Blog

  • Dore zimwe mu mpamvu zigutera kuzahazwa n’imihango – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imihango ku bakobwa cyangwa abagore ni ikimenyetso simusiga gihamya ko , umugore ari mu gihe cyo kuba yasama inda aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.
    Gusa hari abakobwa cyangwa abagore bagira ububabare cyane mu gihe bari mu mihango.

    Muri iyi nkuru tugiye kureba bimwe mu bintu bishobora kuba bitera uburibwe, mu gihe cy'imihango.

    Zimwe mu mpamvu zishobora gutera uburibwe mu gihe cy'imihango:

    . Kuba waratangiye kujya mu mihango ukiri muto, hano inzobere zivuga ko kuba waratangiye kujya mu mihango utarageza imyaka 11 y'amavuko byakuviramo kujya ubabara uri mu mihango.

    . Kuba uatarabyara na rimwe Kandi ukuze.

    . Uruhererakane rw'umuryango, ugasanga Hari umuntu wo mu muryango wigeze kugira icyo kibazo.

    . Kuba inkondo y'umura y'umukobwa cyangwa umugore ifunganye cyane ku buryo amaraso abura uko asohoka neza.

    .Kunywa itabi ryinshi.

    .Kuba waraboneje urubyaro ukoresheje agapira ko mu mura.

    . Kuba urwaye zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    . Kuba ugirira isuku nkeya imyanya yawe myibarukiro.

    Source : https://yegob.rw/dore-zimwe-mu-mpamvu-zigutera-kuzahazwa-nimihango/

  • Amakosa 5 akorwa mu gihe woza amenyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari abantu benshi bakora isuku mu kanwa nk'umuhango, bityo bigashobora gutuma bibaviramo impumuro mbi mu kanwa cyangwa se amenyo akangirika.

    Dore amakosa 5 akunze gukorwa mu gihe woza amenyo

    1. Gukoresha uburoso bw'amenyo igihe kirekire 

    Uko ukoresha uburoso bw'amenyo igihe kirekire, bigira ingaruka mbi mu kanwa ndetse no ku menyo. Byibuze ntugomba kumarana uburoso amezi 3, ndetse kandi ukihutira kubuhindura igihe warwaye inkorora, mu muhogo cyangwa se ufite ibicurane bikomeye.

    2. Koza amenyo mu buryo bubi

    Abahanga mu by'amenyo bavuga ko mu gihe uri koza amenyo ugomba kumanura uzamura uburoso, kandi ukagera mu kanwa hose haba imbere n'inyuma. Kandi ntugomba gukoresha ingufu cyane.

    3. Kutoza amenyo igihe gikwiye

    Ubundi ni ngombwa koza amenyo byibuze iminota 2 kandi ukabikora 2 ku munsi.

    4. Kwibagirwa koza ururimi

    Mu gihe woza amenyo ukibagirwa koza ururimi; nibyo usanga bitera amenyo yawe kubora no kunuka mu kanwa kenshi.

    Niba urangije koza amenyo ntugomba kwibagirwa no gucisha ku rurimi, hari uburoso bwabigenewe, usanga bufite agace inyuma kagenewe koza neza ururimi, uzabushake.

    5. Kurya isukari n'ibiryohera byinshi

    Mu kanwa hakunze kubamo bagiteri zikenera isukari cyane mu kororoka no gukora acide. Iyi aside niyo yibasira amenyo ikayatera kumungwa no gucukuka.

    Mu gihe udashobora koza amenyo nyuma yo kurya ibiryohereye bitandukanye, ushobora kurya nka pome, cg se ukunyuguza amazi mu kanwa kugira ngo ugabanye iyi sukari. Gusa inama nziza, ni uguhita woza amenyo nyuma yo kunywa cg kurya ibiryohera.

    Source : https://yegob.rw/amakosa-5-akorwa-mu-gihe-woza-amenyo/

  • RDC: Ingabo za EAC zakubise inshuro inyeshyamba zateye abaturage #rwanda #RwOT

    Ingabo ziri mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (EACRF) zaburijemo igitero cyari kibasiye abaturage b'i Kibumba.

