Blog

  • URUKUNDO NI RWIZA KOKO : Tamma yagenze urugendo rurerure agiye gukora ubukwe n’umusore abyaye (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'Umunyamerikakazi  witwa Blessed Tamma, yagenze urugendo rurerure ava muri Leta Zunze Ubumwe za America yerekeza mu gihugu cya Nigeria agiye gukora ubukwe n'umusore abyaye .

    Nkuko byatangajwe n'uyu mugore avuga ko ubukwe bwabo bwabereye mu mujyi wa Imo State ,mu gihugu cya Nigeria  bukitabirwa n'inshuti n'abavandimwe ndetse n'imiryango ku mpande zombi.

    Kubakomeje kuvuga ko uyu mugore yaba aruta uyu musore ,aba bombi basubije ko urukundo ari nta mupaka rugira .

    Umusore washyingiranwe na Blessed Tamma akaba yitwa dannythamara5 .

     

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ni-rwiza-koko-tamma-yagenze-urugendo-rurerure-agiye-gukora-ubukwe-numusore-abyaye-amafoto/

  • Hategekimana Hubert impuguke mu mibanire yahaye ubutumwa bukomeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Impuguke mu mibanire Hategekimana Sugira Hubert yabwiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ko kuba bakiriho hari byinshi bashoboye kandi igihugu cyibitezeho.

    Sugira Hubert avuga ko kuba umuntu yararokotse ari amahirwe akomeye kandi kuba acyiriho Imana imufiteho umugambi kandi kuba abashatse kumwica batarabigezeho nabyo biri mu bintu bikomeye bikwiye gutuma yigirira icyizere cy'ubuzima.

    Sugira

    Source : https://yegob.rw/hategekimana-hubert-impuguke-mu-mibanire-yahaye-ubutumwa-bukomeye-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Umugisha: Impundu ni zose ku bakunzi ba Kecapu wibarutse abana batatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru nziza ku muryango wa Mukayizere Jalia Nelly ukoresha izina rya Kecapu muri sinema, nyuma y'uko yibarutse abana batatu icyarimwe.

    Kecapu yemereye IGIHE  ko yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Mata 2023, abyara abana batatu barimo abahungu babiri n'umukobwa umwe.

    Yabyariye mu bitaro by'ahazwi nko kwa Nyirinkwaya, akaba yibarutse nyuma y'igihe akoze ubukwe n'umugabo we Jean Luc.

    Source : https://yegob.rw/umugisha-impundu-ni-zose-ku-bakunzi-ba-kecapu-wibarutse-abana-batatu/

  • Kicukiro: Umuturage arasaba kurenganurwa nyuma yuko yabyutse asanga inzu yera – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku rukuta rwa Twitter, Umuturage wo mu karere ka Kicukiro, yasabye kurenganurwa nyuma yuko abajura bateye iwe maze batobora inzu batwara ibye.

    Uyu muturage ukoresha amazina ya Pace Transport kuri Twitter yasangije abamukurikira kuri uru rubuga amafoto y'inzu ye yatobowe maze avuga ko ari iwe

    Yagize ati 'Mwaramutse aha ni murugo, Akarere:Kicukiro, Umurenge:kanombe, Akagali:Busanza. Ndabyutse nsanga batateganyijwe badusuye banarenzaho kwitiza ibyanjye.'

    Yahise amenyesha Police y'igihugu ndetse na RIB, maze Police ihita imusaba nimero ze kugira ngo bamufasha.

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-umuturage-arasaba-kurenganurwa-nyuma-yuko-yabyutse-asanga-inzu-yera-amafoto/

  • Umuyobozi w'ikigo arashinjwa gusambanya umwana w'imyaka 13 nyuma akabura #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'ishuri ribanza rya Kiricha mu Ntara ya Bomet muri Kenya amaze iminsi itatu yaraburiwe irengero nyuma y'uko bivuzwe ko yasambanyije umunyeshuri w'imyaka 13 wiga mu mwaka wa gatandatu mu cyumweru gishize.

