Blog

  • Hari impamvu wasigaye!Tijara yasabye Abanyarwanda gukomera no kuzirikana icyatumye basigara #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Tijara yatanze mu gihe u Rwanda n'Isi yose muri rusange bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana abasaga Milliyoni.

    Mu butumwa bwe Tijara yagize ati”Hari impamvu wasigaye, hagarara weme hagarara gitwar, ubundi wereke Isi yose ko u Rwanda rwiyubatse kandi ko hari amashami yashibutse”.

    Ati”Shibukana ubutwari mwana w'umunyarwanda wavuye mu ntimba ikomeye ubu ukaba uri intwari y'u Rwanda rwa none”.

    Tijara yakomeje avuga ko ibyo byose bidakwiye kubibagiza inzirakarengane zishwe zizira uko zavutse ariko na none banabereka ko amashami basize yashibutse kandi akomeye.

    Ati”Ntibukuraho gukomeza kwibuka ko mwazize uko mwaremwe, muhumure hari amashami yabashibutseho kandi arakomeye. Humura Rwanda”.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/hari-impamvu-wasigaye-tijara-yasabye-abanyarwanda-gukomera-no-kuzirikana

  • Tariki 13 Mata 1994: Abatutsi basaga 35,000 biciwe muri Kiliziya ya Nyarubuye #rwanda #RwOT

    Tariki ya 13 Mata 1994 ni imwe mu matariki atazibagirana kubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kuko kuri iyo tariki abatutsi bari baragiye bahungira ahantu hatandukanye mu Rwanda bagabweho ibitero benshi bakwicwa .

    Impunzi z'abatutsi zisaga 35,000 zaturutse muri za komini Rukira, Rusumo, Birenga, Kigarama na Rukara no ku musozi wa Nyarubuye, ziciwe mu kiliziya ya Nyarubuye n'Interahamwe ziyobowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi (wakatiwe igifungo cya burundu na ICTR) afatanyije na Evariste Rubanguka wari umucamaza kuri komini n'abajandarume bo mu kigo cya Nasho. Abatutsi 18 gusa nibo barokotse ubwo bwicanyi. Nyuma y'ibyumweru bibiri ingabo za FPR Inkotanyi zimaze gufata Nyarubuye, zahasanze imirambo imwe yarariwe n'imbwa, zicukura imva rusange imbere ya kiliziya, zirabashyingura.

    Nk' uko tubikesha iyahoze komisiyo y' igihugu yo kurwanya Jenoside, kuri iyo tariki Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya ya Musha (ubu ni mu karere ka Rwamagana), barishwe bose.

    Interahamwe zishe abatutsi bose bari bahungiye ku Kiliziya ya Gishaka, muri Bumbogo

    Interahamwe zakusanirije abatutsi b'I Shyorongi, Kanyinya (mu karere ka Nyarugenge) mu nzu ya Mukarumanzi, zirabica bose zirabarangiza.

    Abatutsi bari bahungiye ahahuze urusengero rwa ADPR (rwahindutsemo urwibutso rwa Jenoside) mu murenge wa Rusiga, barishwe.

    Abatutsi b'i Rukara mu karere ka Kayonza, barishwe.

    Abatutsi bari bahungiye mu ishyamba ryo ku musozi wa Maranyundo, muri Bugesera, barishwe.

    Abatutsi biciwe mu kigo Ndangamuco cya Kisilamu kwa Kadafi, giherereye ku Kivugiza muri Nyamirambo.

    Guhera ku itariki ya 13/04/1994, Abatutsi bose Interahamwe zicaga zibakuye mu Cyabakamyi, rwabicuma n'ahandi (mu Karere ka Nyanza) zabajugunyaga mu mugezi wa Mwongo.

    Abatutsi bagera 30,000 bari bahungiye mu Kiliziya ya Kibeho, bagabweho ibitero bibiri n'Interahamwe, zicamo abatutsi bagera 2200, kubera kwirwanaho kw'impunzi, zabashije kwirukana Interahamwe.

    Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Kinyamakara, ku mashuri ya Mbogo no ku musozi wa Mbogo, ubu ni mu Karere ka Huye, bishwe n'Interahamwe ziturutse muma Komini anyuranye ya perefegitura Gikongoro.

    Hishwe Abatutsi i Mururu bicirwa ahitwa Nyakanyinya
    Hishwe Abatutsi i Gaseke muri komine Nyakabuye bicirwa ahitwa Kinunga (Cyangugu)

    Hishwe Abatutsi i Nyakabuye mu kagali ka Gaseke mu Mudugudu wa kinunga bicirwa ahitwa Kinunga (Cyangugu)

    Hishwe Abatutsi i Nyakabuye mu Kagali ka Kamanu mu Mudugudu wa Mpanga bicirwa ahahoze ari Komine Nyakabuye (Cyangugu)

    Hishwe Abatutsi b'i Gitambi mu kagali ka Gahungeri umudugudu wa Kamagaju

    Hishwe Abatutsi b' i Karenge muri Rwibogo (Cyangugu)

    Hishwe Abatutsi i Kibingo muri Gihombo (Cyangugu) bicirwa kuri Paruwasi ya Kibingo

    Hishwe Abatutsi bo ku Muhororo muri kirimbi (Nyamasheke)

    Abatutsi benshi baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo ku Cyome I gatumba (Ngororero)

    Hishwe Abatutsi benshi I Kibilira muri Ngororero

    Source : https://umuryango.rw/kwibuka/article/tariki-13-mata-1994-abatutsi-basaga-35-000-biciwe-muri-kiliziya-ya-nyarubuye

  • Malawi: Abanty 17 baburiwe irengero mu mpanuka y'ubwato #rwanda #RwOT

    Abantu 17, barimo n'abana batatu, baburiwe irengero nyuma yuko ubwato bari barimo burohamye mu mugezi ku wa gatatu rwagati muri Malawi.

    Polisi yavuze ko itsinda ry'abantu 22 bari barimo kwambuka umugezi wa Rusa, berekeza mu muhango wo gushyingura wo mu karere ka Mchinji.

    Batanu muri bo bashoboye koga bava muri uwo mugezi.

    John Nkhoma, komanda wa polisi muri ako gace, yabwiye urubuga rw'amakuru Zodiak Online rwo muri icyo gihugu ko ubwo bwato bwari buto ugereranyije n'abo bagenzi bwari butwaye.

    Kuri uyu wa kane, abandi bakora ubutabazi bitezwe gutangira igikorwa cyo gushakisha abo baburiwe irengero.

    Hagati aho, abategetsi bo muri ako karere bagiriye inama abahatuye kwirinda kugenda mu bwato mu migezi yabayemo imyuzure.

