Blog

  • #Kwibuka29: Bahavu Jannet arasaba abanyarwand… – #rwanda #RwOT

    Usanase Bahavu Jannet, yageneye abanyarwanda ubutumwa bw’ihumure muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu mukinnyi wa filime unafite filime ye bwite “Impanga Series” ikunzwe bikomeye, yashishikarije abanyarwanda kwirinda amacakubiri.

    Yabasabye kandi kwimika urukundo mu mitima yabo no kurandura amoko kuko ariyo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aragira ati:

    Nk'abanyarwanda twese cyane cyane urubyiruko, twimakaze ubupfura n’urukundo mu bo tungana ndetse no mu bakiri bato, duharanire kurandura burundu amoko yashyizwe muri twe akatuzanira amacakubiri yabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bahavu yasabye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ati 'Twirinde tunamagane icyadusubiza mu macakubiri no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi Twibuke Twiyubaka'.   

    Bahavu arakunzwe cyane muri sinema nyarwanda ndetse aherutse guhiga abandi mu bihembo Rwanda International Movie Awards aho yegukanye ibihembo bitatu birimo n’icyamuhesheje imodoka nshya.


    Bahavu arasaba abanyarwanda kwimika urukundo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128016/kwibuka29-bahavu-jannet-arasaba-abanyarwanda-kurandura-burundu-amoko-bakimika-urukundo-128016.html

  • Basambanyije n'imirambo: Bumwe mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku wa 13 Mata 1994 – #rwanda #RwOT

    Iyicwa ry'Abatutsi muri College Saint André i Nyamirambo

    Mu Murenge wa Nyamirambo mu kigo cy'ishuri rya St André no muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga hiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye baturuka za Butamwa, Nyamirambo (Kivugiza, Mumena), Nyakabanda, Rwezamenyo, Kabusunzu, Nyarugenge (Biryogo). Bamwe muri bo bagiye mu Kiliziya abandi bajya muri St André, abandi bajya mu kigo cy'abafurere cya St Joseph kiri i Nyamirambo.

    Muri Kiliziya ya Karoli Lwanga hiciwe Abatutsi bake ugereranyije n'abiciwe muri St André nubwo na bo bari bake ugereranyije n'abiciwe mu kigo cya St Joseph kuko abari aho hose bavuzwe haruguru bumvaga amakuru y'uko St Joseph hari benshi kandi abihayimana babafashe neza nta wabakoraho bose bagahita bagerageza kuba ari ho bajya.

    Nyuma yo kwica abari bahungiye muri St André no muri Karoli Lwanga, bagiye kwica abari muri St Joseph kugeza n'aho bishemo bamwe mu bafurere bari banze ko abo Batutsi bicwa.

    Abaharokokeye bahamya ko Abatutsi bari bahahungiye barengaga 2,000 kuko na nyuma yo kubica imirambo yari myinshi cyane igerekeranye.

    Iyicwa ry'Abatutsi i Kanyinya, Komini Nyarugenge

    Mu 1994 ku Murenge wa Kanyinya Abatutsi benshi baho n'abahahungiye baturukaga mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo bahungiye ku Murenge wa Kanyinya. Uwari konseye Nzabamwita Joseph abasaba ko babwira n'abandi bataricwa bakaza kugira ngo babarindire umutekano.

    Ku wa 13 Mata 1994, abicanyi bamaze kubona ko nta bandi batutsi basigaye, konseye yababwiye ko agiye kubazanira abajandarume bakabashakira aho babashyira ababeshya ko ari ukugira ngo bacungirwe umutekano. Baraza bababwira ko babajyanye ahitwa i Kana mu gakombe kari hagati y'imisozi bakabarindiramo kuko nta nterahamwe yahamenya.

    Barabashoreye babagejejeyo barahabasiga bababwira ko bagiye kubashakira ibyo kurya. Bigeze ku mugoroba babazanira interahamwe zirabatemagura ijoro ryose abasirikare bajya hejuru y'umusozi kureba ko hari ubasha kubacika kugira ngo bamurase.

    Barabishe bose harokoka abana bagera muri bane bari kumwe n'imirambo y'ababyeyi babo bahindutse amaraso bakagira ngo bapfuye.

    Iyicwa ry'Abatutsi ku Kiliziya ya Gishaka, i Bumbogo na Kigali

    Mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Nkuzuzu hari Abatutsi benshi bari bahatuye mbere ya Jenoside. Mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 1994 Interahamwe zabyutse zivuza amafirimbi yo gutangira kubica bariyegeranya bishyira hamwe ku gasozi ka Nkuzuzu.

    Bakoresheje amabuye, amacumu n'imiheto. Izo nterahamwe zabicaga zarimo abitwa Nyundo, Vianney, Rubanguza, Karangwa, Gashumba, Rwiyamirira Michel, Habarurema, Emile, Ruhamanya na Rwabuhihi.

    Barwanye na bo kuva ku wa 7 Mata 1994 nimugoroba, interahamwe zibonye ko zigiye kuneshwa ku wa 12 Mata 1994 nimugoroba zihuruza abasirikare ba Habyarimana kuwa 13 Mata 1994 babarasira kubamara ari na yo tariki yabaye mbi cyane mu mateka yabo.

    Ababashije kuharokokera uwo munsi bahungiye kuri Paruwasi ya Gishaka, bagezeyo bahasanze umupadiri w'umuzungu witwaga Michel abasangisha abandi bari bahungiye mu kiliziya bari baturutse Rutunga, Rubungo, Nduba na Jurwe muri Ndera.

    Padiri atangira kubashakira ibibatunga no kubasengera kuva mu ijoro ryo kuwa 13/04/1994. Bigeze kuwa 14/04/1994 interahamwe zirabatera zarimo abapolisi ba Komine Gikomero bitwaga: Nyarwaya Michel wari Burigadiye wa Komine Gikomero, Rubanguka Mathias wari umucungamutungo wa Komini Gikomero, Rusatsi wari umuganga ku Kigo Nderabuzima cya Gishaka n'interahamwe yari ikomeye cyane yitwaga Sevara.

    Aba bose bakaba barafatanyaga na Burugumesitiri Rutaganira Telesifori wa Komini Gikomero n'abapolisi ba Komini Gikomero.

    Iyicwa ry'Abatutsi kuri Paruwasi gatolika ya Musha, Kigali

    Ku wa 12-13 /04/1994 Paruwasi ya Kiliziya Gatolika ya Musha hiciweho Abatutsi basaga 8,000 ubwo uwari Burugumesitiri wa Komini Gikoro Bisengimana Paul, Mukemba wari Umushoferi wa Komini na Makombe wari umukangurambaga w'urubyiruko bari ku isonga mu bwicanyi bwahabereye. Komini Gikoro yari iyobowe na Burugumesitiri Bisengimana kuva mu 1981.

    Paul Bisengimana yayoboye interahamwe zibanza gukorera abakobwa n'abagore ibikorwa by'urukozasoni imbere y'ababyeyi babo, hari n'abo bajyanye mu byobo byacukurwagamo amabuye nyuma y'ibyo bikorwa bakanabiciramo.

    Paul Bisengimana ufite umugore n'abana icumi yaburaniye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) yemera ibyaha by'ubwicanyi yakoze, akatirwa igifungo cy'imyaka cumi n'itanu.

    Iyicwa ry'Abatutsi ku Muhororo, Kibirira muri Ngororero

    Mu cyari Komini Kibirira, Jenoside yabanje kugeragezwa mbere ya Mata 1994 cyane cyane mu 1992 nyuma y'imbwirwaruhame ya Dr Mugesera Léon yavugiye ku Kabaya muri mitingi y'ishyaka rya MNRD aho abenshi bishwe harimo n'abo mu Makomini ya Ramba na Gaseke muri Ndaro.

    Na mbere y'ijambo ryo ku Kabaya, muri Kibirira habaye ubwicanyi hagati ya tariki ya 11 na 13/10/1990 hicwa Abatutsi benshi, barongera muri Mutarama 1993, muri Komini Giciye, Satinskyi, Ramba, Kanama, Kayove na Kibirira mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

    Hari n'abaroshywe mu mugezi wa Nyabarongo ahitwa ku Cyome i Gatumba, abiciwe i Kibirira ku bitaro bya Muhororo harimo abarwayi, abarwaza n'abaganga n'abandi bakozi bo mu bitaro, abiciwe ku kiliziya ya Muhororo no ku icumbi ry'abihayimana harimo ababikira n'abapadiri.

    Abatutsi ba Kibirira kandi bamwe bafungiwe mu yari IGA (Ikigo gihugura abaturage) Gatumba iri hafi y'ahari icyicaro cy'Umurenge wa Gatumba, bashaka kubatwikiramo ariko Abatutsi bamena ikirahuri baca mu kadirishya gato barahunga.

    Inama zitegura ubwicanyi zaberaga mu biro bya za Komini Ramba na Kibirira, ku biro by'amashyaka MRND, CDR na MDR no ku biro bya 'Inspecteur d'arrondissement' n'ahandi mu ngo z'abari abategetsi icyo gihe, hafi y'ahahoze Komini Kibirira, hari akabari 'Bar Ituze' ka Abishuka Charles kari i Gatumba, akabari k'uwitwaga Rwanyagatare.

    Ku Kiliziya ya Muhororo hiciwe ababikira n'abapadiri batandukanye nubwo abihayimana bo mu muryango w'Abenebikira yo ku Muhororo bo babanje kwirwanaho ariko nyuma baganzwa n'amasasu y'imbunda zazanywe n'uwari burigadiye wa Komini Kibirira witwaga Mutabaruka alias Libenge n'izatanzwe na Hondero, Rwanyagatare na Dusabemungu bari batuye muri centre ya Rusumo/Gatumba.

