Blog

  • Nyamasheke: Hatangijwe ubukerarugendo bushingiye kuri Kawa #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke ku bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa mu by'ubukerarugendo, batangije uburyo ba mukerarugendo bajya basura igihingwa cya Kawa, bikabasha kongera amadovize.

    Ni ibintu wagirira amatsiko usanzwe utabizi, kimwe n'ibindi byose kuva kuburyo bahumbika ingemwe ya kawa kugeza ivuye mu ruganda igatangira kunywebwa.

    Nzabonimpa Theodore, uhagarariye Beyond the Gorilla, kampani ikora mu bijyanye n'ubukerarugendo avuga ko ibi byose bishobora gukurura ba mukerarugendo.

    Ati 'Ibihugu byinshi by'Isi hari abanywa ikawa batazi aho iva, ayo matsiko y'uko kawa iboneka, ni byo byatumye Beyond the gorilla experience twamamaza ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi cyane cyane kawa.'

    Nyamasheke ni Akarere ka mbere gafite ibiti bya kawa byinshi mu Rwanda, ese hari icyo byaba bigiye gufasha abahinzi ba kawa?

    Nyiramana Philomene ni umwe mu bahinga Kawa ati 'Turishima cyane tukanezerwa cyane iyo baje bakaduha ku mafaranga, tukagura nk'isabune n'ibindi ducyeneye.'

    Undi muhinzi yunzemo ati 'Abacyerarugendo iyo baje bagasogongera ikawa bakadusigira ku mafaranga, abasha kuduteza imbere, baje muri uyu mwaka.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Muhayezu Joseph Desire, avuga ko uretse kuba bizongera ubukerarugendo bizatuma hari n'abanyarwanda batangira kunywa kuri Kawa.

    Ati 'Bazaza mu Karere ari benshi burya amafaranga ariyongera, tugiye guteza imbere ubuhahirane. tuzashyiraho na koperative abahinzi babohe uduseke n'ibindi, bitume hinjira amadevize menshi ndetse bizatuma hari abaturage basoma kuri kawa.'

    Nyamasheke igira ibiti bya Kawa bisaga miliyoni 13, uretse kuba ba mukerarugendo bazajya basura uburyo Kawa ibonekamo, hafunguwe n'ahantu abantu bazajya bayinywera hazwi nka 'Coffee Shop' mu ndi z'amahanga.

    Sitio Ndoli

    The post Nyamasheke: Hatangijwe ubukerarugendo bushingiye kuri Kawa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/12/nyamasheke-hatangijwe-ubukerarugendo-bushingiye-kuri-kawa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-hatangijwe-ubukerarugendo-bushingiye-kuri-kawa

  • Umunyu na divayi byagufasha! Dore ibikoresho 7 wakwifashisha kugira ngo usuzume ko utwite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihe umugore cyangwa umukobwa yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi ari mu gihe cy'uburumbuke haba hari amahirwe menshi yo kuba yasama.

    Gusa mbere y' uko inda y' umukobwa cyangwa umugore iba nini hari abatabasha kuba basuzuzuma ko batwite mu gihe batarajya kwa muganga.
    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku buryo 7 wasuzuma ko utwite ukoresheje ibikoresho biba mu rugo. Ibyanditse muri iyi nkuru ni ubushakashatsi bwa Dr. Nikita Toshi ukora mu kinyamakuru Pharm Easy.

    Ubwo buryo bwose bushingiye ku kwipima akoresheje inkari n' ibikoresho byo mu rugo birimo Divayi , umuti w' amenyo, isukari n' ibindi.

    1. Divayi( Wine)

    Divayi isanzwe ari ikinyobwa gikundwa n'abatari bake nacyo cyagufasha gusuzuma niba warasamye. Hano ufata inkari za mu gitondo ukazihuza na Divayi mu gikombe bingana byose. Iyo Divayi ihinduye ibara ni ikimenyetso cy'uko utwite, naho itahinduka bikaba ikimenyetso cy'uko udatitwe.

