Blog

  • Ghana yabimburiye ibindi bihugu ku isi kwemeza urukingo rwa Malariya #rwanda #RwOT

    Ghana yabaye igihugu cya mbere cyemeje urukingo rushya rwa malaria rwavuzwe n'abahanga muri siyanse barukoze nk'ikintu 'kizahindura isi'.

    Uru rukingo — rwiswe R21 — rusa n'urukora cyane, ugereranyije n'izindi nkarwo zageragejwe.

    Abashinzwe ubugenzuzi bw'imiti muri Ghana basuzumye amakuru ya nyuma y'ubuziranenge bwarwo n'uko rukora, maze bemeza ko rwakoreshwa.

    Ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi, OMS/WHO, naryo ririmo kwiga ku kwemeza uru rukingo.

    Malaria yica abantu 620,000 buri mwaka, benshi muri bo baba ari abana bakiri bato.

    Bwari ubushakashatsi bukomeye, bumaze ikinyejana, bwo kugerageza urukingo rurinda umubiri 'parasite' itera malaria.

    Amakuru y'ibanze y'igerageza ryarwo muri Burkina Faso yerekanye ko R21 ikora ku rugero rwa 80% iyo itanzwe nka doze eshatu z'ibanze, nyuma y'umwaka ugahabwa urushimangira.

    Ariko ikoreshwa ryagutse ry'uru rukingo rishingiye ku byavuye mu igerageza ryagutse ryakozwe ku bana hafi 5,000.

    Ibyavuye muri iryo gerageza byagombaga gutangazwa mu mpera z'umwaka ushize, ariko ntabwo birashyirwa ku mugaragaro. Gusa, byahawe bimwe mu bigo bishinzwe ubuzima muri Africa, n'abahanga muri siyanse.

    Ikigo cya Ghana gishinzwe imiti n'ibiribwa, cyabonye ibyavuye muri iryo suzuma, cyemeje ko uru rukingo rukoreshwa ku bana bari hagati y'amezi atanu n'imyaka itatu.

    Ibindi bihugu bya Africa nabyo birimo kwiga ibyavuye muri iryo suzuma, cyo kimwe na OMS.

    Prof Adrian Hill, ukuriye Jenner Institute muri University of Oxford, aho uru rukingo rwakorewe, yavuze ko ibihugu bya Africa birimo kuvuga ngo: 'Tuzafata umwanzuro'.

    Yabwiye BBC ati: 'Twiteze ko R21 izagabanya bikomeye imfu z'abana zitewe na malaria mu myaka iri imbere, kandi mu gihe kirekire ruzatanga umusaruro mu ntego yo guca malaria burundu.'

    Serum Institute of India irimo kwitegura gukora hagati ya doze miliyoni 100 na 200 z'uru rukingo ku mwaka, hamwe n'urukingo rw'inkingo rurimo kubakwa i Accra muri Ghana.

    Buri doze ya R21 byitezwe ko izaba ifite agaciro k'amadorari ari munsi ya icumi.

    Adar Poonawalla ukuriye Serum Institute ati: 'Gukora urukingo rukingira iyi ndwara ikomeye byari bigoye cyane.'

    Yongeyeho ko Ghana, igihugu cya mbere cyarwemeje, ari 'intambwe ikomeye cyane mu muhate wacu wo kurwanya malaria ku isi'.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ghana-yabimburiye-ibindi-bihugu-ku-isi-kwemeza-urukingo-rwa-malariya

  • Amarica : Donald Trump yijyaniye mu rukiko uwahoze ari umunyamategeko we #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo Trump yatanze ikirego mu rukiko rwo muri Florida, ashinja Cohen gukwirakwiza amakuru y'ibihuha avuga nabi Trump.

    Trump yavuze ko Cohen yagiye amusebya mu biganiro yagiye atanga mu binyamakuru, ibitabo yanditse n'aho yagiye atumirwa ngo atange ubuhamya.

