Blog

  • Umutoza Klopp yahaye igisubizo gitangaje abamubajije niba azashora akayabo ku isoko #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp, yagereranije ibiganiro byo gushora amafaranga menshi ku isoko n'umwana w'imyaka itanu usaba impano ya Ferrari kuri Noheri.

    Nubwo yavuzwe cyane mu kugura Umwongereza Jude Bellingham,, ikipe ya The Reds yikuye mu rugamba rwo gusinyisha uyu mukinnyi wo hagati muri iki cyumweru.

    Ushaka kugura uyu mukinnyi w'imyaka 19 wa Borussia Dortmund ashobora gusabwa amafaranga arenga miliyoni 100 z'amapawundi.

    Klopp yabwiye abanyamakuru ati: “Ntidushobora kugura abakinnyi batandatu mu mpeshyi buri wese kuri miliyoni 100 z'ama pound”.

    Ntabwo turi abana,iyo ubajije abana b'imyaka itanu icyo bashaka kuri noheli bavuga Ferrari [imodoka ihenze cyane],ntabwo wavuga ngo 'oh icyo ni igitekerezo cyiza'.

    Ushobora kuvuga ngo oya,irahenze cyane kandi ntiwashobora kuyitwara.'Uyu mwana aramutse arakaye ubuzima bwe bwose kubera ko atabonye Ferrari,byaba biteye agahinda.

    Ureba ibyo washobora,akaba aribyo ukora.”

    Ibyo dukeneye nibyo dushaka,tugerageza buri kimwe ngo tubibone ariko hari igihe uba ugomba kwemera ko ibyo bidashoboka kuri twe,ukajya ku ruhande ugakora ibitandukanye.

    Liverpool izaba yagaruye Luis Diaz mu mukino izahuramo na Leeds United kuri Elland Road ku wa mbere (saa 21:00 ).

    The Reds,iri ku mwanya wa munani muri shampiyona kandi yatsinze umukino umwe gusa mu mikino itnu iheruka gukina muri Premier League.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-klopp-yahaye-igisubizo-gitangaje-abamubajije-niba-azashora-akayabo-ku

  • Umugabo yakatiwe imyaka 70 azira ibyaha birimo gucira amacandwe ku bapolisi #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Texas yakatiwe igifungo cy'imyaka 70, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gucira amacandwe ku bapolisi ba Lubbock ubwo bamufataga muri Gicurasi umwaka ushize.

    Ku wa gatatu, tariki ya 12 Mata,nibwo Umushinjacyaha Jessica Gorman yavuze ko Larry Pearson w'imyaka 36 yatawe muri yombi muri Gicurasi 2022, azira gukubita umupolisi mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Lubbock.

    Uwakubiswe yabwiye abapolisi ko Pearson yamukubise inshuro nyinshi kandi ko afite imbunda.Gorman yavuze ko imbunda yari ntoya.

    Raporo y'abapolisi icyo gihe yavuze ko uwahohotewe yari afite 'ibikomere byinshi bigaragara' mu maso.

    Gorman yavuze ko Pearson amaze gufatwa, yababajwe n'uko uwo yahohoteye atatawe muri yombi.

    Nibwo yatangiye gukubita urugi ari mu modoka y'umupolisi. Igihe abapolisi bakinguraga urugi ngo bamubuze, Gorman yavuze ko uyu yaciriye amacandwe abo bapolisi bombi.

    Gorman yavuze ko Pearson yakomeje gucira amacandwe amaze kugera muri gereza ya Lubbock.

    Ubucamanza ngo bwakatiye uyu Pearson imyaka 70 kubera gucira ku bapolisi,urugomo no guhohotera abagize umuryango we.

    Umushinjacyaha wunganira Jim Shaw, yabwiye inteko y'abacamanza ko iki gihano gitanzwe ku 'ikosa ryoroheje' ryatewe no kunanirwa kwihangana.

    Ariko kubera ibyo yahamijwe mbere, igihano ntarengwa Pearson ngo yashoboraga guhabwa ari imyaka 25.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yakatiwe-imyaka-70-azira-ibyaha-birimo-gucira-amacandwe-ku-bapolisi

  • I Lubumbashi, Katumbi na bagenzi be badashyikigiye Tshisekedi bemeye gufatanya ngo bamuhigike #rwanda #RwOT

    Abanyapolitiki bane batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu biyemeje guhuza imbaraga, mu rwego rwo gutegura amatora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka

    Ni nyuma y'ayo muri 2018 yabaye mu mahoro, gusa akaza gukurikirwa n'ibirego by'uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yaba yaribye amajwi.

