Blog

  • U Bwongereza buremerewe n'idindira ry'amasezerano bwagiranye n'u Rwanda ku bimukira – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyizweho umukono kuwa 14 Mata mu 2022 agena ko abimukira bose binjira mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko bazajya boherezwa mu Rwanda, ibibagendaho byose bikishyurwa n'u Bwongereza.

    Kuva aya masezezerano yasinywa ntiyavuzweho rumwe n'abaharanira uburenganzira bwa muntu kugeza ubwo hitabajwe inkiko kugira ngo zitambamire gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Muri uku kwezi nibwo Urukiko rw'u Burayi Rushinzwe kurengera Uburenganzira bwa Muntu, rwongeye gukereza ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano kuko rushaka kubanza gusuzuma ubujurire bw'umunya-Iraq wahawe izina rya “NSK” uvuga ko igihe yaba yoherejwe mu Rwanda, uburenganzira bwe butakubahirizwa.

    Mu kiganiro Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak yagiranye n'ikinyamakuru 'ConservativeHome' yagaragaje ko ikibazo cy'abimukira binjira mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko gikomeje guhangayikisha igihugu kandi kitazakemurwa mu munsi umwe.

    Ati 'Nakomeje kugenda mbivuga ibi (gukemura ikibazo cy'abimukira) ibi ntabwo ari ibintu byoroshye, ni ikibazo gikomeye aho nta gisubizo kimwe gihari kandi cyoroshye gishobora kugikemura. Nabivuze kenshi ko iki kibazo kitazakemuka mu ijoro rimwe. Narabisobanuye neza.'

    Minisitiri w'Intebe Sunak yakomeje avuga ko abantu bakwiriye kumva ko ikibazo cy'abimukira atakirengagije kuko aricyo ashyize imbere.

    Ati 'Abantu bakwiriye kumva ko ari ikibazo cy'ingenzi kuri njye, nk'igihugu dukeneye gushyiraho imikorere ihamye, ntabwo bikwiriye ko abantu bahonyora amategeko bakinjira hano binyuranyije n'amategeko.'

    Guverinoma y'u Bwongereza ivuga ko ikibazo cy'abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko kiri gufata intera ariko ko aya masezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza azaba ikiraro mu gukemura iki kibazo.

    Kuva aya masezerano yashyirwaho umukono hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza ariko ntashyirwe mu bikorwa, abimukira basaga ibihumbi 45 bamaze kwinjira muri iki gihugu binyuranyije n'amategeko.

    Muri aba abagera kuri 5000 binjiye mu Bwongereza kuva muri Mutarama mu 2023 barimo n'abasaga 1000 bahinjiye mu cyumweru gishize gusa.

    Minisitiri w'Intebe Sunak yavuze ko azakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo inzego z'ubutabera zumve ko aya masezerano n'u Rwanda akwiriye kubahirizwa.

    Ati 'Uyu mushinga w'itegeko nawo ushobora no guhura n'ibibazo kuko ari mushya kandi akaba nta handi wageragajwe ariko tugomba buri gihe guhora twiteze guhangana n'ibibazo by'amategeko kuri izi ngingo, inshingano zacu ni ugukomeza kwerekana ko ibyo tuvuga bifite ishingiro kandi ni nabyo turi gukora.'

    Mu ruzinduko aheruka kugirira mu Rwanda, Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yamaganye abanenga amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, avuga ko ahubwo bizaba ari 'umugisha ku bimukira' koherezwa mu rw'imisozi igihumbi.

    Yavuze ko nyuma yo gusura u Rwanda yasanze bizaba ari 'umugisha ku bimukira kubohereza muri iki gihugu'

    Ati 'Nahuye n'impunzi zo mu bihugu byinshi zishima cyane ubufasha u Rwanda rwazihaye. Amahirwe yo kwiga, umutekano, aho kuba n'ibindi biha aba bantu b'abanyantege nkeya icyizere cy'ahazaza heza'.

