Blog

  • Abakozi ba RSwitch Ltd biyemeje guhangana n'abagoreka amateka ya Jenoside (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Babyiyemeje kuri uyu wa 12 Mata 2023 ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi basaga ibihumbi 100.

    Ni imibiri irimo iy'Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, abiciwe i Nyanza n'abandi bavanywe mu bice bitandukanye by'Akarere ka Kicukiro.

    Ubuyobozi bwa RSwitch Ltd rutegura igikorwa nk'iki bugamije gufasha abakozi bacyo cyane cyane abavutse nyuma ya Jenoside kugira amakuru ahagije azatuma bahangana n'abayipfobya.

    Umuyobozi Mukuru wa RSwitch Ltd, Blaise Pascal Gasabira, yavuze ko abapfobya ndetse bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi baba bagamije byinshi birimo kwibagiza amateka ndetse n'agasuzuguro.

    Ati 'Iyo wibagiwe cyangwa wiyibagije amateka haba hari impamvu nyinshi zatuma ushobora kongera gusubira inyuma kuko nta kwibuka kuba guhari.'

    Yavuze ko mu gupfobya haba harimo ikintu cyo gukomeza gusuzugura no kwima umuntu agaciro akwiye, cyane “ko uba wumva ko nta cyabaye.'

    Yakomeje ati 'Iyo ugiye ku mbugankoranyambaga ukahasanga abapfobya jenoside yakorewe abatutsi, ni mu nshingano za buri wese kubahakanya, no kubasobanurira ukuri kw'amateka, hato tutazibagirwa u Rwanda rugasubira mu kaga.'

    Gasabira akomeza avuga ko iyo umuntu nk'uwo avuga ko nta cyabaye aba agaragaza ko nta bari bahari kuko 'nta muntu ujya uvuga ko yishe inyenzi, agashishi ndetse ntaho byandikwa.'

    Ati 'Kuvuga amateka uko yabaye ni inshingano za buri wese kuko twifuza ko ibyabaye bitazongera kuba.'

    Umukozi muri RSwitch Ltd, Rugambwa Eugene yavuze ko nubwo abana bavutse nyuma ya Jenoside babona amakuru binyuze mu miyoboro itandukanye biba byiza no kujya kureba ibyabaye kugira ngo babone amakuru y'impamo, azabafasha kuvuguruza abagoreka amateka.

    Ati 'Babona ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari amagambo gusa nk'uko abayipfobya n'abayihakana babivuga. Ni byiza ko baza kureba hanyuma twese abakuru n'abato tukavuga amateka uko yagenze.'

    Arakomeza ati 'Iyo ugiye ku mbugankoranyambaga wariboneye ibihamya by'uko Jenoside yakozwe n'imbaga y'abayiguyemo, ushingira ku makuru afatika ubundi ugasobanurira na wa wundi uhakana ushingiye ku byo wabonye n'amaso yawe.'

    Ishuri ry'imyuga rya Kigali, ETO ryari iry'abapadiri b'Abaseliziyani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha.

    Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw'amahoro, byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n'ingabo zifite intwaro.

    Si ko byagenze kuko MINUAR yabasize mu menyo y'Interahamwe n'abasirikare bari biteguye guhita babica ku wa 11 Mata 1994.

    ETO Kicukiro yarasiwemo Abatutsi benshi, kuva bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11 Mata 1994, bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro.

    Inyandiko z'iyahoze ari Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, zigaragaza ko Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND (ku ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko) aho ingabo za FPR zari zikambitse no kuri Stade Amahoro i Remera.

    Barabashoreye, bagenda babica kuva kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro babatera grenade, ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatahwanye no kubacuza.

    Amafoto: Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-rswitch-ltd-biyemeje-guhangana-n-abagoreka-amateka-ya-jenoside

  • #Kwibuka29: Inkindi n’Amariza bakoze indirimb… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe nk’iki cyo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, abahanzi bakomeza gutanga umusanzu wabo binyuze mu butumwa bw’ihumure banyuza ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.