    Cohen yongeye kugarukwaho muri iyi minsi ishize ubwo Trump yajyanwaga mu rukiko ku byaha 34 akurikiranweho, bishingiye ku mafaranga yishyuye umugore w'umukinnyi wa filime za 'pornographie' witwa Stormy Daniels.

    Bivugwa ko mbere y'amatora Trump yishyuye uwo mugore ibihumbi 130 by'amadolari ngo atavuga ko bigeze kuryamana, amafaranga akaba yarishyuwe na Cohen wari umunyamategeko wa Trump, undi akaza kuyamusubiza nyuma.

    Umunyamategeko wa Cohen, Lanny Davis yavuze ko kuba Trump yajyanye umukiliya we mu nkiko ari ugutesha agaciro ubutabera ndetse no gushaka gutera ubwoba uwo yunganira mu mategeko.

    Lanny Davis yavuze ko icyo kirego nta bwoba giteye Cohen kandi ko kizateshwa agaciro.

    Trump avuga ko Cohen yagiye arenga ku byo bari baragiye bumvikana, agatanga amakuru bwite kuri Trump cyangwa akanabeshya kandi byari byaremejwe ko bitagomba kuvugwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/amarica-donald-trump-yijyaniye-mu-rukiko-uwahoze-uwahoze-ari-umunyamategeko-we

  • Ubujura bukomeje gufata indi ntera! Umukobwa yatewe n'abajura bamutera icyuma #rwanda #RwOT

    Abaturanyi b'urwo rugo batabaye basanga uwo muntu yagiye, bihutira kujyana uwo mukobwa Aloysie Mukeshimana wakomerekejwe n'uwo muntu kwa muganga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvèstre Twajamahoro, avuga ko abajura binjiye muri urwo rugo, umwe aza kubonwa n'uwo mukobwa ahita amukomeretsa n'inkota mu nda no ku ijosi.

    Ati 'Bitewe n'ibihe turimo byo kwibuka, n'amasaha yinjiriye mu rugo tukabihuza n'uko uyu muryango wacitse ku icumu, twaketse ko yaba yashakaga kubahitana ariko mu byo twamenye twasanze ari umujura washakaga kwiba'.

    CIP Twajamahoro avuga ko hari gukorwa iperereza kuri ubwo bujura kugira ngo uwo mugizi wa nabi amenyekane.

    CIP Twajamahoro asaba abaturage gukomeza kuba maso kuko abajura bagira amayeri menshi bitwikira kugira ngo bibe abaturage.

    Ati 'Ni byiza ko n'abaturage batunga numero z'inzego z'umutekano kugira ngo batange amakuru ku buyobozi no mu nzego z'umutekano igihe habayeho guterwa kugira ngo batabarwe ku gihe'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ubujura-bukomeje-gufata-indi-ntera-umukobwa-23-yatewe-n-abajura-bamutera-icyuma

  • Uko Nyakwigendera Zura Karuhimbi yarokoye Abatutsi barenga 100 akangisha interahamwe Nyabingi #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera Zura Karuhimbi yahishe abatutsi barenga 100 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 abifashijwemo no kubeshya abicanyi ko atunze “Nyabingi', ko uwatinyuka gutera urugo rwe yayimuterereza.

    Nyakwigendera Karuhimbi yatabarutse ku wa 17 Ukuboza 2018 azize izabukuru ariko benshi bazirikana ubutwari bwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yifashishije ubuvuzi gakondo n'imitsindo y'abakurambere, umukecuru Zura Karuhimbi,yabashije kurokora abantu bivugwa ko barenga 150.

    Yavuze ko muri abo bantu yarokoye, harimo Abatutsi barenga 100, abahutu barenga 50, Abarundi 17, Abatwa 3 n'abazungu b'Abataliyani 3.Hari n'abana yatoye ababyeyi babo bamaze kubica.

