Blog

  • Nawe ntajya yiburira: Dj Briane yakoze agashya mu gihugu cya Uganda – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuvanzi w'imiziki Gateke Briane wamamaye ku izina rya Dj Briane umwe mu bakunzwe cyane na benshi uzwiho guhorana udushya ubwo yageraga muri kamwe mu tubari two mu gihugu cya Uganda ari kubarizwa yemeje benshi.

    Dj Briane ya ubwo yageraga mu kabari ka Maisor Noir kamwe mu tubari dukomeye mu gihugu cya Uganda yashimije abaraho ubwo yabyinaga imwe mu mbyino igezweho izwi ku izina ry'amapiyano ndetse avuza n'ifirimbi isigaye igezweho mu indirimbo z'amapiyano.

    Dj Briane afite igitaramo uyu munsi mu gihugu ahazwi nka Level's hafi y'inzu ndangamurange azagufatanyamo naba Dj batandukanye harimo Dj Romeo na Dj Bugy n'abandi batandukanye.

    Source : https://yegob.rw/nawe-ntajya-yiburira-dj-briane-yakoze-agashya-mu-gihugu-cya-uganda/

  • Impanuka yabereye Nyagatare mubo yahitanye harimo umwana na nyina – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mpanuka ikomeye y'imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yabereye mu Karere ka Nyagatare ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda yahitanye abantu batatu.

    Ni impanuka ya Bisi yari itwaye abantu 44 bavaga i Kigali berekeza i Kampala muri Uganda yabaye tariki 14 Mata 2023 ahagana saa tatu n'igice z'ijoro ryo kuri uyu wa kane.

    Yabereye kuri bariyeri igabanya u Rwanda na Uganda iherereye mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba mubo yahitanye harimo umwana na nyina.

    Source : https://yegob.rw/impanuka-yabereye-nyagatare-mubo-yahitanye-harimo-umwana-na-nyina-ifoto/

  • Pasiteri biramukoraho: Muri Kenya abantu bane bapfuye bazira kwiyiciza inzara – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Mu gihugu cya Kenya abantu bane bicwe n'inzara nyuma yo kubwirwa n'umupasiteri ko kwiyicisha inzara bituma ugera mu ijuru mu buryo bwihuse.

    Umu pasiteri witwa Makenzie Nthenge wo mu gihugu cya Kenya bivugwa ko ari we wasabye abayoboke b'idini rye kwiyica inzara ngo bazagere mu ijuru mu buryo bwihuse maze nabo bakamwumvira ndetse bikaviramo bamwe gupfa gusa nyuma yuko Polisi imenye aya makuru yahise ibona abantu bagera kuri 15 barwaye gusa abantu 11 nibo bonyine babashije kugezwa ku bitaro.

    Ubwo Polisi y'igihugu cya Kenya yageraga kuri aba baturange yasanze barembye cyane ndetse bane bahita bahasiga ubuzima ndetse Polisi kumenye andi makuru avuga ko hari imva ihambyemo abantu mu buryo bw'ikivunge muri ako gace.

    Ibi byabereye mu gihugu cya Kenya mu karere ka Kilifi ndetse aka gace iri dini riherereyemo gakora ku nyanja y'Abahinde.

    Source : https://yegob.rw/biramukoraho-muri-kenya-abantu-bane-bapfuye-kubera-kwiyiciza-inzara/

  • Ko imitungo ya Hakimi yanditse kuri nyina ubwo papa wa Hakimi ahise asaba nyina divoruse byagenda gute? Irebere icyo abantu babivugaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho umukinnyi wa PSG Hakimi ahanye gatanya n'umugore we bagasanga imitungo ya Hakimi yose yanditse kuri mama we, ubu Hakimi yabaye iciro ry'imigani.

    Abakoresha urubuga rwa Twitter bibajije ikibazo kigira giti 'ko imitungo ya Hakimi yose yanditse kuri nyina ubwo papa wa Hakimi ahise asaba nyina divoruse byagenda gute'.

    Abantu bagitanzeho ibitekerezo, dore uko babyumva.