    Iyicwa ry'Abatutsi kuri Kiliziya gatolika ya Rukara, Kayonza

    Ku kiliziya ya Paruwasi gatolika ya Rukara, hafi y'i Gahini, hahungiye Abatutsi benshi baturutse ahantu hatandukanye. Ku ikubitiro hishwe Abatutsi 12 bari bagiye kurwana n'interahamwe ngo zireke kubatwarira inka zabo kuko bari bazihunganye.

    Hamaze kwicwa abo nibwo n'ibyo bahunganye byose byatwawe, abandi nabo bahita bicwa ku wa 13/04/1994. Ubwicanyi bwayobowe ba Burugumesitiri wa komini Rukara Mpambara Jean, ndetse n'Interahamwe zari ziturutse Murambi ziyobowe na Gatete Jean Baptiste.

    Nubwo Jean Mpambara yagizwe umwere n'urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, abacitse ku icumu bemeza ko yari ku isonga ry'ubwicanyi akaba yarakoranaga bya hafi na Minisitiri Justin Mugenzi na we ukomoka i Gahini. Mpambara yanabonetse mu Bufaransa aho aba ashinjura Ngenzi Octavien na Tito Barahira bayoboye jenoside i Kabarondo bakaba barakatiwe igifungo cya burundu n'Urukiko rw'i Paris mu Bufransa.

    Iyicwa ry'Abatutsi i Ruharambuga, Nyamasheke

    Interahamwe za Rukoma ziyobowe na Gasarasi Wellars ku wa 13/04/1994 zagose Abatutsi baho barenga 60 zibahuriza kwa Nyirandimubenshi Asterie, zirahabicira.

    Nyuma yo kwica aba Batutsi, Gasarasi yahuje interahamwe zari zimaze kubica arazishimira ku bw'igikorwa bakoze ababwira ko ibyabo abibahaye kandi bakwiye gukomeza guhiga Umututsi aho ava akagera.

    Na none mu cyahoze ari Segiteri Ruharambuga ya 1 muri Serire ya Kigabiro hafashwe abana 41 n'abagabo babiri bakuye iwabo babeshya ababyeyi ko babahungishije, abandi babakuye mu ngo ku gahato, babajyana mu cyobo cyari cyaracukuwe n'abahutu mu mwaka wa 1992 ku ishyamba rya Sarabuye bakabatamo ari bazima. Nyuma yaho bazana ibishangara byinshi babatwikira muri cya cyobo bari babajugunyemo ari bazima, bagerekaho amabuye ngo n'utarashiramo umwuka yicwe n'amabuye.

    Iyicwa ry'Abatutsi i Nyakanyinya, Mururu, Rusizi

    Mu Murenge wa Mururu, ahitwa Nyakanyinya, kuwa 13/04/1994 hakozwe ibarura ry'Abatutsi bari bamaze guhungira i Nyakanyinya, rikaba ryarakozwe na Patrice mwene Gatukura. Icyo gihe hari hamaze kugera Abatutsi nka 800, inka zabo zatwawe na Konseye Harerimana Jean Bosco, Sendege n'izindi nterahamwe.

    Haje igitero cy'interahamwe nyinshi zari zivuye i Mururu, Nyakanyinya, Miko n'Abajandarume bari baturutsi i Gihundwe bahurira ahitwa Hangari baza kwica i Nyakanyinya. Barahageze batangira kwica n'ubugome bwinshi bakoresheje gerenade, imbunda n'intwaro gakondo kuko interahamwe zari zamaze kugota Abatutsi bari bahahungiye kandi zari nyinshi, bamaze kubambura intwaro bari baje bitwaje, mbese byari bikomeye.

    Nyuma abagore n'abana bahungiye mu mashuri no mu rusengero rwari ruhari, interahamwe zirurira zikuraho amategura zikata umuriro mu nzu kugira ngo Abatutsi bari bihishe mu nzu basohoke babone uko babica. Babonye badasohoka nk'uko babishakaga nibwo bazanye umuzinga w'inzuki bawubaturamo noneho bakwira imishwaro barabica.

    Abandi barimo abagore n'abana babatwikira mu rusengero. Aha hakoreshejwe iyicarubozo ribi cyane kuko interahamwe zaricaga zigasubira inyuma zigasambanya imirambo y'abakobwa b'Abatutsikazi. Urugero: Umwarimukazi witwaga Thacienne bamwishe nabi barangije bamujyaho baramusambanya ngo akiri muzima yari yarabimye.

    Iyicwa ry'Abatutsi i Kirinda, Karongi

    Kirinda iherereye mu cyahoze ari Komine Bwakira muri Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi. Hari hubatse ibitaro n'icyicaro cy'Itorero rya EPR. Mu gihe cya Jenoside Burugumesitiri wa Bwakira yitwaga Kabasha Tharcisse.

    Muri Jenoside, Abatutsi benshi bahungiye mu ishuri ryisumbuye, abandi bahungiye mu Bitaro. Bijejwe gucungirwa umutekano ariko nyuma yaho baje kwicwa ndetse imirambo yabo bakajya kuyijugunya mu mugezi wa Nyabarongo.

    Umwe mu bari bayoboye Interahamwe zabishe yitwaga Nyiringabo Amani afatanyije by'umwihariko n'umucuruzi witwaga Semirindi Moïse wagize uruhare rukomeye mu kugura imihoro yo kwica Abatutsi ndetse n'imodoka ye yarifashishijwe cyane mu gutwara imirambo kuyijugunya mu mugezi wa Nyabarongo.

    I Kirinda hazwiho by'umwihariko bariyeri yitwaga 'intebe y'urupfu' naho hiciwe Abatutsi benshi.

    Jenoside kandi i Kirinda yahuriranye n'inama y'Itorero rya EPR ku rwego rw'Igihugu yari ihateraniye, bamwe mu ba Pasitori bari bitabiriye inama barishwe hamwe n'imiryango yabo, uwari Umuyobozi wa EPR ku rwego rw'igihugu, Pasitori Twagirayesu Michel yagize uruhare rukomeye mu kubicisha.

    Iyicwa ry'Abatutsi muri Chapelle ya Gitwa, Rutsiro

    Chapelle Gatulika ya Gitwa yahungiyemo ndetse yiciwemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbere hitwaga mu Gitwa ariko nyuma haje kwitwa i Nyamagumba mu cyahoze ari Cellule Bugina, Segiteri Kibingo, Komine Mabanza muri Perefegitura ya Kibuye. Iyo Chapelle yari ishamikiye kuri Paruwasi Gatulika ya Congo Nil yari iyobowe n'umupadiri w'umufaransa witwa Maindron Gabriel na we wagize uruhare muri Jenoside.

    Mu Gitwa hari hatuye Abatutsi benshi b'abagatulika ari nayo mpamvu nyamukuru bahungiye kuri Chapelle ya Gitwa bari bizeye kuzaharokokera ariko si ko byagenze. Ikindi ni uko hari mu mpinga y'umusozi ku buryo bumvaga byabafasha kureba neza ibitero no kwirwanaho bibaye ngombwa. Abatutsi bahungiye kuri Chapelle ya Gitwa bari baturutse mu bice bitandukanye birimo mu Gitwa nyirizina, Selire za Gitarama, Buhoro, Ruhingo, Kabiraho zo muri Komine Mabanza n'ahandi.

    Kuwa 11/04/1994 kugeza 13/04/1994 nibwo ibitero byagabwe kuri Chapelle ya Gitwa ndetse uwari Burugumesitiri wa Komine Mabanza Bagirishema Ignace yagiyeyo agezeyo abaza aho Abatutsi bahungiye bamubwira ko bagiye kuri Chapelle ya Gitwa 'aravuga ngo bahungiye mu mpinga y'umusozi wa Nyamagumba' kubera umusozi wari mu Ruhengeri naho biciraga Abatutsi benshi guhera 1,959 na nyuma yaho.

    Uko niko hahise hitwa i Nyamagumba ku buryo n'uyu munsi hari abakihita gutyo. Ubuhamya buvuga ko muri Jenoside hiciwe Abatutsi barenga 9,304 bakaba bose bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwahubatswe.

    Abatangabuhamya bakomeje guhamya ko Burugumesitiri Bagirishema yagize uruhare rukomeye mu kubicisha, nubwo yaje guhanagurwaho icyaha n'urukiko rwa TPIR. Abandi bagize uruhare mu kwica Abatutsi i Gitwa harimo uwari Brigadier Rwamakuba Emmanuel, Hakizimana Deo wari Umunyamabanga wa Komine Mabanza, Benimana Raphaël wari Burugumesitiri wa Komine Rutsiro, Maburakindi Isidore wari Burugumesitiri wa Komine Kayove n'abandi.

    Iyicwa ry'Abatutsi ku mashuri abanza ya Mbogo, Kinyamakara, Gikongoro Kuri Komine Kinyamakara, ku mashuri ya Mbogo n'umusozi wose wa Mbogo muri rusange. Ku wa 13/4/94 hakusanyirijwe Abatutsi benshi b'iyari komine Kinyamakara n'abari bavuye Gikongoro mu mugi n'ahandi barahicirwa. Komini Kinyamakara yayoborwaga na Burugumesitiri Munyaneza Charles.

    Niwe wagiye guhuruza abasirikare n'abajandarume barimo Colonel Simba Aloys barabarasa bafatanyije n'interahamwe zari zitwaje imihoro, ubuhiri na n'ibyuma byo gutema ibyatsi, byose bishyashya n'udufuni. Kuri 13/04/1994 hishwe Abatutsi bagera ku 3,000. Abari ku isonga mu bwicanyi ni Mugemana wari Brigadier, Munyakanyinya yari OPJ, Gasasira Alphonse yari ashinzwe urubyiruko, Gasirabo Jonathan yari umwarimu mu mashuri abanza, n'abandi.

