Blog

  • Ubuhamya bubabaje bwa Karangwa wa FERWAFA ufite ibikomere byo kudashyingura abe #rwanda #RwOT

    Mu Kiganiro kihariye yagiranye na Isimbi Tv dukesha iyi nkuru Karangwa yavuze k'urugendo rw'ubuzima bwe kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ndetse n'igikomere ahorana umunsi k'umunsi.

    Karangwa Yavutse tariki ya 8 Werurwe 1993, avukira mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi icyo gihe hitwaga Cyangugu. Akaba ari umuhererezi mu muryango w'abana 3 bose b'abahungu.

    Karangwa avuga ko ubwo Jenoside yabaga yari afite umwaka umwe gusa ariko atigeze agira amahirwe yo kumenya umubyeyi we ari we Se kuko yishwe ku munsi wa mbere Jenoside igitangira tariki ya 7 Mata 1994 icyakora we n'abavandimwe be na nyina ubabyara bagira amahirwe yo kurokoka.

    Ati 'Jenoside yabaye mfite ababyeyi bombi ariko papa we ntabwo yabashije kurokoka kuko yishwe tariki ya 7 Mata umunsi wa mbere wa Jenoside hari mu gitondo cya kare ni ko bambwiye, abana bandi tuvukana bo turiho hamwe na mama, ariko hari n'abandi bana bo mu muryango bavukana na papa babaga mu rugo bishwe kuri iyo tariki.'

    'Papa yitwaga Karangwa Theoneste yari umucuruzi i Cyangugu, umucuruzi umaze kugira aho agera ndetse no mu mateka bambwiye ko ari inshuro nke yakundaga kuba ari mu rugo ndetse n'umunsi Jenoside yatangiriye, tariki 7 Mata ubanza ahari ari nk'umunsi yari yiyongeje wo kuruhuka ariko yari afite urugendo, ariko ni bya bindi iyo biri bube biba biri bube.'

    Se wari waragiye afungwa ashinjwa kuba icyitso cy'inkotanyi, yari ku rutonde rw'abagomba gupfa bwa mbere. Yabonye amahirwe y'abantu bashakaga kumwambutsa bamunyuza muri Kivu ajya muri DR Congo ariko yanga gusiga umuryango.

    Mu gitondo cya 7 Mata, iwabo haje umuturanyi amushaka ngo bategure uburyo bamucikisha we n'umuryango we, gusa byari akagambane kwari ukugira ngo bamubone byoroshye, yagiye kumureba ari bwo umuryango we na wo wahise utoroka ujya mu baturanyi.

    Ati 'hari umugabo w'umuturanyi wari uhari wamubwiye ngo ngwino tuvugane turebe uko twabasha kugucikisha wowe n'umuryango wa we, ariko si ko byari bimeze ahubwo byari akagambane kugira ngo bamubone kuko ni ho interahamwe zari ziteraniye.'

    'Akigerayo azi ko agiye kuvugana n'inshuti, n'umuntu ushobora kumufasha kugira ngo atoroke ahubwo noneho birangira bamugaruye mu rugo iwe, ariko navuga ngo ku bw'amahirwe asanga twe twamaze kugenda.'

    Kuri iyo tariki ya 7 Mata ni nabwo babyara na barumuna ba se bishwe, bari mu nzira bagiye ku iduka kuzana ibiribwa kuko se yari abohereje ababwira ko ibibaye batamenya igihe bizarangirira bityo ko bajya kuzana ibyo kurya byinshi.

    Nyina yamubwiye ko abaturanyi ari bo bagerageje kubahisha, baba muri parafo, nyuma y'iminsi mike ni bwo haje umugabo witwa Jerome akaba n'umubyeyi we muri batisimu yari n'inshuti ya se yaje kubashaka abakura i Gihundwe abajyana iwe ahitwa ku Cyapa arabahisha.

    Bahamaze amezi agera muri 2, interahamwe hari n'igihe zamenyaga ko ari ho bihishe ariko akagerageza kubaha amafaranga, babaye aho kugeza Jenoside irangiye.

