Blog

  • Umuvugizi wa RIB abona uwarokotse jenoside akayipfobya nk'umugambanyi #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n'Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu 11 Mata 2023, Dr Murangira yasobanuye ko aba bantu bakora ibi kubera amafaranga bishyurwa n'ababakoresha.

    Dr Murangira, muri iki kiganiro cy'uruhare rw'abahanzi n'abanyamakuru (ibyamamare) mu kubaka igihugu, yageze ku bahakana n'abapfobya jenoside ati: 'Hari icyita rusange. Ni uko hari aho bahurira ku mafaranga runaka bahabwa n'abantu bamwe bakubwira ngo 'Wowe hindura editorial line, positinga iki kintu' ayo magambo apfobya, bose amafaranga.'

    Ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bayihakana bakanayipfobya, Dr Murangira. Ati: 'Hariho n'abantu barokotse jenoside na bo bari kuza muri ibi bintu byo gupfobya jenoside no kuyihakana. Ntabwo byumvikana wowe uzi icyo jenoside yagukoreye, uzi ingorane wahuye na zo, uzi ababyeyi bawe uko byagenze, uzi abavandimwe bawe n'Abanyarwanda uko byabagendekeye, bicwa muri jenoside, warangiza ugatatira igihango, ukarenga kuri ayo maraso yamenetse, warangiza ukajya guhakana jenoside ngo kubera amadolari mirongo ingahe baguha.”

    Asobanura uburyo aba bantu ari abagambanyi, Umuvugizi wa RIB yagize ati: “Mu by'ukuri ibyo hari igihe umuntu atekereza akavuga ati 'Ubwo ni ubugambanyi, ni ugutatira igihango, biri ku kigero kigoye kumva'.'

    Bwiza

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umuvugizi-wa-rib-abona-uwarokotse-jenoside-uyihakana-akayipfobya-nk-umugambanyi

  • Uyu munsi 12/04/1994 Leta y'abicanyi yashishikarije Abahutu kwiyunga bakica Abatutsi #rwanda #RwOT

    Ku munsi nk'uyu ,tariki ya 12 Mata mu 1994. Leta y'abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu.

    Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi mu 1994.

    Frodouard Karamira na MDR-Power bahamagariye Abahezamguni b'Abahutu kwica Abatutsi

    Tariki ya 12/4/2020, Karemera Frodouald wa MDR-Power yavugiye kuri Radio Rwanda ko intambara ireba buri wese, ibi akaba yarabisubiyemo inshuro nyinshi mu byumweru byakurikiye. Yasabye abahutu kudasubiranaıno ubwabo, ahubwo ko bagomba gufatanya n'ingabo mu kurangiza 'akazi'.

    Ayo yari amabwiriza yarebaga cyane cyane abayoboke ba MDR-Power abasaba kwibagirwa amacakubiri yari hagati yabo na MRND na CDR, ahubwo bagafatanya nabo mu guhiga Abatutsi. Uwo munsi, Radio Rwanda yasohoye itangazo riturutse muri minisiteri y'ingabo. Iryo tangazo ryavugaga ko 'nta macakaburi yari mu ngabo no mu Bahutu muri rusange. Rikoıneza rivuga ko abasirikari, abajandarume, n'Abanyarwanda bose bafashe icyemezo cyo kurwanya umwanzi wabo, kandi ngo bose baramuzi. Ngo umwanzi aracyari wawundi, umwe washatse kugarura ingoma ya Cyami, watsinzwe'. Iyo minisiteri yasabye abasirikari, abajandarume, abaturage gukorera hamwe, gukora amarondo no kurwanya umwanzi.

    Uwo munsi guverinoma y'abicanyi yavuye i Kigali ijya gukorera i Gitarama, ihuza ibikorwa inashishikariza kurimbura Abatutsi muri perefegitura zose z'igihugu.

    Muri Kigali, imibiri y'abishwe muri Jenoside yakusanyirizwaga muri za kamyo, ikajugunywa mu byobo byari byacukuwe n'ibimashini

    Tariki ya 12/4/1994 ingabo za MINUAR zamenyesheje Generali Romeo Dallaire ko Abatutsi bari barimo kwicwa muri Gisenyi na Kibungo. Ubwe yivugiye uwo munsi ko muri Kigali intumbi nyinshi zapakirwaga n'abanyururu mu bimodoka bisanzwe bikoreslawa ku mihanda, zikabajyana kujugunywa mu bisimu byari byacukuwe na za kateripurari. Ibi bimodoka n'ibi bimashini byari ibya serivisi ya Minisiteri y'imiriıno ya Leta bitaga 'Ponts et Chaussée' yayoborwaga na Ntirivamunda Alphonse umukwe wa Perezida Habyarimana Juvenal. Ntirivamunda yahungi ye mu Bufaransa.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda muri Jenoside

    Igihe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi W. Claes yari i Born mu Budage, yabwiye Boutros Boutros-Ghali ko 'MINUAR ntacyo ikimaze mu Rwanda. […] ko M INUAR yari mu kaga. […] ko mu Rwanda Ababiligi bafitiwe urwango”. Atanga igitekerezo ko MINUAR yavanwa mu Rwanda. ” Boutros-Ghali amusubiza ko 'nawe ashyigikiye icyo gitekerezo”. Kugeza uwo mmsi Umuryango w'Abibumbye wari waranze kongerera ububasha MINUAR n'ubwo Dallaire atahwemye kubisaba. Igihe cya Jenoside, Boutros-Boutros Ghali yari mu ngendo i Burayi, arazikomeza atitaye ku ntabaza za MUNUAR zavugaga ko mu Rwanda abantu batagira ingano bishwe guhera tariki ya 7/4/1994.

    Abatutsi barishwe i Nyawera na Mukarange muri Kayonza

    I Nyawera, mu Murenge wa Mukarange, mu karere ka Kayonza, mu matariki ya l 1-12/04/1994 habaye ibikorwa cy'ubwicanyi burimo ubugome bakomeye. Interahamwe zishe umubyeyi witwaga Murebwayire wari utwite, zimubagisha umuhoro, zimukuramo uruhinja zihita zinamutwika n'uruhinja rwe. Kuri Paruwasi Gatulika ya Mukarange, tariki 07- 09/04/1994 Abatutsi bahahungiye ari benshi.

