Blog

  • Ubushakashatsi bwerekanye amazina (10) y’abakobwa bavamo abagore beza cyane mu buryo utatekerezaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje amazina 10 y'abakobwa bavamo abagore beza, ubu bwatangajwe mu kinyamakuru Siteopia.com.

    Amazina 10

    1 Katie

    2 Sophie

    3 Louise

    4 Sarah

    5 Emily

    6 Charlotte

    7 Elizabeth

    8 Amy

    9 Jessica

    10 Lucy

    Source : https://yegob.rw/ubushakashatsi-bwerekanye-amazina-10-yabakobwa-bavamo-abagore-beza-cyane-mu-buryo-utatekerezaga/

  • Mubyeyi onsa umwana wawe ureke kumuha amata! Dore ibibi by’amata ku bana bato ntubwo bayakunda kubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese ni ibiki bigize amata y'inka biyagira mabi ku mwana muto?

    Tugereranyije n'amashereka, amata y'inka arimo umunyu ngugu muke bwa fer, Fer ni ingenzi cyane mu ikorwa ry'amaraso kandi unagira uruhare mu mikurire n'imikorere y'ubwonko bw'umwana.

    Si ibyo gusa kandi kuko mu mata y'inka habamo n'izindi protein zituma n'ubutare bwa Fer umwana ashobora kurya mu bindi biryo butabasha kurenga igogora ngo bigirire umubiri akamaro.

    Ububi bw'amata y'inka ku mwana unywa amata

    Amata y'inka rero ku bana bato agabanya umunyu ngungu witwa Fer (Iron) kandi ugira uruhare mu mikorere n'imikurire y'ubwonko.

    Ibi bituma rero umwana wanyoye amata y'inka akiri muto mu kimbo cyo konswa na nyina agira ikibazo mu mikurire y'ubwonko maze akazagira ubwenge buke.

    Kubera rero izindi ntungamubiri ziba mu mata nka protein, vitamin, lipids zituma umwana wanyoye amata y'inka akura neza mu gihagararo.

    Amaguru agakura, amaboko bikaba uko. Agakura akaba munini nk'inka mbese.

    Ariko ubwonko bwe buba bwarakuze nabi maze ntagire ubushobozi bw'ubwonko bushimishije nkubwo yari kuzagira iyo adakoresha amata y'inka.

    Ababyeyi bakwiye gukora iki rero

    Iyo umugore amaze igihe runaka yonsa umwana we nta kindi amuha, umwana agera igihe agakura amashereka gusa ntabashe kumuhaza. Imfashabere rero iba ikenewe.

    Iyo ageze iki gihe rero atakibasha guhazwa n'amashereka ya nyina gusa, ni ngombwa kumutangiza imfashabere.

    Akenshi umwana atangira imfashabere ku mezi atandatu. Umwana aba ashobora kurya ibiryo bidakomeye kandi birimo indyo yuzuye.

    Umwana aba agomba kurindwa amata y'inka byibura kugeza igihe yujuje umwaka umwe.

    Iyo ku mpamvu runaka, umubyeyi atabasha guhaza umwana kandi nawe atarageza igiye ashobora kurya ibiryo, si byiza na mba kumutangiza amata y'inka.

    Ikiza ni ukumugurira amata yabugenewe ahabwa abana nk'imfashabere.

    Akenshi rero ayo mata aba ahenze ku buryo ababasha kuyigondera ari mbarwa. Uretse ko na none adahenze cyane.

    Ariko niyo yaba akasha, kubera ubuzima bwiza ababyeyi baba bashakira abana babo ni ngombwa ko bayagura.

    Ngayo nguko rero. Mubyeyi irinde guha umwana wawe amata y'inka ataruzuza umwaka umwe w'amavuko.

    Amata y'inka agabanya bikomeye umunyu ngugu wa Fer ufite akamaro kw'ikorwa ry'amaraso n'imikorere myiza y'ubwonko.

    Source : https://yegob.rw/mubyeyi-onsa-umwana-wawe-ureke-kumuha-amata-dore-ibibi-byamata-ku-bana-bato-ntubwo-bayakunda-kubi/

  • Dore uburyo bwo kwivura Maraliya utagombye gufata indi imiti – YEGOB #rwanda #RwOT

    Maraliya ni indwara mbi cyane ikwirakwizwa n'umubu w'ingore, iyi ndwara ikunze kugaragara muri Africa cyane kuko niho hahora ikirere kimeze neza imibu yishimira kubamo.

    Kera hari uburyo bwakoreshwaga mu kuyirwanya gusa bugikoreshwa no mu bihugu byo hirya no hino. gusa nubwo wamenya ubu buryo singombwa ku bukoresha ahubwo ikiza wajya kwamuganga ugasuzumwa, ugahabwa imiti iboneye kuko ibi byatuma utinda gukira kandi ntibiba byizewe 100%.

    Uburyo bwiza bwuzewe ni ukujya kwa muganga kuko ukoresheje ubu buryo bwa kera n'ubundi wazakira kera.

    Bakoreshaga ibi bimera3:

    1. Tangawizi: Ubushakashatsi bwagaragaje ko tangawizi yifitemo ububasha bwo kwica zimwe muri virusi zinjiye mu mubiri w'umuntu, kwivura bafata tangawizi bakayiswa bakayitoba mu mazi asukuye neza, ubundi ukajya unywa ibirahure 2 ku munsi ukabinwa mu gihe cy'iminsi 5.

