Blog

  • Kayonza: Hashimwe ubutwari bw'abapadiri banze gusiga Abatutsi babahungiyeho bakicanwa na bo – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 12 Mata 2023, ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kayonza cyane cyane ku bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange.

    Tariki ya 12 Mata 1994 ni bwo Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange bishwe baturutse mu yahoze ari Komini Muhazi, iya Kayonza, Rukara ndetse n'abari baturutse kuri Komini Murambi aho bishwe bigizwemo uruhare na Senkware wari Burugumesitiri w'iya Kayonza.

    Mbere yo kwica aba Batutsi hari abapadiri barimo Munyaneza Jean Bosco utarahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mukarange na Padiri Gatare Joseph wari mu bahigwaga banze kwitandukanye n'Abatutsi.

    Ubutwari bwa Padiri Munyaneza bugaragarira ku kuntu yanze kwitandukanya n'ibihumbi by'Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange akabwira Interahamwe n'abayobozi bari baje kubica ko niba bashaka kubica bamuheraho.

    Ibi ni ko byagenze kuko babanje kumwica babona kwirara mu Batutsi bari bahungiye i Mukarange na bo barabica.

    Padiri Gatare Joseph ubwo Interahamwe zatangiraga kwica Abatutsi we yahise ajya kwihisha baza kumuvumbura ndetse bamutemagurira imbere y'abakirisitu ubundi bakomeza bica abandi bantu.

    Uyu mupadiri ubwo Interahamwe zazaga kwica ari ku wa Kabiri, ku cyumweru yari yasomye Misa ndetse anabatiza bamwe mu bana babo ariko baranga bamuhemba kumwica.

    Uwamahoro Marie Claire watanze ubuhamya ku kuntu yarokokeye kuri Paruwasi ya Mukarange, yavuze ko se umubyara bamumwiciye iruhande.

    Yagarutse ku butwari bwaranze Padiri Munyaneza na Gatare aho ngo bose banze kubata ahubwo bakabarwanirira kugeza ku munota wa nyuma bishwe.

    Senateri Bideri John wari umushyitsi mukuru, yavuze ko ari ubutwari budasanzwe aba bapadiri bagize bwo kwanga kwitandukanya n'Abatutsi babahungiyeho kugeza n'aho bahaburiye ubuzima, asaba abakiri bato kubigiraho.

    Yagize ati 'Ndagira ngo nshimire Padiri Bosco na Gatare banze kwitandukanya n'abicwaga bemera gutakaza ubuzima bwabo. Ni ubutwari budasanzwe bwabaranze turagira ngo tubashimire ku butwari bagaragaje kimwe n'abandi nka bo bagiye babikora.'

    Yakomeje avuga ko bashimira n'abandi baturage batahigwaga bagiye bitangira Abatutsi kugera n'aho bamwe bamburwa ubuzima kubera kwanga gutanga amakuru ku babaga babahungiyeho.

    Mu butumwa, Senateri Bideri yasabye urubyiruko kwigira kuri ubu butwari mu kwirinda 'icyabatandukanya'.

    Muri uyu muhango hanashyinguwe imibiri irindwi y'Abatutsi bazize Jenoside irimo imibiri ine yakuwe mu Murenge wa Mukarange, ibiri yakuwe mu wa Murama n'undi umwe wavanywe mu wa Mwiri.

    Urwibutso rwa Mukarange rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri 8732 mbere y'uko hiyongeraho irindwi yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi.

    Senateri Bideri John Bonds yasabye urubyiruko kwigira ku butwari bw'abapadiri babiri banze kwitandukanya n'Abatutsi bakicanwa na bo

    Umuyobozi w'Akarere ka kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko abari abayobozi n'abacuruzi bakomeye ari bo bagize uruhare mu kwica Abatutsi benshi

    Uwamahoro Marie Claire watanze ubuhamya yavuze ko se umubyara bamumwiciye mu maso

    Meya wa Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab (iburyo), yifatanyije n’abi Kayonza mu kwibuka Abatutsi biciwe Mukarange

    Ba depite Uwamariya Odette (ibumoso) na Mutesi Anitha bifatanyije n'abaturage mu kwibuka Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Mukarange

    Mu Rwibutso rwa Mukarange hashyinguwe mu cyubahiro imibiri irindwi y’inzirakarengane za Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-hashimwe-ubutwari-bw-abapadiri-banze-gusiga-abatutsi-babahungiyeho

  • Perezida wa IBUKA yagaragaje ko 'ingengabitekerezo ya Jenoside' ari nk'uburozi, idakorera ubwinshi – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 abahoze ari abakozi ba Air Rwanda n'ab'Ikigo cyari gishinzwe Ibibuga by'Indege bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa Kane, tariki ya 13 Mata 2023. Witabiriwe n'abayobozi n'abakozi b'ibigo birindwi bikorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe.

    Perezida wa Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert, yavuze ko kwibuka bigomba guhoraho ndetse abahari uyu munsi batanga ubuhamya bw'ibyababayeho bukabikwa neza kugira ngo mu myaka 50 iri imbere igihe hazaba hari abari bato n'abavutse nyuma ya Jenoside bujye bubafasha.

    Yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe ariko hakiri ibibazo by'ingengabitekerezo ya Jenoside bikwiye kwitabwaho.

