Blog

  • Hora uzirikana ko ubuzima bwawe aricyo gishoro! Ibintu 7 wakora ukirinda kurwara impyiko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu hafi ya Bose bahuriza ku ntero ivuga ko ubuzima bw'umuntu aricyo gishoro cya mbere. Gusa ubuzima buba bwiza iyo buzira umuze.
    Ubuzima bwa muntu busaba kubwitaho kugira ngo utazahazwa n'indwara. Zimwe mu ndwara zifata umuntu habamo n'indwara y'impyiko gusa haricyo wakora ukirinda kurwara.

    Ibintu 7 wakora ukarinda impyiko zawe

    1.Kurya indyo yuzuye

    Kurya amafunguro arimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n'ibirinda indwara bya kuirinda kurwara impyiko kandi ukirinda gushyira mu mafunguro umunyu mwinshi cq mubisi.

    2. Kwirinda isukari nyinshi cyangwa amavuta menshi

    Irinde isukari nyinshi kuko yongera ibyago byo kurwara diabète, kandi ugabanye ingano y'amavuta cyangwa ibinyabinure winjiza mu mubiri, ahubwo wongere imboga n'imbuto bikungahaye kuri fibre.

    3.Gukora imyitozo ngororamubiri

    Ni ngombwa gukora imyitozo ngororamubiri wirinda kurwara impyiko, kuko ari na bumwe mu buryo bufasha umuntu kwirinda umubyibuho ukabije na diabète. Binafasha gusohora ibyuya birimo imyanda.

    4.Isuzumisha urugero rw'isukari yo mu maraso

    Kwisuzumisha urugero rw'isukari yo mu maraso, ni ngombwa kuko ni nabwo ubasha gutahura niba urwaye cyangwa utarwaye diabète, kuko diabetes ikururira umuntu kurwara impyiko.

    5.Nywa amazi ahagije

    Ku muntu mukuru ufite hagati y'ibilo 60 na 70, akwiye kunywa litiro ebyiri ku munsi mu gihe atarwaye impyiko. Umuntu urwaye impyiko we anywa ayo umubiri we ushoboye kuko impyiko ze ziba zitagishoboye gukora inkari, hirindwa ko yaba menshi akareka muri bimwe mu bice by'umubiri nk'ibihaha.

    6.Irinda kunywa itabi

    Itabi ni ribi ku buzima bw'umuntu muri rusange, kandi ni impamvu nyamukuru itera kanseri y'impyiko. Niba ushaka kurengera impyiko zawe irinde kunywa itabi.

    7.Isuzumishe kenshi uburwayi bw'impyiko

    Inzobere mu buzima zigira inama umuntu yo kujya ajya gusuzumisha umubiri we ngo arebe uko uhagaze.
    Mu gihe rero urwaye indwara nka diabète, umuvuduko w'amaraso, mu gihe ufite umubyibuho ukabije, no mu gihe hari uwigeze kurwara iyi impyiko mu muryango wawe.

    Source : https://yegob.rw/hora-uzirikana-ko-ubuzima-bwawe-aricyo-gishoro-ibintu-7-wakora-ukirinda-kurwara-impyiko/

  • Ibintu icumi (10) wakwitaho mu gihe uri gukoresha Mudasobwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mudasobwa ari igikoresho cyiza ariko gifite ingaruka nyinshi, ku buryo uyikoresha aba akwiye kwitonda

    'Screen' za mudasobwa zakorwa mbere zica amaso cyane, ariko uyu munsi ngo izikorwa ntabwo 'screen' zazo zica amaso cyane nubwo nabyo ngo bidatanga icyizere ko n'ubundi nta ngaruka zifite.

    'Ibintu 10 wakwitaho ukoresha Mudasobwa'

    1.Aho ukorera nta bindi bintu, nk'ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa kuko bishobora kumenekamo igapfa cgse ikangirika

    2.Ahantu ukorera insinga zose zigomba kuba ziri ku murono neza, ku buryo uhita atazihitana, akaba yakwangiza mudasobwa atezwe n'insinga zijagaraye.

    3.Kuruhutsa mudasobwa, nubwo ari 'machine' ugomba gufata umwanya ukayizimya kugira ngo nayo iruhuke, kuko iyo uyikoresha igihe kirekire cyane icanye biyigabanyiriza igihe cyo gukora.