    Malawi irimo gusubira mu buzima busanzwe, nyuma y'uko mu kwezi gushize inkubi y'umuyaga ivanze n'imvura nyishi, yishe abantu 511 naho abandi 533 baburirwa irengero.

    The post Malawi: Abanty 17 baburiwe irengero mu mpanuka y'ubwato appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/13/malawi-abanty-17-baburiwe-irengero-mu-mpanuka-yubwato/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=malawi-abanty-17-baburiwe-irengero-mu-mpanuka-yubwato

  • Fortebet yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye ku wa Gatatu tariki ya 12 Mata 2023, witabirwa n'abayobozi ndetse n'abakozi ba Fortebet.

    Aba bakozi basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse basobanurirwa amateka y'u Rwanda, agaruka ku buryo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo inzirakarengane zirenga miliyoni zicwaga zizira uko zavutse.

    Nyuma yaho bashyize indabo ku mva, banunamira imibiri y'inzirakarengane z'Abatutsi basaga ibihumbi 250 bazize Jenoside, iruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali.

    Abitabiriye uyu muhango banahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, urugendo rwo kwiyubaka ndetse banacana urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'ahazaza hazira amacakubiri.

    Umukozi wa Fortebet, Kayanja Amina, yasangije bagenzi be ubuhamya bw'ubuzima bw'ubupfubyi yakuriyemo, nyuma y'aho ababyeyi be bishwe muri Jenoside.

    Yabasabye kujya “batega amatwi abacitse ku icumu kuko biri mu byo bakenera cyane mu buzima bwa buri munsi”.

    Kayanja yasoje ashima Leta y'u Rwanda yamufashije kwiga akiteza imbere, ubu akaba ari ku rwego na we rwo gufasha abandi.

    Umuvugizi wa Fortebet, Mugabo Steven, yavuze ko intego y'iki gikorwa ari ugufasha urubyiruko rukoramo kumenya amateka y'igihugu.

    Yagize ati “Agahugu katagira umuco karacika, tuba dushaka gufasha abakozi bacu kumenya amateka bityo tugahuriza ku ntego yacu ko Jenoside itazasubira mu Gihugu cyacu.”

    Ibarura ryakozwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu minsi 100 kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994.

    Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

    Ni ku nshuro ya kabiri Fortebet yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fortebet-yunamiye-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-amafoto

  • Ruseke na Giheta: Ubwiyunge bwashobotse ku dusozi tw'amateka ashaririye muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Abo ni abo ku Gasozi kamwe ka Giheta mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira n'abo kuri Ruseke yo mu Kagari ka Kambyeyi mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.

    Abari batuye mu Giheta bateye aba Ruseke muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bica abaturanyi babo bari babanye neza mbere, bangiza imitungo yabo indi barayisahura.

    Muri aka gace Jenoside yagize ubukana butavugwa, ku buryo bamwe mu bayirokotse biganjemo abagore [kuko abagabo benshi bishwe hamwe n'abana]. Kugaruka kuri ayo mateka ngo bayasobanure uko akurikirana birabarenga.

    Mukabandora Domitila w'imyaka 76 ni umwe mu bari batuye i Ruseke, warokotse nyuma yo kwicirwa umugabo akaza gusubira ku itongo rye.

    Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati 'Abatutsi bari batuye hano bari benshi ariko barabishe hasigara bake. Bageze n'igihe bashorera n'abana babaroha mu musarane. Abo bana bari hagati ya 20 na 30 babambuye ababyeyi babo.'

    Kurokoka kwe abifata nk'igitangaza kuko yahizwe bihagije akajya avumburwa aho yabaga yihishe hamwe na bagenzi be, bakomeza guhunga kugeza ubwo bageze i Kabgayi mu Karere ka Muhanga aho bagumye kugeza ubwo Jenoside yahagarikwaga, nubwo mu bagezeyo n'ubundi atari benshi bashoboye gukomeza kubaho.

    Yakomeje ati “Igihe cyarageze bica abana n'abagabo bamwe bakadutegeka kubahamba babona, nuko natwe batangira kutwirukankana tugenda inkoni zituri ku bitugu, turakomeza tugera i Kabgayi. Naho harokotse bake kuko barazaga bakica abo bashaka, ubonye bucyeye akavuga ngo ejo ntibuzacya igihe kiragera Inkotanyi ziraza dukira gutyo.'

    Iriba ry'ubwiyunge

    Mu minsi ya mbere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagisubira mu masambu yabo i Ruseke bari babayeho mu bwoba. Bari bafitiye impungenge abaturanyi babo babahekuye, bakeka ko amateka ashobora kwisubiramo.

    Abo ku urundi ruhande na bo bari bafite imitima ibacira urubanza ku bw'abo bambuye ubuzima bazira ubusa ndetse bakabarira ibyabo.

    Igikomeye ni uko iriba riri mu mabanga y'imisozi yombi bavomagaho bagombaga kurihuriraho, byanze bikunze.

    Nyamara abana bo kuri Ruseke iyo bajyaga kuvoma bakarabukwa abo mu Giheta, amaguru bayabangiraga ingata bakeka ko bari 'bubamare'. Ni na ko byagendekeraga abo mu Giheta kuko bumvaga nta cyabuza abo baturanyi kwihorera kubera ku bw'ibyo babakoreye.

    Mukabandora ati 'Iyo abana babaga bagiye kuvoma bazamukaga biruka ngo 'Abanya-Giheta baratumaze'; abo mu Giheta na bo bakagenda biruka bavuga ngo bari butwicire ahangaha bitewe n'ibyo badukoreye bumvaga ko ari bibi.'

    Ibi binemezwa na Mujawimana Bonifrida wo mu miryango y'abagize uruhare mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi kuri Ruseke. Atuye mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira.

    Ati “Giheta yahemukiye Ruseke. Nitwe twafashe iya mbere kujya kwicayo, imitungo yabo turayangiza. Impamvu yo kubatinya ni uko twabiciye. Twari dufite iriba ryitwa Rubumba twahuriragaho. Abana bacu ntibajyagayo iyo ababo babaga baje, ababo na babona natwe tuje bagahunga.”

    Usibye abana ngo n'abantu bakuru bari barabaswe n'ubwoba n'urwikekwe ku buryo imibanire yari ntayo.

    Mujawimana yavuze ko impande zombi zaje kwiyunga bigizwemo uruhare n'uwari Umukuru w'Umudugudu wa Giheta, Mutarindwa Jean Claude na Hategekimana Protogene wo mu miryango y'abarokotse Jenoside i Ruseke.

    Abo bombi bicaye hamwe [bose bari abasore] bajya inama yo guhuza imiryango. Mutarindwa yakusanyije abaturage be abakangurira kujya gusaba imbabazi.

