Blog

  • Yari kumwe na Se! Ubuhamya buteye agahinda bw… – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi watanze ubuhamya muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, yavuze ko yanyuze mu nzira ikomeye. Ubwo yatangaga, ubu buhamya yari ari kumwe na Nyirasenge.

    Ati ''Ni ubuhamya twabayemo ubuhamya ngiye kubasangiza turi benshi tubusangiye, ariko n'ubwo ibintu byatubayeho muri Jenoside n'ubwo abantu babaga bari hamwe ibyababagaho wasangaga bitandukanye…”

    Akomeza avuga ko ababyeyi be Kaberuka Aimable na Muteteri Esperance bari batuye muri Sahara ya Kicukiro. Avuga ko bavukanaga ari abana bane we akaba imfura, icyo gihe muri Jenoside yari afite imyaka itanu n’aho bucura bwabo, yari uruhinja rw'iminsi 11. 

    Ati ''Ibya mbere ya Jenoside ntabwo nabibonye mbyita ko ari amahirwe kuko abantu babonye byinshi bagaca muri byinshi. Njye ibyo nabonye ni uguhera ku wa 6 Mata ubwo indege ya Habyarimana yagwaga, iwacu aho twari dutuye twarebanaga n'ikibuga cy'indege. Muri iryo joro rero bari bari kudutegura tugiye kuryama twumva ikintu kiraturitse. Papa wanjye ubona ko agize impungenge.''

    Yakomeje avuga ko ababyeyi be bahise bajya mu cyumba bakavuga ngo 'kabaye'. Ngo icyo gihe hatangiye gucicikana ibintu byinshi ndetse ababyeyi banzura kutarara mu bitanda ahubwo barara mu ruganiriro ‘Saloon’ hamwe n'abana.

    Avuga ko kuva icyo gihe Se yahindutse we na Nyina bongororerana buri kanya ndetse batangiye gutekera mu nzu. Niwemfura avuga ko we n'ababyeyi be bamaze iminsi ibiri baba mu nzu badasohoka. Kuri uwo munsi ugiye kwira ngo nyina abwira abakozi kuzinga ibintu.

    Niwemfura avuga ko bari mu rugendo bahunga umwe mu bantu bari kumwe yabwiye Se, ko iwe bahatwitse na 'bomb'. Icyo gihe we n'ababeyi be bagiye muri ETO Kicukiro aho bageze bagashaka aho bajya kurara mu cyumba cyane ko bari bafite uruhinja. Ngo ntabwo azi igihe bamazemo aho kuko yabonaga bwira bugacya.

    Interahamwe zaje kubajyana i Nyanza ya Kicukiro, ariko bagenda mu muhanda Niwemfura yari ari kumwe na Se imbere ariko kubera ko nyina yari amaze igihe gito abyaye ari nyuma, uyu mubyeyi wari umwana asubiye inyuma Interahamwe zimukubita Kupa Kupa.

    Niwemfura na Nyirasenge we ubwo batangaga ubuhamya

    Biramuyobera impamvu agitindiganya na Nyina aramubwira ngo 'nutagenda nanjye ndagukubita' ngo ndetse iryo ni naryo jambo rya nyuma nyina yamubwiye.

    Bageze i Nyanza barabicaje kubera ko bwari bwije batangira gutera grenade. Ati ''Nanjye icyo gihe nararashwe. Ni ibintu byabagaho byihuta cyane kuko wabonaga akaguru, akaboko cyangwa umutwe by'umuntu bikunyuze hejuru, icyo gihe bamaze kundasa nagiye inyuma. Icyo gihe nta kintu navugaga narariraga. ''

    Ngo bwarije abari bafite amasasu na grenade bavuga ko bwije babwira Interahamwe kwinjira mu bantu bakagenda bica banogonora abatari bagapfuye.

    Ngo mu gitondo Interahamwe zazindukiye mu bantu zibatema. Havuyemo umwe muri bo abwira bagenzi be ati ''Abana ntimubice bazicwa n'inzara.''