    Iyicwa ry'Abatutsi ahiswe kuri “escalier”, Muhima, Nyarugenge, n'i Nkomangwa ya Kayonza

    Kuva tariki ya 13 kugeza tariki 14/04/1994 abantu b'igice kimwe cya Muhima munsi y'ahahoze gereza ya Nyarugenge, ahitwa mu Mudugudu w'Umwezi mu cyahoze ari Serire Ruhurura, hari interahamwe n'abasirikare bakusanyaga Abatutsi muri icyo gice bakabamanura babajyana ahiswe kuri 'Escariye' bakazibamanuraho babatemagura, babahonda imitwe mu muhanda wa kaburimbo, abandi bakabarasa.

    Aho hantu hiciwe Abatutsi benshi kuko kuri uwo muhanda bari bahashyize na bariyeri itega abanyura muri kaburimbo na bo bakahicirwa bakabarunda mu muhanda. Kugeza ubu ikibabaza abafitanye isano n'abiciwe aha hantu ni uko iyo mirambo batazi aho yajyanywe ngo bayishyingure mu cyubahiro.

    Zimwe mu nterahamwe zagize uruhare mu kwica aba bantu zabashije kumenyekana: Ndemeye Nicodemu wari umukuru wazo, Gashayija Etienne, Charles, Rurangirwa Jean Paul wakatiwe igifungo cya burundu n'inkiko Gacaca, akaba afungiye muri gereza ya Mageragere n'abandi.

    Mu Kagari ka Nkomangwa, mu Murenge wa Kayonza, ku wa 13-14/04/1994 hajugunywemo Abatutsi benshi cyane banabwira abana bari bakiri bato ngo nibaze babajyane ku mashuri kandi babajyanye muri Muhazi.

    Bivugwa ko haguye abari hejuru ya 136 bo mu Murenge wa Munyiginya n'abandi batazwi umubare bari baturutse imihanda yose.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/basambanyije-n-imirambo-bumwe-mu-bwicanyi-bwakorewe-abatutsi-ku-wa-13-mata-1994

  • Amasaka n'urufunzo ntibyibagiranye mu Busitani bwo Kwibuka i Nyanza ya Kicukiro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Bamwe bihishe mu mashyamba, mu mfunzo, mu nsengero, mu bitaro, mu masaka n'ahandi, ku buryo uwagize amahirwe akarokoka iyo akuganirije uko byari bimeze wumva birenze ubwenge bwa muntu.

    Mu buryo bwo kurinda amateka no kwereka abavutse nyuma ya Jenoside amateka nyayo, ku Rwibutso Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo abasaga ibihumbi 105, hubatswe Ubusitani bwo Kwibuka.

    Rubumbatiye ibihe bitandukanye Abatutsi banyuzemo muri Jenoside n'akamaro gakomeye ibidukikije by'umwihariko ibimera byagize mu kurokora Abatutsi mu gihe abantu bo bari babaye inyamaswa.

    Ni ubusitani bwafunguwe ku mugaragaro ku wa 11 Nzeri 2022 na Madamu Jeannette Kagame, aho buri kintu kiburimo kibumbatiye ubutumwa n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibiti bibumbatiye ubutumwa butandukanye

    Igice kimwe cyabwo cyatewemo ibiti ijana bishushanya iminsi ijana jenoside yamaze, ibiti byatewe n'abayobozi bakuru batandukanye, ba ambasaderi b'ibihugu byabo mu Rwanda, abacitse ku icumu rya Jenoside n'abandi.

    Birimo icy'umuvumu cyatewe na Madamu Jeannette Kagame, agiherekeza ubutumwa bugira buti “Rubyiruko bana bacu, ubu busitani bw'urwibutso bwafumbiwe n'abacu, abatangana. Twatabawe n'abacu bwite, bato batari gito. Uko butoshye tubutambagira tubibuka. Duharanire kubaka ubuzima butazima.”

    Uretse umuvumu, hatewe umunyinya nka kimwe mu biti cyafashaga Abanyarwanda gukemura ibibazo byabaga bibugarije bijyanye n'uko gikura cyikora nk'umutaka, abantu bashobora kwihishamo izuba.

    Uwo munyinya usobanuye ko nyuma ya Jenoside ibibazo Abanyarwanda bahura na byo ari bo bagomba kubyikemurira badategereje ak'imuhana ka kandi kaza imvura ihise.

    Hatewe kandi igiti cy'umuko cyifashishwaga mu kugarira urugo ari yo mpamvu gifite igisobanuro cy'umurinzi, cyane ko Abanyarwanda banizeraga ko kigira uruhare mu kwirukana ikibi.

    Ni na ko kamaro gifite mu Busitani bwo Kwibuka kuko kirinda amateka y'Abanyarwanda.

    Urumuri rw’icyizere rwashyizwe mu gihugu hose kuko Jenoside yageze mu bice byose by’igihugu

    Mu Busitani bwo Kwibuka hashyizwemo ishusho y’urumuri nk’ikimenyetso cy’icyizere cy’ubuzima

    Iyo uteye intambwe nke uva mu gice cy'ibiti ugera ahantu hateganyirijwe kwakirira abashyitsi hifashishwa mu gihe Urwibutso rwaba rwakiriye abantu benshi, kuko hafite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bitatu.

    Ishusho y'Abatutsi bazize Jenoside n'abayirokotse

    Mu rubavu rw'ubusitani ahagana hirya mu ruhande ruteganye n'aho urwibutso rwubatswe, hashyizwemo ishusho nini iriho umugabo ibumoso bwayo n'umugore iburyo. Uruhande ruriho umugore rwiswe 'Nemye', ururiho umugabo rwitwa 'Mpagaze'.

    Muri iyo shusho yashushanyijwe n'umunyabugeni w'Umufaransa, Bruce Clarke iyo uyitegereje neza ubonamo imisozi igize u Rwanda, igasobanura abazize Jenoside n'abayirokotse no kugaragaza ko nubwo bishwe hari imiryango yashibutse.

    Ibimera bishushanya umurava w'Inkotanyi n'ubudaheranwa ku barokotse

    Munsi y'iyo shusho, uteye intamwe nke hari igice cyiswe 'Dry Garden' ndetse cyashyizwe ku mpande zombi zo Kwibuka.

    Ni igice kigizwe n'ibimera bikunze kugaragara mu butayu, bya bindi byihanganira izuba, cyane ko mu butayu nta buzima bubamo.

    Ubusanzwe ibimera iyo bibuze amazi ahagije biruma, bitandukanye n'ibiba mu butayu kuko byo bigerageza kubaho kabone nubwo biba biri mu buzima bugoye.

    Ibyo bimera bibumbatiye ibisobanuro by'ubudaheranwa no kwihangana kw'Inkotanyi zakoze uko zishoboye zititaye ku buke bwazo, zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

    Hafi y'ibyo bimera hashyizwemo icyumba cyagenewe gufasha abagize ihungabana, aho hashyirwamo umukozi ubizobereye, mu gihe hagira urigize agafashirizwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Mu busitani bwo kwibuka hashyizwemo inzira yateguriwe kugendwamo mu gihe umuntu yaba ari gutekereza ku byo amaze gusobanurirwa cyangwa ibyo yiboneye. Izengurutse ubusitani bwose.

    Mu Busitani kandi hashyizwemo ibigaragaza uko u Rwanda ruteye, imisozi, ibibaya ibishanga, ibice bitandukanye Abatutsi barokokeyeho nubwo byari bigoye cyane.

    Hashyizwemo urufunzo kuko ruri mu bintu byarokoye bamwe mu Batutsi barwihishemo.

    Uretse kuba rwarabaye ubwihisho bw'Abatutsi, urufunzo runagaragaza ukudaheranwa no kwihangana kwaranze abari barwihishemo kuko mu busanzwe atari imyaka yose ishobora kwera mu rufunzo.

    Hari abamaze amezi agera kuri atatu bihishamo, ari rwo rwabaye inzu zabo, bakihanganira ubwo bukonje n'ayo mazi kugira ngo barokore ubuzima. Uko kwihangana no kudaheranwa, iyo urebye urwo rufunzo byose ubibonamo.

    Hashyizwemo n'ishyamba rigaragaza amashyamba yagiye yihishwamo n'Abatutsi mu gihe abicanyi batabaga bababonye, bakarokoka. Byose bigaragaza uko ibidukikije byafashije Abatutsi kurokoka.

    Iyo ukomeje ukagenda usubira aho urwibutso rwubatse, ugera ku gishushanyo kinini kigaragaza urumuri rw'icyizere, urumuri rutazima ndetse urumuri rw'ubuzima, rwakozwe mu cyuma.

    Urwo na rwo rugaragaza ko Abatutsi bazize Jenoside bazahora bibukwa iteka, ariko rukanagaragaza ubutumwa bw'icyizere cyo kubaho nyuma y'ibihe by'umwijima banyuzemo mu 1994.

    Ubufasha bw'amasaka ntibwibagiranye

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye mu bihe amasaka yari ari kujya kwera mu bice bitandukanye by'igihugu. Icyo gihingwa bijyanye n'uko cyerera hejuru, cyasimbuye inzu umunsi ku munsi kuko benshi bayihishagamo.

    Biragoye kuba waganira n'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo uve ku wa mbere ugere ku wa cumi atakubwiye akamaro amasaka yagize mu kurokoka kwe, kuko aho kujya ku muturanyi ngo amuhishe yizeraga amasaka ko amurinda kurusha abantu.