    Amaboko yasenye Ruseke ni na yo yakoreshejwe nk'ikimenyetso cyo gusaba imbabazi

    Bakimara kwiyemeza gusaba imbabazi, abo mu Giheta basanze badakwiye kwegera Abanyaruseke imbokoboko, ahubwo biyemeza gukoresha imbaraga zabo.

    Kuri rya riba aho abicanyi bakoreraga inama z'ibitero, ni naho bahuriye ubwa mbere n'amasuka. Ubwa mbere ngo bari nk'abantu 100, ubwa kabiri bagenga ari nka 200 kubera ko abo bari basize bari batangiye gutinyuka na ho ku munsi wa gatatu ntihagira umuturage usigara.

    Mujawimana yakomeje agira ati 'Byageze aho dufata amasuka, Umudugudu wose ntihagira usigara turagenda tubabibira amasaka, turabasaranganya bose uko imiryango ingana buracya dusubirayo. Ba bantu na bo badukoreye byiza, ya mitungo twangije baravuga bati 'turayihagaritse, tubahaye imbabazi.' Dukora amatsinda twahuriragamo turongera turakundana, biba byiza.'

    'Ubu turi inshuti na bo, barakoresha ubukwe tukaba ari twe tubanzayo, baba bapfushije tugatabara. Ubumwe n'ubwiyunge bwarashobotse. Hari nk'uwo biciye abana barabamara ariko abanjye ntabwo bajyayo ngo abime ibiryo. Tubanye neza cyane, dore n'ubu mpinguye mu mirima yabo. Nta kibi kigihari.'

    Ubutwari bwo kubabarira bwavuye he?

    Mukabandora yagize ati “Twabagiriye imbabazi n'iby'imitungo turabyihorera. Biciyemo amatsinda baza kuduhingira kugira ngo babone ikibacisha mu nzira cyekerakana ko bafite umutima w'urukundo, bifuza ko twakongera kubana neza. Kugeza ubu mbona nta muntu wagirira undi nabi. Iriba tuvomaho ni ryo ryabaye intandaro yo kugira ngo ubwo bwiyunge bushoboke ariko amahugurwa adushishikariza kubana mu mahoro yabidufashijemo.'

    Kamihigo Priscilla na we wari utuye ku musozi wa Ruseke, yemeza ko ibyo babonye ari indengakamere. Uretse abe yabuze yaranakubiswe hafi yo kunogoka aho avuga ko kuri ubu agendana ubumuga ariko babirenzeho batanga imbabazi.

    Ati 'Iyo wabuze abantu barenze 10 ukisanga uri wenyine ukabona umuntu aje agusaba imbabazi […], ku giti cyanjye iyo umuntu ansabye imbabazi ngomba kuzitanga, yaba azikuye ku mutima […] Ku bantu basenga ho baravuga ngo 'imbabazi ziruta ibitambo.''

    Urwo rugendo rw'ubwiyunge rwatangiwe nko mu 1999. Mu barokotse Jenoside harimo abatarumvaga iby'izo mbabazi ariko buhoro buhoro bagenda babohoka barabyakira ndetse basonera ababiciye imitungo ifite agaciro k'arenga miliyoni 40 z'amafaranga y'u Rwanda bishyuzwaga.

    Undi mubyeyi na we warokotse Jenoside yagize ati “Imitima twari dufite ntiyatwemereraga kongera gutura hano. Byari biturenze cyane kubona umuntu mwasangiraga aguhiga bukwavu ukongera ukamusanga utekereza ibyo yagukoreye. Twarababariye ariko ni nk'Imana yagiye ivugira mu muntu. Ubu tubanye neza nta kibi gihari, turatwererana mu birori, tugatabarana mu bibazo.”

    Ruseke yo mu Murenge wa Nyarubaka yarashegeshwe mu gihe cya Jenoside ariko abarokotse baje gusubira gutura mu masambu yabo

    Kuri uyu musozi wa Ruseke ni ho ibitero byasenye Ruseke byaturukaga

    Iriba rifatwa nk’iry’ubwiyunge hagati ya Ruseke na Giheta; ni ryo abicanyi bakoreragaho inama z’ubwicanyi ndetse ni ryo ryakoreweho inama ziganisha ku bwiyunge

    Iri riba ni ryo abo kuri Ruseke n’aba Giheta bavomaho amazi; batariyunga abo ku mpande zombi bajyaga kuvoma bikandagira

    Mukabandora Domitila, umwe mu barokotse Jenoside yahitanye abo ku musozi wa Ruseke

    Kamihigo Priscilla wari utuye ku musozi wa Ruseke, yemeza ko ibyo bahuye na byo mu gihe cya Jenoside ari indengakamere

    Mujawimana yavuze ko abatuye ku misozi yombi kuri ubu babanye neza nubwo bamwe bahemukiye abandi bikabije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruseke-na-giheta-ubwiyunge-bwashobotse-ku-dusozi-tw-amateka-ashaririye-muri

  • Nta kintu na kimwe kibaho kinezeza nk’icyo ng’icyo – Karangwa Jules (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umujyanama mu by’amategeko, ukuriye Komisiyo y’amarushanwa akaba n’umuvugizi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Jules Karangwa avuga ko nyuma y’ubuzima bugoye yanyuzemo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu nta kintu na kimwe kimushimisha nko kumva umwana we amuhamagara ati 'papa', izina atagize amahirwe yo kwita uwamubyaye.

    Jules Karangwa yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yabaye afite umwaka umwe w’amavuko, se Karangwa Théoneste akaba yarishwe tariki ya 7 Mata 1994 ku munsi wa mbere wa Jenoside.

    Avuga ko ikintu kimwe kimushengura umutima ari ukuba mu buzima bwe atarigeze na rimwe ahamagara izina papa kuko yapfuye akiri uruhinja ndetse atamuzi, ikibabaje kurushaho ni uko batarabona umubiri we ngo bawushyingure mu cyubahiro.

    Iki ni cyo cyatumye ashaka umugore akiri muto kugira ngo byibuze yishyire mu mwanya wa se atabonye we abe yagira uwo abera umubyeyi.

    Ati 'Naravuze nti se iyi myaka makumyabiri n’ingahe maze papa ntamuzi, ntarabashije kurerwa na papa kuki njyewe ntakwishyira mu mwanya we yagakwiye kuba arimo nanjye nkaba umubyeyi.'

    Yakomeje avuga ko nyuma y’ibyo yanyuzemo byose nta kintu na kimwe kimushimisha nko kumva umwana we yibyariye amwita papa.

