Blog

  • #Kwibuka29: Abiga muri IPRC Tumba bacaniye abarokotse Jenoside nk'ikimenyetso cy'icyizere – #rwanda #RwOT

    Imirasire y'izuba yashyizwe ku nzu z'imiryango 20 iri kumwe n'amatara atatu na Radiyo. Ni mu gihe indi miryango ibiri yahawe ibiribwa na matela.

    Ni igikorwa cyateguwe n'ubuyobozi bwa IPRC Tumba, gikorwa n'abanyeshuri biga ibijyanye n'ingufu zisubira.

    Umuyobozi wa IPRC Tumba Eng. Mutabazi Ritha, yatangaje ko intego nyamukuru ari ugufasha urubyiruko kumenya amateka y'ibyabaye mu Rwanda.

    Ati 'Kubacanira urumuri ntabwo ari igikorwa twahisemo gutyo gusa, mubona ko n'iyo twibuka ducana urumuri. Twabihisemo kugira ngo tujye twifatanya n'abacitse ku icumu tubafasha kongera kugira icyizere cyo kubaho ariko kandi tunigisha urubyiruko.'

    Abahawe iyi mirasire y'izuba ni abo mu mirenge ya Burega, Cyinzuzi na Tumba; batangaje ko kubona abaje babagana bw'umwihariko ababazaniye ibikorwa nk'ibi, bibasubizamo icyizere cy'ejo hazaza.

    Mukakamanzi Donatha utuye mu Murenge wa Burega yagize ati 'Ubu ndishimye cyane! Najyaga ntaha nkagwa ku gikuta, ubu ndumva umutima wanjye ucyeye! Ibi bindemyemo icyizere kuko nahoraga mfite umutima uhagaze ariko iyo ubonye abaza bagusura uba wumva wishimye'.

    Yakomeje avuga ko nubwo ashaje agifite icyizere cy'ejo hazaza, bitewe no kubona abamwitaho bikaba bimukura mu bihe by'icuraburindi yanyuzemo.

    Karasi Faustin w'imyaka 72, nyuma yo guhabwa amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba yashimiye aba banyeshuri by'umwihariko Leta y'Ubumwe yabagaruriye icyizere cyo kubaho.

    Ati 'Nari aho ntacana ariko ubu ndatambuka nakanda ku rukuta inzu yose ikaka. Aba banyeshuri turabashimira'.

    Uyu musaza yishimiye ko yahawe na matola akaba aryama agasinzira neza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Burega, Kabayiza Arcade, yabwiye IGIHE ko ibikorwa nk'ibi byo gucanira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibaha icyizere, bikanatanga igisubizo ku kibazo cy'umuriro w'amashanyarazi kikigaragara muri uyu murenge.

    Akomeza avuga ko kuba IPRC Tumba yaratekereje ibi bikorwa muri uyu murenge by'umwihariko udahana imbibi n'ishuri, ari iby'agaciro. Yasabye ko habaho kwagura umubano w'uyu murenge n'ishuri mu rwego kuzamura abaturage ndetse n'abayobozi mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

    IPRC Tumba imaze imyaka 16 ishinzwe, kugeza ubu iri shuri rimaze gucanira abasaga 100, aho bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bikoresho byatanzwe harimo na matola zo kuryamira

    Ibyishimo byari byose kuri Mukakamanzi wacaniwe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba

    Mukakamanzi arakora ku gikuta inzu yose ikaka

    Mu byo abanyeshuri ba IPRC Tumba bageneye abatishoboye harimo n’ibiribwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-abiga-iprc-tumba-bacaniye-abarokotse-jenoside-nk-ikimenyetso-cy

  • Nyagatare: Abantu batatu baguye mu mpanuka y'imodoka – #rwanda #RwOT

    Iyi yari irimo abantu 44. Impanuka yabaye ahagana saa tatu z'ijoro zo ku wa Kane tariki 13 Mata 2023 mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko ubwo iyi bisi yageraga ku mupaka yasatswe maze umushoferi ayiha undi mukozi bakorana aba ari we uyitwarana umuvuduko mwinshi ahita agonga igiti cyari hafi y'umuhanda igenda yikuba hasi.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yahitanye abantu batatu abandi 29 bagakomereka.

    Yagize ati 'Impanuka ikimara kuba twajyanye abantu 34 ku Kigo Nderabuzima ariko nyuma 29 twahise tubohereza ku Bitaro bya Nyagatare.'