    Kuwa 10-11/04/1994, batangiye kwicwa, birwanaho bakoresha amabuye n'amatafari ariko interahamwe zunganirwa n'abajandarunıe n'abasirikare. Kuwa 12/04/1994, hazanywe urutonde rw'abagoınba kwicwa, bategeka abatarapfa gusohoka mu Kiliziya babizeza ko ntacyo bakibaye. Bageraga imbere ya paruwasi, Interahamwe zigahita zibatema. Padiri mukuru, Joseph Gatare, wanayoboraga ishuri ryisuınbuye rya Mukarange yari Umututsi, yarishwe. Uwari umwungirije, Padiri Munyaneza Jean Bosco w'Umuhutu yaritambitse, yanga ko abatutsi bari bamuhungiyeho bicwa, Interahamwe zihita zimwica.

    Interahamwe zishe Abatutsi i Mukarange zari zigizwe n'iby iciro byose birimo abategetsi, abakozi ba Leta n'abacuruzi b'i Kayonza: Senkware Célestin (Burugumesitiri), Kanyangoga Thomas (umucuruzi), Ngabonzima Augustin (diplomate wari mu kiruhuho cy'izabukuru wari warakomotse i Kinyamakara ku Gikongoro) n'umuhungu we Ngabonziza Jean Claude wari umwarimu, Lieutenant Gendarme Twahirwa, Sgt Nsengiyuniva Edouard, Kayisabe Cöme (wahoze ari umugenzurzi w'amashuri abanza), Nsabimana alias Kiyoni (umugenzuzi w'amashuri abanza), Simparikubwabo alias Siniba (wigeze nawe kuba umugenzuzi w'amashuri), Mutaganzwa (umucuruzi), Gashumba Samson (Conseiller Mukarange), Kanyogote Nsabimana (Conseiller Nyagatovu), Rudasingwa (Umuyobozi wa CERAI Mukarange), Tuyishime Joseph (umwarimu muri CERAI Mukarange), Mugenzi (wayoboye CERAI Mukarange), Gahigi Samuel (umwarimu), Gafaranga (umwarimu), Kanyanzira (umucuruzi), Rwabagabo (Burigadiye wa komini), Rwayihuku (wahoze ari umusilikare). Ndakaza Ignace, Migabo (umwarimu), etc.

    Ubwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi bari bahungiye mu Murenge wa Nyabitekeri ahahoze hubatse Segiteri ya Mukoma, Nyamasheke

    Mu murenge wa Nyabitekeri ahaguye Abatutsi benshi ni ahahoze hubatse Segiteri ya Mukoma (Mariba). Abatutsi baho bakaba barishwe kuwa 12/04/1994 babakuye mu ngo iwabo babatumiye mu nama yiswe iy'umutekano yari itumiwemo abagabo bose. Abagabo barahagurutse mu gitondo nka 8h00' basaba abagore n'Abana ko baba bagiye ku rusengero ıw'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi. Aho niho, guhera tariki ya 10/04/1994, buri joro niho imiryango yose yahuriraga kugira ngo icungirwe umutekano. Abagabo bakarara bicaye bareba ko hari igitero cyaza bagahangana nacyo. Bageze aho bari batumiwee mu nama basanze nta nama ihari ahubwo hari lnterahamwe zifite intwaro gakondo ziteguye kubica.

    Konseye witwaga KANYARUREMBO Joseph yahise abasaba kujya mu nzu ya Segiteri yari ishaje babafungiranamo, hanyuma bamenamo essence yanga kwaka. Konseye KANYARUREMBO yasabye uwitwa TORERO Theodore wabaye umusirikare gufata grenade agateramo. Yateyemo grenade 2, ushatse gusohoka bakamwica.

    Uwo munsi abatutsi batagira ingano biciwe kwa KAREMERA Karaveri, i Mukoına muri Nyabitekeri, Nyamasheke. Aho mu rugo rwa KAREMERA Karaveri ni mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, ahahoze ari muri Serire Mukoma. Muri urwo rugo hahungiye Abatıatsi benshi, bishwe n'igitero cya PIMA kuwa 2/04/1994 gihita gikomeza kijya kwica ku Badivantisite.

    Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Ngoma mu murenge wa Bushekeri, Nyamasheke ku mabwiriza ya Perefe Bagambiki

    Ni ku muhanda munini uva ahitwa ku Kinini ugana ku kigo cy'amashuri abanza ya Ngoına mu murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyaınasheke. Muri Jenoside yose hari bariyeri n'ikironıbe kirekire gifite hejuru ya metero 15. Abatutsi bo muri iyi Segiteri, ubu ni mu kagari ka Nyarusange, bose barakusanywaga bakajyanwa kwiciıwa ku Mugina nyuma y'uko Perefe BAGAMBIKI Emmanuel azengurutse Cyangugu asaba Abahutu gutangira kwica. Kuva tariki 12/04/1994 kugeza tariki 18/04/1994 nibwo bishwe.

    Abatutsi bahiciwe ni abo muri Segiteri ya Ngoına cyane cyane muri Serire ya Keshero kuko ariyo yari ituwe n'Abatutsi benshi. Baragoswe barabazamura ugeze kuri bariyeri wese yahitaga yicwa. Interahamwe zabishe zarimo abitwa Mazera, Ndayishimiye Emmanuel, Bazambanza n'abandi. Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro kuko abagabo benshi babanje kubakata ubugabo, kubatema amaboko, ndetse bamwe muri bo babanje kubakuranıo amaso, abagore bakabanza kubasanıbanya, abana b'impinja babamburaga ba nyina bakabajugunya muri cya kironıbe ari bazima, ku buryo amanywa n'ijoro habaga ari imiborogo n'amarira y'abana bajugunywaga muri cya cyobo ari bazima.

    Burugumesitiri Furere Abel yarimbuye Abatutsi bo muri Komini ya Rwamatamu, Umurenge wa Gihombo, Kibuye

    Mu 1994, Komini Rwamataınu yayoborwaga na Buruguıaaesitiri FURERE Abel.

