Blog

  • Yahawe isomo: Mu mafoto atandukanye, dore umugore watse divorce Achraf Hakimi maze bikarangira ari kuririra mu myotsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hiba Aboukhris Benslimane wamamaye nka Hiba Abouk ubu yabaye inkuru ku Isi hose nyuma yo kwaka gatanya umugabo we, myugariro w'ikipe ya PSG Achraf Hakimi maze agasanga nta mitungo uyu mukinnyi agifite kuko yose yayanditse kuri mama we.

    Hiba Abouk asanzwe ari umukinnyi w'amafilime ndetse no kuri tereviziyo, afitanye abana babiri b'abahungu n'uyu myugariro wa PSG na Morocco, ndetse kandi akaba arusha imyaka 12 umugabo we kuko afite imyaka 36 mu gihe Hakimi afite 24.

    Uyu mudamu wavukiye muri Espanye ubu yatandukanye na Achraf Hakimi, gusa yatakaje imitungo ye kuko yagabanye na Akimi mu mitungo ye bwite kuko iya Akimi yo ibaruye kuri mama we.

    Amafoto ya Hiba Abouk wari watse Divorce Achraf Hakimi….

     

    Source : https://yegob.rw/yahawe-isomo-mu-mafoto-atandukanye-dore-umugore-watse-divorce-achraf-akimi-maze-bikarangira-ari-kuririra-mu-myotsi/

  • Kubera iki umubu uduhira ugana mu matwi? Menya impamvu – YEGOB #rwanda #RwOT

    hari impamvu ikomeye itera imibu kuduhira isatira amatwi. Niba udatwikira amatwi yawe, ufite imari ishyushye ku mibu.

    Niba waryamye wiyoroshe, hari icyizere cyinshi cyo gusiga umutwe worosoye, ubushakashatsi bugaragaza ko ubukurugutwa(ear wax)bufite impumuro ikurura imibu ku buryo aricyo iza ishakisha.

    Gusa no mu busanzwe umubu ikururwa n'umwuka w'umubiri umuntu asohora kubera ko iba ishakisha amaraso(imibu y'imigore nk'uko nabivuze).

    Igishoboka kugira ngo urwanye ibi icyo ukwiye gukora ni ukugira isuku ihagije mu matwi. Icyakoze uryamye utiyoroshe cyangwa nturare mu nzitiramubu ibi ntago byabuza umubu kukurya.

    Source : https://yegob.rw/kubera-iki-umubu-uduhira-ugana-mu-matwi-menya-impamvu/

  • Kenya:Idini riri gukorwaho iperereza kubera abayoboke baryo bane bapfuye bakekwaho kwiyicisha inzara #rwanda #RwOT

    Polisi ya Kenya irimo gukora iperereza ku mpfu z'abantu bane bicyekwa ko biyicishije inzara kubera amategeko y'umukuru w'idini rito ritavugwaho rumwe.

    Pasiteri Makenzie Nthenge avugwa ko yasabye aboyoboke b'idini rye ryo mu karere ka Kilifi gakora ku nyanja y'Abahinde kwiyicisha inzara abizeza ko bituma bagera mu ijuru mu buryo bwihuse.

    Nyuma yuko ihawe amakuru, ku wa kane polisi ya Kenya yatahuye abantu 15 barwaye bikomeye, ariko 11 gusa muri bo ni bo bashoboye kugera ku bitaro bakiri bazima.

    Polisi irimo no kugenzura amakuru avuga ko hari imva ihambyemo abantu mu kivunge mu ishyamba riri hafi aho.

    Mu kwezi gushize, Nthenge yashyiriweho ibirego ashinjwa kugira aho ahuriye n'impfu z'abana babiri, ababyeyi babo bakaba bari barayobotse iryo dini rye rizwi nka Good News International Church.

    Yahakanye ibyo aregwa, anarekurwa by'agateganyo atanze ingwate. Ntibizwi aho uyu Pasiteri aherereye muri iki gihe.

    Imyirondoro y'abo bantu bapfuye ku wa kane ntiramenyekana.