    Source : https://yegob.rw/ko-imitungo-ya-hakimi-yanditse-kuri-nyina-ubwo-papa-wa-hakimi-ahise-asaba-nyina-divoruse-bagenda-gute-irebere-icyo-abantu-babivugaho/

  • Menya 11 bagiye kubanzamo mu ikipe ya Kiyovu Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports ifitanye umukino n'ikipe ya AS Kigali mu kanya 15h:00 ukaba ugiye kubera kuri Muhanga Stadium.

    Dore 11 bagiye kubanzamo ku ruhande rw'ikipe ya Kiyovu Sports :

    Source : https://yegob.rw/menya-11-bagiye-kubanzamo-mu-ikipe-ya-kiyovu-sports/

  • Abana 2 b’imyaka 15 na 16 barashwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abana 2 b'imyaka 15 na 16 barasiwe muri Bronzeville muri Leta Zunze Ubumwe za America mu ijoro ryo kuwa 5 nkuko inkuru dukesha ikinyamakuru Chicago very own  ibivuga.

    Amakuru avuga ko aba bana barashwe n'abagabo 5  ubwo  barimo batembera mu majyepfo ya Wabash , bigatuma  umwana w'imyaka 16 yitaba Imana ,aho yaguye mu bitaro bikuru bya  Chicago Medical Center ,nyuma yo kuraswa mu nda.

    Ni mu gihe mugenzi we w'imyaka 15 we yarashwe ku kirenge cy'ibumoso akaba arikwitabwaho n'abaganga gusa ngo we akaba ameze neza ntakibazo gikomeye afite.

    Kugeza ubu abarashe aba bana bakaba batarafatwa.

    Source : https://yegob.rw/abana-2-bimyaka-15-na-16-barashwe/

  • Umwana ni imari ikomeye: Hari igihugu buri mubyeyi wese wabyaye ahabwa akayabo ka miliyoni zirenga 10Frw – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe hari ibihugu byinshi biri kurwana n'ibibazo by'ubwinshi bw'abana bavuka, hari igihugu cyo muri Asia kiri kwishyura amafaranga arenga miliyoni 10 kuri buri bubyeyi wese wibarutse.

    Ni icyemezo cya Leta ya Korea y'Epfo cyo guha buri mubyeyi wabyaye $10.500 (angana nka miliyoni 10 n'ibihumbi 500 Frw), kugira ngo ababyeyi bitabire kubyara bitewe n'igipimo kiri hasi cy'abitabira igikorwa cyo kubyara.

    Mu mibare iheruka yo muri  2022 yagaragaje ko iki gihugu kiri mu biteye imbere, byibura umugore umwe abyara abana ku kigero cya 0.78 bavuye kuri 0.81 byariho mu mwaka wari wabanje.

    Source : https://yegob.rw/umwana-ni-imari-ikomeye-hari-igihugu-buri-mubyeyi-wese-wabyaye-ahabwa-akayabo-ka-miliyoni-zirenga-10frw/

  • Polisi yagaruje arenga miliyoni 4Frw yibwe Umwongerezakazi ukorera mu Mujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Walker Jemrose Leonara akorera ikigo cyigenga Head of Young Citizens of Rwanda Life Organization mu mujyi wa Kigali, gifasha abana bato kubona amafaranga y'ishuri.

    Iki gikorwa cyo kumushyikiriza aya mafaranga yibwe cyabaye ku wa 15 Mata 2023 kuri Kigali Metropolitan Police hafi yo Kwa Nyirinkwaya.

    Uyu Mwongerezakazi yibwe aya mafaranga angana na 4.110.000 Frw ubwo yari agiye kwishyurira abana amafaranga y'ishuri.

    Ni amafaranga yibwe kuwa 12 Mata 2023 ubwo yari avuye kuri Banki ayasize mu modoka asanga imodoka bayifunguye bayakuramo ahita yitabaza Polisi, nyuma y'umunsi umwe bahise bafatwa.

    Nyuma yo gushikirizwa amafaranga ye Walker Jemrose Leonara yagize ati ” Nyuma yo kwibwa nahise nitabaza sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge ngo bamfashe gukurikirana, imiryango n'inshuti zanjye mbabwira ibyambayeho, nyuma ejo hashize nibwo polisi yampamagaye imbwira ko amafaranga yanjye yagarujwe.”