    Nk'uko byatangajwe n'umuyobozi wa polisi mu gace ka Sotik, Francis Ng'anga, ngo uyu ukekwaho icyaha yashutse uwo mwana amwinjiza mu biro bye saa kumi n'imwe z'umugoroba mu gihe abandi bana bari hanze mu murima.

    Ng'anga yavuze ko abapolisi be bakomeje kujya kuri iryo shuri mu rwego rwo gukora iperereza k'ukekwaho icyaha ariko kuva icyo gihe akaba atarongeye kugaragara.

    Ati: “Niba ari umwere, agomba kugaruka agakora imirimo ashinzwe nk'uko bisanzwe. Turimo gukorana n'abashinzwe uburezi mu ntara kugira ngo badufashe kumenya aho aherereye.”

    Ku wa gatatu, abanyeshuri basabwe kuguma mu rugo kugira ngo ababyeyi n'abashinzwe uburezi bashake igisubizo aho ababyeyi bakangishije ko biteguye gukura abana babo kuri iri shuri mu gihe ukekwaho icyaha yakwemererwa kongera kuriyobora.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuyobozi-w-ikigo-arashinjwa-gusambanya-umwana-w-imyaka-13-nyuma-akabura

  • Aho yaciye ntihaca urwango! Teta Sandra yongeye kugaragara mubihe byiza na Weasel [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'ibitangamakuru byo muri Uganda, Weasel yemeje ko Sandra Teta bongeye gusubirana ndetse ko yari amukumbuye cyane.

    Mu magambo ya Weasel ati: 'Ntabwo yari yaragiye bya nyabyo. Yari mu biruhuko by'igihe gito ariko twari dukumburanye ubu tumeranye neza.'

    Atanyuze ku ruhande ubwo yabazwaga ikintu yari akumbuye cyane kuri Sandra Teta yagize ati: 'Nari nkumbuye ibiryo byiza yateguye, ibindi bisigaye ndumva ntiteguye kuba nabishyira mu itangazamakuru.'

    Mu byishimo byinshi amwenyura bidahagarara, Weasel yashimangiye ko bombi bitegura kwereka abantu ibirori.

    Sandra ari mu banyarwandakazi bafite izina rihagaze neza mu myidagaduro nyarwanda kuva mu myaka itari micye ishize.

    Yanyuze mu marushanwa y'ubwiza anakundana n'ibyamamare bitandukanye.

    Kuri ubu afitanye abana 2 na Weasel nubwo uyu mugabo asanzwe afite abana bivugwa ko barenga 10, gusa we yemeza ko afite 4.

    Hasohotse amashusho ya Teta na Weasel basomana mu gihe amakuru yisubirana ryabo akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga

    Akanyamuneza kongeye kuba kose nyuma y'amezi agera ku icyenda Weasel na Teta bafitanye ibibazoNubwo basanzwe babana banafitanye abana 2, Weasel yatangaje ko bitegura kwereka ababyeyi n'inshuti ibirori by'ubukwe bwabo

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/aho-yaciye-ntihaca-urwango-teta-sandra-yongeye-kugaragara-mubihe-byiza-na

  • Uwari umugore wa Hakimi yahawe gatanya yiteguye kugabana atungurwa no gusanga umugabo nta mutungo numwe yari afie #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhabwa gatanya nk'uko uyu mugore yari yayisabye, yegereye urukiko asaba ko yahabwa kimwe cya kabiri cy'imitungo ya Achraf Hakimi ariko aza gutungurwa nyuma y'uko bigaragaye ko Hakimi nta mitungo agira.

    Mu by'ukuri ntabwo Abouk yumvaga ukuntu Achraf Hakimi uhembwa asaga miliyoni y'amayelo ku kwezi, ko yaba nta mitungo agira ndetse nta na konti ya banki.