    Bakora kandi ibihangano by’isanamitima binyuze mu ndirimbo n’ibindi bikorwa, bikomeza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Ni muri urwo rwego, Inkindi n’Amariza bakoze iyi ndirimbo n'uyu muvugo. Umuyobozi w’iri torero, Carine Karambizi yabwiye InyaRwanda ati “Twifuje gufatanya n’abanyarwanda kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanyuma tubicisha mu bihangano nk’itorero.”

    Ubwo bashyiraga hanze umuvugo bise 'Ejo Heza', bavuze bati 'iki gihangano kibe icyo kubahoza amarira, kibe icyo kurema icyizere kuko ejo ni heza.'

    Carine avuga ko muri rusange uyu muvugo ‘Ejo Heza' ubwira cyane cyane 'uwarokotse Jenoside, ukamubwira umwihanganisha ngo areke guheranwa n’agahinda, ariko nanone tumusaba kureba ejo hazaza, agerageza gukora yiteze imbere ateze imbere n’igihugu cye'.

    Banashyize hanze indirimbo 'Bana b'u Rwanda', bagira bati 'Iyi ndirimbo ibanyure, ibabe hafi muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Carine Karambizi avuga ko mu ndirimbo ‘Bana b’u Rwanda’ babwira urubyiruko kugira ngo bamenye ko aribo Rwanda rw’ejo, bahanzwe amaso mu guteza imbere Igihugu.

    Ati “Nibo bazatureberera ejo hazaza. Nibo bazasigarana uku kwibuka kwacu, aya mateka yacu mabi bayakuremo imbaraga, bayakuremo inyigisho zituma nta na rimwe tuzongera gusubira mu icuraburindi.”

       

    Carine yamaze imyaka 25 mu Bubiligi, ndetse ni umwe mu babyinnyi banyuze mu matorero atandukanye mbere na nyuma ya Jenoside arimo Abatangampundu, Abahimbazamuco, Amarebe n'Imena, Isamaza n'ayandi.

    Yabwiye Inyarwanda ko yatekereje gushinga iri torero 'Inkindi n'Amariza' ashingiye ku buryohe buri mu mbyino gakondo, no gushaka guteza imbere umuco w’u Rwanda.

    Iyi ndirimbo 'Bana b'u Rwanda' ndetse n'uyu muvugo 'Ejo heza' byakozwe mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Meira Pro, naho amashusho (Video) yakozwe na Otto Shamamba yunganiwe na Umusizi Tuyisenge muri studio Umushanana Records.

            

    Bakoze iki gihangano bashaka kwerekana ubumwe buhuriye kuri iyi 'Bougie' abantu bava mu mwijima bagana ku mucyo, ariko bakanahana imbaraga ngo bazamuke bagere ku rumuri 

    Inkindi n'Amariza basohoye indirimbo 'Bana b'u Rwanda' ndetse n'umuvugo bise 'Ejo Heza' 

    Inkindi n'Amariza bavuze ko bakoze ibi bihangano mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

    Karambizi Carine washinze iri torero nyuma y'imyaka 25 yari amaze mu Bubiligi





    Ababyina muri iri torero ‘Inkindi n’Amariza’  abenshi ni urubyiruko, 'Ejo hazaza'

    Bamwe mu basore n’inkumi babyina muri iri torero rigiye kumara imyaka ibiri ritangiye gukora 



    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BANA B'U RWANDA' Y'ITORERO INKINDI N'AMARIZA

     “>

    KANDA HANO WUMVE UMUVUGO 'EJO HEZA' W'ITORERO INKINDI N'AMARIZA

    “>  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128004/kwibuka29-inkindi-namariza-bakoze-indirimbo-numuvugo-bigaruka-ku-ihumure-numukoro-urubyiru-128004.html

  • #Kwibuka29: Depite Uwamariya yasabye ababyeyi… – #rwanda #RwOT

    Ibi Depite Uwamariya Odette yabivugiye mu murenge wa Muyumbu mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29  inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Icyo gikorwa cyabereye ku Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, kuwa Kabiri tariki 11 Mata 2023.

    Umuyobozi  wa Ibuka mu karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative yavuze ko abakiri bato bakeneye kwigishwa bakamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zasizwe nayo, ndetse bakanahabwa umurage wo gukumira ingangabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’amacakubiri.