    Mu mwaka wa 2007 yambitswe umudari w'ishimwe na Perezida Kagame,nk'umurinzi w'igihango ndetse yahawe umudari n'ubuyobozi bw'idini ya Islam mu Rwanda.

    Yahawe n'indi midali ibiri,umwe yahawe n'Abataliyani bamwitura ko yarokoye bene wabo, n'undi yahawe n'Abarundi na bo bamwituye ineza yabagiriye.

    Ubwo Jenoside yatangiraga, Karuhumbi wari utuye ahitwa ku Musamo mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango ngo yafashe icyumba cy'inzu yabagamo, afata igisenge agitambikaho ibiti, arangije yuriza abantu benshi cyane abahishayo.

    Andi makuru avuga ko hari abantu yahishe munsi y'igitanda no bindi bice byo mu nzu.

    Abandi bavuga ko yari yaracukuye ibinogo byo kubahisha.

    Iyo abicanyi bazaga iwe yababwiraga ko abateza Nyabingi ikabamara, bamwe barirukaga abashakaga kwinangira ngo yabaga yafashe isusa akayikuba ku bikuta by'inzu.

    Uwashakaga kwinjira iyo yakabakabaga ku gikuta kubera umwijima ya susa ngo yaramuryaga agasubira inyuma yiruka akabwira bagenzi be ko Zura koko ari umurozi.

    Karuhimbi yavuze ko yakuze abona nyina ahora arokora abantu mu bihe by'intambara n'ubwicanyi byakunze kuranga u Rwanda, bityo na we yumva ko akwiye gukomeza uwo muco.

    Uko u Rwanda rwagiye rugira imvururu, Karuhimbi yavuze ko byose abyibuka neza, atondekanya izina ku rindi avuga abishwe bose, agushushanyiriza uko byabaga byagenze ngo bicwe.

    Mu gace atuyemo, abantu benshi ngo batinyaga Kwa Karuhimbi, kuko yagiraga imiti gakondo bavuga ko yirukana abanzi.

    Bigeze muri Jenoside, abantu babonye nta bundi buhungiro, biyemeza kujya mu rugo kwa Karuhimbi bizeye ko nibura ho Interahamwe ziri buhatinye, ari na ko byaje kugenda.

    Gusa uyu mukecuru yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe mu myaka yashize ko bitamworoheye, kuko rimwe na rimwe byamusabaga kuzitekera zamara guhaga akazirukana, akazihanangiriza azibuza kwinjira mu nzu ye, ati “nimwinjira murahandwa! Zikagenda ntizigaruke'

    Karuhimbi yavuze ko bamwe mu bo yarokoye na bo yabasigaga imwe mu miti gakondo, na bo ngo badasohoka bakicwa.

    Ati, “Nabahaga ku muti ngo badasohoka. Hepfo aha hari hari igiti nari narateye nteraho imiti, ndayibatwikiriza, mu rugo muri iriya nzu, n'aha no mu cyumba hose.'

    Bamwe mu bo yarokoye bavuze ko Interahamwe Karuhimbi yazibwiraga ko nizinjira mu ndaro, Nyabingi izimerera nabi, ibyo bigahora bizitera ubwoba, bityo iminsi ikicuma.

    Karuhimbi yavuze ko Interahamwe zabaga ziri ku muharuro, ariko ko zatinyaga kugera iwe, kubera iyi miti yahateraga.

    Ngo hari Interahamwe zigeze kumutera, ziza zikamubwira ziti 'ukatwereka Abatutsi', na we azisubiza agira ati 'niko ye Abatutsi se mushaka ni abagize bate? Ni ababiciye?' Ziti 'Oya, turashaka kubica ngo abe ari twe dutegeka, abe ari twe dutwara u Rwanda' Karuhimbi azisubiza agira ati 'Ubundi se hari icyo bababujije? Nimujya munzu murahanwa.'

