutabera Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n'andi Mategeko, Amb. Solina Nyirahabimana, yavuze ko ibyifuzo abarokotse bagaragaje birimo inyubako yajya ifashirizwamo abaje kwibuka bahuye n'ihungabana n'ibindi byose biri muri gahunda yo gukorwa no gushakirwa ibisubizo.

    Yasabye kandi abatarahigwaga baba bazi ahakiri imibiri y'abishwe itari yashyingurwa mu cyubahiro kuvuga “aho iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro”.

    Umuhango wo kwibuka wasojwe hashyingurwa imibiri itandatu yabonetse mu mirenge ya Rugarama na Kiziguro y'abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Kuri ubu Urwibutso rwa Kiziguro rusanzwe rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside 20.121, kongeraho imibiri itandatu yarushyinguwemo.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscène, yasabye Kiliziya Gatolika gushyira ikimenyetso kuri Kiliziya ya Kiziguro

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko abarokotse bazakomeza kwitabwaho

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubutabera Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Nyirahabimana Solina, yasabye abafite amakuru ku hantu haba hari imibiri itari yashyingurwa kuhavuga ngo ishyingurwe mu cyubahiro

    Hashyinguwe imibiri itandatu yabonetse mu Murenge wa Kiziguro n’uwa Rugarama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-kiliziya-ya-kiziguro-yasabiwe-gushyirwaho-ikimenyetso-nka-hamwe-mu

  • Urubyiruko rukoresha TikTok rwiyemeje gusakaza ukuri kw'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umukoro bihaye nyuma yo gusura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi ku wa Mbere, tariki ya 10 Mata 2023.

    Mu gihe cya none, imbuga nkoranyambaga zikunze gukoreshwa n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gushaka kugoreka amateka no gukomeza kugaragaza ingengabitekerezo yabo.

    Ibitangazwa kuri izi mbuga nkoranyambaga ni bimwe mu bishobora kuyobya bamwe cyane cyane urubyiruko n'abakiri bato bazikoresha umunsi ku munsi.

    Iyi ni yo mpamvu Urubyiruko rwibumbiye mu Itsinda Rwanda TikTok Family rwahisemo gukoresha uru rubuga mu kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragaza aho igihugu cyavuye n'aho kigeze ubu.

    Umwe mu bateguye iki gikorwa, Manzi Mumera Lambert [Cray Manzi], aganira na IGIHE yavuze ko basuye Urwibutso rwa Kigali kugira ngo bige bamenye ukuri kw'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hato hatazagira ubashuka akabasubiza mu bihe by'amacakubiri n'urwango.

    Ati 'Nk'urubyiruko abenshi muri twe twavutse nyuma ya 1994 twakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwiga no kumenya ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aya mateka yatumye tumenya agaciro k'ibyo igihugu kimaze kugeraho ku buryo ntawadushuka ngo adusubize mu icuraburindi.'

    'Kubera ko urubyiruko ruhora ku mbuga nkoranyambaga kandi hakaba hari n'abantu bagoreka amateka bazikoresha, ingamba twafatiye aha ni uko tugiye kuba urumuri rw'icyiza turwanya imvugo zose zihembera amacakubiri n'urwango, twamagana abagoreka amateka igihugu cyacu cyanyuzemo nka Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko ku munsi wa gatatu w'icyunamo wageze nta muntu wo mu Rwanda uragaragaraho gukwirakwiza ingengangabitekerezo ya Jenoside akoresheje imbuga nkoranyambaga.

    Byagarutsweho n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cyo ku wa 9 Mata 2023. Yatangaje ko muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta bantu bari bagaragara imbere mu gihugu bayipfobya bifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Umushakashatsi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Karangwa Sewase, aherutse gutanga za ko abasanganywe ingengabitekerezo ya Jenoside bari hanze y'u Rwanda n'ubundi ari bo bari kuyigaragaza muri ibi bihe.

    Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka itanu ishize (2018-2022), amadosiye yakiriwe afitanye isano n'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside ari 2649.

    Iyi raporo igaragaragaza ko kuva mu 2018, ibi byaha byagabanutse ku kigero cya 17.5%.

    Abagabo ni bo benshi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bari ku kigero cya 76% mu gihe abagore bari ku kigero cya 24%.