    Niwemfura ati ''Ahantu Papa yari ari naramubonaga ari hagati y'abantu batatu cyangwa bane bapfuye. Murumuna wanjye wankurikiraga yaje iruhande araryama, Interahamwe yamukandagiye mu nda mubujijije arambwira ngo uri igicucu ngo urabona uyu atapfuye?”

    Nyuma umwe mu nterahamwe yabonye se wa Niwemfura atapfuye zijya kumusaka bamusangana 80 000 Frw arangije ariruka asiga abandi.''

    Niwemfura Kaberuka Marie Aimee yarokokanye na se wenyine. Avuga ko kwemera ko nyina yaguye muri Jenoside byabanje kumugora cyane. 

    Yavuze ko se yaje gushaka undi mugore nyuma akabyara abandi basaza be batatu, avuga basa nk'aho baje basimbura baba barumuna be babiri na musaza bishwe muri Jenoside.

    Niwemfura yize ''Sociology'' mu Buhinde. Ubu akorera muri HCR. Uretse ibyo ubu ni umubyeyi ufite umwana w'umuhungu.

    Niwemfura yavuze uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari afite imyaka itanu y’amavuko 

    Niwemfura ati “Abakozi b’Imana njyewe nkunda ni Inkotanyi.” -Yumvikanishaga uburyo Ingabo zari iza RPA zamurokoye

    KANDA HANO UREBE BIRAMBUYE UBUHAMYA BWA NIWEMFURA WAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze iki gikorwa cyo #Kwibuka29

    AMAFOTO: Rwigema Freddy-INYARWANDA.COM

    VIDEO: Nyatere Bachir-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127979/yari-kumwe-na-se-ubuhamya-buteye-agahinda-bwa-niwemfura-warokokeye-i-nyanza-ya-kicukiro-mu-127979.html

  • Inkuru mbi igeze ku bakunzi ba filime nonaha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru itari nziza yamenyekanye ku munsi wejo ko Umunya Korea kazi Jung Cheu Yul wamenyekanye muri filime ya zombi detective yitabye Imana.

    Uyu mukobwa w'imyaka 26 wakomokaga muri Korea ya ruguru yasanzwe iwe mu rugo yapfu, gusa ntiharatangazwa icyaba cyateye urupfu rwe.

    Ibi byatangajwe n'ureberera inyungu ze(manager), uyu ureberera inyungu ze yavuze ko yinjiye mu rugo rwa Jung Cheu Yul agatungurwa no gusanga yapfuye gusa nawe n'ayandi makuru yigize atangaza kuri uru rupfu.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-mbi-igeze-ku-bakunzi-ba-filime-nonaha/

  • #Kwibuka29: Butoyi uyobora AJSPOR yahaye umukoro abanyamakuru b’imikino – YEGOB #rwanda #RwOT

    Jean Butoyi usanzwe ari umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamkuru ( RBA),akaba na perezida w'ishyirahamwe ry'abanyamakuru b'imikino mu Rwanda (AJSPOR), yahaye umukoro abanyamakuru by'umwihariko ab'imikino muri icyi gihe u Rwanda n'Isi muri rusange bari mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Butoyi uyobora abanyamakuru b'imikino yabasabye kwirinda gukoresha imvugo zikomeretsa ndetse bagafata iya mbere mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Butoyi Jean asanga umunyamakuru uvuga rigakera kure akaba n'ijwi ry'umuturage akwiye gufata iya mbere mu kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Butoyi yagize ati 'Basangirangendo b'abanyamakuru b'imikino, mu rugendo rw'iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, turasabwa kwirinda imvugo zisesereza ndetse zikanakomeretsa, nk'ijwi ry'abaturage tukamagana abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.'

    Source : https://yegob.rw/kwibuka29-butoyi-uyobora-ajspor-yahaye-umukoro-abanyamakuru-bimikino/

  • Ese hari umuntu uzi unyara ku buriri? Dore ibyo wakora kugira ngo uvure umuntu unyara ku buriri – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Abantu benshi bakunze kugira ikibazo cyo kwihagarika ku buriri mu gihe baryamye ndetse bikabetera n'ipfunwe mu bandi ku buryo iyo hagize ubivuga barakara cyane ndetse mukaba mwaba n'abanzi kubera ko wamutamaje mu bandi.