    Nyuma yo kujya mu nyandiko, ubushinjacyaha bwasanze imitungo umugore yari azi ko ari iya Achraf Hakimi yanditse kuri mama we witwa Sadia, bityo mu mategeko imitungo ni iya mama wa Hakimi si iya Hakimi.

    Hiba Abouk yerekeje mu rukiko yizeye ko agomba kubona kimwe cya kabiri cya miliyoni 70 z'amayelo yabariraga imitungo ya Hakimi, bivuze ko ari miliyoni 35 z'amayelo, ariko yatashye amara masa kuko mu mategeko byanditse ko iyo mitungo ari iya Sadia(Mama wa Hakimi).

    Achraf Hakimi w'imyaka 24 yari amaranye imyaka itandatu na Hiba Abouk w'imyaka 36 dore ko bahuye mu 2018 ubwo Hakimi yari afite imyaka 19 naho Abouk afite imyaka 31.

    Mu minsi ishize Achraf Hakimi yashinjwe gufata ku ngufu, ari nabyo umugore we yahise aheraho asaba iyo gatanya ndetse akayihabwa. Iperereza riracyakomeje kuri uyu mugabo, ari nako ibimenyetso byegeranywa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uwari-umugore-wa-hakimi-yahawe-gatanya-yiteguye-kugabana-atungurwa-no-gusanga

  • Zari yatunguranye avuga ko ashyigikiye abagore baca inyuma abagabo babo #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi w'abana batanu barimo babiri yabyaranye na Diamond avuga ko kuba umugore yaca umugabo inyuma kugira ngo abone inzu,imodoka cyangwa se ikindi yifuzaga mu nzozi ze ntacyaha aba akoze cyane ko abagabo bo babikora bakurikiye ikibuno gusa ntacyo biri bubinjirize.

    Ati “muce inyuma kubera inzu, muce inyuma ushaka ubataka, muce inyuma kubera imodoka y'inzozi za we. Ni ko bimeze. “

    Nyuma yo kotswa igitutu, Zari mu mashusho yashyize kuri Instagram Stories, yongeye kubishimangira avuga ko niba umugabo aca inyuma umugore kubera ikibuno kubera iki umugore atabikora kubera inzozi ze.

    Ati “turi muri 2023 umugore ntabwo aguca inyuma, wowe umuciye inyuma kubera ikibuno kinini, kuki we ataguca inyuma kugira ngo abone inzu?”

    Avuga ko abagabo na bo bagomba kwiga kubabarira nk'uko abagore babababarira iyo babaciye inyuma.

    Zari kandi avuga ko guca inyuma atari ibintu umuntu abyuka ngo akore ahubwo bitangira gake gake, wemera kwakira ubushuti ku mbuga nkoranyambaga (friend request), ukora like ku mafoto ye kugeza mutangiye kohererezanya utuntu tuganisha ku rukundo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yatunguranye-avuga-ko-ashyigikiye-abagore-baca-inyuma-abagabo-babo

  • Kecapu wo muri Bamenya yibarutse 3 #rwanda #RwOT

    Mukayizere Jalia uzwi nka Kecapu muri filime y’uruhererekane ya Bamenya we n’umugabo we bari mu byishimo byo kwibaruka abana 3.

    Kecapu akaba yibarutse abahungu babiri ndetse n’umukobwa umwe, yabyaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2023.

    Ni abana bavukiye mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya (La Croix du Sud), yabyaye neza ndetse we n’abana be bakaba bameze neza ndetse nta kibazo bafite.

    Bibarutse nyuma y’uko muri Nyakanga 2023, Jean Luc na Kecapu bakoze ubukwe hari nyuma y’imyaka 10 bakundana.

    Kecapu na Jean Luc bibarutse abana 3

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kecapu-wo-muri-bamenya-yibarutse-3

  • Rwanda Mountain Tea yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku wa 12 Mata 2023 witabirwa na Amb. Joseph Nsengimana, wari uhagarariye abagize inama z'ubuyobozi bw'ibigo byitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka n'abayobozi babyo.