    Mu Busitani bwo Kwibuka hagenwe umwaka wo guhingwamo amasaka nk'ikimenyetso cyibutsa uruhare yagize mu 1994, akarokara Abatutsi aho abantu bo bari barushije inyamaswa ubunyamaswa.

    Amasaka yahawe umwihariko mu Busitani bwo Kwibuka buri ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro

    Muri cya gice kindi na cyo kirimo ibimera byihanganira ubuzima bwo mu butayu, hashyizwemo n'amabuye 100 agaragaza iminsi Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze ndetse ngo hari gahunda yo gushyiramo amabuye miliyoni agaragaza ubuzima bwa buri Mututsi wishwe muri Jenoside.

    Ni igice kirimo n'ibuye rinini risumba ayandi riri ukwaryo riri mu ishusho y'u Rwanda. Ryashyizweho na Madamu Jeannette Kagame ubwo yafunguraga Ubusitani bwo Kwibuka.

    Ribumbatiye ubutumwa bugira buti 'Nk'uko ibuye ribaho ibihe n'ibihe ni na ko ibihe byose tuzahora tuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'Inkotanyi zayihagaritse zikarokora Abatutsi bahigwaga.'

    Igice cya nyuma gisoza Ubusitani bwo Kwibuka kigizwe n'ahantu hiswe 'Open Plaza' hagizwe n'imbuga ikozwe neza ishobora kwakira abantu bakeya baje mu bikorwa byo Kwibuka.

    Urwibutso n'Ubusitani bwo Kwibuka byose bigaragaza Jenoside yakorewe Abatutsi, binagamije kwerekana amakuru nyakuri no guhangana n'abapfobya ndetse n'abayagoreka nkana bagamije ko yasibangana.

    Ya shusho igaragaza umugabo n’umugore bashushanya abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayirokotse

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo abarenga ibihumbi 105

    Icyo giti kinini cyatewe na Nyakubahwa Jeannette Kagame ndetse agiherekasha ubutumwa bw’ihumure

    Ibuye ryashyizwe mu Busitani bwo Kwibuka na Nyakubahwa Jeannette Kagame nk’ikimenyetso cy’uko Abatutsi bishwe muri Jenoside bazahora bibukwa

    Hafite ubushobozi bwo Kwakira ibihumbi bitatu hakaba hategurirwa imihango itandukanye yo kwibuka yitabiriwe n’abantu benshi

    Aya mabuye ni Ijana agaragaza iminsi ijana Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze ndetse hari gahunda yo kuzashyiramo agera kuri miliyoni nk’ikimenyetso cy’Abatutsi barenga Miliyoni bazije Jenoside

    Aho abo bakozi ba Rwanda Switch bahagaze ni ha hantu hashobora kwakira abantu ibihumbi bitatu mu gihe urwibutso rwasuwe n’abantu benshi

    Ako gashyamba kari imbere y’Abakozi ba Rwanda Switch ni kamwe bigaragaza uruhare amashyamba yagize mu kurokora Abatutsi. Munsi yako harimo urufunzo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasaka-n-urufunzo-ntibyibagiragiranye-mu-busitani-bwo-kwibuka-i-nyanza-ya

  • Uburyo Tshisekedi na leta ye bimitse ikinyoma mu miyoborere ya RDC (Video) – #rwanda #RwOT

    Tshisekedi ubwo yiyamamazaga, yasezeranyije abaturage ba Congo ko azaharanira ko iki gihugu cya kabiri mu bunini muri Afurika kizazamura ubukungu bwacyo ku buryo kizahinduka u Budage bwa Afurika.

    Magingo aya, byabaye nka ya mabati, iterambere ryagumye mu byifuzo ku buryo n'ibikorwa remezo by'ibanze bitaraboneka mu gihe manda y'Umukuru w'Igihugu iri kugana ku musozo.

    Nyuma y'iminsi mike atangiye kuyobora, yasezeranyije abaturage ko agiye gukemura ikibazo cy'umutekano muke. Mu ngamba zihuse yashyize mu bikorwa, harimo gushyiraho ibihe bidasanzwe mu Burasirazuba bw'igihugu.

    Ni gahunda yajyanye no gukuraho ubuyobozi bwa gisivile bugasimbuzwa ubwa gisirikare. Aho kugira ngo amahoro aboneke, ibintu byarushije kudogera, imitwe yitwaje intwaro ivuka ubutitsa kandi imwe iterwa inkunga na leta.

    Mu gushaka kujya kure y'ukuri, Tshisekedi na leta ye, bahise bashaka ikinya bagomba gutera abaturage, babumvisha ko ibibazo byose igihugu gifite bituruka ku Rwanda, ko arirwo ruri inyuma ya M23 n'ibindi nk'ibyo.

    Ni mu gihe M23 na mbere y'uko yubura imirwano, ibintu byari agatogo mu gihugu.

    Umusesenguzi Tite Gatabazi, yakoze isesengura ryimbitse agaragaza uburyo Tshisekedi na leta ye biyemeje kwimika ikinyoma.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-tshisekedi-na-leta-ye-bimitse-ikinyoma-mu-miyoborere-ya-rdc-video

  • Perezida wa Sena Dr Kalinda yagaragaje impungenge ku bihugu bidakurikirana abakekwaho Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023, mu muhango wo gusoza icyumweru cy'icyunamo wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwa Rebero, umunsi wahuriranye no kwibuka Abanyapolitike bishwe bazira ko barwanyije umugambi wa leta y'Abicanyi wo kurimbura Abatutsi.

    Dr Kalinda yavuze ko kwibuka abanyapolitiki banze amacakubiri, ivangura no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ari ukuzirikana urugero rwiza rwo kwitandukanya n'ikibi kuko Jenoside itari gushoboka iyo itaza gutegurwa n'abanyapolitiki, cyane ko ari nabo bayihagarikiye igakorwa.

    Yashimye ibihugu bigerageza gukora inshingano bifite mu rwego rw'amategeko mpuzamahanga bigeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko n'abatarabikora bakwikubita agashyi.

    Ati 'Turifuza ko ibihugu byose ndetse n'ubutabera mpuzamahanga bushyira imbaraga muri iki gikorwa kuko uko imyaka igenda ishira, ni nako abakekwaho Jenoside basaza batabajijwe ibyo bakoze'.

    Dr Kalinda yagaye ibihugu bikomeje gukingira ikibaba abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ibi bigaragaza ko amahanga atarumva uruhare akwiye kugira mu kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo”.

    Mu 2021, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku muri Afurika, igihugu cyoherejwemo impapuro nyinshi zisaba ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yoherejwemo izigera kuri 408. Muri Uganda hoherejweyo 277 mu gihe ibihugu bimaze koherezwamo nke ari Ghana na Benin, rumwe kuri rumwe.

    Nubwo bimeze bityo ariko usanga ibi bihugu byo muri Afurika bitaratera intambwe ngo biburanishe abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo harimo bike byagiye byohereza mbarwa.

    Muri rusange hari impapuro zisaba gufata abantu bakoze Jenoside zirenga 1000 zoherejwe mu bihugu by'amahanga bitandukanye harimo n'ibya Afurika.

    Kugeza ubu ku mugabane w'u Burayi igihugu kirimo impapuro nyinshi ni u Bufaransa bwohererejwe 47, igihugu cyanihaye intego nibura ko buri mwaka hazajya haburanishwa abakoze Jenoside babiri, u Bubiligi bwoherejwemo impapuro 40, u Buholandi 26, Canada 14 n'ahandi.

    Muri rusange aboherejwe mu Rwanda baturutse mu mahanga ni 26, uheruka ni Jean Paul Micomyiza uzwi nka Mico, woherejwe na Suède kugira ngo akurikiranwe n'ubutabera bw'u Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho gusa hari n'abandi baburaniye mu bihugu bitandukanye.

    Dr Kalinda yagaragaje ko ibikorwa by'ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi bikigaragara mu gihugu ndetse no mu karere, bigizwemo uruhare runini n'Umutwe wa FDLR, by'umwihariko abifashisha imbuga nkoranyambaga bihimbye amazina.

    Ati “Buri wese arasabwa kurwanya abo bose batifuriza u Rwanda amahoro. Ndasaba urubyiruko kubigiramo uruhare kuko ari bo bagize igice kinini cy'abanyarwanda kandi ni narwo rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga. Abato n'abakuze tugomba gushyira hamwe tukarwanya ingengabitekerezo ya jenoside”.

    Umuvugizi w'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki, Depite Elisabeth Mukamana, yavuze ko Abanyapolitiki bibukwa uyu munsi bishwe bazira ubutwari bwo kwanga ikibi, kurwanya igitugu no guharanira imiyoborere iha agaciro abanyarwanda bose nta vangura.

    Yanenze ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa jenoside, kuko bwananiwe gushishoza ngo burenge politiki y'umukoloni, y'amacakubiri n'ivangura.

    Aya akaba ari amwe mu makuba u Rwanda rwagize, yo kugira abayobozi babi n'abanyapolitiki nk'abo.

    Ati “Twe abanyapolitiki bariho muri iki gihe n'abazaza dufite inshingano yo gukomeza gutoza abayoboke n'abanyarwanda muri rusange, kubana neza mu mahoro, gukomeza kubumbatira ubumwe bw'abanyarwanda mu byo dukora byose”.

    Yasabye Abanyapolitiki gushyira imbere ubumwe bw'igihugu kuko ari bwo shingiro rya byose, ashishikariza urubyiruko gukomeza gukunda igihugu kurwanya abaharabika u Rwanda n'abayobozi barwo bakoresheje imbuga nkoranyambaga kuko baba bashaka gusubiza inyuma u Rwanda n'ibyo rwiyemeje.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yerekanye ko Jenoside yakorewe abatutsi yatewe na politiki mbi yamaze imyaka irenga 30 mu gihugu, n'abanyapolitiki bayiyobotse.