    4.Abantu bagomba kwirinda gukoresha mudasobwa mu buriri, mu ntebe cyangwa ahandi hantu itabona uko ihumeka.

    Ati 'Mudasobwa ikenera gusohora umwuka ushyushye ikinjiza ukonje, bigatuma ihora, ibyuma biyigize ntibyangirike,…nunabikora (kuyikoreshereza aho idahumeka) umenye ko urimo kugabanya igihe cyayo cyo gukora.'

    5.Zirikana ko mudasobwa ntabwo ari nziza ku buzima (healthy), igihe cyose uyikoresha ishobora guhura n'ikibazo gishobora gutuma ubuzima bwawe bujya mu kaga.

    6.Ugomba kwitwararika uburyo wicaramo, ku buryo utangiza urutirigongo kuko ushobora gukuramo ubumuga bw'ubuzima bwose.

    7.Gukoresha mudasobwa amasaha atari menshi cyane, ukirinda kuyikoresha amasaha 24 ku munsi.

    Ati 'Ibyo bizakurinda kuba wakwangirika amaso kuko uko ukoresha mudasobwa cyane, niko ubushobozi bw'amaso yawe bugenda bugabanuka.'

    8.Ugomba gufata ikiruhuko cy'igihe gito nyuma y'amasaha runaka uhugiye kuri mudasobwa ukora.

    9.Umuntu usabwa kumara amasaha menshi akoresha mudasobwa mu kazi ke, ntabwo akwiye kuyakoresha yose yicaye imbere yayo.

    10.Nyuma y'amasaha nk'atatu uhuze cyane kuri mudasobwa, uba ukwiye gufata ikiruhuko kigufi, ugafata nk'akantu ko kurya cyangwa icyo kunywa nk'amata. Ngo bigabanya ingaruka za mudasobwa ku mubiri, bikagarura imbaraga uba watakaje.

    Abahanga bavuga ko abantu bakoresha mudasobwa igihe kinini bashobora guhura n'ibibazo by'umutwe, kubabara mu ngingo cyane cyane mu bujana kubera kwandika cyane, kubabara akaboko n'ijosi. Bigasaba ko uruhuka mu gihe urimo kwandika kuri mudasobwa.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-icumi-10-wakwitaho-mu-gihe-uri-gukoresha-mudasobwa/

  • #Kwibuka29: Prophet Isaac yakanguriye abakoze… – #rwanda #RwOT

    Prophet Isaac [Nayituriki Isaac] benshi bazi nka Brown, yatangaje ibi mu kwifatanya n’u Rwanda n’Isi yose kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

    Ubwo yaganiraga na Zacu Tv, Prophet Isaac yibukije abagize uruhare mu kwica inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bishuka niba biyumvisha ko bafite amahoro, bagahisha ukuri kw'ibyabaye, nyamara mu buryo bumwe cyangwa mu bundi nta mahoro bafite.

    Yavuze ko mu bintu byazanye Yesu ku Isi, ni ugutanga amahoro ku banyabyaha iyo bihannye. Yabibukije ko niba batarigeze basanga imiryango biciye ngo basabe imbabazi, nta mahoro bafite rwose.

    Yagize ati 'Niba uzi ko utigeze usanga umuryango wiciye, urabizi ko nta mahoro ufite, kuko rimwe na rimwe satani atuma abantu bumva ntacyo babaye, n’igihe bari mu gahinda gakabije bitewe n'ibyaha wakoze'.

    Uyu mukozi w’Imana yabwiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko basanga abo bahemukiye bakabasaba imbabazi, atari ku nyungu z’abo bahemukiye gusa ahubwo no ku nyungu zabo bwite.

    Prophet Isaac yibukije abanyarwanda ko Imana yakunze abantu ikohereza umwana wayo agapfira abari mu Isi kubera ibyaha byabo, akaba ari imwe mu mpamvu “natwe nk'abanyarwanda dukwiye kunga ubumwe tukababarirana”.