    Karuhimbi akomeza avuga ko yaje kubwira izo nterahamwe ati, “mfungure!' azitera ubwoba agira ati “Kandi nimfungura ntimubonemo abantu nanjye ndabatema', ati “Ubwo muraba munteye, umuntu uri aha niyicariye ndi umukecuru?' nuko izo nterahamwe ziza kumutinya ngo zishya ubwoba zisubirayo abasha kurokora abo bantu bose bari baje iwe atyo.

    Ntaganira Wellars,n'umwe mu bahungiye kwa Karuhimbi, wahamaze ukwezi, akaza no kuharokokera.

    Karuhimbi avuga ko uyu Ntaganira ari umwe mu bantu bahigwaga cyane, kandi Interahamwe nyinshi zagiye ziza kumureba ngo zihamutsinde, ariko ku bw'Imana akarokoka.

    Ntaganira yabwiye Izuba Rirashe ko koko Interahamwe n'abandi bantu batinyaga uru rugo, ariko ko atakwemeza neza ko ari imbaraga zidasanzwe yakoreshaga, ahubwo ko ari amayeri menshi uyu mukecuru yifashishaga ngo atinyishe abicanyi.

    Agira ati, “Yarabakangaga ababeshya ngo hagire uwinjira apfe, ariko mbona yarafatanyije n'Imana, aratwihanganira aduha ibiryo bye, urumva we icyo yakoze yashize ubwoba, akajya akanga abicanyi ababwira ngo injira Nyabingi zikwice.

    Njye nageze iwe kuwa 23 Mata mpava kuwa 22 Gicurasi, Inkotanyi zigeze mu Ruhango.'

    Uyu mugabo asobanura ko abari bahungiye kuri uyu mukecuru hafi ya bose batamenyaga ko hari abantu benshi, ati “Abo nzi twari batandatu twari kumwe, nabonye abandi ari uko bavuze ngo baje gusaka, numva ikiriri cy'abantu kiragiye twese tunyura muri za soya zari zihari, Karuhimbi aratubwira ngo navugiriza tumenye ko bamaze gusaka tugaruke, mbese yari afite amayeri menshi.'

    Inkuru nyinshi zanditswe kuri Karuhimbi zivuga ko yavutse mu muryango w'abapfumu mu mwaka wa 1925.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/uko-nyakwigendera-zura-karuhimbi-yarokoye-abatutsi-barenga-100-akangisha

  • Afurika yunze Ubumwe yatangaje umubare w'abasirikare b'Uburundi na Uganda baguye muri Somaliya #rwanda #RwOT

    Abasirikare hafi 4,000 byatangajwe ko kuva muri 2007 ari bo bamaze kwicirwa muri Somalia aho bagiye boherezwa mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kuhagarura amahoro, mu gihe abandi babarirwa mu magana bakomerekeyeyo.

    Ni ibyatangajwe n'intumwa idasanzwe ya Perezida wa Komisiyo ya AU, Mohamed El-Amine Souef, mu kiganiro aheruka kugirana na VOA.

    Yavuze ko buriya butumwa bumaze “gutakarizwamo abasirikare hafi 4,000” biganjemo abo mu bihugu by'u Burundi na Uganda.

    Iyi ntumwa yunzemo iti: “Nshingiye kuri ba Ofisiye bagiye muri buriya butumwa, abapfuye n'abakomeretse bashobora kurenga 5,000.”

    Ni ku nshuro ya mbere umuyobozi ku rwego rw'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe avuga ku mugaragaro umubare w'abasirikare baguye muri Somalia.

    Souef yavuze ko imiryango y'abasirikare bapfiriye muri kiriya gihugu cyo mu ihembe rya Afurika itarahabwa indishyi z'akababaro igiye gushyirwa imbere, ku buryo igihe cyose amafaranga azabonekera izahita iyahabwa.