    2. Umuti w' amenyo abenshi bita (Cologate)

    Uretse kuba umuti w' amenyo ukoreshwa mu gusukura amenyo abenshi banawukoresha bagamije kumenya niba barasamye cyangwa niba batarasamye. Ufata inkari ibiyiko bibiri ukazishyira mu gikoresho, ukongeramo umuti w' amenyo nawo ibiyiko bibiri, iyo uwo muti uhindutse ubururu biba ari ikimenyetso cy' uko wasamye.

    3.Umunyu

    Umunyu usanzwe ushyirwa mu biryo bikagira icyanga, unakoreshwa mu kwipima inda. Ufata inkari za mu gitondo ukazishyira mu gikombe ugashyiramo n'uwo munyu ugategereza nk' amasaha abiri, iyo umunyu ubyaye ikibumbe uba warasamye.

    4.Eau de javel

    Ufata inkari za mu gitondo ukazishyira mu kirahuri, ukongeramo agafuniko nka eau de javel. Iyo uhise ubona urufuro rwinshi ukabona inkari zihindutse orange yijimye, biba ari ikimentetso cy' uko utwite.

    5.Isabune
    Ufata agace k' isabune ukagashyira mu gikombe cya plastike, ugasukaho inkari, ugategereza kuva ku minota 2 kugera kuri 5 iyo uhise ubona urufuro biba ari ikimenyetso cy' uko wasamye.

    6.Vinegere (vinaigre)

    Ufata vinaigre ukayishyira mu gikombe cya pulasitiki ugasukamo ka vinaigre, ugategereza iminota kuva kuri 3 kugera kuri 5 iyo urwo ruvange rufashe ibara ni ikimenyetso cy' uko utwite.

    7.Isukari

    Iyo ufashe isukari wayishyira mu kirahuri kirimo inkari, igahita ikora ikintu k' ikibumbe gikomeye ni ikimenyetso cy' uko wasamye.

    Nubwo ubu buryo wabukoresha ntabwo bwizewe 100%,niyo mpamvu mu gihe ukekako wasamye ugirwa inama yo kujya kwa muganga ugakorerwa n' ikizamini n'amuganga.

    Source : https://yegob.rw/umunyu-na-divayi-byagufasha-dore-ibikoresho-7-wakwifashisha-kugira-ngo-usuzume-ko-utwite/

  • #Kwibuka 29: Abarimo Chriss Easy , Rocky na Gicumbi bunamiye inzirakarengana ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama _ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda ndetse n'Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
    Abantu batandukanye bari kugenda basura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi bagasobunurirwa amateka ndetse bakunamira n'inzirakarengana ziharukiye.


    Aho niho itsinda rigari ry'abantu bakorana na Sosiyete ikora ikanacuruza telefone, Itelrwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bashyira indabo ku mva bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso. Banatanga kandi inkunga ku warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni mu gikorwa bakoze kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, aho bari kumwe n'abarimo Junior Giti , Rocky Kimomo ,Chriss Eazy ,Benjamin Gicumbi n'abandi.



    Source : https://yegob.rw/kwibuka-29-abarimo-chriss-easy-rocky-na-gicumbi-bunamiye-inzirakarengana-ziruhukiye-mu-rwibutso-rwa-jenoside-rwa-ntarama-_-amafoto/

  • Inkuru mbi isakaye nonaha ku bakunzi ba filime  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru itari nziza yamenyekanye ku munsi wejo ko Umunya Korea kazi Jung Cheu Yul wamenyekanye muri filime ya zombi detective yitabye Imana.

    Uyu mukobwa w'imyaka 26 wakomokaga muri Korea ya ruguru yasanzwe iwe mu rugo yapfu, gusa ntiharatangazwa icyaba cyateye urupfu rwe.