    Ati 'Mwumvise ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiriho. Nubwo imibare tuba tuvuga ko ari mikeya ariko mu by'ukuri nta burozi buba bukeya. N'abandi babaga bazanye iriya ngengabitekerezo ntabwo babaga ari benshi. Ibi rero ni ibintu byo gukurikirana haba muri Minisiteri, mu madini mu matorero, ibyo bibazo tukajya tubiganiraho tukavuga ko abo bantu baba bari kwangiza umuryango Nyarwanda.'

    Dr Gakwenzire yavuze ko abenshi mu bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ari abantu bo mu myaka yo hasi, bari hagati y'imyaka 29 na 36, 'bigaragara ko ari ya ngengabitekerezo bita iyo ku mashyiga.'

    Mu 2021, urubyiruko rwagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ni 57 ku bantu 184 (30.9%) bayikurikiranyweho. Mu #Kwibuka28, ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye ku rubyiruko 44 ku bantu 179 (24.5%). Muri rusange, mu myaka ishize ishize (2018-2022), ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 17.5%.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, MININFRA, Eng Patricie Uwase, yabwiye aba bakozi ko urumuri rw'icyizere rwacanwe rugomba kubaha imbaraga zo kubaka igihugu.

    Yabibukije ko Jenoside igira ibyiciro byinshi, bibanzirirwa n'itegurwa hakwirakwizwa ingengabitekerezo yayo, bigasozwa no guhakana no kuyipfobya.

    Ati 'Jenoside igira ibyiciro. Igikomeye ni iki tugezemo cyo gupfobya Jenoside. Aya mateka y'abacu batari imibare, bafite amazina. Kumva rero umuntu uri ikantarange cyangwa se uri na hano akavuga ati ariko ibyo bintu muvuga, ntitugire imbaraga zo kumurwanya ntabwo ari byo.'

    'Abanyarwanda bavuye kure ariko tunafite kure tujya heza. Ntibyashoboka buri wese adashyizemo imbaraga mu rugamba rwo kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Dufatanye kurwanya abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside ari iyo bavanye ku ishyiga ari n'iyo biremamo kugira ngo twubake u Rwanda'

    Eng Uwase yavuze ko iyo urebye usanga kuva mu mwaka wa 1900 kuzamura, icyo kinyejena cyose cyapfiriye ubusa Abanyarwanda, kuko higishijwemo byinshi byazanye amacakubiri yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    U Rwanda rwa mbere ya Jenoside rwabuze abayobozi bareba kure

    Dr Gakwenzire yavuze ko ibyago igihugu cyagize ari ukugira abayobozi batareba kure, bakigushije mu manga.

    Yagarutse ku mateka ya MINITRAPE ari yo yasimbuwe na MININFRA, agaruka ku bitekerezo bisubiza inyuma igihugu uwayibereye umuyobozi Nzirorera Joseph yari afite.

    Ati 'Ibyago igihugu cyacu cyagize ni ukutabona ibintu nk'abantu bareba kure. MINITRAPE yayoborwaga na Nzirorera Joseph, icyo gihe i Butare habaga Ishami ryitwa SCAP. Icyo gihe ntiryatangaga impamyabumenyi ya 'Engeneering' [ihwanye n'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza], ariko icyabiteraga ngo ni ukugira ngo igihugu kitagira umuntu ufite impamyabumenyi nk'iye.'

    Umukozi wa RwandAir, Umuhozawase Vanessa, watanze ubuhamya ku buzima butoroshye yanyuzemo kugeza arokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ashyize imbere gukora neza inshingano ze kuko nta nyiturano yindi yaha Inkotanyi zagaruye ubuzima mu Rwanda.

    Abayobozi n’abakozi bakorera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

    Abakozi b'ibigo bikorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    Abayobozi n’abakozi ba Akagera Aviation bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane za Jenoside

    Abitabiriye uyu muhango bafashe umunota wo kunamira inzirakarengane za Jenoside

    Abakozi b’ibigo bikorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali bifatanyije n'abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakoreraga ibigo bya Air Rwanda na Régie des Aéroports


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-ibuka-yagaragaje-ko-ingengabitekerezo-ya-jenoside-ari-nk-uburozi

  • Muhanga-#Kwibuka29: Barasaba ko imwe mu modoka(Bisi) zahoze ari iza ONATRACOM izanwa aho barokokeye ikaba ikimenyetso cy'amateka #rwanda #RwOT

    Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi ku ruzi rwa Nyabarongo, barasaba ko imodoka zahoze ari iza ONATRACOM zatwaraga abatutsi bishwe n'abagiye kwicirwa kuri Nyabarongo bakaharohwa ko imwe muri zo yazanwa ikazaba ikimenyetso cy'amateka cyakwigirwaho n'abakiri bato bajijinganya ku mateka y'abatutsi, itotezwa n'iyica rubozo ku bajyanwaga kurohwa muri Nyabarongo.

    Mu gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abarokotse basaba ko imwe mu modoka z'icyahoze ari ONATRACOM zatwaraga abagenzi, ariko zikaza gukoreshwa mu gutunda Abatutsi bajyaga kurohwa ko imwe muri izo ikwiye kuzanwa ikaba ikimenyetso cy'amateka.

    Abatutsi bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo bunamiwe, hanashyirwa indabyo mu kubaha icyubahiro.

    Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Muhanga, Ingabire Benoit avuga ko iyo bimwe mu bimenyetso byakoreshejwe hicwa abatutsi bigaragara bifasha abavutse nyuma ya Jenoside, bakabyigiraho amateka batamenye kuko ibyo bihe batari bahari.

    Aha ni naho ahera avuga ko nk'Abarokotse Jenoside basaba ko imodoka imwe muzatwaye abatutsi zibavana Kabgayi ikwiye kuzanwa ku Cyome aho babiciraga bakarohwa muri Nyabarongo, cyane ko hari izikiriho ibyo birango zinaparitse.

    Yagize ati' Dukwiye kugira ibimenyetso byinshi biranga amateka ya Jnoside yakorewe abatutsi kuko hari icyo bivuze ku bato bataramenya neza aya amateka. Bazabaza neza ibyo badasobanukiwe. Ikindi ni uko imodoka zatwaye abavandimwe n'ababyeyi bacu zibavana i Kabgayi dukwiye kuba dufite imwe muri izo yajya yibukirwaho ko yatwaye abatutsi bakicirwa hano kuri Nyabarongo kandi benshi bizabashimisha kuko n'amateka adashobora kwibagirana mu mitima y'abarokotse batwawe nazo, tukanibuka abo zatwaye batagarutse'.

    Murorunkwere Judithe, avuga ko benshi mubavamwe i Kabgayi baje kwicirwa kuri Nyabarongo nta n'umwe bigeze bongera kubona. Akomeza avuga ko abatutsi bajyanwaga babanzaga gucuzwa imyenda n'ibindi byose bakabatwara bakabajugunya muri Nyabarongo bajyanwe n'aya mamodoka.

    Mushimende Seraphine, watanze ubuhamya avuga ko basaza be na Bisengeneza be baroshywe muri Nyabarongo baziko bagaruka kumutwarana n'umwana we, bahageze ahagararwaho n'uwari umuhishe ntibashobora kumujyana ngo bamurohe. Yemeza ko abatutsi baroshywe muri Nyabarongo bagize inzira ndende yo kubabara kandi bababazwa n'abo bari barakamiye banahana inka n'abageni.

    Visi Perezida w'inama njyanama y'akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert avuga ko iki gitekerezo cyatanzwe n'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi baba abari barahungiye i Kabgayi ndetse n'abafite ababo bazwi neza ko batwawe n'amamodoka y'Icyahoze ari ONATRACOM bagiye kubicira kuri Nyabarongo.

    Yagize Ati' Tumaze igihe dutumwa n'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi badusaba ko twakora ubuvugizi imodoka zatwaraga abatutsi zibavana i Kabgayi bajya kurohwa muri Nyabarongo ko hakwiye kuvanwamo imwe ikazanwa aha ku Cyome ikaba ikimenyetso ndangamateka cyakwigirwaho n'abato, ndetse n'Abarokotse bakabasha kwibuka ko hari ababo bajyanwe nazo ntibagaruke'.

    Akomeza avuga ko iki kibazo hari inzego bireba zirimo Minubumwe zizabyigaho bityo imwe muri izo modoka ikazanwa ikaba ikimenyetso ntashidikanywaho cyajya kivugira amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi yabereye kuri Nyabarongo yatwaye benshi barimo abazwi n'abataramenyekana kugeza none.

    Depite mu nteko Ishingamategeko y'U Rwanda, Barthremy Kalinijabo wari umushyitsi mukuru yasabye abaturage baturiye ibice bihanamiye umugenzi wa Nyabarongo ndetse n'abatuye ahandi ko bakwiye gutanga amakuru y'ahakiri imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside, igashakishwa igashyingurwa mu cyubahiro. Yongeraho ko bikigoranye ko abajugunywe muri Nyabarongo bashakishwa bakabonwa. Gusa na none, yemeza ko abagoreka amateka babikomora ku kuba ibimenyetso biyagaragaza bikiri bicye, bityo n'abayagoreka bakabona icyuho buririraho.

    Imwe muri Bisi zahoze ari iza ONATRACOM basaba ko ikwiye kuzanwa aho; Ababyeyi, Inshuti n'Abavandimwe biciwe bakarohwa, ikaba ikimenyetso cy'amateka.

    Abasaba ko imwe muri izi modoka( Bisi) z'icyahoze ari ONATRACOM izanwa nk'ikimenyetso cy'amateka y'inzira y'Umusaraba ku Ababyeyi, Abavandimwe, inshuti bishwe urw'agashinyaguro batwawe nazo, bahamya ko icyo nacyo ari ikimenyetso mu bindi kandi kidakwiye kwirengagizwa kuko gisobanuye byinshi kuri aya mateka ashaririye akwiye kwibukwa, akigishwa ndetse akabera benshi isomo ku byabaye.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/13/muhanga-kwibuka29-barasaba-ko-imwe-mu-modokabisi-zahoze-ari-iza-onatracom-izanwa-aho-barokokeye-ikaba-ikimenyetso-cyamateka/

  • Umukinnyi wa Filime Gérard Depardieu akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu abagore 13 #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibirego byazamuwe n'abakinnyi ba filime, abakora mu by'ubwiza n'abatunganya filime bavuga ko bimwe muri ibi byaha yabikoze mu gihe cyo gufata amashusho ya filime 11 zasohotse hagati ya 2004 na 2022, harimo iyitwa Marseille Series.