    Ati 'Uyu munsi kuba ndi umubyeyi mfite umwana w’imyaka 4, tuganira ntaha mu rugo akampamagara papa, nkajya kubona afashe telefoni ya mama we arampamagaye ndi nko mu kazi stress zanyishe ati 'papa, papa’, sinzi ukuntu ibyo byiyumviro nshobora kubikubwira kubera ko nta kintu na kimwe kibaho kinezeza nk’icyo ng’icyo, kumva umwana wanjye ampamagara papa nk’uko nanjye nari kuba mpamagara papa uwo nibuka uyu munsi.'

    Ngo iyo abikora aba yumva ari nka we urimo guhamagara se ndetse ngo ni na kimwe mu bintu byamufashije gukira ibikomere yakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Abantu benshi bakunda kumbwira ko dusa cyane ndetse twanasaga na papa, numva ari njyewe urimo guhamagara papa, nubwo njye ndi mu mwanya wa papa ariko numva ari njyewe, numva ibyo arimo gukora ari njye urimo kubikora, biri mu bintu icya mbere byamfashije gukira ibyo bikomere, icya kabiri binezeza cyane uyu munsi bikanyibagiza n’ibindi byose, nkavuga ngo sinagize amahirwe yo kugira uwo mpamagara papa mu mateka y’ubuzima bwanjye ariko byibuze mfite umpamagara papa, ubuzima nabayemo sinifuza ko byamubaho.'

    Muri Werurwe 2018 ni bwo Jules Karangwa yakoze ubukwe na Mutoniwase Sandrine, ubu bamaze imyaka 5 biyemeje kuzatandukanywa n’urupfu, Imana yabahaye umugisha w’umwana umwe w’umuhungu ubu ufite imyaka 5, Karangwa Jussi Owen.

    Jules Karangwa anezezwa cyane no kumva umwana we amwita se kuko we atigeze agira amahirwe yo kubona uwo abyita

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/nta-kintu-na-kimwe-kibaho-kinezeza-nk-icyo-ng-icyo-karangwa-jules-video

  • Kwibuka29: Menya amateka y'Abanyapolitiki bishwe banze gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Tariki 13 Mata buri mwaka, ni umunsi hibukwa Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bazira kwitandukanya na Politiki mbi y'ivangura n'amacakubiri bishingiye ku bwoko.

    Ni umunsi Kandi wo gusoza icyumweru cy'icyunamo ku rwego rw'igihugu.

    Indege ya Perezida Juvenal Habyarimana ikimara guhanurwa ku wa 6 Mata 1994, abanyapolitiki 13 bari mu buyobozi ariko bazwiho kutavuga rumwe n'ubutegetsi bwe, bishwe n'ingabo zamurindaga.

    Benshi mu banyapolitiki bishwe Jenoside yakorewe Abatutsi igitangira tariki 7 Mata 1994, ni ababarizwaga mu mashyaka ataravugaga rumwe n'ingoma y'uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvénal n'ishyaka ryari ku butegetsi bw'icyo gihe MRND.

    Menya amateka n'ubuzima bw'aba Banyapolitiki

    Ndasingwa Landouard

    Uyu munyapolitiki wari uhagarariye ishyaka riharanira ukwishyira ukizana PL (Parti Libérale), yabifatanyaga n'ubucuruzi, kuko yari nyiri Hotel Chez Lando, benshi bamuzi ku izina rya Lando.

    Ndasingwa wari warize mu Rwanda, agakomeza na Kaminuza zitandukanye zo mu gihugu cya Canada, nyuma yo kurangiza yagarutse mu Rwanda, ashingwa imirimo inyuranye. Ariko ubutegetsi bwariho ntibwahwemye kumushinja kuba icyitso cy'Inkotanyi, aho yanabifungiwe mu mwaka w'1990.

    Ubwo yari Minisitiri w'umurimo n'imibereho myiza muri Guverinoma y'inzibacyuho ya Habyarimana, yashyizweho nyuma y'amasezerano ya Arusha, ni we mututsi wenyine wayibarizwagamo.

    Yakunze kurangwa no kurwanya akarengane, aharanira ko habaho ukwishyira ukizana kw'Abanyarwanda bose nta vangura.

    Jenoside igitangira tariki ya 7 Mata 1994, ingabo zarindaga umukuru w'igihugu zamukuye mu rugo iwe, hamwe n'umugore we Hélène Pinski wari umunya Canada bari barabyaranye abana babiri, bose hamwe zirabica.

    Agathe Uwilingiyimana

    Agathe Uwilingiyimana wari waravukiye i Butare mu mwaka w'1953, akiga amashuri atandukanye harimo na Kaminuza y'u Rwanda, yakoze imirimo itandukanye ifite aho ihuriye n'Uburezi, akora no muri za Minisiteri zitandukanye aho nko mu mwaka wa 1992, yagizwe Minisitiri w'Uburezi wa mbere uturuka mu bataravugaga rumwe n'ubutegetsi, muri gahunda yo kugabana ubutegesti yari yumvikanweho hagati ya Perezida Habyarimana n'amashyaka atanu, ataravugaga rumwe n'ubutegetsi.

    Muri izo nshingano yahawe, yagize uruhare mu gukumira itonesha ryariho mu mitsindire y'abanyeshuri no gutanga za buruse zo kwiga, ashyiraho imirongo yo guha bose amahirwe angana hatitawe ku kuba umututsi cyangwa umuhutu.

    N'ubwo iyo myitwarire ye itari ishyigikiwe n'ubuyobozi bwariho, ntibyamubujije kugirwa Minisitiri w'intebe mu Rwanda mu mwaka w'1993, bituma yandika andi mateka yo kuba ari we mugore wa mbere wahawe iyi mirimo mu Rwanda.

    Mu mikorere n'imyitwarire ye, yakunze gushyira imbere kurwanya icyenewabo, ruswa no kudashyigikira ivanguramoko mu banyarwanda.

    Mu gitondo cy'itariki ya 7 Mata 1994, umunsi Jenoside yatangiriyeho, nyuma y'amasaha macye indege ya Perezida Habyarimana Juvénal ihanuwe, urugo rwa Agathe Uwilingiyimana witeguraga kujya gutanga ubutumwa bw'ihumure kuri Radio y'igihugu, rwagoswe n'ingabo zarindaga umukuru w'igihugu, yicwa hamwe n'umugabo we.

    Icyakora abana babo uko ari batanu, n'ubwo byari bigoranye, babashije kurokoka bigizwemo uruhare n'umusirikari w'umunya Sénégal wari mu ngabo za MINUAR, bahungishirizwa ku mugabane w'u Burayi ari naho babarizwa kugeza ubu.