    Karangwa avuga ko nyuma ya Jenoside ubuzima butari buboroheye gusa umubyeyi wabo bari basigaranye akagerageza kubarera mu mitungo Se yari yarabasigiye nubwo ibyinshi byari byaranyazwe.

    Akomeza avuga ko kwiga mu ishuri abandi bana bavuga inkuru za ba Papa wabo byamugoye cyane ndetse bikanatuma akunda kubaza ibibazo byinshi nyina kandi mu byukuri icyo gihe kubisobanukirwa byari kumugora.

    Aha kandi avuga ko ubwo yageraga mu mashuri yisumbuye akajya mu muryango wa AERG aribwo yatangiye kwakira ibyabaye ndetse no kurushaho gusobanukirwa byinshi ibibazo yabazaga Mama we bitangira kugabanyuka.

    Karangwa avuga ko kugeza ubu yamaze kwakira ibyabaye gusa ariko ahorana igikomere cyo kuba atazi aho Se ashyinguye kuko byari kumufasha kumva ko yamubonye no kubaho atuje azi aho umubiri we uri.

    Ati 'reka mvuge ko bimwe mu byo umbajije ntarabasha kubyakira. Kimwe mu bikomeye n'ubu njye binkomerera ntarakira, ni byo yarapfuye yishwe muri Jenoside, yazize ko ari umututsi amateka ntangiye kuyamenya, ariko se nibura umubiri we uri he ngo tuwushyingure?'

    Kugeza ubu Karangwa n'umugabo wubatse ndetse afite n'umwana umwe w'umuhungu avuga ko ari ibintu yishimira cyane kuba afite umwana umwita Papa kuko kuri we ahita yibona ahamagara Se.

    Akomeza avuga ko nubwo ari ibyo kwishimira hari igihe bimutera agahinda nkiyo umwana areba ifoto ya Sekuru akabaza Se aho ari kandi mubyukuri nawe atamuzi kandi atazi n'ahantu ari.

    Ati 'tariki ya 7 Mata twibuka papa, hari ifoto mu rugo arabibona, arabizi ko ari sekuru ariko ahita yibuka ko atigeze amubona akambaza ngo sogokuru mpora mvuga aba he? Yakumva turi kumwibuka yarapfuye umwana akakubaza ikibazo ukumva ni bya bindi nyine ngo amarira y'umugabo atemba ajya mu nda ntubimwereke ariko ukabura ikintu umusubiza, ukumva hari ahantu agutonetse, urumva umuntu akubaza ni sekuru kandi na we arimo kumubaza ntumuzi kandi ugomba kumwereka ko ubizi.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/ubuhamya-bubabaje-bwa-karangwa-wa-ferwafa-ufite-ibikomere-byo-kudashyingura-abe

  • Nyanza: Yatawe muri yombi akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, nyuma yo gukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside aho abamwumvise bavuga ko yavuze amagambo atandukanye arimo ko 'Ubu intambara igarutse nta mututsi wabacika'.

    Ubuyobozi bwa IBUKA, buvuga ko uriya musore yari yasinze ariko ibyo bitaba intandaro yo gutuma agira ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko bidakwiye.

    The post Nyanza: Yatawe muri yombi akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/13/nyanza-yatawe-muri-yombi-akekwaho-ingengabitekerezo-ya-jenoside/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyanza-yatawe-muri-yombi-akekwaho-ingengabitekerezo-ya-jenoside

  • #Kwibuka29: Prime Insurance Ltd yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 12 Mata 2023 aho witabiriwe na Amb. Joseph Nsengimana wari umushyitsi mukuru; Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, John Mirenge wahoze ayobora Prime Insurance Ltd; abahagarariye ibigo bitandatu by'ishoramari byishize hamwe ari nabyo iki kigo kibarizwamo n'abakozi babyo.