    Yagize ati 'Iyo turi hano ku rwibutso twumva turuhutse mu mutima, tukibuka ko abacu tubafitiye umwenda wo guhora tubibuka. Mu gihe nk’iki kandi tugaruka ku gushima abahagurukiye urugamba rwo kubohora Igihugu cyacu bakadukura mu maboko y’inkoramaraso;

    Ayo mateka meza  y’ababohoye Igihugu cyacu nifuza ko buri wese ayagira aye kuko harimo byinshi byiza. Muri ayo mateka harimo ingero nziza zadufasha kwigaruramo ubumuntu, zikadufasha kugira ubutwari bwo kumva icyo buri wese asabwa mu kubaka Igihugu kizira Jenoside.”

    Musabyeyezu akomeza agira ati “Mbona dukwiye kubwiza ukuri abadukomokaho, abakiri bato biraboneka ko hari byinshi batarabonera ibisubizo, bakeneye kubwirwa ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Turasaba kandi ko himakazwa gukora ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibyo biganiro byaba urubuga rwo kubaza ibibazo urwo rubyiruko rufite, kandi rukabibonera ibisubizo bikwiriye.'

    Depite Uwamariya Odette, wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu ijambo rye yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana babo bakababwiza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Ati “Amateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo ni byiza ko tugira icyo tuyigiraho, tugakuramo amasomo tugaharanira icyateza imbere Ubumwe bw’Abanyarwanda, tukareka kwibona mu bidutandukanya kuko ingaruka zabyo ntabwo ari nziza. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe nk’ibi twibuka turabihanganisha mukomere, ariko turanabashimira ubutwari bwo gukomeza kwiyubaka mugira tukanabifuriza gutera imbere mu bikorwa mukora. 

    Ubu mubona itandukaniro ry’ubuyobozi bwiza mufite, n’ubutegetsi bubi bwabayeho muri Repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri. Muri iki gihe buri Munyarwanda afite amahirwe angana na mugenzi we nk'uko biri mu Itegeko Nshinga mwitoreye …”

    Depite Uwamariya yakomeje ati “Turasaba abaturage bose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, iragaragara no mu rubyiruko aho itakabaye iri kuko mu rubyiruko dufite uyu munsi ntabwo abenshi bari bariho ubwo habaga Jenoside yakorewe  Abatutsi mu 1994. Niba iyo ngengabitekerezo ikigaragara mu bakiri bato, ni ukuvuga ko hari inshingano tudakora nk’abantu bakuru cyangwa ababyeyi.”

    Yungamo ati “Turagira ngo dusabe ababyeyi n’abakuze muri twe guharanira gutanga uburere bwiza, tukanabwiza ukuri abana bacu bakamenya amateka mabi iki Gihugu cyacu cyanyuzemo kugira ngo bakuremo amasomo. Mugomba kubabwira aho igihugu cyavuye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mukanababwira aho kigeze muri iyi myaka 29 ishize n’uburyo kiyubatse. Tubabwije ukuri babishingiraho bubaka Igihugu dufite uyu munsi, kigakomeza kuba cyiza n’ejo hazaza hakazakomeza kuba heza kurushaho.”

    Mu Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Muyumbu hari hasanzwe hashyinguwemo imibiri y’abantu  14.349, ariko tariki ya 11 Mata 2023 hashyinguwemo indi mibiri y’abantu 24 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128008/kwibuka29-depite-uwamariya-yasabye-ababyeyi-kubwiza-ukuri-abana-babo-ku-mateka-ya-jenoside-128008.html

  • M23 iravugwaho gusunika cyane FARDC biriwe bakozanyaho #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 wongeye gutana mu mitwe na FARDC ndetse amakuru aturuka ahari kubera imirwano, aravuga ko birinze bigera kuri uyu mugoroba urugamba rugihinanye.

    Imirwano yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, aho impande zombi zishinjanya gushotorana.

    M23 ivuga ko ari FARDC yatangiye iyi mirwano, abashyigikiye FARDC na bo bakavuga ko ari M23 yashotoye igisirikare cya Leta.