    2.Tungurusumu, amabwirizwa akurikizwa kuri tangawizi asa n'akurikizwa kuri tungurusumu, nayo urayiswa ukayitoba mu mazi ukajya uyifata nkuko tangawizi ikoreshwa. gusa biba byiza iyo wirinze gukoresha tungurusumu zibituburano.

    4.Ibibabi by'ipapayi: Ibi nabyo urabifata ukabisukura, ukabisekura ubundi ukabikamuramo amazi yabyo, ukajya uyanywaho buri munsi byibuze ikirahure kimwe buri munsi.

    Jya uryama mu nzitira mibu, ufunge amadirishya hakiri kare kugirango imibu ireke kwinjira, uteme ibihuru biri hafi y'urugo, usibe ibidendezi by'amazi biri hafi aho, ukureho ikintu cyose gishobora gutuma imibu yororoka. Ibyo bizagufasha gutandukana na maraliya.

     

     

    Source : https://yegob.rw/dore-uburyo-bwo-kwivura-maraliya-utagombye-gufata-indi-imiti/

  • Ese iyo ukuyemo inkweto ukumva zinuka ukoriki? Dore uko wabika neza inkweto mu gihe wumva ziri kunuka cyane bikabije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanga mu by'imitibemeza ko gufata inkweto zinuka ukazishyira mu isashe warangiza ukazibika muri frigo mu gihe cy'amasaha 12 byibuze, ari imwe mu ngamba zo guhangana n'impumuro mbi kuko ubukonje bukabije bwica microbes zitera uyu munuko.

    Nk'uko byemezwa n'umuhanga mu by'imiti, Natacha Baranyuzwe,ukorera muri Farumasi 'Vita gratia' iri ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali uyu munuko w'inkweto uba ushobora guterwa n'impamvu zitandukanye.

    Bikuze kugira ingaruka kuri ba nyirazo, bikaba binavugwa ko hari.

    Abahanga mu by'imitibemeza ko gufata inkweto zinuka ukazishyira mu isashe warangiza ukazibika muri frigo mu gihe cy'amasaha 12 byibuze, ari imwe mu ngamba zo guhangana n'impumuro mbi kuko ubukonje bukabije bwica microbes zitera uyu munuko.

    Nk'uko byemezwa n'umuhanga mu by'imiti, Natacha Baranyuzwe,ukorera muri Farumasi 'Vita gratia' iri ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali uyu munuko w'inkweto uba ushobora guterwa n'impamvu zitandukanye.

    Bikuze kugira ingaruka kuri ba nyirazo, bikaba binavugwa ko hari abasore bashwana n'abakunzi babo kubera kunutsa inkweto ( urubyiruko rwita ko ziba ziganira).

    Baranyuze avuga ko iyi mpumuro iterwa na mikorobe ziba zihishe mu nkweto imbere ahajya amano. Akenshi inkweto zivugwaho ko zikunze kugira impumuro mbi ni izo gukorana imyitozo ngororamubiri, ariko ku bantu bagira ibyuya mu birenge izo bambaye zose zizana impumuro mbi.

    Akomeza avuga hari uburyo butandukanye abantu bashobora gukoresha mu rwego rwo kwirinda iyi mpumuro.

    Dore bumwe muri ubwo buryo:

    Genzura ko tapis y'inkweto ihora yumutse, wirinde kwambara inkweto mu gihe itose kubera ibyuya cyangwa amazi. Niba tapis itose, yikuremo uyanike ku izuba cyangwa ugure iziba muri farumasi (Pharmacie) zabugenewe zirinda impumuro mbi mu nkweto.

    — Anika inkweto ku izuba wakuyemo imishumi yazo; niba uri ahantu hatari izuba, fata ikweto zinuka uzishyire mu isashe ufunge neza maze uzishyire muri frigo, kuko ubukonje bukabije bwo muri frigo nabwo bwica bacteries zitera umunuko mu nkweto.

    Iyo wazishyize muri frigo, zimaramo amasaha 12. Niba ufite umuguru umwe byaba byiza uzishyizemo nijoro igihe uryamye, ukaza kuzikuramo mu gitondo kandi ntugomba kwibagirwa kuzishyira mu isashe yabugenewe ifunze neza mbere yo kuzishyira muri frigo.

    Yakomeje avuga ko iyo umunuko wanze gushira ujya muri farumasi kugura ibyitwa 'Bicarbonane de sodium', ugasuka mu nkweto nijoro mu gitondo ukazifata ukazikunguta, wa munuko uba washizemo.

    Iyo wagerageje ubu buryo bwose bikanga wabigenza ute?

    Abahanga bemeza ko iyo umuntu akoze ibyavuzwe haruguru byose umunuko ukanga gushira, ushobora kujya muri farumasi, bakakugira inama cyangwa ukajya kwa muganga bakakubwira icyo gukora.

    Mu nama ushobora kugirwa harimo nko kwambara amasogisi akozwe mu ipamba, kwambara inkweto zifunguye zo mu bwoko bwa 'sandal', guhinduranya imiguru y'inkweto buri munsi n'ibindi.

