Blog

  • Kanombe: Yatawe muri yombi akekwaho gutera icyuma umukobwa wamufatiye mu nzu agiye kwiba – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyo gutera icyuma uwo mukobwa mu nda, uyu musore bikekwa ko yagikoze mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 11 Mata ariko aza gutabwa muri yombi bukeye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 12 Mata 2023.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu musore avuka mu Karere ka Gisagara ndetse yageze mu Mujyi wa Kigalimu mpera z'umwaka ushize.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, na we yabwiye IGIHE, ko uwo mukobwa watewe icyuma yiga mu mashuri yisumbuye kandi adatuye muri urwo rugo yakomerekejwemo kuko yahageze agiye kubasura.

    Yemeje ko uyu musore yageze i Kigali atorotse nyuma y'uko yari amaze kugonga umuntu n'igare.

    Yagize ati 'Yavuye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko mu Ukwakira 2022 amaze kugonga umuntu n'igare arapfa hanyuma aratoroka ajya i Kigali mu Busanza.'

    Yakomeje avuga ko kuva icyo gihe uyu musore atongeye kwiyerekana ahubwo yagaragaye nyuma yo gutera uwo mukobwa icyuma nyuma yo kumufatira mu nzu ashaka kwiba.

    Umusore ukekwaho gutera icyuma umukobwa wamufatiye mu cyuho ashaka kwiba yatawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kanombe-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gutera-icyuma-umukobwa-wamufatiye-mu-nzu

  • Amerika yongeye gusonga Abanyarwanda yitwaje filimi yagize Rusesabagina igitangaza – #rwanda #RwOT

    Filimi 'Hotel Rwanda' yakinnye kuri Paul Rusesabagina nk'uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines. Ubutwari bwamwitiriwe buhabanye n'ukuri, bwatumye benshi bayoba batangira kumuhundagazaho ibihembo kugeza kuri 'Presidential Medal Award of Freedom', yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.

    Ubutumwa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Lesotho yashyize kuri Twitter, buvuga ko ku wa Gatanu tariki 14 Mata saa Munani z'Amanywa, hazerekanwa iyi filimi 'igaragaza ubutwari bwa Paul Rusesabagina mu kurokora impunzi'.

    Ni filimi igiye kwerekanwa nyuma y'igihe kitageze ku kwezi Rusesabagina afunguwe n'u Rwanda ku mbabazi za Perezida wa Repubulika nyuma y'uko ahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishamikiye ku Mutwe w'Iterabwoba wa MRCD-FLN yashinze ndetse akaba yari awubereye umuyobozi.

    Ni mu gihe kandi u Rwanda rumaze igihe runenga uburyo Amerika yinangiye mu gukoresha imvugo iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi. N'ubu mu itangazo rya Ambasade ya Lesotho, nta na hamwe havugwamo ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bayise 'Jenoside yo mu Rwanda'.

    Abanyarwanda bakoresha Twitter bibukije Ambasade ya Amerika muri Lesotho ko inkuru ivugwa muri Hotel Rwanda ari impimbano, idahuye n'ukuri ku buryo abantu bajya kuyisingiza.

    Uwitwa Mugenzi Félix yagize ati ' “Hotel Rwanda” ni filimi mpimbano. Paul Rusesabagina nta bantu 1.200 yarokoye. Ni filimi ya Hollywood. Ni nk'uko Sylvester Stalone atigeze arokora Abanyamerika muri Vietnam, Bruce Willis na we ntiyigeze arokora Isi ngo ntigwirwe n'ikibuye kinini [astéroïde].'

    Mugenzi we witwa Fabrice Rugumire yagize ati 'Ibi ni igisebo. Ntabwo mwari mukwiriye kubikora, hari filimi zivuga ukuri kw'ibyabaye zitari nk'iyi y'impimbano yuzuye ibinyoma.'

    Dieudonné Rusanga yasabye Ambasade ya Amerika muri Lesotho kwirinda kuyobya abantu.

    Iyi filimi ibeshya ko Rusesabagina yabaye intwari akita ku mpunzi zari zahungiye muri Milles Collines. Ni mu gihe abari bayihungiyemo, nta bufasha na buke bahawe, ahubwo bose bibeshejeho, bakajya baniyishyurira ibikenewe byose mu gihe filimi ivuga ko Rusesabagina yabitayeho nta kiguzi.

