Blog

  • #Kwibuka29: Itel iri kumwe nabarimo Rocky na… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa Gatanu w’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, sosiyete ya Itel imenyerewe mu ikoranabuhanga, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera aho basobanuriwe amateka akomeye yaranze aka gace by’umwihariko ibyahabereye mu 1994.

    Bamwe mu bakozi ba Itel bari kumwe na Rock Kimomo usanzwe ari Ambasaderi w'iyi sosiyete, hamwe n’umuhanzi Chriss Eazy na Junior Giti uzwi cyane mu gusobanura filime, batemberejwe urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama banasobanurirwa amateka yaho akomeye yatangiye mu 1959 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari itangiye kuba byeruye.

    Beretswe Kiliziya ihari ibitsemo imibiri y’abari bahahungiye bizeye kurokoka nyamara bakaza kuhicirwa n'abicanyi batitayeho ko ari mu nzu y'Imana. 

    Nyuma yo gutemberezwa uru rwibutso rwa Jenoside rubitse amateka menshi, abakozi ba Itel bari kumwe na Rocky, Junior hamwe na Chriss Eazy n'abandi, bunamiye abahashyinguye ndetse banashyira indabo ku mva, baboneraho no gufata umunota umwe wo kunamira abahashyinguye.

    Nyuma y'ibi, bahise bajya mu gikorwa cy'urukundo aho bagiye gufasha uwarokotse Jenoside utuye muri aka gace witwa Uwimana Jean Pierre n'umuryango we ugizwe n'abana babiri n'umugore. Itel ikaba yamuhaye ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, matela 2, imeza, hamwe n'ihene 3. Ibi bikaba bizamufasha kwiyubaka n'umuryango we.

    Mu byishimo byinshi, Uwimana Jean Pierre yashimiye Itel yamutekerejeho ikamutera inkunga ikomeye. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yagize ati: “Ndishimye cyane, sinabona amagambo nabivugamo. Umutima wanjye uracyeye. Nakiriye neza iki gikorwa cy'urukundo”. 

    Jean Pierre wafashijwe na Itel, yayishimiye anagaragaza indi mbogamizi agifite ijyanye n'imiturire asaba ko hagize ubundi bushobozi buboneka yakubakirwa akava mu nzu ntoya atuyemo.

    Hakizimana Gregoire Shema wari uhagarariye Itel muri iki gikorwa, yafashe umwanya wo gushima ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anashimira muri rusange abitabiriye iki gikorwa cy'urukundo, anabashishikariza gukomeza gufatanya no gukundana by’umwihariko bagaharanira ko ibyabaye mu 1994 bitazongera.

    Mu kiganiro Gregoire Shema yahaye InyaRwanda, yagarutse ku cyatumye Itel ikora iki gikorwa ati: “Nubwo Itel icuruza iby'ikoranabuhanga, ariko nyuma ya byose turi abanyarwanda kandi twifuza gufasha aho dushoboye. Niyo mpamvu Itel iba yakoze igikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye''.

    Asobanura impamvu bahisemo gusura urwibutso rwa Ntarama no gufasha Uwimana Jean Pierre, yagize ati: “Buri mwaka tugira agace dusura tukanahitamo uwo dufasha mu gihe cyo kwibuka. Ni igikorwa tudakoze bwa mbere, dusanzwe tugikora buri mwaka''. Gregoire Shema wari uhagarariye Itel yasoje asaba urubyiruko gukorera igihugu bafatanirije hamwe.

    Rocky Kimomo wafatanije na Itel muri iki gikorwa, yatangarije InyaRwanda ko cyamusigiye amasomo menshi. Mu magambo ye yagize ati: “Nize amasomo menshi ku rwibutso, mbona ibyahabereye. Leta yakoze neza gusigasira ibihamya. Nakozwe ku mutima no kubona ibihari''.

    Yasoje agenera ubutumwa urubyiruko n'abanyarwanda bose agira ati: “Ni ugukomeza kurwanya imyumvire y'ivangura, tukarwanya abapfobya Jenoside tukabereka ibihamya''. 

    Abakozi ba Itel bari kumwe na Rocky, Junior na Chriss Eazy bunamiye abashyingure mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Gregoire Shema wari uhagarariye Itel, yasinye mu gitabo cy’abasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Bamwe mu bakozi ba Itel bari gusobanurirwa amateka yaranze Ntarama mu 1994

    Rocky Kimomo n’umuhanzi Chrissy Eazy basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Abakozi ba Itel bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Chrissy Eazy, Rocky Kimomo n’umunyamakuru Gicumbi

    Bafashe umunoto wo kunamira no guha icyubahiro abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Abakozi ba Itel basuye urwibutso rwa Jenoside wa Ntarama mu Karere ka Bugesera

    Batemberejwe urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama bigishwa amateka yaho

    Bajyana indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Gregoire Shema wari uhagarariye sosiyete ya Itel muri iki gikorwa 

    Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama bafashije uwayirokotse utishoboye 

    Uwimana Jean Pierre wahawe ibikoresho byo mu nzu na Itel

    Uwimana Jean Pierre yashimiye Itel yamuzirikanye muri ibi bibe

    Ubwo bajyanaga ibikoresho mu rugo rwa Uwimana Jean Pierre

    Itel yahaye ihene eshatu Uwimana Jean Pierre inamuha ibikoresho nkenerwa mu rugo

    Yahawe na Itel intebe nshya kandi nziza cyane

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa cyo #Kwibuka29

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127982/kwibuka29-itel-iri-kumwe-nabarimo-rocky-na-chriss-eazy-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-n-127982.html

  • Bugesera : Babiri bacyekwaho ubujura bukabije barashwe #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mayange, Sebarundi Ephrem, yatangaje ko abarashwe ari uwitwa Rukeratabaro Gad w'imyaka 35 utuye mu Murenge wa Mayange n'uwitwa Urayeneza Jean De Dieu we akaba avuka mu Murenge wa Rilima na we w'imyaka 35 y'amavuko.