    Batatu muri abo bagore bamaze gutanga ibirego, bavuga ko bamwe muri bo batinya kugana ubutabera kubera izina Gérard Depardieu afite muri sinema yo mu Bufaransa.

    Umwe muri bo yagize ati “Bamwe muri twe babivuyemo abandi ntibanatekereza kubizamo kuko bumva ko ijambo ryabo riri hasi ndetse bishobora no gushyira iherezo ku mwuga wabo.”

    Uwitwa Sarah Brooks avuga ko uyu mugabo w'imyaka 74 yamuhohoteye ubwo bari mu ifatwa ry'amashusho ya filime, abari aho bose babihindura urwenya.

    Umwe mu bagore bakinanye na Gérard Depardieu muri filime yitwa 'Big House' yo mu 2015, yatanze ubuhamya ko yahanganye n'uyu mugabo ishuro nyinshi amukorakora, ashaka kumukora mu myanya y'ibanga.

    Bamwe mu batunganya filime bakoranye n'uyu mugabo bavuga ko ibivugwa n'aba bagore ntabyo bigeze babona, nyamara Fabien Oteniente we yemeye ko rimwe yigeze kubwira Gérard Depardieu kwitwara neza ku bagore.

    Ibi birego byose Depardieu ashinjwa, abihakana yivuye inyuma ndetse kenshi iyo yegerewe n'itangazamakuru ntaba ashaka kugira icyo abivugaho.

    Si ubwa mbere ibi birego bitanzwe kuri Gérard Depardieu, dore ko mu 2018 Charlotte Arnould yamujyanye mu nkiko amushinja kumufata ku ngufu inshuro ebyiri, ubwo bari mu rugo rwe i Paris.

    Muri Gicurasi 2021 Gérard Depardieu yasabye ko ibi ibirego bikurwaho kuko bidafite ishingiro, gusa icyifuzo cye cyateshejwe agaciro muri Werurwe 2022 n'Urukiko rw'Ubujurire rwa Paris, ubu iperereza riracyakomeje.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umukinnyi-wa-filimi-gerard-depardieu-akurikiranyweho-ibyaha-byo-gufata-ku-ngufu

  • Karongi: Bayavuge wiciwe abe bose muri Jenoside atuye mu nzu yasenyutse [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Madamu Bayavuge Leocadia uri mu kigero cy'imyaka 63 yiciwe umugabo n'abana be bose mu gihe cya Jenoside ariko arara mu kizu cyasenyutse nta mutekano.

    Jenoside yakorewe Abatutsi yasanze Bayavuge yarashatse mu Bisesero,Interahamwe zimwicira abana be bose n'umugabo.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yisanze wenyine bituma agaruka iwabo mu murenge wa Rubengera.

    Ubu abayeho atunzwe no guca inshuro aho arambika umusaya naho ninko hanze.

    Umunyamakuru wa Umuryango.rw yamusuye mu rugo rwe asanga imibereho ye iteye agahinda.

    Bayavuge Leocadia wari ufite intimba n'agahinda mu ijwi riri hasi yavuze ubuzima bubi abayeho.Ati “Jenoside yabaye narashatse umugabo mu Bisesero ,nyuma nasigaye njyenyine kuko umugabo n'abana banjye bishwe muri icyo gihe.

    Nagarutse aha iwacu Rubengera ,baranyubakiye nishakira isakaro.Hashize imyaka ibiri iyi inzu ihirimye.Aho nararaga haraguye amabati nayo yaratobaguritse kuko nta gikoni ngira.

    Ndara hano muri Saro, imibereho ntayo, mbaho aruko nshiye inshcuro nta gasambu mfite.

    Ejo bundi,abayobozi (Mudugudu) yarambwiye ngo mbumbe bazampa isakaro simbishoboye nakutse urutugu ubwo mbayeho uko imana ingenera, ubu ngiye kurarira utu dutonore nta burisho ndasaba ko nibura nabona aho nkinga umusaya .”

    Abaturanyi nabo bazi ibye

    Bamwe mu baturanyi be baganiriye na Umuryango.rw bavuga ko uyu mubyeyi abayeho nabi ku buryo akwiye kwitabwaho akabonerwa icumbi rizima kuko we atabyishoboza cyane ko muri iyi mvura y'ukwa Kane imusubiza mu bihe bibi yanyuzemo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkunsi Medard yabwiye Umuryango ko niba ari ikibazo cy'ibiza cyabiteye akaba yaremerewe amabati hazarebwa uburyo hakorwa imiganda.

    Ikindi ku mibereho ye,ngo buri mwaka hakorwa urutonde rw'abatishoboye hazarebwa niba atari ku rutonde, ikibazo cye gikurikiranwe.

    Uyu mubyeyi atuye mu Kagali ka Kibirizi, umudugudu wa Kamusanganya Umurenge wa Rubengera.






    Sylvain Ngoboka

    Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/karongi-bayavuge-leocadia-wagizwe-incike-na

  • Karongi:Umusirikare yarashe umwe mubo ashinja kumwambura aramwica #rwanda #RwOT

    Umusirikare wa RDF wari wambaye imyenda isanzwe [civil] yatezwe n'abajura baramwambura,birangira arashe umwe mu bamwambuye,nyuma yo kumusaba ibyo yamwibye akanga.

