Blog

  • Ni ingezi kuri oe; Dore ibyo wakora kugirango ubashe kugabanya ikibazo cyo kugira uburakari bw’indengakamere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uburakari, umujinya ndetse n'ubwoba ngo bitera indwara zitandukanye harimo indwara y'umwijima, bitewe n'uko iyo umuntu yarakaye cyane umwijima ukora uko utagombye gukora bikawangiza.

    Hari n'abo uburakari bukabije butera kubabara imikaya yaba iyo mu bitugu, ku ijosi n'ahandi, bushobora kandi gutuma umuntu igifu kimurya, kikangirika.

    Ubushakashatsi bwagiye bukorwa hirya no hino ku isi, bwagaragaje ko gukora siporo ku buryo buhoraho bigabanya 'stress' kuko ngo igendana n'umujinya ndetse n'uburakari.

    Siporo igabanya 'stress' ikanazamura ibyishimo by'umuntu ku buryo bw'umwimerere.

    Umuntu umaze kumenya ko agira ikibazo cy'umujinya n'uburakari ku buryo byamunaniye kubigenzura, n'iyo yakora siporo, aba akwiye kwiga uburyo bumufasha gutuza, harimo nko kujya ahantu hiherereye akitekerezaho, cyangwa agakora yoga.

    Ashobora kandi no gushaka umuganga mu mitekerereze akamufasha.

    Source : https://yegob.rw/ni-ingezi-kuri-oe-dore-ibyo-wakora-kugirango-ubashe-kugabanya-ikibazo-cyo-kugira-uburakari-bwindengakamere/

  • Minisitiri Bizimana yibukije Abanyapolitike ko badakwiye gukinisha amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana yongeye gushimangira ko nta munyapolitike ukwiriye kongere kugarura amateka mabi yaranze abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Minisitiri Dr Jean Damascene ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza icyumweru cy'icyunamo, ahibukwa inzirakarengane z'abanyapolitike bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye ku musozi wa Rebero ahiciweho abanyapolitike batari bashyigikiye umugambi mu bisha wo gucura Jenoside.

    Minisitiri Dr Jean Damascene aha yagaragaje ko hari abantu babona ko ibyakozwe ari inzozi kuko bakuriye ahantu heza hatabaye amahano nkayabereye mu Rwanda.

    Minisitiri Dr Jean Damascene yerekanye ko iyo politiki mbi yakomejwe na MRND na CDR kugeza ubwo bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, ndetse bica n'abanyapolitiki batari bashyigikiye uwo mugambi.

    Yagize ati 'Abato bumva politike nk'iyi hari ubwo bashobora gukeka ko ari inzozi zidashoboka kuko bo bakurira mu gihugu kiyobowe neza, kugira ngo basobanukirwe inkomoko ya Jenoside yakorewe abatutsi, abato bakwiriye gusobanurirwa aya mateka bakamenya ko u Rwanda rwagize akaga mu kuyoborwa nishyaka rya politike ritekereza ko u Rwanda rwabaho rwubakiye ku bwoko bumwe gusa.'

    Minisitiri Dr Jean Damascene yakomeje avuga ko u Rwanda rwagize akaga gakomeye ko kuyoborwa n'abanyapolitike bari bafite imyumvire y'amacakubiri, ibi byabaye intandaro yo gucura umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yasize ihitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Yagize ati 'Abato bumva politike nk'iyi hari ubwo bashobora gukeka ko ari inzozi zidashoboka kuko bo bakurira mu gihugu kiyobowe neza, kugira ngo basobanukirwe inkomoko ya Jenoside yakorewe abatutsi, abato bakwiriye gusobanurirwa aya mateka bakamenya ko u Rwanda rwagize akaga mu kuyoborwa n'ishyaka rya politike ritekereza ko u Rwanda rwabaho rwubakiye ku bwoko bumwe gusa.'

    Minisitiri Dr Jean Damascene yakomeje avuga ko u Rwanda rwagize akaga gakomeye ko kuyoborwa n'abanyapolitike bari bafite imyumvire y'amacakubiri, ibi byabaye intandaro yo gucura umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yasize ihitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-bizimana-yibukije-abanyapolitike-ko-badakwiye-gukinisha-amateka-ya

  • Perezida Kagame muri Benin mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi itatu #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, baragirira uruzinduko mu gihugu cya Benin ku butumire bwa Perezida w'icyo gihugu Patrice Talon, kuva tariki 14-16 Mata 2023.