    Ni igitero cy'abitwaje intwaro bo mu mitwe y'inyeshyamba bari bagabye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2023 ariko izi ngabo za EACRF zikimurizamo.

    Nkuko bitangazwa n'ubuyobozi bw'izi ngabo za EACRF, bivugwa ko hari abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro bahirahira kugaba ibitero mu gace ka Kibumba ko miri Teritwari ya Nyiragongo.

    Izi ngabo zivuga ko izo nyeshyamba zari zigabye icyo gitero cyo kuri uyu wa Kabiri, zarashe amasasu menshi muri Kibumba, ariko EACRF ihatabarana ingoga, iburizamo icyo gitero.

    EACRF itangaza ko yahise ikaza umutekano muri aka gace kuko yabonye ko ishyamba atari ryeru, kugira ngo zirindire umutekano abaturage bo muri aka gace.

    Iri tsinda ry'Ingabo za EAC kandi ryaboneyeho guhamagarira abaturage bo muri aka gace ka Kibumba, bavuye mu byabo, kubisubiramo ngo kuko bazacungirwa umutekano.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-za-eac-zakubise-inshuro-inyeshyamba-zateye-abaturage

  • Nyanza :RIB yataye muriyombi umusore ukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusore wo mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamama mu karere ka Nyanza akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Yakoresheje imvugo igira iti Abatutsi ari abagome.' ndetse ko intambara igarutse nta mututsi wabacika 1994 bashyizemo imiyaga.”

    Ubuyobozi bwa IBUKA bwo muri kariya gace buvuga ko uyu musore yatangaje ubu butumwa ariko ibyo bitaba intandaro yo gutuma agira ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bidakwiye.

    Ati'Bivugwa ko yari yasinze ariko ni urw'itwazo kuko yari yahereye kare avuga ko abatutsi ari abagome.'

    Uretse kandi ibi byumvikanye kuri mirongo ine muri aka karere ka Nyanza, mu isoko rikuru ryaka karere naho havuzwe umuntu wasanze mugenzi we amubwira ko ari mwiza nka nyina undi amubwira ko yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 kandi atanamubonye ngo byibure amushyingure mu cyubahiro undi we akomeza kumukomeretsa amubwira amagambo.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano nayo bigenda bigabanya ubukana. Kuva mu 2019 kugera mu mezi atatu ya 2022, rwakiriye dosiye 1215 zijyanye na byo ndetse ababifatiwemo 1525 bashyikirizwa ubutabera.

    Ibi byaha birimo guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, guha ishingiro Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, kwiba cyangwa kwangiza imibiri y'abazize Jenoside, gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside no guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside.

    Icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'amafaranga atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyanza-rib-yataye-muriyombi-umusore-ukekwaho-ingengabitekerezo-ya-jenoside

  • Abanyarwanda batanu batuye mu Bwongereza basabiwe n' U Rwanda gushyikirizwa ubutabera #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yongeye gusaba Ubwongereza gushyikiriza ubutabera Abanyarwanda batanu bahatuye nyamara bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ambasaderi Busingye yabisabye ejo kuya 12 Mata 2023, ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe na Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza.

    Busingye yagaragaje ko u Bwongereza buri gutinda koherereza aba Banyarwanda ubutabera.

    Ati: 'Muri UK, batanu bakekwaho kuba abajenosideri baridegembya. Amazina yabo arazwi, aho baba harazwi kandi hari ibimenyetso bihagije bikenewe bibashinja. Nyuma y'imyaka 29, buri munsi ushira uba ari mwinshi. Icyo twifuza ni uko aba bagabo bagera mu rukiko, ubutabera bukemererwa gukora akazi kabwo.'

    Si ubwa mbere Leta y'u Rwanda isabye u Bwongereza kugeza aba Banyarwanda mu butabera cyangwa se kubohereza inkiko zarwo zikabiburanishiriza. Aba ni: Dr Vincent Bajinya, Celestin Mutabaruka, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo.