    Prophet Isaac aributsa buri munyarwanda ukirangwa no kuvangura amoko ko agomba kubihagarika 

    Prophet Isaac yasengeye abanyarwanda bose bafite ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi

    Prophet Isaac yifatanije n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128021/kwibuka29-prophet-isaac-yakanguriye-abakoze-jenoside-gusanga-imiryango-bahekuye-bakayisaba-128021.html

  • #Kwibuka29: Abakoresha Twitter basuye urwibut… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa bakoze ku wa Gatatu, tariki ya 12 Mata 2023, aho basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, basobanurirwa uko Abatutsi bari batuye muri aka karere bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside no kunamira abarenga 6,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo 5,000 baguye i Ntarama, bihaye umukoro wo guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gihe cya none, imbuga nkoranyambaga zikunze gukoreshwa n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu kugoreka amateka y’u Rwanda no kugaragaza ingengabitekerezo yabo.

    Ibitangazwa kuri izi mbuga nkoranyambaga ni bimwe mu bishobora kuyobya bamwe cyane cyane urubyiruko n'abakiri bato bazikoresha umunsi ku munsi.

    Iyi ni yo mpamvu urubyiruko rwibumbiye mu Itsinda “Rwanda Rwot” rwahisemo gukoresha uru rubuga mu kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragaza aho igihugu cyavuye n'aho kigeze ubu.

    Ishimwe Jean Aime uzwi nka No Brainer ku rubuga rwa Twitter, uri no mu bateguye iki gikorwa, yabwiye inyaRwanda.com ko uruhare rwabo nk'urubyiruko by’umwihariko rukoresha imbuga nkoranyambaga ari uguhangana n'abo bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Rurangirwa Steven umunyamakuru akaba n'umusesenguzi mu Rwanda wari muri iki gikorwa, yasabye urubyiruko cyane cyane urukuresha imbuga nkoranyambaga guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Yabasabye gusura inzibutso za Jenoside aho ziri mu gihugu kugira ngo basobanurirwe amateka ari nayo ntwaro izatuma bahangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko umunsi wa gatatu w'icyunamo wageze nta muntu wo mu Rwanda uragaragaraho gukwirakwiza ingengangabitekerezo ya Jenoside akoresheje imbuga nkoranyambaga.

    Byagarutsweho n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cyo ku wa 9 Mata 2023. 

    Yatangaje ko muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta bantu bari bagaragara imbere mu gihugu bayipfobya bifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Umushakashatsi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Karangwa Sewase, aherutse gutanga za ko abasanganywe ingengabitekerezo ya Jenoside bari hanze y'u Rwanda n'ubundi ari bo bari kuyigaragaza muri ibi bihe.

    Abakoresha Twitter n’abanyamakuru ubwo bajyaga kwibuka i Ntarama

    Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka itanu ishize (2018-2022), amadosiye yakiriwe afitanye isano n'ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside ari 2649.

    Iyi raporo igaragaraza ko kuva mu 2018, ibi byaha byagabanutse ku kigero cya 17.5%.

    Abagabo ni bo benshi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bari ku kigero cya 76% mu gihe abagore bari ku kigero cya 24%.

    Umuhanzikazi Bwiza ni umwe mu bifatanyije n’abahanzi

    Aisha na Victor Rukotana ubwo bari bamaze gusobanurirwa amateka

    Dj Diddyman ni umwe mu bateguye iki gikorwa

    Uhujimfura Claude ni we waje ahagarariye abajyanama b’abahanzi

    Niyomugabo Dieu d’amour uzwi nka Dj Diddyman yari ari muri iki gikorwa

    No Brainer yasobanuriye urubyiruko intego y’iki gikorwa

    Kamaro na Sky2 mu bitabiriye iki gikorwa

    Umunyamakuru Steven yari mu bitabiriye

    Dalest umwe mu bagize itsinda rya Juda Muzik yari ari muri iki gikorwa

    Emmy Nyawe na Bwiza ubwo bavaga gusobanurirwa amateka asharira y’u Rwanda

    Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama bafashe ifoto y’urwibutso

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128020/kwibuka29-abakoresha-twitter-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-ntarama-biha-umukoro-amafot-128020.html

  • Abamaze iminsi mu bikorwa by'ubujura bahawe gasopo #rwanda #RwOT

    Polisi y'Igihugu, ivuga ko yahagurukiye ikibazo cy'ubujura bumaze iminsi hirya no hino mu gihugu, bamwe bakanahasiga ubuzima.

    Muri iki gihe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, ntihasiba inkuru y'ubujurq mu buce bitandukanye by'igihugu, bumwe bugakoreshwa intwaro gakonda bamwe bakanahasiga ubuzima abandi bagakomereka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi yahagurukiye abakora ibi bikorwa kandi abazajya bafatwa bazajya bashyikirizwa inzego z'ubutabera.

