Blog

  • RIB yatangiye ikirego cy’imodoka Bahavu yatsindiye muri Rwanda International Movie Awards – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwinjiye mu kibazo cy'imodoka Bahavu Jeannette aherutse gutsindira muri Rwanda International Movie Awards akaba agiye kumara ibyumweru bibiri atarayihabwa.

    Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 13 Frw Bahavu yatsindiye tariki 1 Mata 2023, ijoro ryatanzwemo ibihembo bya 'Rwanda International Movie Awards'.

    Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Bahavu yavuganye na Ndoli Safaris umuterankunga wagombaga gutanga iyi modoka, amubwira ko imodoka ihari ahubwo ikibura ari ukuzuza ibyo bumvikanye n'abateguye irushanwa ikabona gutangwa.

    Amakuru avuga ko Bahavu yatanze ikirego muri RIB arega abateguye aya marushanwa kumuhuguza imodoka yatsindiye.

    Source : https://yegob.rw/rib-yatangiye-ikirego-cyimodoka-bagavu-yatsindiye-muri-rwanda-international-movie-awards/

  • Uwubatse izina kubera gusakaza imyenda y’impenure ku bakobwa n’abagore yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwubatse izina kubera gusakaza imyenda y'impenure ku bakobwa n'abagore yitabye Imana.

    Mary Quant, Umwongerezakazi wagize uruhare mu guteza imbere imyambaro migufi izwi nka Miniskirts cyangwa impenure, yitabye Imana kuri uyu wa Kane.

    Mary Quant yitabye Imana mu rugo we i Surrey mu Bwongereza, azize izabukuru dore ko yari afite imyaka 93.

    Mary Quant azwiho kuba mu mideli yahangaga, yaribanze cyane ku myenda igera hejuru y'amavi ku bagore, ibintu bitari bimenyerewe cyane mu myaka ya 1960 ubwo yatangizaga iduka ry'imideli.

    Impamvu imyenda ye yigaruriye isi muri ibyo bihe ni uko igiciro cy'imyenda ye cyari hasi ugereranyije n'izindi nzu zihanga imideli z'icyo gihe.

    Source : https://yegob.rw/uwubatse-izina-kubera-gusakaza-imyenda-yimpenure-ku-bakobwa-nabagore-yitabye-imana/

  • Abashinwa bakuwe ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage benshi ku Isi: Menya igihugu cyabasimbuye – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Igihugu cy'Ubushinwa cyari kimaze imyaka myinshi kiri ku mwanya wa mbere mu bihugu byose byo ku Isi mu kugira abaturage benshi ubu cyamaze kuwuvaho nyuma y'imyaka 73 yose.

    Ubushimwa kuva mu 1950 nicyo gihugu cyari kwisonga mu kuyobora ibindi bihugu mu kugira abataruge benshi ariko ubu igihugu cy'Ubuhinde cyamaze kubacaho mu kugira abaturage benshi kuko ubu imibare igaragaza ko Ubuhinde butuwe na miliyoni 143 mu gihe Ubushinwa ubu butuwe na 142.

    Ubushimwa n'igihugu cy'Ubuhinde byihariye miliyari 2,8 z'abantu bose batuye Isi mu gihe Isi yose muri rusange ituwe na miliyari 7,8.

    Source : https://yegob.rw/abashinwa-bakuwe-ku-mwanya-wa-mbere-mu-kugira-abaturage-benshi-ku-isi-menya-igihugu-cyabasimbuye/

  • Ubwenge burarutanwa! Achraf Hakimi ukinira PSG yakoze divoruse n’umugore gusa umugore ari mu marira nyuma y’ubugome Hakimi yamukoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ikipe y'igihugu ya Morocco akaba na Myugariro w'ikipe ya PSG yo mu Bufaransa Achraf Hakimi yatandukanye n'umugore we byemewe n'amategeko.

    Gusa gusa ku mugore ntibyanze neza kuko bagabanye imitungo y'umugore gusa. Ibi byateye nuko Hakimi Achraf ntamutungo n'umwe warumwanditseho.

    Imitungo y'uyu mugabo yose yari yanditse kuri mama we umubyara. Amazu, imodoka ndetse n'umushara we 80% byose bijya ku mazina ya mama we.

    Source : https://yegob.rw/ubwenge-burarutanwa-achraf-hakimi-ukinira-psg-yakoze-divoruse-numugore-gusa-umugore-ari-mu-marira-nyuma-yubugome-hakimi-yamukoze/

  • Hakenewe imbaraga za Diplomasi kugira ngo abakekwaho Jenoside bari hanze bakurikiranwe-Abanyamategeko #rwanda #RwOT

    Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA, wongeye gutakambira inzego z'igihugu gushyira imbaraga mu gushaka uko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, bari mu mahanga baburanishwa.