    Dr Bizimana yatanze ingero z'uburyo abanyapolitiki babi bashyize imbere ivangurabwoko n'amacakubiri bikageza kuri Jenoside, yamagana abiyita abanyapolitiki bagamije kubiba amacakubiri, gutanya abanyarwanda.

    Ati “Umunyapolitiki wese ushaka kubitugaruramo tugomba kumurwanya…hari abashaka kubikora bifashishije imbuga nkoranyambaga, bagashaka ko abaturage bivumbagatanya, abo nta mwanya bagifite mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside.”

    Yakomeje avuga ko iyo haza kubaho abanyapolitiki beza benshi nk'abibukwa none, hatari kwicwa abatutsi barenga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Ati “Abanyapolitiki dufatane urunana mu gushimangira kubaka u Rwanda rwa none”.

    Mu buhamya bw'umurinzi w'igihango Aloys Uwemeyimana, uvuka mu Murenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi mu ntara y'Uburengerazuba, yavuze uburyo yagizweho ingaruka na politiki mbi ubwo yatsindiraga kwiga mu mashuri yisumbuye, ariko umwanya we ugahabwa umwana w'umwarimu.

    Akarengane yakorewe ni ko katumye ajya mu miryango ya Croix-Rouge n'abasaveri. Indangagaciro yakuye muri iyi miryango zamufashije kurokora abantu basaga 120 abahungishirije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Urwibutso rwa Rebero ruruhukiyemo imibiri y'abarenga ibihumbi 14 barimo Abatutsi biciwe muri Kigali mu minsi ya mbere ubwo Jenoside yatangiraga ndetse na bamwe mu banyepolitiki bamaganye umugambi wa Jenoside bakanga akarengane.

    Abanyapolitiki bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero ni Landouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL), Frederic Nzamurambaho (Yari Perezida wa PSD na Minisitiri w'Ubuhinzi), Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga.

    Perezida wa Sena Dr Kalinda yunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Rebero

    Minisitiri Dr Bizimana yunamira abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Rebero

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yahaye icyubahiro abashyinguwe mu rwibutso rwa Rebero

    Minisitiri w’umutekano Alfred Gasana yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe ku Rebero

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yashyize indabo ahashyinguye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Perezida wa Sena Dr Kalinda yasabye ibihugu bikigenda biguruntege mu guhana abakekwaho Jenoside kwisubiraho

    Umurinzi w’igihango Uwemeyimana Aloys yarokoye abarenga 120 muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Depite Elisabeth Mukamana yasabye abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe

    Minisitiri Bizimana yagaragaje ko politiki mbi ari yo yabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Igirubuntu Darcy}


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-sena-dr-kalinda-yagaragaje-impungenge-ku-bihugu-bidakurikirana

  • Impuruza ku bwicanyi bukomeje kurenzwa ingohe muri RDC – #rwanda #RwOT

    Ni ibaruwa ndende yanditswe na Adama Dieng na Prof Gareth Evans, bagaruka ku mwuka mubi urimo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Uyu Dieng yabaye Umujyanama wihariye w'Umuryango w'Abibumbye ndese ari mu bashinze umuryango Alliance Panafricaine pour la Transparence et l'État de droit anabereye umuyobozi, mu gihe Prof Gareth Evans yabaye Minisitiri muri Australia ndese yayoboye umuryango International Crisis Group.

    Muri iyo baruwa bavuga ko mu gihe muri Mata Isi yose iba izirakana ku mahano ya Jenoside yagwiriye Isi haba mu Rwanda, Srebrenica, Cambodge, Arménie n'ahandi; ari umwanya mwiza wo gushyira ahabona ibirimo kubera muri RDC, usanga bidahabwa agaciro bikwiye

    Bati “Mu gihe turi mu kwezi kwahariwe kurwanya no gukumira Jenoside, ni ngombwa ko twigira ku byahise kandi tugafata ingamba zifatika zo gukumira impamvu zose zishobora gusembura ubugizi bwa nabi bwisabira imbaga kugira ngo urandure ihohoterwa n'umuco wo kudahana.”

    Bavuga ko mu myaka hafi 30, muri RDC hakomeje kuba ubugizi bwa nabi bukorerwa abaturage, by'umwihariko abo mu burasirazuba bw'igihugu mu bice bihana imbibi n'u Rwanda, Uganda, u Burundi na Tanzania.

    Bavuga ko muri ibyo bice, Ingabo za Congo, iz'abanyamahanga n'imitwe yitwaje intwaro bakoze ibyaha bitandukanye umuntu yagereranya n'ibyaha by'intambara cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Bati “Umuco wo kudahana ibyo byaha, ruswa yabaye karande, imiyoborere mibi n'imvugo zihembera urwango n'izihamagarira ubugizi bwa nabi byakomeje kugira uruhare mu byaha bikorerwa abasivili, ukwiyongera kw'ibibazo bishingiye ku bwoko n'ibibazo bya politiki, n'umubare munini w'abaturage bavanwa mu byabo.”

    Bavuga ko uruzinduko Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano gaheruka kugirira muri RDC na raporo z'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, ku bwicanyi buteye inkeke burimo kuba, byashyize umucyo ku kibazo gihari, ariko hakenewe gukora byinshi bijyanye n'uburemere bw'ikibazo.

    Ni ibibazo kandi birushaho kwiyongera, byibasira igice kimwe cy'abaturage.

    Ibihe bidasanzwe nibyakemuye ikibazo

    Kuva muri Gicurasi 2021, Perezida Félix Tshisekedi yashyizeho ibihe bidasanzwe mu duce tumwe, Intara za Ituri na Kivu y'Amajyaruguru zihabwa abayobozi bashya, abasirikare n'abapolisi basimbura abasivili.

    Aho gukemura ikibazo, iyi nyandiko igaragaza ko ubugizi bwa nabi bwiyongereye, n'ibitero by'imitwe yitwaje intwaro bifata indi ntera nk'ibya CODECO (Coopérative pour le développement du Congo (CODECO) n'Umutwe wa ADF (Allied Democraic Forces).

    Bakomeza bati “Kuva mu Ukwakira 2022, abantu barenga 1300 bishwe muri Ituri na Kivu y'Amajyaruguru honyine. Mu gihe cy'ibihe bidasanzwe, umuco wo kwihanganirana warakendereye, abayobozi ba Kivu y'Amajyaruguru na Ituri bagakoresha imbaraga zabo mu gucecekesha amajwi y'ababarwanya.”

    Abayobozi b'igisirikare n'igipolisi ngo bakomeje gukoresha imbaraga z'umurengera mu gutatanya abaturage, no guhonyora uburenganzira bwo kwishyira hamwe mu mahoro.

    Ku rundi ruhande, miliyoni z'abaturage nazo ngo zihura n'akaga kubera intambara ya M23 n'Ingabo za Leta, mu gihe uyu mutwe wakomeje kwigarurira uduce twinshi, nubwo ubu urimo kudushyikiriza Ingabo za EAC.

    Byatumye Ingabo za Leta zihanga amaso imitwe yiwaje intwaro muri uiyi ntambara.

    Ibaruwa ikomeza iti “Muri icyo gihe, kugira ngo ibashe guhangana n'ibitero bya M23, Ingabo za Congo (FARDC) zitabaje imitwe yitwaje intwaro yagize uruhare mu bindi bikorwa bibi, nka FDLR. Iyi FDLR ni umutwe ahanini ugizwe n'Abahutu b'Abanyarwanda, aho abayobozi bawo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda.”

    Ni umutwe kandi ngo mu bihe bitandukanye wishe abantu muri RDC, ufata abagore ku ngufu, n'ubundi bugizi bwa nabi bwakorewe abasivili mu Ntara za Kivu y'Amajyepfo na Kivu y'Amajyaruguru.

    Bavuga ko kuva iyo ntambara yatangira, ubuyobozi bwa RDC bwashinje u Rwanda gufasha M23, binazamura imvugo z'urwango, ivangura n'ubugizi bwa nabi byibasira Abatutsi, abavuga Ikinyarwanda n'abandi bakekwaho ko ari Abanyarwanda cyangwa bafite inkomoko mu Rwanda.

    Ni abantu kenshi bibasirwa bitwa 'abanyamahanga', cyangwa se ko bashaka kwigarurira RDC.

    Ibyo ngo byatumye mu bice bimwe birimo abasivili b'Abatutsi bakomeza gutotezwa bashinjwa ko bari inyuma ya M23, bakomeje guhunga.

    Mu bihe bitandukanye, hakomeje kugaragazwa bamwe mu bavuga Ikinyarwanda bagirirwa nabi, bamwe bakicirwa mu ruhame.

    Izi mpuguke zivuga ko nk'uko byagaragaye na mbere, kuvangura igice kimwe cy'abaturage ukabafata nk'aho bateje ikibazo cyangwa batareshya n'abandi, aribyo byagejeje ku mahano ya Jenoside yaba iyakorewe Abayahudi cyangwa iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ni ibintu nko mu Rwanda byahembewe n'imvugo zakwirakwizwaga na radiyo RTLM, ku buryo itangazamakuru ryakoreshejwe cyane mu kubiba urwango, Abatutsi bakabita inyenzi n'andi mazina.

    Bavuga ko kubura imirwano kwa M23 kutateje ikibazo ku buzima bw'abantu gusa, ahubwo byanahungabanyije umubano wa RDC n'u Rwanda.