    Kavaruganda Joseph

    Kavaruganda wavukiye ahitwa i Tare mu Burundi mu 1935, ni naho yize amashuri abanza. Ayisumbuye ayakomereza mu Rwanda, aho yavuye ajya kwiga muri Kaminuza mu gihugu cy'u Bubirigi, ahakura impamyabumenyi y'ikirenga muri filozofiya.

    Mu mwaka w'1967, yagarutse mu Rwanda, aba umuyobozi w'icyohoze ari Ikigo cy'imari cyitwaga, Caisse d'Epargne.

    Kuva mu mwaka w'1974 yagirwa Perezida w'Urukiko rurinda ubusugire bw'Itegeko Nshinga, akaba ari na we wari ushinzwe kurahiza umukuru w'igihugu. Kavaruganda yagiranye amakimbirane na Perezida Habyarimana Juvénal, ashingiye ku bibazo by'amategeko, ndetse bigera n'ubwo ashinja Habyarimana kudaha uburenganzira bwa Politiki amashyaka ataravugaga rumwe n'ubutegetsi bwe. Ibyafatwaga nk'agasumbane hagati y'ayo mashyaka n'ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND.

    Kavaruganda yarwanyije ingengabitekerezo y'ivangura yiswe Hutu Power. Nk'umuntu wakoraga mu bijyanye n'amategeko, yaharaniraga ko abantu bose bagira uburenganzira ku gihugu cyabo, by'umwihariko Abatutsi bari baramenesherejwe mu buhungiro, yifuza ko bagaruka mu gihugu cyabo, ku bw'imishyikirano hagati ya Guverinoma yariho na FPR.

    Ibyo byatumye abatari bashyigikiye ibitekerezo bye, kimwe n'itegurwa ry'amasezerano ya Arusha yagizemo uruhare, yo guhagarika intambara hagati ya Guverinoma yariho na FPR, bitishimirwa na bamwe mu bayobozi, bamwotsa igitutu, kivanze n'uko muri iyo myaka yabanjirije Jenoside, bagerageje kumwica inshuro nyinshi akarusimbuka.

    Icyakora itariki ya 7 Mata 1994, ho ntiyabashije kurusimbuka, kuko ingabo zarindaga umukuru w'igihugu, zinjiye mu rugo rwa Kavaruganda, zihamukura zimwizeza ko zimujyanye ahantu hafite umutekano wizewe.

    Ntibyatinze, kuko zamujyanye zikamwicira mu kigo cy'igisirikari ku Kimihurura, zikumira ko atabangamira irahira rya Guverinoma nshya y'abatabazi, yashyizweho mu buryo bunyuranyije n'amasezerano y'amahoro ya Arusha, nyuma gato y'urupfu rw'uwahoze ari Perezida Habyarimana.

    Rucogoza Faustin

    Yabarizwaha mu Ishyaka rya MDR, ari Minisitiri w'Itangazamakuru. Ubwo Radio RTLM yari ikomeje umugambi wayo wo gucamo Abanyarwanda ibice, no kubabibamo urwango, Rucogoza mu mwaka w'1993, yamaganye imvugo zanyuzwaga kuri iyi Radio, kandi n'ubwo yari iy'abayobozi bari bakomeye muri icyo gihe, ntibyamubujije kuyihanangiriza, no kuyisaba kudakomeza gukora inkuru n'ibiganiro byari mu murongo wo gutiza umurindi amacakubiri.

    Rucogoza n'umugore we n'abana, indege ya Habyarimana igihanurwa tariki 6 Mata 1994, barafashwe, bajyanwa mu kigo cy'ingabo zarindaga umukuru w'igihugu, ari naho biciwe bukeye bwaho.

    Nzamurambaho Frédérique

    Yari Minisitiri w'Ubuhinzi akaba na Perezida w'Ishyaka rya PSD. Yavutse mu mwaka w'1942 mu Karere ka Nyamagabe. Ishyaka PSD yari ahagarariye, ni rimwe mu mashyaka yahanganye bikomeye n'ingoma ya Habyarimana, ndetse agira n'uruhare mu mishyikirano yaberaga i Arusha yo kugarura amahoro. Jenoside yakorewe Abatutsi igitangira, abasirikari barindaga umukuru w'igihugu, bamwicanye n'umuryango we.

    Ngango Félicien

    Yari umuyobozi wungirije w'ishyaka PSD ari n'umwe mu mpirimbanyi zikomeye zaryo. Yari no ku rutonde rw'abanyapolitiki b'iryo shyaka bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe amasezerano y'amahoro yo muri Arusha mu gihe cy'igabana ry'ubutegetsi.

    Ibitekerezo byakunze kumuranga, bishyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda no kurwanya irondabwoko, ubuyobozi bwariho, bwarabirwanyije kugeza ubwo yicwa tariki ya 7 Mata muri Jenoside.

    Mushimiyimana Jean Baptiste

    Na we yari mu ishyaka PSD ari no mu bayobozi bakomeye mu yahoze ari MINITRAPE. Yavukiye mu Karere ka Ruhango mu wa 1954. We n'umugore we n'abana babiri bakuwe mu rugo rwabo rwari ku Kimihurura, bicwa n'abasirikari barindaga umukuru w'igihugu.

    Kameya André

    Uyu mugabo wari waravukiye mu Karere ka Gisagara mu mwaka w'1946, ni umwe mu bashinze Ishyaka PL, aba no mu bayobozi bakuru baryo, akaba yarabaye umunyamakuru wa ORINFOR, akanashinga ikinyamakuru cyitwa Rwanda rushya, cyahanganaga n'ibindi binyamakuru byari bishyigikiye ubutegetsi bwariho.

    Ibitekerezo bye byo kurwanya urwango n'amacakubiri mu Banyarwanda yarabizize, kugeza ubwo muri Kamena 1994, yishwe akuwe muri St Paul, aho yari yahungiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Venantie Kabageni

    Yavukiye mu cyahoze ari Komini Kayove, ubu ni muri Rutsiro mu mwaka w'1944. Yari mu ishyaka rya PL anaribereye Visi Perezida wa mbere, akaba yari no ku rutonde rw'abagombaga guhagararira iryo shyaka mu nteko ishinga amategeko. Yiciwe i Butamwa mu gitero cy'abicanyi bamurashe amasasu muri Mata 1994.

    Charles Kayiranga

    Yari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'Ubutabera, akaba no mu ishyaka rya PL. Yavutse mu w'1949 mu Karere ka Nyanza. Jenoside igitangira, Ingabo zarindaga umukuru w'Igihugu zamwicanye n'umuryango we ku Kimihurura

    Maître Niyoyita Aloys

    Yavukiye mu cyahoze ari Komini Nyamutera mu mwaka wa 1954. Yari mu ishyaka rya PL abifatanya n'umwuga wo kunganira abantu mu by'amategeko (Avocat), akaba ari na we wari kuzaba Minisitiri w'Ubutabera muri Guverinoma y'inzibacyuho itarigeze ibaho, kubera ishyirwa mu bikorwa ry'umugambi wo gutsemba Abatutsi. Na we yishwe muri Mata 1994, azizwa ko atigeze ashyigikira na rimwe imikorere idahwitse ku butegetsi bwa Habyarimana.