    Source : https://yegob.rw/zishyire-muri-firigo-dore-uko-wabika-neza-inkweto-mu-gihe-wumva-ziri-kunuka-cyane-bikabije/

  • Ndakuburiye: Ibi nutangira kubibona uzameye ko wowe n’impyiko zawe muri mu kaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bahuriza ku kintu kimwe ko igishoro cya mbere ari ubuzima ariko bukaba byiza kurushaho iyo nta kibazo bufite.

    Umubiri wa muntu ugizwe n'ibice bitandukanye kandi byuzuzanya, kimwe mu bice bya muntu bizwiho kugira akamara ni ' Impyiko'. Impyiko ni igice cya muntu kiba imbere kigira akamaro mu gusukura amaraso, kuyungurura amazi kigakuramo imyanda isohoka ari inkari.
    Gusa harubwo impyiko zirwa ntizikore neza , niba ujya ubona ibi bimenyetso ukwiriye kugana kwa muganga kuko ushobora kuba uzirwaye.

    1.Umutima guteragura cyane

    Mu gihe impyiko zifite ikibazo, bishobora gutera potasiyumu nyinshi mu maraso, kuko imyanda iba itagisohoka neza mu mubiri, ibi bituma umutima uteragura cyane.

    2.Guhorana iseseme no kuruka

    Iyo imyanda ikomeje kuba myinshi mu mubiri kubera impyiko zitayisohora uko bikwiye, umubiri utangira gushakisha uburyo bwose uyikiza, ibi nibyo bituma ugira iseseme, ugashaka kuruka kugira ngo isohoke. Uzihutire kujya kwa muganga niba bikubaho.

    3.Urufuro mu nkari

    Iyo unyara inkari zirimo urufuro, bishobora kwerekana ko hari poroteyine ziri gusohoka mu nkari. Bivuze ko impyiko zitari gukora kazi kazo neza.

    4.Kuzana ibiheri ku mubiri.

    Iyo imyanda kimwe na acide yitwa uric (uric acid), bimaze kuba byinshi mu mubiri bitangira gutera uruhu ibituri ku ruhu. Ibi biheri bishobora no kugira ibara ritukura; riba ryatewe na aside nyinshi iri mu mubiri.

    5.Kunyaragura cyane

    Kunyara inshuro nyinshi cyane cyane nijoro bishobora kuba ikimenyetso cy'impyiko zikora nabi. Iyo utuyunguruzo tw'impyiko twangiritse, byongera ubushake bwo guhora ushaka kunyara, kuko tuba tudashobora gufunga inkari.

    6. Kuzana amaraso mu nkari

    Impyiko zikora neza, ntizigomba gusohora uturemangingo tw'amaraso mu mubiri, akamaro kazo ni ukuvana imyanda mu maraso, ubundi agakomeza gutembera mu mubiri bisanzwe. Iyo impyiko zikora nabi, uturemangingo tw'amaraso dushobora gutangira gusohoka mu nkari; ibi bishobora kuba ikimenyetso cy'uko zifite ikibazo.

    Source : https://yegob.rw/ndakuburiye-ibi-nutangira-kubibona-uzameye-ko-wowe-nimpyiko-zawe-muri-mu-kaga/

  • Ghana yemeje urukingo rwa malariya iba igihugu cya mbere ku Isi kirwemeje #rwanda #RwOT

    Ghana yabaye igihugu cya mbere cyemeje urukingo rushya rwa malaria rwavuzwe n'abahanga muri siyanse barukoze nk'ikintu kizahindura Isi.

    Uru rukingo rwiswe R21 rusa n'urukora cyane, ugereranyije n'izindi nkarwo zageragejwe.

    Abashinzwe ubugenzuzi bw'imiti muri Ghana, basuzumye amakuru ya nyuma y'ubuziranenge bwarwo n'uko rukora, maze bemeza ko rwakoreshwa.

    Ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku Isi, OMS, naryo ririmo kwiga ku kwemeza uru rukingo.

    Malaria yica abantu 620,000 buri mwaka, benshi muri bo baba ari abana bakiri bato.

    Bwari ubushakashatsi bukomeye, bumaze ikinyejana, bwo kugerageza urukingo rurinda umubiri 'parasite' itera malaria.

    Amakuru y'ibanze y'igerageza ryarwo muri Burkina Faso, yerekanye ko R21 ikora ku rugero rwa 80% iyo itanzwe nka doze eshatu z'ibanze, nyuma y'umwaka ugahabwa urushimangira.

    Ariko ikoreshwa ryagutse ry'uru rukingo, rishingiye ku byavuye mu igerageza ryagutse ryakozwe ku bana hafi 5,000.

    The post Ghana yemeje urukingo rwa malariya iba igihugu cya mbere ku Isi kirwemeje appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/13/ghana-yemeje-urukingo-rwa-malariya-iba-igihugu-cya-mbere-ku-isi-kirwemeje/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ghana-yemeje-urukingo-rwa-malariya-iba-igihugu-cya-mbere-ku-isi-kirwemeje

  • Banze kuba ba 'mpemuke ndamuke': Amasomo ku banyapolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside – #rwanda #RwOT

    Imizi y'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishoye mu butegetsi bw'abakoloni binjiye mu Rwanda bagasanga bitoroshye kuyobora abarutuye bagahitamo kubacamo ibice.

    Baba abayobozi b'abazungu n'abanyamadini nka Kiliziya Gatolika bari bafite ingengabitekerezo y'amacakubiri n'irondakarere.