    Iyi mirwano yabereye mu gace ka Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, gaherutse kurekurwa n'umutwe wa M23 ariko kakaba kari kigabijwe na FARDC ndetse n'imitwe isanzwe ifasha iki gisirikare.

    Amakuru ava i Kibuma yageze kuri Rwandatribune dukesha iyi nkuru, avuga ko byageze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, urugamba rugihinanye.

    Uwatanze amakuru, yagize ati 'Urugamba ruracyakomeye, Intare za Sarambwe zikomeje kwitwara neza zisubiza inyuma ubufatanye bwa Guverinoma zibaganisha kuri Antene eshatu werecyeza mu Mujyi wa Goma.'

    Ni urugamba rwubuye mu gihe umutwe wa M23 wari ukomeje kurekura bimwe mu bice wari warafashe, aho benshi bari batangiye kwizera ko hagiye kuboneka agahenge.

    Gusa nyuma yuko imitwe nka FDLR bongeye kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi, abasesengura iby'uru rugamba, bahise bavuga ko ibintu bishobora gusubira irudubi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-iravugwaho-gusunika-cyane-fardc-biriwe-bakozanyaho

  • Minisitiri ushinjwa kunyereza amabati y'abatishoboye yagumishijwe muri gereza #rwanda #RwOT

    Minisitiri wo muri Uganda ushinjwa kwiba amabati yangiwe kurekurwa by'agateganyo ku nshuro ya kabiri.

    Umucamanza wo mu rukiko rurwanya ruswa yafashe umwanzuro uvuga ko ingwate zatanzwe n'umunyamategeko wa Mary Goretti Kitutu zidahagije.

    Madame Kitutu ku wa kane yagumye mu kasho nyuma yo kuvuga ko azaburana ahakana icyaha cya ruswa ashinjwa ku mabati 14.500 yari agenewe abantu batishoboye bo mu ntara ya Karamoja mu burasirazuba bwa Uganda aburiwe irengero.

    Uwo munyapolitike w'imyaka 60 ni Minisitiri w'iyo ntara maze imyaka myinshi irangwamo izuba n'imyuzure iyo imvura bigeza ikagwa, bigatuma benshi muri iyo ntara babeshwahon'imfashanyo.

    Nibura abandi bategetsi 10 bakomeye muri leta bivugwa ko babonye kuri ayo mabati yibwe.

    Mu bavugwa harimo Visi Perezida,Minisitiri w'Intebe, Perezida w'inteko ishinga ametegeko n'abandi baminisitiri.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru,polisi yavuze ko ayandi madosiye ajyanye n'ubwo bujura yashyikirijwe abashinjacyaha, ko hari abandi bazaburanishwa.

    Perezida Yoweri Museveni yavuze ko abatwaye ayo mabati bagomba kuyasubiza cyangwa bakariha amafaranga angana n'ayo batwaye.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/minisitiri-ushinjwa-kunyereza-amabati-y-abatishoboye-yangiwe-kurekurwa

  • Umuvugizi wa APR FC Tonny Kabanda yasabye abasiporotifu bose ibintu bikomeye muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuvugizi w'ikipe ya APR FC yasabye abakunzi b'iyi kipe ndetse nk'abasiporotifu bose muri rusange kwamagana byimazeyo Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingenga bitekerezo yayo.

    Tonny Kabanda mu butumwa yatanze avuga ko ari ubugwari kubona umuntu wahuzaga imbaga y'abantu baje ku mureba ari gukina umupira yifatanya n'ababisha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Source : https://yegob.rw/umuvugizi-wa-apr-fc-tonny-kabanda-yasabye-abasiporotifu-bose-ibintu-bikomeye-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Akarere ka Gasabo kibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku Gisozi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku wa 11 Mata 2023, aho abawitabiriye bakoze urugendo baturutse ku Murenge wa Gisozi berekeza ku Rwibutso rwa Kigali.

    Witabiriwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta n'abaturage bo mu Karere ka Gasabo cyane cyane abo mu Murenge wa Gisozi wabereyemo.