    Bamwe mu barokotse, barimo n'uri mu kigero cy'imyaka 10, ubu bararembye, bakaba barananutse cyane.

    Umwe mu bakora mu nzego zishinzwe umutekano za Kenya yabwiye ikinyamakuru Nation cyo muri icyo gihugu ko abo batabawe bakuwe mu ngo zabo bameze nabi cyane, ati:

    “Twabasanze bameze nabi cyane, abandi barabye [bataye ubwenge] ubwo twari mu nzira twerekeza ku bitaro”.

    Polisi yavuze ko yatangiye iryo shakisha ry'abayoboke b'idini Good News International Church, nyuma yuko ibonye amakuru y'ubutasi avuga ko “abaturage b'injiji” bari “barimo kwiyicisha inzara bitwaje ko bizatuma bahura na Yezu [Yesu] nyuma yuko bakorewe iyozabwonko [guhindura burundu ibitekerezo by'umuntu] n'uwo ucyekwa”.

    Mu itangazo, polisi yavuze ko yanaburiwe ko hari “imva ngufi ihambyemo abantu mu kivunge bazize uko kozwa ubwonko bagera ku mirambo 31 iri ahantu hatamenyekanye mu ishyamba rya Shakahola”.

    Kenya ni igihugu kibamo imyemerere ishingiye ku madini ndetse ubu si bwo bwa mbere abantu bashutswe bakayoboka amadini ateje ibyago, akora mu buryo butagenzuwe hakurikijwe amategeko.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-idini-riri-gukorwaho-iperereza-kubera-abayoboke-baryo-bane-bapfuye

  • Umukinnyi Man United yagenderagaho ntazongera gukina muri uyu mwaka w'imikino #rwanda #RwOT

    Myugariro ukomeye Lisandro Martinez ntazongera kugaragara mu ikipe ya Manchester United mu mikino isigaye ngo umwaka w'imikino urangira kubera imvune yagize.

    Uyu myugariro uri mu beza mu Bwongereza asize Manchester United ifite ikibazo gikomeye mu bwugarizi.

    United kandi yatangaje ko mugenzi wa Martinez bakinana hagati mu bwugarizi Raphael Varane ari hanze 'ibyumweru bike' nyuma yo gusohoka acumbagira kubera imvune yagize mu gice cya mbere cy'umukino ubanza wa 1/4 cy'irangiza muri Europa League banganyije 2-2 na Sevilla.

    Itangazo ry'ikipe rigira riti: “Buri wese muri United arifuriza Lisandro na Rapha gukira vuba.”

    Izi mvune ebyiri ni imbogamizi ikomeye ku ikipe ya United yari ihatanye mu bikombe bitatu ndetse no kurangiza mu makipe ane ya mbere ikazakina Champions League umwaka utaha.

    Kapiteni w'ikipe, Harry Maguire na Victor Lindelof, nibo bazakina umukino wo ku cyumweru bazasuramo Nottingham Forest ndetse n'uwo kwishyura wa Europa muri Espagne kuwa Kane.

    Andi makuru mabi kuri Erik Ten Hag,nuko myugariro Maguire yahagaritswe ku mukino wa kimwe cya kabiri cy'irangiza mu gikombe cya FA Cup na Brighton.

    Ibyo bishobora gutuma umukinnyi w'ibumoso Luke Shaw cyangwa umukinnyi wo hagati Casemiro batoranywamo umwe uza gufatanya hagati mu bwugarizi na myugariro w'umunya Suwede Lindelof i Wembley.

    Iyi kipe iracyafite izindi mvune zirimo iya Rashford,Garnacho n'abandi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-man-united-yagenderagaho-ntazongera-gukina-muri-uyu-mwaka-w-imikino

  • U Rwanda Rwasabye LONI Guharanira ko Imvugo ya 'Never Again' Iba Impamo #rwanda #RwOT

    Hano muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, mu mujyi wa New York ku cyicaro cy'umuryango w'abibumbye habaye umuhango wo kwibuka no kuzirikana ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni umuhango watangiye herekanywa filime kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa LONI, yavuze ko bahujwe no kunamira inzirakarengane z'Abatutsi zirenga miliyoni zishwe mu Rwanda mu 1994.