    “Narishimye cyane, nsimbukira hejuru ndeba nabo twari kumwe dushima Imana , u Rwanda ruratekanye.”

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera yasabye abafite igitekerezo cyose cyo kwiba cyangwa gukora ikindi cyaha ko bazafatwa kuko inzego z'umutekano zihora ziri maso.

    Ati “Ndagira ngo mbabwire ko uwibye wese cyangwa uwakoze icyaha mu gihe akiri muri iki gihugu ntaho azadukicira, gusa byose bijyana no gutangira amakuru ku gihe, iyo amakuru aje akerewe cyangwa abantu bakayaganira ku mbuga nkoranyambaga biratinda, bigatuma abakoze icyaha badafatwa ku gihe.”

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko mu cyumweru kimwe bakiriye amakuru avuye ku mbuga nkoranyambaga avuye ku bantu 30 bavuga ku nkuru z'ubujura, abantu 11 nibo batanze telefone zatuma bafashwa, abandi 19 ntabwo bahise batanga nimero ngo bagashwe ,muri abo 11 barindwi ntibigeze bagana polisi.

    Abakekwaho ubu bujura ni Niyitegka Djuma w'imyaka 23 ukomoka ku Mumena, mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

    Uyu musore si ubwa mbere afashwe dore ko mu 2017 yafunzwe imyaka ibiri muri igororero rya Nyarugenge nyuma yo gutabwa muri yombi inshuro zirenga eshatu azira ubujura ndetse yajyanywe kugororerwa Iwawa ishuro imwe.

    Undi ni Nizeyimana Fabrice w'imyaka 24 wo mu mudugudu wa Rubona , akagari ka Rugarama Umurenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

    Uyu nawe yigeze gutabwa muri yombi muri Gashyantare 2023 akurikiranyweho kugura televiziyo yibwe.

    Si ubwa mbere afashwe dore ko bigeze kujyanwa mu bigo ngororamuco bitandukanye birimo na Iwawa inshuro ebyiri.

    Nibaramuka bahamijwe iki cyaha bazahanishwa igifungo cy'umwaka umwe kugeza kuri ibiri gusa iyo bibaye isubiracyaha iki gihano cyikuba kabiri.

    Walker Jemrose Leanora yibwe aya mafaranga amaze kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda

    Walker Jemrose Leanora w'imyaka 66 ashimira inzego z'umutekano kuba zaramubaye hafi abamwibye bagahita bafatwa amafaranga ye yose acyuzuye

    Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera asaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya batanga amakuru yuzuye vuba kandi ku gihe mu rwego rwo gufasha Polisi gukurikirana umunyabyaha

    Abasore babiri bari bibye Umwongereza miliyoni zisaga 4Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yagaruje-arenga-miliyoni-4frw-yibwe-umwongerezakazi-ukorera-mu-mujyi-wa

  • Ibyo wamenya kuri Achraf Hakimi wabaze umugor… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi yavutse taliki 04 Ugushyingo 1998, avukira mu gace ka Madrid muri Espagne, abyarwa n’ababyeyi bose baturuka muri Morocco. 

    Ubundi amenyereweho gukina inyuma ku ruhande rw’iburyo ariko ashobora no guhengekwa ku rw’ibumoso, naho akaba yahakina. Ni umwe mu bakinnyi beza Isi ifite bakina kuri uyu mwanya.

    Hakim yatangiye gukina umupira w’amaguru akina mu ikipe y’abato ya Real Madrid, umukino we wa mbere muri iyi kipe yawukinnye muri 2016. 

    Taliki 19 Kanama 2017 ni bwo yazamuwe mu ikipe nkuru ya Real Madrid aho yari agiye kujya afasha Dani Carvajal na Nacho. Yahise anahabwa kujya yambara nimero 19 mu mugongo.

    Umukino we wa mbere yawukinnye Taliki 01 Ukwakira, icyo gihe Real Madrid yatsindiye mu rugo ibitego 2-0 ikipe ya Espanyol.

    Igitego cya mbere muri iyi kipe yagitsinze taliki 12 Gicurasi muri 2018. Muri Real Madrid ntabwo byakunze neza kuko yahise atizwa imyaka 2 mu Budage mu ikipe ya Borussia Dortmund.