    Ibi byatangajwe n'ureberera inyungu ze(manager), uyu ureberera inyungu ze yavuze ko yinjiye mu rugo rwa Jung Cheu Yul agatungurwa no gusanga yapfuye gusa nawe n'ayandi makuru yigize atangaza kuri uru rupfu.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-mbi-isakaye-nonaha-ku-bakunzi-ba-filime/

  • Umusore w’umwarimu yakoze ubukwe n’inkumi y’ikizungerezi nyuma y’igihe kirekire yangwa n’abagore batari bake bamuziza ubugufi bwe – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwarimu wo muri Cameroon w'imyaka 39, witwa Kwoyela Derick, yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we witwa Kahboh Patience nyuma y'igihe kirekire yangwa n'abagore bamuziza ubugufi bwe.

    Ubukwe bwaba bombi bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mata 2023 bubera i Bamenda mu Majyaruguru ya Cameroon.

    Derick yavuze ko yahanganye n'imyumvire y'abaturage batari bake maze arihangana kugeza umukunzi we amwemerere ko babana

    Reba amafoto aho hasi……

     

    Source : https://yegob.rw/umusore-wumwarimu-yakoze-ubukwe-ninkumi-yikizungerezi-nyuma-yigihe-kirekire-yangwa-nabagore-batari-bake-bamuziza-ubugufi-bwe-amafoto/

  • Burya kwirinda biruta kwivuza: Menya ibintu wakora kugira ngo wirinde indwara zibasira ubwonko – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ubwonko n'igice giherereye mu mutwe w'umuntu gifite akamaro gakomeye kurusha ibindi bice byose by'umubiri dore ko aricyo gice giturukamo ibintu byose umuntu atekereza mubuzima bwe kandi butabungabunzwe neza bishobora kuguteza ibibazo byinshi birimo kwibagirwa vuba ndetse nibindi.

    Dore ibyo wakora kugira ngo wirinde indwara zibasira ubwonko :

    1. Gukora imyitozo:

    Abahanga bavuga ko ari byiza cyane gukoresha imyitozo ubwonko bwawe usoma ibitabo cyane ndetse no kugenda genda kugira ngo ubwonko bwawe bubone ibintu byinshi bitandukanye.

    3. Gufata neza amara yawe kuko ari ubwonko bwa kabiri:

    Burya ngo amara akorana n'ubwonko cyane rero ngo ni ngombwa ko yitabweho, urya indyo yuzuye irimo imbuto nibindi nkazo.

    4. Gukunda kwiyitaho:

    Ibi ni bimwe mu bintu byingenzi mu gihe wifuza kugira ubwonko bumeze neza kuko ngo burya iyo ukunda kwita ku buzima bwawe urya indyo yuzuye kandi ukora Siporo bigufasha kutagira ibibazo by'indwara nka diyabete, umuvuduko w'amaraso maze ubwonko bwawe bukamererwa neza.

    6. Kwirinda guhangayika ndetse no kujagarara:

    Ibi n'ibintu bibi cyane kuko bituma umuntu agira ikibazo cyo kwibagirwa vuba ndetse no kutabasha kwita ku bintu cyane.
    Gusa iyo bikubayeho bisaba ngo wihe igihe gihagije cyo kuruhuka ndetse ugahumeka neza mbese ukumva utuje muri wowe.

    8. Kubana neza n'abandi bantu kandi ntiwigunge:

    Burya ngo kubana neza n'abandi bantu niwo muti urambye wakurinda kugira indwara z'ubwonko kuko ngo burya kwigunga ndetse no kubana nabi n'abandi n'umwanzi ukomeye cyane w'ubwonko akaba ariyo mpamvu atari byiza kwigunga cyangwa se kubana nabi n'abandi bantu.

    Source : https://yegob.rw/burya-kwirinda-biruta-kwivuza-menya-ibintu-wakora-kugira-ngo-wirinde-indwara-zibasira-ubwonko/

  • Urukiko rwarekuye by'agateganyo abakozi batanu bo mu Turere twa Gisagara na Nyanza #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge, rwanzuye ko abakozi batanu bo mu Turere twa Gisagara na Nyanza, baherutse gufungwa barekurwa by'agateganyo.