    Ibi byabaye nka saa saba n'igice zo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2023,mu mudugudu wa Gatwaro,mu kagari ka Kibuye,Umurenge wa Bwishyura wo mu karere ka Karongi.

    Amakuru avuga ko aba bajura bateze uyu musirikare wa RDF baramwambura hanyuma umwe muri bo arafatwa ajyanywa ku murenge wa Bwishyura.

    Abahaye Umuryango amakuru bavuze ko uyu mujura ngo yasigaye arinzwe na Daso hanyuma uyu musirikare ajya kuzana aragaruka.

    Akimara kugaruka yasabye uyu wamwambuye kumusubiza ibyo yamwambuye arinangira ntiyabimuha byatumye uyu musirikare aarakara niko kumurasira amasasu ane hafi y'ubusitani bimuviramo urupfu.

    Umunyamakuru wa Umuryango yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura iby'aya makuru, amwemerera ko ari impamo uyu yarashwe gusa amubwira ko ibirenzeho yabaza umuvugizi wa Gisirikare.

    Abajije umuvugizi w'igisirikare cy'u Rwanda RDF,yamubwiye ko ayo makuru ntayo aramenya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/karongi-umusirikare-yarashe-umwe-mubo-ashinja-kumwambura-nijoro-aramwica

  • #Kwibuka29: Theo Bosebabireba washimye Perezi… – #rwanda #RwOT

    Theo Bosebabireba arashima uruhare rw’abahanzi mu isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni, ariko avuga ko bakwiriye kongeramo imbaraga kandi nyinshi, byaba na byiza bagakoresha ubundi buryo butari ukuririmba gusa.

    InyaRwanda yabajije Theo Bosebabireba ikibazo yabajije n’ibindi byamamare bitandukanye, kivuga ngo “Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubona ari uwuhe musanzu w'umuhanzi mu rugendo rw'isanamitima, cyane cyane binyuze mu bihangano?”

    Uyu muhanzi yasubije ko “Umusanzu w’umuhanzi mbona uhari mu kuririmba indirimbo zifite aho zihuriye n’ibyabaye, ariko abahanzi dukwiye kongeramo imbaraga nyinshi, byaba ngombwa hakaboneka n’urundi ruhande rutari ukuririmba runyuzwamo ubutumwa bw’isanamitima”.

    Uwiringiyimana yatanze inama yafasha urubyiruko rw’u Rwanda guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Yibukije ko urubyiruko rufite ibimenyetso n’ibihamya bihagije, bityo ko bakwiriye kubyifashisha bakanyomoza abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Icyo nabivugaho ni uko abifashisha imbuga nkoranyambaga bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uko urubyiruko rudakwiye kubyemera cyangwa kubyitaho ngo rwemere gushukwa, kandi ibimenyetso n’ibihamya bihari”.

    Theo Bosebabireba wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo “Icyifuzo” n’izindi, yatanze ihumure ku banyarwanda, ati “Ndahumuriza buri muntu wese warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ahumure amenye ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi burya si buno”.

    Bosebabireba avuga ko yiboneye n'amaso ye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Mu myaka yashize, yakoze indirimbo yise ‘Ntumpeho’, anenga cyane abateguye n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Yagaragaje ingaruka zinyuranye zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abanyarwanda bose muri rusange kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bityo ntizongere kubaho ukundi. Yavuze ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiriye kwicuza no kwihana.

    Mu ndirimbo ye ‘Ntumpeho’, yumvikana agira ati “Abakoze Jenoside bakwiriye kwigaya, abakoze Jenoside bakwiriye kwicuza, abakoze Jenoside bakwiriye kwihana.

    Hari imiryango yazimye burundu, hari abafite ubumuga basigiwe nayo, hirya no hino mu Rwanda haracyariho ibimenyetso byayo, Jenoside ni mbi hari abo yagize incike ‘intwaza’, hari abo yagize imfubyi, Jenoside ni mbi ntikongere kubaho.

    Niba ubiba urwango mu bantu, ntumpeho; niba umena amaraso y’abanyarwanda, ntumpeho; kongera kwikora munda, ntumpeho; gusenya ibyo u Rwanda rugezeho, ntumpeho; niba uri umwanzi w’igihugu, ntumpeho; niba ubiba amacakubiri mu banyarwanda, ntumpeho”.

    Bosebabireba ati “Niba ubiba amacakubiri mu banyawanda, ntumpeho”

    Mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, Theo Bosebabireba yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamugizeho ingaruka kuko akibuka abe bahitanywe nayo bakarohwa mu kiyaga cya Muhazi, bikamuviramo kubaho atazi umuntu n'umwe wo mu muryango wa nyina.

    Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Theo Bosebabireba yavuze ko yabonye byinshi cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Yanakomoje ku itotezwa yahuye naryo mu mwaka wa 1990 akiga mu mashuri abanza, aho yabwiwe ko yasanganywe ibimenyetso by’icyitso by’inyenzi.

    Yavuze ko we na bagenzi be biganaga mu mashuri abanza, bigeze guhohoterwa n’abarimu babakuyemo imyenda yose nyuma yo kureba amarangamuntu y'ababyeyi babo, bakababwira ko ngo babasanganye ibimenyetso by'ibyitso by'inyenzi.

    Theo Bosebabireba avuga ko bene wabo bo kwa nyina bari batuye i Gati na Ruhunda muri Rwamagana, bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga ko nyina yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko aza kwitaba Imana nyuma.