    Kuwa 12/04/1994 habaye inaına kuri Komini ya Rwaınatanıu yatangiye nka saa yine z'agasusuruko (10h ) isozwa mu masaa saba z'amanywa (13h20) ikaba yari yitabiriwe na ba Konseye, Abakozi ba Komine ariko b'Abahutu, abacuruzi bari bakomeye b'Abalhutu, ndetse n'Interahamwe. Irangiye nibwo ba Konseye baciye mu mpunzi bababwira ko amahoro yagarutse, Abatutsi bakisubirira mu ngo zabo. Ariko nyuma yaho gato Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kibingo batangiye kwicwa ndetse hari n'imodoka yuzuye Abasirikare yaje irimo n'Interahamwe, zahise ziza kuri Komini zari ziyobowe na RUZINDANA Obed wari unıucuruzi ukoıneye ku Mugonero wabanje guca urutsinga rwa Telephone yabaga kuri Koınine ya Rwamatanau ngo Abatutsi batabasha gutabaza bene wabo bakabatabara cyangwa bakabibwira Abanyamahanga bikamenyekana. Nibwo hatangiye kumvikana amasasu menshi. Kuri uyu wa 12/04/1994, hishwe abana benshi ndetse n'abagore bari bahungiye mu rusengero barakomeza baza no kuri Komine. Uwo munsi hishwe Abatutsi barenga 250.

    Ruzindana Obed yahamwe n'icyaha cya jenoside akatirwa igifungo cy'imyaka 25.

    Kuva ku itariki ya 07/04/1994 kugeza kuwa 12/04/1994 i bitero byicaga Abatutsi hirya no hino muri Koınini ya Rwamatamu byabaga biyobowe na: KAYISHEMA Andre wari umwarimu, NTAGAZWA Charles, RUHUMURIZA Celestin wahoze ari umusirikare, RUZINDANA Obed, GIKERI wahoze ari umusirikare, MUREGO wari Interahainwe ikomeye na MURWANASHYAKA. Ariko kuwa 12/04/1994 hiyongereyeho izindi Nterahamwe zari zikomeye cyane zirimo: KIBATI, Jean Paul, NSONERA Christophe wari warahoze ari umusirikare na BIMENYIMANA Aloys hamwe n'abandi benshi. Ubwicanyi bwarakomeje, igitero simusiga cyabaye tariki ya 17 Mata.

    Abatutsi barishwe mu Buharabuge na Rugarika mu Karere ka Kamonyi

    Biharabuge, mu mudugudu wa Kigaraına, Akagari ka Sheri, Umurenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, hiciwe Abatutsi bari bahatuye n'abari bahahungiye guhera tariki ya 07 Mata 1994 baturutse i Kigese bahungiye mu miryango no mu nshuti zabo i Sheri. Habaye inama kuri Komini Runda ikoreslaejwe na Burugıınaesitiri Ndayambaje Sixbert, yatumiyemo ba Resiponsabuıe bose ba selire na ba konseye abategeka kumenyesha Abatutsi ko aribo bahigwa, no kubwira Abahutıı ko batagomba kongera gufasha Abatutsi.

    Abatutsi bakusanyirijwe muri Centre ya Biharabuge, Interahamwe zigenda zicamo abo zislıaka. lnterahamwe zarabashoreye zibakikije ngo hatagira uwiruka, uwo bashatse gutema bagatema, abo bafata ku ngufu, n'i bindi. Izo nterahamwe zunganiwe n'izivuye mu Gatsata zari zifite bariyeri nın Rwabashyashya zayobarwaga na SHARANGABO w'i Rugarika wari ufite imodoka yatwaraga interahamwe aho zajyaga kwica. Barabatwaye babageza mu Biharabuge, babicaza mu ishyamba bitaga Cyingumba, barabaryamisha, batangira kubakubita impiri, imihoro, amasııka n'ibindi. Bari Abatutsi babarirwa mu 1,000.

    Ubwicanyi bwatangiye ahagana saa saba z'amanywa bugeza nka saa moya z'umugoroba. Nyuına yo kwica bacuje imirambo, mu gitondo haje imodoka ipakira imirambo ndetse n'abatari bapfuye neza bayijyana kuyijugunya mu cyuzi bashoragarno inka cyitwa Cyabariza. Ubwicanyi bwabereye muri Kornini Runda bwagizwemo uruhare cyane na Burugumesitiri Ndayambaje Sixbert, Assistant Burugumesitiri Habyarimana Vivien, umwarimu Uwimana Pelagie, Joseph Setiba n'izindi nterahamwe.

    Ijugunywa ry'Abatutsi ba Runda muri Nyabarongo

    Utııgari dukora kuri Nyabarongo mu karere ka Kamonyi, twari dufite sites nyinshi zanyuzwagamo amato n'interahamwe n'abatuıage bajya kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo. Hari site izwi cyane y'ahitwa mu Ruranıba. Kuroha Abatutsi muri Nyabarongo byakozwe cyane kuva tariki ya 12 Mata 1994 kugeza mu mpera za Kamena 1994. Tariki 12 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye ku Kigo Nderabuzima cya Kigese barabashoreye babajyana kubaroha muri Nyabarongo uwo munsi niho Abatutsi bashorewe ari benshi ariko na nyuma yaho byarakomeje. Uko bavumbuye Abatutsi bakabashorera bakabajyana kuri Nyabarongo, ndetse bakabakoresha urugendo rurerure rugera nko ku masaha atatu, bagenda bakubitwa kandi baslıorewe n'inıbaga y'abantu bagenda bavugirizwa n'induru. Bamwe muribo barababohaga bakabaroha muri Nyabarongo ari bazima, bakabatereramo amabuye, abandi bakabatema bagatabwa muri Nyabarongo.

    lyicwa ry'Abatutsi bo mu Kabuga, Umurenge wa Bumbogo, Gasabo

    Kuva tariki 10-11 mata 1994, Abatutsi batuye mu bice bitandukanye bo mu murenge wa Bunıbogo ahitwa mu Kabuga ka Nyabikenke, alıahoze ibiro bya Secteıır Karama hiciwe Abatutsi beııshi bageıa ku bilıumbi bine magana atanu (4500). Abahiciwe ni abari baturutse ahantu hatandukanye nka Bumbogo, Kanombe, Musave, Kimironko na Ndera bahahungiye kuko bari bababwiye ko abaho babahaye ubuhungiro kuri Secteıır Karama. Bataııgiye kuhagera kuva kuwa 10-11/04/1994. Bigeze kuwa 12 Mata 1994, haza abaturutse i Gishaka n'abandi ba Nkuzuzu; bigeze nijoro umujandarume witwaga Emmanııel azana za grenade azihetse kuri moto, haza n'imodoka y'uwitwaga Tadeyo wari interahanıwe kabuhariwe izanye imihoro bari bamaze kwicisha abari bahungiye mu kiriziya i Gishaka ayizanaıno Interahamwe z'iınpunzi zari zaravuye i Kivuye muri Byumba hamwe n'abitwaga abakonya bari baravuye Ruhengeri batuye i Rubungo n'izivuka Bumbogo zarimo abitwa: Mutaganira, M uyoboke Augustin, Karangwa Theophile na Rwabutogo. Nibo bishe abo batutsi guhera ku ınugoroba wo kuwa 12 bageza mugitondo cyo kuwa 13 babarangije.