    Amakuru avuga ko bose bari bakurikiranweho ibyaha byo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira leta mu itangwa ry'amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n'akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza leta igihombo.

    Abo bakozi uko ari batanu (5) bo muri utu Turere barimo Niyonshimye Olivier (umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Nyanza), Nkurunziza Enock ushinzwe imirimo rusange (Division Manager), Uwambajimana Clement ushinzwe inyubako za leta, Mpitiye Bosco ushinzwe amasoko ya leta na Ntaganzwa Athanase wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gisagara.

    Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kubarekura by'agateganyo, nyuma yuko baburanye ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo kuwa 05 Mata 2023.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwkoze iperereza, dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha nabwo buregera urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

    Abaregwa bose baburana ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, urukiko rufata icyemezo ko bagomba gukurikinwa bari hanze.

    Bivugwa ko bariya bose hari igihe cyagenwe bazajya bajya kwitaba ubushinjacyaha bufite dosiye yabo uretse Nkurunziza Enock ushinzwe imirimo rusange (Division Manager) mu Karere ka Nyanza, kuko urukiko rwasanze we atari ngombwa gukomeza gukurikiranwa.

    Hagati aho Rwiyemezamirimo Kabanda wavugwaga muri iyi dosiye nawe yashakishijwe na RIB, ngo atabwe muri yombi ariko ntiyaboneka, bikavugwa ko yaba yaratorotse ubutabera.

    The post Urukiko rwarekuye by'agateganyo abakozi batanu bo mu Turere twa Gisagara na Nyanza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/12/urukiko-rwarekuye-byagateganyo-abakozi-batanu-bo-mu-turere-twa-gisagara-na-nyanza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukiko-rwarekuye-byagateganyo-abakozi-batanu-bo-mu-turere-twa-gisagara-na-nyanza

  • Jules Karangwa wo muri FERWAFA yahishuye igikomere amaranye imyaka 29 gitonekara umunsi ku munsi cyanze gukira #rwanda #RwOT

    Umukozi wa FERWAFA ushinzwe amarushanwa akaba n’umujyanama mu by’amategeko, Jules Karangwa avuga ko umunsi ku munsi ashengurwa umutima no kuba atarabasha kubona umubiri wa se wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo awushyingure mu cyubahiro.

    Jules Karangwa ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho yarokokeye mu cyahoze ari Cyangungu, ubu ni mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Yavutse tariki ya 8 Werurwe 1993, yavukiye mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi icyo gihe hitwaga Cyangugu. Akaba ari umuhererezi mu muryango w’abana 3 bose b’abahungu.

    Jenoside yabaye afite umwaka umwe w’amavuko, we n’abavandimwe be ndetse na nyina bagize amahirwe yo kurokoka ariko se we yishwe tariki ya 7 Mata 1994 Jenoside igitangira.

    Mu buhamya yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Jules yavuze ko ubusanzwe se yari umucuruzi ujya no hanze y’u Rwanda, Jenoside yabaye yakabaye yaragiye ku munsi wayibanjirije ariko akaba yari yiyongeje umunsi ngo awumarane n’umuryango we.

    Ati 'Jenoside yabaye mfite ababyeyi bombi ariko papa we ntabwo yabashije kurokoka kuko yishwe tariki ya 7 Mata umunsi wa mbere wa Jenoside hari mu gitondo cya kare ni ko bambwiye, abana bandi tuvukana bo turiho hamwe na mama, ariko hari n’abandi bana bo mu muryango bavukana na papa babaga mu rugo bishwe kuri iyo tariki.'

    'Papa yitwaga Karangwa Theoneste yari umucuruzi i Cyangugu, umucuruzi umaze kugira aho agera ndetse no mu mateka bambwiye ko ari inshuro nke yakundaga kuba ari mu rugo ndetse n’umunsi Jenoside yatangiriye, tariki 7 Mata ubanza ahari ari nk’umunsi yari yiyongeje wo kuruhuka ariko yari afite urugendo, ariko ni bya bindi iyo biri bube biba biri bube.'