    Sebarundi avuga ko ubwo abo bakekwaho ubujura bageraga mu Mudugudu witwa Rukora, bahuye n'inzego z'umutekano mu ma saa munani z'ijoro bafite ibikapu, zibahagaritse banga guhagarara ahubwo batangira kuzirwanya bakoresheje imipanga bari bitwaje ndetse n'imitarimba bacukuzaga amazu, mu rwego rwo kwitabara bituma babarasa bombi barapfa kuko aho guhagarara nk'uko bari babisabwe bahise babasatira bashaka kubatema.

    Ati 'Bakibahagarika bo ntibahagaze ahubwo bahise bihuta babasingira babanguye imihoro ngo babateme abandi na bo birwanaho barabarasa'.

    Abazi abo bagabo bombi bavuze ko basanzwe ari abajura ndetse ko bigeze no kubifungirwa, ariko nyuma yo kurekurwa bakomeza kwiba.

    Bimwe mu byo babasanganye harimo Televiziyo, ndetse n'imfunguzo nyinshi hamwe n'ibindi bikoresho bifashishaga bacukura inzu z'abaturage.

    Gitifu Sebarundi yavuze ko hari abandi bari kumwe batahise bamenyekana kuko bahise biruka inzego z'umutekano zikaba zigishakisha amakuru.

    Yahumurije abaturage ko bagomba gutuza kuko inzego z'umutekano zihora ziri maso ariko abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y'abantu bakekwaho imyitwarire mibi kugira ngo bakumire icyaha kitaraba.

    Inkuru ya Kigali Today

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/bugesera-babiri-bacyekwaho-ubujura-bukabije-barashwe

  • Ibitabo 5 birimo inkuru mpamo wasoma muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 #rwanda #RwOT

    Nubwo ari amateka ashaririye ariko hari abateye intambwe mu kuyahakana no kuyapfobya nyamara ababayeho muri icyo gihe basobanura neza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, atari za nkuru z'ubushakashatsi ahubwo ari inkuru mpamo z'akaga bahuye na ko, amajoro baraye n'ibindi.

    Usibye ubuhamya butangwa kandi Abanyarwanda bamaze gutera intambwe ikomeye yo kwandika ibitabo bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi bitabo byandikwa n'abantu babaye muri aya mateka ni byo bigaragaza neza ubugome bw'indengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe.

    Kuri ubu hamaze kwandikwa ibitabo byinshi bitandukanye bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 gusa muri ibyo twabateguriyemo bitanu byanditswe n'abanyarwanda babaye muri ayo mateka ndetse bisobanura neza inkuru mpamo y'urugendo rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    1.Not My Time To Die

    Not My Time To Die ni igitabo cy'umwanditsi Yolande Mukagasana usanzwe uzwi mu kwandika ndetse no kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Not My Time To Die gikubiyemo ubuhamya bw'umubabaro bugaragaza uko Mukagasana yabuze umuryango we muri Jenoside ndetse n'ubwicanyi bw'indengakamere bicanwe.

    2.Letf to Tell

    Igitabo 'Left To Tell Discovering God Amidst The Rwandan Holocaust', cyanditswe na Ilibagiza Immaculée, kigaruka ku buhamya bw'uyu mwanditsi aho yagaragazaga inzira y'umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri iki gitabo, avugamo uburyo yarokotse Jenoside akihisha mu bwiherero bw'urugo rw'umupasiteri wari Umuhutu bari baturanye aho yamaze iminsi 91.

    Yabanaga n'abagore barindwi bagenzi be. Ntibagiraga icyo banywa n'icyo barya. Amanywa n'ijoro yabaga ari kuvuga ishapure asaba Imana ngo imurinde gucumuzwa n'amage yari arimo.

    Avuye muri ubwo bwihisho yasanze abo mu muryango we bose barishwe uretse musaza we umwe wigaga mu mahanga. Ilibagiza yaje guhura amaso ku yandi n'uwishe nyina n'abavandimwe be aramubabarira.

    Igitabo 'Left To Tell' cyashyizwe mu ndimi 17 hagurishwa kopi zacyo zirenga miliyoni ebyiri. Mu 2007, Umunyamerika Leslie Lewis Sword afatanyije na Edward Vilga yagikozeho umukino yise 'Miracle In Rwanda' umaze kwerekanwa ahantu henshi ku Isi.

    Ilibagiza Immaculée yanditse ibindi bitabo nka 'The Story Of Mary and Jesus in Kibeho: A Prophecy Fulfilled', 'The Station Of The Cross', The Boy Who Met Jesus And Message For Humanity n'ibindi byinshi.

    3.Ma mère m'a tué

    Igitabo 'Ma mère m'a tué' cyanditswe na Albert Nsengimana. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari afite imyaka irindwi. Kigaruka ku buhamya bw'ibyo yanyuzemo mu gihe cya Jenoside aho nyina umubyara yagize uruhare mu rupfu rw'abavandimwe be na we agashaka kumwica.

    Nsengimana yavutse mu bana icyenda kuri se wari Umututsi na nyina wari Umuhutu. Bari batuye mu cyahoze ari Komini Kabarondo, ubu ni mu Karere ka Kayonza.

    Iki gitabo gikubiyemo ubuhamya buteye ubwoba bugaragaza neza uko Jenoside yateguwe mu buryo bukomeye kugeza aho umubyeyi yica umwana we nta mpuhwe na nke ashyizemo.

    Muri iki gitabo Nsengimana agaruka ku buryo nyina umubyara yishe abavandimwe be aho yabashyiraga interahamwe zirimo na nyirarume ariko uyu akaza kurokoka uru rupfu.