    Ibiro by'umukuru w'igihugu cya Benin, byatangaje ko mu gitondo cyo kuwa Gatandaty tariki 15 Mata 2022 byitezwe ko Perezida Kagame azakirwa mu biro bya Perezida Talon bagirane ibiganiro.

    Ni ibiganiro bizakurikirwa no gusinya amasezerano y'ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi, inganda z'imyemda, ubwikorezi bwo mu kirere n'ayandi.

    Nyuma abakuru b'ibihugu byombi bazagirana ibiganiro n'abanyamakuru.

    Ku wa Gatandatu kandi biteganyijwe ko Perezida Kagame, azagirana inama nyunguranabitekerezo na ba Rwiyemezamirimo bakiri bato, abanyeshuri n'abandi, ikazabera mu kigo gishinzwe iterambere cy'umujyi wa Sème, umujyi mpuzamahanga wo guhanga udushya n'ubumenyi.

    The post Perezida Kagame muri Benin mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi itatu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/13/perezida-kagame-muri-benin-mu-ruzinduko-rwakazi-rwiminsi-itatu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-muri-benin-mu-ruzinduko-rwakazi-rwiminsi-itatu

  • RDC: Byitezwe ko Tshisekedi aregera Perezida w'u Busuwisi wamusuye u Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 12 Mata 2023, Perezida w'u Busuwisi, Alain Berset yageze muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, yakirwa na Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu cyo mu karere k'ibiyaga bigari, Michel Sama Lukonde.

    Perezida Berset yajyanye muri RDC imfashanyo igihugu cye gishaka guha Abanyekongo bahunze imirwano y'ingabo z'iki gihugu n'umutwe witwaje intwaro wa M23 by'umwihariko.

    Uyu Mukuru w'igihugu yageze i Kinshasa mu gihe Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yari mu ruzinduko muri Angola, ariko ibiro bye bivuga ko kuri uyu wa 13 Mata 2023 barahura, baganire kuri iki kibazo.

    Ibiro bya Perezida wa RDC bivuga ko ikibazo cyo guhunga kw'aba Banyekongo u Busuwisi bugiye guha imfashanyo cyatewe n'ubushotoranyi bw'u Rwanda, aho byashimangiye ibirego iyi Leta imaze igihe itanga by'uko rufasha umutwe wa M23 mu buryo bw'ibikoresho no kuyiha ingabo ziyifasha.

    U Rwanda rwo, rusanzwe rutera utwatsi ibirego bya Leta ya RDC, rugasobanura ko nta ho ruhurira n'abarwanyi ba M23 kuko ari Abanyekongo, kandi ko kubaho k'uyu mutwe witwaje intwaro ari ingaruka z'imiyoborere mibi yaranze iki gihugu cy'abaturanyi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-byitezwe-ko-tshisekedi-aregera-perezida-w-u-busuwisi-wamusuye-u-rwanda

  • Minisitiri Bizimana yagaragaje uko imbwirwaruhame za Perezida Kayibanda zaciyemo ibice Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, Abanyapolitiki batandukanye n'abandi baturage bitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cy'icyunamo, bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Rebero, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 14 muri uru rwibutso.

    Muri uwo muhango,Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu,Dr Bizimana Jean Damascene,yagaragaje ko abanyepolitike babi aribo babaye ntandaro mu gukwirakwiza urwango n'ivangura mu banyarwanda byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Minisitiri Bizimana yagaragaje amagambo yuzuye urwango n'ivangura y'abanyepolitike barimo Perezida Kayibanda,wayoboye Repubulika ya mbere y' u Rwanda.

    Perezida Kayibanda Gregoire, yatangaga imbwirwaruhame nyinshi yibanda mu gutuka no guharabika Abatutsi kugeza ubwo ababwiye ko bazicwa bagashiraho mu cyo yise 'Imperuka ku bwoko bw'Abatutsi'.

    Minisitiri Bizimana yagize ati “Mu mbwirwaruhame Perezida Kayibanda yagezaga ku baturage,ni gake yarangizaga adatutse Abatutsi ku mugaragaro.