    Se wari waragiye afungwa ashinjwa kuba icyitso cy’inkotanyi, yari ku rutonde rw’abagomba gupfa bwa mbere. Yabonye amahirwe y’abantu bashakaga kumwambutsa bamunyuza muri Kivu ajya muri DR Congo ariko yanga gusiga umuryango.

    Mu gitondo cya 7 Mata, iwabo haje umuturanyi amushaka ngo bategure uburyo bamucikisha we n’umuryango we, gusa byari akagambane kwari ukugira ngo bamubone byoroshye, yagiye kumureba ari bwo umuryango we na wo wahise utoroka ujya mu baturanyi.

    Ati 'hari umugabo w’umuturanyi wari uhari wamubwiye ngo ngwino tuvugane turebe uko twabasha kugucikisha wowe n’umuryango wa we, ariko si ko byari bimeze ahubwo byari akagambane kugira ngo bamubone kuko ni ho interahamwe zari ziteraniye.'

    'Akigerayo azi ko agiye kuvugana n’inshuti, n’umuntu ushobora kumufasha kugira ngo atoroke ahubwo noneho birangira bamugaruye mu rugo iwe, ariko navuga ngo ku bw’amahirwe asanga twe twamaze kugenda.'

    Kuri iyo tariki ya 7 Mata ni nabwo babyara na barumuna ba se bishwe, bari mu nzira bagiye ku iduka kuzana ibiribwa kuko se yari abohereje ababwira ko ibibaye batamenya igihe bizarangirira bityo ko bajya kuzana ibyo kurya byinshi.

    Nyina yamubwiye ko abaturanyi ari bo bagerageje kubahisha, baba muri parafo, nyuma y’iminsi mike ni bwo haje umugabo witwa Jerome akaba n’umubyeyi we muri batisimu yari n’inshuti ya se yaje kubashaka abakura i Gihundwe abajyana iwe ahitwa ku Cyapa arabahisha.

    Bahamaze amezi agera muri 2, interahamwe hari n’igihe zamenyaga ko ari ho bihishe ariko akagerageza kubaha amafaranga, babaye aho kugeza Jenoside irangiye.

    Nyuma ya Jenoside ntabwo byari biboroheye kuko nyina yari amaze gupfakara, yagerageje kubarwanirira, abatunga yifashishije imitungo mike se yabasigiye indi yo intarahamwe zari zarayinyaze, ndetse yirinze kuba yashaka undi mugabo ahubwo arera abana be kugeza bakuze, bariga bararangiza.

    Kubera intambara y’abacengezi kandi yabaye nyuma ya Jenoside, byatumye bava Cyangugu bajya i Butare aho babaye umwaka umwe cyangwa 2, bahavuye bajya i Kigali n’aho bamaze imyaka 2 babona gusubira i Cyangugu.

    Kimwe mu bintu byamugoye ni ukuntu agitangira ishuri abandi bana bavugaga ko bafite papa na mama ariko we akibuka ko iyo atashye aba ahamagara mama gusa, yanamubaza aho papa we ari akabura icyo amusubiza kuko yabaga azi ko n’ibyo ari bumusobanurire atazi niba ari buyumve.

    Karangwa Jules ubu arubatse afite umugore n’umwana w’umuhungu w’imyaka 4, Karangwa Owen, avuga ko hari igihe amubaza ikibazo akumva amarira agiye gushoka.

    Ati 'tariki ya 7 Mata twibuka papa, hari ifoto mu rugo arabibona, arabizi ko ari sekuru ariko ahita yibuka ko atigeze ambaza ngo sogokuru mpora mvuga aba he? Yakumva turi kumwibuka yarapfuye umwana akakubaza ikibazo ukumva ni bya bindi nyine ngo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda ntubimwereke ariko ukabura ikintu umusubiza, ukumva hari ahantu agutonetse, urumva umuntu akubaza ni sekuru kandi na we arimo kumubaza ntumuzi kandi ugomba kumwereka ko ubizi.'