    Uyu muhango waranzwe n'ibikorwa birimo gusobanurira abawitabiriye amateka y'u Rwanda mbere, muri Jenosise yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, gushyira indabo ahashyinguye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubunamira ndetse no kuremera bamwe mu batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kalisa Evariste watanze ikiganiro cyateguwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yibukije abitabiriye uyu muhango ko Jenoside yakorewe Abatutsi itakozwe nk'impanuka.

    Yagize ati ''Mu 1994 rero, Jenoside yabaye mu by'ukuri yari yarateguwe igihe kirekire, bigaragarira mu ngengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwizwaga mu bantu ariko ibyo byose bakabidukorera tutazi ko bategura Jenoside. Ariko bo bari babizi''.

    Kalisa yihanganishije ababuze ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yongera no kwihanganisha abatarabona abo mu miryango yabo ngo babashyingure mu cyubahiro.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by'Ubucuruzi muri Prime Insurance Ltd, Mike Byusa, avuga ko iki kigo cyasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ku mpamvu yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahashyinguye kumenya amateka y'u Rwanda no gushimira abagize uruhare kugira ngo rube rutekanye ubu.

    Ati ''Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakozwe na Leta mbi, ihagarikwa n'ubuyobozi bwiza. Ni uburyo bwacu rero na none bwo kongera gushimira ingabo zahoze ari iza RPA kuba zarashoboye kuyihagarika, ariko ntizahagarikira ahongaho, zikomeza no kwitanga kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere''.

    Amb. Joseph Nsengimana yasabye abitabiriye uyu muhango kudaheranwa n'amateka y'ahahise ahubwo ko bakwiriye kuyagenderaho bakabaho kandi bagakomera.

    Ati ''Iyo mvuga ngo kwibuka ni ubuzima, ku rundi ruhande ni uko twe turiho, tugomba gusingiza ubuzima dufite kuri ubu.''

    Ambasaderi John Mirenge yashimiye ibigo by'ishoramari byihurije hamwe byanafatanyije muri iki gikorwa, ko bidahwema kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n'abari akakozi babyo bishwe, anabashimira ko bashyize hamwe mu gutegura iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 259.000 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Kugeza ubu, Prime Insurance ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi bw'igihe gito n'ubw'igihe kirekire butangwa na Prime Life Insurance Ltd.

    Ubwishingizi bw'igihe gito bukubiyemo ubw'ibinyabiziga by'ubwoko bwose, ubw'inkongi z'umuriro/ububungabunga umutungo, ubw'imizigo, ubw'impanuka zonona umubiri, ubw'imirimo ijyanye n'inyubako z'ingeri zose n'ubw'ingendo zo mu kirere.

    Ubwishingizi bw'igihe kirekire burimo ubw'amashuri y'abana, ubw'inguzanyo z'amabanki, ubw'izabukuru, ubw'impanuka zitewe n'akazi n'ubw'umuryango.

    Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga Cogear Ltd, Ikigo cy'ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y'u Rwanda. Ifite amashami arenga 60 mu gihugu mu kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse.

    Amb Nsengimana ashyira indabo ku mva iruhukiyemo abazize Jenoside

    Abayobozi ba Prime Insurance Ltd bahuriye mu muhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abitabiriye iki gikorwa bashyize indabo ahashyinguwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rwiyemezamirimo Sina Gerard ni umwe mu bitabiriye uyu muhango wo Kwibuka

    Abenshi mu bitabiriye uyu muhango ni urubyiruko, rwasabwe uruhare mu kubaka u Rwanda rutazongera kurangwamo amacakubiri nk’ayarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amb. Joseph Nsengimana yasabye abitabiriye uyu muhango kudaheranwa n'amateka y'ahahise

    Kalisa Evariste watanze ikiganiro yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye nk'impanuka

    Umukozi wa Rwanda Mountain Tea, Nsengiyumva François, yatanze ubuhamya ko nubwo yari muto, yabonye Abatutsi batotezwa na mbere y’uko Jenoside iba

    Rwanda Mountain Tea yifatanyije n’ibindi bigo mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-prime-insurance-ltd-yibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • RIB yataye muri yombi umubikira akekwaho kwirengagiza umugore uri ku nda – #rwanda #RwOT

    RIB ivuga ko uyu mubikira yinangiye nyuma yo guhamagarwa n'abayobozi batandukanye bamusaba ko yatanga imbangukiragutabara y'ibitaro ngo ijye gutabara umubyeyi wari ku nda, ku Kigo Nderabuzima cya Bukanda, kugirango ajye kwitabwaho ku bitaro bya Gisenyi.