    Uganda ni cyo gihugu cya mbere cyohereje Ingabo zacyo mu butumwa kugagura amahoro muri Somalia (AMISOM) kuko aba mbere bahageze muri Werurwe 2007.

    Abasirikare babarirwa mu magana b'iki gihugu ndetse na bagenzi babo biganjemo abo mu gihugu cy'u Burundi biciwe mu mirwano yari igamije kwirukana abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabaab i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia.

    Muri 2012, Major Duncan Kashoma wa UPDF wakomerekeye muri Somalia yabwiye BBC ko abasirikare b'Abagande bari barifashishijwe ubwo barwaniraga mu mashyamba n'inyeshyamba za LRA mu majyaruguru ya Uganda, gusa bakaba batari biteguye neza kurwanira muri Somalia kubera ubutayu ndetse no mu mujyi wa Mogadishu wari ugoye cyane kurwaniramo.

    Bivugwa ko byabaye ngombwa ko Uganda yohereza muri Somalia umutwe w'abasirikare badasanzwe ari na bo birukanye Al Shabaab i Mogadishu.

    Kurwana n'uriya mutwe w'iterabwoba cyakora biri mu byagiye bigora ziriya ngabo, kuko rimwe na rimwe abarwanyi bawo bivangaga n'abaturage bikaba ngombwa ko bifashisha ibiturika mu kwirwanaho.

    Al Shabaab kandi hari ubwo yiyoberanyaga ikihindura Ingabo za Leta ya Somalia mu rwego rwo kugaba ibitero bitandukanye, birimo nk'icy'ubwiyahuzi cyo muri 2009 yagabye ku Cyicaro Gikuru cya AMISOM kikagwamo abasirikare barenga 20.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afurika-yunze-ubumwe-yatangaje-umubare-w-abasirikare-b-uburundi-na-uganda

  • Amerika ishobora kwirukana Afrika y'Epfo mu masezerano ya AGOA kubera Uburusiya #rwanda #RwOT

    Harimo kandi uruzinduko rw'intumwa zo hejuru za ANC, ishyaka rya Perezida Cyril Ramaphosa zakoze mu Burusiya mu ntangiriro z'uku kwezi kwa kane. Zari ziyobowe na Obed Bapela, umukuru w'urwego rw'ububanyi n'amahanga muri Komite nyobozi ya ANC.

    Icya gatatu Amerika itishimira ni uko Afrika y'Epfo yanze kwamagana intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine. Obed Bapela asobanura ko byose bituruka mu mateka y'umubano wa ANC n'icyahoze ari Repubulika z'Abasoviyete. Yavuganye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Darren Taylor, ukorera i Johannesburg.

    Obed Bapela, ati: 'Tuzahora dusanga abaduteye inkunga muri biriya bihe, ni ukuvuga igihe ANC yari mu rugamba rwo kurwanya apartheid.' Ati: 'Tuzasanga kandi n'abashora imali ikomeye muri Afrika y'Epfo. Mu magambo make, ntaho tubogamiye. Gusa na none, tuganira n'Uburusiya kugirango turebere hamwe uko intambara yarangira.'

    Ikindi kibazo hagati y'Afrika y'Epfo na Leta zunze ubumwe z'Amerika ni impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI, rw'i La Haye mu Buholandi rwasohoye mu kwezi gushize. Rumurega ibyaha by'intambara muri Ukraine. Afrika y'Epfo yamutumiye mu nama y'abakuru b'ibihugu bya BRICS (Brezil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa n'Afrika y'Epfo). Inama izaba mu kwezi kwa munani gutaha. Afrika y'Epfo niramuka yakiriye Perezida Putin nabyo bishobora kuzongera umwuka mubi na Leta zunze ubumwe z'Amerika. Ariko kuri Obed Bapela, wo muri Komite nyobozi ya ANC, nta kibazo byari bikwiye gutera.