    Muri iri jambo Guterres yavuze ko isi ishima ubudaheranwa bw'abanyarwanda n'inzira bafashe yo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge nyuma ya jenoside. Yongeraho ko bazirikana icyimwaro isi yatewe no kutagira icyo ikora muri icyo gihe.

    Perezida w'inteko rusange ya LONI Csaba Korosi ukomoka muri Hongiriya we yibukije ko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itabaye mu buryo butunguranye, ko ahubwo yateguwe igihe kinini, hagamijwe kurimbura ubwoko bumwe.

    Aha yanenze umuryango w'abibumbye kuba waracecetse ntiwagira icyo ukora n'ubwo hari ibimenyetso byinshi byagaragazaga umugambi wo kurimbura abatutsi, ndetse ko hari n'amakuru menshi yagiye atangwa n'abakozi ba LONI mu Rwanda. Abo barimo n'abayoboraga ingabo z'uwo muryango.

    Mu ijambo rye, Ambasaderi w'u Rwanda mu muryango w'abibumbye Claver Gatete yagarutse ku kamaro ko kwibuka avuga ko, bikorwa kugirango amateka mabi yaranze igihugu adasibangana no gutanga isomo ku batuye isi.

    Uyu yavuze ko yizeye ko ubuhamya bw'abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi butangwa bukwiye kwibutsa isi akamaro k'ubuzima no guhagurukira kurwanya ikibi, hagamijwe guharanira ko imvugo ya 'Never Again' yaba impamo.

    Muri uwo muhango humviswe kandi ubuhamya bwa Madamu Henrietta Mutegwaraba warokotse Jenoside n'ijambo ry'uhagarariye umuryango w'Afurika yunze ubumwe muri LONI.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwasabye-loni-guharanira-ko-imvugo-ya-never-again-iba-impamo

  • Umusifuzi wakubise inkokora myugariro wa Liverpool yaciriwe urubanza #rwanda #RwOT

    Umusifuzi wo ku ruhande wagaragaye atera inkokora myugariro Andy Robertson nta gihano azahabwa na FA.

    Constantine Hatzidakis yaravuzwe cyane mu binyamakuru nyuma yo kugaragara akubita inkokora uyu myugariro mu mukinoLiverpool yanganyije na Arsenal ibitego 2-2 mu cyumweru gishize.

    Robertson yasigaye arakaye nyuma yo gukubitwa iyi nkokora,ubwo igice cya mbere cyari kirangiye kuri Anfield ku cyumweru cyashize.

    Televiziyo yagaragaje kenshi amashusho yerekana Hatzidakis akubita uyu myugariro inkokora.

    Umusifuzi Paul Tierney yahise aha ikarita y'umuhondo Robertson kubera kuburana kwe.

    Nyuma abo basifuzi bakikijwe n'abakinnyi ba Liverpool, barimo Robertson wari ufite umujinya mwinshi.

    Bavugirijwe induru n'imbaga y'abafana nyuma yo guterana amagambo na kapiteni w'ikipe ya Reds, Jordan Henderson, warwaniraga ishyaka mugenzi we.

    Habayeho gusabira Hatzidakis guhagarikwa, uyu musifuzi ahagarikwa mu mikino yo mu mpera z'iki cyumweru.

    Ariko FA yemeje ko nyuma y'iperereza, nta kindi cyemezo kizafatwa.

    Bagize bati: 'Twasuzumye neza ibimenyetso byose bifitanye isano n'ibyabereye i Anfield kuri myugariro wa Liverpool, Andrew Robertson hamwe n'umusifuzi wari ushinzwe umukino, Constantine Hatzidakis, kandi nta bindi bihano tuzatanga.”

    FA yavuze ko yarebye videwo y'uko ibi byagenze ndetse ikora iperereza ryimbitse isanga uyu musifuzi atagomba guhagarikwa.