    Ibyinshi byahererekanywaga mu mashuri ndetse benshi barabitora ariko havamo bake binjiye muri politiki ntibayoboka uwo mugambi mubisha wari ushyigikiwe n'ubutegetsi bwariho.

    Indege ya Perezida Juvenal Habyarimana ikimara guhanurwa ku wa 6 Mata 1994, abanyapolitiki 13 bari mu buyobozi ariko bazwiho kutavuga rumwe n'ubutegetsi bwe, bishwe n'ingabo zamurindaga.

    Abo bibukwa ku wa 13 Mata mu rugendo rw'iminsi 100 Abanyarwanda bibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo babere ababakurikiye urugero rw'ubutwari.

    Umuvugizi w'Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Depite Elisabeth Mukamana, yabwiye IGIHE ko hari amasomo menshi bigira ku banyapolitiki banze kuyoboka umugambi wa Jenoside wari ushyizwe imbere na Leta yariho.

    Ati 'Bariya banyapolitiki ni urugero rwiza cyane kuko babaye intwari, baba inyangamugayo, banga kuvuga ngo mpemuke ndamuke, barahaguruka baravuga bati 'tugiye kurwanya Leta y'igitugu yamunzwe n'amacakubiri, tugiye kugaragaza ukuri mu Banyarwanda'.'

    Depite Mukamana yavuze ko indangagaciro zarangaga Abanyarwanda mbere y'ubukoloni no ku gihe cya Repubulika ya mbere n'iya kabiri zari zarazimiye, ariko aba banyapolitiki bishwe bo bari bakizifite.

    Ati 'Indangagaciro zirimo gukunda igihugu, kuvugisha ukuri, kuba inyangamugayo bo bari bazifite kuko byagaragajwe n'ibikorwa bakoze. Baduhaye urugero rwiza ari na yo mpamvu hano mu ihuriro tutaza ngo duhangane ahubwo buri wese atanga igitekerezo cye tukakiganiraho mu bwumvikane, kugira ngo igihugu cyacu gikomeze cyubakwe.'

    Yavuze ko bagendera ku myitwarire ya buri wese mu banyapolitiki 12 bishwe kubera ibitekerezo byiza bari bafite.

    Abanyapolitiki bashyinguye mu Rwibutso rwa Rebero ni Faustin Rucogoza wari mu Ishyaka MDR; Landouard Ndasingwa, Charles Kayiranga, Aloys Niyoyita, Venantie Kabageni, André Kameya, Jean de la Croix Rutaremara na Augustin Rwayitare bari mu Ishyaka PL; hari Frederic Nzamurambaho, Félicien Ngango, Jean Baptiste Mushimiyimana bari mu Ishyaka PSD.

    Hari kandi Joseph Kavaruganda wari Perezida w'Urukiko Rusesa Imanza n'Urukiko rurinda Itegeko Nshinga. Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w'Intebe ashyinguwe mu gicumbi cy'Intwari z'u Rwanda i Remera.

    Aba banyapolitiki baranzwe n'iki?

    Aba banyapolitiki bibukwa ku munsi wo gusoza icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, tugiye ku garuka ku ncamake y'amateka yabo.

    Ndasingwa Landouard

    Uyu munyapolitiki wari uhagarariye ishyaka riharanira ukwishyira ukizana PL Parti Libérale), yabifatanyaga n'ubucuruzi kuko yari nyiri Hotel Chez Lando iherereye ku Kisimenti mu Mujyi wa Kigali.

    Ndasingwa yize mu Rwanda, akomereza muri Kaminuza zitandukanye zo muri Canada, nyuma yo kurangiza agaruka mu Rwanda, ashingwa imirimo inyuranye. Gusa ubutegetsi bwariho ntibwahwemye kumushinja kuba icyitso cy'Inkotanyi, kugeza ubwo mu 1990 yabifungiwe.

    Yabaye Minisitiri w'umurimo n'imibereho myiza muri Guverinoma y'inzibacyuho ya Habyarimana, yashyizweho nyuma y'amasezerano ya Arusha.

    Yakunze kurangwa no kurwanya akarengane, aharanira ko habaho ukwishyira ukizana kw'Abanyarwanda bose nta vangura.

    Jenoside igitangira tariki ya 7 Mata 1994, ingabo zarindaga umukuru w'igihugu zamukuye mu rugo iwe, hamwe n'umugore we Hélène Pinski wari Umunya-Canada bari barabyaranye abana babiri, bose zirabica.

    Agathe Uwilingiyimana

    Agathe Uwilingiyimana yavukiye i Butare mu 1953, yiga amashuri atandukanye harimo na Kaminuza Nkuru y'u Rwanda. Yakoze imirimo itandukanye ifite aho ihuriye n'Uburezi, akora no muri za Minisiteri zitandukanye aho nko mu 1992, yagizwe Minisitiri w'Uburezi wa mbere uturuka mu bataravugaga rumwe n'ubutegetsi, muri gahunda yo kugabana ubutegetsi yari yumvikanweho hagati ya Perezida Habyarimana n'amashyaka atanu ataravugaga rumwe n'ubutegetsi.

    Muri izo nshingano yahawe, yagize uruhare mu gukumira itonesha ryariho mu mitsindire y'abanyeshuri no gutanga za buruse, ashyiraho imirongo yo guha bose amahirwe angana hatitawe ku kuba Umututsi cyangwa Umuhutu.