    Ku isabukuru ya mbere y'Ubwigenge,tariki ya 01 z'ukwa karindwi 1963,Kayibanda yasoje ijambo rye muri aya magambo:'Ndarangiza mbwira igice cy'abana b'u Rwanda bitwa Abatutsi ko 'Ubutegetsi bw'abatutsi,ubwa karinga,ubwiru,icyami,byarashize burundu.

    Nimuhumuke mubyumve,mubyemere,mwoye gukomeza agatsiko k'uburyarya,ubwibeshye n'ubwirasi bidafite aho bishingiye.Ubwoko gatutsi ntibwanditsemo ubutegetsi no gutungwa n'imitsi y'abandi.”

    Minisitiri Bizimana yakomeje avuga ko mu mbwirwaruhame yagejeje ku bari bitabiriye isabukuru ya gatatu ya demokarasi tariki 28 Mutarama 1964,Perezida Kayibanda yavuze ko abana b'abatutsi baramutse bashoboye kwigarurira Kigali baba bateje amahano akomeye yatuma bicwa mu ba mbere.

    Ati “Bana b'abatutsi tugerageze twibaze nubwo bidashoboka,muramutse mushoboye kwigaruria Kigali akaga mwaba muteye kababaho by'umwihariko kuko mwakicwa mu ba mbere.Siniriwe mbishimangira murabyiyiziye ubwanyu nubwo mwirirwa mukora nk'abiyahuzi.

    Mubyibwire ubwanyu izaba imperuka yanyu ndetse yihuse y'ubwoko bw'abatutsi.Iyo mperuka yaba iyihuse cyangwa iy'uruyengeyenge yagombye gutera bamwe muri mwe mugifite umutima gutekereza'.

    Yerekanye ko iyo politiki yakomejwe na MRND na CDR kugeza ubwo bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, ndetse bica n'abanyapolitiki batari bashyigikiye uwo mugambi.

    Minisitiri Bizimana yasabye abantu kwamaganira kure abanyepolitike bakigendera muri uwo murongo wo gucamo abantu ibice bakamamaza ivangura cyane cyane bifashishije ikoranabuhanga.

    Minisitiri Bizimana yashimye abanyapolitiki baharaniye iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa buri Munyarwanda asaba buri wese kubakuraho isomo ryo 'kubaka u Rwanda rwa twese.'

    Yibukije abanyapolitiki b'uyu munsi ko politiki itandukanya Abanyarwanda itagifite umwanya mu gihugu cyacu.

    Perezida wa Sena nawe yasabye urubyiruko kwamagana ivangura aho riva rikagera ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-bizimana-yagaragaje-uko-imbwirwaruhame-za-perezida-kayibanda

  • Kigali: Wa mujura ucyekwaho gutera icyuma umukobwa mu ijosi no mu nda yafashwe #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki ya 12 Mata 2023, nibwo inzego z'umutekano zataye muri yombi umusore witwa Rushigajiki Emmanuel ukomoka mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko mu Ntara y'Amajyepfo ucyekwaho icyaha cyo cy'ubujura akanakomeretsa umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w'imyaka 23 amuteye icyuma mu ijosi no mu nda.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangarije ikinyamakuru Kigali Today ducyesha iyi nkuru ko uyu musore Rushigajiki yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano ku bufatanye n'abaturage batanze amakuru ko ari we wakoze icyaha cy'ubujura akinjira mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, agasiga anakomerekeje umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w'imyaka 23.

    'Abaturage batanze amakuru ko ari we wabikoze kuko bari babonye imyenda yambaye ndetse n'uwo mukobwa yateye icyuma yari yamubonye isura, habaho guhana amakuru, arashakishwa arafatwa'.

    Rushigajiki akimara gufatwa, yiyemereye ko ari we winjiye mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, agiye kuhiba aza kubonwa n'umukobwa wabo amutera icyuma, arimo ashakisha uburyo bwo gusohoka akagenda.

    CP Kabera avuga ko uyu musore ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Kanombe kugira ngo ashyikizwe inzego z'ubutabera.

    Ku makuru y'uko uyu musore Rushigajiki yavuye iwabo yarahakoze ibyaha byo kugonga umuntu n'igare agapfa agahita atorokera muri Kigali, CP Kabera avuga ko bagiye kubikurikirana bakabikoraho iperereza basanga ari byo na byo akabihanirwa.
    CP Kabera atanga ubutumwa ku bantu bakora ubujura ko ntaho kwihisha bafite mu gihugu cy'u Rwanda kuko inzego z'umutekano ziri maso kandi zikora amasaha yose.