    Urubyiruko rukoresha TikTok mu Rwanda ruvuga nubwo benshi muri bo bavutse nyuma ya 1994 bidakuraho ko bagomba kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko itazongera kuba ukundi

    Uru rubyiruko ruvuga ko gusura urwibutso byarwibukije ko rugomba guharanira amahoro no kwirinda uwarushora mu bikorwa by’urwango

    Bihaye umukoro wo guharanira kuba urumuri rw’icyiza no kwamagana abakoresha imvugo z’urwango n’amacakubiri bifashishije imbuga nkoranyambaga

    Biyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga basakaza ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyigisha abatayazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rukoresha-tiktok-rwiyemeje-gusakaza-ukuri-kw-amateka-ya-jenoside

  • #Kwibuka29: Mahoro Isaac yashimye abahanzi yi… – #rwanda #RwOT

    Mahoro Isaac abarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamata, akaba ukunzwe mu ndirimbo “Ibihishe”, “Nyigisha” n’izindi. Ku nshuro ya 29 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu muhanzi yatanze ubutumwa ku bahanzi bagenzi be ndetse no ku rubyiruko.

    Aganira na inyaRwanda, Isaac Mahoro yashimye uruhare rw’umuhanzi mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko umuhanzi “yatanze umusanzu ukomeye cyane kuko yahimbye indirimbo zigera mu ndiba y’imitima yashenjaguwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Uyu muhanzi akomeza avuga ko indirimbo zomora imitima y’abanyarwanda zakozwe n’abahanzi nyarwanda, zizahoraho. Ati “Kandi indirimbo n’urubuto Imana yashyize mu bwonko bw’umuntu kugira ngo uzagira amahirwe akamenya agaciro karwo nk’ikintu kizahoraho iteka ryose; aho azarubiba ruzera imbuto zo kwomora inguma ziri mumitima ikomeretse”.

    Benshi bari mu mahanga bifashisha imbuga nkoranyambaga bahakana banapfobya Jenoside, yakorewe Abatutsi, ubona urubyiruko rukwiriye gukora iki mu guhangana n'abapfobya Jenoside?. Ubwo yasubizaga iki kibazo yari abajijwe n’umunyamakuru, Mahoro Isaac yabwiye urubyiruko rw’u Rwanda ko kubaka igihugu bitabamo kujenjeka.

    Uyu muhanzi umaze imyaka 17 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagize ati “Kubaka igihugu ntibibamo kujenjeka, niyo mpamvu abashaka kurusenya bakoresha igishoboka cyose ngo bagere ku ntego yabo, kandi babikora bazi ukuri ahubwo bakakwirengagiza. 

    Niyo mpamvu urubyiruko ry’u Rwanda rwagize amahirwe yo kwiga no kumenya aho umwanzi yaca ashaka gusenya ingobyi iduhetse nabo, bagomba kuhashyira ingabo ikingira iyo myambi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakagaragaza ukuri u Rwanda rutengamiyemo”.

    Uyu muramyi yahumurije abanyarwanda abibutsa ko bafite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame. Ati “Ihumure riva ku Mana rinyuze mu buyobozi bw’igihugu cyacu, rigere ku munyarwanda wese rigira riti ibyabaye ntibizongera kubaho. Twibuke Twiyuba”.

    Mahoro Isaac yahaye urubyiruko umukoro wo kunyoboza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127974/kwibuka29-mahoro-isaac-yashimye-abahanzi-yibutsa-urubyiruko-ko-kubaka-igihugu-nta-kujenjek-127974.html

  • Rusizi: Abakire bakoze irushanwa ryo kuvana abana mu mirire mibi – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bidakwiye muri uyu murenge ufite umwihariko wo gukora ku bihugu bibiri, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, biha abawutuye amahirwe yo gukora ubucuruzi bubinjiriza amafaranga menshi.

    Byiyongera ku kuba uyu murenge ufite umwihariko wo kweza umuceri mwinshi ukanagira ibiti byinshi by'imbuto ziganjemo imyembe, amaronji n'izindi.

    Abo bana 26 harimo 22 bari mu ibara ry'umuhondo bivuze ko bari bafite ikibazo cy'imirire mibi ariko kidakabije cyane n'abandi bane bari mu ibara ry'umutuku, bivuze ko bari bafite ikibazo cy'imirire mibi ikabije.