    Karangwa avuga ko ibikomere byinshi byagiye bikira ariko kuba atarabasha kubona umubiri wa se ngo abashe kuwushyingura mu cyubahiro, ni igikomere cyanze gukira.

    Ati 'reka mvuge ko bimwe mu byo umbajije ntarabasha kubyakira. Kimwe mu bikomeye n’ubu njye binkomerera ntarakira, ni byo yarapfuye yishwe muri Jenoside, yazize ko ari umutusti amateka ntangiye kuyamenya, ariko se nibura umubiri we uri he ngo tuwushyingure?'

    Kuba ataragize ibyiyumviro byo gutunga ababyeyi bombi yarabyakiriye ariko kuba nk’umwana w’umwaka umwe utari umuzi, akaba atarabasha kumushyingura biramubabaza cyane kuko amushyinguye ari nk’aho yaba yahuye na we. Icyabababaje kurushaho ni uko n’amafoto bafite yavuye mu nshuti, nta foto ye nk’umuryango bafite kuko yose yangiritse muri Jenoside.

    Nyuma y’imyaka 29 nta muntu urabasha kubabwira aho umubiri wa se washyizwe ngo bawushyingure. Ngo babwiwe ko nyuma yo kubica imarambo bazaga bakayitwara hari n’abo batwaraga mu Kiyaga cya Kivu, avuga ko ni yo bamubwira ko ari muri icyo Kiyaga bamushyize byibuze byamuha gutuza kuko yaba azi aho umubyeyi we ari.

    Ageze mu mashuri yisumbuye ni bwo ibikomere bye byatangiye gukira amaze kwinjira mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wa AERG, ni nabwo ibibazo yabazaga mama we byatangiye kugabanuka.

    Nubwo ashengurwa no kuba ataramenye se ndetse akaba ataranamushyingura, Jules Karangwa yishimira cyane kuba ubu afite umwana umuhamagara ati 'papa' kuko iyo amuhamagaye aba yumva ari nk’aho ari we urimo guhamagara se, bikamushimisha cyane.

    Jules Karangwa ashengurwa no kuba atarabasha kubona umubiri wa se ngo bamushyingure mu cyubahiro

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/jules-karangwa-wo-muri-ferwafa-yahishuye-igikomere-amaranye-imyaka-29-gitonekara-umunsi-ku-munsi-cyanze-gukira

  • #Kwibuka29: Ubuhamya bwa Nsengimana Albert wa… – #rwanda #RwOT

    Albert ukomoka mu cyahoze ari Kibungo mu ntara y'Iburasirazuba, ubwo yatangaga ubuhamya bwe nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yagarutse ku rukundo papa we umubyara yabakundaga nk'abana be, ndetse bakishimira kuba bamufite n'ubwo byarangiye ari amarira bose bishwe.

    Yavuze ko ise yari umututsi ariko nyina yari umuhutukazi. Ubwo Jnoside yabaga, umuryango wari ufite ikizere ko nyina azabahisha ndetse akabafasha gucika amaboko y'abicanyi, birangira ahubwo nyina ariwe ubashoreye abajyanira abicanyi ngo babice.

    Ubwo Albert yari acyuye amatungo yaje asanga mu rugo nta muntu n'umwe ururimo bose babishe, ariko mubyara we amubwira ko umuryango we bamaze kwicwa ndetse ko nyina ariwe wabatanze ngo babice.

    Umuryango wo kwa nyina bari bafite ubushobozi bwo kubahisha kuko batahigwaga, ariko ngo bose bari bahindutse inyamaswa bamureba nk'aho ntacyo bapfana kandi bamwe bari ba nyirarume, babyara be n'abandi.