    Mbere y'uko aya masezerano atangira kwitambikwa n'inkiko yari yatangiye gutanga icyizere ndetse benshi bayabonamo igisubizo kizakemura burundu iki kibazo cy'abimukira.

    Muri Gicurasi mu 2022 nyuma y'ukwezi kumwe aya masezerano asinywe, u Bwongereza bwari bwatangaje ko abimukira ba mbere batangiye gusaba ko bafashwa gusubira iwabo.

    Muri icyo gihe hashize iminsi 10 inzira yajyaga inyuramo abimukira binjira mu Bwongereza izwi nka 'English Channel' nta n'umwe uyinyuramo.

    Kuva iki cyemezo cyatangazwa, umubare w'abimukira bakoreshaga 'English channel' binjira mu Bwongereza watangiye kugabanuka, ndetse kuva kuwa 20 Mata 2022 nta mwimukira n'umwe wahanyuze yaba umwana cyangwa umuntu mukuru nk'uko bigaragazwa na Minisiteri y'Ubutabera mu Bwongereza.

    Abimukira baheruka kunyura muri iyi nzira ni abagera kuri 263 bahaciye kuwa 19 Mata 2022.

    Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza ukomoka mu Ishyaka ry'Aba-Conservateur, Andrew Bridgen yavuze ko ibyari biri kuba ari umusaruro w'aya masezerano igihugu cye cyasinyanye n'u Rwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-buremerewe-n-idindira-ry-amasezerano-bwagiranye-n-u-rwanda-ku

  • Minisiteri ya siporo yashyiriyeho abanyabugeni mu gushushanya irushanwa rikomeye ndetse n’amafaranga menshi ku wuzatsinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyabugeni bashyiriweho irushanwa ryo gushushanya ikirango cya Stade Amahoro kizatorwamo ikizifashishwa mu kumenyekanisha ibikorwa byayo.

    Minisiteri ya Siporo ibinyujije mu itangazo yashyize hanze ku wa Gatanu, tariki ya 14 Mata 2023, yamenyesheje ababyifuza bose ko bashobora kurushanwa mu gukora ikirango cya Stade Amahoro.

    Uzatoranywa nk'uwahize abandi mu gushushanya azahembwa miliyoni 1 Frw mu gihe uwa kabiri azahabwa ibihumbi 500 Frw.

    Source : https://yegob.rw/minisiteri-ya-siporo-yashyiriyeho-abanyabugeni-mu-gushushanya-irushanwa-rikomeye-ndetse-namafaranga-menshi-ku-wuzatsinda/

  • Rutahizamu w’umunya-Maroc yemeza ko yaryohewe no kubona Cristiano Ronaldo arira -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya-Maroc witwa Sofian Boufal yemeza ko yaryohewe no kubona Cristiano Ronaldo arira

    ubwo Maroc yari imaze gusezerera Portugal mu gikombe cy'isi cya 2022.

    Umukino wahuje ikipe y'igihugu ya Maroc na Portugal muri kimwe cya kane cy'Igikombe cy'isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar, warangiye Maroc ibonye intsinzi kubera igitego kimwe cyatsinzwe na Youssef En-Nesyri.

    Cristiano Ronaldo wari wabanje ku ntebe y'abasimbura aza kwinjira mu kibuga mu gice cya kabiri, yaje kuba igitaramo mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ubwo yagaragaraga ari kurira ubwo umukino wari urangiye Portugal isezerewe.

    Sofian Boufal wari mu bakinnyi bafashije Maroc kwitwara neza muri Qatar, yemeza ko yaryohewe no kubona Cristiano Ronaldo arira mu gihe abanya-Maroc bo bari basazwe n'ibyishimo baterwaga n'ikipe yabo, gusa yongeraho ko yubaha uyu munya-Portugal.

    Aganira na Al-Kass, Boufal yagize ati:'Muri byose ndamwubaha, ariko naryohewe no kumubona arira, kurusha uko aritwe twari kurira.'