    Dore ibintu wakora kugira ngo urinde umuntu kunyara ku buriri :

    1. Mumenyereze kunyara mbere ya saa kumi z'umugoroba mbere yuko ajya kuryama.

    2. Irinde ku mubwira nabi igihe yanyaye ku buriri ahubwo umuhumurize umwereke ko bizakira.

    3. Murinde ibiribwa bishobora kumutera kwihagarika mu gihe bwije.

    Urugero: Igihaza, igitunguru…

    4. Mukangure butaracya umusabe kujya kunyara.

    5. Kumurinda ibintu birimo amasukari mu masaha y'umugoroba kuko bishobora kumutera gushaka kunyara mu masaha y'ijoro.

     

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyo-wakora-kugira-ngo-uvure-umuntu-unyara-ku-buriri/

  • Abakozi ba Itel basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama banaremera uwaharokokeye (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa bakoze ku wa Kabiri, tariki ya 11 Mata 2023, aho basuye uru rwibutso ruherereye mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, basobanurirwa amateka y'ubugome Abatutsi bari batuye muri aka karere bicanywe.

    Nyuma yo gusura urwibutso no kunamira ibihumbi by'imibiri iharuhukiye, bakomereje mu Kagari ka Cyugaro ahatuye Uwimana Jean Pierre uri mu barokokeye muri aka gace.

    Itel yasuye umuryango we imugenera bimwe mu byo yari akaneye nk'ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ibiryamirwa n'ibindi, ndetse inamugenera ihene ngo yiteze imbere no mu bworozi.

    Umu-Agent Mukuru wa Itel Rwanda, Shema Grégoire, yavuze ko nk'ikigo cy'ubucuruzi na bo baba bafite inshingano zo gufatanya na Leta kwita ku badafite ubushobozi bwinshi.

    Ati 'Itel nubwo ari sosiyete y'ubucuruzi mu bigendanye n'ikoranabuhanga ariko nyuma y'uko tubikora turi n'Abanyarwanda, bamwe muri bo hari abarokotse Jenoside n'ababajwe n'amahano yabaye mu Rwanda.'

    'Ni yo mpamvu nka Itel iba yatekereje igikorwa cyo gufatanya n'abandi Banyarwanda mu gutera inkunga bamwe mu barokotse Jenoside cyane cyane abadafite ubushobozi, natwe dufatanya n'abandi ngo dufatanye na Leta yacu gufasha.'

    Ku ruhande rwa Uwimana Jean Pierre, yashimye Itel Rwanda yaje kumusura, avuga ko binezeza kubona ko utari wenyine.

    Ati 'Umutima wanjye uranezerewe cyane kubona abantu batakuzi bakemera kuza kukureba, bakishyira hamwe, bagakusanya ibikoresho bingana kuriya, wumvaga kuzabyigurira bigoye. Ni ibintu bishimishije.'

    Itel isanzwe ikora ikanacuruza telefoni zo mu bwoko bwose zikunzwe ku isoko ryo mu Rwanda no mu mahanga. Telefoni zayo ziboneka mu gihugu hose.

    Abakozi ba Itel basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Rocky Kirabiranya na Chriss Eazy bari mu basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Junior Giti mu basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu Bugesera

    Umunyamakuru Hagenimana Benjamin ‘Gicumbi’ ukorera B&B FM-Umwezi na we yasuye Urwibutso rwa Ntarama

    Urubyiruko rwasobanuriwe ubunyamaswa bw’indengakamere Jenoside yakoranywe mu Bugesera

    Abakozi ba Itel Rwanda bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Muri uru rwibutso haruhukiye imibiri y’Abatutsi biciwe mu Bugesera

    Abakozi ba Itel Rwanda bashyize indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro abaruhukiye muri uru rwibutso

