Blog

  • #Kwibuka29: Izari ingabo za MINUAR zagawe gut… – #rwanda #RwOT

    Urugendo rwo kwibuka rwahereye ahahoze ari kuri ETO Kicukiro, ubu hakaba ari kuri IPRC Kigali aho imbaga y'Abatutsi barenga 3,000 bashyizwe hamwe bakajyanwa i Nyanza ya Kicukiro biciwe mu mvura y'amahindu. 

    Ubu i Nyanza hari Urwibutso rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi ijana na bitanu, harimo abaguye ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro n’abandi bakuwe mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Aho muri ETO Kicukiro kandi hari ingabo zaharaniraga amahoro za MINUAR, ariko zasize Abatutsi mu maboko y'Interahamwe zirigendera. 

    Mu nzira, abari mu rugendo rwo Kwibuka bageraga ahabereye ibikorwa ndengakamere byo kwica urubozo Abatutsi bagahagarara bakavuga amateka yaho, ndetse hakanatangwa ubutumwa bw'icyizere bwo gukomeza abanyarwanda.

    Hakozwe Urugendo rwo Kwibuka kuva muri IPRC Kicukiro kugera Nyanza ya Kicukiro, bagera ahihariye bagasobanurirwa

    Mu kugera ku Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, habayeho igikorwa cyo gushyira indabo ku Urwibutso cyayobowe na Minisitiri w'Ubumwe Dr Bizimana Jean Damascene, Rubingisa Pudence Umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Umuyobozi nshingwabikorwa w'akarere ka Kicukiro Antoine Mutsinzi, na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

    Hakurikiyeho gucana urumuri rw'icyizere. Nyuma Antoine Mutsinzi, umuyobozi nshingwabikorwa w'akarere ka Kicukiro mu ijambo rye ryo gutanga ikaze yavuze uburyo ingabo zari iza MINUAR zatereranye Abatutsi, anashimira cyane uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa byo kwibuka kuko bitanga imbaraga ku gihugu n'icyizere cy'ejo hazaza.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro kandi Mutsinzi, yongeye gusaba uwaba azi ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko yatanga amakuru iyi mibiri igashyingurwa mu cyubahiro.

    Hatanzwe ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bavuye muri ETO icyo gihe, by'umwihariko ubuhamya bwa Niwemfura Kaberuka Marie Aimée watanze ubuhamya bw'uko bamwe mu bo mu muryango we, baguye Nyanza ya Kicukiro.

    Uyu mubyeyi watanze ubuhamya muri iki gikorwa, yavuze ko yanyuze mu nzira ikomeye. Atanga ubu buhamya ari kumwe na nyirasenge.

    Ati ''Ni ubuhamya twabayemo, Ubuhamya ngiye kubasangiza turi benshi tubusangiye, ariko n'ubwo ibintu byatubayeho muri Jenoside n'ubwo abantu babaga bari hamwe ibyababagaho wasangaga bitandukanye.''

    Akomeza avuga ko ababyeyi be, Kaberuka Aimable na Muteteri Esperance bari batuye muri Sahara Kicukiro. Avuga ko bavukanaga ari abana bane we akaba imfura, icyo gihe muri Jenoside akaba yari afite imyaka itanu naho bucura bwabo akaba yari uruhinja rw'iminsi 11. 

    Ati ''Ibya Mbere ya Jenoside ntabwo nabibonye, mbyita ko ari amahirwe kuko abantu babonye byinshi bagaca muri byinshi. Njye ibyo nabonye ni uguhera ku wa 6 Mata ubwo indege ya Habyarimana yagwaga, iwacu aho twari dutuye twarebanaga n'ikibuga cy'indege. Muri iryo joro rero bari bari kudutegura tugiye kuryama twumva ikintu kiraturitse. Papa wanjye ubona ko agize impungenge.'' Ubuhamya bwe burakomeza mu yindi nkuru.

    Iki gikorwa cyabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka

    Muri iki gikorwa kandi umuhanzi Bonhomme yaririmbye indirimbo zihumuriza, wakurikiwe n'urubyiruko rwasomye amazina ya bamwe mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. 