    Ati: 'Ubu dutiye isi iyobowe n'ibihugu byinshi nta gihugu kigomba gutegeka ibindi, kubitera ubwoba, nta nta bigomba gushyiranaho ibihano gutyo gusa. Tugomba kandi gukora ku buryo amategeko mpuzamahanga yubahirizwa kimwe. Hari abantu bagabye intambara kuri Irak. CPI ntiyigeze ikurikirana George Bush, wahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika. Obama n'ikibazo cya Libiya n'iyicwa rya Kadafi… CPI ntacyo yakoze. '

    Uburusiya ntiburi muri CPI, naho Afrika y'Epfo ni umunyamuryango wayo. Yagombye rero guta muri yombi Perezida Putin agiyeyo. Vincent Magwenya, umuvugizi wa Cyril Ramaphosa, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa gatatu ko 'iki kibazo kiri mu biganiro.' Ati: 'Nibirangira, tuzatangaza ibizabivamo.'

    Hagati aho, Obed Bapela we avuga ko Afrika y'Epfo izohereza intumwa idasanzwe i Washington mu minsi iri imbere 'gusobanura neza' umubano bafitanye n'Uburusiya. Ati: 'Azumvikanisha ko Afrika y'Epfo itemera intambara n'imwe, iyo ari yo yose. Bityo, nta kuri Leta zunze ubumwe z'Amerika yaba ifite iramutse ishatse guhana Afrika y'Epfo iyiziza umubano wayo na Moscou.'

    Afrika y'Epfo iherutse kwakira ubwato bw'intambara bwa Irani mu cyambu cya Cape Town. Kandi Irani iri mu bihano bya Leta zunze ubumwe z'Amerika. Ambasade y'Amerika i Pretoria yahise yandikira guverinoma y'Afrika y'Epfo ko nayo ishobora gufatirwa ibihano. Mbere y'aho, Amerika yabwiye Afrika y'Epfo ko ishobora kuyishyiraho ibihano iramutse yakiriye amato y'Uburusiya.

    Abadipolomate babikurikiranira hafi bavuga ko Amerika ishobora kwirukana Afrika y'Epfo mu masezerano ya AGOA, yemerera ibihugu by'Afrika kwinjiza ibicuruzwa muri Amerika bidatanze imisoro n'amahoro. Guverinoma y'Amerika ivuga ko mu 2019, Amerika yohereje muri Afrika y'Epfo mu rwego rwa AGOA ibicuruzwa bifite agaciro k'amadolari miliyari 5.4. Naho Afrika yohereje muri Amerika ibifite agaciro k'amadolari miliyari 7.8.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/amerika-ishobora-kwirukana-afrika-y-epfo-mu-masezerano-ya-agoa-kubera-uburusiya

  • Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri Simon Habyarimana yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Habyarimana Simon yahawe izina ry'icyubahiro rya 'Musenyeri' nyuma y'uko abaye igisonga cy'Umwepiskopi muri Diyosezi ya Ruhengeri mbere ya 1994, aho kuva muri uwo mwaka yakomereje ubutumwa bwe mu mahanga, akaba yitabye Imana aba mu gihugu cy'u Butaliyani.

    Amakuru yamenyekanye ejo ku ya tariki 12 Mata 2023, mu butumwa bwakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bwifuriza Musenyeri Habyarimana iruhuko ridashira.

    Nta makuru yahise atangazwa n'ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ku rupfu rwa Musenyeri Habyarimana, ariko ku makuru agera kuri Kigali Today ava muri bamwe mu bakirisitu ba Kiliziya Gatolika bamuzi, aremeza ko yitabye Imana.

    Radio Maria Rwanda, igitangazamakuru cya Kiliziya mu Rwanda, yemeje ayo makuru aho ku rubuga rwayo rwa Twitter yanditse ubutumwa bugira buti 'Musenyeri Simon Habyarimana wa Diyosezi ya Ruhengeri yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023. Yaguye mu gihugu cy'u Butaliyani, akaba atabarutse afite imyaka 73 y'amavuko. Avuka muri Paruwasi ya Nemba, akaba yari amaze imyaka isaga 48 ari Umusaseridoti'.