    Kuba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda barabonye ubutabera bwihuse ahanini bigizwemo uruhare  n'inkiko gacaca, bifatwa nka kimwe mu byatumye nibura baruhura umutwaro n'agahinda basigiwe n'ibyo bakorewe, ariko kuba hari abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakidegembya mu bihugu by'amahanga nyuma y'imyaka 29.

    Ni ikibazo ku muryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside nk'uko bisobanurwa na Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert.

    Ati 'Ikindi gihangayikishije n'uburyo hirya no hino ku isi hari abakatiwe icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi barimo kugenda bafungurwa cyangwa bakagabanyirizwa ibihano, ngo kubera bitwaye neza muri gereza. Urugero ni uwitwa Mbanenande Stanislas wakatiwe gufungwa burundu n'inkiko z'igihugu cya sued, none ngo akaba agiye gufungurwa mu myaka itanu iri imbere.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyo byose inzego za leta yacu zikwiye kubikurikiranira hafi, kuko akenshi usanga bikorwa mu nyungu zibangamiye ubutabera bw'u Rwanda. Aha hiyongeraho na ba ruharwa bacyidegembya mu bihugu by'amahanga' niyo mpamvu umuntu wese yaba umunyarwanda, yaba umunyamahanga wagira amakuru kuri aba bantu yayageza ku nzego z'ubutabera, kugira ngo zibakurikirane.' 

    Ubushinjacyaha bw'u Rwanda buvuga ko ntako butagira, ngo bushakishe aho abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe baherereye hirya no hino ku Isi ndetse bukohereza n'impapuro zo kubata muri yombi.

     icyakora  Dr. Wibabara Charity, umuyobozi w'ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi mu bushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda, aherutse kubwira televiziyo ya leta  ko inzitizi zikiri  mu gutahura imyirondoro n'ibihugu abo bakekwa barimo, kuko bahora babihindagura.

    Ati 'Ugomba kuvuga ngo ni inde? Ni mwene nde? Ukamenya uwo ari we ukamenya naho akorera, kugira ngo nabo biborohere. Ninayo mpamvu ubona bibanza gufata igihe kuko urabanza ugashakisha, wenda twe turamuzi tuzi nicyo yasize akora, ariko kumenya aho abarizwa kuko bagenda bahindagura ibihugu kandi ugomba kuba uzi neza icyo akora, kugira ngo niba usaba kumufata bamenye ese baramukura he?'

    Hari abanyamategeko basanga kugira ngo abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, bakurikiranwe  kuri ubu bisaba imbaraga za Diplomasi ziyongera ku nzira zisanzwe z'amategeko.

    Maitre Gatari Steven niwe ukomeza.

    Ati 'Ikindi wenda gikwiye gukorwa na leta y'u Rwanda ni munzira za diplomasi mu nzego mpuzamahanga ku buryo bakumvisha, bakomeza kubwira ibihugu bibacumbikiye wenda umwe kuri umwe bakajya bagenda umwe abivaho, undi abivaho ariko ntekereza ko nta kindi kintu kidasanzwe cyakorwa ku  buryo gufatwa byakoroha kuruta uko bikorwa.'

    Kugeza ubu ubushinjacyaha bw'u Rwanda, buvuga ko bumaze kohereza hanze  impapuro zita muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, zigera 1048 zikaba zaroherejwe mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi.

    Tito DUSABIREMA

    The post Hakenewe imbaraga za Diplomasi kugira ngo abakekwaho Jenoside bari hanze bakurikiranwe-Abanyamategeko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/14/hakenewe-imbaraga-za-diplomasi-kugira-ngo-abakekwaho-jenoside-bari-hanze-bakurikiranwe-abanyamategeko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hakenewe-imbaraga-za-diplomasi-kugira-ngo-abakekwaho-jenoside-bari-hanze-bakurikiranwe-abanyamategeko

  • Amakipe yagumye aho yasuhukiye, ibya Kigali Pelé Stadium ntibirasobanuka #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryari ryijeje amakipe ko umunsi wa 26 bashobora kuwukinira kuri Kigali Pelé Stadium ku makipe yari asanzwe ahakirira, yasabwe gukomeza kwakirira aho yakiriraga kuko iki kibuga kitaraboneka.

    Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo iki kibuga cyari gisanzwe kifashishwa n’amakipe menshi cyatangiye kuvugurwa, cyatashywe muri Werurwe 2023 aho cyanahindurirwe izina riva kuri Kigali Stadium cyitwa Kigali Pelé Stadium.

    Ibyo byari bivuze ko amakipe nka APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, Police FC, Gasogi United, Kiyovu Sports na Gorilla FC yari asanzwe ahakirira imikino ashaka ahandi.

    APR FC, AS Kigali, Gorilla FC na Gasogi United zagiye ku kibuga cya Bugesera mu gihe Kiyovu Sports, Rayon Sports na Police FC zagiye ku kibuga cy’i Muhanga.

