Blog

  • Iyo mpashyize ururabo ndaruhuka!Ubuhamya bubabaje bwa Pastor Brigitte utazi aho abe bashyinguye #rwanda #RwOT

    Ibi Pastor Brigitte yabivuze ubwo yavugaga ku buhamya bw'urugendo rwe rwari rugoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Uyu mubyeyi uvuga ko kugeza ubu haba ababyeyi ndetse n'abavandimwe be yabuze muri Jenoside atazi aho bashyinguye yabwiye Isimbi dukesha iyi nkuru ko aho yumvise amakuru y'ahaba haraguye umwe muribo iyo bageze mu gihe cyo kwibuka nawe ajya kwifatanya nabo icyakora hakaba hari musaza we umwe bishe areba bamukubise inyundo y'imisumari mu mutwe we ajya kumwibukira aho hantu ubu ni ku Rwibutso rwa Musave muri Bumbogo mu Karere ka Gasabo aho ajyanayo indabo kuko bimuruhura nubwo atazi neza niba ariho ashyinguye.

    Ati ” impamvu rero njyewe nza hano, nakubwiye ko hari musaza wanjye waguye hano, nimvuga Rumirabahashyi abantu barayumva, ni ukuvuga amateka y'uwanjye ari aha ni ho ngomba gushyira izina rye nkamwibukira hano, n'ahandi nimenya ko hari umubiri w'uwanjye kandi n'ubundi tujyayo za Gikomero kuko nka papa nakurikiranye amakuru batubwira ko yaguye Gikomero ni yo bagiye kwibuka njyayo, ariko hano narabyiboneye n'amaso yanjye, mbona ko musize Rumirabahashyi, ndabibona.”

    “Ni yo mpamvu ngomba kuza nkamushyiraho ururabo nkumva umutima wanjye urishimye nkavuga ngo nubwo umubiri we waba warajyanywe ahandi ariko agace yaguyemo ni aka, bamukubise inyundo y'imisumari ndeba, apfa ndeba, ndaza murengaho mureba, rero iyo nje nkarumushyiraho ndavuga ngo umutima wanjye uraruhutse.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/iyo-mpashyize-ururabyo-ndaruhuka-ubuhamya-bubabaje-bwa-pastor-brigitte-utazi

  • Kenya: Abasivile biciye umusirikare mu kabari #rwanda #RwOT

    Abantu batatu batawe muri yombi i Kimilili, mu Ntara ya Bungoma,muri Kenya bakekwaho gutera no kwica umusirikare mukuru wakoraga mu buvuzi wo ku kigo cya Moi Air Base.

    Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kimilili, OCPD Mwita Marwa, yemereye ibyabaye,ikinyamakuru Citizen Digital aho yemeje ko imirwano yabaye hagati y'umusirikare- uzwi ku izina rya Edward Barasa – n'itsinda ry'abasore benshi basangiraga inzoga ahitwa chang'aa mu mudugudu wa Maeni.

    Bivugwa ko urwo rubyiruko rwahutse uyu musirikare rumukubita imigeri, mbere yuko umwe muri bo amukubita inkoni mu mutwe agakomereka bikabije.

    Bivugwa ko Barasa yitabye Imana mbere yo kugera mu bitaro by'intara ya Kimilili aho yari ajyanwe kwivuriza kuko yari yakomeretse cyane ku mutwe no ku kuboko kw'ibumoso.

    Bwana Marwa yihanangirije abantu kwirinda kwihanira, yongeraho ko abapolisi batangiye iperereza kuri iki kibazo bagamije kugeza abakoze icyaha mu butabera.

    Iki kinyamakuru nticyatangaje neza igihe ubu bwicanyi bwabereye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-abasivile-biciye-umusirikare-mu-kabari

  • Urwitwazo rwa MINUAR yateye umugongo Abatutsi muri ETO-Kicukiro rwanyomojwe #rwanda #RwOT

    Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, uvuga ko Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatutsi bari muri ETO-Kicukiro atari uko zabuze ubushobozi nkuko bivugwa, ahubwo ko byatewe n'urusobe rw'ubushake bucye bwa politiki y'icyo gihe.

    Tariki 11 Mata 1994, ni umwe mu minsi itazibagirana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari bwo ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye zatereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO-Kicukiro, bigatuma bicwa n'Interahamwe.

    Icyo gihe Abatutsi bagera mu bihumbi bibiri, bavanywe muri ETO-Kicukiro, bajyanwa i Nyanza, ari na ho biciwe n'Interahamwe.

    Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mata 2023, Umuyobozi wa IBUKA, Dr Gakonzire Philbert yanyomoje ibisobanuro bitangwa by'icyatumye MINUAR itererana Abatutsi bari muri ETO-Kicukiro.

    Yagize ati 'Nubwo bivugwa ko izo ngabo zitari zifite ubushobozi buhagije bwo kubatabara, ikibazo kinini cyari gihari ni ubushake bucye kubera urusobe rwa politiki mpuzamahanga.'

    Yakomeje agira ati 'Biteye isoni n'agahinda kubona ingabo zitera ibitugu abo zakarengeye, zikabasiga mu menyo ya rubamba zibizi neza ko bari bwicwe. Amakuru yari yaragiye ahererekanwa yari yaragaragaje ko ubwicanyi burenze kure ubwari burimo gukorerwa Abatutsi bwari burimo gutegurwa.'

    Dr Gakwenzire avuga ko mu gihe cya Jenoside, hari hashize igihe Abanyarwanda baramaze kumenya imikorere ya Loni, igereranywa n'iy'akavumburamashyiga.

    Ati 'Mu gihe abicwaga batereranwaga, Abanyarwanda bari bamaze igihe bazi ko Umuryango w'Abibumbye ari nk'akavumburamashyiga kubera iyo mikorere ya politiki mpuzamahanga ariko ibyo ntibivuze ko tutagomba kugaya ubugwari umuryango mpuzamahanga wagize mu Rwanda.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko kuba Umuryango Mpuzamahanga byumwihariko Igihgu cy'u Bubirigi cyarasabye kuvana Ingabo zabwo mu Rwanda, bitari bwo bwa mbere amahanga yari atereranye u Rwanda.

    Ati 'Ntabwo ari ubwa mbere ibyo bibaho, amahanga yaradutereranye iteka, …u Bubiligi bwakolonije u Rwanda bwaradutereranye kuva cyera.'

    Dr Bizimana yavuze hari uruhurirane rw'ibimenyetso byerekana ko iyicwa ry'Abatutsi kuva muri za 1959, inzego z'amahanga by'umwihariko ubukoloni bw'u Bubiligi bwari bubizi.

    Ati 'Gutererana u Rwanda cyane cyane bikozwe n'abakoloni, ni gahunda yabayeho kuva kera.'

    Yavuze ko Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko bakwiye kumenya ko ari bo bagomba kwitabara, bakigira, bakiyubakira Igihugu cyabo, kuko abanyamahanga ntacyo bafashije u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/kwibuka/article/urwitwazo-rwa-minuar-yateye-umugongo-abatutsi-muri-eto-kicukiro-rwanyomojwe

  • Arusha hitawe ku biri mu masezerano bibagirwa ibiri mu mitwe y'abayasinye, MRND na FPR #rwanda #RwOT

    Ko amasezerano ya Arusha yasaga n'atanga ikizere byagenze gute ngo ashwanyuke ndetse arangirire kuri jenoside yakorewe abatutsi?

    Ni iki abafashije impande zari zihanganye mu gushyikirana birengagije?

    Abo ku ruhande rwa FPR bemeza ko ari urwo kwa Habyalimana rwanze kuyubahiriza, ariko se, yarashobokaga? Tubane mu kiganiro

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/arusha-hitawe-ku-biri-mu-masezerano-bibagirwa-ibiri-mu-mitwe-y-abayasinye-mrnd

  • Dore ibyiza ugomba kumenya biba mu mashu utari uzi habe na gato – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashu ni zimwe mu mboga zikunzwe cyane ku isi aho ziribwa nta bantu benshi kuko adasaba amakoro menshi kugira ngo uyabone, muri iyi nkuru tugiye kukubwira ibyiza by'amashu.

    Habamo anthocyanins zifasha mu kubyimbura bityo bikaba birinda indwara z'umutima zinyuranye

    Byongerera ingufu ubudahangarwa bw'umubiri

    Afasha mu igogorwa ry'ibiryo akarinda kwituma impatwe

    Bivura kubyimba ishinya no kuva amaraso mu menyo.

    Agira uruhare mu kwihutisha gukira kw'ibisebe no kurinda kurwara ibisebe.