    Igitego cya mbere muri iyi kipe yagitsinze taliki 27 Nzeri muri 2018 bakina na FC Nurnberg, aha byarangiye Dortmund itsinze iyi kipe ibitego 7-0.

    Achraf Hakimi agikina muri Real Madrid

    Uyu mukinnyi noneho muri iyi kipe yarahiriwe kuko yabonaga umwanya wo kubanzamo. Bakina na Atletico Madrid muri Champions League, Achraf Hakimi yahise akora amateka ye ya mbere mu mupira w’amaguru atanga imipira 3 yavuyemo ibitego. 

    Mu kwezi kwa 02 muri 2020, uyu mukinnyi yashyizeho agahigo ko kuba umukinnyi wihuta muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage aho yirutse ibirometero 36.48 ku isaha bakina na Union Berlin.

    Taliki 2 Nyakanga 2020 yahise ava mu ntizanyo agurwa na Inter Milan yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani, bamutanzeho agera kuri miliyoni 40 z’amapawundi asinya amasezerano y’imyaka 5.  

    Uyu mukinnyi yakomereje ku rwego yari amaze kugeraho rwo gukina neza afasha Inter Milan gutwara igikombe cya shampiyona.

    Ntiyatinze muri iyi kipe kuko yahise agurwa na Paris Saint-Germain mu mpeshyi ya 2021. Yaguzwe miliyoni 60 z’amapawundi aziyongeraho izindi 11, asinya amasezerano y’imyaka 5. 

    Mu mwaka we wa mbere muri Paris Saint-Germain yahise ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona y’u Bufaransa.

    Hakimi muri Paris Saint-Germain

    Mu ikipe y’igihugu ya Morocco uyu mukinnyi yatangiye guhamagarwa akina mu bakinnyi batarengeje imyaka 17. Yahamagawe no mu batarengeje imyaka 20 ndetse na 23. Taliki 11 Ukwakira 2016 ni bwo yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu y’abakuru aho yinjiye mu kibuga asimbuye bakina na Canada.

    Guhera icyo gihe, ntabwo arasiba mu ikipe y’igihugu, cyereka afite imvune. Yari ari mu ikipe y’igihugu ya Morocco iheruka gukora amateka mu gikombe cy’Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar. Niwe watsinze igitego cy’intsinzi cya penariti bakina na Espagne bituma bakatisha itike ya 1/4.

    Achraf Hakimi mu ikipe y’igihugu ya Morocco

    Achraf Hakimi muri 2018 ni bwo yatangiye gukundana na Hiba Abouk umukobwa ukomoka muri Espagne usanzwe ukina filime. Aba bombi baje kubana byemewe n’amategeko mu kwezi kwa 02 muri 2020. Bafitanye abana babiri.

    Mu kwezi gushize ni bwo umugore w’uyu mukinnyi yagiye kuri Instagram ye yandikaho ko yamaze gutandukana n’umugabo we ndetse ko yamaze no gusaba gatanya mu rukiko.

    Icyatunguye uyu mugore ni uko yasabye ko yagabana imitungo na Hakim ariko urukiko rugasanga uyu mukinnyi nta kintu yigirira, kuko imitungo ye yose yanditse kuri nyina umubyara.

    Achraf Hakimi ari kumwe n’umugore we wazunze isereri mu rukiko ubwo yasangaga umugabo we ari umutindi nyakujya

    Achraf Hakimi ari kumwe na nyina umubikira imitungo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128064/ibyo-wamenya-kuri-achraf-hakimi-umugabo-wabaze-umugore-we-akabitsa-nyina-128064.html

  • Amatora ageze aharyoshye! Abahatanye muri Th… – #rwanda #RwOT

    Ku bayoboye abandi muri buri cyiciro ubu agatima ni kose ndetse uyu mwaka habaye gutungurana mu majwi no mu byiciro by’iri rushanwa rigamije guteza imbere imyidagaduro nyarwanda.

    Mu cyiciro cy'abanyarwenya n'ubundi nyiri ugukundwa n'igikundiro cye Papa Sava ayoboye abarimo Clapton, Nyaxo na Rusine, n'amajwi badashobora kwisukira uko biboneye.