    Basaba ko u Rwanda na RDC byagirana imishyikirano, kuko umwuka mubi ushyira mu kaga amahoro mu gihugu no mu karere.

    Bakomeza bati 'Ni ngombwa by'umwihariko kuri Guverinoma ya RDC, gufata ingamba zo kurinda abaturage bose na vangura, no gukurikirana abagira uruhare mu bugizi bwa nabi aho buva kukagera.'

    Basabye ko Inteko Ishinga Amategeko ya RDC itora itegeko rirwanya ivangura iryo ari ryo ryose, ndetse igafatira ibihano abantu bose bagira uruhare mu gukwirakwiza imvugo z'urwango n'izihembera amacakubiri.

    Harimo kandi guhagurukira ibikorwa byose by'imitwe yitwaje intwaro, by'umwihariko muri ibi bihe igihugu cyegereje amatora.

    Dieng yabaye Umujyanama wihariye w'Umuryango ndese ari mu bashinze umuryango Alliance panafricaine pour la transparence et l'État de droit anabereye umuyobozi

    Prof Gareth Evans avuga ko ubwicanyi burimo kubera muri RDC budahangwa amaso uko bikwiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impuruza-ku-bwicanyi-bukomeje-kurenzwa-ingohe-muri-rdc

  • Kwibuka 29#Uko Leta yiyise iy'Abatabazi yatumye ubwicanyi bufata indi ntera i Gitarama #rwanda #RwOT

    Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice by'Amajyepfo bavuga ko kuva Guverinoma y'Abatabazi yahahungira tariki ya 11 Mata 1994, yahise itegura umugambi wo kwica Abatutsi muri ibi bice byari byaranze kwijandika muri jenosie yarimo gukorerwa Abatutsi.

    Nyuma y'urupfu rw'uwari Perezida w'u Rwanda Habyarimana Juvenali tariki ya 6 Mata 1994, hashize iminsi 3 gusa maze maze hahita hashyirwaho Guverinoma yiyise iy'Abatabazi tariki ya 9 Mata.

    Theodore Sindikubwabo icyo gihe niwe wahise abaperezida wa Repubulika naho Yohani Kambanda aba Minisitiri w'Intebe. Aba bose kandi bakomokaga mu Majyepfo.

    Ukwimurira imirimo yabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama cyari ikindi kimenyetso cyo gutsindwa kwabo ariko ngo Amajyepfo yari agushije ishyano.

    Saa tanu zishyira saa sita z'manywa nibwo abaturage bagiye kubona babona imodoka zuzuye abasirikare berekeza i Murambi mu kigo cya RIAM

    Bamwe mu barokokeye muri aka gace bavuga ko mu matariki yakurikiye iya 11 na 12 Mata iyi guverinoma ikigera i Gitarama, hahise hashingwa bariyeri zitandukanye mu cyahoze ari komine Nyamabuye ndetse hanakorwa inama n'abari bahagarariye amakomini.

    Zari inama zo kwica Abatutsi mu bice by'Amajyepfo.

    Byabaye ngombwa ko Inkotanyi zirukana iyi Guverinoma ihungira ku Gisenyi birangira yambutse ijya mu cyahoze ari Zaire ari cyo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo uyu munsi.

    Ibitekerezo bibi by'ivanguramoko ndetse n'iby'irondakarere by'abari bagize Iyi Guverinoma y'Abatabazi ndetse n'abandi bababanjirije, byatumye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hicwa Abatutsi benshi cyane mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, Butare ndetse na Gikongoro.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/kwibuka-29-uko-leta-yiyise-iy-abatabazi-yatumye-ubwicanyi-bufata-indi-ntera-i

  • Perezida Kagame ategerejwe mu bihugu bya Bénin na Guinée-Conakry #rwanda #RwOT

    Uzaba ari umwanya mwiza wo kugirana ibiganiro n'abategetsi nka Patrice Talon na Colonel Mamadi Doumbouya bayoboye ibyo bihugu.

    Umukuru w'Igihugu agiye gusura Bénin, mu gihe umubano ushingiye kuri dipolomasi umaze igihe ugenda uba mwiza hagati ya Kigali na Cotonou.

    Ibihugu byombi byatangiye kugenderana muri 2017, ubwo Perezida Patrice Talon wa Bénin yagiriraga uruzinduko rw'akazi hano mu Rwanda.

    Ni uruzinduko mu mwaka ushize wa 2022 rwakurikiwe n'ibiganiro byahuje ba Perezida Paul Kagame na Talon, ubwo bahuriraga i New York aho bombi bari bitabiriye inama yahuzaga Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umugabane wa Afurika.

    Mu gukomeza gushimangira umubano n'u Rwanda, muri Nyakanga umwaka ushize kandi Brigadier General Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI usanzwe ari Umugaba Mukuru w'Ingabo za Bénin yagiriye uruzinduko rw'akazi i Kigali, rukurikirwa n'urwo muri Nzeri rw'Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Bénin, Soumaila Allabi Yaya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-ategerejwe-mu-bihugu-bya-benin-na-guinee-conakry

  • Ibikorwa byabo ntibizibagirana!!! Abihaye Imana banze gutererana intama baragijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi bahisemo guhungira mu nsengero cyane cyane muri za Kiliziya no mu bigo by'abihayimana, bizeye ko baharokokera kuko bumvaga ko nta kizira gishobora kwinjira ahera. Muri make batekerezaga ko nta bwicanyi bwahahinguka.

    Ubuhamya n'ibimenyetso bifatika bishimangira ko icyizere Abatutsi bari bafitiye insengero cyaraje amasinde kuko harokokeye mbarwa, Kiliziya zuzura imirambo n'imivu y'amaraso.

    Bamwe mu banyamadini n'amatorero nk'abapadiri, ababikira, ba Pasiteri n'abandi bahungiweho n'intama zabo, bazibereye ibirura ziricwa.

    Hari abahamijwe n'inkiko icyaha cya Jenoside, yaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), inkiko zo mu bindi bihugu nk'u Bubiligi n'Inkiko Gacaca.

    Muri iyi nkuru ntabwo tugaruka ku byakozwe n'ababikira b'i Sovu, abapadiri nka Athanase Seromba na bagenzi be, ahubwo turitsa ku babaye abashumba beza bagaragaje ubutwari aho rukomeye bakanga gutererana intama baragijwe ubwo amagara yarasumbirijwe abandi basama ayabo.

    Aba tugiye kugarukaho, ni abo igihugu cyazirikanye ubutwari bagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kikabashyira mu cyiciro cy'abarinzi b'igihango.

    Musenyeri Hakizimana Célestin

    Musenyeri Hakizimana Célestin yagize uruhare mu kurokora Abatutsi 2000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Saint Paul i Kigali.

    Musenyeri Hakizimana yavukiye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo ku wa 14 Kanama 1963. Yahawe ubupadiri ku wa 21 Nyakanga 1991, agirwa Padiri wungirije muri Paruwasi ya Rutongo, nyuma y'umwaka umwe yashinzwe amashuri Gatolika muri Arikidiyosezi ya Kigali aho yari anashinzwe Ikigo cya Mutagatifu Pawulo cyari kirimo impunzi muri Jenoside kugeza mu 1996.

    Musenyeri Hakizimana Célestin, yarwanye urugamba rwo gukiza Abatutsi bari bahungiye muri St Paul. Ku wa 13 Mata 1994 haje imodoka yo guhungisha ababikira n'abapadiri bajya Kabgayi we ntiyasiga abamuhungiyeho.

    Yarengeye abamuhungiyeho barenga 2000 kandi nta yindi ntwaro yifashishije uretse umutima w'ubumuntu, ubwitange no gutanga amafaranga ku nterahamwe n'ikanzu y'umupadiri.

    Yakomeje gushakira abamuhungiyeho amazi, ibiribwa n'imiti kugeza Inkotanyi zije kubarokora mu ijoro ryo ku wa 16/06/1994.

    Umuvandimwe we yaje kumubikira ko bapfushije umubyeyi wabo ntiyajya gushyingura kuko atashakaga gusiga Abatutsi bamuhungiyeho.

    Musenyeri Hakizimana yakomeje guteza imbere ibikorwa by'isanamitima no kunga Abanyarwanda muri Diyoseze Gatolika ya Gikongoro.

    Abamutangira ubuhamya bamwita 'Umushumba mwiza utararumangije izaje zimugana, kandi akababazwa n'ibyarimo bibakorerwa'.

    Yakomeje ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yifatanyije n'abarokokeye kuri St Paul. Yahawe Impeta y'Ishimwe yo kurwanya Jenoside ku wa 4/7/2006.

    Avuga ko icyamufashije kurwana ku bari bamuhungiyeho kandi atarahigwaga icyo gihe, ari ugukomera ku isezerano ryo kuba Padiri n'inshingano ze zo kwita kuri buri wese atavanguye.

    Avuga ko icyamubashishije kwitanga kandi azi ko yahasiga ubuzima ari uko ngo n'ubusanzwe iwabo bari inyangamugayo kandi badashyigikiye ivangura.

    Agira ati, 'Muri Jenoside nabaga nambaye ikanzu yanjye y'Ubupadiri, byatumaga mbasha kwigaragaza nkaganira n'Interahamwe nkaziha amafaranga n'ibyo kurya kugira ngo zigende, amasengesho, gukorera hamwe n'Abapadiri twabanaga ndetse n'abari baraduhungiyeho ni kimwe mu byambashishije kugira abo ndokora'.

    'Uburere na bwo bwaramfashije kuko nakuze mbona iwacu batagira ivangura iryo ari ryo ryose, ndibuka ko mu 1973 Abatutsi bahungiye iwacu barabakira mu gihe babatwikiraga amazu abandi bicwa, nakuze ntazi icyitwa ivanguramoko.'