    Uyu muhanzi ukunze kuririmba indiririmbo z’ubuzima bubi yakuriyemo, avuga ko nyina akiriho, yabajyanye iwabo kureba niba hari uwasigaye mu bo mu muryango we, bagezeyo babura n'umwe wo kubara inkuru, batangarizwa ko bose baroshywe muri Muhazi.

    Ati: “Burya rero hari icyo utari uzi, ubu ndinze ngana uku umbona, sinzi iwabo wa mama kandi hari hahari, barabishe bose barashira noneho kuko Mama yari yatubyariye ahandi kure yaho mbere y'amahano yabaye, najyaga mbona basaza be baje kumusura ariko nyuma ntibagaruka kuko bose bapfuye.

    Mama nawe yaje gupfa (nyuma ya Jenoside), twebwe abana n’ubu ntituzi iwabo turacyashakisha gusa biragoye kuhamenya kandi hahari. Nanagiyeyo abantu baho barambwira ngo nta muntu n'umwe wasigaye, kuko ngo babataye mu ruzi rwa Muhazi hitwaga i Gati na Ruhunda.

    Mama yari yararokotse apfa nyuma gato, aratujyana kureba iwabo ko hari uwasigaye tuhabura gutyo. Nta n'umwe twashyinguye mu cyubahiro kuko ntitwahamenye, gusa bavuga ko babataye mu ruzi. N’ubu mfite gahunda yo gusubirayo vuba nanashyizeho iperereza riracyakorwa.

    Nabonye byinshi nkiga amashuri abanza nabwo nakorewe itotezwa mu 1990, badutumye amarangamuntu y'ababyeyi twese ariko tuzizanye baducamo ibice bamwe barataha abandi basigara badukuramo imyenda yose ngo dufite ibimenyetso by'ibyitso by'inkotanyi cyangwa se sinye (signs) zituranga nabwo ntibyari byoroshye”.

    Theo Bosebabireba afatwa nk’umuhanzi nimero ya mbere mu Rwanda no mu Karere mu muziki wa Gospel, mu baramyi bafite igikundiro n’abazwi n’abantu benshi cyane. Ibitaramo atumirwamo byitabirwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi, urugero ni icyo aherutse gutumirwamo i Burundi.

    Amaze kuririmba mu bihugu hafi ya byose bya Afrika. Mu 2013 yatumiwe mu kuririmba mu Bwongereza, gusa ntiyabashije kujyayo. Mu matora aheruka ya Perezida wa Uganda, Bosebabireba yifashishijwe muri cyo gihugu kwamamaza Museveni Yoweli Kaguta waje no gutsinda amatora.

    Mu mwaka wa 2017 ubwo mu Rwanda habaga amatora ya Perezida wa Repubulika, Theo Bosebabireba yagaragaye mu bahanzi b’ibyamamare bari bashyigikiye Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame waje no kwegukana intsinzi.

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100, yahagaritswe n’ingabo zari iza RPA zari ziyobowe na Paul Kagame, waretse amasomo yari arimo kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaza kubohora u Rwanda.

    Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora u Rwanda, ni ibintu abanyarwanda benshi n’abanyamahanga bashimira cyane Perezida Kagame na FPR Inkoranyi, kuko u Rwanda rwazutse rukongera kubaho ndetse rukaba tukataje cyane mu iterambere.

    Theo Bosebabireba akunze kuvuga ko akunda cyane Perezida Kagame, wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Afite indirimbo yise “Umunyabwenge”, yavuzemo ibigwi bya Perezida Kagame ari nawe yitiriye iyi ndirimbo ye “Umunyabwenge”.

    Uwiringiyimana ukomoka mu Cyinzovu mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba ariko utuye muri Kigali, aririmba ko imvugo ya Perezida Kagame ari yo ngiro ndetse ko akunzwe n’ingeri zose. Ati: “Imvugo ye niyo ngiro, icyo avuze aragikora, ntabwo yigeze icyangiro, yavukanye igikundiro”.

    Uyu muhanzi utunzwe n’umuziki usingiza Imana, akomeza aririmba ko ku Isi yemera Imana n’amafaranga, naho mu bantu akemera intwali akanga ibigwari. Yungamo ati: “Uzi ko ukunzwe cyane ariko ntiwarusha Kagame Paul”.

    Asobanura impamvu yo kuririmba ko Perezida Kagame ari umunyabwenge, ati “Iyo mbonye umunyabwenge ndabivuga, kuko ubwenge ni ishingiro ry’ubumenyi, kandi iyo ubuze ubwenge Imana irakureka”.

    Anabwira abaheze i mahanga barimo n’uwo yumvikanisha ko biganye ndetse banicarana, akabasaba kugaruka kureba iterambere ry’u Rwanda. “Ko wagiye ntugaruke wagiye he, wabaye iki, uri hehe, garuka disi urebe u Rwanda. Amahanga ari hehe ngo yigire ku Rwanda”.

    Theo Bosebabireba atera indirimbo y’isengesho agasabira Perezida Kagame gukomeza gushobozwa n’Imana, ati “Mana nk’uko wafashaga ba Sogokuruza bacu, uzabe ari ko umufasha mu myaka iri imbere”. Anakomoza ku kuba amahanga yifuza ko Perezida Kagame yababera Umwami.