    Yagize ati 'Reka mbwire abajura aho bari, niba baryamye, aho bari bube bahuriye cyangwa se n'ubitekereza atari yabibwira undi cyangwa se n'uwabikoze bikamuhira ntafatwe ntibamutangeho amakuru, uwambuye telefone, turagira ngo tumubwire ko ibyo akora bitajyanye n'amategeko. Icya kabiri, niba abikora abe yiyemeje ingaruka zabyo.'

    CP Kabera yunzemo agira ati 'Ubutumwa bwa nyuma twamuha ni uko mu gihe azi ko yakoze ibi bikorwa ari muri iki gihugu, tukamenya amakuru hakiri kare byihuse, ntaho azaducikira.'
    Icyakora CP Kabera agaragaza ko nka Polisi bagenda bahura n'imbogamizi z'abantu badatangira amakuru ku gihe bigatuma hari ubwo batabasha gukurikirana neza abakekwaho ubujura.

    CP Kabera avuga ko amakuru atangiwe igihe, iki kibazo cyajya gikurikiranwa bigishoboka.

    Ati 'Icya mbere ndabahumuriza, icya kabiri ndabasaba ko batanga amakuru ku buryo bwihuse. Atari ugutegereza icyumweru cyangwa ukwezi, cyangwa n'ikindi gihe ku buryo bitihuta cyane. Kuko iyo tubonye amakuru ako kanya bituma inzego zikora iperereza amakuru agishyushye cyangwa se yabasha gushakishwa agahita anafatwa, atari yajya guhungabanyiriza umutekano ahandi.'

    Yakomeje agira ati 'Nibatanga amakuru ku mbuga nkoranyambaga, nibatange telephone tubahamagare inzego zibikurikirane. Turagira ngo tubabwire baduhe amakuru, ingamba zirahari maze Polisi ikore akazi.'

    Hari ibice bimwe na bimwe by'igihugu byagiye bigaragaramo ubujura bushobora no gutera imfu, aho hari n'abagiye bafatwa bakaraswa bagerageza kurwanya inzego z'umutekano.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Abamaze iminsi mu bikorwa by'ubujura bahawe gasopo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/13/abamaze-iminsi-mu-bikorwa-byubujura-bahawe-gasopo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abamaze-iminsi-mu-bikorwa-byubujura-bahawe-gasopo

  • Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyari gushoboka iyo itaza gutegurwa n'abanyapolitiki-Perezida wa Sena Dr. Kalinda #rwanda #RwOT

    Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari gushoboka iyo itaza gutegurwa n'abanyapolitiki, ari nabo bayihagarikiye igashyirwa mu bikorwa.

    Ibi umukuru wa Sena yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023, mu muhango wo gusoza icyumweru cy'icyunamo wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero ahasanzwe hasorezwa iminsi 7 yo kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

    Ni icyumweru gisozwa hibukwa abanyapolitiki bazize kutemera no kwitandukanya n'ikibi, bagaharanira kurwanya akarengane mu banyarwanda.

    Joseph Kavaruganda, wari Perezida w'urukiko rurinda ubusugire bw'itegeko nshinga mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yaho, ni umwe mu banyapolitiki bibukwa mu gusoza icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorerwe abatutsi.

    N'ubwo Kavaruganda atari mu bwoko bwahigwaga, muri Jenoside yakorewe abatutsi yari mu mwanya wari gutuma ashyigikira ubutegetsi bwateguye Jenoside yakorewe abatutsi, ariko siko byagenze yitandukanije nabwo kugeza ubwo abizize.

    Murindabigwi Marcelet ni umukwe wa Joseph Kavaruganda babanye igihe kinini mbere y'uko yicwa.
    Yagize ati 'Kavaruganda ni umuntu twabanye igihe kirekire, yari umuntu w'inyangamugayo, ukunda ukuri kugeza ubwo kuva mu bwana bwanjye anyitaho anshakira imibereho, kugeza ubwo Jenoside yabaga kuko nabaga iwe Kimihurura. Yari umuntu w'inyangamugayo ushaka gukoresha ukuri kose.'

    Murindabigwi Marcelet, asanga imyitwarire ya sebukwe Joseph Kavaruganda watsimbaraye ku kuri kugeza ubwo abizize ikwiye kubera isomo rikomeye ababyiruka ubu.