    Ntawushidikanya ku mikorere ya Alyn Sano mu 2022, ndetse ni nako akomeje gutorwa n'abatari bake aho yasimbutse urukiramende akiharira amajwi y'abo bahanganye bose.

    Si abo gusa kuko urebye nka Bruce Melodie yazamutse cyane, Nyambo, Jojo Breezy, Gad, Alliah Cool n'abandi, bakomeje guhundagazwaho amajwi.

    Aya matora ari kubera ku rubuga rwa inyaRwanda, aho wandikamo ijambo Noneho Events ukabasha kwitorera uwo ukunda amatora ataragana ku musozo.

    The Choice Awards ni bimwe mu bihembo bikunzwe mu Rwanda ahanini bitewe n'uburyo byitabirwamo, ndetse uyu mwaka imitegurire yabyo ikaba iri hejuru.

    Uko abahanzi bahatanye mu byiciro mu matora ari kubera kuri Noneho Events:

    Mu cyiciro cy'umuhanzi w'umwaka [Best Male Artist of the year] harimo Bruce Melodie, Christoper, Kenny Sol, Juno Kizigenza na Chris Eazy.

    Abahanzi bashya bitwaye neza [Best New Artist] harimo Bwiza, Afrique, Mistaek, Yampano na Rumaga.

    Umuhanzikazi wahize abandi [Best Female artist of the year] harimo Butera Knowless, Ariel Wayz, Alyn Sano, Bwiza na Marina.

    Indirimbo ifite amashusho meza [Best Video of the year] hahatanye Why ya The Ben na Diamond Platnumz, Funga Macho ya Bruce Melodie, Joli ya Kenny Sol, Jaja ya Juno Kizigenza na Izina ya Bruce Melodie.

    Mu cyiciro cy'abatunganya amashusho y'indirimbo [Best Video Director of the year] harimo; Gad, Meddy Saleh, Eazy Cuts, Fayzo Pro na Simbi Nailla.

    Icyiciro cy'abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel Artist of the year) harimo Israel Mbonyi, Vestine & Dorcas, James & Daniella, Bosco Nshuti na Chryso Ndasingwa.

    Umukinnyi wahize abandi [Most Valuable Player] harimo Axel Mpoyo, Bigirimana Abed, Malinga Kartbart, Mugisha Moïse na Shaban Hussein Tchabalala.

    Umukinnyi wa filime wahize abandi mu bagabo [Best Actor of the year] harimo Nyaxo, Rusine Patrick, Niyitegeka Gratien, Bamenya na Clapton Kibonge.

    Umukinnyi wa filime wahize abandi mu bagore [Best Actress of the year] harimo Nadia (izina akoresha muri City Maid), Bahavu Usanase Janet, Nyambo Jesca, Aisha Inkindi na Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina.

    Umu DJ wahize abandi [Best Dj of the year] ni Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Pyfo, Dj Brianne na Nep Djs.

    Inzu y'imideli yahize izindi [Best Fashion Designer of the year] hahatanye Moshions, Joyce Fashion Design, Kezem, Urutozi Gakondo na Style By Chriss Be.

    Icyiciro cy'umubyinnyi wahize abandi [Best Dancer of the year] harimo Jojo Breezy, Jordan Kallas, Uwase Biance, Saddie na Rachid.

    Mu cyiciro cy'uvuga rikumvikana [Best Influencer of the year] harimo Miss Mutesi Jolly, Mukansanga Salima, Mutesi Scovia na Isimbi Alliah Cool.

    Ibi bihembo biheruka gutangwa tariki 13 Werurwe 2022, bigamije gushyigikira no gushimira abahanzi n'abandi bafite aho bahuriye n'uruganda rw'imyidagaduro.

    Biteganyijwe ko ku wa 30 Mata 2023 ari bwo ibi bihembo bizatangwa ku mugaragaro.

    Nadia akunzwe cyane muri City Maid

    Bruce Melodie yahiriwe n’umwaka wa 2022

    Nyambo Jesca ni umwe mu bakinnyi ba firime bahagaze neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128065/amatora-ageze-aharyoshye-abahatanye-muri-the-choice-awards-bari-kubarira-ku-ntoki-128065.html