    Rifasha mu buzima bw'amaso kuko harimo beta-carotene

    Kuba ririmo calories nkeya bituma rifasha abifuza kunanuka

    Iriya vitamini K ni ingenzi mu gutuma amaraso akama iyo wakomeretse

    Imyunyu ngugu ibamo ni ingenzi ku buzima bw'amagufa

    Kuba harimo potassium bifasha mu kurwanya umuvuduko udasanzwe w'amaraso

    Rifasha kandi mu gusohora imyanda n'uburozi mu mubiri

     

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyiza-ugomba-kumenya-biba-mu-mashu-utari-uzi-habe-na-gato/

  • Ese wari uziko igitunguru kigira umugabo indashyikirwa mu gutera akabariro? Menya uko bikorwa – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Igitunguru abantu benshi bamenyereye ku kirya mu biryo no kuba gihumuza ifunguro ndetse no kuryongerera uburyohe ariko sibyo ahubwo igitunguru gifite akamaro gakomeye ku gitsina gabo mu bijyanye no kubongerera imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro.

    Mu gitunguru habamo umusemburo witwa testosterone ufasha imyanya y'ibanga y'abagabo gukura neza cyane ndetse no kugira ubwanwa, imikaya ya kigabo n'ijwi ry'abagabo kandi umugabo urya igitunguru kenshi bimwongerera ubushake ndetse n'imbaraga mu gihe atera akabariro.

    Dore uko wabikoresha :

    Ufata ibitunguru ukabivanga n'amavuta y'Inka ukongeramo akayiko k'ubuki ubundi ukabirya.

    Kubatasha kurya ibi tuvuze haruguru bashobora guhekenya ibitunguru bibisi ibizwi nka salade mu ndimi z'amahanga cyangwa ukabisyera hamwe n'imbuto ugakora umutobe wabyo.

    Ubu ni bumwe mu buryo bwa gakondo Abahinde bamaze imyaka myinshi bakoresha bwokongera ubushake mu gutera akabariro.

    Source : https://yegob.rw/ese-wari-uziko-igitunguru-kigira-umugabo-indashyikirwa-mu-gutera-akabariro-menya-uko-bigenda/

  • David Bayingana yanenze bamwe mu banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umunyamakuru w'imikino David Bayingana ukorera @bbfmumwezi yanenze bamwe mu banyarwanda birirwa babarira iminsi ku ntoki ngo basubire mu byabo muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 .

    David Bayingana mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye avuga ko hari abanyarwanda usanga bigize ntibindeba aho kwifatanya nabandi banyarwanda muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ugasanga bari kubarira iminsi ku ntoki ngo birangire bisubirire mu byabo.

    David Bayingana asoza avuga ko abo ntaho bataniye na bamwe usanga mu gihe cy'amahoro babi biciye ariko hagira ikiba bagakizwa n'amaguru ndetse avuga ko bakwiye kwigaya.

    Source : https://yegob.rw/david-bayingana-yanenze-bamwe-mu-banyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Minisitiri Ngirente yahaye umukoro Abashinjacyaha barahiye wo kudakoresha ububasha bahabwa mu nyungu bwite #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye indahiro z'abashinjacyaha bane, abibutsa kudakoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu zabo bwite kandi bakubahiriza indangagaciro ziri mu ndahiro zabo.

    Abarahiye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, ni Dr Diogène Bideri, Umushinjacyaha ku rwego rw'igihugu; Mukamageza Melene, Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye, Kayitesi Caritas na Mupenzi Birori Ezechiel bo ku rwego rw'ibanze.

    Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko nk'abashinjacyaha icyo abaturage babitezeho ari ukudahemukira Repubulika y'u Rwanda, kubahiriza Itegeko Nshinga n'andi mategeko, guharanira uburenganzira bwa muntu n'ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro, gukorana umurava ibyo bashinzwe.

    Yabasabye kandi kudakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite.

    Ati 'Icyo cya nyuma ni cyo kizamo bya bindi duhora duhura na byo mu bashinjacyaha bamwe na bamwe no mu rwego rw'ubutabera bijyanye no kuba barya ruswa, kubogama, guca imanza nabi, gushinja nabi, ibyo nibyo tutabitezeho twiteze ko muzabikora neza'.

    Dr Bideri warahiriye kuba Umushinjacyaha ku rwego rw'igihugu, yavuze ko intego ya mbere ari uguharanira inyungu rusange z'abaturage.

    Ati 'Ngomba gukora umurimo nshinzwe nk'Umushinjacyaha ushinzwe gutanga ubutabera cyane cyane umuntu wabuze ubwo butabera, njyewe mpagarariye inyungu rusange'.

    Mugenzi we Kayitesi Caritas, yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugutanga ubutabera mu nyungu z'abaturage.