    Radio Maria Rwanda yakomeje igira iti 'Musenyeri Simon Habyarimana yakoze imirimo itandukanye muri Diyosezi ya Ruhengeri, aho yanabaye Igisonga cy'Umwepiskopi'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/musenyeri-wa-diyosezi-gatolika-ya-ruhengeri-simon-habyarimana-yitabye-imana

  • Uko abari batuye Giheka bahuje imbaraga bakarokora Abatutsi muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe na bamwe mu Bahutu bari intagondwa,hari abaturage bamwe b'intwari bashoboye kwitanga barinda abatutsi ubwicanyi bw'izo nterahamwe.

    Urugero rwiza ni bamwe mu baturage bari batuye mu mudugudu wa Giheka, akagari ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo,bahurije hamwe imbaraga maze bagasubiza inyuma Interahamwe zashakaga kwica abatutsi muri uwo mudugudu.

    Aba baturage bahisemo gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bakize abatutsi bari bibasiwe n'interahamwe.

    Adella Mukankubana na barumuna be bombi bagize uruhare muri icyo gikorwa cy'ubutwari, kugira ngo barokore ubuzima bw'abaturanyi bo mu mudugudu wose kugeza igihe Inkotanyi zahagereye zikabarokora.

    Mukankubana aganira n'umunyamakuru wa impemburo.com, yavuze ko ibintu byari bimeze nabi cyane, kubera ko interahamwe zari zibakikije ahantu hose kandi ko batashoboraga kubona aho bihisha, bityo bahisemo kuguma hamwe kugira ngo bapfire hamwe cyangwa babeho.

    Mukankubna yagize ati “Muri icyo gihe twumvise gutaka kw'abicwaga,tubona batwika amazu.Abaturage baza kwa murumuna wanjye Aloys kuko ariho hantu honyine bashoboraga kwizera umutekano wabo, twakiriye abatutsi barenga ijana, bose bararokotse.”

    Mukankubana yavuze ko umuryango we wizerwaga n'abaturanyi kuko basangira kandi bagasabana nk'umuryango umwe.

    Ati: 'Abaturanyi bacu baradukunze kandi, umuryango wanjye warwanyaga rwose akarengane ako ari ko kose, twajyaga dusangira amata kandi ntitwashoboraga kumva ko hari ubuhemu hagati yacu'.

    Yongeyeho ko bahisemo gukora urukuta / bariyeri kugira ngo babuze Interahamwe kwinjira mu mudugudu wabo, Giheka kuko zashakaga kubatsemba.

    Ati: 'Urukuta ntirwakozwe mu biti cyangwa amabuye, ahubwo byari umurongo ukomeye wa barumuna banjye ndetse n'abandi baturage b'intwari bazanye igitekerezo cyo guhagarara hagati y'imihanda Kabuye, Gasanze na Kagugu mu rwego rwo gucunga abicanyi no kubasubiza inyuma ku giciro icyo aricyo cyose.'

    Mukankubana avuga ko ku ya 11 Mata 1994, Interahamwe ziyobowe na Nsabimana na Ntiyamira zaje muri ako gace zihutira kubwira bagenzi babo b'abicanyi bari i Kabuye ko [nta cyakozwe] i Giheka, bivuze ko nta mututsi wahiciwe.

    Izi nterahamwe ngo zapanze kuza kwica muri uyu mudugudu ariko ku bw'amahirwe, zihagera zarushye kubera inyama z'inka ziriwe zica.