    Mukabyagaju Marie Grace yarokokeye muri Saint Paul. Avuga ko Musenyeri Hakizimana yaranzwe no kubitangira adatinya no kuba yakwicwa kuko Interahamwe zahoraga zimushakisha kandi akitanga ngo arebe ko zagenda.

    Padiri Niyomugabo Joseph


    Padiri Niyomugabo yavutse mu 1941 mu yahoze ari Komini Muko, Perefegitura ya Gikongoro. Yize seminari ntoya i Kabgayi kuva 1956, Seminari nkuru ayiga Orval, mu Bubiligi, yiga Filozofiya akomereza i Roma, aho yize Tewolojiya.

    Yahawe Ubusaserdoti kuwa 28 Nyakanga 1968, Orval mu Bubiligi. Yakomereje amashuri mu Bufaransa, Strasbourg aho yakuye impamyabushobozi y'ikirenga mu ndimi.

    Mu gihe cya Jenoside, Padiri Niyomugabo Joseph yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Cyanika. Yanze gusiga impunzi z'Abatutsi zari zamuhungiyeho n'ubwo na we yahigwaga. Ubwo bashakaga kumuhungishiriza kuri Diyoseze ya Gikongoro yarabyanze, agumana n'abamuhungiyeho, akomeza kubarwanaho abashakira ibibatunga kugeza ubwo bamwicanye na bo.

    Soeur Kamuzima Marciana

    Mama Kamuzima Marciana yavutse mu 1936 mu Karere ka Nyamasheke, yihaye Imana mu muryango w'Abapenitente ba Mutagatifu François d'Assise. Ubu ari mu kiruhuko cy'izabukuru aba mu kigo cy'ababikira ba penitente ba St François d'Assise i Shangi.

    Mama Kamuzima Marcienne yagaragaje ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kandi na we yarahigwaga. Nyamara yanze gusiga abantu bari bamuhungiyeho mu kigo yari ayoboye cy'ababikira b'Abapenitente cya Shangi n'abari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Shangi; akabashakira ibyo kurya n'imiti yo kubavura.

    Yarenze imfubyi nyinshi atarobanuye agamije kuzifasha mu myigire, azigisha umuco wo kubabarira no kwimakaza amahoro. Icyo kigo yari akuriye harokokeye abantu basaga 130 kandi ntibigeze bicwa n'inzara cyangwa inyota.

    Kamuzima yagize kandi uruhare mu kuvura inkomere nyuma y'igitero cy'interahamwe yitwa Yusouf Munyakazi cyasize inkomere nyinshi i Shangi.

    Avuga ko hari Interahamwe zajyaga gushaka abantu bahahungiye, agakoresha amayeri yo kubahisha.

    Ati 'Nuko nyine hano hari hafunze ariko ibitero byanyuraga inyuma tukabyumva, hari abagabo babiri bajyanye bari baje bakurikiranye tutashoboraga guhisha kuko bari bababonye. Hari abari bahishe mu bisenge, mu kigega cy'amazi, bihishaga hirya no hino. Nimugoroba nibwo twabashyiraga ibyo kurya.'

    Ngiruwonsanga Théoneste warokokeye muri St François d'Assise Shangi avuga ko Soeur Kamuzima yakoze ibintu byinshi byiza kuko yagumanye na bo, akanga kubasiga bonyine.

    Ati 'Muri biriya bihe abantu bakizaga amagara yabo, igihe cyarageze hanzurwa ko abihayimana bahava bakagenda tugasigara twenyine. We yanze kugenda ndetse na bagenzi bari kumwe baragumana kugira ngo bakomeze kuturwanaho.'

    Gahongayire Honorine avuga ko yahahungiye bakamwakira bakamwambika impuzankano z'abanyeshuri kugira ngo Interahamwe zitamwica.

    Yagize ati 'Nari ntuye hano hafi ndaza, ababikira baramfungurira barambwira ngo nimpite nambara umwenda w'ishuri; bambwiye ko umuntu wese uzaza kudushaka tuzavuga ko turi abanyehuri bo muri zone y'intambara. Byari uburyo bwo kugira ngo tubashe kubaho. Ntabwo wabona icyo umuha, yadufashe nk'abana be, ni igikorwa cy'ubutwari, iyo haza kubaho abantu bameze nkawe abantu benshi bari kurokoka.'

    Soeur Kamuzima yasabye abantu kureka inabi bakimakaza ubumuntu buturutse ku Mana kuko nabo imbaraga zayo arizo zabahaye kumva ko badakwiriye kurebera abantu bapfa bareba.

    Abarokokeye muri St François d'Assise Shangi bemeza ko Soeur Kamuzima na bagenzi be ari intwari zikwiriye gushimirwa kuko babarokoye mu gihe kigoye.

    Muri Gicurasi 2019, nibwo Soeur Kamuzima Marciana yashyikirijwe ishimwe yagenewe n'Umuryango Unity Club Intwararumuri n'inka y'Ingororano nk'Umurinzi w'Igihango ku rwego rw'Igihugu.

    Padiri Eros Barile

    Padiri Eros Barile yavukiye mu Butaliyani, ku itariki ya 23/12/1955. Yabaye Padiri mu muryango w'Abarogationiste mu mwaka wa 1981.Yaje mu Rwanda, muri 1987 ajya muri Paruwasi ya Mugombwa. Muri 1992-1994 yagiye kuyobora ikigo cy'imfubyi cya Nyanza.

    Mu gihe cya Jenoside Padiri Eros Borile yifashishije ikigo cy'imfubyi yayoboraga, ahisha abahigwaga. Yarokoye abantu barenga 800 biganjemo abana bahahungishirizwaga n'ababyeyi babo. Na we ubwe yakoresheje abana batahigwaga agerageza gushakisha abana barokotse akajya abatoragura akabazana mu kigo cye.

    Yanze gusiga aba bana no mu gihe yari arwaye arembye. Igihugu cye kimusaba gutaha kugeza ubwo bemeye kohereza usigara yita ku bana yari ashinzwe.

    Bamwe mu bana Padiri Eros Borile yarokoye ubu bakaba bamaze kuba abantu bakuru, bavuga ko bagiye bahungira ku bihayimana benshi ariko ntibabahe ubuhungiro.

    Padiri Urbanik Stanislas

    Padiri Stanislas Urbaniak wo mu muryango w'abaparotini,n'Umunya-Pologne wamaze igihe kinini akora umurimo wa gisaserdoti mu Rwanda muri paruwasi zirimo Masaka na Kinazi nyuma aza kugirwa Padiri Mukuru wa paruwasi ya Ruhango.

    Muri 1994 ubwo Jenoside yabaga, ni ho yari akiri Padiri (Paruwasi Ruhango), ubu akaba ari mu gihugu cya Pologne.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Stanislas Urbanik yagize uruhare mu kurokora abantu bagera kuri 500 bamuhungiyeho aho yakoreraga ubutumwa muri paruwasi ya Ruhango. Yanze kubasiga ngo atahe iwabo ubwo abandi banyamahanga bakuragamo akabo karenge.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yashyizeho gahunda yo gufasha abantu gukira ibikomere no kwiyunga.

    Tariki ya 4 Ugushyingo muri 2015, Padiri Stanislas Urbaniak ni umwe mu barinzi b'igihango bashimiwe na Perezida Paul Kagame kubera ibikorwa by'indashyikirwa bakoze ubwo batabaraga ubuzima bw'abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yabaye mu Ruhango guhera mu 1990 kugera mu 1996 ari padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruhango.

    Aganira na IGIHE,Padri Stanislas yavuze ko umunsi mubi bahuye nawo ari tariki 13 Gicurasi, ubwo Interahamwe zagotaga zishaka kwica Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Ruhango.

    Ati 'Uwo munsi narasohotse mpura n'umufotozi ampa ibihumbi 20 yo kugurira ibyo kurya abo bantu bose, icyo gihe yari amafaranga menshi cyane. Akihava, haje amakamyo yuzuye Interahamwe maze imwe intunga imbunda ya Kalachnikov mu gatuza irambwira iti 'Padi waduhaye abo bantu uhishe' musubiza ko ntashobora kubamuha kuko ari abavandimwe banjye bakaba n'abavandimwe b'izo Nterahamwe.'

    Uwo munsi ngo batabawe n'umwe mu basirikare wahageze, akabuza Interahamwe kwica Abatutsi kuri iyo Paruwasi.

    Byongeye kuba bibi tariki 31 Gicurasi kuko hafashwe umugambi wo gusenya Kiliziya Abatutsi bari bihishemo bakabiciramo. Interahamwe n'abasirikare bari bamenye ko Inkotanyi zinjiye mu Ruhango, bashaka gusiga barimbuye Abatutsi ngo Inkotanyi zisange bashize.

    Ati 'Icyo gihe mu nkengero za Kiliziya na Paruwasi hari hakambitse Abahutu basaga ibihumbi 60 bavuye mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Kubera imirwano bose bahungiye ku Gikongoro hasigara amatungo yabo gusa […] Nyuma haje abasirikare batatu batubwira ko ari Inkotanyi zije kuturindira umutekano banatwemerera ko twakomeza ibikorwa byo gufasha, banadusaba kubwira abantu bafite intwaro kuzijugunya kugira ngo Inkotanyi zitabitiranya n'Interahamwe.'

    Icyo gihe ingabo z'Inkotanyi zaje zizanye ibiribwa birimo ibirayi, umuceri, peterori n'ibindi byinshi.

    Ati 'Ndabyibuka umuyobozi wabo witwaga Muganga Jackson yaradufashije cyane. Muri rusange Inkotanyi zansigiye urwibutso rwiza cyane.'