    Ati 'Icy'ingenzi ni ugukora mu nyungu za rubanda. Nk'uko twabirahiriye, dushyize imbere gutanga ubutabera twirinda ikibi icyo ari cyo cyose cyabangamira amategeko nk'uko twabirahiriye'.

    Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko mu kazi abashinjacyaha bakora bagomba gushishoza cyane niba bagomba kuregera umuntu mu rukiko bakabikorana ubushishozi kubera ko bafite n'ububasha bwo gufunga, kugira ngo batazafunga umuntu kandi nta bimenyetso bihagije bihari.

    Yavuze ko mu byo bagomba kwirinda harimo ruswa, yaba iy'amafaranga, ituruka mu kimenyane n'ibindi byaha bishamikiye kuri ruswa.

    The post Minisitiri Ngirente yahaye umukoro Abashinjacyaha barahiye wo kudakoresha ububasha bahabwa mu nyungu bwite appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/12/minisitiri-ngirente-yahaye-umukoro-abashinjacyaha-barahiye-wo-kudakoresha-ububasha-bwabo-mu-nyungu-zabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-ngirente-yahaye-umukoro-abashinjacyaha-barahiye-wo-kudakoresha-ububasha-bwabo-mu-nyungu-zabo

  • Udahari nta mahoro- Harmonize yakeje Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umunya-Tanzania Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize, yarase amashimwe Perezida Paul Kagame avuga ko adahari nta Mahoro yaba ahari.

    Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Harmonize w'imyaka 29,yavuze ko nta Perezida Kagame nta Mahoro.

    Ati ' Warakoze Perezida Kagame, udahari nta mahoro.'

    Nyuma yaho Harmonize uherutse gutangaza ko ashaka kwibera umwana wa Papa (Perezida Paul Kagame) yifashishije ifoto y'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, ayiherekeresha amagambo amushimira.

    Ati 'Turagushimira Perezida Paul Kagame, kuba waragize u Rwanda igihugu cy'amahoro.'

    Ibi ntibyari bihagije kuri Harmonize kuko yahise ahindura ifoto ya ny'iri konti ibizwi nka 'Profile Picture' mu ndimi z'amahanga, ashuraho iya Perezida Kagame, nyuma y'igihe hariho iy'idarapo ry'u Rwanda.

    Yashyizeho iy'idarapo ry'u Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umubano wa Harmonize n'abanyarwanda uhagaze neza cyane muri iki gihe.

    Ubwo aheruka mu Rwanda yafashe akanya atembera umujyi wa Kigali asabana n'abakunzi be.
    Kuri ubu akaba afitanye imishinga myinshi n'abahanzi nyarwanda barimo Kenny sol, Ariel wayz, Eleement na Bruce melody banitegura kujyana mu gitaramo azakorera mu Bwongereza mu minsi iri mbere.

    Ifoto ya Perezida Kagame, umuhanzi Harmonize yifashishije amurata amashimwe

    Amos Bizumuremyi

    The post Udahari nta mahoro- Harmonize yakeje Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/12/udahari-nta-mahoro-harmonize-yake-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=udahari-nta-mahoro-harmonize-yake-perezida-kagame

  • Nyamasheke: Umurambo w'umukecuru wari umaze iminsi ashakishwa wasanzwe ku Kivu – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mukecuru yabuze ku tariki 7 Mata 2023, agiye kuzitura ihene yari yaziritse hafi y'Ikivu.

    Abo mu muryango we babwiye itangazamakuru ko bakeka ko yishwe bitewe n'uko ibyo yari yatwaye byagaragaye ku nkengero z'Ikiyaga ariko we akaburirwa irengero.

    Bavuga ko yagiye ku Kiyaga ya Kivu gucyura ihene yari yahaziritse ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba ajyanye ibikoresho bifashisha mu koga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Macuba, Harindintwari Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uyu mukecuru yari amaze icyumeru yaraburiwe irengero.

    Yagize ati 'Hashize icyumweru icyo kibazo kibaye. Amakuru dufite ni uko bamubuze yagiye gucyura amatungo ye hanyuma turamushaka turamubura ariko nyuma baza gusanga imyenda ye n'isabune ku nkengero z'Ikivu hashize iminsi aboneka ari umurambo.'

    Yongeyeho ko nyuma y'uko umurambo w'uyu mukecuru ugaragaye washyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane uko yapfuye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umurambo-w-umukecuru-wari-umaze-iminsi-ashakishwa-wasanzwe-ku-kivu