    Ni umuhango wabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo gushyira indabo ahashyinguye Abatutsi bazize Jenoside no kubunamira, gusobanurira amateka y'u Rwanda abawitabiriye, ibiganiro bikubiyemo ubutumwa bukomeza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'Abanyarwanda muri rusange no gucana urumuri rw'icyizere.

    Umuturage wo mu Murenge wa Gisozi, Mukarukaka Mariya, ufite abe babize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, avuga ko kubibuka bituma aruhuka.

    Ati ''Mba nje hano kubibuka kuko igihe cyose iwacu i Rusizi naribukaga ngatanga n'amakuru y'ibyabaye. Nagiye mva mu mfu nyinshi cyane bakica nk'abantu 15 turi kumwe njye ngasigara.''

    Uyu muhango kandi witabiriwe na bamwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rugaragaza ko hari bamwe muri bo batazi amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, rushishikariza bagenzi babo gukangukira kuyamenya kuko azabafasha gusigasira igihugu.

    Mukamana Jeannette ati ''Ubu nonaha hari byinshi maze kumenya ntari nzi ku byerekeranye n'igihe Jenoside yabayemo. Hari byinshi nitiranyaga.''

    Yasabye urubyiruko kujya ahantu hose hari amateka y'u Rwanda rukayamenya kuko ibyarubayemo mu 1994 bidashimishije ahubwo bakwiye kubiheraho bafata iya mbere mu kubaka igihugu kizira amacakubiri.

    Uyu muhango kandi witabiriwe na bamwe mu bikorera bo mu Murenge wa Gisozi bifatanyije na wo muri iki gikorwa, basaba Abanyarwanda gukomera bakanagira icyizere cy'imbere heza.

    Umuyobozi w'Uruganda rwa Norbert Business Group (NBG), Urayeneza Anitha, yihanganishije Abanyarwanda bose muri ibi bihe by'umwihariko ababuze ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati ''Nka NBG Ltd ubutumwa twagenera abantu babuze ababo ni ukubihanganisha kuko ni igihe kitoroshye. Tuba turi mu gihe kitoroshye, ni ukwihangana kandi tukibuka ariko tuniyubaka''.

    Urayeneza yashimiye Inkotanyi na Perezida Paul Kagame waziyoboye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari bo batumye igihugu gikomeza urugendo rwo kwiyubaka kandi kikaba gifite amahoro.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yasabye abanyarwanda kwitabira ibiganiro bivuga ku mateka y'u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ay'igihe yakorewe ndetse na nyuma yayo, kuko ari bwo bazasobanukirwa ukuri kutagoreka ayo mateka.

    Ati ''Kuko mu biganiro hatangirwa amateka y'igihugu, hatangirwa gahunda zose zazanye amacakubiri mu Banyarwanda, ndetse hakanongera kwibutswa ko ubumwe bw'Abanyarwanda ari zo mbaraga zacu''.

    Umwali kandi yasabye umuntu wese ufite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe ariko ikaba itarashyingurwa, kuyatanga kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

    Abitabiriye iki gikorwa baturutse ku Murenge wa Gisozi bakora urugendo rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Bakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Kigali

    Bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo

    Akarere ka Gasabo kibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku Gisozi

    Abayobozi b'Uruganda rwa NBG, Urayeneza Anitha na Gatera Norbert, bifatanyije n’Umurenge wa Gisozi mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abitabiriye iki gikorwa baganirijwe amateka y’u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, buri wese asabwa uruhare rwe mu kubaka u Rwanda rutarangwamo amacakubiri n’ivangura

    Abitabiriye uyu muhango baganirijwe amateka y’u Rwanda mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa gukomeza kwibuka biyubaka

    Ababyeyi basabwe gusangiza urubyiruko amateka ya nyayo y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe, urwo rubyiruko rukayagenderaho ruharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri

    Abayobozi ba NBG bibukije Abanyarwanda kudaheranwa n’amateka mabi yaranze igihugu mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakibuka ndetse biyubaka

    Abayobozi, abakozi n’abamamaza ibikorwa bya NBG, bibutse Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, batahana umukoro wo guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi

    Ngabonziza Jean Paul yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byabafashije kurushaho kwiga amateka