    Abenshi muri aba bana si ubwa mbere imiryango yabo yari irwaje indwara z'imirire mibi ituruka ku kutabona indyo yuzuye kuko harimo abafite bakuru babo bigeze kugira iki kibazo n'abari bagaragaye kuri uru rutonde inshuro zirenze imwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, Nsengiyumva Vincent de Paul, yabwiye IGIHE ko yahise atumiza abakire bo muri uyu murenge mu nama y'igitaraganya. Iyo nama yarimo abahagarariye amadini n'amatorero, abacuruzi bakomeye, n'abakozi ba Leta.

    Ati 'Twasanze ubukene no kutabona ibyo kurya bihagije atari yo mpamvu ibanza mu byateye abo bana kujya mu mirire mibi, ahubwo ari imyumvire n'ubumenyi buke ku gutegura indyo yuzuye'.

    Gitifu Nsengiyumva yabwiye abakire n'abasirimu bo muri uyu murenge ko iki kibazo badakwiye kukirenza ingohe, kuko iyo agiye mu nama ku karere bakavuga ko umurenge wa Bugarama ufite abana bafite imirire mibi kandi ari wo ugaburira igihugu umuceri n'imbuto, ababyumvise bahita babona ko abakire n'abasirimu bawutuyemo badasobanutse.

    Abakire bo muri uyu murenge bahise bashyiraho gahunda bise 'Tumube hafi tumurengere nawe ni uwacu' mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi.

    Buri mukire yahisemo urugo rumwegereye mu zifite abana bafite imirire mibi, umurenge umuha inshingano icyenda agomba gukorera urwo rugo harimo kurusura, kureba niba ibikenewe ngo ifunguro ribe ryuzuye bihari, kumenya igihe umwana arira, ingano y'ibyo bamutegurira, abandi bavandimwe be barya bate, bafite akarima k'igikoni, kubigisha gutegura ifunguro ririmo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara, n'ibitera imbaraga.

    Aba bakire basinyanye n'umurenge amasezerano y'uko bagiye kuba abafashamyumvire b'iyi miryango kugira ngo barebe abazatanga abandi kuvana abana mu mirire mibi.

    Muri Gashyantare uyu mwaka, Ikigo Nderabuzima cyongeye gupima ba bana 26 gisanga bose baravuye mu mirire mibi uretse abana batatu muri bane bari mu mutuku. Umwana uri mu mutuku kumuvana mu mirire mibi bifata igihe kuko aba agomba no kunywa imiti yo kwa muganga.

    Mbarushimana Hamim avuga ko atewe ishema no kuba yarafashije abana babiri bo mu mudugudu wa Rusayo, akagari ka Nyange kuva mu mirire mibi.

    Ati 'Narakurikirana nkamenya niba abo bana bariye igi, bakanywa igikoma, bakarya imbuto. Bafataga ko igi riribwa n'umuntu wageze iyo ajya mbasobanurira ko igi rigura 150Frw bityo ko n'uwagiye gupagasa akabona 2000Frw ataburamo 150Frw yo kugura amagi '.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga yabwiye IGIHE ko muri aka karere bari kubaka mu baturage umuco wo gushishikariza buri wese gutanga icyo afite mu gukemura ibibazo akarere gafite.

    Ati 'Iyo gahunda yo mu Bugarama kuba yakwaguka ikagera no mu yindi mirenge byaba ari ikintu cyiza kuko n'abandi na bo bafite gahunda zigiye zitandukanye ariko burya gahunda itanze umusaruro kurusha izindi ni yo ikora hose'.

    Akarere ka Rusizi niko karere ko mu Ntara y'Iburengerazuba gafite abana bake bagwingiye kuko ari 30,7% mu gihe muri iyi Ntara igwingira ry'abana riri kuri 40%, naho mu gihugu rikaba riri kuri 33%.

    Mu Ntara y'Iburengerazuba akarere ka Ngororero ni ko gafite abana benshi bagwingiye kuko ari 50,5% bavuye kuri 59% mu 2015, gakurikirwa na Nyabihu 49,5%, Rutsiro 44,4% Rubavu 42%, Nyamasheke 37,7% na Karongi 32,4%.

    U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya abana bagwingiye bakagera munsi ya 19% bitarenze 2024.

    Mu ngamba akarere ka Rusizi kafashe kugira ngo iyi ntego izagerweho harimo ko buri rugo rugomba kugira akarima k'igikoni, rukagira nibura inkoko ebyiri kandi buri nyubako ya Leta ikagira akarima k'igikoni.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abakire-bakoze-irushanwa-ryo-kuvana-abana-mu-mirire-mibi