    Uyu mukinnyi ukina asatira aca ku ruhande yakomeje avuga ko akunda cyane mukeba wa Cristiano Ronaldo ariwe Lionel Messi, ndetse yemeza ko byamushimisha akiniye FC Barcelona.

    Ati:'Nemera Messi kurenza Ronaldo ikindi kandi ikipe nifuza gukinira ni FC Barcelona.'

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wumunya-maroc-witwa-sofian-boufal-yemeza-ko-yaryohewe-no-kubona-cristiano-ronaldo-arira-amafoto/

  • Amakuru mashya yihutirwa wari utegereje kumva kuri ya modoka ya Bahavu Jeanette yatsindiye mu bihembo bya RIMA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko bimenyekanye ko Bahavu Jeanette yatanze ikirego kuri RIB nyuma yo gutsindira imodoka ntayihabwe, kuri ubu amakuru ahari ni uko imodoka ayihabwa uyu munsi.

    Mu kiganiro Bahavu Jeanette yagiranye na The Choice Live, yemeje amakuru y'uko yatanze ikirego muri RIB ndetse anemeza ko imodoka arayihabwa uyu munsi.

    Yavuze ko yabwiwe ko imodoka bazayimuha tariki 15 Mata aho bari batinze kuyimuha kubera hari ibintu bari bari gutegura.

    Bahavu Jeanette yatsindiye imodoka nk'umukinnyi wa Filime nyarwanda wahiswemo n'abantu benshi, akaba yarayitsindiye ku ya 1 Mata 2023.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-yihutirwa-wari-utegereje-kumva-kuri-ya-modoka-ya-bahavu-jeanette-yatsindiye-mu-bihembo-bya-rima/

  • Uko ‘Kashe’ yaryoheraga benshi , Element wayihimbye amarira yarashokaga agahinda kenda kumuturitsa umutima #rwanda #RwOT

    Niba ukurikirana imyidagaduro nta kuntu waba utazi indirimbo “Kashe” ya Producer Element ndetse ushobora kuba waranayibyinnye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, gusa uko bamwe barimo bayishimira, agahinda kari kose kuri Element kuko urukundo rw’ubuzima bwe rwari rwamaze kumubwira ko kashe yamuteye yasibanganye.

    Ni kenshi mu itangazamakuru hagiye havugwa inkuru y’urukundo rwa Nyampinga w’umuco n’umurage 2022, Kelia Ruzindana na Producer Element uri mu bagezweho muri iyi minsi.

    Gusa aba bombi bahisemo kubigira ibanga cyane ko inshuro zose bagiye babibazwaho bagiye babyamaganira kure.

    Gusa inkuru y’urukundo rwa bo itangirira mu mashuri yisumbuye muri St Andre aho bombi bigaga, nyuma yo gusoza barakomeje kugeza Kelia agiye muri Miss Rwanda 2022 ndetse na Element ntahweme kugaragaza ko ari we ashyigikiye.

    Kwifurizanya isabukuru biherekejwe n’imitima ntibyaburaga kuri buri umwe, gusa inshuti zabo za hafi iby’uru rukundo bari babizi.

    Bakomeje gukundana mu ibanga ndetse urukundo rwa bo rugenda rukura kugeza aho Element ahisemo gukorera indirimbo umukunzi we.

    Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Element ajya gukora indirimbo “Kashe” yari indirimbo yahimbye ashaka gutura umukunzi we Kelia Ruzinda yari yareguriye umutima we.

    Nk’uko umwe mu nshuti za bo yabibwiye ISIMBI, ubwo indirimbo yari muri studio itarasohoka, Element yaje kugirana ikibazo na Kelia barashwana.

    Muri uku gushwana bagerageje gukemura ibintu ariko guhuza biranga birangira Kelia abwiye Element ko igihe kigeze buri umwe anyura inzira ye n’undi iye.

    Element wakundaga uyu mukobwa byamubereye ihurizo kubyakira kongeraho n’indirimbo yari muri studio yamukoreye itarasohoka.

    Amakuru avuga ko yashatse no kureka kuyisohora ariko inshuti ze zimugira inama yo kuyisohora kuko ari “hit” izatuma n’izina rye rikundwa kurushaho.