    Ku wa Gatanu ni bwo bariya banyepolitiki barimo Martin Fayulu watsinzwe na Tshisekedi muri 2018, Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri w'Intara ya Katanga, Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa RDC cyo kimwe na Depite Delly Sesanga bahuriye i Lubumbashi.

    Mu itangazo bahuriyeho basohoye bavuze ko “Twafashe icyemezo cyo guhuriza hamwe ibitekerezo n'imbaraga zacu mu kuyobora igikorwa gihuriweho, kugira ngo tuzagire amatora anyuze mu mucyo, atabogamye, aha amahirwe angana buri wese kandi yo mu mahoro.”

    Aba banyepolitiki bavuze ko igikorwa cya mbere gihuriweho bagomba gukora ari urugendo bateganya gukorera mu mujyi wa Kinshasa ku wa 13 Gicurasi, mu rwego rwo “kwamagana ikibazo cy'umutekano ukomeje kuzamba, ikiguzi gihenze cy'imibereho, ubukene bukabije mu baturage ndetse n'urugendo rugana ku matora rukomeje kurangwa n'imvururu.”

    Katumbi, Fayulu, Matata Ponyo na Delly Sesanga biyemeje guhuza imbaraga, mu gihe uko ari bane bamaze gutangaza ko baziyamamariza kuyobora RDC.

    Ni mu matora bazaba bahatanyemo na Perezida Félix Tshisekedi wifuza kuyobora iki gihugu muri manda ye ya kabiri.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/i-lubumbashi-katumbi-na-bagenzi-be-badashyikigiye-tshisekedi-bemeye-gufatanya

  • Perezida Paul Kagame yageze i Cotonou Bénin #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yageze muri Bénin mu masaha yatambutse ahasanga Madamu Jeannette Kagame wahageze ku munsi w'ejo.

    Perezida Paul Kagame yagendereye Bénin ku butumire bwa Perezida mugenzi we wa kiriya gihugu, Patrice Talon.

    Perezidansi ya Bénin iheruka gutangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we Talon mu ngoro ye (Palais de la Marina) bagirane ibiganiro biri bubere mu muhezo.

    Ni ibiganiro biri bukurikirwe n'ibindi biri buhuze abayobozi bazaba bagize delegasiyo z'impande zombi binasinyirwamo amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Ni amasezerano yerekeye inzego zitandukanye nk'ubucuruzi, guteza imbere ishoramari ndetse no gusangizanya ubunararibonye, ubukerarugendo, gufasha ubwisanzure bw'urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa, ubwikorezi bwo mu kirere hagati ya Kigali na Cotonou, uruganda rw'imyenda ndetse no kurwanya iterabwoba.

    U Rwanda na Bénin bisanzwe bifitanye andi masezerano y'ubufatanye mu nzego zirimo ikoranabuhanga, imiturire no gutunganya imijyi, ibikorwa remezo ndetse n'iterambere rirambye. Ni amasezerano yashyizweho umukono muri Nzeri 2017.

    Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano mashya uri bukurikirwe n'ikiganiro ba Perezida Kagame na Talon bari bugirane n'itangazamakuru.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame na Talon barasura Ishami Rishinzwe iterambere riri mu mujyi wa Sème, aho Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda ageza ikiganiro kuri ba rwiyemezamirimo bakiri bato ndetse n'abanyeshuri.

    Perezida Kagame na Madamu we kandi bagomba gusura utundi duce dutandukanye nk'akitwa Amazone mu rwego rwo guha icyubahiro abagore b'abanya-Bénin, ndetse n'Urwibutso rwubatswe mu busitani bwa Mathieu (mu rwego rwo kwibuka abanya-Bénin yitangiye igihugu cyabo).

    Biteganyijwe ko Perezida Kagame asoza uruzinduko rwe muri Bénin kuri iki Cyumweru, mbere yo kwerekeza muri Guinée-Conakry.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-paul-kagame-yageze-i-cotonou-benin

  • Umugore yasohotse mu buvumo nyuma yo kumara iminsi 500 abubamo #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Espagne ukora siporo iruhije cyane (abazwi nka 'extreme athletes') yavuye mu buvumo nyuma yo kubumaramo iminsi 500 nta muntu ahura na we, muri iki gikorwa gishobora kuba cyaciye umuhigo wo ku rwego rw'isi.