    Mu gihe byari byitezwe ko imikino y’umunsi wa 26 wa shampiyona ya 2022-23 izakinwa ejo no ku Cyumweru, amakipe ashobora kwakirira kuri iki kibuga, ahubwo yasabwe gukomeza kwakirira aho asanzwe akinira.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko iki kibuga gisanzwe kiri mu maboko y’Umujyi wa Kigali atari yo yakivuguruye ahubwo ari leta.

    Nyuma yo kuvugururwa Umujyi wa Kigali ukaba utaragishyikirizwa kugira ngo wongere ukigenzure nka mbere, utegereje ko habaho ihererekanyabubasha ari nabwo aya makipe azongera kugikiniraho.

    Gahunda y’umunsi wa 26

    Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023

    Gorilla FC vs Etincelles
    APR FC vs Gasogi United
    Rwamagana City vs Musanze FC
    Kiyovu Sports vs AS Kigali

    Ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023

    Mukura VS&L vs Marines FC
    Police FC vs Rutsiro FC
    Espoir FC vs Sunrise FC
    Bugesera FC vs Rayon Sports

    Kigali Pele Stadium ntabwo iratangira kwakira imikino ya shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-yagumye-aho-yasuhukiye-ibya-kigali-pele-stadium-ntibirasobanuka

  • Taylor Swift yatandukanye na Joe Alwyn bari b… – #rwanda #RwOT

    Taylor Swift umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime uri mu bahagaze neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasubiye ku isoko ry’ingaragu zidafite abakunzi (single), nyuma yaho atandukaniye n’umukinnyi wa filime Joseph Matthew Alwyn uzwi cyane ku izina rya Joe Alwyn.

    Amakuru yo gutandukana kwa Taylor Swift n’Umwongereza Joe Alwyn, yabanje gutangazwa na PageSix aho yavuze ko aba bombi batandukanye muri Werurwe bakabigira ibanga hagati yabo. 

    Aya makuru yemejwe na Joe Alwyn ubwo yaganiraga na Enterntainment Tonight aho yavuze ko urukundo rwe na Taylor Swift rwarangiye.

    Mu magambo ye Joe Alwyn yagize ati: ”Inkuru y’urukundo rwanjye na Taylor Swift yararangiye ariko yarangiye neza. Ntabwo twatandukanye nabi nk’uko nabonye babivuga ku mbuga nkoranyambaga. Ni icyemezo twafatiye hamwe twemeranya ko buri wese aca mu nzira ye.”

    Abajijwe icyatumye batandukana nyuma y’imyaka 6 bakundana, Joe Alwyn yasubije ati: ”Buriya abantu bose ntabwo urukundo rwabo rukomeza kuko bamaranye igihe. Ntabwo navuga ngo ikintu cyatumye dutandukana ni iki kuko ni ibintu byinshi twagenzuye tubona ntabwo bitwemerera kugumana”.

    Taylor Swift w’imyaka 33 na Joe Alwyn batandukanye hari hashize iminsi bivugwa ko aba bombi bari kwitegura kurushinga. PageSix yatangaje ko amakuru aturuka ku nshuti z’uyu muhanzikazi, avuga ko Joe Alwyn atari yiteguye gukora ubukwe bikaba byaragize uruhare mu itandukana ryabo.

    Taylor Swift yamaze gutandukana na Joe Alwyn bari bamaranye imyaka 6 mu rukundo

    Joe Alwyn yemeje itandukana ryabo, yirinda gutangaza icyatumye batandukana

    Taylor Swift na Joe Alwyn bakanyujijeho 

    Batangiye gukundana mu 2016 batandukanye mu 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128030/taylor-swift-yatandukanye-na-joe-alwyn-bari-bamaranye-imyaka-6-mu-rukundo-128030.html

  • Niba ukoresha amasafuriya, ibiyiko n’ibindi bikoresho bikoze muri aluminium, dore ingaruka mbi ku buzima bwawe zigutegereje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe uri koza icyombo bikozwe muri aluminium ukoresheje ikiyiko cyicyuma cyangwa ikindi kintu gikuba nka 'situruwaya' ishishura uduce duto tw'icyuma. Utwo twuma twinjira mu biryo bitetse maze wabirya nawe ukabyinjiza mu mubiri binyuze mu biryo.

    Guteka ibiryo bifite acide ukoresheje ibikoresho bikozwe muri aluminium bigira ingaruka mbi ku buzima 

    Mu gihe uri guteka aya mafunguro, iyo acide ituma ibyo bikoresho bishonga hakavaho uduce duto tw'icyuma bya aluminum bityo ukabirya mu biryo. Urugero rw'aya mafunguro ni nka tungurusumu, inyanya nibindi bintu bya acide iyo bitetse muri ibyo bikoresho bishongesha ibyo byuma maze ukabirya mu biryo.