    Nubwo iyo myitwarire ye itari ishyigikiwe n'ubuyobozi bwariho, ntibyamubujije kugirwa Minisitiri w'Intebe mu 1993 nk'umugore wa mbere wahawe iyi mirimo mu Rwanda.

    Mu mikorere n'imyitwarire ye, yakunze gushyira imbere kurwanya icyenewabo, ruswa no kudashyigikira ivanguramoko mu Banyarwanda.

    Mu gitondo cy'itariki ya 7 Mata 1994, umunsi Jenoside yatangiriyeho, nyuma y'amasaha make indege ya Perezida Habyarimana Juvénal ihanuwe, urugo rwa Agathe Uwilingiyimana witeguraga kujya gutanga ubutumwa bw'ihumure kuri Radio y'Igihugu, rwagoswe n'ingabo zarindaga umukuru w'igihugu, yicwanwa n'umugabo we.

    Icyakora abana babo uko ari batanu nubwo byari bigoranye, babashije kurokoka bigizwemo uruhare n'umusirikare w'Umunya Sénégal wari mu ngabo za MINUAR, bahungishirizwa ku mugabane w'u Burayi ari naho babarizwa kugeza ubu.

    Kavaruganda Joseph

    Kavaruganda yavukiye ahitwa i Tare mu Burundi mu 1935, ari naho yize amashuri abanza. Ayisumbuye yayakomereje mu Rwanda, aho yavuye ajya kwiga muri Kaminuza mu Bubiligi, ahakura impamyabushobozi y'Ikirenga muri filozofiya.

    Mu 1967 yagarutse mu Rwanda, aba umuyobozi w'icyahoze ari Ikigo cy'imari cyitwaga Caisse d'Epargne.

    Kuva mu 1974 yagizwe Perezida w'Urukiko rurinda ubusugire bw'Itegeko Nshinga, akaba ari na we wari ushinzwe kurahiza umukuru w'igihugu.

    Kavaruganda yagiranye amakimbirane na Perezida Habyarimana Juvénal, ashingiye ku bibazo by'amategeko ndetse bigera n'ubwo ashinja Habyarimana kudaha uburenganzira bwa Politiki amashyaka ataravugaga rumwe n'ubutegetsi bwe, ibyafatwaga nk'ubusumbane hagati y'ayo mashyaka n'ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND.

    Kavaruganda yarwanyije ingengabitekerezo y'ivangura yiswe Hutu Power. Nk'umuntu wakoraga mu bijyanye n'amategeko, yaharaniraga ko abantu bose bagira uburenganzira ku gihugu cyabo, by'umwihariko Abatutsi bari baramenesherejwe mu buhungiro, yifuza ko bagaruka mu gihugu cyabo, ku bw'imishyikirano hagati ya Guverinoma yariho na FPR-Inkotanyi.

    Ibyo byatumye abatari bashyigikiye ibitekerezo bye, kimwe n'itegurwa ry'amasezerano ya Arusha yanagizemo uruhare, yo guhagarika intambara hagati ya Guverinoma yariho na FPR, batishimirwa na bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru, bamwotsa igitutu kivanze n'uko muri iyo myaka yabanjirije Jenoside, bagerageje kumwica inshuro nyinshi akarusimbuka.

    Icyakora itariki ya 7 Mata 1994, ho ntiyabashije kurusimbuka kuko ingabo zarindaga umukuru w'igihugu, zinjiye mu rugo rwa Kavaruganda, zihamukura zimwizeza ko zimujyanye ahantu hafite umutekano wizewe.

    Izo ngabo zagiye kumwicira mu kigo cya gisirikare ku Kimihurura, zikumira ko atabangamira irahira rya Guverinoma nshya y'abatabazi, yashyizweho mu buryo bunyuranyije n'amasezerano y'amahoro ya Arusha, nyuma gato y'urupfu rw'uwahoze ari Perezida Habyarimana.

    Rucogoza Faustin

    Yabarizwaga mu Ishyaka rya MDR, ari Minisitiri w'Itangazamakuru. Ubwo Radio RTLM yari ikomeje umugambi wayo wo gucamo Abanyarwanda ibice no kubabibamo urwango, Rucogoza mu 1993, yamaganye imvugo zanyuzwaga kuri iyi Radio.

    Nubwo yari iy'abayobozi bari bakomeye muri icyo gihe, ntibyamubujije kuyihanangiriza no kuyisaba kudakomeza gukora inkuru n'ibiganiro byari mu murongo wo gutiza umurindi amacakubiri.

    Rucogoza n'umugore we n'abana, indege ya Habyarimana igihanurwa tariki 6 Mata 1994, barafashwe, bajyanwa mu kigo cy'ingabo zarindaga umukuru w'igihugu, ari na ho biciwe bukeye bwaho.

    Nzamurambaho Frédérique

    Yari Minisitiri w'Ubuhinzi akaba na Perezida w'Ishyaka rya PSD. Yavutse mu 1942 mu Karere ka Nyamagabe. Ishyaka PSD yari ahagarariye, ni rimwe mu mashyaka yahanganye bikomeye n'ingoma ya Habyarimana ndetse agira n'uruhare mu mishyikirano yaberaga i Arusha yo kugarura amahoro.

    Jenoside yakorewe Abatutsi igitangira, abasirikare barindaga umukuru w'igihugu, bamwicanye n'umuryango we.