    Augustin Rwayitare

    Yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukara, ubu ni mu Karere ka Kayonza mu mwaka w'1956. Yabaye umuyobozi muri Minisiteri y'umurimo n'imibereho y'Abaturage, akaba yari mu ishyaka PL, aho yarwanyije ingoma ya Habyarima. Muri Jenoside, Interahamwe n'abasirikari bamukuye iwe tariki 20 Mata 1994, bajya kumurasira mu muhanda wari ruguru y'aho yari atuye.

    Jean de la Croix Rutaremara

    Mu mwaka w'1958 nibwo yabonye izuba mu Karere ka Karongi. Na we yari umurwanashyaka wa PL, utarigeze anezezwa na Politiki yo kwimika urwango, bituma muri Jenoside yakorewe Abatutsi na we yicwa tariki 9 Mata 1994.

    Mu banyapolitiki bishwe 13 Kigali today ibagejejeho, bamwe bazize ko bari Abatutsi abandi bazira ko barangwaga n'imikorere yo kurwanya imitegekere idahwitse y'ubuyobozi bwariho. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yabaga, bicwa ku ikubitiro, ngo batabangamira ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Muri abo uko ari 13 uretse Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w'Intebe ushyinguwe mu gicumbi cy'Intwari z'u Rwanda i Remera, abandi uko ari 12 bashyinguwe mu rwibutso rwa Rebero, ruherereye mu Karere ka Kicukiro, rukaba ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 14 y'Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali.

    Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, bibukwa buri mwaka kuva mu mwaka wa 2006. Umuhango ukaba ubera ku rwibutso rwa Rebero tariki 13 Mata buri mwaka hanasozwa icyumweru cy'icyunamo.

    Aba ari umwanya wo kubunamira no kuzirikana ubutwari bwabaranze, bwo kwitandukanya n'ikibi, kurwanya amacakubiri n'akarengane, ukaba n'umwanya wo kuzirikana ubwitange bw'abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, kwimakaza ubumwe no kurushaho gushyira imbere intego y'uko Jenoside itazongera ukundi.

    The post Kwibuka29: Menya amateka y'Abanyapolitiki bishwe banze gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/13/kwibuka29-menya-amateka-yabanyapolitiki-bishwe-banze-gushyikira-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwibuka29-menya-amateka-yabanyapolitiki-bishwe-banze-gushyikira-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Amerika yashinjwe kugirira amakenga umukuru wa UN ikeka ko ashyigikiye Uburusiya #rwanda #RwOT

    Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zemera ko umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) afite ubushake bwinshi bwo kwemera inyungu z'Uburusiya, nkuko bikubiye mu bishya byahishuwe mu nyandiko z'ibanga zatangajwe ku mbuga za internet.

    Izo nyandiko zumvikanisha ko Amerika imaze igihe ikurikiranira hafi cyane António Guterres.

    Inyandiko nyinshi zivuga ku biganiro bwite hagati ya Guterres n'umwungirije.

    Ibi ni byo bya vuba aha bimenyekanye byo mu nyandiko z'ibanga zatangajwe.

    Abategetsi bo muri Amerika bavuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo batahure uwazitangaje.

    Izo nyandiko zirimo amasesengura adaca ku ruhande ya Guterres ajyanye n'intambara yo muri Ukraine ndetse n'ay'abategetsi bamwe bo muri Afurika.

    Imwe muri izo nyandiko z'ibanga zatangajwe, yibanda ku masezerano ku binyampeke binyuzwa mu kizwi nk'inyanja y'umukara (Black Sea/Mer Noire), yagizwemo uruhare na ONU na Turukiya muri Nyakanga (7) mu 2022 nyuma y'ubwoba ko hari hagiye kubaho amakuba y'ibura ry'ibiribwa ku isi.

    Iyi nyandiko yumvikanisha ko Guterres yari ashishikariye cyane kubungabunga ayo masezerano kuburyo yashakaga kwemera inyungu z'Uburusiya.

    Iyo nyandiko igira iti: “Guterres yashimangiye umuhate we wo guteza imbere ubushobozi bw'Uburusiya bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga nubwo ibyo byabamo ibigo by'Uburusiya cyangwa Abarusiya bafatiwe ibihano”.

    Ibikorwa bye byo muri Gashyantare (2), nkuko isesengura ribivuga, byari “bibangamiye umuhate mugari wo kuryoza Uburusiya ibikorwa byabwo muri Ukraine”.

    Abategetsi bo muri ONU barakajwe n'ibyumvikanisha ko Guterres, umudiplomate wa mbere ukomeye ku isi, anonera (adakarira) Uburusiya.

    Umutegetsi umwe wo ku rwego rwo hejuru muri ONU, wavuze ko nta cyo ashaka kuvuga kuri izo nyandiko z'ibanga, yavuze ko ONU “ishishikajwe no gushaka koroshya ingaruka y'intambara ku bacyennye cyane ku isi”.

    Yongeyeho ati: “Ibyo bivuze gukora ibyo dushoboye mu kugabanya ibiciro by'ibiribwa no gutuma ifumbire igera ku bihugu biyicyeneye cyane”.

    Uburusiya kenshi bwinubiye ko ibinyampeke byabwo bwohereza mu mahanga hamwe n'ifumbire bibangamirwa cyane n'ibihano bwafatiwe n'amahanga, ndetse bwakangishije, nibura inshuro ebyiri, ko buzahagarika ubufatanye muri ayo masezerano ku binyampeke azwi nka 'Black Sea Grain Initiative' (BSGI), keretse impungenge zabwo zicyemuwe.

    Ibinyampeke n'ifumbire by'Uburusiya ntabwo birebwa n'ibihano bwafatiwe n'amahanga, ariko Uburusiya buvuga ko bukomeje guhura n'ingorane mu kubona amato (ubwato) n'ubwishingizi.

    Abategetsi bo muri ONU bigaragara ko batishimiye uburyo Amerika ifata (ibona) umuhate wa Guterres. Banavuga ko Guterres yagaragaje mu buryo busobanutse neza ko yamagana intambara y'Uburusiya.

    Amina ntiyizera Perezida Ruto

    Indi nyandiko yo hagati muri Gashyantare ivuga ku kiganiro kidaca ku ruhande hagati ya Guterres n'umwungirije, Amina Mohammed.