    lyicwa ry'Abatutsi i Musenyi mu Bugesera na Muhura muri Gatsibo

    I Musenyi mu Bugesera, Perezida Habyariınana akimara gupfa, Abatutsi batangiye gusenyerwa. Uwari resiponsabure wa serile Kagusa witwaga Karangwa yabwiye Abatutsi ko umututsi utari buhungire iwe bakamwica ntawe umumubaza. Mu rugo rwe haje abatutsi barenga 500. Karangwa yapanze gahunda y'uko bagomba kwica Abatutsi bari bahungiye iwe, atumaho igitero kirabica. Abatutsi bake bari basigaye i Kagusa batangiye guhungira i Nyamata ariko abenshi bicirwa mu nzira batahageze. Ubu, muri uru rugo kwa Karangwa hashyizwe ikimenyetso cya Jenoside. Mu murenge wa Remera, Akagari ka Rwarenga ahari muri Komine Muhura yayoborwaga n'uwitwa Ndayishimiye, kuva kuwa 07/04/1994 kugera kuwa 12/04/1994 hiciwe Abatutsi bamenyekanye 252 bakaba bashyinguye mu rwîbutso ruhari.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/uyu-munsi-12-04-1994-nibwo-un-yategetse-ingabo-zayo-kuva-mu-rwanda-mrd-power

  • Karongi: Baracyashengurwa n'uko ababahekuye bataraboneka ngo babiryozwe #rwanda #RwOT

    Akarere ka Karongi kihariye igice kinini cy'icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye yabayemo ubwicanyi bw'indengakamere mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi 1994, bigizwemo uruhare rukomeye n'uwari perefe wayo Dr Kayishema Clement waje gufatwa agashyikirizwa urukiko rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha.

    Nu bwo abarokotse Genocide yakorewe abatutsi biyubatse ndetse bagafatana urunana ngo bomorane ibikomere,hari ibikiri ishavu mu mibereho yabo.

    Icyambere , n'ukuba abakoze Genocide baterura ngo bavuge aho imibiri y'ababo iherereye ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ikindi ni uko hari abari interahamwe Ruharwa batarafatwa ngo babiryozwe hakaba hashize imyaka 29 nta kanunu k'aho baherereye niba barapfuye cyangwa bakihishahisha.

    Ndayisaba Francois,wahoze ari Mayor w'Akarere ka Karongi,n'umwe mu barokokeye mu Bisesero ndetse Genocide imusiga iheruruheru

    Aganira na Umuryango.rw mbere na mbere twabanje kumubaza niba yumva akomeye ku buryo twaganira nta kibazo,atubwira ko ameze neza nta kibazo.

    Yagize Ati “Nibyo koko gukira ibikomere ni urugendo.Abakoze genocide mu cyahoze ari Kibuye bayikoranye ubugome bukabije, ariko igikomeje gushavuza abarokotse ni uko hari abatarabona ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

    Ikindi akaba ari interahamwe ruharwa zagize uruhare rukomeye muri Genocide muri zo hakaba harimo ,Aloys Ndimbati wayoboraga Komini Gisovu, ubu ni Umurenge wa Twumba, hakaza Fulgence Kayishema yari umugenzacyaha muri komini Kivumu ndetse na Charles Sikubwabo wari burugumestiri wa Komini Gishyita.

    Uyu we na Ndimbati ndetse na Ryandikayo wari umucuruzi ku Mubuga bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye iwacu mu Bisesero.

    Hari n'undi abantu badakunda kuvuga witwa Kananira Uziya.Uyu yari Assistant Burugumestre muri Komine Gishyita.Yari atunze mushiki wa Ruzindana Obed nawe wari interahamwe ikomeye.Aba bose bari ishyiga ry'inyuma muri Genocide yakorewe abatutsi 1994 mu cyahoze ari Kibuye turifuza ko hagira igikorwa ku bufatanye n'ibindi bihugu na Interpol bakaba bafatwa bakaburanishwa bakaryozwa ibyo bakoze.”

    Ngarambe Vedaste ni Perezida wa Ibuka mu karere Ka Karongi,aganira na Umuryango.rw yavuze ko abona icyakorwa ari uko bakomeza gukurikiranwa n' inkiko.

    Ati: “Abo umaze kumbwira bari ku rutonde rw' inkoramaraso zahemukiye igihugu kub uryo bukomeye cyane.Nka Sikubwabo wa Gishyita na Ndimbati wa Gisovu,uruhare rwabo rwagaragaye cyane mu Bisesero,mu masite ya Ngoma na Mubuga, uwa Nyange ngira ngo uruhare rwe muraruzi aho abatutsi barenga 2000 basenyeweho kiliziya bakayibarunda hejuru.

    Amakuru ntayo mfite y'aho baba baherereye, ariko barashakishwa n'ubutabera ku rwego mpuzamahanga kuko ni ba ruharwa bo ku rwego rwa mbere.

    Abacitse ku icumu barabizi nka Ndimbati na Sikubwabo amakuru yabo yaratanzwe yaba no muri gacaca rero nababwira ko ubutabera butananiwe ahubwo bagishakishwa.

    Sinamenya amayeri bakoresha bihisha gusa icyo nzi nuko bakimara gukora ayo marorerwa bahungiye mu mashyamba ya Congo baba bakiyarimo,baba barayaguyemo ,baba barahinduye ibibaranga bakajya mu bindi bihugu nta makuru mbifiteho.

    Ariko icyonzi nuko bataraboneka,baramutse babonetse bakaryoza uruhare bagize mu kurimbura Abatutsi, imitima y'abacitse ku icumu yaruhuka.

    Muri iki cyumweru cyo kwibuka mu karere ka Karongi hamaze kugaragara icyaha kimwe cy' ingengabitekerezo ya Genocide cyabonetse mu murenge wa Murundi, aho batemye insina z'uwacitse ku icumu .Aba bikoze bakaba barafashwe .