    Nsengimana avuga ko yanditse igitabo gisobanura uko yishwe na nyina ariko atamwishe byo kumuvanaho ahubwo yamwishe mu mutwe no mu marangamutima kuko atiyumvisha uko umubyeyi yahitamo kwihekura.

    4.That Child is Me

    Igitabo “That Child is Me” cyanditswe na Irakoze Claver wari ufite imyaka 11 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanditse iki gitabo ashaka gushishikariza abantu kwigisha abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iki gitabo umwanditsi agaragaza amateka mabi yanyuzemo atari akwiye kubona nk'umwana akaba ariho ahera asaba ko abakiri bato bakigishwa kugira ngo ibyabaye bitazasubira.

    5.Moi, le dernier Tutsi

    Igitabo 'Moi, le dernier Tutsi' cyanditswe na Habonimana Charles [Karoli] afatanyije n'Umufaransa Daniel Le Scornet, kigaruka ku mateka ashaririye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    'Moi, le dernier Tutsi' bishatse kuvuga 'Njye, Umututsi wa nyuma' ni igitabo cy'amapaji 187, gikubiyemo inkuru mpamo y'ubuzima umwanditsi yanyuzemo muri Jenoside yamugize imfubyi, akanayiburiramo abavandimwe n'umuryango.

    Habonimana wari ufite imyaka 12 muri Jenoside, yiciwe abe mu maso, abana n'Interahamwe ndetse akanaziherekeza mu bitero.

    Igitabo cye yagitangiye agaragaza uko Jenoside ku musozi w'iwabo mu cyahoze ari Segiteri ya Mayunzwe, Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango, yatangiye nyuma y'iminsi 10 ahandi mu gihugu irimbanyije.

    Muri iki gitabo yavuye imuzi amazina y'abiciwe ku musozi wa Nzaratsi wahimbwe 'Kaluvariyo' kubera umusaza wasomaga misa witwa Sebuyonde Léonard, wishwe akahabambwa nka Yezu.

    Agaragaza uko batangiye kwihishahisha, ariko bakaza gufatwa n'Interahamwe zikajya kubicira kuri Kaluvariyo. Aho ni na ho yashingiye inyito yahaye igice cya mbere mu gitabo cye acyita 'Calvaire'.

    Mu gitabo cye yanditse ko yabonye ibyo amaso ye atari akwiye kureba ku myaka 12 gusa.

    Hari ibitabo bitandukanye bigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byaba ibyanditswe n'Abanyarwanda n'iby'abanyamahanga biboneye ibyabaye birimo “Rwanda Crisis”, “Shacked Hand with Devils”, “Life Laid Bare”, “Rwanda 1991-1994” cyanditswe na CNLG n'ibindi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/ibitabo-5-birimo-inkuru-mpamo-wasoma-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside

  • Yatewe icumu, aratwikwa ariko Imana iramurokora!Ubuhamya bwa Kamanda Cheilla #rwanda #RwOT

    Ni ubuhamya yatanze ku wa 10 Mata 2023 ubwo abaturage b'i Nyawera bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Kamanda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ubwo yari afite imyaka 8 avuga ko rwari urugendo rutoroshye muri icyo gihe bitewe nibyo yabonesheje amaso ye n'imyaka yari afite.

    Kamanda Jenoside yabaye batuye i Kibungo ariko se Kamanda Charles akaba avuka i Nyawera, ari naho Jenoside yabaye ari yaraje mu biruhuko bya Pasika.

    Mu buhamya bwe avuga ko yahaje ahasanga musaza we wari ufite imyaka ine waje no kuhicirwa.

    Kamanda avuga ko ubwo indege ya Habyarimana yahanukaga tariki ya 6 Mata 1994 we ntabyo yamenye gusa akaza kubona ko ibintu byahindutse tariki 7 Mata 1994 ubwo yabonaga inka ziriwe murugo ibintu bitari bisanzwe ndetse ngo n'abandi bakuru bari aho akabona ko badatuje.

    Ati “ikintu cyantunguye ni uko inka ziriwe mu rugo, ibintu bidasanzwe nkabona buri umwe arahangayitse nyine ubona ko ari ibintu bidasanzwe.”

    Kamanda avuga ko kuva icyo gihe batongeye kurara murugo kuko tariki ya ya 9 Mata bahungiye ku muturage witwa Nyirapfikije ari na ho interahamwe zabasanze, zishe umugore wari ukuriwe zimaze kumukuramo umwana ziranamutwika.

    Ati “interahamwe zaraje zinjira mu kazu gato twari turimo, binjira mu karyango kari gakingishije igitenge, harimo umubyeyi ukuriwe, ntibiriwe bakuraho igitenge bagitemyemo kabiri, binjiramo ibyakurikiyeho murabyumva, baramwishe bamukuramo umwana. “

    Bafashe abana barabasohora abandi barabica, inzu barazitwika, abana babasigaho bavuga ko batari bubice.

    Umwana warimo mukuru witwa Rukwavu, yarabafashe yari akiri kumwe na musaza we, baragenda bagera ahantu hasa n'abahunze barara mu gikoni cy'aho.

    Bukeye tariki ya 10 Mata, barakomeje baragenda bahura n'umubyeyi wababwiye ngo aze agende abereke aho abajyana.

    Yabatwaye ahitwa kwa Petero maze asaba umugore wa Petero kubahisha, gusa ngo hari mu nterahamwe.

    Ati “twarahageze maze uwo mugore aduha amata twese, maze badushyira mu cyumba barafunga badutegeka kutavuga, ariko ntabwo twahatinze twahamaze nk'iminota 30, twumva urugi ruguyemo imbere, ubwo yari umuhungu wo muri urwo rugo witwa Bosco, yari intarahamwe ikomeye yari yamenye ko nyina yaduhishe. “

    Bahise babakuramo, barabafata babamanura babatwara kwa Nkware maze bose babarunda mu gikoni cyari gisakaje ibyatsi bafata urugi barwegeka kuri icyo gikoni ubundi batangira kubatwika.