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yasabye umuntu wese uzi amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyerekana ngo ishyingurwe mu cyubahiro

    Mukarukaka Mariya ufite abe babize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, avuga ko n’ubwo agikomeretse bimuruhura iyo aje kwibuka abe bashyinguye mu cyubahiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-gasabo-kibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-bashyinguye-ku

  • Tito Rutaremara yagaragaje imizi y'ingengabitekerezo y'urwango rwavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni ikiganiro yatanze ku wa 12 Mata 2023, ubwo abayobozi n'abakozi b'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), Ibiro by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta (OAG) na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora bari mu mugoroba wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umurinzi w'Igihango ku rwego rw'Igihugu, Ntamfura Silas, yatanze ubuhamya bw'uko yiyemeje kutarebera Abatutsi bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ubwo yari azi ko kubarokora byari kumugiraho ingaruka zo kwicwa, ubushobozi yari afite arabukoresha.

    Yagarutse ku kuntu yahungishije Abatutsi abavana mu Rwanda abajyana mu Burundi, abanyuza mu ishyamba ry'ibilometero 22 afashijwe n'abandi basirikare bake.

    Uwamuyoboraga mu gisirikare yarabimenye ategeka ko bagenzi be bamurasa kuko ari umugambanyi ariko ntibabikora.

    Ntamfura yavuze ko atazibagirwa ijoro ryo ku wa 11 Mata 1994, ubwo Interahamwe ziherekejwe n'abasirikare batera mu Bugesera.

    Ati 'Icyo gihe nabonye abantu nitaga inshuti zanjye bahindutse ibisimba, abasirikare biyambuye amahame abagenga, batangira kwica abasivili, sinabashije kwihanganira ibyo nabonaga. Nibajije icyo nakora ngo mfashe abantu bari mu byago, gusa ntibyari byoroshye.'

    'Hari bamwe muri bagenzi banjye babigerageje mbere yanjye ariko ntibyabahira kuko byabashyize mu bibazo. Ndibuka umusirikare wahise yirukanwa agategezwa Interahamwe zigahita zimwica kuko yagerageje kurokora abantu bahigwaga.'

    Yakomeje ati 'Kuva ubwo nahise numva ko igihe kigeze ngo bamenye ko nitandukanyije nabo mu bwicanyi nubwo nashoboraga guhabwa ibihano. Niyemeje kudapfa nk'ikigwari nibura nkabanza kurokora abantu bake ubundi nanjye bakanyica. Ni bwo natangiye umugambi wo gutwara Abatutsi rwihishwa mu Burundi.'

    Ntamfura avuga ko umugambi we wari ugutwara abantu benshi mu Burundi uko abishoboye, abanyujije mu Ishyamba rya Gako.

    Ati 'Umugambi wanjye nawuhuje na mugenzi wanjye nizeraga bikomeye witwa Karemangingo, dutangira gufata abantu tukabahisha mu nzu ye. Twabahishagamo byagera saa Mbili z'ijoro tugatangira kubatwara i Burundi.'

    'Twanyuraga mu mashyamba twirinda bariyeri za gisirikare zabagamo, twagombaga kugenda mu bihuru no hafi yabyo twirinda ikivunge kugera mu Burundi. Ubwa mbere nabashije gutwara abantu 18 mbageza mu Burundi, kuva ubwo intego yanjye yabaye guhungisha Abatutsi benshi.'

    Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Pascal Bizimana Ruganintwali,yavuze ko kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera gukomeza abayirokotse.

    Ati 'Ni umwanya wo kwamagana ibitandukanya Abanyarwanda hakumirwa ingengabitekerezo ya Jenoside hakimakazwa ubumwe bw'Abanyarwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Mu gihe twibuka dukwiye gusubiza amaso inyuma tukareba aho tugeze twiyubaka, nk'abakozi ba Leta dukwiye kunoza akazi dukora, tukiteza imbere ubwacu, tukanateza imbere igihugu cyacu.'

    Jenoside yarateguwe irigishwa

    Mu kiganiro cyagarutse ku mateka yagejeje u Rwanda ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rutaremara yagaragaje ko urwango Abahutu bagiriye Abatutsi rwabibwe n'Abakoloni kuva kera.