    Yakomeje agira ati 'Nkabona uburyo yitwaraga, ukuntu yakundaga abantu nta kuvangura, urubyiruko rwamureberaho,bakanarebera kuri bariya babyeyi bacu bitandukanije n'ikibi.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascene, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe na Politiki mbi yamaze imyaka irenga 35 mu gihugu, kandi amashyaka ya politiki y'icyo gihe akaba yaravukaga ashingiye ku bwoko.

    Yagize ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe na Politiki mbi yamaze imyaka 35 mu gihugu, inaterwa no kuba hari benshi mu ba nyapolitiki bayiyobotse. Aha mbere politiki y'u Rwanda yapfiriye ni ukuba amashyaka ya mbere yaravutse ashingiye ku irondabwoko, duhereye ku ishyaka rya Paremehutu ryashinzwe tariki 26 Nzeri 1959 rikomotse ku ishyirahamwe ryitwaga Mouvement Social Muhutu, ryari rigamije guharanira imibereho myiza y'abahutu.'
    Mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kunamira ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe abatutsi, Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari gushoboka iyo itaza gutegurwa n'abanyapolitiki, ari nabo bayihagarikiye igashyirwa mu bikorwa,anashimangira impamvu yo kwibuka byihariye abanyapolitiki bayizize, ari uko gusa bitandukanije na Politiki mbi.

    Yagize ati 'Jenoside ntabwo yari gushoboka itarateguwe n'ubutegetsi ndetse n'abanyapolitiki,ntabwo yari gushoboka kubera ko ni nabo bayihagarikiye mu kuyishyira mu bikorwa. Ukuri kw'amateka y'igihugu cyacu n'ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda kuva mu gihe cy'ubukoloni, na Repubulika ya mbere n'iya kabiri mukarugeza ku ndunduro ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 birazwi.'

    Urwibutso rwa Rebero ruruhukiyemo imibiri y'abarenga ibihumbi 14, barimo Abatutsi biciwe muri Kigali mu minsi ya mbere ubwo Jenoside yatangiraga ndetse na bamwe mu banyepolitiki, bamaganye umugambi wa Jenoside bakanga akarengane.

    Muri abo banyapolitiki bashyinguye ku i Rebero harimo Landouard Ndasingwa, Charles Kayiranga , Jean de la Croix Rutaremara , Augustin Rwayitare , Aloys Niyoyita , Venantie Kabageni , Andre Kameya, Frederic Nzamurambaho Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana, Faustin Rucogoza na Joseph Kavaruganda.

    Tito DUSABIREMA

    The post Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyari gushoboka iyo itaza gutegurwa n'abanyapolitiki-Perezida wa Sena Dr. Kalinda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/13/jenoside-yakorewe-abatutsi-ntiyari-gushoboka-iyo-itaza-gutegurwa-nabanyapolitiki-perezida-wa-sena-dr-kalinda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jenoside-yakorewe-abatutsi-ntiyari-gushoboka-iyo-itaza-gutegurwa-nabanyapolitiki-perezida-wa-sena-dr-kalinda

  • Perezida Kagame i Cotonou: Ikinyotera cy'umubano w' u Rwanda na Bénin – #rwanda #RwOT

    Talon ubwo aheruka mu Rwanda, yashyize ibyiyumviro bye hanze, yerekana ko ashaka gufatira urugero ku rw'imisozi igihumbi, agahindura igihugu cye. Yavuze ko “imiyoborere y'u Rwanda izahindura Afurika'.

    Kuva uwo munsi, yahise atangira guhindura ibintu, inzego z'igihugu cye azubaka agendeye ku byo yabonye ku Rwanda, n'ibyo yakunze kuganira na Perezida Kagame.

    Yigeze kuvuga ati “Na mbere y'uko mba perezida nemeraga Perezida Kagame, uko ateye, ndetse n'igikundiro cye.”

    Mu 2017, u Rwanda na Bénin byasinye amasezerano yo gushyiraho ikompanyi y'ubwikorezi y'indege ihuriweho igomba kugira icyicaro i Cotonou. Iyo sosiyete byitezwe ko izitwa Bénin Airlines, bivugwa ko izatangirizwa mu ruzinduko Perezida Kagame azagirira i Cotonou muri iki Cyumweru.