    Yakomeje avuga ko abapfiriye muri iyi mpanuka ari abagore batatu ndetse kugeza ubu batari bamenya niba bose ari Abanyarwanda kubera ko ibyangombwa byabo bitaraboneka. Imirambo yabo ngo iri mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Nyagatare.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abantu-batatu-baguye-mu-mpanuka-y-imodoka

  • Masaka: Abinangiye ku gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi basabwe kuva ku izima – #rwanda #RwOT

    Babisabwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabaye mu cyumweru gishize.

    Ni nyuma y'aho mu mwaka ushize wa 2022 ahitwa mu Gahoromani muri uyu Murenge wa Masaka mu rugo rw'umuturage hari ahagaragaye imibiri irenge ibihumbi umunani y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    Amakuru avuga ko nta mubare nyir'izina uzwi w'abatutsi bo mu Murenge wa Masaka bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n'uko hari abanangiye banga gutanga amakuru.

    Uwimana Ernestine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye IGIHE ko bifuza ko abafite amakuru y'ahiciwe Abatutsi bava ku izima bakayatanga kugira ngo imibiri yabo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ati 'Icyo dusaba ni uko buri muntu wese uzi ahagiye hicirwa Abatutsi yatanga amakuru kugira ngo imibiri yabo tuyishyingure mu cyubahiro ndetse n'inzira y'ubumwe n'ubwiyunge ibashe kugerwaho 100% kubera ko burya ntiwanabarira umuntu uguhisha aho uwawe yiciwe kandi iyo umushyinguye nawe uraruhuka.'

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Masaka, Karangwa Vedaste, na we avuga ko bigoye kumenya umubare nyirizina w'Abatutsi bo muri uyu Murenge bishwe muri Jenoside bitewe n'uko hari abantu banga gutanga amakuru y'aho ubwo bwicanyi bwakorewe kandi bayazi.

    Ati 'Turasaba ubuyobozi bwite bwa Leta n'inzego zitandukanye ko badufasha bakumvisha abakoze ariya mahano gutanga amakuru kugira ngo dushyingure imibiri y'abacu mu cyubahiro kuko hari benshi bakoze Jenoside batamenyekanye bagiye banga kuduha amakuru.'

    Yakomeje avuga ko bafite amakuru y'uko hari Abatutsi bo muri aka gace bicwaga bakajugunywa muri Nyabarongo ariko hari n'abandi baturage bazi ahagiye hatabwa imibiri yabo ariko abahazi ntibahagaragaze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, na we yaboneyeho gusaba abazi ahiciwe izo nzirakarengane gutanga amakuru kugira ngo imibiri yabo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ubwo hafatwaga umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Murenge wa Masaka

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Masaka, Karangwa Vedaste na we yasabye ko abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bakwiye kuyatanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/masaka-abinangiye-ku-gutanga-amakuru-y-ahajugunywe-imibiri-y-abatutsi-basabwe

  • Ntaho umujura yatwihisha muri iki gihugu- CP Kabera – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara inkuru zivuga ku bantu bibasiwe n'abajura, bamwe bagaterwa mu nzu, abandi bagategerwa mu nzira n'ibindi nk'ibyo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko urwego ayobora, rushyize imbere kurwanya ubujura n'ibindi bikorwa by'ubugizi bwa nabi.

    Ati 'Turwanya ubujura ku muntu ubikora cyangwa uwabukoze. Tuburwanya no mu bitekerezo byabo binyuze muri ubu butumwa: Ubitekereza nabireke kuko binyuranyije n'amategeko. Uzabikora bizamugiraho ingaruka.'

    CP Kabera yavuze ko kugira ngo iki kibazo gihashywe, abantu bakwiriye gutanga amakuru. Gusa ngo hari abandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bibasiwe n'abajura, ariko ugasanga ibyo bari kuvuga ni ibintu bimaze amezi menshi.

    Ati 'Nk'uwo ntabwo aba atangiye amakuru ku gihe, n'iyo byaba byarabaye byagorana cyane. Undi agashyiraho amashusho y'abantu bigeze kumwiba, ndetse bagafatwa. Ariko yabona hari undi ubivuze na we akagarukana bya bindi nk'aho ari bwo bikiba.'

    Polisi ivuga ko iyo ihawe amakuru y'ahari ubujura ibikurikirana bwangu, kandi ababigizemo uruhare bagahita bafatwa.