    Yakomeje iti “Ibi rero byaje gutuma umubyeyi abyara umwana upfuye.”

    Ibi byabereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Bukanda ku wa 10 Mata 2023.

    Uyu mubikira ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yibukije abantu bose kwita ku nshingano zabo, bagatanga serivisi nziza kandi zihuse.

    Yakomeje ati “Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi yashoboraga kumutabara ubwe cyangwa kumutabariza ntibigire ingaruka kuri we cyangwa ku bandi, usibye kuba biteganywa n'itegeko byagombye kuba indangangagaciro ya buri muntu uri mu mwanya w'ubuyobozi cyangwa se wo gutanga serivise. Byagombye nanone kuba indangagaciro ziranga buri Munyarwanda.”

    “Abari muri serivisi z'ubuzima bo rwose bakwiriye kubigira akarusho, kuko guteshuka gato ku nshingano zabo zo kwita ku babagana bigira ingaruka ziremereye.”

    RIB yasabye abantu gukurikiza no kubaha amategeko, ku byuryo ibikorwa nk'ibi bikwiye gusigira buri muntu wese isomo, maze agaharanira ko bitakongera kugira ahandi biba.

    Uyu mubikira akurikiranweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, aho agihamijwe yahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu, n'ihazabu itari munsi ya 300.000 Frw ariko itarenze 500.000 Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-umubikira-akekwaho-kwirengagiza-umugore-uri-ku-nda

  • Muhanga: Abakozi ba RCA barasabwa kutarebera abagoreka amateka ya Jenoside  #rwanda #RwOT

    Abakozi b'ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative( RCA) barasabwa gukomeza kugira uruhare mu kubwiza ukuri abakiri bato ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, hagamijwe kubarinda gufatiranwa n'ubujiji bwo kutamenya amateka nyayo yaranze igihugu mu gihe cya Jenoside. Babisabwe mu muhango wo kwibuka abari abakozi b'amakoperative bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Byabereye ku kicaro cy'iki kigo giherereye mu mujyi wa Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye.

    Umuyobozi w'Imirimo rusange muri Minisiteri y'ubucuruzi n'Inganda, Mukeshimana Claire yasabye aba bakozi ko bakwiye kuba hafi y'abarokotse no kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kugirango itazongera kubaho mu Rwanda. Yasabye kandi buri wese kumva ko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi adakwiye kugorekwa, ko ntawe ukwiye kurebera cyane ko abenshi babizi kuko babibayemo.

    Umuyobozi w'imirimo rusange muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

    Yagize Ati' Turi mu bihe bigoye twibukamo ababyeyi, abavandimwe n'inshuti zacu zishwe zizizwa uko zavutse. Turabasaba ko mwagira uruhare mu kwamagana abakigaragarwaho n'ingengabitekerezo ya Jenoside kuko muzi ukuri kuko mwayibayemo, bityo rero ni mwebwe muzi ibijyanye n'amateka mwanyujijwemo'.

    Umuyobozi wungirije w'Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside mu karere ka Muhanga (Ibuka/Muhanga), Dushimimana Fidele ashimira inkotanyi zarokoye abicwaga. Avuga ko hakiri urugendo rwo guhangana n'abagifite imitima yinangiye kandi ikaba ikirimo ingengabitekerezo. Akomeza asaba ko abakiri bato baganirizwa bakabwirwa ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta kuyagoreka.

    Bamwe mu bakozi ba RCA.