    Habonetse kandi umubiri umwe w'uwazize jenoside ku cyumweru,mu kibanza cya Kaminuza y'abadiventiste b' umunsi wa Karindwi ya AUCA,mu murenge wa Gishyita.



    Sylvain Ngoboka
    Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/karongi-baracyashengurwa-n-uko-ababahekuye-barataraboneka-ngo-babiryozwe

  • Gisozi:Amateka y'akazu ka Burende karashweho n'Inkotanyi mu gihe cya Jenoside kagiye kumara abatutsi #rwanda #RwOT

    Iyi burende yari igeze i Kagugu mu rugabano rw'uwo murenge n'uwa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ikaba yaragizwe urwibutso rw'amateka ndetse bayishyira iruhande ibibumbano bishushanya abasirikare b'Inkotanyi bayirashe.

    Kalinda Callixte uri mu barokotse Jenoside mu Murenge wa Kinyinya, avuga ko mu gitondo cyo ku itariki 11 Mata 1994 hari Inkotanyi zari zaraye zinjiye mu mujyi wa Kigali, zikambitse ku musozi wa Kagugu.

    Abo basirikare b'Inkotanyi ngo ni bo barashe iyo burende yari ishoreranye n'izindi ebyiri zari zigiye kubuza Abatutsi guhungira kuri ako gasozi ka Kagugu, kuko ngo bari bumvise ko Inkotanyi zahageze.

    Kalinda yagize ati 'Iyi burende iyo itaraswa ingabo za Habyarimana zari zigiye kumara Abatutsi baturukaga hakurya Karuruma, Kabuye, Gisozi, Kagugu na Gacuriro.'

    Uwitwa Sangwa Didier Seth warokokeye ku Gisozi mu Mudugudu wa Gasharu, ahitwa kuri Beretware hafi y'aho Inkotanyi zarasiye iyo burende, avuga ko Jenoside yamaze iminsi itanu gusa muri Gisozi imaze guhitana Abatutsi 100, barimo sekuru na mukuru we.

    Avuga ko interahamwe zabishe zari ziyobowe n'uwitwa Oswald Rurangwa, uheruka koherezwa mu Rwanda n'Ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2021, akaba ngo yari umugenzuzi (Inspecteur) w'ibigo by'amashuri abanza.

    Sangwa yakomeje agira ati “Jenoside hano ku Gisozi yamaze iminsi itanu, abantu bishwe mbere Inkotanyi zitaratwika iriya burende, Umuhutu wari ufite umuhoro yarebye aho awushyira, hano nta Mututsi wongeye gupfa kereka abari bahungiye kuri Croix Rouge (ku Kacyiru) no kuri Sainte Famille”.

    Sangwa avuga ko Inkotanyi zitarabatabara yari yahungiye k'uwitwa Muberuka Albert wabahishe ari abantu bagera kuri 20, ubu akaba yaragizwe Umurinzi w'Igihango.
    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo buvuga ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuba ruri ku Gisozi, abahatuye basabwa kuhibukira bakamenya amateka arurimo kandi bakarwitaho.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Pauline Umwali agira ati “Dusaba abaturage b'Akarere ka Gasabo kwitabira Kwibuka kuko hatangirwa amateka y'Igihugu. Abatuye ku Gisozi, ufite uwe washyinguwe hano araza akibuka, ariko banasabwa kurubungabunga bahakora umuganda”.

    Umwali asaba kandi abaturage b'Akarere ka Gasabo n'Umujyi wa Kigali muri rusange batahigwaga, kureka ingengabitekerezo ya Jenoside no kuvuga ahatawe imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/gisozi-amateka-y-akazu-ka-burende-karashweho-n-inkotanyi-mu-gihe-cya-jenoside

  • Agatogo k'ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho? #rwanda #RwOT

    Abasesengura politiki, by'umwihariko ibijyanye n'intambara, umutekano no gukemura amakimbirane, bakomeje kwibaza ireme ry'umusaruro w'ingabo zicucitse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko uko iminsi yicuma birushaho kudogera.

    Izi ni mpungenge zishingiye kukuba muri iki gihugu hakomeje kwiyongera abasirikare baturutse imihanda yose, biyongera ku mitwe yitwaje intwaro irenga 140 yiganje mu Burasirazuba bw'iki gihugu.Abarambye mu busesenguzi bw'Akarere k'Ibiyaga Bigari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iherereyemo, iyo bageze ku ngingo y'umutekano muke, bakunze gutinda ku mitwe y'iterabwoba; ADF (Allied Democratic Force) ukomoka muri Uganda, FDLR, washinzwe kandi ugizwe n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda, indi mitwe yitwaje intwaro isaga 140 irimo CODECO, Maimai-Nyatura n'indi itandukanye.

    Icyakora nanone kuri ubu igiteye urujijo muri iki gihugu ni umusanzu uzatangwa n'abacanshuro Perezida Tshisekedi yakuye mu bihugu bitandukanye. Biragoye kumva ukuntu aba bacanshuro bazakorana n'izindi ngabo Tshisekedi yahawe n'imiryango mpuzamahanga nka Nka l'ONU, EAC (EACRF), n'ingabo zitangwa kubucuti afitanye nibindi bihugu nk'Angola.

    Nkuko bigarara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, ku mbuga nkoranyambaga no mu buhamya butangwa n'abanyamakuru barambye mu gukora inkuru zicukumbuye, gutara no gutangaza amakuru y'ahabera intambara, kuri ubu muri Congo hari; Abacanshuro baturuka muburasirazuba bw'uburayi.

    Aba bashinjwa kuba barakoze ibyaha by'ihohotera muri Mali no muri Santrafurika (Republic of Central Africa) ubwo bitabazwaga n'ibi bihugu.Aha ngaha icy'umvikana nuko nta mucanshuro ubayifuriza igihugu cyamuhaye akazi amahoro.

    Ahubwo abacanshuro bakora iyo bwabaga ngo umutekano ubure maze bagumye bagumane akazi. Kuri DRC byo ni urundi rwego, kuko uretse kuzagira Congo akarima bazakoremo ibyaha byibasira ikiremwa muntu nko gufata ku ngufu, aba bacanshuro bahiteze kuzasahura amabuye y'agaciro basanzwe bamaranira muri iki gihugu.Uyu mutwe ukomoka muri Bulgaria uyobowe na Frenchman Olivier Bazin uzwi nka Colonel Mario bari gufatanya n'ingabo za Congo, FARDC na FDLR.