    Ngango Félicien

    Yari umuyobozi wungirije w'ishyaka PSD ari n'umwe mu mpirimbanyi zikomeye zaryo. Yari no ku rutonde rw'abanyapolitiki b'iryo shyaka bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe amasezerano y'amahoro yo muri Arusha mu gihe cy'igabana ry'ubutegetsi.

    Ibitekerezo byakunze kumuranga, bishyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda no kurwanya irondabwoko, ubuyobozi bwariho, bwarabirwanyije kugeza ubwo yicwa tariki ya 7 Mata 1994.

    Mushimiyimana Jean Baptiste

    Na we yari mu ishyaka PSD ari n'umujyanama mu bya politiki mu yahoze ari MINITRAPE. Yavukiye mu Karere ka Ruhango mu wa 1954. We n'umugore we n'abana babiri bakuwe mu rugo rwabo rwari ku Kimihurura, bicwa n'abasirikare barindaga umukuru w'igihugu.

    Kameya André

    Uyu mugabo yari yaravukiye mu Karere ka Gisagara mu 1946. Ni umwe mu bashinze Ishyaka PL, aba no mu bayobozi bakuru baryo, akaba yarabaye umunyamakuru wa ORINFOR, akanashinga ikinyamakuru cyitwa Rwanda rushya, cyahanganaga n'ibindi binyamakuru byari bishyigikiye ubutegetsi bwariho.

    Ibitekerezo bye byo kurwanya urwango n'amacakubiri mu Banyarwanda yarabizize kugeza ubwo muri Kamena 1994 yishwe akuwe muri St Paul, aho yari yahungiye.

    Venantie Kabageni

    Yavukiye mu yahoze ari Komini Kayove, ubu ni muri Rutsiro mu 1944. Yari mu ishyaka rya PL anaribereye Visi Perezida wa mbere, akaba yari no ku rutonde rw'abagombaga guhagararira iryo shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko. Yiciwe i Butamwa mu gitero cy'abicanyi bamurashe amasasu muri Mata 1994.

    Charles Kayiranga

    Yari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'Ubutabera, akaba no mu ishyaka rya PL. Yavutse mu 1949 mu Karere ka Nyanza. Jenoside igitangira, Ingabo zarindaga umukuru w'Igihugu zamwicanye n'umuryango we ku Kimihurura.

    Maître Niyoyita Aloys

    Yavutse mu 1954. Yari mu ishyaka rya PL abifatanya n'umwuga wo kunganira abantu mu by'amategeko, akaba ari na we wari kuzaba Minisitiri w'Ubutabera muri Guverinoma y'inzibacyuho itarigeze ibaho, kubera ishyirwa mu bikorwa ry'umugambi wo gutsemba Abatutsi. Na we yishwe muri Mata 1994, azizwa ko atigeze ashyigikira na rimwe imikorere idahwitse ku butegetsi bwa Habyarimana.

    Augustin Rwayitare

    Yavukiye mu yahoze ari Komini Rukara, ubu ni mu Karere ka Kayonza mu 1956. Yabaye umuyobozi muri Minisiteri y'umurimo n'imibereho y'Abaturage, akaba yari mu ishyaka PL, aho yarwanyije ingoma ya Habyarima.

    Muri Jenoside, Interahamwe n'abasirikare bamukuye iwe tariki 20 Mata 1994, bajya kumurasira mu muhanda wari haruguru y'aho yari atuye.

    Jean de la Croix Rutaremara

    Yavutse mu 1958, mu Karere ka Karongi. Na we yari umurwanashyaka wa PL, utarigeze anezezwa na politiki yo kwimika urwango, bituma muri Jenoside yakorewe Abatutsi na we yicwa tariki 9 Mata 1994.

    Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, bibukwa buri mwaka kuva mu mwaka wa 2006. Umuhango ukaba ubera ku rwibutso rwa Rebero tariki 13 Mata buri mwaka hanasozwa icyumweru cy'icyunamo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banze-kuba-ba-mpemuke-ndamuke-amasomo-ku-banyapolitiki-bishwe-bazira-kurwanya

  • Afurika iratekanye kurusha ibindi bice by'Isi- Perezida Kagame abwira abashaka kuhashora imari #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, yatangaje ko Umugabane wa Afurika utekanye ku bashaka kuwushoramo imari kurenza ibindi bice by'Isi, agaragaza kandi ko imiyoborere myiza no kugira icyerekezo gihamye ari bimwe mu bintu by'ingenzi byafashije u Rwanda gukemura ikibazo cy'ingufu z'amashanyarazi cyugarije byinshi mu bihugu bya Afurika.

    Ibi Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabigarutseho mu nama mpuzamahanga yiga ku ngufu z'amashanyarazi yiswe Columbia Energy Global Summit, kuri uyu wa Gataru tariki 12 Mata 2023.

    Umukuru w'Igihugu yagize ati 'Bisaba imiyoborere myiza, kugira Leta igendera ku mategeko, bisaba igenamigambi mu buryo nyabwo. Igenamigambi ni ngombwa muri buri rwego rw'imibereho yacu, noneho wagera ku bijyanye n'ingufu bigasaba kubikora ku buryo bufatika. Hari ibintu byinshi bitaba biri mu bushobozi bwawe kubigenzura, ubwo rero icyo twibandaho ni iteganyabikorwa, tukabikora dufatanyije n'abandi.'