    Ati 'Abajura n'abandi bose bafite umugambi wo gukora ubugizi bwa nabi bigabiza ibya rubanda ntaho kwihisha bafite kuko inzego z'umutekano zikora amasaha yose. Icyo nababwira ni ukubireka kuko uzabyishoramo azakurikiranwa n'amategeko'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kigali-wa-mujura-ucyekwaho-gutera-icyuma-umukobwa-mu-ijosi-no-mu-nda-yafashwe

  • Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane. #rwanda #RwOT

    Muri iyi myaka 29 ishize, inyangabirama ntako zitagize ngo zihindanye isura y'uRwanda muri rusange, n'iya Perezida Kagame by'umwihariko. Nyamara ibitutsi byabo ahubwo byabaye nk'ibisingizo, kuko byateye Abanyarwanda kurushaho gukomera, gukora no gutera imbere. Nta kintu kigoye nko gushyuha umutwe uhimbira umwere ibirego n'ibitutsi, uzi neza ko ibyiza bye bizagutamaza.

    Uko ni ko bimereye Anjan Sundaraman , Umuhinde wigize Umwongereza ku ngufu, akaba ashakira amaramuko mu gusebya Perezida Kagame, atitaye ku kuba imyaka amaze muri uwo mwanda nta kindi yasaruyemo uretse umunuko. Anjan Sundaram, menya ko inyandiko zawe zinukira abazisoma, nk'uko nawe ubwawe uteye ishozi kubera umwanda mu mutwe no ku mubiri.

    Urinda wivanga mu bibazo by'uRwanda, ibyabaye urudaca mu ntara ya Kasmir iwanyu, warabirangije? Nk'uko bisanzwe iyo turi mu bihe nk'ibi byo kunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abadukina ku mubyimba bazura umugara. Nguko uko tariki 11 Mata 2023, uyu 'Rutumivu' Anjan Sundaram yasohoye inyandiko mu kinyamakuru 'The New York Times', ashinja Perezida Kagame kuba'umunyagitugu ucuditse n'ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi'.

    Iyi nyandiko ya Sundaram irimo ubuswa no kwivuguruza biteye isoni. Wasobanura ute ukuntu umunyagitugu aba inshuti magara y'ibihugu by'Amarika n'Uburayi, kandi ngo ari byo ntangarugero muri demokarasi? Keretse niba ibyo bihugu nabyo bitegekeshwa igitungu, cyangwa se Satan ikaba ari inshuti y'Imana!

    Anjan Sundaram aratanga ingero zigaragaza umubano mwiza hagati y'uRwanda n'ibihugu bikomeye ndetse n'imiryango mpuzamahanga ifite imbaraga ku isi. Izo ngero nizo rwose, uretse ko izo atazi ari zo nyinshi cyane. Arashaka gusobanura se ko uwo mubano ari igihembo cyahawe Perezida Kagame kubera 'igitugu'? Cyangwa ahubwo ibyo bihugu n'imiryango avuga, byashimye imikorere ya Perezida Kagame, maze bimushakaho ubucuti?

    Anjan Sundaram agoreka amateka y'uRwanda agambiriye gusa kuyobya abatayazi neza. Urugero ni nk'aho avuga ko Perezida Kagame yagize uruhare muri Jenosideyakorewe Abatutsi, yirengagije ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'ubutegetsi Perezida Kagame ubwe yarwanyije, ndetse iyo Jenoside ikaba yarahagaritswe n'ingabo za RPA yari abereye Umugaba Mukuru. ' Les faits sont têtus'.

    Ukuri ntaho waguhungira, Bwana Sundaram.Inyandiko ya Anjan Sundaram yasamiwe hejuru n'ibigarasha n'abajenosideri, kimwe n'ababakomokaho. Urugero ni umuhungu wa Yuvenali Habyarimana, Jean Luc Habyarimana, wishyize ku Karubanda, ubwo yashyanukaga agasubiramo amateshwa ya Anjan Sundaram.Isi yose yagabye ibitero kuri Jean Luc Habyarimana, imwibutsa amarorerwa ise na nyina Kanziga bakoze.