    Odette Nyiramirimo uri mu bahungiye muri Milles Collines, yigeze kubwira IGIHE ko mu cyumba kimwe bakibagamo ari abantu barenga 27.

    Ati 'Abafite amafaranga barishyuraga, abatayafite bagasinya, natwe ni ko twabigenje ntayo twari dufite, ahubwo nasanze nari mfite n'agasheki mu mufuka, nagasinyeho k'amadolari $400, bayankuyeho hariya muri BCR nyuma ya Jenoside, Hôtel des Mille Collines.'

    Abandi bahungiye muri Hôtel des Mille Collines barimo abakomeye nka Rubangura, Bernard Makuza (wabaye Perezida wa Sena), Makuza Bertin wari umunyenganda, Ambroise Murindangabo, Habiyakare wabaye Minisitiri n'abandi.

    Ubwo muri Werurwe 2008 hamurikwaga Igitabo 'Hotel Rwanda — or the Tutsi Genocide as seen by Hollywood', cyanditswe na Dr Alfred Ndahiro afatanyije Privat Rutazibwa; Bernard Makuza wari Minisitiri w'Intebe yashimangiye ko nta muntu Rusesabagina yarokoye ku bwe.

    Ni igitabo kivuga neza amateka y'abarokokeye muri Hôtel des Mille Collines, bitandukanye na Filimi 'Hotel Rwanda' yashyizwemo umunyu ikagira Rusesabagina intwari ku bikorwa bitigeze bibaho.

    Makuza ati 'Twese twishyuye amafaranga ngo tugume muri iyi hotel kandi nta muntu yagiye hanze kurokora. Abantu barazaga bakaguma hano kuko bishyuye amafaranga.'

    Icyo gihe yanibukije ko ubwo yahuraga na Rusesabagina muri iyo hoteli, ati 'yantunze urutoki avuga ko nka njye wari umujyanama wa Agathe Uwilingiyimana ndi mu bantu bazanye ibibazo.'

    Makuza yabaye Umujyanama mu by'Amategeko wa Uwilingiyimana wari Minisitiri w'Intebe wabaye umwe mu bantu bishwe Jenoside igitangira.

    Gasamagera Wellars wageze muri iyi hoteli iminsi ibiri mbere y'uko Rusesabagina ahakandagira, ubwo yari senateri mu 2011 ni umwe mu bashimangiye uko batswe amafaranga kugira ngo bahabwe icumbi.

    Yagize ati 'Nishyuye amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 180 y'iminsi ine, ariko kuko nari mfite amafaranga macye nyuma y'ibyumweru bibiri bahise bankura muri icyo cyumba.'

    Join the Embassy & American Corner for a screening of ‘Hotel Rwanda’ on Fri, April 14th at 2pm. The movie tells Paul Rusesabagina’s heroic story of saving 1,200 refugees during the Rwandan genocide. Let’s promote peace and stand against hate. #NeverForget #HotelRwanda pic.twitter.com/YKqUGzI1S3

    — U.S. Embassy Maseru (@USEmbassyMaseru) April 13, 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yongeye-gusonga-abanyarwanda-yitwaje-filimi-yagize-rusesabagina

  • Perezida wa Sena yizeje kurwanya no gutsinda uwagarura ingengabitekerezo ya jenoside #rwanda #RwOT

    Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier aratangaza ko politiki mbi y'urwango n'ingengabitekerezo ya jenoside idashobora kugaruka mu Rwanda kuko n'uwahirahira agerageza kuyigarura yatsindwa rugikubita kuko Abanyarwanda badateze na rimwe kubyihanganira.

    Ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Rebero mu Mujyi wa Kigali ni ho hasorejwe icyumweru cy'icyunamo ku rwego rw'Igihugu.

    By'umwihariko cyasojwe hibukwa abanyapolitiki bazize jenoside yakorewe abatutsi kubera kwitandukanya n'ubutegetsi bwayiteguye bukanayishyira mu bikorwa.

    Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier yongeye gushimangira ko jenoside yakorewe abatutsi atari impanuka.

    Aha Minisitiri w'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko ibyago u Rwanda rwagize ari imiyoborere yubakiye kuri politiki y'irondabwoko kuri repubulika ya mbere n'iya kabiri ari na yo mpamvu Abanyapolitiki bitandukanyije na yo bakwiye kwibukwa nk'intangarugero.

    Imiryango y'abanyapolitiki bibukwa yishimira agaciro bahabwa nk'uko Kavaruganda Julien, umuhungu wa Kavaruganda Joseph wari perezida w'urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga abivuga.

