Iyi nama itegurwa n'umuryango StreetNet International izabera mu Rwanda guhera tariki 1 Gicurasi kugeza tariki 6 uko kwezi, yitabirwe n'abasaga 150 barimo abavuye mu mahuriro y'ubucuruzi atandukanye, abahagarariye abakora ubucuruzi bwo mu muhanda, abarengera uburenganzira bw'abakozi n'abandi.
Intego nyamukuru y'iyi nama ni ukuganira ku buryo bwo kurengera uburenganzira bw'abakozi n'ibibazo abakozi barimo abacuruzi baciriritse bahura na byo, ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe n'ibindi.
Muri iyi nteko kandi niho hazatorerwa ubuyobozi bushya bw'Inteko Mpuzamahanga ya StreetNet International, buzayobora iryo huriro mu gihe cy'imyaka ine iri imbere.
Umuhuzabikorwa w'Inteko rusange ya StreetNet International, Oksana Abboud yavuze ko muri iyi nama izabera i Kigali, abazitabira bazungurana ubumenyi n'ingamba zarushaho gufasha abanyamuryango n'abakozi muri rusange.
Yavuze ko ibitekerezo bizava muri iyo nama bizafasha mu gukomeza ubuvugizi ku bacuruzi baciriritse n'abacururiza mu mihanda, ari na ko baharanira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.
Perezida w'Umuryango StreetNet , Lorraine Sibanda yavuze ko 'kwemerwa kw'abakora imirimo itanditse ni ingenzi cyane mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu icyo ari cyo cyose. Ibi bizanaborohereza kuba babona akazi keza, ibintu bidakunze gukorwa mu bihugu byinshi. Hakenewe ibiganiro kugira ngo abakora imirimo iciriritse nabo bahabwe ijambo.'
StreetNet ni umuryango umaze imyaka isaga 20 uvuganira abakora imirimo iciriritse itanditse barimo n'abazunguzayi, kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe kandi bagaragare mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo.



Yaguze umuturika w’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover
Amaze kugira ubutunzi bwo hejuru bwose yakomoye mu muziki


Akanyamuneza kongeye kuba kose nyuma y’amezi agera ku icyenda Weasel na Teta bafitanye ibibazo
Nubwo basanzwe babana banafitanye abana 2, Weasel yatangaje ko bitegura kwereka ababyeyi n’inshuti ibirori by’ubukwe bwabo
Bahavu Jannet n’umugabo we Fleury wahamije ko bitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo bahabwe ibyo batsindiye
Bahavu yishimiye umugoroba w’ibihembo bya RIMA ashimira Imana yamushoboje akegukana ibihembo bitandukanye
Aha yaganiraga n’itangazamakuru ashima abafana bamutoye n’Imana ikomeje kumuteza intambwe
Abafana, inshuti n’abavandimwe ba Bahavu barabyinnye karahava ubwo yegukanaga imodokaÂ