    Yagize Ati' Turashimira buri wese wagize uruhare mu kurokora abatutsi bahigwaga, ariko turacyafite urugendo rurerure kubera ko hari bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside batarunamura icumu, bagifite ingengabitekerezo ishingiye ku moko  bacyumva ko amazuru agifite umwanya mu buzima bwabo. Tugomba gukomeza kwigisha neza amakeka yaranze ababyeyi bacu duhereye kubavutse nyuma ya Jenoside kuko tutabigishije bazigisha ibiterekeranye'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage,  Mugabo Gilbert avuga ko imyaka yashize hategurwa Jenoside yari myinshi kuko iruta iyo Igihugu kimaze gifite ubuyobozi bwiza, ko bityo hakiri igihe cyo kwigisha abakiri bato kugirango bumve neza amateka yacishijwemo abatutsi uhereye kuva mu mwaka w'1959 ubwo abatutsi batangiraga gutotezwa, bamwe bagahunga Igihugu abandi bakicwa kugera mu 1994 ubwo habaga Jenoside mu minsi 100 hagapfa abasaga Miliyoni bazizwa uko bavutse.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative-RCA, Mugwaneza Pacifique avuga ko umuryango mugari w'iki kigo ufite ibikorwa bitegurwa, ko kandi bifuza ko abakozi bagira uruhare mu kwigisha abakiri bato ndetse n'abakuru amateka yaranze igihugu kandi bagafasha abandi kugira icyerekezo cyo kwiyubaka bakarenga amateka mabi banyujijwemo igihe kirekire batotezwa.

    Kugeza ubu iki kigo cya RCA gikorana n'amakoperative asaga ibihumbi 11 mu gihugu cyose, abarizwamo abanyamuryango basaga Miliyoni 5,300 z'abanyarwanda bahwanye na 40% byaturage batuye Igihugu nkuko ibarura rusange ku nshuro ya 5 ryabigaragaje.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/13/muhanga-abakozi-ba-rca-barasabwa-kutarebera-abagoreka-amateka-ya-jenoside/

  • Uramenye ntuzigere urya inyama z’ihene uri muri ibi bihe kabone niyo waba uzikunda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abantu bavuga ko inyama z'ihene ziri mu nyama ziryoha kandi ari zimwe mu zikunzwe n'abantu benshi. gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko kubera ibinture byinshi iz'inyama ziba zifite rimwe na rimwe bishobora kutamerera neza umuntu uri muri izi situwasiyo zikurikira.

    1.Umubyeyi utwite ; iyo uriye iz'inyama zituma ibinture byo munda bishobora kwiyongera rimwe na rimwe bikabangamira umwana.

    2.Umuntu urwara umuvuduko w'amaraso;iyo ibinture byiyongereye mu mubiri bibangamira imitsi ntibashe kuba yatwara amaraso neza, ibinture ni amavuta kandi birazwi ko umuvuduko w'amaraso ahanini uterwa n'amavuta.

    3.umuntu urwara indwara z'umutima:iyo ibinture byabaye byinshi bibangamira umutima ntubashe gukora akazi ushinzwe neza

     

     

    Source : https://yegob.rw/uramenye-ntuzigere-urya-inyama-zihene-uri-muri-ibi-bihe-kabone-niyo-waba-uzikunda/

  • Ese wa mugore we usuzugurwa n’abakozi bawe: Dore uburyo bune wakemura ikibazo cyo gusuzugurwa n’abakozi ukoresha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bijya bibaho ko umugore aba ariwe muyobozi wohejuru mu kigo runaka,maze ugasanga abakozi bamusuzugura cyane cyane iyo harimo abagabo batumvikana ku bintu runaka,maze ugasanga hazamo amakimbirane aterwa no gusuzugura umukoresha wabo.