    Babyara be baramushoreye ngo bajye kumwica kuko bamwitaga inzoka. Yagerageje kubasaba imbabazi kuko yari umuryango we, ariko bamurebanaga umujinya n'ijisho ry'urwango.

    Ubwo Albert yaganiraga n'umunyamakuru Gerard Mbabazi yavuze ko ubwo yari asigaye wenyine yagiye gushaka nyina ngo amuhishe, maze ahita amufata akaboko amujyana nawe kumwicisha aho babiciraga maze arabaza ati: 'Abica bari he?' kugira ngo bamwicire umwana, ariko Nsengimana aza kurokorwa n'Imana.

    Nyuma Albert yanditse igitabo kivuga uko umubyeyi wabo ariwe nyina yishe umuryango wose akarokoka wenyine, ubwo hishwe abana 8 na se ubabyara maze Albert asigara wenyine.



                 

    Avuga ko nyina atigeze amusaba imbabazi kugeza n'ubu, ndetse ko ahora yibuka ibyamubayeho agaharanira kwiyubaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127990/kwibuka29-ubuhamya-bwa-nsengimana-albert-wahizwe-na-nyina-ndetse-akanica-ise-nabavandimwe–127990.html

  • #Kwibuka29: Abakoresha urubuga rwa Tik Tok mu… – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu imbuga nkoranyambaga zikomeje kwiyongera ari na ko abazikoresha barushaho kwiyongera biganjemo urubyiruko ari na wo mubare munini w’abatuye u Rwanda.

    Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abakoresha urubuga rwa Tik Tok rukomeje kwitabirwa cyane mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigai ruherereye ku Gisozi.

    Gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, ni kimwe mu bikorwa by'ingenzi urubyiruko n'abanyarwanda muri rusange bashishikarizwa kwitabira kugira ngo barusheho gusobanukirwa no kuba abahamya b’ibyabaye no guharanira ko bitazasubira.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, bamwe mu bakoresha Tik Tok basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, batangaje ibintu bitandukanye ariko bigaragaza ko ari gikorwa gikwiye.

    Uwitwa Umunyana Denise yagize ati: 'Kwibuka bisobanuye ikintu gikomeye cyane mu mateka y'u Rwanda. Rero iyo twaje hano tuba twaje guhereza icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Yongeraho ati: 'Ni byinshi harimo ibyo banditse twasomye tugasobanukirwa. Nashishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa byo gusura inzibutso kandi bagatanga umusanzu bifashishije imbuga nkoranyambaga, berekana amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi banarwanya abapfobya.'

    Byiringiro Jean Aime yagize ati:'Kwibuka mbibonamo umwanya uboneye wo guha icyubahiro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.'

    Si ubwa mbere abakoresha urubuga rwa Tik Tok basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuko no mu mwaka wa 2022 kuwa 10 Mata nabwo basuye uru rwibutso, bakaba bongeye kurusura kuwa 10 Mata 2023.

    Abasore n’inkumi bakoresha urubuga rwa Tik Tok mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi bashyize indabo aharuhukiye inzirakarengane Biyemeje gukora iyo bwabaga bavuga amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashisha urubuga rwa Tik Tok n’izindi mu kurwanya ipfobya n’ihakana ryayoBiyemeje gukomeza kuba urumuri kandi barushaho kwibuka biyubaka banakangurira urundi rubyiruko gusura inzibutso za Jenoside kugira ngo barusheho kumva neza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi baharanira ko itazasubiraBunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku GisoziMu #Kwibuka29 urubyiruko rurashishikarizwa guharanira kumenya amateka by’umwihariko yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

    Mbere yo gutaha babanje gusangira ibitekerezo ku cyo bungutse n’icyo bagiye gusangiza abandi

    Kanda hano urebe amafoto yose

    AMAFOTO: SERGE NGABO-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127973/kwibuka29-abakoresha-urubuga-rwa-tik-tok-mu-rwanda-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigal-127973.html