    Uretse aba bacanshuro baje muri DRC kubera ikibazo cy'umutekano muke n'ubuyobozi bwa ntibindeba bwa Congo, President Tshisekedi yaniyambaje FDLR, Umutwe w'iterabwoba ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, buzuyemo ingengabitekerezo ya genocide. Bamaze no kuyicengeza mu baturage ba Congo murwego rwo kuvangura abanyecongo bavuga ikinyarwanda. Izo nyeshyamba za FDLR zambara imyeda y'Ingabo za congo zizwiho kuba zitishoboreye kandi zamunzwe na Ruswa, maze bakajya mubikorwa byo kwica no gusahura abanyecongo bavuga ikinyarwanda.

    Muri Congo hari agatogo k'ingabo nyamara abakurikiranira hafi ibibera muri iki gihugu ntibahwema kugaragaza ko nta musaruro zitanga, aka bwa buro bwinshi butagira umusuru. Urugero rwa hafi ni ingabo za Loni Monusco zihamaze imyaka isaga 20 umumaro wazo ari ugutanga amakuru y'uko muri DRC ibintu byifashe. Nyamara abanye-Congo bakomeje gukurwa mu byabo n'intambara.

    Mu rwego rwo kuzabona uko asubika amatora, Perezida Tshisekedi yanze kubahiriza amasezerano yari gutuma M23 ihagarika imirwano. Yakoresheje abanyepolitiki bamushyigikiye, bashishikariza abaturage kwigaragambya basabako ingabo zaje kugoboka iki gihugu zirukanwa, ahubwo azana abacanshuro bazatuma ibintu birushaho kudogera.Amatangazo Guverinoma ya DRC imaze igihe ishyira hanze hahora hagarurwamo igika kivuga ko amatora atazaba mu gihe igihugu kiri mu ntambara.

    Ikibazo umuntu wese yakomeza kwibaza ni kimwe, uru ruhuriane rw'ingabo zikomeje kwisukiranya muri congo ni iki kizima zizamarira iki Gihugu. Twibutse ko mungabo zijya muri kiriya gihugu, iz'u Rwanda ntabwo zirimo kuko President Tshisekedi yakomeje gushinja U Rwanda gufasha umutwe wa M23 avuga ko ari abanyarwa.

    The post Agatogo k'ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/agatogo-kingabo-ziri-muri-drc-kazabageza-ku-mahoro-cyangwa-ku-kaduruvayo-gahoraho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=agatogo-kingabo-ziri-muri-drc-kazabageza-ku-mahoro-cyangwa-ku-kaduruvayo-gahoraho

  • Imvano y'ikirundo cy'imihoro cyari ku mupaka w'u Rwanda na Tanzania – #rwanda #RwOT

    Urugamba rwo guhagarika Jenoside rwamaze igihe gitoya mu gice cy'Iburasirazuba cy'u Rwanda cyari kigizwe n'izahoze ari Perefegitura ya Byumba na Kibungo.

    Mu minsi itageze kuri 30 nibwo Abatutsi bo mu gice cy'Uburasirazuba bw'u Rwanda batsembwe uhereye Kiziguro, Mukarange, Kabarondo, Karubamba, Kigarama, Kayonza n'ahandi basozereza Nyarubuye mbere yuko bambuka umupaka uhuza u Rwanda na Tanzaniya.

    Ibi babifashijwemo n'impunzi z'Abarundi zari zaratujwe mu gice cy'Umutara none bakaba batarigeze baryozwa ibyo bakoze kuko bahise bitahira mu gihugu cyabo.

    Mu mpera za Mata 1994, abicanyi bahungiye muri Tanzaniya. Binjira muri icyo gihugu bambuwe intwaro ndetse Tanzania nk'igihugu cyari umuhuza w'u Rwanda na FPR Inkotanyi kizi ibyabaga mu Rwanda cyafashe bamwe mu bayobozi bakuru bagize uruhare mu bwicanyi.

    Urugero ni ruharwa Jean Baptiste Gatete wafashwe akarekurwa nyuma yuko interahamwe yari ayoboze zakoze imyigaragambyo baramurekura ariko abwirwa ko atazaba muri icyo gihugu ahungira muri Congo Kinshasa yari indiri y'interahmwe.

    Nyuma Gatete yaje gufatwa n'Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha akatirwa gufungwa burundu.

    Hari ifoto y'ikirundo cy'imihoro yasakaye cyane kuri internet ivuga ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; iyi foto yafatiwe ku mupaka w'u Rwanda na Tanzania ubwo impunzi zivanze n'abicanyi zinjiriga iki gihugu kuko inzego z'umutekano zabatse intwaro zose bari bitwaje harimo niza Gakondo.

    Ubwo impunzi zivanze n'abicanyi zinjiraga muri Tanzania zagendeye ku mategeko y'icyo gihugu gifatanyije n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe impunzi. Polisi y'icyo gihugu niyo yacunganga umutekano mu nkambi z'impunzi.

    Ibi ariko bitandukanye n'ibyaberaga muri Congo-Kinshasa. Ingabo z'abicanyi zinjiye muri icyo gihugu zifite intwaro nto n'iziremereye byatumye haba akavuyo n'ubugizi bwa nabi mu nkambi.

    Mu gihe Tanzania yashyize impunzi kure y'umupaka kandi ikambura intwaro abicanyi, bitandukanye cyane n'ibyabereye muri Zaire kuko batambuwe intwaro kandi batuzwa hafi n'umupaka w'u Rwanda mu ntera itagera ku birometero bibiri.

    Mu nkambi z'impunzi muri Tanzaniya ibiryo byatangwaga n'inzego zishinzwe umutekano ariko muri Zaire ingabo z'abicanyi zari zishinzwe gutanga ibiryo bakabinyereza bakabiguramo intwaro n'ingabo za Zaire.

    Mu Ugushyingo 1994, imiryango y'abaterankunga igera kuri 15 yanditse ivuga ko igiye guhagarika ibikorwa by'ubutabazi niba abicanyi aribo bashinzwe gutanga ibiryo kandi ibyinshi babinyereza bakabigurisha ku masoko yo muri Zaire. Inshuro nyinshi habaga akaduruvayo ingabo za Zaire zaratabazwa zikongera akavuyo mu nkambi aho gukemura ibibazo.