    Muri icyo kiganiro, Guterres agaragaza “guhangayika” atewe n'ubusabe bwa Perezida w'akanama k'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE), Ursula von der Leyen, bwuko Uburayi bwakora intwaro n'amasasu byinshi kurushaho kubera intambara yo muri Ukraine.

    Abo bategetsi ba ONU bombi banavuga ku nama iherutse kuba y'abategetsi bo muri Afurika. Amina Mohammed avuga ko Perezida wa Kenya, William Ruto, ari “nta mpuhwe [nta mbabazi]” ndetse ko Amina Mohammed “atamwizera”.

    Birazwi neza ko Amerika ari kimwe mu bihugu bifite akamenyero ko kuneka ONU – ariko iyo uko kuneka kumenyekanye, bitera isoni cyane ndetse, iyo bigeze no ku mudiplomate wa mbere ukomeye ku isi, bishobora kugira ibyo byangiza.

    Amafoto ya mbere y'izo nyandiko (screenshots) BBC yashoboye kugenzura yagaragaye kuri Discord – urubuga nkoranyambaga rukunze gukoreshwa n'abakina imikino yo mu ikoranabuhanga – ndetse zinashyirwa ku mbuga nyinshi ziberaho ibiganiro.

    Ku wa gatatu urubuga rwa Discord rwavuze ko rurimo gukorana n'abashinzwe umutekano mu iperereza kuri izo nyandiko z'ibanga zatangajwe.

    John Kirby, umuvugizi w'akanama k'umutekano w'igihugu k'Amerika, yabwiye BBC ko leta y'Amerika irimo gukora ibishoboka byose ngo itahure uwatangaje izo nyandiko z'ibanga.

    Ku wa gatatu, Kirby, ari kumwe na Perezida w'Amerika Joe Biden mu ruzinduko i Belfast mu murwa mukuru wa Ireland ya Ruguru, yagize ati:

    “Ibi byabaye urukurikirane rwo kumena amabanga ateje ibyago. Ntituzi uwabikoze, ntituzi impamvu yabyo. Turimo no gusuzuma ingaruka ku mutekano w'igihugu, ndetse aka kanya hari iperereza ku byaha ririmo kuba.

    “Turashaka gutahura imvano y'ibi, turashaka gutahura uwakoze ibi n'impamvu yabikoze”.

    Yongeyeho ko Amerika irimo “kuvugana” n'ibihugu by'inshuti zayo mu rwego rwo gusubiza ibibazo ibyo bihugu bifite kuri izo nyandiko z'ibanga zatangajwe, kugira ngo bimenye “ukuntu ibi twabihagurukiye”.

    Kirby yavuze ko nubwo umwimerere wa zimwe muri izo nyandiko utaremezwa, “rwose zigaragara ko zavuye mu masoko atandukanye y'amakuru y'ubutasi yo muri leta”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amerika-yashinjwe-kugirira-amakenga-umukuru-wa-un-guterres

  • Rulindo: Uko Cyuma Aaron yahishe mu ndaki uwamuhungiyeho akamurokora Jenoside #rwanda #RwOT

    Mujawingeri Jeanne afata Cyuma Aaron nk'umubyeyi kuva yamuhisha mu ndaki yamwubakiye iwe mu rugo, ubu ni mu Murenge wa Rusiga w'Akarere ka Rulindo, byatumye arokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mujawingeri ni umwe mu bavandimwe batanu bakiriho muri 12 bavukana kwa se na nyina kuko barindwi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi hamwe n'ababyeyi babo.

    Jenoside igitangira yatandukanye n'abo mu muryango we ahunga atazi iyo agana aza kwisanga ageze mu rugo kwa Cyuma Aaron wamwakiriye mu bandi bana bamushakagaho ubuhungiro nubwo bo baje kwicwa nyuma.

    Ibikorwa by'ubwicanyi ndengakamere byabereye ahubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga (hari urusengero rwa ADEPR) birangiye, abicanyi batangiye guhiga abihishe mu bihuru hakurikiraho gusaka mu ngo z'abantu zakekwagaho kugira abo zihisha.

    Ni nako byagendekeye Cyuma. Asobanura ko batangiye kujya kumusaka mu nzu kubera ko babonaga atifatanyaga na bo mu bitero by'ubwicanyi.

    Amaze kubona ko Mujawingeri, wari ugeze mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, bazamumwicana ngo yigiriye inama yo gucukura indaki mu gikari aba ariho amuhisha.

    Yagize ati 'Nakoze icyobo umuntu yicaramo akumva yisanzuye hejuru nshyiraho ibiti, amabati n'igitaka nsiga ahantu ho kumuhera ibyo kurya. Ndagije ndenzaho ibishingwe ku buryo abantu bazaga mu rugo babonaga ari ifumbire irunze nyamara hiberegamo umuntu.

    Nari mfite umuhungu w'umusore uretse ko ubu atakiriho, ni we wamfashije, tuyubaka umunsi umwe, igitaka twakuragamo twajyaga kukimena kure kugira ngo hatazagira umenya ibyo aribyo.'

    Mu mezi atatu Mujawingeri yamaze mu ndaki ngo yafashwaga n'umukobwa wa Cyuma akamushyira ibyo kurya, akamufasha gukaraba ariko bigakorwa nijoro nta muntu urabutswe.


    Cyuma yagabweho ibitero byiciye abantu bane iwe mu rugo

    Kuva mu buto bwa Cyuma ngo umuntu wese yamubonaga nk'undi atifuza ko hari ikibi cyamubaho.

    Nicyo cyatumye agira umutima wo kurokora abana bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uretse Mujawingeri wabaga mu ndaki hari akandi kana gato kabaga mu nzu iwe kimwe n'abandi batatu bihishaga mu bihuru ariko bakaba barajyaga bajya mu rugo iwe bakabaha ibyo kurya.

    Abo mu rugo rwe yari yarabasabye kutazamena ibanga ko hari abantu bahishe kuko byari kumugiraho ingaruka dore ko yahoraga agabwaho ibitero.

    Ati 'Nari mfite umwana w'umuhungu w'imyaka 18, namubujije kujya mu bikorwa by'ubwicanyi aranyumvira, abandi bato na bo nababujije kumena ibanga ko iwacu hari umuntu baranyumvira birinda birangira nta wumvuyemo; mvuga ko ari Imana yabikoze.'

    Akomeza agira ati 'Nagize ubwoba ko nanjye nzicwa. Nagabweho ibitero inshuro eshatu. Igitero cyavumbuye abana batatu iwanjye mu masaka kibakuramo babicira mu rugo iwanjye. Hari n'uwo bakuye mu nzu naramuhishe, naramwomoye inguma zimaze gukira. Bamaze kubica bategeka ko mbahamba jyenyine, bahita bigendera. Abantu bari barabaye ibisimba.'