    Ati 'Begetseho umuryango ku gikoni ubwo barashumika, imyotsi iratwica, hari abana bafite amakanga tugerageza kwipfuka ariko umuriro umaze gufatwa umwotsi urashira. '

    'Abana bamwe bananiwe kwihangana bakubise akaryango karagwa, noneho interahamwe ziravuga ngo unanirwa kwihanga asohoke, usohotse bakamutema, usohotse bakamuteka, nabireberaga mu kenge.'

    Muri ako kazu ni ho musaza we yapfiriye kuko yaje kumurekura ubwo buri wese yashakaga uko yakwikinga imyotsi.

    Ati 'Bya bindi bavuga ngo iyo amagara aterewe hejuru buri umwe asama aye, imyotsi yabaye myinshi musaza wanjye ndamurekura njya gushaka aho nikinga, noneho dusigayemo turi bake kuko benshi bari basohotse, batangira kuyidusenyeraho, bamwe bajyaga batebya ngo badutetse runonko, noneho umwe yageze ku gikuta nari ndiho aragihirika noneho nubuye amaso turarebana, ahita asaba icumu ararinkubita mpita nanjye nipfusha.'

    Ako kanya yahise yumva bavuga ngo hari abo bavumbuye baragenda, nyuma hagarutse baje guhorahoza, benshi barabatema noneho babona ukuntu ibishirira bimugwaho ntanyeganyege bavuga ko yapfuye barigendera.

    Yegutse yabonye wa mwana witwa Rukwavu na we bamutemye mu mutwe, aramubwira ngo bave aho, amubaza aho musaza we ari, aramumwereka ikintu cyamugwiriye ntabwo yigeze ajya kureba niba akiri muzima, bahise bava aho.

    Ati “twageze ku irembo ndamubwira nti sindenga aha, ambaza aho bantemye mwereka mu mbavu sinzi ibyo yabonye, gusa yarambwiye ngo amara yasohotse, yaragiye yambura umwana umwe umwenda mu bapfuye, araza ampambiriza mu rubavu asubizamo n'amara, agenda atema igiti cy'imyumbati arekeraho amashami 2 arakimpa ngo nkigendereho.”

    Bigiriye inama yo kujya i Mukarange bageze mu nzira barabafata maze Rukwavu baramwica we baramubwira ngo genda uzagwe ku bandi, bati 'bene wanyu bose bari mu Kiliziya i Mukarange.

    Kuko Rukwavu wari umuyobozi we yari amaze kwicwa yahise yumva Isi imwikaragiyeho, yahise asubira mu gihuru babakuyemo araryama arasinzira, yahavuye bukeye bwa ho.

    Yarazamutse agera ku rugo rumwe ahasanga umusaza yicaye aramubwira ngo “mwancumbikiye”, umusaza yinjiye mu nzu azi ko agiye kumuha icumbi, umukobwa we aramufata aramusohora aramubwira ngo “genda papa agiye kuzana umuhoro ngo akwice”, amugira inama yo kujya kwa Konsiye.

    Yakomeje kugenda abaririza kwa Konsiye, aza kuhagera byari tariki ya 12 Mata, ahasanga umwana asaba icumbi, aramubwira ngo nategereze nyina yari yagiye guhinga.

    Uwo mugore wa Konsiye yaraje amugirira impuhwe aramwoza, aramwambika amuha ibiryo ariko biramunanira, kuko bose bari interahamwe yamubwiye ko agomba kuryama kare abahungu be bataraza.

    Umugabo we yaratashye ashaka kumwica undi aramubwira ngo “uyu ni umumalayika Imana yanyoherereje, numwica nanjye ndagenda. “

    Aho yahamaze iminsi 4, noneho ni bwo batangiye kuvuga ngo “Inkotanyi ziraje ziratumaze”, bahita bahunga ahungana na bo, bageze Kabarondo yaje guhura na Gatete wari umuhungu wa nyina wa bo yiyaka abo bari kumwe ajyana na we n'abo bari kumwe, bageze iwabo Kibungo arahamenya abwira Gatete ngo batahe ariko arabyanga amubwira ko ntabariyo, barakomeje bagera Gatore.

    Barakomeje bagera Tanzania mu Nkambi, ariko uko bagendaga mu nzira nabwo barabicaga iyo bamenyaga ko uri Umututsi ari na bwo baje kwica Gatete.

    Ngo mu nkambi bakomeje kugenda bashakamo Abatutsi baba barahunganye na bo babihishemo bakabica.

    Muri Tanzania mu nkambi bari batuye bakurikije aho bakomoka we kuko abo bari kumwe ari aba Kizuguro yari muri Murambi, aho ni ho yahuriye n'abantu b'i Murambi bene wa bo bamufashe bakamutwara ari naho se yaje kumusanga, avuga ko atibuka igihe yamaze mu nkambi ariko ko kitarenze amezi 2.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/yatewe-icumu-aratwikwa-ariko-imana-iramurokora-umuhamya-bwa-kamanda-cheilla

  • Abasirikare bane b'Ubuhinde barasiwe mu kigo cyabo cya gisirikare barapfa #rwanda #RwOT

    Abasirikare bane b'Ubuhinde baguye mu kurasana kwabereye mu kigo cya gisirikare kiri muri leta ya Punjab ku mupaka,mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

    Umwe mu basirikare yavuze ko bakomeje gushakisha uwarashe.

    Umubare w'abantu batazwi bateye wari munini mu birindiro byo mu mujyi wa Bathinda, nk'uko umusirikare wanze ko izina rye ritangazwa yabitangarije Reuters.

    Abasirikare bane bahitanywe n'amasasu barasiwe muri iki gitero,cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu mu gitondo, nk'uko byatangajwe n'igisirikare.

    Iri tangazo ntiryigeze rivuga uko ibintu byifashe cyangwa ibindi bisobanuro bijyanye n'uwagize uruhare mu byabaye.