    Nk'aho yashimangiraga ko ngo Perezida Kagame yahinduye Itegekonshinga ngo agume ku butegetsi, abatari bake bamwibukije ko kuvugurura Itegekoshinga byavuye mu bushake bw'abaturage, bitandukanye n'ibyo ise Habyarimana yakoze mu mwaka w'1973, ubwo yafataga ubutegetsi amennye amaraso y'abo yasimbuye.

    Bamubajije niba kwica Perezida Kayibanda n'abandi bategetsi biganjemo abakomokaga muri Gitarama, ari byo yita demokarasi yaranze ubutegetsi bwa se.Jean-Luc Habyarimana ati mu Rwanda nta bwisanzure muri politiki no mu itangazamakuru. Aha nahoabantu batabarika bamukurugutuye, bamubwira ko RTLM, Kangura, n'iindi bitangazamakuru bibiba amacakubiri , byashinzwe na se Habyarimana, nyina Agatha Kanziga ndetse na ba nyirarume, Zigiranyirazo na Sagatwa, bitagifite umwana mu Rwanda rwa none.

    Kuba umwuzukuru wa Ntibazirikana(ise wa Yuvenali Habyarimana) biranze biramukurikiranye. Ese koko birakwiye ko mwene Habyarimana Yuvenali yishinga Umuhinde Anjan Sundaram, nawe akemeza ko Perezida Kagame 'ahejeje Abanyarwanda ishyanga', yirengagije ko Habyarimana we ahubwo yanavugaga ko nta mpunzi y'Umunyarwanda igomba gutahuka, kuko 'uRwanda ari ruko cyane, rumeze nk'ikirahure cyuzuye amazi'!

    Tugarutse kuri Anjan Sundaram, uyu mugome afitiye uRwanda urwango rwihariye. Yabaye mu Rwanda ari umwinjira w'umugore Nathalie Blaquière wakoreraga Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'itangazamakuru 'Internews'.

    Nguko uko abakozi ba Internews bamwitaga'Mario', bashaka kuvuga imburamumaro, ingirwamugabo y'imyaka 23, yinjiye umukecuru w'imyaka 53.

    Anjan Sundaram yaje kwihindura umunyamakuru, atangira kohereza mu mahanga ibinyoma bisebya uRwanda, kugirango yigarurire imitima y'ibigarasha n'abajenosideri, maze areke gukomeza gutamikwa n'umugore.

    Bidatinze, ihabara rya Anjan Sundaram ryaje kwirukanwa ku kazi kubera kwirirwa mu busambanyi aho gukora, umunsi ryabonetse rikaza rije gusebya uRwanda. Ryaje guhungira muri PNUD ribifashijwemo n'abandi banye Canada benewabo, ariko abakozi babanye muri Internews batanga amakuru ko adashobotse, naho arahirukanwa.Nathalie Blaquière na Anjan we baje kuva mu Rwanda, ariko biba imodoka 2 za Internews zaje kugurishirizwa muri Tanzaniya.

    N'uyu munsi 'Internews' byarayigoye kongera kwemererwa gukorera mu Rwanda, kubera ko isura yayo yangijwe na Anjan n'ishoreke ye, nyamara mu mwimerere wa Internews, ryari ishyirahamwe rifitiye akamaro kanini Abanyarwanda.Ubwo inama ya CHOGM yari igiye kubera mu Rwanda, Anjan Sundaram ari mu bangiwe kuza gutara amakuru, kuko byari bizwi ko agenzwa no kwangiza.

    Ngiyo rero inkomoko y'umujinya Anjan Sundaram afitiye uRwanda n'Ubuyobozi bwarwo, unatuma yinyuramo, agasohora inyandiko zerekana imitekerereze ye iciriritse.

    Byarya menshi, ariko ayo gusebya Perezida Kagame ni indyankurye, kuko bigoye guhora utuka inka ngo'dore igicebe cyayo'!

    The post Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bayarya-yabagoye-kuko-guhora-uhimbira-perezida-kagame-ibirego-ari-umuzigo-ubavuna-cyane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bayarya-yabagoye-kuko-guhora-uhimbira-perezida-kagame-ibirego-ari-umuzigo-ubavuna-cyane

  • #Kwibuka29: EEAR yibutse abari abayoboke bayo… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya 6 Itorero Evangélique des Amis au Rwanda ryibutse abari abayoboke baryo bagera kuri 35 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatata tariki 12 Mata 2023, kibera kuri EEAR Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Hatanzwe ibiganiro ku mateka asharira yaranze u Rwanda, hanatangwa impanuro ku rubyiruko. 

    Uwiragiye Genevieve uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Itorero Evangélique des Amis au Rwanda, yavuze ko abacitse ku icumu rya Jenoside bafite aho bageze biyubaka. Ati: “Uyu munsi twariyubatse, hari aho twavuye, hari n’aho tugeze, abari abasore bato bavuyemo abagabo, bakaba bafite imiryango kandi turacyafite icyizere cyo kubaho”.

    Uwiragiye Geneviever uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu itorero Evangelique des Amis au Rwanda, avuga ko afite icyizere cy’ubuzima nyuma yo kurokorwa n’Inkotanyi

    Pastor Mupenda Aaron Umuvugizi w’Itorero Evangelique des Amis au Rwanda, arasaba urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Pastor Mupenda Aaron, Umuvugizi w'Itorero Evangélique des Amis au Rwanda (EEAR) akaba n'Umushumba Mukuru wa EEAR Kagarama ahari icyicaro gikuru cy’iri Torero, avuga ko ari ku nshuro ya 6 bibuka nk'Itorero Evangélique des Amis au Rwanda abari abakrisitu babo, ndetse n’abari abakozi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu mushumba yavuze ko ari gahunda izajya iba buri mwaka kandi ikabera mu Turere 18 iri Torero rikoreramo hirya no hino mu gihugu. Ati “Iyi gahunda twayishyize mu Itorero hose”. Mu butumwa yageneye abanyarwanda ndetse n’abakiristu b'Itorero Evangélique des Amis au Rwanda, ni “ugushyigikira gahunda yo kwibuka”.

    Yakomeje ati: 'Kugira ngo aya mateka atazazima, ni nshingano zacu twese nk’abanyarwanda ikindi no kwigisha abana bacu bakiri bato kugira ngo bakure bazi amateka y'u Rwanda, kugira ngo no mu gihe abakuze nkatwe tutazaba tukiriho, ariko tuzumve ko hari abo dusize bazarinda igihugu ndetse bakagisigasira'.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije wari umushyitsi mukuru mu kwibuka abari abakirisitu ba Eglise Evangelique des Amis au Rwanda bazize Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994

    Monique Huss, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Wungirije wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, mu butumwa yageneye abitabiriye bose yatangiye abihanganisha ndetse anabizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi. 

    Ati: 'Hari byinshi Leta yakoze kandi izakomeza kubaba hafi, kubafasha kwiyubaka ndetse nabo bakaba bafite umusanzu bakwiye gutanga bo ubwabo kugira ngo dufatanye kubaka u Rwanda twifuza, u Rwanda ruzira amacakubiri, u Rwanda ruzira Jenoside'.

    Monique Huss, yongeye gusaba abagifite amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, batarashyingurwa mu cyubahiro, gutanga amakuru nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

    Ati: 'Gutanga aya makuru biri muri bimwe bizakomeza kudufasha kwiyubaka, bizafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gukomeza kubakika, gukomera no gukangurira buri wese yaba umuturage utuye mu karete ka Kicukiro ndetse n’ugize igihugu cyacu muri rusange'.

    Mu butumwa bwihariye Monique Huss yageneye abashumba b’amatorero muri rusange ni ugukomeza kwimakaza ubutumwa bw’amahoro biciye mu butumwa bwiza bavuga.

    Hibutswe abari abayoboke ba EEAR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    REBA AMASHUSHO UBWO EEAR YIBUKAGA ABARI ABAYOBOKE BAYO BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128011/kwibuka29-itorero-ryivugabutumwa-ryinshuti-mu-rwanda-ryibutse-abari-abayoboke-baryo-bazize-128011.html

  • #Kwibuka29: Jowest yahuje imbaraga n’abarimo… – #rwanda #RwOT

    Jowest agaruka ku ndirimbo 'Witinya' yahuriyemo n'abandi bahanzi batanga icyizere mu muziki nyarwanda nka Afrique, The Nature, Fela Music, Kenumu, Fifi Raya na Kaayi, yasobanuye uko igitekerezo cyaje.