    Ariko hari iby'ingenzi yakora ibyo bibazo bigashira

    Dore bimwe by'ingenzi wakorera abakozi bagusuzugura

    1, Hindura imyanya y'ubuyobozi

    Iyo ubona hari abakozi bagusuzugura bitwaje imyanya y'ubuyobozi bafite, biba byiza iyo ubahinduranije ukabashyira mu yindi myanya batari basanzwemo ndetse byaba ngombwa abafite itiku ukabamanura mu myanya yo hasi ukurikije uko inzego z'ubuyobozi zikurikirana.

    2, Irinde ko abagore baba benshi

    Iyo hari abagabo benshi mu kazi kandi bakaba aribo usanga bagusuzugura,ugerageza kubaha imyanya y'ubuyobozi yo hejuru kuburyo n'ukungirije aba ari umugabo, kandi abayobozi b'abagore bakaba bakeya kurenza abagabo kuko hari ubwo usanga agasuzuguro ariho gaturuka kuko babona nta bavuga rikijyana b'abagabo ukoresha mu buyobozi kandi nabo bakunda icyubahiro muri kamere yabo.

    3, Irinde guterana amagambo

    Iyo hari ugusuzuguye akabikwereka uzirinde guterana amagambo na we kugira ngo hataza umwuka mubi mu bakozi,jya wirinda guhangana n'umukozi ahubwo ushobora gushaka umwanya ukazamwihaniza ariko bitabaye ako kanya,byananirana ugakoresha inama ukabihaniza muri rusange.

    4, Koresha ububasha ufite

    Iyo hari abakozi bakabya agasuzuguro ndetse ukabona bifata indi ntera bijya mu bakozi benshi,ugomba gushaka inkomoko yabyo witonze maze uwo biturukaho ukaba wamwirukana ukurikije itegeko n'ububasha uhabwa,ukamwirukana binyuze mu mucyo kuburyo bitazasiga urunturuntu mu bandi bakozi.

    Uku niko ushobora gukemura ikibazo cy'agasuzuguro mu bakozi ukoresha uri umugore,kandi kagacika burundu.

    Source : https://yegob.rw/ese-wa-mugore-we-usuzugurwa-nabakozi-bawe-dore-uburyo-bune-wakemura-ikibazo-cyo-gusuzugurwa-nabakozi-ukoresha/

  • Miss Umunyana Shanitah yagize icyo asaba urubyiruko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umunyana Shanitah wabaye Miss wa East Africa muri 2021-2022 na Miss supranational Rwanda 2019 yasabye urubyiruko guha agaciro amateka yarenze igihugu no kumenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yateguwe kandi yagize ingaruka mbi ku banyarwanda.

    Miss Shanitah aganira ni Inyarwanda.Com dukesha iyi nkuru yasabye urubyiruko kumenya icyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba ndetse n'ingaruka mbi zayo.

    Yagize ati:' Ni ngombwa cyane kuri twe urubyiruko kumva impamvu n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no guharanira ejo hazaza heza aho aya mahano atazongera kubaho ukundi'.

    Miss Umunyana Shanitah yakomeje ahumuriza abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 agira ati:' Reka kwibuka bitubere urumuri rutuyobora ndetse dukomeze kubaka Isi nziza aho ubumuntu butsinda urwango'.

    Miss Umunyana Shanitah yasoje agira ati:' Twibuke Twiyubaka'.

    Source : https://yegob.rw/miss-umunyana-shanitah-yagize-icyo-asaba-urubyiruko-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Umuhanzi Afrique yagize icyo asaba abahanzi muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi ukiri muto uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda yasabye abahanzi gutanga ubutumwa bw'isanamitima muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Afrique aganira ni Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru yagize ati:' Muri iki gihe ibihangano dusohoye bikwiye kuba birimo isanamitima ndetse bigahumuriza aba babaye ndetse tukifatanya n'abatishoboye bakeneye ubufasha'.

    Umuhanzi Afrique asaba n'urubyiruko gufata iya mbere rugasakaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo hatazagira ugoreka amateka kandi akomeza asaba urubyiruko gukoresha imbaraga rufite mu kubaka igihugu.