    Ibyabaye “ntabwo ari igitero cy'iterabwoba”, kandi byabereye muri kantine, nkuko umupolisi mukuru muri Punjab, S.P.S. Parmar yabibwiye Reuters.

    Ikigo cyafunzwe kandi iperereza rihuriweho n'abapolisi bo mu gace ryahise ritangira nkuko itangazo ry'ingabo ribivuga ndetse ryongereyeho ko nta zindi nkomere n'ibyangiritse ku mutungo byavuzwe.

    Amashusho y'umufatanyabikorwa wa Reuters, ANI yerekanye bariyeri zashyizwe ku muhanda hanze y'amarembo y'iki kigo cya gisirikare n'abashinzwe umutekano boherejwe hanze ku burinzi.

    Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri saa saba zirengaho mu gitondo nk'uko byatangajwe n'igisirikare.

    Iki kigo cya gisirikare,kiri nko mu bilometero 280 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa New Delhi, kibamo cyane imiryango y'abasirikare. Umupaka na Pakisitani uri nko mu bilometero 100 mu burengerazuba bwa Bathinda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abasirikare-bane-b-ubuhinde-barasiwe-mu-kigo-cyabo-cya-gisirikare-barapfa

  • Hashyizwe hanze ingengabihe y'uko abanyeshuri bazerekeza ku mashuri #rwanda #RwOT

    Gahunda y'ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye ku buryo bukurikira:

    Ku wa Gatandatu tariki 15/4/2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biherereye mu turere dukurikira:

    Nyanza na Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo
    Ngororero mu Ntara y'Iburengerazuba
    Musanze na Burera mu Ntara y'Amajyaruguru
    Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba

    Ku Cyumweru tariki ya 16/4/2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biherereye mu turere dukurikira

    Ruhango na Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo
    Nyabihu na Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba
    Rulindo na Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru
    Rwamagana na Kayonza mu Nara y'Iburasirazuba

    Ku wa Mbere tariki ya 18/4/2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biherereye mu turere dukurikira:

    Huye na Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo
    Karongi na Rutsiro mu Ntara y'Iburengerazuba
    Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru
    Ngoma na Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba

    Ku wa Kabiri tariki ya 18/4/2023 Ku wa Mbere tariki ya 18/4/2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biherereye mu turere dukurikira:

    Nyarugenge Gasabo na Kicukiro mu mujyi wa Kigali
    Muhanga na Kamonyi mu ntara y'Amajyepfo
    Rusizi na Nyamasheke mu ntara y'Iburengerazuba
    Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba

    Inzego z'ibanze zirasabwa gukangurira ababyeyi mu midugudu yabo kohereza abanyeshuri hagendewe ku ngengabihe yatangajwe.

    Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y'ingendo uko iteganyijwe bohereza abana hakiri kare, kugira ngo bagere ku mashuri yabo butarira kandi bambaye umwambaro w'Ishuri.

    Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y'urugendo abageza ku ishuri.

    Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku mashuri, no gukurikirana ababyeyi ko basubirije abana ku mashuri ku gihe.

    Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurkira i Kigali n'abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi ntara, bazafatira imodoka kuri stade ya ULK Kigali ku Gisozi, zibajyana ku mashuri yabo.

    Nyuma ya saa cyenda (15h00) z'amanywa Stade izaba ifunze, nta mu nyeshuri uzaba wemerewe kuza nyuma y'izo saha yavuzwe haruguru.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/hashyizwe-hanze-ingengabihe-y-uko-abanyeshuri-bazerekeza-ku-mashuri-70613

  • Depite Mwangachuchu yasubije RDC ikomeje kumwegeka ku Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri ubwo Mwangachuchu yari imbere y'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukomeje kumuburanisha ku byaha byo “kugambanira igihugu ndetse no kugihungabanya.”

    Ni ibyaha Congo ivuga ko uyu mudepite yaba yarakoze binyuze mu gukorana n'umutwe wa M23, umutwe ivuga ko uhabwa ubufasha n'u Rwanda.

    Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwifashishije raporo yakozwe n'Urwego rushinzwe ubutasi muri Congo (ANR) nk'ibimenyetso bigaragaza ko Mwangachuchu ukomoka i Masisi yaba afite aho ahuriye n'u Rwanda.

    Ni ibimenyetso ANR ngo yavanye mu kabati ka Depite Mwangachuchu ubwo yajyaga gusaka mu rugo rwe ruri i Kinshasa.

    Raporo ya ANR ivuga ko “Mwangachuchu afite ibikorwa byinshi mu Rwanda, ashobora kuba ari muri diaspora nyarwanda, afite imishinga y'ishoramari mu Rwanda kandi yitabiriye inama zitandukanye mu izina rya RwandAir.”

    Iyi raporo ikomeza ivuga ko “Mwangachuchu ashobora kuba ari mu banyamigabane ba RwandAir, yateganyaga kubaka inyubako i Remera mu mujyi wa Kigali, yasabye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu Rwanda kandi afite gahunda yo kwiba umutungo wa RDC akawujyana mu gihugu cye cy'u Rwanda.”

    Ibi byose ubushinjacyaha bwabigendeyeho mu kugaragaza ko uyu mugabo ari intasi y'u Rwanda, dore ko bwanavuze ko muri pasiporo 11 zasanzwe iwe mu rugo harimo n'iz'u Rwanda.

    Uyu mudepite yamaganiye kure ibi birego ubwo yahabwaga umwanya wo kwirekura, ashimangira ko nta hantu na hamwe ahurira n'u Rwanda.

    Ati: “Ndi umunye-Congo by'inkomoko kandi ndwanirira Congo. Nta muntu n'umwe ushobora kuvanaho ibintu ngiye kuvuga. Icya mbere, sinigeze na rimwe mba mu Rwanda mu rwego rwo gushinga sosiyete ya RwandAir. Sinigeze nitabira inama iyo ari yo yose, kandi sinigeze na rimwe nsaba guhabwa pasiporo nyarwanda.”