    Intumwa idasanzwe y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ariwe Dengui Segui yakoze raporo igaragaza ko uwahoze ari Minisitiri w'Intabe Jean Kambanda yazengurukaga inkambi muri Zaire ari mu bikorwa bya Politiki aho yashishikarizaga abantu kurwanya FPR Inkotanyi yari imaze guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda.

    Igihe ingabo z'abicanyi zinjiraga muri Zaire batwaye umutungo wa Leta wose uhereye ku mafaranga yari muri Banki Nkuru ndetse n'ibicuruzwa byoherezwaga mu mahanga nk'ikawa n'icyayi.

    Batwaye toni zirenga ibihumbi 20 z'ikawa zari zihagaze agaciro ka miliyoni 50 bifasha abicanyi kugura intwaro ndetse no guha ruswa abayobozi ba Kongo kugirango bakomeze umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Nubwo LONI yari yabafatiye ibihano byo kugura intwaro bakoresheje icyo gihugu bakomeza kugura intwaro.

    Ishami rya LONI rishinzwe impunzi ryanze kwemera ibibera mu nkambi zo muri Zaire maze risaba icyo gihugu gusubiza ibintu ku murongo. Perezida Mobutu yohereza ingabo zaidasanzwe zari zishinzwe kumurinda zigera kuri 1400 ngo zigarure ituze mu nkambi yari ihuriweho n'impunzi ndetse n'ingabo z'abicanyi zari zifite intwaro.

    Aho kugira ngo zigarure ituze ingabo za Mobutu zateje akavuyo mu nkambi, ziba abaturage , nyuma yo kwihuza nabari bakuriye interahamwe. Abakuru muribo babashije kuvugira abicanyi ku rwego mpuzamahanga kugeza batumiye uwari Perezida w'Amerika Jimmy Carter na Tipper Gore ngo basure impunzi ziri mu bibazo mu gihe abo bahekuye mu Rwanda bari mu bibazo by'urusobe rukabije.

    Perezida Mobutu yakoresheje impunzi z'Abanyarwanda zari muri icyo gihugu mu rwego rwo kugarura isura ye yari yaratakaje aho ubwo Abafaransa batabaraga abicanyi yatanze ibibuga by'indege bya Kisangani na Goma kugirango bikoreshwe n'ingabo z'abafaransa.

    Impunzi z'Abanyarwanda zakoreshejwe nk'iturufu ya politiki. Byageze aho Perezida Mobutu yanga ko impunzi z'Abanyarwanda zitaha ku mugaragaro mu gihe Minisitiri w'Intebe we Kengo wa Dondo yashakaga ko zitaha ku mugaragaro kugirango agire amajwi muri Kivu y'amajyepfo na Ruguru kuko abaturage bari bugarijwe n'umutekano muke.

    Icyo gihe Perezida Mobutu yafashe inpunzi z'Abanyarwanda bugwate kugirango abayobozi mukarere bamugarurire icyizere yari amaze igihe atakaje.

    Igihugu cya Congo-Kinshasa cyari kiyoboye na Perezida Mobutu cyakoze amakosa cyo kwemerera impunzi gutura hafi n'umuka w'igihugu bakomokamo, bafite imbunda ziremereye ndetse n'intoya aho byageze bakazajya bagaba n'ibitero mu Rwanda.

    Inkambi z'impunzi muri Kongo zakoreshejwe n'ingabo z'abicanyi mu gutegura kugaba ibitero ku Rwanda aho abarokotse Jenoside bishwe mu rwego rwo kusimangatanya ibimenyetso no kwica abakoranaga bose na Leta.

    Mu Kwezi kwa Kanama 1996, Brian Atwood wari ukuriye USAID mu izina rya Leta y'Amerika yagaye ku mugaragaro abayobozi ba Congo-kinshasa mu gufasha ingabo z'abicanyi zaturutse mu Rwanda guteza umutekano muke muri icyo gihugu.

    Igihugu cya Tanzaniya cyakiriye impuzi z'Abanyarwanda ariko gikora inshingano zacyo zo kwambura intwaro abari bahungiye muri icyo gihugu bitandukanye cyane nibyabereye mu gihugu cya Congo-Kinshasa bikaba byarabyariye icyo gihugu amazi nk'ibisusa kubera kwakira abicanyi bari bamaze kurimbura imbaga y'Abanyarwanda barenga Miliyoni muri Jenoside yaikorewe Abatutsi.

    Imyaka 29 irashize icyo gihugu kitaragira amahoro kubera kwakira abicanyi ariko Tanzania iri mu mahoro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-y-ikirundo-cy-imihoro-cyari-ku-mupaka-w-u-rwanda-na-tanzania

  • Mu minsi mike abajura bitwaje intwaro barahinduka amateka- CP Kabera – #rwanda #RwOT

    Mu bice bitandukanye by'igihugu, hamaze iminsi humvikana ubujura bukorwa n'abasore bategera abantu mu nzira bakabambura ibyabo, ndetse bamwe bagahitana ubuzima bwabo.

    Nko mu Karere ka Ruhango, ho aba bajura bitwaza intwaro gakondo zirimo imihoro n'ibyuma ku buryo aho biba bagasiga banakomerekeje abantu, kandi ntibisiba kugaragara mu bitangazamakuru.

    Inzego z'umutekano zigeze gutangaza ko hari abagera ku 10 bo muri aka karere batawe muri yombi bashyikirizwa inkiko ariko ikibazo gikomeza kuhagaragara.

    Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Rwezamenyo ho haherutse gukorwa umukwabo wo guhiga bukware abakekwaho ubujura hafatwa 27 bavugwaho kuzengereza abantu babambura utwabo.

    Muri Kicukiro, hari umwana w'umukobwa w'imyaka 23 watewe icyuma mu ijosi no mu nda n'umujura wari wihishe mu nzu y'iwabo, ashaka ko baza kumukingirana akaza kwiba mu masaha ariko uwo mwana amubonye amuteraibyuma, ubu akaba ari mu bitaro.

    Izi ngero hamwe n'izindi zigaragara aho buri wese aherereye, zituma abaturage bagaragaza ko hakenewe gufatwa ingamba zikomeye zatuma ikibazo cy'abajura giteje inkeke gikemuka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye RBA ko hafashwe ingamba zo gushakisha aba bajura mu bice byose by'igihugu kuko nta mwanya bafite mu Rwanda.