    Aluminium iyo igize mu mubiri ihinduka uburozi buhoro

    Ubushobozi bw'umubiri w'umuntu bwo gusohora ibyuma nkibi ni buke. Iyo bigeze mu mubiri byikusanyiriza buhoro buhoro mu tunyangingo tw'imitsi, impyiko, umwijima, amagufwa n'ibindi. Nanone kandi igira ingaruka mbi cyane ku tunyango tugize ubwonko.

    Indwara zituruka ku biryo bitetse mu bikoresho bya aluminium

    . Indwara zamagufa(nka osteoporose)

    . Indwara z'amaso,

    . Kugabanya imikorere y'impyiko

    . Impiswi

    . Igifu

    . Kubabara mu nda

    . kwandura amara (Colitis)

    . Gutakaza kwibuka.

    . Gutakaza imikorere yimitsi.

    . Kubabara umutwe

    Source : https://yegob.rw/niba-ukoresha-amasafuriya-ibiyiko-nibindi-bikoresho-bikoze-muri-aluminium-dore-ingaruka-mbi-ku-buzima-bwawe-zigutegereje/

  • Dj Dizzo wahawe iminsi 90 yo kubaho akayirenza, yavuze uko byagenze ndetse anashimira Imana ndetse n’abantu barimo Shaddy Boo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dj Dizzo wahawe iminsi 90 yo kubaho kubera Kanseri, yashimiye Imana ndetse n'abantu bayo barimo YAGO na Shaddboo

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yiyita 'Dj Dizzo On the Mix' yagarutse kubuzima bubi yabayemo ashimira abakomeje kumufasha.

    Mu butumwa bwuzuyemo urugendo rwe rw'uburwayi, Dj Dizzo avuga ko Imana yahabaye ubwo yari amaze guhabwa iminsi 90 yo kubaho gusa.

    Yagize ati:' Kuri uyu munsi nari nabwiwe ko nsigaranye iminsi 90 gusa yo kubaho. Natekereje ko iminsi yanjye igeze ku iherezo simbabeshya pe.

    Ubwo nagarukaga mu Rwanda , nagarukanye urukundo rwanyu bamwe ntibabyumva ariko nabashije kubitsinda.

    Kugeza magingo aya ndifuza gushimira abantu bose bamfashije kandi bakomeje kumfasha mu burwayi bwanjye kugeza magingo aya.

    'Yago, Dady Maximo, Dj Princess, Christel, Shaddboo, muri amahirwe yanjye ndetse n'abandi ntavuze nishimira ko nabamenye.Icyo ntekereza k'ubuzima bwanjye uyu munsi, ni uko Imana imfite kandi nkaba nzakomeza kubaho Kandi sinterwe ubwoba no gupfa'.

    Uyu musore yasoje agira ati:' Hari abantu bambona, bakavuga bati Yesu ashimwe kuko ukiriho nanjye nkabwira ati, ni ukubera Imana'

    Source : https://yegob.rw/dj-dizzo-wahawe-iminsi-90-yo-kubaho-akayirenza-yavuze-uko-byagenze-ndetse-anashimira-imana-ndetse-nabantu-barimo-shaddy-boo/

  • Burya disi abantu bafite umutima mwiza baracyabaho: Umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe urugingo yongera kugira icyizere cyo kubaho – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umubyeyi wo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Macuba witwa Mukamuyoboke Vestine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 warumaze igihe kinini arwaye impyiko zose ndetse arembye cyane yahawe impyiko n'umwe mu bantu batari mubahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mukamuyoboke Vestine yagizwe intwaza na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 akaba yarahawe impyiko n'umuturanyi we witwa Ugabanumva Desire nyuma yuko yaramaze imyaka myinshi arembye cyane gusa nyuma yo guhabwa impyiko arashimira cyane uwayimuhaye ndetse ngo kuri we ntacyo yabona yamwitura.

    Ugabanumva Desire wahaye impyiko uyu mubyeyi avuga ko yabitekerejeho maze abiganiriza umugore we nuko nawe ntiyazuyaza aramwerera ahita ahamagara uyu mubyeyi Desire avuga ko ari igikorwa yakoranye umutima ukunze.

    Uyu mubyeyi avuga ko yahamagawe na Ugabanumva Desire akamubwira ko ashaka kumuha impyiko ngo kuri we ntago yaraziko gutanga impyiko bibaho gusa akomeza amushimira byimazeyo ngo cyereka Imana yonyine niyo yamuhemba naho we ntacyo afite yamwitura.

     

     

    Source : https://yegob.rw/burya-disi-abantu-bafite-umutima-mwiza-baracabaho-umubyeyi-warokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-yahawe-urugingo-yongera-kugira-icyizere-cyo-kubaho/