    Afrique yasoje agira ati:' Twibuke Twiyubaka'.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-afrique-yagize-icyo-asaba-abahanzi-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Kwibuka29: Abarokokeye Kimihurura bijejwe ko ikibazo cy'imanza z'indishyi zitarangijwe gikemuka vuba #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Gasabo,avuga ko ikibazo cy'imanza z'indishyi z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 zitarangijwe n'icyifuzo cyo kubaka urukuta runini rwandikwaho amazina y'Abatutsi bishwe muri Jenoside nocide mu Murenge wa Kimihurura bigomba gukorwa vuba bidatinze.

    Mu Murenge wa kimihurura niho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiriye, kuko ho indege y'uwari perezida Juvenal Habyarimana ikimara guhanurwa, abatutsi batangiye kwicwa nk'uko bivugwa mu buhamya bw'abaharokokeye.

    Umwe ati 'Muri aka gace , niho Jenoside isa naho ari ho yatangiriye nyir'izina kubera ko ku itariki ya 06 Mata 1994 mu rukerere aha bitaga mu kimisitiri abajepe batangiye kwicwa. Mu ma saa mbiri indege ikimara guhanurwa, abajepe bahise bashyiraho bariyeri muri kariya gace ko mu rugando, kugira ngo abantu batabona uko bahungira muri CND aho Inkotanyi zari ziri.'

    Undi ati 'Inkoni zari zaranyishe,najyaga mu rugando ngakubitwa, nigeze gukubitirwa kuri sitasiyo mu mujyi, baraye bankubita kuva saa kumi z'umugoroba kugeza saa cyenda za manywa bavuga ngo reka bice umututsi.'

    Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Theogene, avuga ko Kwibuka ari inkingi ikomeye yo kunga ubumwe bw'abanyarwanda.

    Kabagambire yavuze ko hari imanza za gacaca zitarangijwe anakomoza ku rukuta runini rwakwandikwaho amazina y'abatutsi bishwe muri Jenoside mu murenge wa kimihurura nk'uko abarokotse babyifuje.

    Ati 'Kwibuka nyabyo ni inkingi ikomeye y'ubumwe bw'abanyarwanda, imanza za gacaca zaraciwe ,ariko inyinshi ntizasozwa ndetse n'ubwishyu ntibwatanzwe ku bantu bangirijwe imitungo. Abarokotse Jenoside ba hano twahoraga dusaba ko aya amazina tubasha kubona tunibuka, uko imyaka igenda ishira abibuka aya mazina bagenda basaza.'

    Yakomeje agira ati 'Niho twifuzaga rero ko dufatanyije n'urwego rw'umurenge habaho kubakwa urukuta runini naya mazina akazajyaho nibura abantu bakajya basanga amazina y'abantu bapfiriye hano kimihurura byaba bidufashije cyane.'

    Bwana Mudaheranwa Regis, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Gasabo, yavuze ko ibibazo by'imanza za gacaca zitarangijwe, bizakorwaho bidatinze.

    Ati 'Icyo leta ibashije n'ibindi izabikora, Jenoside nta mupaka yagiraga ku murenge wa kimihurura nibabura aho bubaka ngo bashyireho amazina bazaze muri gasabo, ibindi bijyanye na kashi mpuruza nzabikora, ndumva nta kibazo rwose kuko mbifitiye ubushobozi.'

    Tariki 12 Mata1994, niwo munsi bamwe mu batutsi bari batuye mu Murenge wa Kimihurura bishwe kuko abatutsi barenga 467 bishwe kuri iyi tariki.

    The post Kwibuka29: Abarokokeye Kimihurura bijejwe ko ikibazo cy'imanza z'indishyi zitarangijwe gikemuka vuba appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/13/kwibuka29-abarokokeye-kimihurura-bijejwe-ko-ikibazo-cyimanza-zindishyi-zitarangijwe-gikemuka-vuba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwibuka29-abarokokeye-kimihurura-bijejwe-ko-ikibazo-cyimanza-zindishyi-zitarangijwe-gikemuka-vuba