    Umukozi wa Rwanda Mountain Tea, Nsengiyumva François, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwana w'imyaka irindwi, yatanze ubuhamya bw'uko Abatutsi batotezwaga na mbere y'uko Jenoside itangira.

    Ati ''Hari igihe cyageraga, interahamwe cyangwa se n'abandi bari muri uwo mugambi, kandi yari mbere ya Jenoside, bakaza gusaka. Bakaza gusaka mu ngo kandi bagasaka mu ngo z'Abatutsi''.

    Nsengiyumva avuga ko basakaga bavuga ko bashaka inyenzi, ibintu byose bakabisohora mu nzu ndetse bakabatoteza bikomeye.

    Kalisa Evariste watanze ikiganiro cyateguwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), na we yagarutse ku mateka yabonesheje amaso ye, yihanganisha ababuze ababo muri Jenoside.

    Ati ''Ndagira ngo mbanze nihanganishe mwese abo dusangiye ibi bihe, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri hano, nihanganishe n'abatarabona ababo ngo babashyingure''.

    Yakomeje agira ati ''Mwihangane rero mukomere, mutwaze, dukomeze kwibuka twiyubaka''.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Rwanda Mountain Tea, Nsengimana Jonathan, avuga ko uyu ari umunsi ukomeye ku kigo cyabo, kuko bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakanashimira abayihagaritse.

    Ati ''Twe nka Rwanda Mountain Tea turi abashoramari, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi twagiriwe amahirwe yo kubona umwanya wo gukora ubucuruzi mu gihe igihugu cyari gitekanye, kimeze neza, gifite amahoro, giteza buri munyarwanda wese imbere kitavangura''.

    Nsengimana avuga ko igihe nk'iki, abashoramari baboneraho gushimira ubuyobozi bwiza bwazanye umutekano mu gihugu, buri muturarwanda wese akaba ashobora gukora imirimo ye mu mudendezo.

    Amb. Joseph Nsengimana wari ahagarariye abagize inama z'ubuyobozi bw'ibigo byitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka n'abayobozi b'ibyo bigo, yasabye abawitabiriye gukomeza gusenyera umugozi umwe bakubaka u Rwanda, bakanigira ku mateka yaruranze bagakomeza kuzana impinduka nziza mu iterambere ry'igihugu.

    Ibigo bitandatu byifatanyije muri uyu muhango ni Rwanda Mountain Tea Ltd, Prime Insurance Ltd, SP, Petrocom Ltd, Prime Life Insurance na Integrated Infrastructures Company Ltd.

    Byashibutse kuri Etablissement Gatera Egide, yashinzwe n' umushoramari Egide Gatera mu mwaka wa 1980, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1995 iza guhinduka Petrocom Ltd.

    Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ahabereye uyu muhango, hashyinguye Abatutsi basaga 250.000 bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

    Abenshi mu bitabiriye uyu muhango ni urubyiruko, basabwe uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda rutongera kurangwamo amacakubiri nk’ayarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rwanda Mountain Tea yifatanyije n’ibindi bigo mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Mu byakozzwe n’abitabiriye iki gikorwa harimo gushyira indabo ahashyinguye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abayobozi ba Rwanda Mountain Tea bifatanyije n’ibigo bitanu by’ishoramari, mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Amb. Joseph Nsengimana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abarokotse Jenoside kudasubizwa inyuma n’amateka, bakibuka biyubaka

    Kalisa Evariste watanze ikiganiro kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yateguwe kera itakozwe nk’impanuka

    Umukozi wa Rwanda Mountain Tea, Nsengiyumva François, yatanze ubuhamya bw’uko nubwo yari muto ariko yabonye Abatutsi batotezwa na mbere y’uko Jenoside iba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-mountain-tea-yibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi