Blog

  • Uganda: Miss Pamella yishimanye n’umugabo we… – #rwanda #RwOT

    Aba bombi bahuriye mu birori by'isabukuru ya Julie ari naho babashije kugaragaza amarangamutima yabo nyuma y'igihe badaherukana.

    The Ben wagaragaraga amwenyura, yari yishimye cyane nyuma yo guhura na Pamella mu gihe ku ruhande rwa Pamella ibinezaneza nawe byari byose.

    Nyuma y’ibi birori, aba bombi n'inshuti zabo zirimo na Sonia murumuna wa Miss Pamella bahise berekeza ahitwa Maison Noir barishima karahava.

    The Ben ageze mu mujyi wa Kampala nyuma y'uko akubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yaje asanganira umugore we Uwicyeza wahageze mbere.

    Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko The Ben amaze igihe muri Uganda ndetse urugendo rwe rukaba rwaragizwe ibanga.

    Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, nyuma baza kwerura abakunzi babo bararumenya.

    The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives.

    Tariki 31 Kanama 2022, ni bwo The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.

    Uwicyeza akamwenyu kari kose

    Ibyishimo byari byose nyuma yo guhura

    Ibirori by'isabukuru ya Sharne nibyo byabahuje

    Uyu mukobwa yanyuzwe no guhura na The Ben nyuma y'imyaka 10 atamubona

    Dj Spinny na The Ben inshuti z'akadasohoka

    Pamella na The Ben ntabwo bari baherukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128070/uganda-miss-pamella-yishimanye-numugabo-we-the-ben-mu-birori-byagatangaza-amafoto-128070.html

  • Pastor Salomon Biganiro yasohoye indirimbo “Y… – #rwanda #RwOT

    Pastor Salomon Biganiro ni Umushumba Mukuru w’Itorero FLame of the Holy Spirit Embassy mu Rwanda, rifite icyicaro gikuru mu Karumuna, mu Karere ka Bugesera. Yashakanye na Pastor Liberty Muhorakeye, bakaba bafitanye abana bane, abakobwa 2 n’abahungu 2. 

    Amaze imyaka 26 mu murimo w’Imana, aho 3 yabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho 23 ayimaze ari mu Rwanda. Amaze gukora ingendo z’ivugabutumwa mu bihugu binyuranye ku Isi. Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, yayoboye abanyeshuri nk’umushumba wabo. 

    Mu 2009 ni bwo yatangije Flame of the Holy Spirit Embassy (FHSE) nyuma yo kuva mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2007. Yaje kuvamo itorero kuwa 28/08/2016. Kuri ubu iri Torero rye rikorera mu Karumuna, mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Pastor Salomon Biganiro yadutangarije ko umurimo wo kuririmbira Imana, yawutangiye kuva yakiriye agakiza mu 1997 nk’uko abandi baririmba muri rusange. Ati: “Ariko guhabwa indirimbo byagiye biza nyuma mu buryo bwa gihanuzi bitewe n’ibihe nagiye nyuramo, ku buryo mfite indirimbo nyinshi”.

    Kuwa 03/03/2023 ni bwo yakoze ‘Live recording’ ya Album1 y’indirimbo 8, buri kwezi akaba azajya ashyira hanze ndirimbo. Ku ikubitiro, yashyize hanze indirimbo yise “Yesu niwe ntsinzi yacu” ari nayo yitiriye Album ye ya mbere. Ni indirimbo yasohokonye n’amashusho yayo tariki 15/04/2023. 

    Pastor Salomon ni Umushumba mukuru wa Flame of Holy Spirit Embassy mu Rwanda

    Pastor Salomon yabwiye inyaRwanda aho yakuye inganzo y’iyi ndirimbo. Ati “Iyi ndirimbo nayihawe mu nzozi, birumvika ko nahawe inyikirizo (Chorus): Ubwo nigaga muri College Inyemeramihigo i Gisenyi mu mwaka wa Gatandatu, 2007, mfite ubwoba kuko nari wa munyeshuri ushyira umwanya we mwinshi mu murimo w’Imana kuko ari jye wayoboraga abandi, ndi umushumba wabo. 

    Ikizamini cya leta kiri hafi nibwira ko ahari ntateguye neza natsindwa. Maze ngira inzozi mbona Abamarayika bibiri baje mu kigo babaza ngo kwa Pasiteri wa hano ni he? Mbona babarangiye mu cyumba nabagamo; ntangiye gusenga isengesho ryo kubiyegereza batera Chorus ivuga ngo: “Halleluya, Halleluya Yesu ni intsinzi yacu, Halleluya, Halleluya Yesu yaranesheje”.

    Salomon Biganiro, amaraso mashya mu muziki usingiza Imana, arakomeza ati “Nanjye ndeka gusenga ndirimbana nabo, nkanguka nyiririmba, maze menya ko ari ubutumwa Imana impaye bugendanye n’ikibazo cyari kimpagaritse umutima kandi numva ko ku bwa Kristo nzatsinda. 

    Iyo njyana n’ayo magambo ndabifata nkomeza kubiririmba uko nabihawe nezerewe, nyuma nza gushaka ibitero bijyanye n’intsinzi dukura ku musaraba wa Yesu ndetse no mu muzuko we,  n’ubutumwa burimo bwo guhumuriza buri wese ko natumbira Yesu Kristo atazabura gutsinda ingorane cyangwa ibibazo bimuri imbere.

    N’izindi zose rero nyinshi ni uko zagiye ziza nk’ihumure, amasengesho, guhamya no gushima bitewe n’ibihe nagiye nyuramo. Mbese zose n’ubuhamya n’ubuhanuzi bwanjye bwite nsangije abizera bose kuko twese ibyo tunyuramo ni nk’aho bitandukanyeho gato ariko ni bimwe”.

    Pastor Salomon hamwe n’umufasha we Pastor Liberty Muhorakeye

    Avuga ko kuririmba, kuyobora itorero, gusenga, kubwiriza, guhanura n’izindi mpano zose biruzuzanya mu buryo bwiza, “mbona ntakibangamira ikindi, ahubwo iyo ndirimbye nkagera mu bwiza bw’Imana, ndabwiriza nkagerayo kandi nanasenga ni uko”.

    Asobanura ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ye nshya, yagize ati “Nk’uko nabivuze haruguru, Album1 y’indirimbo 8 nakoze yitiriwe iyi ndirimbo ‘Yesu ni Intsinzi yacu’. Ubutumwa burimo ni ukwizera Yesu wenyine ko arimo hari intsinzi y’abera bose. Ibyo waba urimo ucamo, nuhanga amaso imbaraga z’umusaraba n’umuzuko wa Kristo azakuneshereza”.

    Pastor Salomon Biganiro ufatanya Ubushumba n’Ubuhanzi, avuga ko afite gahunda yo gushyira hanze buri kwezi indirimbo imwe imwe kuko zose zakozwe, gukora igitaramo kitari kinini cyane mu kwa 7 uyu mwaka wa 2023 ndetse n’igitaramo cyagutse cyane kizaba kuwa 23/12/2023.

    Ati “Iyerekwa mfite nk’umushumba, ndateganya ko mu mwaka utaha wa 2024 ku bw’ubuntu bw’Imana nzashyiraho ihuriro ry’abanyamuzika bakiri bato bavuye mu matorero atandukanye, baramya Imana kugira ngo mbashye kubafasha bazamuke mu mpano no mu murongo mwiza wo kuramya Imana by’ukuri. Kandi tuzajye dutanga n’ibihembo muri iryo huriro by’abahize abandi”.

    Pastor Salomon Biganiro yiyemeje kujya asohora indirimbo imwe buri kwezi

    Pastor Liberty Muhorakeye agaragara mu ndirimbo nyinshi za Pastor Salomon ndetse hari n’iyo bakoranye itarajya hanze

    Pastor Salomon arateganya gufasha impano nshya

    REBA INDIRIMBO “YESU NI INTSINZI YACU” YA PASTOR SALOMON BIGANIRO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128073/pastor-salomon-biganiro-yasohoye-indirimbo-yesu-ni-intsinzi-yacu-yitiriye-album-ye-ya-mber-128073.html

  • Bose bafanaga ikipe imwe! Reba amafoto ya Rwatubyaye na Yannick Mukunzi bakiri abana bambaye umwenda w’ikipe ikunzwe hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amafoto ya bamwe mu bantu b'ibyamamare, gusa byaje kugaragara ko Rwatubyaye Abdul na Yannick Mukunzi bafanaga ikipe ya APR FC.

    Aba bombi mu mafoto yagaragaye, bombi bagaragaye bambaye umwambaro w'iyi kipe ikunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda.

    Reba amafoto aho hasi….

    Rwatubyaye Abdul mu bwana bwe

     

    Yannick Mukunzi mu bwana bwe

    Source : https://yegob.rw/bose-bafanaga-ikipe-imwe-reba-amafoto-ya-rwatubyaye-na-yannick-mukunzi-bakiri-abana-bambaye-umwenda-wikipe-ikunze-hano-mu-rwanda/

  • Ubwiza bwe ni ubwa kera ! Irebere ifoto ya kera y’umuherwe Alliah Cool ikomeje gucacana ku mbuga nkoranyambaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kunyuranamo amafoto atandukanye ya kera y'abastari, muri ayo mafoto harimo n'ifoto y'umuherwe kazi akaba n'umukinnyi wa filimi Alliah Cool.

    Gusa nubwo iyi foto ari iya kera ariko si kera cyane kuko bigaragara ko yarakuze, birasa nkaho ari mu myaka 4 cyangwa 5 ishize.

    Gusa uko bigaragara we ntajya ahinduka ubwiza bwe bwari ubwa kera.

    Source : https://yegob.rw/ubwiza-bwe-ni-ubwa-kera-ifoto-ya-kera-yumuherwe-alliah-cool-ikomeje-gutangaza-abenshi/

  • Umuhanzi Riderman yatangaje amagambo asobanuye byinshi ku muryango we – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi w'umuraperi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Gatsinzi Emery uzwi ku izana rya Riderman yaretse abana be urukundo rwinshi cyane ku ifoto yashyize kuri Instagram.

    Umuraperi Riderman ufite izina rikomeye mu muziki nyarwanda bitewe n'imyaka myinshi amaze muri uyu mwuga ndetse ashimisha abatari bake yashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto y'abana be uko ari batatu maze agira ati:'Umugisha w'umuryango'.

    Uyu akimara kwandika aya magambo make gusa afite byinshi asobanuye yarengejeho utumenyetso tw'imitima myinshi bigaragaza urukundo akunda abana be ndetse n'umuryango we muri rusange.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-riderman-yatangaje-amagambo-akomeye-ku-muryango-we/

  • Umuhanzi Papa Cyangwe yatangaje inkuru nziza ku bakunzi be – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi Papa Cyangwe w'umuraperi ukunzwe cyane hano mu Rwanda n'urubyiruko yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya yaritegerejwe na benshi mu bakunzi be.

    Papa Cyangwe ukunze gushyushya imyidagaduru yamaze kwemeza ko nyuma y'igihe adasohora indirimbo agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Wesha' yatangiye kuvugisha benshi itarasohoka dore ko igomba gusohoka tariki 20 Mata 2023.

    Papa Cyangwe uzwiho gushyushya abafana ndetse no gukora indirimbo zibyinitse kandi zirimo amagambo akunda gukoreshwa na benshi mu rubyiruko biravugwa ko iyi ndirimbo nayo ari mwe mu ndirimbo ishobora gukundwa cyane n'urubyiruko.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-papa-cyangwe-yatangaje-inkuru-nziza-ku-bakunzi-be/

  • Mu gihe ‘Kashe’ yaryoheraga izindi nkundo, Element wayihimbye amarira n’agahinda byari byose umutima wenda gusandara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba ukurikirana imyidagaduro nta kuntu waba utazi indirimbo 'Kashe' ya Producer Element ndetse ushobora kuba waranayibyinnye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, gusa uko bamwe barimo bayishimira, agahinda kari kose kuri Element kuko urukundo rw'ubuzima bwe rwari rwamaze kumubwira ko kashe yamuteye yasibanganye.

    Ni kenshi mu itangazamakuru hagiye havugwa inkuru y'urukundo rwa Nyampinga w'umuco n'umurage 2022, Kelia Ruzindana na Producer Element uri mu bagezweho muri iyi minsi.

    Gusa aba bombi bahisemo kubigira ibanga cyane ko inshuro zose bagiye babibazwaho bagiye babyamaganira kure.

    Gusa inkuru y'urukundo rwa bo itangirira mu mashuri yisumbuye muri St Andre aho bombi bigaga, nyuma yo gusoza barakomeje kugeza Kelia agiye muri Miss Rwanda 2022 ndetse na Element ntahweme kugaragaza ko ari we ashyigikiye.

    Kwifurizanya isabukuru biherekejwe n'imitima ntibyaburaga kuri buri umwe, gusa inshuti zabo za hafi iby'uru rukundo bari babizi.

    Bakomeje gukundana mu ibanga ndetse urukundo rwa bo rugenda rukura kugeza aho Element ahisemo gukorera indirimbo umukunzi we.

    Gusa Element ajya gukora indirimbo 'Kashe' yari indirimbo yahimbye ashaka gutura umukunzi we Kelia Ruzinda yari yareguriye umutima we.

    Source : https://yegob.rw/mu-gihe-kashe-yaryoheraga-izindi-nkundo-element-wayihimbye-amarira-nagahinda-byari-byose-umutima-wenda-gusandara/

  • Ahorana udushya: Bahavu Jannet yagaragaye mu ishusho nshya – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umukinnyikazi wa filime nyarwanda Usanase Bahavu Jannet yagaragaye yambaye neza ndetse kuburyo amafoto ye yatangiye kuvugisha benshi.

    Bahavu Jannet umwe mu bagore bakunzwe cyane muri filime nyarwanda ndetse ufite n'uburanga buvugisha benshi yashyize amafoto kuri Instagram agaragaza ubwiza bwe ndetse yongera gushimangira ko ari umwe mu beza mu bakinnyikazi ba filime nyarwanda.

    Uyu mukinnyikazi wa filime akaba aherutse no kwegukana imodoka nk'igihembo cy'umukinnyi mwiza wahize abandi gitangwa na Rwanda international movie awards.

    Source : https://yegob.rw/ahorana-udushya-bahavu-jeannette-yagaragaye-mu-ishusho-nshya/

  • Firime Umunyarwandakazi Umuhire Eliane akinamo yatoranyijwe muzizerekanwa mu Bufaransa -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Filime 'Augure' irimo Umunyarwandakazi Umuhire Eliane ukinamo yitwa 'Tshala' yatoranyijwe muri filime 19 zizerekanwa mu Iserukiramuco rya Sinema rizwi nka Cannes Film Festival 2023.

    Iri serukiramuco rya sinema rigiye kuba ku nshuro ya 76, riteganyijwe gutangira tariki 16 kugeza 27 Gicurasi 2023 aho rizabera mu nyubako ya Palais des Festivals et des Congrès iri mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa.

    Source : https://yegob.rw/firime-umunyarwandakazi-umuhire-eliane-akinamo-yatoranyijwe-muzizerekwanwa-mu-bufaransa-amafoto/

  • Umukinnyi wa Maroc yahishuye ko yishimiye kubona Cristiano Ronaldo asohoka mu kibuga arira #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Morocco Sofianne Boufal yahishuye ko yishimiye kubona Cristiano Ronaldo asohoka mu kibuga arira nyuma yo kubatsinda mu gikombe cy'isi 2022.

    Ikipe ya Morocco yatunguye Ronaldo na Porutugali ibatsinda igitego 1-0 muri 1/4 cy'igikombe cy'isi cyabaye mu mwaka ushize muri Qatar.

    Morocco yabaye ikipe ya mbere muri Afurika igeze muri 1/2 cy'irangiza mu gikombe cy'isi ibikesha iki gitego cya Youssef En-Nesyri.

    Umwe mu bakinnyi ba Morocco bakina basatira,Sofianne Boufal,yavuze ko yishimiye kubona Ronaldo watwaye Ballon d'Or eshanu asohoka mu kibuga arira nyuma yo kumutsinda.

    Uyu wahoze akinira Southampton yavuze ko nubwo yubaha uyu kizigenza ariko ngo yashimishijwe no kubona amarira ye.

    Boufal yabwiyeAl-Kass ati: “Mu cyubahiro cyose mugomba,nishimiye kumubona arira aho kuba aritwe turira.

    Uyu musore ukinira ikipe ya Al-Rayyan yavuze ko akunda Messi kandi yakwifuza gukinira FC Barcelona kurusha Real Madrid

    Boufal ati: “Nkunda Messi kurusha Ronaldo kandi ikipe nifuza gukinira ni Barcelona.”

    Ronaldo yerekeje muri Saudi Arabia nyuma yo gutandukana na Man United mu Ugushyingo umwaka ushize.


    Boufal yavuze ko yishimiye kubona Ronaldo ataha arira nyuma yo kumutsinda mu gikombe cy'isi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-wa-maroc-yahishuye-ko-yishimiye-kubona-cristiano-ronaldo-asohoka-mu