    Mwangachuchu yavuze ko nihagira umuntu ugaragaza ikimenyetso cy'uko hari pasiporo y'u Rwanda yaba yarasabye ari bwemere kubihanirwa.

    Uyu mudepite kandi yongeye gushimangira ko icyo azira ari ukutajya imbizi na Leta y'i Kinshasa ku ivangura ikorera bamwe mu baturage bayo.

    Yunzemo ati: “Ndi umudepite w'inyangamugayo, kandi sinjye nyangamugayo njyenyine kuko na data na we yari yo…Ndi umunye-Congo kandi nzahora ndi we. Nihagira umuntu ugaragaza ikimenyetso cy'uko nitabiriye inama ya RwandAir niteguye kunihanirwa.”

    Mwangachuchu akomeje kwitirirwa u Rwanda, mu gihe umunyamategeko we Me Thomas Gamakolo tariki ya 9 Mata 2023 yatangaje ko dosiye y'umukiriya we nta kintu kirimo, ko ahubwo azira imyumvire y'uko Umututsi w'Umunye-Congo yitwa Umunyarwanda, ushyigikira u Rwanda na Perezida warwo ndetse n'ushyigikira M23.

    Bwiza

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/depite-mwangachuchu-yasubije-rdc-ikomeje-kumwegeka-ku-rwanda

  • Karegeya yasuye Aline aho acumbitse ubwo yari akiva kuri Parike! Ngo yahaye imbabazi umugabo we Bertrand! #rwanda #RwOT

    Iby'amoko, kumutema intoki, kunuka imyanya y'ibanga!abavuga ko yashatse umugabo avuye mu buraya, ubuzima hari bamwe bavuga ko buhenze utatungamo umugore ngo birambe n'ibindi ku buzima uru rugo rwabayemo!

    Hagati aho ngo Aline na Bertrand bahuye ari “Pass” Bertrand ahawe n'abo yari abwiye ko ashaka umugore! Ni uko bamuzanira Aline! Ngo iki gihe Aline yari afite umwana umwe! Ariko abimenyesha Bertrand!

    Ibindi byose baganiriyeho nibyo Karegeya agarukaho muri iki kiganiro

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/karegeya-yasuye-aline-aho-acumbitse-ubwo-yari-akiva-kuri-parike-ngo-yahaye

  • Ifoto ye ateruye umwana ikunda gukora ku mitima y'abenshi ! Ubuhamya bwa Rtd captain Daphrosa #rwanda #RwOT

    Gusiga abana be batanu n'umugabo muri Uganda akaza ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ntibyashimishije benshi. Ariko we yirengagije abamushinjaga kutita ku muryango, akurikiza icyo umutima we wamubwiraga ko cyari gikwiye.

    Abageze ku ngoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, babona ifoto y'umugore wambaye umwambaro wa gisirikare (Mukotanyi) ateruye umwana.

    Rtd Captain Daphrose Intaramirwa ni umubyeyi w'abana bane, kuko umwe yitabye Imana igihe yari ku rugamba. Kuri ubu ni umuyobozi w'umudugudu wa Barija B atuyemo.

    Avuga ko yatangiye urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990. Kujya ku rugamba yabanje kubyumvikanaho n'umugabo we kandi anamwemerera gusigarana abana.

    Yagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu kandi nta wundi muntu wo mu muryango we ubizi uretse umugabo we.

    Igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yatangiraga mu 1994, Captain Daphrose Intaramirwa yakuwe ku rugamba ahabwa inshingano zo kurera abana batoragurwaga hirya no hino, aho babaga basigaye nyuma y'uko ababyeyi babo bishwe.

    Avuga ko atibuka umubare w'abana yareze ariko ngo barengaga ijana

    Agira ati 'Igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, jye bankuye ku rugamba mpabwa inshingano zo kurera abana batoragurwaga hirya no hino ababyeyi babo bishwe n'interahamwe, bamwe babaga kuri hoteri Urumuri abandi bari i Kageyo.'

    Rtd Captain Intaramirwa iyo yibutse abo bana afatwa n'ikiniga, bitewe n'uko yababonaga icyo gihe, ngo hari n'abari bakeneye ibere.

    Ati 'Hari abo nashukishaga ibere, gusa ikinshimisha benshi bariho, bamwe ni abagabo abandi ni abagore bubatse ingo zabo.'

    Yemeza ko akivugana na bo kandi ahora abaremamo icyizere cy'imibereho myiza, kuko igihugu cyabonetse kandi ari cyiza.

    Umwana uri ku ifoto yitabye Imana
    Avuga ko yababajwe cyane n'umwana ugaragara ku ifoto amuteruye kuko ngo yitabye Imana azize uburwayi.

    Agira ati 'Uwo mwana namusigiwe na se umubyara ajya ku rugamba. Rurangiye yaraje ndamumuha ariko nyuma naje kumva ko yapfuye azize uburwayi.'

    Yemeza ko hari n'abana yareze batari ab'Abatutsi bicwaga, kuko umwana wese bahuraga na we udafite umubyeyi atamucagaho.

    Ku bwe ngo icyo ni icyemeza ko FPR Inkotanyi yatangiye urugamba rwo kubohora igihugu igamije gukiza Abanyarwanda ubutegetsi bubi.

    Ati 'Ntabwo twaje tugamije ubutegetsi, twaje gukiza Abanyarwanda ubutegetsi bubi. Niyo mpamvu igihe cya jenoside tutihutiye gufata ubutegetsi ahubwo twarokoraga Abanyarwanda bicwaga hirya no hino mu gihugu.'

    Avuga ko akunda by'umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera imiyoborere ye myiza.

    Ati 'Afande yatuyoboye neza ku rugamba n'ubu atuyobora neza. Njye ndamukunda by'umwihariko n'ibitaragerwaho tuzabigeraho.

    Urwaza bwaki ni ubushake bwe, inka ziratangwa, abana bariga, isuku, iterambere n'ibindi.'

    Amashereka ye yahembuye benshi

    Mu masaha agera ku munani abanyamakuru bamaranye na Intaramirwa, bamusabye kubashushanyiriza uko ubuzima bwari bwifashe na bariya bana, ikibazo yagerageje gusubiza nubwo hari aho yageraga agafatwa n'ikiniga.

    Ati 'Ubuzima bwari bubi. Yego hari ibyo kurya nk'amata na celerac. Nagombaga konsa abari abana, rimwe na rimwe iyo nariraga nabo barariraga. Ariko baje kurokoka, ubu ni ababyeyi b'abagore n'abagabo. Ibi nibyo bituma nsabwa n'ibyiyumviro, iyo mpuye nabo turarira kubera ibyabaye ariko nkababwira ko dufite igihugu cyiza kizabitaho.'

    Hari amakuru avuga ko mu Urumuri aho uyu mubyeyi yabaga habaga imfubyi zigera ku 100, ubwo Jenoside yahagarikwaga muri Nyakanga, bamwe bakaba barajyanywe mu bigo by'imfubyi, abandi bagafashwa n'imiryango itegamiye kuri leta yari yaratangiye gukorera mu gihugu.

    Hari n'abanze gutandukana nawe ariko aza kubana nabo mu Mujyi wa Kigali, abandi bahujwe n'imiryango yabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ifoto-ye-ateruye-umwana-ikunda-gukora-ku-mitima-y-abenshi-ubuhamya-bwa-rtd

  • Uko Gatete Jean Baptiste yateguye Jenoside muri Murambi igahitana Abatutsi barenga ibihumbi 140 #rwanda #RwOT

    Rimwe mu mazina azwi cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni iry'uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Murambi Gatete Jean Baptiste wateguye akanashishikariza Abahutu kwica buri mututsi wese wari utuye muri iyo Komini.

    Gatete Jean Baptiste tugiye kugarukaho, yavutse muri 1953 muri Segiteri Rwankuba, Komini Murambi.

    Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Komini Murambi mu cyahoze ari Byumba kuva muri 1981 kugeza 1993 n'umwe muri ba ruharwa bagize uruhare rukomeye muri jenoside ndetse urukiko rurabimuhamya.

    Amateka mabi ya Gatete azwi cyane cyane mu bice by'Iburasirazuba by'umwihariko mu yahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, ahari benshi bafatwa n'ikiniga iyo bumvise iryo zina.

    Komini Murambi yari ituwe n'abatutsi benshi kandi bize abandi bifashije, maze Gatete abiraramo arabica ahereye mu mwaka wa 1990. Gatete wari inshuti magara ya Perezida Habyarimana yabaye intangarugero mu kurimbura Abatutsi muri 1994 hamwe na Juvenal Kajelijeli wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo ndetse na Fidele Rwambuka wari Burugumesitiri wa Kanzenze mu Bugesera.

    Aba bose mu mishyikirano ya Arusha hasabwe ko bakurwaho bagakurikiranwa n'inkiko, aho gukurwaho bazamuwe mu ntera, Gatete agirwa umuyobozi muri Minisiteri y'abagore no guteza imbere umuryango.

    Nubwo Gatete yahinduriwe imirimo muri 1993 yakomeje kwitwara nkaho ariwe ukuriye Komini Murambi.

    Mu kwakira 1990, Jean Baptiste Gatete yateguye umugambi wo gusaka ingo z'Abatutsi yitwaje ko ari gushaka Inkotanyi n'ibyitso byazo. Hafashwe abagabo benshi boherezwa gufungirwa I Byumba bicirwayo.

    Mu bikorwa by'ubugome Gatete yakoze agamije kwica abatutsi birimo ko yashinze ishyaka rya CDR agamije kumara abatutsi.

    Yashinze ikinyamakuru cyabibaga urwango cyitwaga 'Ukuri kwa Murambi' ashinga umutwe w'Interahamwe z'abagore witwa Interamwete, wari ugizwe n'abagore n'abakobwa bari bashinzwe kwica abana n'abagore no gutera imbaraga abagabo bicaga.

    Gatete yashyizeho umutwe w'interahamwe zidasanzwe aho buri segiteri yagombaga kugira Interahamwe 150 zakoze imyitozo, zikitwaza ubuhiri yise Nta Mpongano y'Umwanzi (Umututsi).

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gatete yategetse Interahamwe kwica abatutsi babaga muri iyo komine ku buryo nta n'umwe usigara.

    Tariki 11 Mata 1994 ni itariki itazibagira mu mitwe ya benshi by'umwihariko abari batuye muri Murambi kuko aribwo abatutsi ibihumbi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, bishwe bigizwemo uruhare na Gatete.

    Ubuhamya bwatanzwe ku bugome bwa Gatate

    Kuwa 11 Mata 2019 ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 17 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi yabonetse, hatanzwe ubuhamya ku bantu batandukanye bavuga ku bugome bwa Gatete.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro, Rutinduka Laurent, yagaragaje bimwe mu bihamya byerekana ko Gatete ari mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibyo birimo kuba yarategetse ko hatozwa interahamwe 150 muri buri segiteri.

    Ati 'Muri Murambi harimo segiteri 14, buri segiteri yose yashatsemo urubyiruko 150 rukajya rutozwa ubwicanyi ndetse n'ibindi bikorwa bibi bizakorerwa abatutsi.'

    Yanavuze ukuntu ubwo Jenoside yatangiraga Gatete yaciye muri segiteri zose afite indangururamajwi agenda abwira abaturage ko abahaye iminsi 10 yo kwica umututsi wese, avuga ngo 'Nkeneye Komine idafite umututsi n'umwe.'