    Mukankubana yagize ati: 'Bamaze umunsi wose bica inka,banasahura imitungo y'Abatutsi, bagera iwacu nijoro bitwaje imihoro ariko barushye, bikoreye inyama. Twumvise bavuga bati: 'Umuryango wa Ezechiel uhishe Abatutsi…' ariko umusore w'intwari Ngendahayo yari amaze kubaha amakuru avuga ko abasirikare b'Inkotanyi baza.

    Twahise tubwira abantu bacu kujya mu byumba, abandi imbere mu mwobo munini twacukuye, abandi munsi y'igitanda. Interahamwe yambwiye ko baraza bukeye kugira ngo babatsembe kuko bamenyeshejwe ko hari abantu bihishe aho, inkuru nziza ni uko nta n'umwe mu baturage bacu wishwe muri iryo joro,kuko Inkotanyi ariryo zahagereye ziradutabara. '

    Callixte Kalinda,ushinzwe kurengera inyungu z'abarokotse Jenoside mu murenge wa Kinyinya ashishikariza Abanyarwanda kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi batekereza ku bintu bibi abantu bakoze ariko ntibibagirwe n'imirimo myiza y'ubutwari abandi bakoze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/uko-abari-batuye-giheka-bahuje-imbaraga-bakarokora-abatutsi-muri-jenoside

  • Korari Gisubizo Ministries yatanze ubutumwa bw’ihumure muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Korari Gisubizo Ministry ikora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Gisubizo Ministry yasabye urubyiruko gufatana urunana bakirinda icyabatandukanya icyo aricyo cyose ndetse bakarangwa n'urukundo no kubiba ineza aho banyuze hose kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 itazasubira ukundi mu Rwagasabo.

     

    Source : https://yegob.rw/korari-gisubizo-ministries-yatanze-ubutumwa-bwihumure-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Ese nawe ntabushake ugira mu gihe cyo gutera akabariro? Menya umuti wakongerera ubushake muri icyo gikorwa – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Benshi mu bagabo batuye Isi batandukana n'abagore bitewe no kutubasha guhaza abagore babo mu gihe cyo gutera akabariro umwanya uhagije kandi iyo umugabo atabikorera neza umugore we ashobora kutabyihanganira akaba yashaka abandi bagabo babimukorera mu gihe umugabo adahari.

    Iyo umugabo amenye ko umugore amuca inyuma nawe ntashobora ku byihanganira ariyo mpamvu usanga biteza amakimbirane mu rugo ndetse mugatandukana nabi.

    Dore umuti ushobora gukoresha kugira ngo wirinde kuba warangiza vuba:

    1. Revive:

    Ni igihingwa kirandaranda gikorwa mu byatsi kiri mu bwoko bwa 'berberidacea' cyikaba kiboneka mu majyepfo y'Ubushinwa no mu bice bya Aziya, Revive ivura gusohora vuba ku bagabo ndetse n'ingaruka ziterwa no kwikinisha.

    Iki gihingwa kimaze imyaka igera ku bihumbi bibiri mu gihugu y'Ubushinwa gikoreshwa mu kongerera imbaraga abagabo mu gihe cyo gutera akabariro ndetse no kuvura imikorere mibi ku mubira w'umugabo.

    3. Tangawizi:

    Burya tangawizi nayo n'umuti ukomeye cyane utakugiraho ingaruka wakoresha kugira ngo wongere imbaraga mu gihe ushaka gutera akabariro kandi ntangaruka mbi ya kugiraho.

    4. Urusenda:

    Ni umuti utazwi na benshi kuko nubundi barurya bataziko rwongera ubushyuhe mu mubiri maze amaraso agatembera neza mu mubiri kuburyo bitera ubushake bwo gutera akabariro rero uyu nawo n'umuti ukomeye wagufasha ku kongerera ubushake mu gihe cyo gutera akabariro.

    Source : https://yegob.rw/ese-nawe-ntabushake-ugira-mu-gihe-cyo-gutera-akabariro-menya-umuti-wakongerera-ubushake-muri-icyo-gikorwa/