    U Rwanda ruzaba rufite imigabane ingana na 49% muri Bénin Airlines mu gihe Bénin yo izaba ifite imigabane ingana na 51%. Gushinga iyi sosiyete bije bikurikira n'ubundi imikoranire yari isanzwe hagati y'ibihugu byombi, aho guhera muri Nzeri 2016 RwandAir yari yarafunguye ishami i Cotonou, rikora nk'igicumbi cyayo muri Afurika y'Iburengerazuba.

    Bénin Airlines izajya ikora mu byerekezo bya Abidjan, Brazzaville, Douala, Libreville, Bamako, Dakar na Conakry.

    Ubwo Patrice Talon yari mu Rwanda, yasuye inzego zitandukanye zirimo Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB. Yeretswe uburyo rufasha abashoramari kwandikisha imishinga yabo mu gihe gito n'uburyo serivisi hafi ya zose zikorwa hifashishije ikoranabuhanga.

    Yavanye i Kigali igitekerezo cyo gukora muri ubwo buryo, kugeza n'aho yatumiye Serge Kamuhinda wakoraga muri RDB ngo ajye gukora mu Biro bye i Cotonou, kugira ngo asangize ubunararibonye abenegihugu be.

    Mu ntangiriro za 2017, Talon yanzuye ko abaturage baturuka mu bihugu 31 bya Afurika batazongera kwaka viza kugira ngo binjire mu gihugu cye. Ni umwanzuro yafashe nyuma y'aho u Rwanda rwari rumaze gutangaza ko Abanyafurika bose bemerewe kwinjira mu gihugu batatse Viza.

    Ubufatanye mu by'umutekano ku isonga

    Muri Nyakanga 2022, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Bénin, Brig Gen Fructueux Candide Ahodegnon Gbaguidi, yagiriye uruzinduko rw'akazi i Kigali, abonana na mugenzi we w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura.

    Mbere yaho gato muri uwo mwaka, nabwo yari yaje i Kigali abonana na Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga we.

    Uruzinduko rwe ruca amarenga ko hari imikoranire yihariye yitezwe hagati y'impande zombi. Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, yabikomojeho ku wa 30 Mata, ubwo yari mu Nama Nkuru ya 15 y'Umuryango FPR Inkotanyi.

    Icyo gihe yavuze ko hari ibihugu bibiri u Rwanda ruteganya koherezamo ingabo mu bikorwa byo gushaka no gusigasira amahoro, gusa ntiyigeze atangaza ibyo aribyo ariko yavuze Bénin mu gutanga urugero.

    Magingo aya u Rwanda rufite Ingabo mu bihugu birimo Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. Hose ziriyo mu butumwa bushingiye ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Bénin imaze iminsi ifite ikibazo cy'umutekano muke giterwa n'ibikorwa by'iterabwoba biri mu Majyaruguru yayo, aho umutwe utaramenyekana ukomeje kwangiza ibintu.

    Aho bigabwa ni hafi ya Burkina Faso, igihugu n'ubundi kimaze igihe cyibasirwa n'ibyihebe. Kubera ibitero bya hato na hato bigabwa mu duce twa Monsey na Karimama, Guverinoma ya Bénin yafashe umwanzuro wo kongera abasirikare mu duce twose tubarizwamo umutekano muke.

    Abanyarwanda bahawe rugari mu nzego za Bénin

    Umuntu wa hafi wa Talon muri Guverinoma ye, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Aurélien Agbénonci, azi u Rwanda iburyo n'ibumoso kuko yarubayemo imyaka ine ari Umuyobozi wa Gahunda y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe Iterambere, UNDP hagati y'umwaka wa 2008 na 2011.

    Mu minsi ishize, Nyamulinda Pascal wigeze kuyobora Umujyi wa Kigali, yagizwe Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Indangamuntu muri Bénin (ANIP).

    Undi wahawe umwanya mu buyobozi bwa Bénin yitwa Richard Dada uri mu buyobozi bw'Ikigo cyo muri Bénin Gishinzwe ubwikorezi bwo ku butaka (ANATT: Agence Nationale des transports terrestres).

    Dada yahoze ari Umukozi mu Kigo cy'Imisoro n'Amahoro mu Rwanda, mu ishami rishinzwe iperereza no kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko agenga imisoro.