    Yatanze urugero ku musore wo mu Murenge wa Kanombe winjiye mu rugo rw'abandi ku wa Kabiri tariki 11 Mata ashaka kwiba, agakubitana n'umwana waho.

    Uwo mujura ngo yahise akomeretsa uwo mwana mu ijosi no ku nda mu buryo bworoheje arangije ariruka. Uwakomeretse yajyanywe kwa muganga, ahabwa ubuvuzi bw'ibanze arataha.

    Polisi ivuga ko uwo mujura yafashwe ku bufatanye n'abaturage batanze amakuru kuko abaturanyi batabaye babonye imyenda yari yambaye akaza no gufatwa akiyambaye.

    Ati 'Mu gihe tubonye amakuru y'ako kanya, y'umugizi wa nabi cyangwa umujura, abaturage bakwiriye guhita babibwira polisi. Ntaho umuntu yatwihisha mu gihe akiri muri iki gihugu, ntibabireke ngo babigire ikiganiro, batumenyeshe isaha iyo ari yo yose kugira ngo bikurikiranwe mu maguru mashya.'

    CP Kabera yavuze ko muri Werurwe, Polisi y'Igihugu yabonye ubutumwa 30 kuri Twitter buvuga ibijyanye n'ubujura. Abari banditse ubwo butumwa, basabwe nimero kugira ngo batange amakuru arambuye ariko muri bo 11 nibo bazitanze. Ashishikariza n'abandi kugira uwo muco wo gutanga amakuru.

    CP John Bosco Kabera yahumurije abaturage bamaze iminsi bibasirwa n'abajura, abasaba kujya batanga amakuru kuko ntaho abajura bashobora kwihisha inzego z'umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntaho-umujura-yatwihisha-muri-iki-gihugu-cp-kabera

  • Diane Ngabonziza ari kubarizwa mu Buhinde aho… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Paulette Ndekwe uhagarariye Embrace Africa mu Rwanda itegura Rwanda Global Top Model, yasobanuye byinshi ku irushanwa boherejemo Diane Ngabonziza n'inyungu bategereje mu barihataniye.

    Paulette ati: 'Igikorwa yitabiriye ni Supermodel Worldwide kiri kuba ku nshuro ya 4, hakorwamo ibikorwa birimo Fashion Show, uhize abandi baba baturutse mu bihugu binyuranye, ahabwa ibihembo bitandukanye.'

    Akomeza avuga ku bihembo bahataniye ati: 'Uwegukanye iri rushanwa ahabwa ibihumbi 20 by'amadorali [Asaga miliyoni 20Frw] akanafashwa mu iterambere ry'umwuga we mu ruhando mpuzamahanga.'

    Kuwa 15 Mata 2023 ni bwo hazaba ibirori byo gusoza iri rushanwa rya Supermodel Worldwide 2023 riba ririmo ibyiciro bitatu icy'abari, abasore n'abakobwa babyaye ariko bifitemo impano yo kumurika imideli.

    Kuwa 28 Ukuboza 2022 ni bwo irushanwa rya Rwanda Global Top Model 2023 ryafunguye amarembo aho abasore n'inkumi bagera ku 150 biyandikishije nyuma haba ibyiciro birimo n'amatora kugera muri Gashyantare ubwo hamenyekanaga batandatu bahize abandi.

    Muri abo harimo Diane Ngabonziza uhagarariye u Rwanda mu Buhinde mu marushanwa ya Supermodel Worldwide, Munyana Kenson, Sarah Laura, Mwiza Amelia, Rwemerakurinda Mac Alan na Nshogoza Jean.

    Aba bose biteganijwe ko bazitabira ibirori n'ibikorwa bitandukanye bahagarariye u Rwanda mu bihugu binyuranye byo ku mugabane w'u Burayi na Aziya.