    Boris Johnson wari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza ubwo yari amaze gusura urwibutso rwa Kigali muri Kamena 2022, yabwiye abanyamakuru ko we nta bubasha afite bwo guta muri yombi aba Banyarwanda, icyakoze ko azakora ibishoboka mu nshingano ze kugira ngo bikorwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/abanyarwanda-batanu-batuye-mu-bwongereza-basabiwe-n-u-rwanda-gushyikirizwa

  • RDC: Abagabo batatu bakomeye muri Politike ya Congo biyemeje guhuza imbaraga ngo bahigike Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiye guhurira i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga mu nama igamije gushaka uko bakwigizayo Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

    Barimo katumbi, Fayulu na Matata Ponyo bose bazwiho gutitiza abo bagiye bahangana mu myanya ya politiki muri RDC no kuba bavuga rikijyana mu banya gihugu.

    Ni inama igomba kubera mu muhezo mu mpera z'iki cyumweru.

    Mu bagomba kuyitabira harimo Martin Fayulu wamaze kugera i Lubumbashi, Moïse Katumbi, Matata Ponyo na Delly Sesanga.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyo aba banyepolitiki bazaba baganiraho, gusa biteganyijwe ko nyuma y'inama yabo bazasohora itangazo bahuriyeho.

    Iyi nama igiye kuba mu gihe muri Congo Kinshasa habura amezi make kugira ngo habe amatora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

    Kuri ubu abarimo Katumbi na Martin Fayulu bamaze gutangaza ko baziyamamaza muri aya matora, gusa bivugwa ko bashobora guhuza imbaraga na bagenzi babo bakishakamo umukandida umwe uzahatana na Perezida Tshisekedi mu matora.

    Ni Tshisekedi uheruka kugirana inama n'Ihuriro Union Sacrée ahuriyemo n'abambari be nka Jean Pierre Bemba na Vital Kamerhe aheruka guha imyanya ikomeye muri Guverinoma, bamuremamo icyizere cy'uko bazamushyigikira mu matora y'Umukuru w'Igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-abagabo-batatu-bakomeye-muri-politike-ya-congo-biyemeje-guhuza-imbaraga-ngo

  • Polisi yafunze abagabo babiri bayirashishije imbunda z'amazi #rwanda #RwOT

    Abasore babiri bo muri Hong Kong batawe muri yombi bazira imyitwarire idahwitse nyuma yo kurasisha imbunda z'amazi abapolisi,mu birori byo kwizihiza Songkran, umwaka mushya muri Thailand.

    Polisi yavuze ko aba bombi bari mu myaka 20, bakoresheje ibirori nk'agakingirizo ko kugira ngo bibasire abashinzwe umutekano.

    Ibirori byo ku cyumweru byabereye mu mujyi witwa Kowloon, akarere gatuwe naba Thailande benshi.

    Ubusanzwe mu birori bya Songkran, amazi amenwa hakoresheje indobo n'imbunda kugira ngo yirukane imyaku.

    Umwe muri abo bagabo bombi afite umuyoboro wa YouTube, nk'uko byatangajwe na polisi yo mu majyepfo y'Ubushinwa.

    Video yashyizwe ahagaragara ku ya 10 Mata yerekana umugabo arasisha imbunda itukura abapolisi babiri n'abanyamakuru ba TVB, benshi bakeka ko ashyigikiwe na guverinoma.

    Nk'uko ibitangazamakuru byigenga bya Hong Kong bibitangaza ngo inyandiko iri kuri iyo videwo irimo amagambo “Vs HK Po”, yerekeza kuri polisi, ndetse n'andi yerekeza kuri TVB.

    Kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w'umutekano Chris Tang ntacyo yavuze kuri ibi,mu nama n'inteko ishinga amategeko, ariko avuga ko bamwe bapanze”imyigaragambyo yoroshye” bagaragaze ko batishimiye Guverinoma.

    Mu kwezi gushize, abapolisi bataye muri yombi abagabo babiri bazira gutunga ibitabo by'abana bitemewe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/polisi-yafunze-abagabo-babiri-bayirashishije-imbunda-z-amazi

  • Ubunyamabanga bwungirije bwa Loni bwise Perezida Ruto umugome '-Amabanga ya Pentagon'yasohotse #rwanda #RwOT

    Indi nyandiko yo hagati muri Gashyantare mu mabanga ya Pentagon yashyizwe ku karubanda isobanura ikiganiro cyeruye hagati ya Guterres n'Umunyanijeriyakazi umwungirije, Amina Mohammed, wumvikana atavuga neza Perezida William Ruto.