    Inkotanyi zahise zibasaba guhungira i Nyamata mu Bugesera kugira ngo barusheho kwitabwaho neza kugeza muri Nyakanga ubwo igihugu cyabohorwaga.

    Padiri Stanislas Urbaniak yasabye abanyarwanda gukomeza gukundana, kubahana no kubabarirana 'kuko twese turi abana b'Imana.'

    Yavuze ko kandi ashimishwa no kuba yarinjiye mu muryango w'Abarinzi b'igihango kuko awufata nk'umuryango w'ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Padiri Mario Marie Falconi

    Padiri Mario Farconi, uwihaye Imana wo mu ba Padiri ba Barnabitte, bagendera ku matwara ya Mutagatifu Paul Intumwa, ashimirwa n'abatari bacye yahaye uburezi mu ishuri Lycee St Alexandre Sauli de Muhura, muri Paruwasi ya Muhura, mu Karere ka Gatsibo, akanarokora Abatutsi basaga 3000 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavutse tariki ya 21 Nyakanga 1944, iBergamo mu Butariyani. Mu 1970, yaje gukora umurimo w'Imana mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamazeyo imyaka 28,abona kwerekeza mu Rwanda.

    Yagezemu Rwanda mu 1990, ahita yerekeza kuri Paruwasi ya Muhura, mu Karere ka Gatsibo,mu Burasirazuba bw'uRwanda.

    Ubwo muri Mata 1994 ,Igihugu cyari mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Mario yemeye kwishyira mu byago, asabwa ko yasubira mu gihugu cye cy'amavuko kugira ngo arokore ubuzima bwe, ariko avuga ko atasiga Intama yaragijwe, maze abasha kurokora abasaga 3000 bari bahungiye muri Paruwasi yari abereye umuyobozi.

    Mu kiganiro cyihariye yigeze guha UMUSEKE muri 2014 Padiri Sinabajije yavuze ko uyu mukozi w'Imana, yakomeje kurangwa no guca bugufi ndetse no kwitangira abandi mu bihe bitandukanye.

    Yagize ati 'Padiro Mario ikintu azwiho cyane yaba ari ahantu yabaye muri Congo, yaba abaturage bo muri Muhura naha muri Lycee ni umutima wo gufasha urubyiruko n'abantu batifashije muri rusange. Ariko azwiho kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hano kuri Paruwasi hari hahungiye Abatutsi benshi, Ambasade y'Ubutariyani yashakaga abantu b'Abatariyani kugira ngo ibacyure,we yarabahakaniye, arabwira ati ntabwo nasiga abakirisitu banjye bari mu kaga.'

    Yakomeje ati 'Padiri yakomeje kubana nabo ,arabarinda haba mu buryo bw'imibereho,abandi akajya ajya kubafata mu santarari aho bari bugarijwe n'abashakaga kubagirira nabi.'

    Uyu musaza na nyuma ya Jenoside yakomeje kugira uruhare mu isanamitima no kunga Abanyarwanda aho yagiraga inama abantu zituma biyunga.

    Yaje kugirwa umurinzi w'igihango ku rwego rw'Igihugu, nyuma yo kugaragaza umutima w'ineza n'ubumuntu arokora Abatutsi bahigwaga bukware.

    Muri 2021,bamwe mu barokotse Jenoside bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Remera basabye ko Padiri Mario Falconi yagirwa intwari y'igihugu bitewe n'ibikorwa by'indashyikirwa yakoze mu bihe bya Jenoside na nyuma yaho.

    Aba babiheraga ko abandi bapadiri n'ababikira babaga i Muhura babatereranye bakabasiga mu maboko y'Interahamwe bakurira indege bakajya Burayi ariko Padiri Mario we akanga gusiga abari bahungiye kuri Paruwasi Muhura.

    Umwe mu babarokowe n'uyu mupadiri yagize ati ” Interahamwe zazaga kutwica Mario akaza akajya muri twe akabwira abagabo bari bafite ingufu ati nimukusanye amabuye mushake n'ibiti mwitegure ariko ntihaze kugira umugizi wa nabi utwinjirana ,byakomeje gutyo kugeza Inkotanyi zihageze ziradutabara'.

    Padiri Munyaneza Jean Bosco

    Padiri Bosco Munyaneza wari padiri mukuru wa Paruwasi ya Mukarange mu karere ka Kayonza mu gihe cya Jenoside, ni umwe mu bapadiri bagize ubutwari bwo gushaka kurokora Abatutsi bari bamuhungiyeho, kugeza ubwo ahitamo gupfana na bo aho kugira ngo yitandukanye na bo.

    Uyu mupadiri ngo ntiyari mu bahigwaga muri Jenoside ariko ngo yakiriye abantu bose bari bamuhungiyeho nk'intama ze nk'uko yakundaga kubivuga. Mu minsi nk'itatu cyangwa ine yamaranye n'Abatutsi bari bamuhungiyeho, Padiri Munyaneza ngo yagerageje kubahumuriza, kubarema umutima no kubasengera.

    Padiri Munyaneza yavutse mu 1956. Yabaye Padiri mu 1983, mu 1994 yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mukarange.

    Padiri Munyaneza yanze gusiga abari bamuhungiyeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku bihumbi icumi (10 000). Interahamwe zimusabye ko yakwitandukanya na bo, arabyanga avuga ko adashobora kwitandukanya n'intama yaragijwe n'Imana; ko atagomba kuzivamo ahubwo agomba kuzirinda kugeza igihe azinjirije amahoro mu ijuru.

    Interahamwe zahise zimwicana na bo. Zabanje kumurasa ziramukomeretsa aranangira zihita zimwica zikurikizaho Abatutsi bari bamuhungiyeho.

    Abarokokeye i Mukarange, bahamya ubutwari bwa Padiri Munyaneza kuko ubwo interahamwe zari zije kwica abamuhungiyeho yafunze igipangu ubundi agihagarara imbere abwira Interahamwe n'abasirikare ko batari bwice abantu bamuhungiyeho ngo 'nimushaka kubica mumpereho'.

    Padiri Munyaneza yari yahakanye ko nta muntu wahungiye kuri Kiliziya uri buhapfire ndetse abwira abatutsi bari bahahungiye ko nibinaba ngombwa bari bupfane.

    Ati 'Yanze kwitandukanya n'abantu bamuhungiyeho.'

    Uretse uyu mupadiri hanavugwa n'undi witwa Joseph Gatare nawe wiciwe muri Paruwasi ya Mukarange.

    Padiri Kayisabe Vedaste warokokeye i Mukarange by'umwihariko akaba ari n'umwe mu babanye bya hafi na Padiri Munyaneza avuga ko padiri Munyaneza yaranzwe n'urukundo no kwitangira abantu ku buryo bukomeye. Avuga ko tariki 10/04/1994 padiri Munyaneza yiriwe atanga isakaramentu rya batisimu ku bari bamuhungiyeho nibura kugira ngo nihagira n'ababura ubuzima babe bahawe iryo sakaramentu.

    Kayisabe agira ati 'Kubera ubwinshi bw'abantu padiri Munyaneza yagombaga kubatiza byagezeho arananirwa akajya afata amazi y'umugisha akohereza muri icyo kivunge cy'abantu avuga ngo abantu bose batabatije ndababatije mu izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu'.

    Uyu mupadiri ngo uburyo yemeye guhara ubuzima bwe yanga gutererana abari bamuhungiyeho ngo bigaragaza ko yari yaramenye ijambo ry'Imana, akarizirikana kandi akanaryigisha abandi.

    Padiri Munyaneza Jean Bosco yiciwe mu rugo rw'abapadiri ku wa 12 Mata 1994 hagati ya saa yine na saa tanu z'amanywa. Abakirisitu bamuzi bavuga ko yarangwaga n'impuhwe no kwiyoroshya.

    Pasiteri Renzaho Sostène

    Pasiteri Renzaho yavutse mu 1960 mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Muhura, Akagari ka Mamfu mu mudugudu wa Kaziga. Yashakanye na Mukakalisa Clotilde mu 1993. Yicanywe n'umugore we atwite inda ya mbere muri Jenoside.

    Pasiteri Renzaho yari umushumba mu itorero ry'Angilikani Paruwasi Ruhanga. Yanze kuvangura abakrisitu b'abahutu n'abatutsi mu rusengero ngo babone uko bica abahigwaga nk'uko interahamwe zabimusabaga mu gihe cya Jenoside. Hanyuma interahamwe zimwica urubozo,n'umuryango we wose.

    Mbere yo guterwa n'igitero cy'interahamwe, Musenyeri yari yamwoherereje imodoka inshuro ebyiri ngo ahunge n'umuryango we ariko arabyanga avuga ko atasiga intama yaragijwe n'Imana.

    Padiri Marius Dion Gille

    Padiri Marius Dion Gille, ni umupadiri wo mu muryango w'abadominikani, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kacyiru, Chapelle ya Mutagatifu Dominiko.

    Yahishe abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akabagaburira, akanabavuza. Yahoraga ahanganye n'Interahamwe zashakaga kwinjira mu kigo akazemeza ko nta bantu bahari, ubundi akaziha amafaranga zikagenda.

    Ubwo ingabo za RPA zafataga Kacyiru, zasanzeyo abantu basaga 30. Ku itariki ya 11/04/1994, ni bwo ingabo za RPA zabakuye mu kigo zibajyana mu bitaro by'Umwami Faysal. Nyuma yakomeje gufasha abakene n'imfubyi, abagoboka mu byo kurya n'imyambaro.

    IVOMO:RWANDAISE.COM

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ibikorwa-byabo-ntibizibagirana-abihaye-imana-banze-gutererana-intama-baragijwe