    Ubuzima bwa Mujawingeri mu ndaki Cyuma yarahunze

    Mujawingeri Jeanne, kuri ubu utuye mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, ni umubyeyi w'abana batatu n'umugabo bashakanye mu 1995.

    Mu kiganiro twagiranye yavuze ko nubwo ubuzima bwo mu ndaki butari bworoshye yahaboneye amahoro.

    Ati 'Kwa Aaron nahagiriye umugisha mwinshi, nahaboneye amahoro mu gihe cya jenoside, sinigeze nicwa n'inzara cyangwa inyota, nta wigeze ambwira amagambo ankomeretsa, nahagiriye amahoro atangaje kuko wabonaga umuryango wa Aaron ari umurinzi wanjye.'

    Mu gihe cyo guhunga Cyuma Aaron na we yarahunze ajya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ariko aramusiga kuko yatekerezaga ko aramutse amuhunganye n'ubundi abashaka kumwica batamubabarira baramutse bamubonye.

    Mbere yo guhaguruka ngo yabanje gusiga ateguye ibishoboka bizafasha umukobwa we gukomeza ubuzima nk'uko Mujawingeri abisobanura.

    Ati 'Yarambwiye ati 'Igumire aha inkotanyi niziza zizagutabara. Yasize ataze ibitoki ku rusenge arambwira ati 'bizashya uzarye imineke; bakuye ibijumba babisiga mu gikoni; bacana umuriro barawuvumbika, basiga n'ijerekani y'amazi bati 'uzajye ucunga neza usohoke, urebe ukuntu wabaho.'

    Hari n'undi mwana wari mu rugo rw'abaturanyi na we baramuzana tubana muri ya ndaki yanjye. Twabayemo nk'icyumweru nta kindi twumva hanze uretse inyoni; abantu bari barahunze. Ubuzima bwaroroshye kubera ko nakomeje kujya nganira n'uwo mwana.'

    Ubuzima bwo mu ndaki bwarangiye ari uko abantu bo mu rugo wa mwana wundi yabagamo bari barahunze, bageze ku Gisenyi inkotanyi zikabagarura maze basubira kureba niba abo bakobwa bakirimo.

    'Kubera ko twari tuzi amajwi yabo twarabumvise tubabwira ko tukirimo. Baratubwira ngo muvemo Jenoside yarangiye, abantu baragenda, nimuze tujye kubereka inkotanyi. Ubwo nibwo buryo twavuye mu ndaki.'

    Nyuma yo kuvamo Mujawingeri avuga ko yagize amahirwe yo gusanga hari abavandimwe be bakiriho baramwakira ubuzima bukomeza butyo.

    Mu 1995 yahise ashaka umugabo babyarana abana batatu maze asubira gusubukura amasomo mu 2004 asoza amashuri yisumbuye mu 2006. Mu 2011 yinjiye mu kazi akora ubu nka SEDO (Socio-Economic Development Officer of Cell) w'Akagari ka Kankuba mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. Mu 2013 yagiye kongera ubumenyi muri kaminuza asoza amasomo mu 2016.

    Mujawingeri na Cyuma babayeho mu buzima nk'ubw'umwana na se

    Nyuma y'ubuzima bw'ubuhunzi Cyuma n'umuryango we bamazemo imyaka ibiri n'igice muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, baje kugaruka mu gihugu.

    Mujawingeri wari waramaze gushaka umugabo amenye ko Cyuma yatahutse yagiye kumureba ndetse amugenera iby'ibanze byo gufasha umuryango we.

    Cyuma ati 'Aho duhungukiye uwo mwana yamenye ko twahungutse ahita aza kundeba, ampa ibigomba kumfasha nk'umuntu wari uhungutse, ubu turasurana, Mujawingeri ni umwana mu bandi.'

    Mujawingeri na we ati 'Aaron mu by'ukuri ni Papa wanjye. Narabyaye njya kumwereka abana. Yambereye umuntu w'ingirakamaro mu buzima bwanjye kandi yabaye icyitegererezo mu gihe cya jenoside. Nta mutima w'urwango nigeze mubonana ngo abe yahisha umuntu umwe ariko ajye kugirira nabi abandi benshi.

    Abana be baransura, bagira ubukwe bakantumira nka mukuru wabo mukuru. Yatumiye abantu buzuye imodoka nini ati 'nimuze njye kubereka aho umwana wanjye ari' nanjye ntumira abo duturanye 'nti nimuze murebe uwo nkesha kubaho.' Mu by'ukuri ntabwo umuntu yabona icyo amwitura.'

    Cyuma watoranyije nk'Umurinzi w'igihango, we avuga ko kuba yarahunganye n'abantu icyenda bo mu muryango we akabagarura bose nubwo umuhungu we mukuru yaje gupfa mu 2001, abifata nk'ingororano z'imirimo myiza Imana yamuhaye.

    Ati 'Imana igororera umuntu akiri no kuri iyi si. Abantu icyenda nahunganye bose narabagaruye kandi Congo twasanzeyo urupfu rukomeye. Hari imiryango yagiye igenda ikazima bikarangira, Imana ahari yarandebye iravuga ngo reka murwaneho abantu be azabasubize mu Rwanda.'

    Ubu buhamya tubukesha Ikinyamakuru TopAfricanews.com

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rulindo-uko-cyuma-aaron-yahishe-mu-ndaki-uwamuhungiyeho-akamurokora-jenoside

  • Udahari nta mahoro! Ubutumwa bwa Harmonize ashimira perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Harmonize yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashimiye Perezida Kagame ku bw'amahoro n'umutekano u Rwanda rufite kubwe.

    Mu butumwa bwa Harmonize yanditse agira ati 'Warakoze Kagame, udahari nta mahoro.'

    Ni ubutumwa bwakiranwe yombi na benshi mu bakurikira uyu muhanzi barimo n'Abanyarwanda bamushimiye cyane ndetse bamusaba kuzagaruka agasura u Rwanda afite umwanya uhagije, akareba neza ibyo rwagezeho.

    Nyuma y'ubu butumwa, Harmonize yahise ahindura ifoto imuranga kuri Konti ye ya Instagram, ashyiraho iya Perezida Kagame isimbura iy'ibendera ry'u Rwanda yari imazeho iminsi ine.

    Ubu butumwa buje buherekeza ubwo yanditse ahumuriza Abanyarwanda ubwo u Rwanda n'Isi yose muri rusange batangiranga igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/udahari-nta-mahoro-uubutumwa-bwa-harmonize-ashimira-perezida-paul-kagame