    Muri iyo nyandiko, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Guterres bivugwa ko yumvirijwe n'ubutasi bwa Amerika, hagaragaramo ukuntu aganira na Amina J. Mohammed atishimiye nubwo ntacyo yari kubikoraho ukuntu Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bw'u Burayi, Ursula von der Leyen, yahamagariye u Burayi gukora izindi ntwaro nyinshi n'amasasu kubera intambara yo muri Ukraine.

    Bombi kandi bavuganye ku nama iherutse kuba y'abayobozi ba Afurika. Amina Mohammed avuga ko Perezida wa Kenya, William Ruto, “ari umugome” kandi ko “atamwizera.”

    Nk'uko iyi nkuru duesha BBC ivuga, birazwi neza ko Amerika iri mu bihugu byinshi bikunze kuneka Loni, ariko ko iyo ibyavuye muri ubwo butasi bimaze kumenyekana, bitera isoni cyane noneho kuneka umudipolomate ukomeye kurusha abandi ku Isi, bishobora kwangiza byinshi.

    Hariho makuru macye yerekana uwamennye aya mabanga aherutse gusohorwa kugeza ubu, ariko Washington Post yavuze ko ari umuntu ukunda imbunda uri mu kigero cy'imyaka 20 wakoraga mu kigo cya gisirikare.

    Ivuga ko yabwiye amakuru yihariye itsinda rito ry'abagabo n'abahungu basangiye “gukunda imbunda, ibikoresho bya gisirikare n'Imana” ku rubuga nkoranyambaga, Discord, rukunze gukoreshwa n'abakina imikino yo kuri internet.

    BBC ntiyashoboye kugenzura ayo makuru, ashingiye ku biganiro byatanzwe n'abantu babiri bagize groupe baganiriragamo.

    'Screenshots' z'inyandiko ubwazo, zazengurukijwe cyane kumiyoboro myinshi yo kuganiraho ya Discord, zo zagenzuwe na BBC.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ubunyamabanga-bwungirije-bwa-loni-yise-perezida-ruto-umugome-abanga-ya-pentagon

  • Mugabo nawe mugore irinde bino bintu igihe umugore atwite niba ushaka kubyara umwana w’uzuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya iyo umubyeyi atwite ikintu cyose gishobora kumugiraho ingaruka , kigira n'ingaruka ku mwana atwite kuko baba bakiri umwe.

    Mugabo rinda umugore wawe ntakagire aho ahurira n'ibigiye kuvuga hasi, nawe mubyeyi irinde ikintu cyose cyatuma umwana wawe ahungabana harimo n'ibi bikurikira.

    1.Mubyeyi ntukambare imyenda igufashe igihe utwite nk'amapanaro, udupira tugufashe n'ibindi biguhambira, igihe uri mu rugo byaba byiza ugiye ureka no kwambara ikariso.

    2.Mubyeyi irinde kugerageza kujya uhisha inda kuko bituma umwana atisanzura neza.

    3.Mugabo irinde kubwira nabi, cyangwa gukubita umugorere wawe igihe atwite n'igihe umwana ari muto.

    4. Jya kure y'itabi yaba kurinywa cyangwa se urinywa.

    5.Mugore irinde igisindisha cyose cyangwa ikindi kintu kirimo arukore (alcohol).

    6.Gerageza umugore utwite abone indyo yuzuye ndetse abone n'imbuto.

    7.Jya kwa muganga inshuro zose wategetswe na muganga ndetse n'igihe cyose ugize akabazo.

    8.Ntugomba kubyarira mu rugo kuko bishobora no gutera ibura ry'ubuzima yaba k'umwana ndetse n'umubyeyi.

     

    Source : https://yegob.rw/mugabo-nawe-mugore-irinde-bino-bintu-igihe-umugore-atwite-niba-ushaka-kubyara-umwana-wuzuye/