    Ubwo Beatriz Flamini yinjiraga muri ubwo buvumo bwo muri Granada mu majyepfo ya Espagne, Uburusiya bwari butaragaba igitero kuri Ukraine ndetse n'isi yari icyugarijwe n'icyorezo cya Covid.

    Yabikoze bijyanye n'isuzuma ryakurikiranirwaga hafi n'abahanga muri siyansi.

    Nyuma yo gusohoka muri ubu buvumo, yagize ati: “Ndacyari ku itariki ya 21 Ugushyingo [11] mu 2021. Nta kintu na kimwe nzi kijyanye n'isi”.

    Flamini, w'imyaka 50, yinjiye muri ubwo buvumo ubwo yari afite imyaka 48.

    Yamaze icyo gihe mu buvumo bufite ubujyakuzimu bwa metero 70 akoramo imyitozo ngororangingo, ashushanya ndetse aboha ingofero zo mu bwoya bw'intama akoresheje koroshe (crochet). Yahasomeye ibitabo 60 ndetse anywa litiro 1,000 z'amazi, nkuko bivugwa n'itsinda ryamufashaga.

    Yakurikiranirwaga hafi n'itsinda ry'abahanga mu mitekerereze n'imyitwarire ya muntu, abashakashatsi n'abahanga mu bijyanye n'ubuvumo – ariko nta n'umwe muri izi nzobere wahuye na we.

    Amashusho yatangajwe kuri televiziyo TVE yo muri Espagne yamwerekanye azamuka ava muri ubwo buvumo aseka, nuko ahobera abo mu itsinda rye.

    Avuga nyuma gato yo kuva mu buvumo, yavuze ko yagiriyemo ibihe “byiza cyane, ntagereranywa”.

    Ubwo abanyamakuru bamuhataga ibibazo ngo asobanure neza, yagize ati: “Namaze umwaka umwe n'igice ncecetse, nta muntu wundi mvugisha uretse jyewe”.

    “Ndadigadiga, ni yo mpamvu ndimo gufatwa [ngo ntagwa]. Munyemereye nkiyuhagira – maze umwaka umwe n'igice ntikoza amazi – twakongera mu kanya. Hari ikibazo kuri mwe?”

    Nyuma yaho, Flamini yabwiye abanyamakuru ko yibagiwe ibijyanye n'igihe ubwo yari amaze amezi hafi abiri muri ubwo buvumo.

    Yagize ati: “Hari ubwo byageze biba ngombwa ko ndeka kubara iminsi”. Yongeyeho ko yatekerezaga ko yamaze muri ubwo buvumo “iminsi iri hagati ya 160 na 170”.

    Yavuze ko kimwe mu bihe byamugoye cyane ari ubwo yagabwagaho igitero n'amasazi amusanze muri ubwo buvumo, akamwuzuraho.

    Yanavuze ko hari igihe mu matwi ye yumvaga hari ibintu birimo kuba aho ari kandi mu by'ukuri nta birimo kuba.

    Ati: “Uba ucecetse nuko ubwonko bukabihimba”.

    Inzobere zakoresheje iyo minsi yamaze mu kato, ziga ingaruka kwishyira mu kato kw'umuntu no kutamenya igihe bigira ku kuntu abantu batekereza ku gihe.

    Itsinda ryafashaga Flamini ryavuze ko yaciye umuhigo w'isi w'igihe kirekire cyane umuntu yamaze mu buvumo, ariko igitabo cy'imihigo y'isi, Guinness World Records, ntabwo kiremeza niba hari umuhigo ku kumara igihe umuntu aba mu buvumo ku bushake.

    Guinness World Records yatanze umuhigo w'isi wo “kurokoka nyuma yo kumara igihe kirekire baheze mu butaka”, iwuha abacukuzi 33 b'amabuye y'agaciro bo muri Chili na Bolivia bamaze iminsi 69 mu kirombe gifite ubujyakuzimu bwa metero 688, nyuma yuko icyo kirombe gicukurwamo umuringa (cuivre/copper) na zahabu gihirimye muri Chili mu 2010.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yasohotse-mu-buvumo-nyuma-yo-kumara-iminsi-500-abubamo

  • Abashakashatsi batanze igisubizo ku bibaza ko kunywa inzoga ari bibi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi bagaragaje ko kunywa inzoga bitera akanyamuneza  n'ubuzima bwiza  ndetse ibi bikajyana no kugira ubuzima buzira umuze ku birebana n'ibibazo byo mu mutwe  ku kigero cya 90% ugereranije n'abatanywa inzoga kuko bo bari ku kigero cya 80 %.