    Theo Bosebabireba arasaba abahanzi bagenzi be kongera imbaraga nyinshi mu butumwa bw’isanamitima

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127983/kwibuka29-theo-bosebabireba-washimye-perezida-kagame-arasaba-abahanzi-kongera-imbaraga-mu–127983.html

  • #Kwibuka29: Perezida wa Sena Kalinda yasabye… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023, mu muhango wo gusoza Icyumweru cy’icyunamo wabereye ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, rushyinguyemo abanyapolitiki bishwe muri Jenoside bazira ibitekerezo byabo bitandukanyije n’umugambi mubi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, abayobozi mu nzego zinyuranye, abahagarariye imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda, hari kandi imiryango y’abashyinguye muri uru rwibutso.

    Wabanjirijwe no gushyira indabo ku mva z’abanyapolitiki bashyinguye muri uru rwibutso barimo nka Landouard Ndasingwa, Kameya Andre, Charles Kayiranga, Nzamurambaho Fredric, Joseph Kavaruganda, Felecien Ngango n’abandi.

    Mu ijambo rye, Perezida wa Sena Kalinda Xavier yavuze ko uyu munsi hibukwa abanyapolitiki bashyinguye muri uru rwibutso, kandi hazirikanwa urugero rwiza batanze mu 'kwitandukanya n’ikibi no kwanga akarengane mu banyarwanda’.

    Kalinda Xavier avuga kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo, bifite impamvu yihariye kandi ikomeye.

    Ashingiye ku kiganiro cyatanzwe na Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene ku ruhare rwa politiki muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'urw'imitwe ya Politiki mu kubaka u Rwanda, Kalinda Xavier yavuze ko ‘Jenoside ntabwo yari gushoboka itarateguwe n’ubutegetsi ndetse n’abanyapolitiki’.

    Akomeza ati “Ntabwo yazaga gushoboka kubera ko ni nabo bayihagarikiye mu kuyishyira mu bikorwa.”

    Yavuze ko ukuri kw’amateka y’u Rwanda ari ibintu bizwi kandi kwigaragaza. Yagarutse kandi ku ruhare w’ubuyobozi bubi bwigishije urwango binyuze mu itangazamakuru, 'mitingi' y’amashyaka yari yibumbiye muri Hutu Power, gutoteza Abatutsi bahezwa mu mashuri no mu kazi, kubuza impunzi z’abatutsi uburenganzira ku gihugu n’imitungo.

    Akomeza ati “Ibyo byose byashyiraga ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

    Kalinda Xavier yashimye kandi Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga, Nyakubahwa Paul Kagame.

    Yavuze ati: 'turashima ubuyobozi bwiza dufite mu gihugu cyacu bwagaruye amahoro, n’umutekano'. Kalinda Xavier yavuze ko imiyoborere myiza ibereye u Rwanda, ariyo u Rwanda rwubakiyeho.

    Kandi ko iyi miyoborere myiza ishyirwa imbere muri gahunda zirimo kurandura ivangura n’amacakubiri, no gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda, harimo kandi kubaka demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya Politiki binyuranye, no gusaranganya ubutegetsi ku buryo ntawe uhezwa.

    Yasabye ko aya mahame asigasirwa, abanyarwanda bakishakamo ibisubizo, kubera ko amasomo amaze kuvamo mu myaka 29 ishize 'arashimishije'.

    Kalinda yavuze ko n’ubwo bimeze gutya ariko, haracyari imbogamizi zirimo nk’ibikorwa by'ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo ya Jenoside ‘biracyagaragara’ hamwe na hamwe mu gihugu.

    Avuga ko ibi bikorwa bikomeje no kwiyongera, cyane cyane mu karere u Rwanda ruherereyemo. Yanavuze ko bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakidegembya yaba mu bihugu byo mu Karere no mu bindi bihugu by’amahanga.

    Yagarutse ku mutwe wa FDRL ukomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Kalinda Xavier avuga ko ari ngombwa ‘guhora tuzirikana’ amateka mabi igihugu cyacu cyabayemo, kandi ‘ntitugomba na rimwe kwibagirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo dukomeze kuba umwe’.

    Yavuze ko abagihakana bakanapfobya Jenoside babikora mu buryo bwinshi, cyane cyane bifashishije imbuga nkoranyambaga, asaba urubyiruko kutarebera.

    Ati 'By’umwihariko ndagira ngo nsabe urubyiruko mbabwira ko bagomba kubigiramo uruhare rukomeye kuko nirwo rugize igice kinini cy’abanyarwanda […] Urubyiruko ni narwo rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga kurusha abantu bakuze.”

    Ni urugamba ariko avuga ko rureba buri wese. Kalinda Xavier yavuze ko ‘kwibuka twiyubaka bivuze kubwira abagerageza kugarura politiki mbi y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ko abanyarwanda twahisemo kutihanganira uwanyuranya n’amahitamo yacu yo gukorera hamwe mu kubaka u Rwanda twifuza, kandi rutubereye twese.”

    Yavuze ko Guverinoma itazihanganira buri wese uri muri uwo murongo, ashima kandi ibihugu byo mu mahanga bigerageza gutanga ubutabera ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Perezida wa Sena yagaye ibihugu bikomeje gukingira ikibaba abakoze Jenoside. Ashimangira ko ‘amateka yacu twibuka atubereye isoko y’imbaraga zo kurinda ibyiza twagezeho’.