    Hatzidakis kandi yasohoye itangazo rigufi, ati: 'Naganiriye na Andy Robertson kuri iki kibazo mu kiganiro gifunguye kandi cyiza.

    “Ntabwo nashakaga gukora kuri Andy ubwo nazamuraga ukuboko kukamukubita kandi nasabye imbabazi kubera iyo mpamvu.”

    Umwanzuro nyuma y'iperereza waje nyuma y'umunsi umwe Hatzidakis ahagaritse guceceka kuri iki kibazo.

    Yavuze ati: “Ibyabaye byarabaye.

    “Nta kindi navuga muri iki gihe. Sinshobora kuvuga uko byagenze.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umusifuzi-wakubise-inkokora-myugariro-wa-liverpool-yaciriwe-urubanza

  • Amb. Musoni yasabye umusanzu wo kugeza mu butabera abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bizasozwa nyuma y'iminsi 100, kuko ari nayo minsi Jenoside yamaze.

    Abanyarwanda baba muri Zimbabwe n'inshuti z'u Rwanda kuri uyu wa 14 Mata 2023 bahuriye mu Murwa Mukuru Harare, mu muhango wo kunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni yabasangije ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, abereka ko byose byabaye ku manywa y'ihangu imiryango mpuzamahanga irebera, ndetse n'itangazamakuru mpuzamahanga rirebera, bose ntihagira utabara.

    Yavuze ko nyuma y'uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, hakozwe byinshi mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge, ndetse ubu u Rwanda rukataje mu kwiyubaka.

    Yagaragaje ko imbogamizi isigaye ari ibihugu bigiha urubuga abahimbahimba ibinyoma bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwiza ingengabitekerezo yayo.

    Amb Musoni yahaye buri wese umukoro wo kugeza imbere y'ubutabera abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Ndahamagarira buri wese kubifata nk'inshingano ye n'iya rusange, agafasha kugeza imbere y'ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bari hose. […] Ndashimira Leta ya Zimbabwe ku mikoranire myiza ifitanye n'u Rwanda, yemeye gushyiraho uburyo bw'amategeko buzafasha gushakisha abanyabyaha baba abari muri Zimbabwe uyu munsi cyangwa mu gihe kizaza.'

    Yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe ari ibihugu bifite umubano mwiza binafatanya mu ngeri nyinshi zirimo uburezi n'ubutabera.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi Mpuzamahanga muri Zimbabwe, Prof Amos Murwira, yashimye ubudaheranwa bw'abanyarwanda, babashije kugana inzira y'ubwiyunge, bagafata icyerekezo gishya kigana ku iterambere.

    Yavuze ko igihugu cye cyiyemeje gutanga umusanzu wose ushoboka ku cyatuma abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batabwa muri yombi bakagezwa imbere y'ubutabera.

    Ati 'Reka nongere mbahamirize ko igihu cya Zimbabwe cyiyemeje rwose gutanga umusanzu haba ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw'umugabane, kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'ahandi bagezwe imbere y'ubutabera. Twizera ko nta mahoro arambye n'ubutabera byabaho hatari ukubazwa inshingano mu buryo buhamye.'

    Prof Murwira yongeyeho ko ari yo mpamvu igihugu cye cyasinyanye amasezerano n'u Rwanda yo guhererekanya abakekwaho ibyaha, hamwe no guhugurana mu ngeri y'ubutabera.

    Muri uyu muhango, umwanditsi Dimitrie Sissi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yasangije abari aho ubuhamya bw'uko yarokotse Jenoside, n'uburyo yiyubatse ndetse ubu akaba afite umuryango.

    Yabasangije ku gitabo yanditse cyitwa 'Don't Accept to Die' yahise anagurisha ibyo yari yajyanye byose bigashira.