    Uwari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Dr Bizmana Jean yashimye urubyiruko kubwo guhugukira kumva amateka cyane ko igihe cyagiye ariko bakaba bagihari, anyura mu mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ubona ko azi neza murakurikira ikiganiro kirambuye ku InyaRwanda Tv.

    Dr Bizimana yagaragaje uruhare rw'ibihugu byatereranye abarenga ibihumbi bibiri bakicwa muri Etoo, ariko ashimira igihugu cy'Ububiligi cyasabye imbabazi ku ruhare rwabo ndetse ashimira uburyo igihugu cy'Ububiligi cyakiye imanza ndetse iki gihugu gishyiraho itegeko ryihariye gihana icyaha cya Jenoside.

    Harimo nk'uwitwa Fabiane Neretswe rero igihugu cy'u Bubiligi mu butabera cyafatikanyije ndetse kikaba gikomeje gufatikanya n 'u Rwanda mu butabera.

    Dr Bizimana kandi yavuze ko bifuza ko urubanza rwa Kabuga Felicien rwacibwa n'ubwo hari impamvu zigaragazwa z'uburwayi, ariko abacamanza nabo bavuga ko urubanza rwaba.

    Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yari muri uru rugendo

    Dr Bizimana yibukije urubyiruko ko ejo heza h’Igihugu hari mu biganza byabo, bityo ko bagomba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bakarwanya uwo igaragayeho wese avuga ko rugomba kumva inama za Perezida wa Repubulika ko badakwiye gutegereza inkunga z'amahanga.

    Agira ati: 'Ntabwo tugomba gutegereza ko amahanga azadufasha, tugomba kwishakamo imbaraga tukiyubakira igihugu nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akunda kubivuga.''

    Urubyiruko rwinshi rwari rwitabiriye uru rugengo bigiyemo amateka y’u Rwanda

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yashyize indabo ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri w’Ubumwe, Dr Bizimana yunamiye ahashyinguwe imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

    Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne yaririmbye mu mugoroba wo Kwibuka abatutsi i Nyanza ya Kicukiro

    Niwemfura Kaberuka Marie Aimee watanze ubuhamya agaragaza inzira itoroshye abatutsi banyuzemo ubwo bavanwaga muri ETO Kicukiro

    Amb. Nsengimana Joseph yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

     

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso

     

    Umuhanzi Bonnhomme yaririmbye mu Kwibuka ku nshuro ya 29 abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro 

    Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi, DGIP Ujeneza Chantal

    Antoine Cardinal Kambanda ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo #Kwibuka29

    Gatabazi Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ubugetsi [Uri hagati] 

    Umuyobozi wa Rwanda we Want, Murenzi Tristan

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa cyo #Kwibuka29

    AMAFOTO: Rwigema Freddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127978/urugendo-rwo-kwibuka-kicukiro-izari-ingabo-za-minuar-zagawe-ubugwari-nubuhemu-bwo-guterera-127978.html

  • #Kwibuka29: Nice Ndatabaye yatanze ubutumwa b… – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bw’umuhanzi Nice Ndatabaye kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabuhuje n’ijambo ry’Imana riri mu Abakorinto ba 2 igice cya 5, umurongo wa 19.

    Handitse hati “Nk’uko Imana yiyungiye n’abantu muri Kristo Yesu ntiyaba ikibabaraho ibyaha byabo, ngo kandi natwe yadusigiye umurimo wo kunga abantu n’Imana. “

    Iri jambo yarihuje no kwibutsa abantu muri rusange “Kwiyunga” agira ati “Mu gihe twibuka abacu bazize uko basa, reka twongere kandi tunibutse abantu kwiyunga.

    Abahekuye imiryango babashe kwemera icyaha no gusaba imbabazi, ndetse n’ababuze ababo babashe kubabarira.” Yongeraho ko ibyo bazabishibozwa n’Imana.

    Yakomeje agenera ubutumwa abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’abayihakana n’abayipfobya ababwira ko ari uburenganzira bw’umuntu gukoresha imbuga nkoranyambaga n’irindi tangazamakuru iryo ariryo ryose uko ashaka.