    Yakomeje agira ati 'Mu kanya nabikomojeho, gufatanya by'akarere, twita ku cyerekezo cyacu, tukareba icyo turangamiye kugeraho, ndetse n'icyerekezo cya buri gihugu. Tukareba ku ruhande rwacu aho dushaka kugera, twibanze ku kubaka inzego zikomeye, tugaharanira ko imiyoborere ibikemura, tukabisuzuma twitonze, ndatekreza ko dufite n'ubushobozi bwo guteganya.'

    Perezida Kagame, avuga ko ku muntu wese ushobora kugera mu Rwanda ashobora kumenya icyerekezo cy'igihugu kandi akanizera ko ibyavuzwe bizagerwaho, binyuze mu biganiro bitandukanye bigaragaza icyerekezo cy'igihugu kandi buri wese akaba yabigiramo uruhare.

    Ati 'Iyo uje mu Rwanda ushobora kumenya ibyo twifuza kugeraho, tugira ibiganiro ku buryo ushobora kwizera ko imvugo izaba ingiro. Ndatekereza ko urwo ari urufunguzo rw'intsinzi kuri buri gihugu cyangwa umuryango runaka. Ndatekereza ko hagomba kuba icyo kintu cyo kwizerwa.'

    Ku bijyanye n'ingufu zitangiza ibidukikije haba muri Afurika muri rusange no mu Rwanda by'umwihariko, Perezida Kagame avuga ko ikiganiro kuri iyo ngingo kigoye kuko umubare munini w'Abanyafurika badafite ingufu z'amashanyarazi.

    Ari 'Benshi mu batuye Afurika nta mashanyarazi bafite. Biragaragara neza ko kugira ngo dutera imbere, kugira ngo ubukungu buzamuke, tubashe kugera mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije, bidashoboka tudafite amashanyarazi. Umuntu yaba abeshye avuze ko hari ubundi buryo, icyo ni icya mbere. Hafi 60% by'Abanyafurika ntibagerwaho n'amashanyarazi.'

    Yunzemo agira ati 'Iki ni ikibazo cy'ingutu ariko nanone ni amahirwe akomeye, turamutse dukoze ishoramari nyaryo ryubakiye ku igenamigambi rinoze. Ndatekereza ko dushobora guhanga isoko rinini, ryaba isoko ry'ingufu ku nganda no ku bantu bashaka gushora imari ndetse n'amahirwe kuri abo baturage bakeneye gutera imbere.'

    Perezida Kagame, avuga ko kandi mu gukemura ikibazo cy'ingufu, hagomba no kwibandwa ku ngufu zitangiza ibidukikije.

    Yagize ati 'Ni gute tuva kuri kimwe tujya ku kindi? Tugomba kwibaza ngo ni ukuva ku ki ujya kuki? Hari ugukemura icyo kibazo cy'ingufu zikiri hasi, hakabaho no kubona ingufu zitangiza ibidukikije nk'uko ari ingingo iganirwaho ku Isi, ibyo byaba ari kintu cyiza. Icya mbere dukeneye ingufu, ingufu, aho akaba ariho twahera tureba niba dushobora kugera ku ngufu zitangiza ibidukikije.'

    Iyi nama irimo kubera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ikaba yiga ku kibazo cy'ingufu ndetse n'uburyo cyahuzwa no kurengera ibidukikije.

    The post Afurika iratekanye kurusha ibindi bice by'Isi- Perezida Kagame abwira abashaka kuhashora imari appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/13/afurika-iratekanye-kurusha-ibindi-bice-byisi-perezida-kagame-abwira-abashaka-kuhashora-imari/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=afurika-iratekanye-kurusha-ibindi-bice-byisi-perezida-kagame-abwira-abashaka-kuhashora-imari

  • Perezida Kagame yasobanuye impamvu u Rwanda ruhanze amaso ingufu za nucléaire ku mashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatangiye mu nama yabereye i New York yitwa Columbia Global Energy Summit yigaga ku buryo bwo kwihaza mu bijyanye n'amashanyarazi ariko ahanini hibandwa ku ngufu zitangiza.

    Magingo aya, amashanyarazi u Rwanda rufite angana na MW 311 mu gihe ingo zigerwaho na yo mu 2022 zari ku kigero cya 61%.

    Ni imibare ikomeje kongerwa kuko umunsi ku wundi hakorwa ishoramari muri uru rwego. Urugero ni nk'Uruganda rwa Gisagara rutunganya amashanyarazi muri Nyiramugengeri rwuzuye mu 2022 aho rutanga MW 17.

    Hari indi mishinga irimo Urugomero rwa Rusumo rugeze ku kigero cya 98,5% .

    Perezida Kagame yavuze ko magingo aya mu Rwanda, 44% by'ingufu z'amashanyarazi zikoreshwa ari izisazura, hakiyongeraho n'andi mashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri n'izindi ngufu.

    Ati 'Nibura ingufu zisazura ni zo nyinshi kurusha izindi kandi ziri kwiyongera. Turashaka gukomeza kongera ishoramari, kandi twita ku ngufu zisazura ari nako tugabanya imyuka ya Carbone ihumanya ituruka ku zindi ngufu.'