    Kugeza ubu nta gihugu cya Afurika cyari cyaburanisha umuntu ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse usanga ibyinshi bigaragaza intege nke mu guta muri yombi no kuburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Amb James Musoni na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe bacanye urumuri rw’icyizere

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni yabasangije ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranwe

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi Mpuzamahanga Prof Amos Murwira yashimye ubudaheranwa bw'abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-musoni-yasabye-umusanzu-wo-kugeza-mu-butabera-abakekwaho-jenoside-yakorewe

  • Gatsibo: Bagiye kwandika ubuhamya 100 bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 11 Mata buri mwaka, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Gatsibo ruri i Kiziguro habera umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko hazirikanwa abo Interahamwe ziciye muri Kiliziya Gatolika ya Kiziguro no mu nkengero zaho.

    Aba batutsi bishwe barimo abaturutse muri Komini zirimo iyahoze ari iya Murambi, Muhura, Gituza na Ngarama, ubu zarahujwe zigirwa Akarere ka Gatsibo.

    Nibura kuri iyi Kiliziya hiciwe abatutsi basaga ibihumbi 14 bamwe bajyanwa kujugunwa mu rwobo rwa metero 28 rwari hafi aho, aha ni hamwe mu hakorewe ubwicanyi bw'abantu benshi mu ntangiriro za Jenoside yakorerwaga abatutsi.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscène, yavuze ko kuri ubu biteguye kwandika ubuhamya 100 bw'abarokokeye muri aka Karere kugira ngo bubikwe neza mu ikoranabuhanga bujye bufasha abantu kumenya amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu Karere ka Gatsibo.

    Ati 'Twateguye umushinga uzatangira umwaka utaha wo gukora inkuru 100 ni ukuvuga ubuhamya 100 twazifashisha twibuka ku nshuro ya 30, muri ubu buhamya rero tuzakuramo 30 twazifashisha, turifuza ko Akarere n'undi wabishaka yawudushyigikiramo kuko nitutandika ubuhamya abakuru barasaza kandi natwe ntitwakomeza kugira icyizere ko abantu bakomeza kubwikuba babukura mu mutwe ibyiza ni uko twabubika mu buryo bwa gihanga.'

    Sibomana yakomeje avuga ko nk'abarotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 biteguye gufatanya n'abandi mu kubaka u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yahembera urwangano.

    Bamwe mu barokokeye i Kiziguro batanga ubuhamya ko ubwicanyi bwahakorewe bwakozwe mu gihe gito kuko Interahamwe, abasirikare, abajandarume n'abayobozi barangajwe imbere na Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri basiganwaga nuko Inkotanyi zihagera bamaze kwica.

    Rugigana Jean Baptiste uri mu bantu 11 ingabo za FPR-Inkotanyi zakuye mu cyobo cya metero 28 cyajugunywagamo imirambo avuga ko Kiziguro hiciwe abatutsi benshi abasigaye ngo batundishwa imirambo ijya kujugunywa mu rwobo rurerure.

    Yavuze ko bishwe mu gihe gito cyane kuko abayobozi ngo bikangaga ko Inkotanyi ziri hafi kubageraho bituma bica abantu benshi mu gihe gito ubundi barahunga.

    Burugumesitiri Gatete wagize uruhare mu kwica abatutsi i Kiziguro ni n'umwe mu babaye aba mbere mu gufunga abo Leta ya Habyarimana Juvénal yitaga ibyitso by'Inkotanyi, ndetse bamwe muri bo akabatwara mu cyobo kiri ahahoze Ikigo cya Gisirikare i Byumba kubicirayo, nyuma akabasukaho amakara akabatwika kuri ubu hashyizwe urwibutso rwa Gisuna.

    Kuri ubu Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri 20 127 abenshi akaba ari abiciwe ku kiliziya cya Kiziguro kuko hahungiye abatutsi benshi bizeye ko bari buhabone ubutabazi bikarangira bahiciwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-bagiye-kwandika-ubuhamya-100-bw-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Agatereranzamba mu kibazo cy'imitungo y'abana barokotse Jenoside ikiyandikishwaho n'abandi – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo cyongeye kugaragazwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata ubwo hibukwaga abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu rwibutso rwa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure yagaragaje ko hari ikibazo cy'abari abana muri Jenoside yakorewe abatutsi bagiye barerwa n'abantu batandukanye barimo bene wabo, ariko ngo ugasanga baribarujeho imitungo y'imiryango yabo ku buryo uyu munsi banze kuyibaha.