    Ariko ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ari kumwe, ndetse abanyarwanda baharanira ko bitazongera kubaho ukundi. 

    Yasoje ahumuriza imiryango yose yasigiwe ibikomere na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yongeraho ati “Tuvugango Ntibizongera kubaho ukundi.” 

    Nice Ndatabaye yatanze ubutumwa bw’ihumure ku miryango yabuze abayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127980/kwibuka29-nice-ndatabaye-yatanze-ubutumwa-bwihumure-ku-miryango-yabuze-ababo-127980.html

  • Gen Kabarebe yavuze ibanga ryatumye RPA itsinda no ku barozi yasanze muri Zaire – #rwanda #RwOT

    Ukwezi kwa Mata kugeza kugeza kuwa 4 Nyakanga, Abanyarwanda baba bazirikana ibikorwa byo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku ngabo zari iza RPA bo hiyongeraho urugamba rutoroshye barwanye kugira ngo batabare ubuzima bwa benshi bicwaga urw'agashinyaguro bazira uko bavutse.

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe, ubwo yaganirizaga abanyeshuri n'abayobozi ba African Leadership University ku rugamba rwo guhagarika Jenoside, yavuze ko rutari rworoshye ndetse ko mu bihe bya mbere babanje gutsindwa, bamwe bagasezera abandi bakiruka.

    Yavuze ko intwaro ikomeye bari bafite ari ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame wabashije gushyira ibintu kuri gahunda mu gihe ingabo za RPA nta kintu na kimwe zari zisigaranye, ariko zirakomeza zirwana urugamba.

    Ati 'Twari dufite urubyiruko rwinshi ruturutse mu bice bitandukanye, muri Uganda, Tanzania, Burundi n'ahandi bo mu byiciro bitandukanye. Hari harimo abize kaminuza n'abize ayisumbuye.'

    'Tekereza umuganga cyangwa umunyamategeko, umwubatsi akaza ku rugamba, ukwezi kwa mbere ukwa kabiri, ibyo twari dufite bigashira, nta nkweto zo kwambara, nta mwenda ariko agakomeza akarwana.'

    Yavuze ko RPF yari ishyize umutima ku cyo iri kurwanira kandi ifite inyota yo kukigeraho. Ubumenyi bw'umuyobozi mukuru wari ubayoboye, Perezida Kagame ngo bwari ingenzi cyane kuko abenshi bari bavuye mu mashuri batanayarangije.

    Uko urugamba rwakomezaga, ari na ko ingabo za RPA zigarurira ibice bitandukanye, Ingabo zari iza Leta, Ex-FAR cyane cyane izo mu mutwe w'ingabo wihariye [Special Forces] zahungiye muri Zaire, ubu yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko abandi bamwe ntibirirwa bahunga.

    Gen Kabarene ati 'Abenshi mu basirikare ntabwo bahunze ahubwo bahise baza ku ruhande rwacu. Ndibuka ko mu matariki ya 5 Nyakanga 1994 twari dufite ingabo 1500 zavuye mu ngabo zatsinzwe. Tekereza ingabo zari ziri ku ruhande rwicaga Abatutsi zikaza tukazakira tukavanga.'

    Yavuze ko nyuma yo kubakira babashyize mu ngabo z'igihugu bamwe muri bo bagashyirwa mu myanya ikomeye ndetse abandi bakajya no mu myanya ikomeye muri guverinoma.

    Ati 'Iyo yari intambwe ya mbere y'ubwiyunge cyane cyane mu gisirikare.'

    Gen James Kabarebe yavuze ko guha rugari ingabo za EX-FAR zikiyunga ku za RPA ari intangiriro y’urugendo rw’ubwiyunge

    Ko FAR bari benshi, kuki batsinzwe urugamba?

    Abasirikare batangiye urugamba rwo kubohora igihugu bari ibihumbi 21 mu gihe ingabo za leta ya Habyarimana zari ibihumbi 50 hakiyongeraho Abajandarume barengaga ibihumbi 30 n'Interahamwe zirenga miliyoni.