    Ifoto y’urwibutso ubwo Diane Ngabonziza mu minsi micye ishize yerekezaga mu Buhinde, aha yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Embrace Africa Rwanda Ltd, Paulette NdekweDiane Ngabonziza yitwaye neza mu bihembo yakwegukana harimo Miliyoni 20FrwYitabiriye Supermodel Worldwide nyuma yo kuba umwe mu begukanye Rwanda Global Top Model 2023Akanyamuneza ku matama kari kose ubwo yabaga umwe mu begukanye Rwanda Global Top Model 2023 mu birori byabereye kuri Olympic Hotel mu mpera za GashyantareDiane Ngabonziza ubwo yari kumwe n’abandi bakobwa begukanye Rwanda Global Top ModelAbasore babiri n’abakobwa 4 nibo begukanye Rwanda Global Top Model 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128044/diane-ngabonziza-ari-kubarizwa-mu-buhinde-aho-ahatanye-muri-supermodel-worldwide-2023-izah-128044.html

  • Kecapu numugabo we bibarutse abana batatu b’… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro gito yagiranye na inyaRwanda mu ijwi ryuzuyemo ibyishimo, Kecapu yahamije amakuru y’uko yamaze kwibaruka.

    Ni nyuma y’uko mu mwaka wa 2022 yiyemeje kubana akaramata n'umugabo we Jean Luc. Aba bombi bibarutse abana batatu b’impanga barimo abahungu babiri n'umukobwa umwe.

    Urukundo rwa Kecapu na Jean Luc rukaba rutaramenyekanye cyane, ariko rwari rumaze igihe kitari gito.

    Muri Werurwe 2022 ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Kecapu yavuze ku rugendo rw'urukundo rwabo.

    Yatangiye agira ati: 'Twamenyanye 2009 dutangira gukundana 2010, ariko urumva icyo gihe nari umwana nigaga mu mashuri abanza mu wa 5 ndumva niba ntibeshye, nawe ntabwo yari mukuru cyane ariko yarandutagaho gato.'

    Akomeza agira ati: 'Na none kandi urukundo rw'abantu bato ntabwo ruba rufite gahunda, hakabaho igihe tuburanye urumva ariko iyo wakunze umuntu uri umwana nta kibazo cyavutsemo ntacyababuza gukomeza.'

    Agaruka ku buryo bagiye baburana ariko bakaba bari mu rukundo ruzira kwihishira, ati: 'Hagati aho ariko twarahuraga n'ubwo hari n'igihe hacagamo igihe tukaburana, kuri ubu ariko ntiwavuga ngo umuntu ni umwana cyangwa se n'ibindi, turi kumwe neza.'

    Ku kijyanye no kuba Jean Luc yabangamirwa no kuba Kecapu ari icyamamare, abisubiza agira ati: 'Urumva rero twamenyanye tukiri bato azi uwo ndiwe akanamenya na Kecapu uwo ari we kandi azi kubitandukanya kuko anzi wese.'

    Kecapu asobanura akazi k'umukunzi we n'icyo amukundira ati: 'Akora akazi gasanzwe ntari buvuge, ariko hari aho gahuriye n'imyidagaduro. 

    Mukundira uko ankunda, kandi ko atankunda ku bwo kubihatiriza cyangwa kubera ko aje kuko hari izina mfite, kuko hari abagiye baza kubera izina mfite ubu.'

    Arakomeza ati:'Rero ankunda bitari iby'izina, atari uko ashaka ko abantu bamenya ko turi kumwe bituma kandi mukunda cyane. Ikindi rero aranyumva, ni umuntu udashobora kuvuga kuki wakoze ibi ahubwo areba ibiri imbere.'

    Mu gosoza ikiganiro yagiranye na inyaRwanda, Kecapu yagarutse ku bukwe bwabo agira ati: 'Sinavuga igihe neza tuzakorera ubukwe, ariko burahari.'

    Bibarutse abana batatu nyuma y’imyaka itari micye bamenyanye banakundana Mu mwaka wa 2022 ni bwo biyemeje kubana akaramata

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128050/kecapu-numugabo-we-bibarutse-abana-batatu-bimpanga-128050.html

  • Nyagatare-Mimuli: Barasaba inzego zibishinzwe gukemura ikibazo cy'amazi aturuka ku nyubako z'Ishuri abangiriza imyaka #rwanda #RwOT