    Nduwimana yabwiye IGIHE ko mu Karere ka Kirehe bamaze kubarura abana 70 bafite iki kibazo ariko ko bashobora no kuba barenga akurikije amakuru agenda abona.

    Ati ' Hari abana mu gihe cya Jenoside bari bato noneho ugasanga yasigaye iwabo ari umwe yagira umugisha akabona nka se wabo cyangwa undi muntu bari baturanye akamurera, urumva rero uwo muntu umurera azi imitungo y'iwabo yose, hari abo usanga baragurishije ya mitungo ya wa mwana atabizi, abandi ugasanga bayiyanditseho yose, abandi ugasanga mu mitungo myinshi y'iwabo wa wa mwana baramuhayemo isambu imwe na yo nto.'

    Nduwimana yakomeje avuga ko uko wa mwana yagiye akura yagiye amenya ukuri ku mitungo y'iwabo yashaka kuyaka bakabishwanira ku buryo ngo hari abayimanye burundu kandi igihari abandi ugasanga barayigurishije ku buryo ngo niyo ababajije bamubwira ko nta mitungo ye bafite kandi ihari.

    Hari abafite igikomere cy'imitungo yatwawe n'abishe imiryango yabo.

    Nduwimana yavuze ko hari abandi bana bafite igikomere cy'abantu bishe imiryango yabo bagiye bigabagabanya amasambu yabo ku buryo ngo uyu munsi iyo bayabatse basanga barayiyanditseho nk'ayabo.

    Ati 'Usanga abo bana birirwa birukanka mu nkiko ariko bitarakemuka, ubu dufite urutonde rw'abana 70 tuzi ariko haracyari n'abandi benshi hirya no hino ku buryo iki kibazo gikeneye kwitabwaho.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assumpta, yavuze ko iki kibazo cyahawe umurongo ko umwana wacitse ku icumu uzi aho akomoka cyangwa uwamureze azi aho akomoka, uwaba afite icyo kibazo ngo yakwegera ubuyobozi, akaba yanasabye Ibuka niba ifite urwo rutonde kurubaha kugira ngo babikurikirane.

    Yakomeje agira ati 'Kurera umuntu, kumufasha gutera imbere, kwiyubaka, kumwigisha ntibivuze ngo wanamuzungura, tuzafatanya nimutugezaho ayo makuru abana basubizwe imitungo yabo turabita abana ariko ubu barakuze bafite uburenganzira ku mitungo yabo.'

    Nyarubuye ahabereye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hari urwibutso rushyinguyemo imibiri ibihumbi 58 urwibutso ruriyo rukaba ruri mu nzibutso Nkuru z'Igihugu. Nibura ubwicanyi bwakorewe i Nyarubuye bwabaye mu minsi ibiri ahishwe abatutsi barenga ibihumbi 26 barimo n'impinja zicirwaga mu mivure.

    Abarimo Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie bari i Kirehe mu kwibuka abatutsi biciwe Nyarubuye

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure yavuze ko ikibazo cy'abanze gutanga imitungo ku bana bareraga gifitwe n'abarenga 70

    Minisitiri Ingabire Assumpta yavuze ko iki kibazo bagiye kucyitaho ku buryo haboneka igisubizo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agatererenzamba-mu-kibazo-cy-imitungo-y-abana-barokotse-jenoside

  • Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko muri Bénin – #rwanda #RwOT

    Muri uru ruzinduko, Umukuru w'Igihugu azagirana ibiganiro na mugenzi we, Patrice Talon, bizakurikirwa n'ibindi by'abayobozi b'inzego zitandukanye z'impande zombi.