    Gen Kabarebe avuga ko uru rugamba barurwanye bagendeye ku buhanga n'inararibonye bya Perezida Kagame kuko nta bundi bufasha budasanzwe babonye, uretse kubyaza umusaruro duke bari bafite no kumenya intego yatumye batangira urugamba.

    Asobanura icyatumye Leta y'abajenosideri itsindwa urugamba yagize ati'Abasirikare ba Leta, ba Ex-FAR bari ibihumbi 50, kongeraho abajandarume ibihumbi 30, kongeraho Interahamwe zirenga miliyoni, icyo cyari igisirikare kinini cyane.'

    'Iyo leta yakoze Jenoside iza kwibanda ku kurwanya RPA bari kudutsinda. Byonyine uwo mubare kuwutsinda ntibyari gushoboka. Bafashe abasirikare benshi, abajandarume benshi babohereza kujya guhiga inzirakarengane ngo bazice.'

    'Batsinzwe kubera ko batatanyije imbaraga bajya guhiga inzirakarengene z'Abatutsi. Iyo bashyira hamwe imbaraga zabo bakaza bose baje kurwanya RPA bari kudutsinda. Byose bikorwa n'imiyoborere.'

    Aba bamaze gutsindwa bagiye muri Zaire kwisuganya ngo bazagaruke guhirika ubutegetsi bakomeze umugambi mubisha wabo wari uhagaritswe na FPR-Inkotanyi.

    Yavuze ku barozi bo muri Congo

    Gen Kabarebe yavuze ko mu 1996 ubwo yari ku rugamba muri Zaire bahanganye n'Interahamwe zari zisize zikoze Jenoside zishaka kongera gutera u Rwanda, mu rugamba rwakomeje rukaganisha no gukura Mobutu ku butegetsi, hari ibintu basanze muri icyo gihugu.

    Ati 'Nabikubira mu ngingo eshatu z'ibintu niboneye byari bigize Zaire icyo gihe mu 1997. Icya mbere cyari navuga ni Kiliziya Gatolika. Ni rwo rwego rwonyine rwari ruhari rukomeye.'

    'Ikindi ni abayobozi ba gakondo, buri bwoko bwari bufite abayobozi ba gakondo babo. Ikindi gitangaje cyari gifite imbaraga mu miyoborere ni abarozi. Kuko mu gihe nta butabera, buyobozi, nta polisi, nta gisirikare, abarozi ni bo baba basigaranye ingufu. Ntiwagirira nabi umuturanyi, ntiwamwiba ubikoze barakuroga.'

    'Ugeze kuri urwo rwego ufite igihugu kinini, gifite umutungo kamere ariko icyo ufite akaba ari Kiliziya Gatolika n'abayobozi bo ku rwego rwa gakondo n'abarozi, ntaho wagera.'

    Yavuze ko buri kiragano kivoma ibitekerezo ku mateka n'imibereho kibamo, bigaha umurongo ibitekerezo byabo n'ibyo bakora.

    Yongeyeho ko urubyiruko ruriho ubu rubona imiyoborere ya Perezida Kagame, bityo ikwiye kurubera urugero, rukayifatiraho icyerekezo rukazavamo abakora nk'uko akora.

    Gen Kabarebe yanavuze ko urugendo rw'u Rwanda kuva ku ntangiriro y'urugamba rwo kubohora igihugu kugeza na nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'iterambere rugezeho ubu nta kindi cyabigizemo uruhare atari ubuyobozi bwiza.

    Umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano, Gen Kabarebe James, mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abanyeshuri ba ALU


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kabarebe-yavuze-ibanga-ryatumye-rpa-itsinda-no-ku-barozi-yasanze-muri-zaire

  • Ntukwiye kwifuza inzobe! Menya ibanga abantu b’ibikara barusha abantu b’inzobe nabo bahora bifuza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abantu benshi bifuza kubyara abana b'inzobe ndetse nabo ubwabo bakifuza kuba baba ari inzobe, gusa nyamara hari ibanga abantu b'ibikara barusha abantu b'inzobe.