    Ni bwo tariki ya 24 Nyakanga 2022 Element yarekuye iyi ndirimbo yakiranywe yombi ndetse inatumbagiza izina rye mu myidagaduro, Element wari Producer yiyongera no ku rutonde rw’abahanzi.

    Iyo wumvise amagambo agize iyi ndirimbo neza, wumva ko Element yari yayitondeye hari uwo yageneraga ubutumwa, ikindi ni uko kuva icyo gihe nta yindi arasohora.

    Hari aho agira ati “yego nabonye amahitamo menshi ariko ni wowe wenyine nshaka nk’umwuka mpumeka, njye sinkunda tatuwaje (tatoo) ariko ku bwawe nayishyiraho, gukundwa na we bifite isuku baby…”

    Uko benshi bishimiraga iyi ndirimbo cyane ko ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 5, ni ko Element we byamushenguraga umutima kuko uwo yari yarihebeye bari baramaze gutandukana.

    Ikindi kigaragaza ko iyi ndirimbo yasohotse iby’urukundo rwabo rwarashyizweho akadomo, ni uko tariki ya 22 Kanama 2022 Kelia Ruzindana nyuma y’igihe kinini avugwa mu rukundo na Element yafashe umwanzuro wo kuganira n’abamukurikira kuko yari abizi neza ko icyo kibazo kitabura.

    Kelia yaje kukibazwa ndetse avuga ko afite umukunzi ariko atari Element bakundana.

    Element yatandukanye na Kelia Ruzindana mu bihe byari bimugoye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-kashe-yaryoheraga-benshi-element-wayihimbye-amarira-yarashokaga-agahinda-kenda-kumuturitsa-umutima

  • Kamonyi: Ukekwaho kwica Mujawayezu Madeleine yarashwe arapfa #rwanda #RwOT

    Kubwimana Daniel w'imyaka 33 y'amavuko, yarasiwe mu murenge wa Rukoma mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Mata 2023 i saa kumi zirenga ho iminota mike. Yari kumwe n'inzego z'umutekano agiye kwerekana bimwe mu bikoresho yakuye kwa Nyakwigendera Mujawayezu Madeleine nyuma yo kwicwa.

    Amakuru yo kuba uyu Kubwimana Daniel yarashwe agapfa, yemezwa n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma Nsengiyumva Pierre Celestin. Avuga ko uyu warashwe yashatse kwiruka, Polisi yamuhagarika akanga, irasa hejuru nabwo yanga guhagarara, hakurikiraho kumurasa arapfa.

    Gitifu Nsengiyumva agira ati' Twamenye amakuru ko mu rwego rwo gukora iperereza ku rupfu rwa Mujawayezu Madeleine, hari umuntu wagombaga gutanga amakuru akagaragaza ibyo yakuye muri iyo nzu aho yabishyize. Amakuru dufite ni uko yemeraga uruhare yagize. Mu gihe yari agiye kujya kubyerekana yashatse gutoroka kuko niwe wari uhazi, agerageje kwiruka rero inzego z'umutekano zashatse kumuhagarika zirasa mu kirere ntiyahagarara biba ngombwa ko araswa'.

    Nyuma y'iraswa rya Kubwimana Daniel, ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma n'abaturage bageze aho ibyo byabereye, bakorana inama n'abari bahari hagamijwe kwibukiranya inshingano za buri wese mu kugira uruhare ku gutanga amakuru hagamijwe gukumira icyaha.

    Uyu warashwe, ni umwe mu bakekwaga kandi bivugwa ko yemeraga uruhare rwe, akaba ari umuntu utari usanganywe imyitwarire myiza kuko yari aherutse gufungurwa nabwo ku byaha yari yafungiwe. Ikindi ni uko bikekwa ko n'igihe Mujawayezu Madeleine yiciwe hari mu masaha y'igitondo( urukerera) ku buryo abantu bagendaga.

    Mujawayezu Madeleine wishwe yari umukozi w'Akarere ka Kamonyi. 

    Umurambo wa Kubwimana Daniel wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro bya Remera-Rukoma mu gihe inzego z'umutekano zahageze zikaba zigikora iperereza ku byo uwarashwe yari akurikiranyweho byo kugira uruhare mu iyicwa rya Mujawayezu Madeleine.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/15/kamonyi-ukekwaho-kwica-mujawayezu-madeleine-yarashwe-arapfa/

  • Ivuguruye! Ihere ijisho amwe mu mafoto atangaje ya bamwe mu byamamare nyarwanda mu bwana bwabo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Imikino n’imyidagaduro ni bimwe mu bintu bikunzwe cyane n’abatuye Isi, by’umwihariko mu Rwanda, abakinnyi hirya no hino mu gihugu abafana biyita amazina yabo bitewe n’urukundo babakunda kimwe no mu muziki benshi biyitirira abahanzi, bamwe babonwa barakuze, muri iyi nkuru ISIMBI iragusubiza mu myaka yashize wihere ijisho bamwe mu bakinnyi ba ruhago n’ahanzi n’ibindi byamamare nyarwanda uko bari bameze mu bwana bwabo.

    Umuntu kugera akuze anyura mu bihe bitandukanye, hari abavukiye mu buzima bwiza, hari n’abavukiye mu buzima busharira ariko uyu bakaba munsi bakaba bameze neza, tugiye kurebera hamwe bamwe mu byamamare muri muzika na ruhago uko bari bameze mu bwana bwabo n’uko basa uyu munsi babikesha umupira ibyo bakora.

    Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)

    Umusore w’ibigango wavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1996, ni myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi mu ikipe ya Rayon Sports akaba na kapiteni wayo, n’ubwo ameze neza kubera ruahgo n’ubndi uyu musore yavukiye mu muryango wifite utagize ikintu ubuze.

    Iyi foto ye yafashwe muri 2010 ubwo yarakijya mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, urabona ko yarakiri umwana ndetse akaba yarakuze cyane utatekereza ko yaba afite ibingango nk’ibyo afite uyu munsi, gusa inseko yo ni mwe.

    Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)

    Ni umukinnyi w’umunyarwanda ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, yavukiye i Bujumbura mu Burundi mu 1995, yaje kuza mu Rwanda aho yanatangiye kwiga umupira mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, iyi foto ye na we yafashwe mu 2010 akijya muri iri rerero. Yaje kuzamurwa muri APR FC nkuru muri 2013 akaba yarayivuyemo muri 2017 ahita yerekeza muri Rayon Sports yavuyemo 2019 yerekeza muri Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden.

    Kenny Sol

    Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol mu muziki, ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi bitewe n’ubuhanga bwe ndetse n’ijwi rikurura benshi.

    Yavutse mu 1997, yize umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, yamenyekanye mu itsinda Yemba Voice risa n’iryasenyutse.

    Uyu mugore yamenyekanye cyane ndetse anakundwa muri filime y’uruhererekane ya Bamenya itambuka kuri YouTube ndetse na Zacu TV, ni naho akina yitwa Kecapu.

    Iradukunda Jean Bertrand (Kiyovu Sports, Rwanda)

    Uyu musore ni umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports, usatira izamu anyuze ku mpande, yavutse mu 1996 avukira Kimihurura mu mujyi wa Kigali, akaba yaravukiye mu muryango udasaba umunyu dore ko mama we yakuze abona akora akazi k’ubucuruzi.

    Ifoto twabashije kubona si iya kera cyane ariko si n’iya vuba kuko uyu munsi Bertrand afite imyaka 25, iyi foto yafashwe 2009 ubwo yari afite imyaka 13.

    Ndayishimiye Celestin (Etoile del’Est)

    Uyu mugabo ukina mu bwugarizi ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Etoile del’Est, yabonye izuba mu 1994. Yavukiye mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, yakuze mama we akora akazi k’ubuhinzi kugira ngo abone ikimutunga. Ni umwe mu bakinnyi bameze neza uyu munsi nubwo yavukiye mu muryango udakize.