    Umu-Agent Mukuru wa Itel Rwanda, Shema Grégoire, yavuze ko nk'ikigo cy'ubucuruzi na bo baba bafite inshingano zo gufatanya na Leta kwita ku badafite ubushobozi bwinshi

    Uyu muryango wahawe amatungo magufi arimo ihene

    Byari ibyishimo muri uyu muryango wa Uwimana Jean Pierre

    Uwimana Jean Pierre yashimye Itel Rwanda yaje kumusura, avuga ko binezeza kubona ko utari wenyine

    Uyu muryango wanahawe ibikoresho byo mu nzu

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-itel-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-ntarama-banaremera

  • Dr Ngamije yatangiye inshingano nk'Umuyobozi wa Porogaramu yo kurwanya Malaria ku Isi – #rwanda #RwOT

    Dr. Daniel Ngamije wahoze ari Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, yagizwe umuyobozi wa Global Malaria Programme mu nshingano yatangiye ku wa 8 Mata 2023.

    Dr Tedros yanditse kuri Twitter ati “Ndamwifuriza amahirwe masa mu kurangaza imbere urugamba rwo kurandura malaria.”

    Malaria ni indwara iri mu bihugu 93 ku Isi mu buryo buhoraho, hakaba hari gahunda Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima n'abafatanyabikorwa batandukanye bemeje yo kugabanya abarwayi barwara malaria kuva mu 2015-2030.

    Mu 2020 hari intego yo kugabanya abarwayi ba malaria kuri 40%, kugabanya 75% mu 2025, no kugabanya nibura 90% by'abarwayi ba malaria n'abicwa nayo mu 2030.
    Mu kiganiro na IGIHE, Dr Ngamije yatangaje ko porogaramu azaba ayoboye ishinzwe gushyira mu bikorwa izi ntego Isi yose yihaye.

    Ati 'Izi ntego zaremejwe icyo iyi porogaramu yo kurwanya no kurandura malaria ishinzwe ni ugushyira mu bikorwa iyi gahunda ifatanyije n'abafatanyabikorwa batandukanye'.

    Yakomeje avuga ko aba bafatanyabikorwa barimo abatanga inkunga y'amafaranga nka Global Fund, Presidential Malaria Initiative ya Guverinoma ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu by'u Burayi n'abandi barimo abakora ubushakashatsi ku miti, inzitiramibu n'izindi ngamba zo kurwanya malaria.

    Ati 'Porogaramu nzaba nshinzwe izakora ihuzabikorwa ry'abafatanyabikorwa bose bari muri gahunda yo kurwanya malaria ndetse n'abakora ubuvugizi mu gushaka amafaranga'.

    Dr Ngamije ni inzobere mu gusuzuma indwara n'ubuzima rusange (physician and public health specialist). Yari ashinzwe gahunda y'igihugu yo kurwanya malariya n'indwara zititabwaho mu Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS, mu Rwanda.

    Afite uburambe bw'imyaka irenga 25 mu rwego rw'ubuzima aho yakoze mu mavuriro, mu bitaro n'imishinga yerekeye ubuzima mu Rwanda no mu Karere. Mbere yo gukora muri OMS, Dr Ngamije yakoze imyaka 10 mu rwego rwo gushaka inkunga zitandukanye zo gushyira mu gahunda z'ubuzima muri Minisiteri y'ubuzima n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima.

    Dr Ngamije yakoze imirimo myinshi mu rwego rw'ubuzima irimo kuba Umuhuzabikorwa wa Global Fund muri gahunda yo kurwanya Virusi Itera Sida, Igituntu na Malaria. Yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imishinga muri Ministeri y'ubuzima.

    Kuwa 28 Ugushyingo 2022 nibwo Dr Ngamije yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w'Ubuzima na Dr Sabin Nsanzimana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-ngamije-yatangiye-inshingano-nk-umuyobozi-wa-porogaramu-yo-kurwanya-malaria

  • Intekerezo za Intwari Christian washinze 'Our Past' yigisha urubyiruko amateka ya Jenoside (Video) – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyitwa 'Our Past Event'' kinyuzwamo ubutumwa butandukanye bunyuze mu buhanzi, imivugo, ikinamico n'indirimbo, ubuhamya n'ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.