    Ati “Baragiye barabyandika, bakagenda babyigisha noneho bibanda ku rubyiruko cyane kurusha abandi. Ibintu byakozwe buhoro buhoro, noneho bigeze muri za 1962 hatangira ubwicanyi, biba Jenoside.”

    Avuga ko byatangiye ari ingengabitekerezo y'amacakubiri, bigera aho batangira kwigisha ko 'Umututsi' adakwiye kubaho kuko aramutse anameneshejwe ashobora kuzagaruka.

    Ati “Ariko ibyo kugira ngo babyigishe neza byatangiye mu 1966, ni bwo Aba-Parmehutu batangiye kwigisha neza bahereye ku rubyiruko guhera hasi.”

    Yakomeje agira ati “Iyo ngengabitekerezo yakomeje kwigisha mu rubyiruko rwo muri Kaminuza ku buryo yaje kugera mu 1973 yarabaye iya Jenoside. Urwo rubyiruko rwarayikuranye kandi kuri Repubulika ya Kabiri ni rwo rwayoboye igihugu na rwo rurayigisha.”

    Ikindi Tito Rutaremara agaragaza ni uko iyo ngengabitekerezo yatangiye kwigishwa binyuze mu itangazamakuru ndetse n'abayobozi batangira kujya bakoresha imvugo zijimije mu kwigisha urwango n'iyo ngengabitekerezo ya Jenoside.

    Avuga ko igihe cyageze noneho hatangira umugambi wo gutegura uko Abatutsi bazicwa ari nabwo hatangiye gukora amalisiti ndetse n'Interahamwe zitangira gutegurwa, zohereza muri za komine zitandukanye.

    Rutaremara avuga ko igihe cyageze 1994, iragera umugambi wa Jenoside ushyirwa mu bikorwa maze Abatutsi barenga miliyoni bicwa mu minsi 100.

    Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi rero irangiye Leta yubatse igihugu cyunze ubumwe, igarura bwa bumwe bw'Abanyarwanda.”

    Rutaremara agaragaza ko kuri ubu hagezweho urugamba rw'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ari narwo rukomeye kugira ngo ibyabaye bitazongera.

    Ati “Abari hanze barabyigisha n'ubwo n'abari hano bakiyigishiriza ku ishyiga no ku mbuga nkoranyambaga. Ni ugushaka uko tugomba kubirwanya nk'uko n'ibindi twabirwanyije.”

    Yavuze ko u Rwanda rwavuye kure bityo Abanyarwanda bose bahamagarirwa gufatanya kongera kurwubaka.

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Odda Gasinzigwa, yavuze ko kuri ubu igihugu cyabohowe kandi kiyobowe neza ariko kugira ngo kidasubira aho cyavuye hakenewe imbaraga za buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Niba aho ngaho twavuye tudashaka kuhasubira, niba dushaka gusigira abana twabyaye cyangwa abo tuzabyara igihugu kizima ni uko turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

    Gasinzigwa yasabye abakozi b'ibi bigo n'Abanyarwanda muri rusange kugira indangagaciro yo gukunda igihugu kuko ukunda igihugu atarangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Muri Bibiliya, itegeko risumba ayandi ni ugukundana. Natwe ndashaka ko itegeko ryo gukunda igihugu turirutisha ayandi yose. Nidukunda igihugu tuzubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, nidukunda igihugu tuzakora inshingano zacu neza, nidukunda igihugu tuzagira indangagaciro zo gukorera igihugu kwiyubaka no ku cyubaka.”

    Ubutumwa bwatanzwe n'abayobozi muri uyu mugoroba bwose bwagarukaga ku gusaba abakozi b'ibi bigo guharanira kwiteza imbere kuko nibabigeraho bazaba beretse abashatse gusenya u Rwanda ko batageze ku ntego ndetse batazanigera bazigeraho.