    Hari abaturage baturiye ishuri rya Isangano riherere mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagate, bavuga ko amazi aturuka ku nyubako z'iri shuri akomeje kubangiriza imyaka.
    Hashize imyaka ibiri ikigo cy'amashuri ya Isangano muri uyu murenge cyubatswe.
    Abaturage bafite imirima munsi y'iki kigo bavuga ko amazi aturuka ku nyubako zzacyo, yangiza imyaka yabo kuko nta buryo bwo gufata amazi bwashyizweho.
    Umwe yagize ati 'Urabona imyaka yaragiye, abandi wenda bapfa kugeramo ariko njye amazi yarahatwikirye.'
    Undi ati 'Urabona ko ikigo bacyubatse ahantu hato, ubwo rero amazi ava aha kuko ntaho afatira,ubwo ahita atwara ubuta bw'imirima ihegereye.'
    Mugenzi we ati 'Imvura iyo yaguye amazi yose aturuka ku mashuri araza akaruhukir amu mirima, bigatuma hacikamo isuri.'
    Uko ubihe by'itumba bisimburana niko bahura n'igihombo gituruka kuri aya amazi.
    Iki kibazo bakigaragarije ubuyobozi ariko kugeza ubu ntabwo kiracyemuka.
    Barasaba ko amazi yahagarikwa kuko bitabaye ibyo, bishobora kubatera inzara n'ubutaka bwabo bukagenda.
    Umwe ati 'Njya ku murrenge barambwira ngo igisubizo bazakima, kugeza ubu ntacyo. Urabona ko nta bundi bushobozi mfite bwakumira aya mazi.'
    Undi ati 'Iki kibazo gifite uburemere bitewe nuko umuntu ufite ubutaka bwe agira ngo abone uko yahinga agasarura. Ubu ntabwo abona uko ahinga bitewe n'amazi y'i8mvura amwangirizaa buri munsi.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mimuli, buvuga ko iki kibazo bwakimenye ndetse ko bwashyizeho gahunda yo gukora umuganda muri aka gace, mu rwego rwo gutangira aya mazi.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge, Bwana Ndamage Andrew, avuga ko bagiye kubaka imiyoboro y'amazi igizwe n'amabuye, mu rwego rwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye.
    Ati 'Icyo twakoze ni uko twacukuye umuyoboro uyayobora ayho agomba guca, tunafata imifuka kugira ngo tube dushyizeho amazi ye kujya aharenga, kuko twasanze amazi amanuka ari menshi akangiza imyaka y'abaturage. Ariko twemeranya ko igisubizo kirambye ari uko dufatanije n'ikigo cy'ishuri twahubaka igikuta cy'amabuye ku buryo amazi atagikubita ngo arenge.'
    Iyo ugeze muri aka gace imvura imaze guhita usanga ubutaka bugenda busaduka
    Ibice bimwe na bimwe byatangiye gucika kubera kunyurwamo n'amazi ngo abura aho yanyura akishakira inzira.
    Ntambara Garleon

    The post Nyagatare-Mimuli: Barasaba inzego zibishinzwe gukemura ikibazo cy'amazi aturuka ku nyubako z'Ishuri abangiriza imyaka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/14/nyagatare-mimuli-barasaba-inzego-zibishinzwe-gukemura-ikibazo-cyamazi-aturuka-ku-nyubako-zishuri-abangiriza-imyaka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-mimuli-barasaba-inzego-zibishinzwe-gukemura-ikibazo-cyamazi-aturuka-ku-nyubako-zishuri-abangiriza-imyaka

  • Umusore wo kuri Twitter uherutse gufungwa yahawe igifugno cy'imyaka itatu isubitse #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwahanishije Tuyisenge Evariste wiyise Ntamawimana2 kuri Twitter, igihano cy'igifungo cy'imyaka itatu isubitse n'ihazabu ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

    Ni nyuma yo ku muhamya icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa giteganywa kandi kigahanwa n'ingingo ya 34 y'itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

    Iki gihano yahawe gisubitswe mu gihe cy'umwaka umwe nk'uko Urukiko rwabitegetse.

     Ibi bivuze ko mu gihe yakora icyaha muri iki gihe cy'umwaka yasubikiwe igihano yahanwa haherewe kuri iyi myaka itatu yakatiwe mu rukiko rw'Ibanze.

    Uyu mwaka ubarwa uhereye ku isomwa ry'icyemezo cy'urukiko, bivuze ko nushira uregwa adakoze icyaha, igihano cye kizaba kirangiye kitazaherwaho aramutse akoze icyaha nyuma nk'uko byari kugenda muri uwo mwaka.

    Ubushinjacyaha burega bwavugaga ko mu bihe bitandukanye Tuyisenge Evariste wiyise ku rubuga rwe rwa Twitter Ntamawimana2 yagiye akwirakwiza ubutumwa ashishikariza rubanda gusambanya abana.