    Perezida Kagame afitanye umubano mwiza na mugenzi we wa Bénin, Patrice Talon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikinyotera-cy-umubano-w-u-rwanda-na-benin

  • Kamonyi-Rugalika/#kwibuka 29: Uwabahaye ubuzima ntabwo yananirwa kubaha inzu-Hon Uwera Kayumba Alice #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bibazo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  batishoboye bo mu Murenge wa Rugalika ho mu karere ka Kamonyi bafite ni inzu zo kubamo kuko ubu izisaga 310, zimwe zikeneye gusanwa izindi nazo zikubakwa bushya. Hon Depite Uwera Kayumba Alice wifatanije n'Abanyarugalika kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahumurije abafite ikibazo cy'aho bakinga umusaya, abizeza ko ari ikibazo cy'igihe gusa kuko uwabahaye ubuzima akabavana mu menyo y'abagome b'abicanyi atananirwa kububakira.

    Mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rugalika, kuri uyu wa 12 Mata 2023 bibutse, bunamira ndetse bashyira indabyo ahari ibyobo 2 byajugunywemo Abatutsi basaga 400 mu kagari ka Nyarubuye ahacukurwaga amabuye y'Urugalika. Abishwe bakuwe ahazwi nko mu Biharabuge no mu misozi itandukanye bicwa urw'agashinyaguro, bamwe bajugunywa mu byobo bakiri bazima.

    Abayobozi batandukanye bamanuka berekeza ahari ibyobo byajugunywemo Abatutsi basaga 400.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, avuga ko kimwe mu bibazo bikomereye abarokotse Jenoside muri uyu murenge ayoboye ari ukuba benshi ntaho kuba( inzu).

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu wa Rugalika.

    Gitifu Nkurunziza, avuga ko inzu 272 zikeneye gusanwa, mu gihe izindi zisaga 40 zigomba kubakwa bushya. Izo inyinshi zubatswe na Leta n'imiryango ifasha Leta nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyinshi muri izo zubatswe mu 1995, 1996 kuzamura, mu rwego rwo gufasha benshi kubona aho batura.

    Abarimo amashami yashibutse ku barokotse Jenoside, bari bitwaje indabyo zo gushyira aho Ababyeyi, inshuti n'Abavandimwe biciwe.

    Nyuma y'imyaka hafi 29, nyinshi zarasenyutse bamwe ntaho kuba baracumbikiwe, abandi nabo bariho nabi kuko zarangiritse cyane ku buryo igihe cy'imvura bamwe barazihunga. Izi nzu zagiye zubakwa hutihuti ndetse no mu bikoresho bidakomeye hagamijwe kwihutisha ngo haboneke amacumbi ya benshi bari bayakeneye cyane ko abenshi bari barasenyewe, baratwikiwe inzu mu gihe cya Jenoside.

    Hon. Depite Uwera Kayumba Alice intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda waje kwifatanya n'Abanyarugalika kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko izi nzu inyinshi zubatswe hutihuti kuko zari zikenewe. Avuga kandi ko uretse n'izi zubatswe muri ubwo buryo, ngo imyaka 29 ishize n'uwiyubakiye iye neza abenshi bagiye bazitaho ndetse bakazivugurura ku bafite ubushobozi.

    Inzego z'umutekano zitandukanye zifatanije n'abaturage n'abandi bayobozi kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    Depite Uwera Kayumba Alice, avuga ko mu by'ukuri inyinshi muri izi nzu nubwo byitwa gusana, asanga inyinshi ari ugukubita zigaherwa hasi zubakwa, ibyo asanga ari nko kubaka bundi bushya. Akaba kandi asanga ari ikibazo cy'gihe gusa kuko mu bikenewe harimo ubushobozi, ko kandi uwatabaye abicwaga akabaha ubuzima, atananirwa kububakira.

    Abivuga muri aya magambo ati' Biragaragara ko hakenewe ingengo y'imari nini. Ugiye gusanira umuntu cyangwa kumwubakira ntabwo wamwubakira nk'imwe yo kwikiza n'ubundi yari yubakiwe'.

    Hon. Depite Uwera Kayumba Alice yunamiye anashyira indabyo kuri kimwe mu byobo 2 byajugunywemo Abatutsi basaga 400 i Nyarubuye.