    Mu gihe turi mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29, abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rusabwa gufata umwanya wo kwiga no kumenya amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo nk'uburyo bwo kurinda ko yazasibangana mu bihe bizaza.

    Ibi bijyana n'impamvu nyinshi zirimo ko ari rwo rugize umubare munini hejuru ya 60%, bisobanuye ko mu myaka mike iri imbere ari rwo ruzaba ruri mu myanya itandukanye y'ubuyobozi, rufite inshingano zo gusobanurira abaturage ibyabaye no kubafasha gukomeza kwiyubaka.

    Muri iyi minsi abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi basa n'abahinduye umuvuno, bashaka uburyo bayobya urubyiruko bifashishije imbuga nkoranyambaga dore ko ruzikoresha ku rugero rwo hejuru.

    Umuryango Our Past Initiative watekereje kure uhuza urubyiruko rw'abari mu gihugu no hanze kugira ngo bajye bahurira mu bikorwa byo kwiga amateka ariko bigahuzwa no gutera ingabo mu bitugu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye no mu bindi bikorwa byo kubakira Umuryango Nyarwanda ubushobozi.

    Umuyobozi wa Our Past Initiative, Intwari Christian, agaruka ku ruhare urubyiruko rw'ubu, yagaragaje ko rugomba kwiga amateka ku buryo rubasha guhangana n'abakoresha izo mbuga bafite amakuru ahagije y'ibyabaye dore ko abenshi Jenoside yabaye bataravuka.

    Indi nkuru wasoma: Ubushobozi bwariyongereye! Gen Kabandana yashimangiye ko Jenoside idashobora gusubira mu Rwanda

    Reba hano ikiganiro twagiranye:

    Intwari Christian ni we watangijwe Umuryango 'Our Past Initiative'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/video-intekerezo-za-intwari-christian-washinze-our-past-yigisha-urubyiruko

  • Kicukiro:Urupfu rw'umusore wari uvuye Kwibuka rwashegeshe benshi #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gusakara ifoto y'umusore witabye Imana akoze impanuka ikomeye avuye mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro .

    Uyu musore witabye Imana witwa Cyusa Rutayisire Prudence bivugwa ko yari umupolisi ariko utakiri mu kazi, ku munsi w'ejo ku wa Kabiri kimwe n'abandi banyarwanda, yari avuye ku Rwibutso rwa Nyanza Kicukiro kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse yiteguraga kubyuka ajya kwibuka i wabo ku ivuko Mukarange mu karere ka Kayonza.

    Ku munsi w'ejo avuye Nyanza nibwo yakoze impanuka ahasiga ubuzima.

    Mu butumwa Muyoboke Alex uri mubabajwe cyane n'urupfu rw'uyu musore yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n'uyu musore witabye Imana akiri muto aho yagize ati' Cyusa nshuti yanjye ko wambwiye ejo bundi ngo Uyu munsi turajya kwibuka iwacu iburasirazuba [mukarange] iwanyu ndajyana nande rupfu we nawe uragapfa utwaye Cyusa wagucitse muri Jenocide ya korewe abatutsi 1994 agakomera agakomeza abandi ndetse akiyemeza kurinda abanyarwanda none Rupfu we 😭😭😭 Igendere Cyusa Rutayisire prudence (JR) iyi nkuru tuzayibarira Isheja gute koko😢😢'

    Umunyamakuru wa RBA Egidie Bibio nawe n'umwe mubashengeshwe n'urupfu rw'uyu musore.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/urupfu-rw-umusore-witabye-imana-avuye-mu-muhango-wo-kwibuka-abatutsi-bazize

  • Polisi yagize icyo isaba abaturage kugira ngo ikibazo cy'abajura kibe amateka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera,yavuze ko abaturage basabwa gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ikibazo cy'abajura kibe amateka mu Rwanda.