    Bombi kandi bazagirana ikiganiro n'abanyamakuru kizabera mu Biro by'Umukuru w'Igihugu muri Bénin, ahazwi nka Le Palais de la Marina.'

    Nyuma Perezida Kagame na Madamu bazasura agace kitwa Esplanade des Amazones, ahari ikibumbano gishushanya ubutwari bw'abagore bo muri Benin yaba ababayeho n'abariho ubu.

    Bazasura kandi ahazwi nka Les Jardins de Mathieu, agace kitiriwe uwahoze ari Perezida wa Bénin, Mathieu Kérékou, mu guha icyubahiro intwari zitangiye iki gihugu mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.

    Perezida Kagame biteganyijwe kandi ko azagirana ikiganiro n'urubyiruko rurenga 100 rwo muri iki gihugu. Kizabera ahazwi nka Sèmè City, umushinga wa Guverinoma ya Bénin ugamije guteza imbere urubyiruko rwa Afurika binyuze mu mahugurwa, ubushakashatsi no guhanga udushya.

    U Rwanda na Bénin bisanganywe umubano mu ngeri zirimo Ikoranabuhanga, Ubucuruzi, ibijyanye no kwita ku butaka n'ibindi. Byombi kandi byakuyeho Viza mu koroshya imigenderanire. Bifitanye kandi amasezerano agamije kubyaza umusaruro ibijyanye n'imbaho n'amabuye azwi nka granite akorwamo amakalo.

    Byitezwe ko impande zombi zigomba kuzasinya andi masezerano arimo gukuraho ko ibicuruzwa byinjiye mu gihugu kimwe bivuye mu kindi bisoreshwa kabiri, ajyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, ajyanye n'ubufatanye mu miyoborere y'inzego z'ibanze, mu iterambere rirambye, ndetse bizanavugurura amasezerano asanzwe mu bijyanye n'ubucuruzi n'imari.

    U Rwanda na Bénin bifitanye umubano mwiza. Mu 2017, byasinye amasezerano yo gushyiraho ikompanyi y'ubwikorezi y'indege ihuriweho igomba kugira icyicaro i Cotonou. Iyo sosiyete byitezwe ko izitwa Bénin Airlines, bivugwa ko izatangirizwa mu ruzinduko Perezida Kagame agirira i Cotonou.

    U Rwanda ruzaba rufite imigabane ingana na 49% muri Bénin Airlines mu gihe Bénin yo izaba ifite imigabane ingana na 51%. Gushinga iyi sosiyete bije bikurikira n'ubundi imikoranire yari isanzwe hagati y'ibihugu byombi, aho guhera muri Nzeri 2016 RwandAir yari yarafunguye ishami i Cotonou, rikora nk'igicumbi cyayo muri Afurika y'Iburengerazuba.

    Bénin Airlines izajya ikora mu byerekezo bya Abidjan, Brazzaville, Douala, Libreville, Bamako, Dakar na Conakry.

    Ubwo Patrice Talon yari mu Rwanda, yasuye inzego zitandukanye zirimo Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB. Yeretswe uburyo rufasha abashoramari kwandikisha imishinga yabo mu gihe gito n'uburyo serivisi hafi ya zose zikorwa hifashishije ikoranabuhanga.

    Yavanye i Kigali igitekerezo cyo gukora muri ubwo buryo, kugeza n'aho yatumiye Serge Kamuhinda wakoraga muri RDB ngo ajye gukora mu Biro bye i Cotonou, kugira ngo asangize ubunararibonye abenegihugu be.

    Mu ntangiriro za 2017, Talon yanzuye ko abaturage baturuka mu bihugu 31 bya Afurika batazongera kwaka viza kugira ngo binjire mu gihugu cye. Ni umwanzuro yafashe nyuma y'aho u Rwanda rwari rumaze gutangaza ko Abanyafurika bose bemerewe kwinjira mu gihugu batatse Viza.

    Perezida Kagame yageze muri Bénin aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri

    Madamu Jeannette Kagame ubwo yakirwaga i Cotonou


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-batangiye-uruzinduko-muri-benin