    Ni umuhango witabiriwe n’inzego zirimo iza Polisi n’abandi bashyitsi batandukanye

    Tito Rutaremara yagaragaje uko ingengabitekerezo ya Jenoside yahemberewe kuva kera

    Abakozi b’ibigo bya RRA, NEC na OAG bibutse Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

    Abayobozi b’ibigo bya OAG, RRA na NEC bari kumwe na Tito Rutaremara mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tito-rutaremara-yagaragaje-imizi-y-ingengabitekerezo-y-urwango-rwavuyemo

  • AIP Cyusa wazize impanuka avuye ku Urwibutso… – #rwanda #RwOT

    Unyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by'umwihariko kuri Twitter na Instagram, urasanga abenshi bakomeje guhererekanya ubutumwa bw'urupfu rwa AIP Cyusa.

    Uyu mwafande muri Polisi y'u Rwanda wari ukiri muto mu bigaragara, yari avuye kwifatanya n'abandi mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 muri Nyanza ya Kicukiro.

    Ageze ahazwi nka Sonatube yahakoreye impanuka, birangira yitabye Imana. Mubamwifurije iruhuko ridashira harimo n'umunyamakurukazi Ingabire Egidie Bibio.

    Mu butumwa Bibio yanyujije kuri Twitter, yagize ati: 'Ni ukuri kandi birababaje yagiye. Uruhukire mu mahoro Cyusa. Yari avuye Nyanza ya Kicukiro mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.'


    Akomeza agira ati: 'Ejo mu gitondo yagomba kujya Kwibuka ku nshuro ya 29 iwabo i Mukarange. Impanuka iramutwibye imburagihe. Nzirakarengane mumwakirane. Ni agahinda kiyongera mu kandi.'

    Ubutumwa bwa Bibio bukaba bwashyizweho ibitekerezo byinshi benshi bagaruka ku buryo Afande Cyusa yari Intore n'intangarugero, abandi bagaragaza ko bigoye kubyumva ukuntu agiye mu gihe nk'iki banamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

    Umwe yagize ati: 'Urwango wanze Mata none iranze irakujyanye na we koko habura amasaha macye ngo ujye kwibuka abawe, none urupfu ruragutwaye basi ubaramutse Nyagasani agutuze aheza.'

    Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye.

    Ubutumwa bw'umunyamakurukazi Egide Bibio yifuriza kuruhukira mu mahoro AIP Cyusa

    Ubutumwa bwa Aminadab Ndayisenga amwifuriza kuruhukira mu mahoro

    Assistant Inspector Cyusa witabye Imana yitegura kujya kwibuka abe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akomeje gushengura imitima ya benshi

    Kwitaba Imana kwa AIP mu kwezi kwa Mata yaburiyemo abe muri Jenoside, nibyo byatumye agahinda karushaho kuri benshi

    Yari avuye Kwibuka Nyanza ya Kicukiro yitegura kujya Mukarange ho mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, maze Imana imukunda kurushaho iramwisubiza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128006/aip-cyusa-wazize-impanuka-avuye-ku-urwibutso-anitegura-kujya-kwibuka-abe-bazize-jenoside-y-128006.html

  • #Kwibuka29: Miss Shanitah yasabye urubyiruko… – #rwanda #RwOT

    Miss Shanitah aganira n’inyaRwanda yatanze ubutumwa bukomeye ku rubyiruko, by’umwihariko muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi arusaba gusobanukirwa neza impamvu n’ingaruka za Jenoside yabaye mu Rwanda.

    Yagize ati “Ni ngombwa cyane cyane kuri twe urubyiruko kumva impamvu n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no guharanira ejo hazaza heza aho ayo mahano atazongera kubaho ukundi.”

    Miss Umunyana Shanitah ufite ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, yasoje agenera ubutumwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, abasaba gutsindisha urwango urukundo.

    Ati “Reka kwibuka ku barokotse bitubere urumuri rutuyobora, ndetse dukomeze kubaka Isi nziza aho ubumuntu butsinda urwango”, ndetse ubutumwa busozwa no kwibutsa abanyarwanda muri rusanjye “Kwibuka twiyubaka.” 

    Miss Umunyana Shanitah yasabye urubyiruko gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128005/kwibuka29-miss-shanitah-yasabye-urubyiruko-gusigasira-amateka-ya-jenoside-yakorewe-abatuts-128005.html