    Yavuze ko usibye amashanyarazi akomoka ku ngomero, hari ahari mu gihugu aturuka ku mirasire y'izuba ndetse anavuga ko hari gutekerezwa n'ubundi buryo bwo kubona ingufu z'amashanyarazi.

    Ati 'Hari ibiganiro ku ngingo nshya aho abashoramari bamwe bazanye igitekerezo cyo kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire. Iyo urebye igishoro gisabwa, ntabwo ari kinini kandi biratekanye.'

    'Rero, umutekano n'amafaranga asabwa birebweho, iki ni igitekerezo gishya, kandi turi gushaka kugishyiramo ingufu. Turi kuganira n'abashoramari ngo turebe icyo twakora mu Rwanda kizatuma bigera n'ahandi.'

    Kugira ngo ingufu za nucléaire zitange amashanyarazi, hakoreshwa ubutare bwa Uranium. Icyo gihe, bafata Uranium bakayitunganya intima zayo zikitandukanya ku buryo zitanga ubushyuhe (ibizwi mu gifaransa nka fission nucléaire), iyo imaze gutanga ubushyuhe ni bwo bwifashishwa bagashyushya amazi akavamo umwuka, ukayoborwa mu mashini ugatanga amashanyarazi.

    Garama imwe ya Uranium, ishobora gutanga MW 1 ku munsi, ni ukuvuga ngo ni ingufu zingana n'izatangwa na toni eshatu z'amakara. Ubaye utunganyije ikilo kimwe cya Uranium, wabona umuriro ungana na MW 1000, wikubye hafi gatatu uwo u Rwanda rufite ubu.

    Ntabwo nucléaire yangiza ikirere nk'uko bigenda kuri Nyiramugengeri kuko itohereza mu kirere imyuka ihumanya ya CO2.

    Gigawatt imwe y'ingufu za nucléaire irinda ko igihugu cyakohereza mu kirere umwuka uhumanya wa CO2 ungana na toni miliyoni icyenda, bingana n'uwakoherezwa mu kirere n'imodoka miliyoni ebyiri, bityo kuyikoresha bizatuma u Rwanda rugera ku ntego rwihaye yo kugabanya imyuka yangiza ikirere.

    U Rwanda rwerekeje amaso ku ngufu za Nucléaire nyuma yo kubona ko mu gihe kiri imbere, uko abantu batera imbere, ari na ko bakenera amashanyarazi menshi kandi ingano nini y'ayo rufite rwayakuraga mu mazi kandi nayo agenda aba make.

    Urebye ingomero zirimo Ntaruka, Mukungwa, Nyabarongo I, Nyabarongo II, Rusizi I, II, III n'iya IV, nta zindi ngomero igihugu giteganya zatanga amashanyarazi akomoka ku mazi.

    Muri Gas Methane naho u Rwanda rwiteze kuzakuramo amashanyarazi arenga MW 300 kandi ubu hamaze gutunganywa MW 26 mu mushinga wa Kivu Watt, aho byitezwe ko hari izindi MW 56 za Shema Plant.

    Ni mu gihe na Gaz Methane hari igihe kizagera igashira.

    Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro bigamije kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire, bigaragaza ko ari ibintu bikwiriye gushyirwamo ingufu byihuse kuko byatanga umusaruro, bikunganire irindi shoramari ryakozwe yaba ingomero n'ibindi.

    Kuva mu mpera za 2018, u Rwanda rwinjiye mu mikoranire n'u Burusiya igamije kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi.

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite ibibazo bitandukanye muri iki gihe birimo ibyo kuba abayituye batagerwaho n'amashanyarazi, ibyo kurya, ibikomoka kuri peteroli n'ibindi.

    Ati “Kimwe no mu bindi bice, hari ibibazo bitandukanye, ariko Afurika iri kwishyira hamwe binyuze muri gahunda zo kwihuza nk'Isoko Rusange, rinini muri iki gihe ku Isi, ku ruhande rumwe ni amahirwe menshi atari ku banyafurika gusa ahubwo n'abandi bashaka gushora imari ku mugabane.”

    Nibura miliyoni 600 z'Abanyafurika ntibafite amashanyarazi.

    Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ishoramari n'igenamigambi rifatika mu gukemura iki kibazo, ku buryo biba amahirwe ku bashoramari ndetse no ku baturage b'uyu mugabane bakabasha gutera imbere.

    Ati ' Turamutse tubonye ingufu zitangiza, byaba byiza kurushaho, ariko se ni gute uzigeraho.'

    Mu bihugu bitandukanye bya Afurika hakomeje kuvumburwa ingufu zitangiza kandi zikenewe ku Isi zirimo Gaz, amakara n'ibikomoka kuri Peteroli. Nko muri Mozambique haherutse kuvumburwa Gaz mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byinshi byatangiye kwerekeza amaso muri Afurika aho izo ngufu ziri bigakora ishoramari. Yavuze ko byari bikwiriye kuba byarakoze iryo shoramari mbere y'igihe.

    Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruhanze amaso ingufu za nucléaire mu kwihaza ku mashanyarazi kuko zihendutse kandi zitekanye

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hakenewe gukorwa ishoramari cyane cyane mu ngufu zisazura

    Perezida Kagame yavuze ko magingo aya mu Rwanda, 44% by'ingufu z'amashanyarazi zikoreshwa ari izisazura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasobanuye-impamvu-u-rwanda-ruhanze-amaso-ingufu-za-nucleaire