    Ubusanzwe muri Africa ni ahantu haba izuba n'ubushyuhe byinshi ku buryo imibiri yacu iba ikeneye ubudahangarwa bwo kuyirinda kuba yakwangizwa n'imirasire y'izuba.

    Rero abantu b'ibikara nibo bantu bagira iyi misemburo bita melanin myinshi irinda uruhu rw'umuntu kuba rwakwangizwa n'izuba.

    N'abantu b'inzobe barayigira gusa bo simyinshi nk'iyabantu b'ibikara. ni nayo mpamvu abazungu iyo bari ahantu hari izuba ryinshi n'ubushyuhe bwinshi uruhu rwabo rurangirika.

    Iyo witukuje ukaba inzobe uba wishe za melanin kuburyo n'umuntu w'inzobe aba azikurusha, wowe witukuje uba ufite ibyago by'inshi byo kurwara kanseri y'uruhu kuko za melanin uba wazishe zose.

    Abantu b'ibikara baba bafite ibyago bike cyane byo kurwara kanseri y'uruhu ugereranyije n'abantu b'inzobe.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ntukwiye-kwifuza-inzobe-menya-ibanga-abantu-bibikara-barusha-abantu-binzobe-nabo-bahora-bifuza/

  • Abenshi murazijugunya disi! Dore akamaro kadasanzwe k’imbuto z’Ipapayi utigeze umenya ku buzima bwawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imbuto z'ipapayi zifitiye akamaro kanini umubiri wacu. Gusa mu gihe ipapayi ubwaryo riryohera, ntugirengo kurya imbuto zaryo nabyo biraryohera ahubwo zo zifitemo akantu ko kurura no kuryaryata ariko ibyo ntibyakaguteye ikibazo kuko n'ubundi nta muti uryoha.

    Muri iyi nkuru tugiye kukubwira bimwe mu byiza byo kurya imbuto z'ipapayi n'uko ziribwa.

    • Kuvura inzoka zo mu nda
    • Gusana umwijima wangijwe n'inzoga
    • Kurwanya mikorobi mbi zazanwa n'ibiryo byanduye
    • Kurinda impyiko
    • Gufasha igogorwa

    Uko ziribwa

    Uretse aho byavuzwe ukundi naho ubusanzwe ni ukwanika imbuto noneho ukajya ufata 12 ukazisya ukavanga mu kirahure cy'amazi ukanywa byibuze buri gitondo utaragira ikindi ufata. Ushatse wakongeramo ubuki ikiyiko kimwe.

    Uramutse utazajya ushobora kuzisya buri munsi wasya nyinshi ukabika ifu ukajya ukoresha agace k'akayiko gato mu kirahure cy'amazi.

     

    Source : https://yegob.rw/abenshi-murazijugunya-disi-dore-akamaro-kadasanzwe-kimbuto-zipapayi-utigeze-umenya-ku-buzima-bwawe/

  • Ukibirya ntuzongera kugira ipfunwe mu ruhame! Dore ibyo kurya bituma ugira inzara nziza cyane kandi zitoshye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibyo kurya bituma ugira inzara zikomeye kandi zisa neza, akaba ari nabyo tugiye kukubwira muri iyo nkuru.

    Ibyokurya bifasha kugira inzara zikomeye

    AMAFI

    INGANO

    IBIHWAGARI

    IBISHYIMBO

    AMAGI

    Source : https://yegob.rw/ukibirya-ntuzongera-kugira-ipfunwe-mu-ruhame-dore-ibyo-kurya-bituma-ugira-inzara-nziza-cyane-kandi-zitoshye/

  • Shaddyboo yavuze umusanzu we nk’umunyarwandakazi agiye gutanga  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe u Rwanda n'isi yose biri mu bihe byo kwibuka abazize jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, abanyarwanda bakomeje gutanga umusanzu wabo mu gukundisha igihugu bagenzi babo no kurwanya ingenga bitekerezo mbi himakazwa ubumwe n'urukundo.

    Shaddyboo yagize ati'nk'umunyarwandakazi umusanzu wange ni ugukomeza gushishikariza abanyarwanda kugira ubumwe n'urukundo no gukundisha igihugu abanyarwanda batuye hanze ndetse n'abanyamahanga'.