    Ntibyadukundiye kumenya imyaka yari afite ubwo iyi foto yafatwaga ariko umwe mubamuzi yatubwiye ko yari hagati y’imyaka 10 na 13.

    Rutanga Eric (Police FC, Rwanda)

    Uyu musore yabonye izuba mu 1994 avukira i Remera mu mujyi wa Kigali. Nyuma yo kumara imyaka myinshi muri APR FC, 2017 yagiye muri Rayon Sports batandukana muri 2020 ajya muri Police FC.

    Uyu na we ntiyavukiye mu muryango ukennye, kuri iyo foto ureba yari afite imyaka 14 ni mu gihe kuri ubu afite imyaka 27. N’ubwo yavukiye mu muryango udasaba umunyu, asa n’uwakabije inzozi ze kuko na we uyu munsi aritunze 100% abikesha ruhago, aho afite umuryango we yubatse(umugore n’umwana).

    Alliah Cool

    Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Isimbi Alliance, ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga kandi umaze igihe kitari gito atangiye urugendo rwanamuhiriye aho kuri ubu yamaze kwagura ibikorwa bye asigaye akorana na kompanyi mpuzamahanga mu by’imyidagaduro.

    Uyu mushabitsi yanamaze kugirwa umwe muri ba Ambasaderi b’Amahoro b’Umuryango w’Abibumbye. Aheruka no gutangiza ikinyamakuru yise Alliah Mag kizajya kinyuzwamo amakuru yibanda ku y’abari n’abategarugori.

    Rugwiro Herve (Nta kipe afite)

    Uyu mugabo w’ibigango ukina mu mutima w’ubwugarizi, muri 2021 yatandukanye na Rayon Sports nyuma y’imyaka 2 ayikinira avuye muri APR FC, yagiye muri AS Kigali batandukanye umwaka ushize, yavutse mu 1994 avukira mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

    Rugwiro Herve n’ubwo ari umwe mu bakinnyi bake b’abanyarwanda bafite ibigango, kuri iyi foto akiri umwana bigaragara ko yari ahorose, ushobora gusanga ataratekerezaga ko azakina umupira ku rwego rwo hejuru n’ubwo ari wo umutunze we n’umuryango we.

    Sugira Ernest (nta kipe afite)

    Mu 1991 mu karere ka Muhanga ahitwa i Shyogwe ni bwo uyu rutahizamu wigaruriye imitima ya benshi wakiniye APR FC, AS Kigali, Rayon Sports ubu udafie ikipe, Sugira Ernest yabonye izuba, yavukiye mu muryango udakennye kandi udakize kuba ataragize amahirwe yo kubona se umubyara ni kimwe mu bimushengura umutima kuko yapfuye akiri uruhinja.

    Sugira ni umwe mu bahiriwe na ruhago kuko yabaye umunyarwanda wa mbere waguzwe amafaranga menshi ubwo yerekezaga muri Vita Club. Kuri iyi foto ye yari afite imyaka 6 y’amavuko aha niyo muganira akubwira ko kuri iyi myaka, ibyo kuba igihangange muri ruhago atabitekerezaga.

    Hakizimana Muhadjiri (Police FC, Rwanda)

    Hakizimana Muhadjiri, ubu ni umukinnyi wa Police FC, yavukiye I Gisenyi mu 1994 kandi avuka mu muryango w’abakinnyi ba ruhago nka Sibo Abdoul na Haruna Niyonzima.

    Kuba yaravukiye muri uyu muryango agakura abona mukuru we Haruna ari umukinnyi ukomeye byaramufashije, gusa nk’uko agaragara kuri iyi foto ku myaka ye itarenze 2 n’ubwo uyu munsi yakijijwe n’akaguru ke ariko bigaragara ko bari babayeho mu buzima budahambaye ariko na none bakaba bari bishoboye.

    Sam Karenzi

    Ni umunyamakuru w’imikino akaba n’umuyobozi wa Radio Fine FM.