    Ku ruhande rw'umuvugizi w'ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, Hon. Mukamana Elizabeth yizeza ko hari ingamba ryafashe mu rwego rwo kwirinda ko igihugu cyazongera kugwa mu mutego w'Abanyapolitiki babi.

    Aha ni naho Perezida wa Sena yahereye ashimangira ko politiki mbi idashobora kongera guhabwa intebe mu Rwanda.

    Urwibutso rwa Rebero rwasorejweho icyumweru cy'icyunamo ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 14 barimo n'Abanyapolitiki 12 bazize jenoside yakorewe Abatutsi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-wa-sena-yizeje-kurwanya-no-gutsinda-uwagarura-ingengabitekerezo-ya

  • Abana babiri bapfiriye mu nyanja bagerageza kurokora abandi bane #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 16 ukomoka Atlanta muri Amerika yarohamye nyuma yo kwitanga ashaka kurokora abana bane bato baguye mu mazi ubwo bari mu rugendo muri Florida mu cyumweru gishize.

    Bryce Brooks yari kumwe na bene wabo i Pensacola mu kiruhuko cy'impeshyi ubwo ubuzima bwe bwarangiraga nyuma yo kwibira mu nyanja kugira ngo arokore abana bane baguye mu nyanja, nk'uko umuryango we wabitangaje ku wa mbere tariki ya 10 Mata.

    Brooks yagiye mu mazi kurokora abo bana hanyuma undi mugenzi we witwa Charles Johnson II ajya kumufasha bose bararohama,nk'uko Shivy Brooks se wa Brooks yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru.

    Shivy Brooks yagize ati: “Kutikunda nibyo bituma umuntu atanga igitambo nk'iki, akabikora afite imyaka 16 gusa.Twishimiye cyane nk'ababyeyi uburyo umuhungu wacu yigaragaje muri iki gihe.

    Reka turebe ko Atlanta yagira abana bazatanga ubuzima bwabo ku bandi barimo nabo batigeze banamenya. '

    Yongeyeho ati: 'Bryce ni intwari. Yakijije rwose ubuzima bw'abana bane atanze ubwe ikandi isi ikwiye kubimenya.”

    Aba bombi kandi bajyanywe mu ndege mu bitaro aho byemerejwe ko bapfuye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/abana-babiri-bapfiriye-mu-nyanja-bagerageza-kurokora-abandi-bane

  • Itangazo:MBABAZI Grace yasabye guhindura amazina akitwa MBABAZI Grace Kouame #rwanda #RwOT

    Uwitwa MBABAZI Grace yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MBABAZI Grace Kouame mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari Izina ry'uwo bashyingiranwe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-mbabazi-grace-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-mbabazi-grace-kouame

  • Itangazo:NIBAGWIRE NZEZI Jovinnette yasabye guhindura amazina akitwa BENIHIRWE ANGE DIVINE #rwanda #RwOT

    Uwitwa NIBAGWIRE NZEZI Jovinnette yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa BENIHIRWE ANGE DIVINE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-nibagwire-nzezi-jovinnette-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-benihirwe

  • Bahavu yasabye Abanyarwanda kurushaho kwimika urukundo bakagendera kure icyabasubiza mu macakubiri #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Bavavu yageneye Abanyarwanda mu gihe u Rwanda n'Isi yose muri rusange bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Mu butumwa uyu mukinnyi wa filime yatanze yasabye Abanyarwanda kurushaho kwimakaza urukundo bagendera kure icyabasubiza ku macakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Nk'abanyarwanda twese cyane cyane urubyiruko, twimakaze ubupfura n'urukundo mu bo tungana ndetse no mu bakiri bato, duharanire kurandura burundu amoko yashyizwe muri twe akatuzanira amacakubiri yabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bahavu yasabye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ati 'Twirinde tunamagane icyadusubiza mu macakubiri no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi Twibuke Twiyubaka'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bahavu-yasabye-abanyarwanda-kurushaho-kwimika-urukundo-bakagendera-kure

  • Uko Uwemeyimana yarokoye Abatutsi basaga 120 abahungishiriza muri RDC – #rwanda #RwOT

    Aloys Uwemeyimana uvuka mu Murenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba, ni umwe mu babashije kurokora abatutsi barenga 120 abikesha indangagaciro yavomye mu miryango ya Croix-Rouge n'abasaveri.