    Yabwiye RBA ko hafashwe ingamba zo gushakisha aba bajura mu bice byose by'igihugu kuko nta mwanya bafite mu Rwanda ndetse ngo mu minsi mike iki kibazo kiraza gukemuka.

    Ati 'Abaturage turabahumuriza kuko Polisi irahari, icyo polisi ikeneye ni amakuru y'ibiri kuba. Icya kabiri ni uko ingamba twazifashe ku buryo abapolisi bagenda batahura abo bantu bagafatwa. Icya gatatu ni uko abajura twababwira ko nta mwanya bafite muri uru Rwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Bakwiye kumva ko amategeko abareba kuko kwiba cyangwa kwigabiza ikintu cy'umuntu bitemewe, amategeko abihana. Iyo noneho bigaragaye ko hari n'ibikangisho wakoresheje nk'ibi by'intwaro za gakondo n'amategeko aguha ibihano biremereye.'

    CP Kabera yavuze ko mu minsi mike Polisi izatangaza imibare y'abafatiwe mu mukwabo wo guhashya abajura uri gukorwa hirya no hino mu gihugu.

    Amategeko y'u Rwanda agena ko muntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 168 yo iteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yagize-icyo-isaba-abaturage-kugira-ngo-ikibazo-cy-abajura-kibe-amateka

  • Umworozi yatunguwe no kubona inka ye ibyara inyana y'imitwe ibiri #rwanda #RwOT

    Inyana yavutse ifite imitwe ibiri muri Amerika bitungura nyirayo cyane ko ngo ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi bikunze kuba ku nka imwe kuri 2500 zavutse hirya no hino

    Uyu muhinzi mworozi yavuze ko “bitangaje”.

    Leslie Hunewill, ufite imyaka 38, yarimo yitegereza inka z'umuryango we abona ko imwe muri izo igiye kubyara inyana yayo ya mbere.

    Ariko, bidatinze, byaragaragaye ko iyo nka irimo kurwana n'inyana yari ifite imitwe ibiri.

    Abahanga mu byerekeye ubuvuzi bw'amatungo bavuze ko uburwayi iyi nka yahuye nabwo bwitwa Polycephaly.

    Indwara ya polycephaly igaragara mu nyamaswa zitandukanye – zirimo injangwe, inka, ihene, ingurube, intama, imbeba, inyoni n'izindi. Iyi ndwara yagaragaye no mu bantu.

    Ku ikubitiro ariko, Madamu Hunewill yavuze ko bitumvikana ukuntu inyana yari ifite umutwe wiyongeyeho.

    Yagize ati: 'Mu kuyisuzuma, umutwe n'amaguru y'imbere byari mu muyoboro wo kuvuka kandi inyana ntiyigeze iba nini cyane ku buryo inka itayibyaza.

    Rero – byari biteye urujijo impamvu yagize ikibazo.

    Undi mutwe wari inyuma y'uwa mbere ku ruhande rumwe, ariko iyo udategereje imitwe ibiri, ntabwo ari ikintu watekereza ko cyabaho.'

    Madamu Hunewill yakomeje agira ati: 'Kubera ko hari umwijima, umuyaga, n'urubura, ntabwo byahise bigaragara ko inyana yari ifite imitwe ibiri, nubwo byagaragaye ko hari ikidasanzwe.

    Biragoye kwemera ibyo ubona mu gihe utari utegereje ibiri imbere yawe! Ndetse na nyuma, byafashe umunota wo kwibaza -… yari imitwe ibiri?

    Byari biteye ubwoba igihe amaherezo yabyaraga kuko yari inyana y'imitwe ibiri irambitse. Nakomeje kureba amashusho magufi yayo inshuro nyinshi. '

    Uyu mworozi utuye muri Nevada muri Amerika yavuze ko aribwo bwa mbere ibyo bibaye mu matungo ye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umworozi-yatunguwe-no-kubona-inka-ye-ibyara-inyana-y-imitwe-ibiri