    Yashimye urubyiruko kubera uruhare rwabo muri gahunda zose zo kwibuka, abibutsa ko basabwa gukoresha imbaraga zabo n’amahirwe bahawe na Leta.

    Umuvugizi w'Ihuriro ry'Imitwe ya Politiki mu Rwanda, Hon Mukamana Elisabeth yavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ‘abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’.

    Mukamana yavuze ko bibuka by’umwihariko abanyapolitiki bazize ibitekerezo byabo muri Jenoside, yashimye kandi ubutwari bwabo ‘bwo kwanga akarengane’.

    Avuga ko bishwe bazira ibitekerezo byabo, kandi baharanira ko igihugu kirangwa n’imiyoborere iboneye. Yavuze ko abashyinguye muri uru rwibutso n’abandi bashyinguye ahandi baturukaga mu mitwe ya politiki itandukanye.

    Mu kiganiro yatanze, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana yavuze ko hari imiryango y'abapolitiki yazimye burundu nka 'Faustin Rucogoza wari Minisitiri w'itangazamakuru' wicanwe n'umugore we n'abana be batanu.

    Yavuze ko ‘iyo tugira abanyapolitiki benshi mu batahigwaga bagira ubutwari bwo guhangana na Politiki y’ubwicanyi, ntabwo intagondwa zibumbiye muri Hutu Power zari kugira imbaraga n’ubushobozi bwo kwica Abatutsi barenga miliyoni hose mu gihugu’.

    Yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe na Politiki mbi yamaze imyaka irenga 35 mu gihugu, inaterwa no kuba hari benshi mu banyapolitiki bayiyobotse.

    Mgr Kayinamura Samuel uyobora Église Méthodiste Libre au Rwanda (EMLR) wavuze isengesho muri uyu muhango, yabanje kwisunga ijambo Pawulo yandikiye abaroma 8:31 hagira hati 'Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?'

    Mu isengesho rye, yashimye Imana y’urukundo, amahoro n’ubutabera ko yagaruye ubuzima mu gihugu cy’u Rwanda, kandi ko yatangaje umucyo ‘umwijima uruhunga’. Ati “Icyubahiro kibe icyawe.”

    Yavuze ko Abatutsi bishwe ‘twaje kubunamira no kubasubiza agaciro.” Akomeza ati “Bashyize imbere ukuri, bahagarara ku rukundo ndetse n’ubutabera.”

    Kayinamura yasabye Imana guhumuriza abarokotse, ‘maze ibi bihe’ bibabere isoko yo gutuma bagera ikirenge mu cy'ababo. Mu isengesho, kandi yasabiye umugisha ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside, bakunamura u Rwanda. 

    Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo abasaga 14,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero 

    Perezida wa Sena yibukije ko 'Kwibuka Twiyubaka', bivuze kubwira abagerageza kugarura politiki mbi y'urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside, ko Abanyarwanda batazabihanganira kandi bazabatsinda 

    Kalinda Xavier yasabye urubyiruko umusanzu mu guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

    Dr Bizimana uyobora Minubumwe yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda 

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo [Iburyo] na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe)


    Mgr Kayinamura Samuel uyobora Eglise Methodiste Libre au Rwanda 

    Dr Bizimana Jean Damascene yatanze ikiganiro ku ruhare abanyapolitiki n’amashyaka bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine    

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igororo (RCS), Juvenal Marizamunda 

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel 

    Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [IBUKA], Dr Gakwenzire Philbert 

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente 

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye    

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa 

    Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera    

    Imiryango y’abafite ababo bashyinguye ku Urwibutso rwa Rebero bashyize indabo ku mva   

    Minisitiri Bizimana yashimiye abanyapolitiki 'twibuka uyu munsi biyemeje kurwanya politiki y'amacakubiri kugeza ubwo bahaze ubuzima bwabo barwanira ubumwe bw'Abanyarwanda' 

    Hashojwe icyumweru cy’icyunamo mu muhango wo kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yunamiye abanyapolitiki bashyinguye muri uru rwibutso 

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi Gasamagera Wellars [Uri iburyo] ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara 

    Dr Emmanuel Hakizimana, umukozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu na Josée Deborah Ikirezi bayoboye umuhango wo gusoza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

    Abayobozi batandukanye, abavandimwe n’inshuti bari bateraniye mu muhango wabereye ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero 

    Hafashwe umunota umwe wo kwibuka no kuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’iminsi 100 gusa 

    Umuhanzikazi akaba n'umunyamategeko Grace Mukankusi waririmbye indirimbo 'Icyizere'


    Umuhanzi Justin Nsengimana waririmbye indirimbo 'Yajyanye agahinda' 

    Aloys Kayinamura, umurinzi w'igihango watanze ubuhamya bw'ukuntu yarokoye abantu 120 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 


    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi









     

    Kanda hano urebe amafoto yaranze igikorwa cyo gusoza icyumweru cy'icyunamo

    KANDA HANO UREBE IJAMBO PEREZIDA WA SENA  KALINDA YAVUZE MU GUSOZA ICYUNAMO

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze gusoza icyumweru cy’icyunamo

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128024/kwibuka29-perezida-wa-sena-kalinda-yasabye-urubyiruko-guhangana-nabapfobya-jenoside-yakore-128024.html