    Ni umurinzi w'igihango ku rwego rw'Igihugu. Mu buhamya yatanze kuri uyu wa 13 Mata 2023 ubwo hasozwaga icyumweru cy'icyunamo, yavuze uburyo yabashije guhungisha Abatutsi bahigwaga, akabajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari naho barokokeye.

    Muri Jenoside, Uwemeyimana yakorewe Abatutsi, yari umuyobozi wa santarali, umukateshisiti, ari na Perezida wa Croix-Rouge mu yari segiteri Kiranga.

    Mu ijoro ryo ku itariki 9 Mata 1994 nibwo abatutsi ba mbere bamugannye bamubwira ko bamaze iminsi bari mu gihuru, kubera gutotezwa kuko bari mu ishyaka PL [Parti Libéral].

    Ku itariki 13 Mata 1994 nibwo umututsi wa mbere yishwe mu yari komini Gishoma, uwari Burugumesitiri akoresha inama abumvisha ko nta gikuba cyacitse.

    Ati “Uwo munsi naratashye ngeze kuri santarali nayoboraga nsanga hahungiye Abatutsi 72. Kuko nari narize muri Croix-Rouge ko hari ihame ry'uko umuntu usumbirijwe umujyana ku mupaka ukamutabariza, nahise mbabwira ngo muze tugende mfite uburenganzira nka Perezida wa Croix-Rouge muri segiteri Kiranga bwo kubajyana ku mupaka bakabambutsa”.

    Uwemeyimana yarabajyanye ageze kuri Rusizi uko bari 76, biba intambara ikomeye kugira ngo ashobore kubambutsa.

    Hari interahamwe zimwe zemeraga ko abantu bakwambuka ariko zihawe amafaranga, izindi zikemera ko abo bantu basubizwa kwa Nkubito wari Burugumesitiri, kugira ngo abacire urubanza, abandi bashaka ko bicwa.

    Hari amafaranga 4000Frw abari bihishe mu rugo rwe bari bafite, yarayabatse yongeraho 800 Frw yakusanyijwe mu bandi bantu 72, bayaha interahamwe zirabareka barambuka.

    Ku itariki 18 Mata, Munyakazi Yusuf n'interahamwe ze bateye i Mibirizi bica abantu benshi, mu barokotse, abagera kuri 12 bambukijwe mu ijoro ryo kuwa 20 Mata na Uwemeyimana.

    Ku wa 25 Mata wari umunsi uteye ubwoba kuko hari abagore yambukije ku manywa saa tanu abanje guhangana n'interahamwe, abifashijwemo n'abasirikare ba RDC bazirasheho zigashwiragira.

    Iki gikorwa yari agiye kugitakarizamo ubuzima kuko interahamwe zamubwiye ngo “wibeshye ugere mu Rwanda”. Yahengereye ijoro riguye abona gusubira mu Rwanda, ageze iwe asanga interahamwe zahagose, ajya kurara iwabo.

    Uwemerimana ati “Mu mezi abiri [ukwa Kane n'ukwa Gatanu] nashoboye kurokora abantu basaga 120…bakaba bariho, abenshi banyita papa, abana banyita sogokuru”.

    Ashimira leta iyobowe na Perezida Kagame yakuye ubwoko mu irangamuntu, igashyiraho uburezi kuri bose, ikimika ubumwe n'ubwiyunge. Ashimira kandi abarokotse Jenoside ku mbabazi baha abazisabye n'abatazisabye.

    Uwemeyimana ni umurinzi w'igihango ku rwego rw'Igihugu warokoye Abatutsi barenga 120


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-uwemeyimana-yarokoye-abatutsi-basaga-120-abahungishiriza-muri-rdc

  • Kigali habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi aho yagonganye n’umumotari atwaye -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jababana habereye impanuka ikomeye cyane y'imodoka itwara abagenzi aho yagonze umumotari arakomereka.

    Ni impanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo aho umushoferi bivugwa ko yaba yari yasinziriye kubera kunanirwa maze agonga umumotari bari bari mu kerekezo kimwe.

    Abandi bantu babibonye bavuga ko byaba biterwa no kunanirwa cyangwa se akaba yarari kuri terefone.

    Gusa kubwamahirwe nta muntu wigeze uburira ubuzima muriyo mpanuka.

    Source : https://yegob.rw/kigali-habereye-impanuka-yimodoka-itwara-abagenzi-aho-yagonganye-numumotari-atwaye-amafoto/