    Akomeza ati' Navuga ko abarokotse Jenoside, tuvuge ab'ino aha muri Rugalika ni bakomere n'izo nzu bazazibona kuko n'ubuzima barabubonye. Uwabahaye ubuzima nti yananirwa no kubaha inzu, ni ikibazo cy'igihe gusa'.

    Yaba Depite Uwera Kayumba Alice, yaba Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, bose bahuriza ku guha icyizere uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Bavuga ko bashingiye ku mirongo migari y'Igihugu gifite ubuyobozi bwiza, ko niba RPF yaratangiye urugamba rwo kwibohora n'urwo guhagarika Jenoside mu bushobozi buke bwari buhari, ko niba   ibyakorwaga muri icyo gihe byarakunze, ubu hari ubushobozi igihugu kimaze kwiyubaka ataribwo byananirana, ko ahubwo buri wese asabwa imbaraga ze mu kubaka ibyiza kandi bizaramba.

    Meya Dr Nahayo Sylvere wa Kamonyi yunamira akanashyira indabyo aha hibukiwe Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro.

     

    Umukozi wa RIB
    Umukozi wa NISS
    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu na Mme we.
    Abanyamabanga Nshingwabikorwa 3, uwa Musambira, Mugina na Runda nibo batabaye Abanyarugalika.

    Aha ni ku kindi cyobo muri bibiri byajugunywemo Abatutsi bishwe bakuwe Biharabuye no mu misozi itandukanye ya Rugalika.

    Abavuye kunamira no gushyira indabyo ku byobo byajugunywemo Abatutsi.

    Abavuye kunamira no gushyira indabyo ku byobo byajugunywemo Abatutsi, bazamuka berekeza ahateguwe kubera ibiganiro na gahunda zindi zo Kwibuka.
    Ibiganiro na gahunda zindi zijyajye no kwibuka, byabereye mu kibuga kigali, ahasanzwe haremera isoko rya Nyarubuye.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/13/kamonyi-rugalika-kwibuka-29-uwabahaye-ubuzima-ntabwo-yananirwa-kubaha-inzu-hon-uwera-kayumba-alice/

  • Niba ushaka gukira, ibi birakureba! Dore amategeko (15) y’amafaranga kuri Jeff Bezos niba ushaka kugira amamiriyari nk’aye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu baherwe bakize kurusha abandi ku isi, Jeff Bezos yerekanye amategeko meza y'amafaranga umuntu wese akeneye kumva muri uyu mwaka

    Aya mategeko akurikizwa kubafite amafaranga ndetse nabashaka gushaka amafaranga arenze ayo bafite ubu.

    Dore amategeko 15 y'amafaranga kuri Jeff Bezos

    1. Banza wiyishyure
    2. Wige gushora imari
    3. Ntukabe umwanzi wayo
    4. Buri mafaranga yahe icyo gukora
    5. Gira gahunda kandi wishyirireho intego
    6. Koresha amafaranga make kuruta ayo winjiza
    7. Ntukabe imbata y'amafaranga
    8. Niba uyifite, ntukayangize
    9. Tegura amafaranga yawe neza
    10. Amafaranga ni umukino, iga uko ukinwa
    11. Buri gihe gira ikigega kigutabara mu gihe nta mafaranga ufite
    12. Buri gihe tuma amafaranga agukorera
    13. Menya gushaka amafaranga gusa
    14. Yakoresha kugira ngo ukemure ibibazo by'isi
    15. Ntukoreshe inguzanyo niba udafite amafaranga

     

     

    Source : https://yegob.rw/niba-ushaka-gukira-ibi-birakureba-dore-amategeko-15-yamafaranga-kuri-jeff-bezos-niba-ushaka-kugira-amamiriyari-nkaye/

  • Usengimana Faustin yihanganishije abanyarwanda bose bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi Usengimana Faustin yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda muri ibi byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Faustin yihanganishije ababyeyi bagizwe intwaza na Jenoside yakorewe Abatutsi kandi barabyaye ndetse n'abana batagize amahirwe yo guhamagara Papa cyangwa Mama kandi baravutse ndetse n'abanyarwanda bose muri rusange bagizweho ingaruka mbi na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Usengima Faustin asoza yihanganisha abanyarwanda bose barokotse ndetse ko hari impamvu ikomeye yatumye barokoka kandi ko Imana ibafiteho umugambi.

    Source : https://yegob.rw/usengimana-faustin-yihanganishije-abanyarwanda-bose-bagizweho-ingaruka-na-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994/