    Ati 'Abaturage turabahumuriza kuko Polisi irahari, icyo polisi ikeneye ni amakuru y'ibiri kuba. Icya kabiri ni uko ingamba twazifashe ku buryo abapolisi bagenda batahura abo bantu bagafatwa. Icya gatatu ni uko abajura twababwira ko nta mwanya bafite muri uru Rwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Bakwiye kumva ko amategeko abareba kuko kwiba cyangwa kwigabiza ikintu cy'umuntu bitemewe, amategeko abihana. Iyo noneho bigaragaye ko hari n'ibikangisho wakoresheje nk'ibi by'intwaro za gakondo n'amategeko aguha ibihano biremereye.'

    CP Kabera yavuze ko mu minsi mike Polisi izatangaza imibare y'abafatiwe mu mukwabo wo guhashya abajura uri gukorwa hirya no hino mu gihugu.

    Amategeko y'u Rwanda agena ko muntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 168 yo iteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw).

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abajura bahagurukiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-minsi-mike-abajura-bitwaje-intwaro-barahinduka-amateka-cp-kabera

  • Biravugwa ko imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC na M23 #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa M23 ku rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko iki gitero bakigabweho n'ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC nyuma y'aho bashyikirije ingabo z'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba, EACRF, ibice bagenzuraga muri Kibumba.

    Bisimwa yagize ati: 'Nyuma y'aho ARC/M23 ishyikirije EACRF ibirindiro byayo muri Kibumba muri iki gitondo, ihuriro rya Leta ya Kinshasa muri aka kanya riri kugaba ibitero ku ngabo zacu, imirwano irakomeje. Turamagana uku kutubahiriza nkana imyanzuro ya EAC.'

    Iyi mirwano ivuzwe nyuma y'aho Umugaba Mukuru w'ingabo za RDC, Lt Gen. Christian Tshiwewe asuye abasirikare bari biteguye urugamba muri Luhonga, Lupango na Rusayo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, tariki ya 10 Mata, akabasaba kugaragaza ubutwari no kutongera guhunga umwanzi.

    Kuri uyu wa 11 Mata, Lt Gen. Tshiwewe yanayoboye umuhango wo gusubiza mu kirere indege ya Sukhoi-25 yarashwe ibaba muri Mutarama ubwo yari yavogereye ikirere cy'u Rwanda, wabereye ku kibuga cy'indege cya Goma.

    Imirwano hagati ya FARDC na M23 yaherukaga muri Werurwe 2023, icyakoze ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro ryiyise Wazalendo ryo ryanyuzagamo rikagaba ibitero.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/biravugwa-ko-imirwano-yongeye-kubura-hagati-ya-fardc-na-m23

  • Elon Musk yavuze ko imbwa ye ariyo muyobozi mukuru wa Twitter #rwanda #RwOT

    Umuherwe wa kabiri ku isi,Elon Musk,yahishuye ko yamaze kwegura ku buyobozi bw'urubuga rwa Twitter aheruka kugura abusiga mu maboko y'imbwa ye.

    Ubwo umunyamakuru wa BBC James Clayton yari ageze hagati amubaza ibibazo, Musk yamuhagaritse ngo amwibutse ko “atakiri umukuru wa Twitter”.

    Amubajije umukuru wa Twitter uwo ari we, Musk yavuze izina ry'imbwa ye Floki, yo mu bwoko bw'imbwa z'impingi zitwa Shiba Inu, zikomoka mu Buyapani.

    Abajijwe impamvu yavuze ko azegura ku kuba umuyobozi mukuru wa Twitter, Musk yavuze ko yamaze kwegura kuri ubwo buyobozi ndetse ko ubu imbwa ye ari yo CEO wa Twitter. Yahise aseka.

    Umunyamakuru wa BBC yabajije Musk niba hari ikintu na kimwe yicuza ku kugura Twitter. Musk avuga ko “ikigero cy'ububabare kiri ku rwego rwo hejuru cyane, ibi ntibyabaye ibirori”.

    Yongeyeho ko byabaye “ibihe byo guhangayika cyane mu mezi menshi ashize”, ariko yongeraho ko kugura iyi kompanyi ari cyo kintu cyari gikwiye.

    Ati: “Ese habayeho amakosa menshi muri uru rugendo? Cyane rwose. Ariko ibyiza ni ibirangira neza, numva turimo kwerekeza ahantu heza”.

    Musk yabajijwe niba ubu hagize umuha miliyari 44 z'amadolari yaguze Twitter yayimugurishaho?.

    Asubiza oya, ariko ahita asobanura ko yayigurisha abaye azi neza ko uwo ayigurishijeho afite umuhate wo kuvuga ukuri nkawe.

    Abajijwe abantu amaze kwirukana kuva yagura Twitter, Musk yavuze ko ubwo yaguraga iyi kompanyi “yari munsi ya [abakozi] 8,000”, none ubu ifite abakozi “1,500”.

    Mu kwezi kw'Ukwakira (10) mu 2022 ni bwo Musk yaguze Twitter kuri miliyari 44 z'amadolari y'Amerika.

    Abajijwe niba bigoye kwirukana abantu benshi, Musk yagize ati: “Ntibiryoshye na gacye”. Yongeyeho ko hari ubwo “bibabaza”.

    Yanemeye ko atirukana buri muntu ari we ubwe uhibereye abibwira umukozi.

    Ati: “Ntibishoboka kuvugana n'abantu benshi gutyo amaso ku maso”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/elon-musk-yavuze-ko-imbwa-ye-ariyo-muyobozi-mukuru-wa-twitter

  • Mwarakoze gusohoza umugambi w'Imana!B-Threy ashimira Inkotanyi #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze mu gihe u Rwanda n'Isi yose muri rusange bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

    Mu butumwa bwa B-Threy yashimiye Inkotanyi zatumye banamenya ko Imana ibaho koko ndetse ashimangira ko ubu badadiye kuburyo bitakoroha ko hari uwabashuka abashora mu nzira yasubiza Igihugu inyuma.

    Ati 'Iyo hatabaho Inkotanyi bamwe ntitwari no kumenya ko Imana itabara. Mwarakoze gusohoza umugambi w'Imana.'

    'Ubu nta muntu n'umwe wadushuka ngo atujyane mu nzira itari iy'ubumwe n'ubwiyunge ngo twemere kwiyicira igihugu rwose, Jenoside ntizongera kubaho ukundi.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/mwarakoze-gusohoza-umugambi-w-imana-b-threy-ashimira-inkotanyi