    Ati:'Nari ngiye kuyikora njyenyine ariko mu busanzwe nari mfite gahunda yo gukorana indirimbo n'abahanzi beza bakizamuka turi mu gisekuru kimwe hamwe n'itsinda rya Fela Music dufata umwanzuro w’uko twayigira iyo.'

    Ati: 'Tuganiriza bamwe mu bo twabonaga, hafi dusanga duhuje igitekerezo cyo gutanga ubutumwa bw'isanamutima mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi icyiza ni uko twakoze indirimbo nziza izahora ikenerwa mu bihe byose byo Kwibuka.'

    Uyu muhanzi kandi yageneye ubutumwa abanyarwanda mu gihe cyo #Kwibuka29. Yabasabye kwibuka biyubaka kandi “tukababarira, tugasenyera umugozi umwe tukirinda amacakubiri ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenoside.'

    Asoza agira ati: 'Dukomeze kuba hafi Abarokotse Jenoside kandi tugira uruhare mu kwigisha amateka nyayo cyane abanyamahanga bagifite ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.'

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘WITINYA’ JOWEST YAHURIYEMO N’ABANDI BAHANZI MU #KWIBUKA29

    “>

    Jowest yafatanije n’abahanzi barimo Afrique n’itsinda rya Fela Music mu ndirimbo ‘Witinya’ ikubiyemo ubutumwa bw’isanamutimaKaayi, Fifi Raaya, The Nature, Manick Yani na Kenumu na bo bari mu bafatanije na Jowest muri ‘Witinya’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128007/kwibuka29-jowest-yahuje-imbaraga-nabarimo-kaayi-afrique-na-fela-music-bahumuriza-abanyarwa-128007.html

  • #Kwibuka29: Abayobozi n’abakozi ba Fortebet b… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 12 Mata 2023 ni bwo abakozi n’abayobozi bakorera kompanyi ya Fortebet basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Nyuma bunamiye banashyira indabo aharuhukiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banafata umwanya wo kungurana ibitekerezo ku cyo bungutse n’icyo bagiye gukora.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Mugabo Steven ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Fortebet wari unahagarariye iyi kompanyi y'imikino y'amahirwe ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, yasobanuye byinshi.

    Yatangiye asobanura Kwibuka n’akamaro kabyo, ati:'Kwibuka, tubifate nk'ikintu gikomeye cyane kubera ni amateka yac,u ni amateka atari meza y'igihugu cyacu nkatwe nk'urubyiruko tuba duhanira ko bitazongera, kandi kwibuka bikaba ari ikintu cy'ingenzi kigomba guhoraho kugira ngo abanyarwanda tutazibagirwa.'

    Yageneye ijambo ry'ihumure abarokotse Jenoside, ati:'Ubutumwa twagenera abanyarwanda by'umwihariko abarokotse twababwira ‘mukomere, muhumure igihugu kirabakunda’, kandi ni ugukomeza guharanira guhesha ishema inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Agaruka ku cyo bungukiye mu gusura uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ati: 'Twungutse byinshi, twasobanuye byisumbuyeho amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, byadufashishije cyane mu buryo bwo kumenya aho tuva n’aho tujya.'

    Yijeje abanyarwanda ko binyuze mu ikoranabuhanga bakoresha umunsi ku wundi, bazaba intumbwa nziza mu kugaragaza amateka nyayo yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ati:'Nk’abakora ibikorwa bifite aho bihuriye n'ikoranabuhanga rinifashishwa na benshi bapfobya banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, twiteguye kwerekana ukuri nyako no gutanga ubutumwa bwiza bwubaka abanyarwanda.'

    Basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenosid rwa Kigali ari na ko basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Mugabo Steven ni we wari uhagarariye Fortebet akaba asanzwe ashinzwe iyamamazabikorwa n’umuvugizi w’iyi kompanyi Bafashe umunota wo kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Steven yatangaje ko Fortebet izakora igishoboka cyose igahangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yerekana amateka nyayoBafashe umwanya wo kuganira banumva ubuhamya bw’umwe mu bakozi ba Fortebet, Kayitesi Amina, wagizwe impfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO

    AMAFOTO: NATHANAEL NDAYISHIMIYE-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128014/kwibuka29-abayobozi-nabakozi-ba-fortebet-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-amafoto-128014.html