    Sam Karenzi ni umwe mu banyamakuru b’imikino babirambyemo ndetse akaba akunzwe na benshi kubera ubusezenguzi bwe n’inkuru z’umwihariko agira.

    Yakoreye Radio Salus, Radio10 ubu akaba ari kuri Fine FM abereye n’umuyobozi.

    The Ben

    Umuhanzi nyarwanda, Mugisha Benjamin, wamamaye mu muziki nka The Ben, yavutse tariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’indirimbo ze z’urukundo zinyura benshi, ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niho akorera umuziki we, akaba uretse kuririmba RnB, ari umwana wakuze aririmba muri Chorale. Ni umwe mu bahiriwe n’umuziki.

    Meddy

    Ngabo Medard wamamaye nka Meddy mu muziki, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahiriwe n’umuziki watumye afata rutimikerere akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari n’aho ubu akorera umuziki we, byanatumye ahura n’umugore we baheruka kurushinga, Mimi. Yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989.

    Safi na Queen Cha

    Safi Niyibikora, ni umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya Urban Boys mbere y’uko risenyuka, ubu aba muri Canada, uwo bari kumwe kuri iyi foto ni mubyara we Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha, akaba umuhanzi mu njyana ya RnB ni n’umukobwa wa Mugemana Charles umuganga w’ikipe ya Rayon Sports.

    Kate Bashabe

    Kate Bashabe w’imyaka 32 ni umunyamideli w’ikimero n’ubwiza birangaza benshi.

    Umucuruzikazi washinze Kabash Brand na Kabash Soucie Organisation ikora ibikorwa by’urukundo.

    Yamenyekanye bwa mbere ubwo yabaga nyampinga wa MTN muri 2010, ndetse aza kuba Miss Nyarugenge muri 2012. Uyu yigeze kuvugwa mu rukundo n’umukinnyi Sadio Mane ubu ukinira Bayern Munich.

    Kecapu

    Mukayizere Jalia [Kecapu] ni umukinnyi wa filime nyarwanda umaze kwandika izina ndetse ukunzwe na benshi.

    Oda Paccy

    Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda yavutse taliki 6 Werurwe 1990, avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Gatsata. Ni impfura mu muryango w’abana babiri.

    Ni umkobwa uzwiho kuba yaratangije Hip Hop mu Rwanda mu bagore, kuri iyi foto bigagragara ko yakuriye mu buzima bushaririye.

    Bruce Melodie

    Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody ni mwene Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri. Yavutse muri 1992. Ni ubuheta mu muryango w’abana bane barimo abahungu 2 n’abakobwa 2. Avuka mu Kagali ka Kamashahi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, afite umugore.

    Ni umuhanzi ubu umaze kuba umugwizatunga abikesha ijwi rye ryatumye amenyekana hakurya y’inkiko z’u Rwanda nubwo yakuriye mu muryango utishoboye.

    Young Grace

    Umuraperikazi Nyarwanda, Abayizera Grace wamamaye nka Young Grace, ni umwe mu bahanzi bakize babikesha umuziki, gusa n’ubundi uyu mugore w’umwana umwe wavukiye mu Ntara y’Iburengerazuba, yavutse mu muryango wishashije ugize icyo ubuze.

    Julius Chita

    Ababyeyi be bamwise Niyitegeka Jules William, yinjiye mu myidagaduro yinjiranyemo izina rya Julius Chita akaba ari umunyamakuru, ni nyiri Chita Magic. Uretse ibi kandi ni n’umushyushya rugamba (MC) mu birori bitandukanye cyane cyane ubukwe.

    Juno Kizigenza

    Izina Juno Kizigenza, ni rimwe mu mazina arimo kuvugwa cyane mu muziki nyarwanda, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi bitewe n’indirimbo asohora zikora ku mitima ya benshi.

    Juno Kizigenza ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama mu Mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w’abana barindwi.