    Twibukwe twiyubaka duharanira ko bitazongera ukundi.

     

     

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yavuze-umusanzu-we-nkumunyarwandakazi-agiye-gutanga/

  • Ni wowe ubwirwa: Ntuzigere unywa amazi muri iki gihe kabone niyo waba ufite inyota nk’ubutayu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubiri wacu ukenera amazi kugira ukomeze ibikorwa bimwe na bimwe nko kuyungurura imyanda no kugabanya umunyu, ayo mazi rero hari igihe ugomba kuyanywa no kutayanywa.

    Muri iyi nkuru tugiye kukubwira igihe utagomba kunywa amazi kabone niyo waba ufite inyota nk'ubutayu.

    Mu ijoro

    Ntukanywe  amaze mu ijoro kabone niyo waba ufite inyota kuko iyo uyanyweye ugahita ujya kuryama, byangiza ibitotsi byawe ndetse umubiri ntabwo uruhuka.

    Nyuma yo kurya imbuto

    Si byiza kunywa amazi nyuma yo kurya imbuto kuko ziba zifitemo acid rero iyo uhise uyanywa birivanga bigatuma igifu gicanganyikirwa.

    Mu gihe uri kurya

    Benshi ibi byo murabizi ko aronga amafunguro bigatuma umubiri ugorwa no kubona intungamubiri ziri mu biryo wariye.

    Source : https://yegob.rw/ni-wowe-ubwirwa-ntuzigere-unywa-amazi-muri-iki-gihe-kabone-niyo-waba-ufite-inyota-nkubutayu/

  • Ababyeyi gusa: Dore imyambaro myiza umugore utwite akwiye kwambara itamubangamiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore utwite agenda agira impinduka zinyuranye ku mubiri we akaba akwiye kwita ku cyatuma abasha kumva aguwe neza harimo no kwita ku myambaro yambara ijyanye n'igihe arimo.

    Umugore utwite biba byiza iyo yambaye imyenda ijyanye n'uko umubiri we uba ugenda uhinduka ndetse itanamubangamiye.

    Ni byiza kwirinda imyenda igufashe cyane igihe utwite; ni byiza kwambara isutiye igukwiriye neza, cyane ko amabere ari mu bice bibyibuha cyane igihe umugore atwite, biba byiza iyo aguze ijyanye n'uko amabere angina; kwambara imyenda ibasha gukweduka (irimo elastic) biba byiza; kwambara imyenda ijyanye n'uko ikirere kimeze ni ukuvuga niba hashyushye cyangwa hakonje; ndetse akibuka kwambara imyenda isa neza kugirango yirinde indwara z'uruhu zaturuka ku mwanda.

    Source : https://yegob.rw/ababyeyi-gusa-dore-imyambaro-myiza-umugore-utwite-akwiye-kwambara-itamubangamiye/

  • Chriss Eazy yageneye ubutumwa bukomeye urubyiruko n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Rukundo Christian wamamaye ku izina rya Chriss Eazy yageneye ubutumwa bukomeye urubyiruko ndetse n'abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Chriss Eazy yagize ati:' Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mbifata nk'amahirwe kuri twe urubyiruko yo kumenye amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, n'uburyo bwo kwirinda icyadushora mu macakubiri n'ivangura rishingiye ku moko hagati yacu.

    Kwibuka bigomba kubaho kuko byongera ku twibutsa ishusho nyayo n'ingaruka za Jenoside.
    Ndakangurira urubyiruko n'Abanyarwanda bose muri rusange kwitwararika, no guha agaciro ibi ibihe turimo'.

    Ubu n'ubutumwa Chriss Eazy yageneye urubyiruko arugira inama yo guha agaciro amateka mabi yaranze igihugu ndetse no kwirinda amacakubiri uyu muhanzi yasoje agira ati:' Twibuke Twiyubaka'.

    Source : https://yegob.rw/chriss-eazy-yatanze-ubutumwa-bukomeye-ku-rubyiruko-nabanyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/