    Inkuru dukesha ikinyamakuru The Sun ivuga ko ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Esipanye ,muri kaminuza ya Murcia ,bukorerwa ku bantu barenga ibihumbi 33,185 bakuze , ndetse bukaba bwari buyobowe na Proffessor Ernesto De la Cruz-Sanchez.

    Kunywa inzoga bitera akanyamuneza
    Kunywa inzoga bitera akanyamuneza

    Source : https://yegob.rw/abashakashatsi-batanze-igisubizo-ku-bibaza-ko-kunywa-inzoga-ari-bibi/

  • Sobanukirwa n’indwara ya Plutophobia ituma utinya gutunga amafaranga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bose ku isi amafaranga niyo adutunga buri munsi, tuzinduka tujya kuyashaka ngo tubashe kubaho ubuzima twifuza. Ariko se ni ku bantu bose?

    Plutophobia ni ugutinya gutunga(ubutunzi n'amafaranga), umuntu uyirwaye atinya kuba yatunga amafaranga menshi, kuba yaba umukire, kubona abantu bakize cyangwa bafite amafaranga menshi.

    Igihe wumva ufite ikibazo cy'ubwoba bukabije wagana ivuriro abaganga bakagufasha.

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-nindwara-ya-plutophobia-ituma-utinya-gutunga-amafaranga/

  • Riramenyekanye: Ibanga rya Erling Haaland akoresha atsinda ibitego ryamaze kumenyekana ku isi hose (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Noruveje, Erling Haaland yavuze ibanga akoresha kugira ngo atsinde ibitego.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yashyizeho amafoto afite amacupa 2 arimo amata, rimwe yari arifashe mu ntoki naho irindi yarishyize ku munwa ari kunywa maze munsi y'aya mafoto yandikaho ati: 'Njye n'imbaraga zanye'.

    Ibinyamakuru byose byemeje ko ari ryo banga uyu mukinnyi akoresha kugira ngo atsinde ibitego.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/riramenyekanye-ibanga-rya-erling-haaland-akoresha-atsinda-ibitego-ryamaze-kumenyekana-ku-isi-hose-amafoto/

  • Ntiwashobora kurigata mu nkokora, dore ibintu utari uzi utakora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu byinshi umubiri w'umuntu utabasha gukora, twashatse ibintu bitandatu utashobora gukoresha umubiri wawe ndetse n'ababikora akaba ari bacye cyane.

    Kurigata inkokora

    uburyo umubiri w'umuntu ukoze hari ibice biba bitapfa guhura ku buryo kubihuza biba bigoye cyane.

    Niba wumva ushobora gukora ikintu ushaka ku mubiri wawe. Ibi ntago bishobora kukorohera, yewe ushobora no kutabibasha.

    Kwitsamura ureba

    Ni ibintu byakuvuna cyane kwitsamura ureba kuko iyo ugiye kwitsamura urahumiriza nta kabuza. Ibi byo ni ibintu byikora, ntago umuntu yabikora ariko nabyo birakaze kubikora.

    Source : https://yegob.rw/ntiwashobora-kurigata-mu-nkokora-dore-ibintu-utari-uzi-utakora/

  • Umunyamakuru ukomeye yatawe muri yombi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ukomeye mu Karere ka Amolatar  mu majyaruguru y'Igihugu cya Uganda yatawe muri yombi azira kuryamana n'umwana w'umunyeshuri w'umukobwa w'imyaka 16 guhera mu mpera z'umwaka washize.

    Ibi byavumbuwe nyuma yaho ngo kuri Pasika uyu munyamakuru yagiye gufata umwana ku ishuri agiye ku mutorokesha ngo ajye kumusambanya ariko abanyeshuri bakagwa gitumo mugenzi wabo ari gutoroko bakaburizamo uwo mugambi, ndetse uyu munyamakuru nawe agahita atoroka.

    Nyuma uyu munyamakuru yaje gushakishwa atabwa muri yombi ndetse kugeza ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Amolatar central.

    Uyu mwana w'umukobwa wigaga ku ishuri ryisumbuye rya Amolatar ubwo yari mu ibazwa na polisi yavuze ko yaryamanye n'uyu munyamakuru ishuro nyinshi mu bihe bitandukanye guhera mu Kuboza 2022.

    SOURCE: MONITOR

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-ukomeye-yatawe-muri-yombi/