    Ku wa 19 Werurwe 2023 nk'uko yabyivugiye mu nyandikomvugo ye, yanditse ubutumwa bushishikariza rubanda gusambanya abana b'abakobwa aho yanditse ati' Abakobwa bafite imyaka cumi n'irindwi bararyoshye', ibi akaba yarabyanditse abishyira ku rubuga rwe rwa Twitter na none agamije gushishikariza rubanda gusambanya abakobwa b'imyaka cumi n'irindwi anashyiraho amafoto y'abakobwa babiri.

    Tuyisenge Evariste wiyise Ntamwawimana2 yireguye yemera icyaha anasaba imbabazi ndetse uko kwemera icyaha no gusaba imbabazi kwe bishimangirwa na Me Muramira Innocent umwunganira mu mategeko.

    Yaburanye avuga ko ibyo yakoze byose atari agamije gushishikariza rubanda gusambanya abana b'abakobwa, ko yabonaga ari ibisanzwe byo gusetsa abamukurikira ku rukuta rwe rwa twitter, kandi ngo aho aboneye ko hari abo bitashimishije yahise asiba ayo magambo ndetse anandika asaba imbabazi.

    Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye ko ahanishwa igifungo w'imyaka itanu no gutanga ihazabu ingana na miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda ngo bibere abandi urugero bareke gukora bene ibi byaha.

    Icyemezo cy'urukiko cyasomwe kuri uyu wa 14 Mata 2023, Urukiko rwategetse ko asubikirwa igifungo cyose yakatiwe mu gihe cy'umwaka umwe ariko akaba agomba kwishyura ihazabu yaciwe.

    Urukiko rw'Ibanze rwategetse kandi ko ahita afungurwa uru rubanza rukimara gusomwa.

    Rugaragaza ko kuva agifatwa yaburanye yemera, atananije ubutabera, bityo urukiko rukaba rusanga ibyo bigize impamvu zoroshya ububi bw'icyaha ari byo byatumye ahabwa igihano gisubitse.

    Urukiko kandi rwagaragaje ko hanashingiwe ku mpamvu zirimo kwemera icyaha, kuba ari umunyeshuri no kuba ari ubwa mbere akoze icyaha ari byo byatumye asubikirwa igihano.

    The post Umusore wo kuri Twitter uherutse gufungwa yahawe igifugno cy'imyaka itatu isubitse appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/14/umusore-wo-kuri-twitter-uherutse-gufungwa-yahawe-igifugno-cyimyaka-itatu-isubitse/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umusore-wo-kuri-twitter-uherutse-gufungwa-yahawe-igifugno-cyimyaka-itatu-isubitse

  • Mu twenda tugufi cyane tumufashe umuherwekazi Alliah Cool yerekanye imiterere ye yose ntanakimwe ahishe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu twenda tugufi cyane tumufashe umuherwekazi Alliah Cool yerekanye imiterere ye yose ntanakimwe ahishe. 

    Umukinnyi wa film uri muba ukunzwe cyane hano mu Rwanda akaba n'umwe mu bantu b'igitsina gore b'abaherwe, Alliah Cool yasohoye amafoto agaragaza uburanga n'imiterere ye yose.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto yambaye imyenda myiza cyane, migufi, y'icyatsi, imufashe, ndetse inamugaragaza neza uko ateye.

    Source : https://yegob.rw/mu-twenda-tugufi-cyane-tumufashe-umuherwekazi-alliah-cool-yerekanye-imiterere-ye-yose-ntanakimwe-ahishe/

  • Babyibushye nkawe: Bikomeje kugorana kumenya isano Claude Kwizigira afitanye n’abakobwa arikumwe nabo mw’ifoto -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino hano mu Rwanda kuri Tereviziyo na Radio Rwanda akomeje gutera benshi urujijo kubera ifoto yashyize hanze arikumwe n'abakobwa babiri.

    N'ifoto yashize ku rukuta rwe rwa Instagram arikumwe n'inkumi ebyiri arangije arenzaho ikibazo kugira kit: Mutabona dupfaniki? iyo foto ubona ko bajya gusa kuko abantu benshi bayibonye niko bari kuvuga.

    Source : https://yegob.rw/babyibushye-nkawe-bikomeje-kugorana-kumenya-isano-claude-kwizigira-afitanye-nabakobwa-arikumwe-nabo-mwifoto-ifoto/