    Tariki ya 7 Mata 1994 ubwo jenoside yatangiraga ku mugaragaro,Gatete yakoresheje inama abwira Interahamwe gufunga imihanda yose yo muri Murambi kugira ngo hatagira Umututsi n'umwe uhunga.

    Gatete kandi yashyizeho Komisiyo yo kujya kuvumbura abihishe mu bihuru. Interahamwe yari kwica benshi yari guhabwa amapeti ya Gisirikare. Uwitwa Sebatsinzi yabonye ipeti rya Kaporali kuko yari yishe Abatutsi 42.

    Ikinyamakuru cyitwaga 'Ukuri kwa Murambi'

    Iki kinyamakuru cyashinzwe na Gatete, ngo kiri mu byatumye hicwa abatutsi benshi muri Murambi kuko ngo cyacishwagamo abatutsi benshi babeshyerwa ko ari ibyitso by'inkotanyi. Kuva mu 1990 hagiye hicwa abatutsi benshi bitewe n'iki kinyamakuru.

    Mujawingoma Jeanne warokokeye i Kiziguro yatanze ubuhamya bw'ukuntu Gatete yahagarikiye Interahamwe akajya azitegeka kwica abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kiziguro.

    Ati 'Tariki 11 Mata Gatete yaraje abaza Interahamwe zari zatwicaje hasi twese, ngo harabura iki ngo aba bantu mubice ko Inkotanyi zenda kutugeraho.'

    'Bahereye ku bagabo n'abasore barabica maze baradufata tukajya duterura imirambo tuyijyana mu cyobo kinini cyabaga hano hafi, bwarinze bwira bakica kuko hano hari hahungiye abatutsi benshi.'

    Gatete yicishije uwamurihiye amashuri

    Jean Nepomuscène Sibomana, ubu ni Perezida wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, avuga neza uburyo sekuru ari we warihiye Gatete amashuri ariko ngo mu gihe cya Jenoside, Gatete niwe yahereyeho.

    Mu buhamya yatanze ubwo abayobozi n'abakozi b'ishuri rya APAPEC Irebero bari basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, yagize ati 'Kubera ko Interahamwe zari zizi ko sogokuru ari we warihiye amashuri Gatete, zaramubajije ziti Rwema nawe tumwice? Arabasubiza ati ahubwo se ntabwo muramwica?'

    Yishe abandi ba Burugumesitiri abaziza kudatanga amategeko yo kwica Abatutsi

    Padiri Gatete yicishije Burugumesitiri Muramutsa Joachim wa Muhura kuko yanze we kwitabira kurimbura Abatutsi. Byari kuri 13 Mata 1994 bamaze kwica Abatutsi i Kiziguro noneho Muramutsa baramufata afatwa na Col Nkundiye Leonard umusirikare mukuru i Gabiro nawe wicishije abatutsi i Kiziguro bari kumwe na Rwabukombe Onesphore wari Bourgmestre wa Muvumba ubu afungiye mu Budage nibwo bishe Muramutsa Yowakimi umuryango we yari yahungishije abavanye i Muhura babamarira i Rwinkwavu.

    Bourgmestre Muramutsa Yowakimi bamwiciye kuri Muhazi mu Ntaruka ujya i Kayonza kandi bamwica nabi kuko bamuzizaga ko yigeze gushaka gukorera Perezida Habyarimana coup d'etat hamwe naba Kanyarengwe, Lizinde na Kagenza muri 1980.

    Yarafashwe arafungwa afungurwa muri 1991 bamugira Bourgmestre ariko ntiyacanaga uwaka na Gatete inshuti ya Perezida Habyarimana.

    Gatete niwe watumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka mu gice cy'iburasirazuba mu gihe kitageze mu minsi 20 kuko Ingabo za RPF Inkotanyi zafashe umupaka wa Rusumo mu mpera za Mata 1994.

    Gatete n'interahamwe ze zimaze kwica Abatutsi Kiziguro, bahise bajya kwica abatutsi Karubamba muri Rukara nyuma yaho bakomereza mu kiliziya ya Mukarange mu cyahoze ari Komini Kayonza afatanyije na Burugumesitiri Celestin Senkware wa Kayonza. Bakomereje mu kiliziya ya Kabarondo, bakomeza Kigarama basoreza Nyarubuye.

    Ubwicanyi bwa Gatete yabukoze akoranye n'abandi bantu bakomeye barimo Col Rwagafirita, Lt Col Nkuriyekubona, Lt Mihigo, Emmanuel HABIMANA (Cyasa). Jean de Dieu MWANGE, Celestin SENKWARE, Jean BIZIMUNGU, Gerard KAYONZA, Jean MPAMBARA, Burugumesitiri wa Kigarama MUGIRANEZA, Conseiller, Gaspard KAMALI, Gasigwa KARANGWA, Augustin NKUNDABAZUNGU n'abandi.

    Gatete kandi yicishije umudamu w'umututsikazi bari barabyaranye umwana wari ufite imyaka umunani icyo gihe.

    Urukiko rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha rwakatiye Gatete gufungwa burundu ku itariki ya 29 Werurwe 2011,ariko nyuma yagabanyirijwe ibihano kuko mu bujurire bwe byagaragaye ko yatinze kuburana ugereranije n'igihe yaterewe muri yombi.

    Ubwo yakatirwaga gufungwa burundu, umucamanza yari yasobanuye ko Gatete yagize uruhare mu gushishikariza abantu kwica, ndetse ko ari we wari inyuma y'urupfu rw'Abatutsi amagana bari bahungiye i Rwankuba, kuri Paruwasi ya Kiziguro ndetse n'iya Mukarange, bibwira ko ariho babona ubuhungiro hanyuma bakaza kuhasiga ubuzima.

    Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro hashyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi bagera ku bihumbi 142 biciwe mu yahoze ari Komine Murambi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/uko-gatete-jean-baptiste-yateguye-jenoside-muri-murambi-igahitana-abatutsi