    Yarangije amashuri yisumbiye muri Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) mu 2019, aho yasoje amasomo mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

    Ifoto ye yo mu bwana bwe yagaragaye, igaragaza ko ari umusore wakuriye mu buzima butari bwiza kandi butari na bubi.

    Nel Ngabo

    Rwangabo Byusa Nelson wazanye mu muziki amazina ya Nel Ngabo, ni umusore w’imyaka 23 yatangiye umuziki mu 2017, ubu akaba abarizwa muri Kina Music imwe mu nzu zitunganya umuziki zikomeye hano mu Rwanda, ni umusore bitasabye igihe kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika nyarwanda, ifoto ye yo mu bwana igaragaza ko nubwo amaze kugira agatubutse abikesha umuziki n’ubundi atakuriye mu muryango usaba umunyu.

    Dj Brianne

    Gateka Brianne wamamaye nka Dj Brianne, ni umunyarwandakazi wavukiye muri Kenya ariko ubu atuye mu rwanda.

    Ni umwe mu bagezweho mu kuvanga vanga imiziki aho ajya no kubikora hanze y’u Rwanda.

    Danny Vumbi

    Semivumbi Daniel, ni umuhanzi nyarwanda wamamaye mu muziki nka Danny Vumbi.

    Yamenyekaniye mu itsinda The Brothers ryasenyutse. Uyu muhanzi amaze igihe akora umuziki ku giti cye ndetse akaba yarigaruriye imitima ya benshi bitewe n’imyandikire ye.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bakiri-abana-ihere-ijisho-bamwe-mu-bakinnyi-ba-ruhago-n-abahanzi-mu-bwana-bwabo-amafoto

  • Boss we! Bijoux yikoze mu mutana atakagiza Sebuja Bamenya wavutse (AMAGAMBO MEZA) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo umunyarwenya Benimana Ramdhan wamenyekanye nka Bamenya yagize isabukuru y'amavuko.

    Bijoux bakina yahise amwifuriza isabukurunziza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Bijoux yavuze ukuntu Bamenya ari umukire gusa ngo ubukire bwe si mu mitungo ahubwo ni uko abamwegereye bose babona ineza yawe ndetse yahise amwifuriza isabukurunziza y'amavuko.

    Source : https://yegob.rw/boss-we-bijoux-yikoze-mu-mutana-atakagiza-sebuja-bamenya-wavutse-amagambo-meza/

  • Ari mu bagabo bafite inzu nziza mu Rwanda ! Cyusa Ibrahim yashimye Imana kubwo inzu yujuje(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi umaze kumenyekana cyane mu muziki gakondo, Cyusa Ibrahim ari mu bashima Imana bitewe n'ibyo yabakoreye.

    Uyu mugabo arashima Imana yamuhaye umugisha ikamufasha akaba yujuje inzu yakatarabone ka ku ruyenzi.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira amafoto y'inzu yujuje aherekejwe n'ubutumwa bushima Imana ndetse ashimira abamubaye hafi bose ndetse n'abamuhaye akazi.

    Amafoto y'inzu yujuje.

    Source : https://yegob.rw/ari-mu-bagabo-bafite-inzu-nziza-mu-rwanda-cyusa-ibrahim-yashimye-imana-kubwo-inzu-yujuje/

  • Mama Sava wayobotse inzira y’ubusamo nka Harmonize yavuze amagambo ameze nko kwishongora kuwo bakundanaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo umukinnyikazi wa Filime, Mama Sava yemeje ko yatandukanye n'umukunzi we, Alpha biteguraga kurushinga.

    Nyuma yo kwemeza ibyo, yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram maze ashyiraho ifoto ye arenzaho amagambo agira ati: 'Ndakomeye cyane kurusha mbere.'

    Ibi Byumvikana nkaho yari ari kubwira uwo batandukanye ko yiyakiriye kandi akomeye kurusha ubwo bari kumwe.

    Source : https://yegob.rw/mama-sava-wayobotse-inzira-yubusamo-nka-harmonize-yavuze-amagambo-ameze-nko-kwishongora-kuwo-bakundanaga/