Blog

  • Menya abakinnyi batanu bagize ibigwi bikomeye mu mikino bambaye nomero 23 #rwanda #RwOT

    Nimero ni kimwe mu bintu by'ingenzi bihabwa umukinnyi mushya mu gihe asinye mu kipe,ndetse kuri ubu asigaye ari ikintu cy'ingenzi kuko hari n'abazikoresha mu kureshya abakinnyi iyo basanzwe babaziho kuzikunda.

    Mu guhabwa nimero, bamwe bagiye bakora amateka ndetse bubaka izina bituma yewe n'amakipe abika izo nimero kugira ngo babahe icyubahiro.

    Akenshi usanga bitewe n'amateka ya nyir'iri nimero bituma undi mukinnyi yumva yifuje kwambara iyo nomero ya mugenzi we.

    Uyu munsi twifuje kubagezaho bamwe mu bakinnyi babaye ibihanganye bambaye nimero 23 muri siporo zitandukanye.

    MICHAEL JORDAN

    Michael Jeffrey Jordan uzwi nka 'Michael Jordan', ukomoka muri Amerika, ni nyir'ikipe ya Charlotte Hornets ibarizwa muri shampiyona ya NBA. Yakinnye muri shampiyona ya NBA imyaka igera kuri 15, mu makipe arimo; Chicago Bulls na Washington Wizards.

    Uyu ufatwa nk'umukinnyi mwiza wa Basketball wabayeho w'ibihe byose, n'umwe mu bahenze mu gihe cye ndetse yari nk'igikoresho cyo kumenyekanisha shampiyona ya NBA mu mpande z'Isi mu myaka ya 1980 na 1990.

    Yambaye nimero 23 ayigira nimero izwi muri shampiyona ya NBA. Uyu mugabo wari ufite ubuhanga budasanzwe mu gutsinda amanota afashe ku nkangara, yatwaye ibihembo bitandukanye birimo; shampiyona ya NBA inshuro 6, igihembo cya MVP muri Playoffs inshuro 6 ndetse na MVP wa shampiyona inshuro 5.

    LEBRON JAMES

    LeBron James,umukinnyi wabigize umwuga ukina Basketball muri Amerika akaba mu Los Angeles Lakers yo muri shampiyona ya NBA.

    Yambaye nimero 23 akinira Cleveland Cavaliers kuva muri 2003 kugeza mu 2010.

    Yaje kuyivamo yerekeza muri Miami Heat mu 2010 ayikinira kugeza mu 2014, akaba yarambaraga nomero 6.

    Yatwaranye nayo ibikombe 2 bya shampiyona ya NBA.

    Nyuma y'imyaka 4. yongeye kugaruka muri Cleveland Cavaliers asubirana nomero 23. Ayikinira kuva mu 2014 kugeza mu 2018, akomeza no kwambara iyo nomero muri Los Angeles Lakers,nubwo nyuma gato yaje guhindura.

    LeBron James ufatwa nk'umwe mu bakinnyi beza babayeho muri Basketball, yatwaye ibihembo byinshi bishoboka nk'umukinnyi birimo; shampiyona ya NBA inshuro 4, MVP wa Playoffs inshuro 4 na MVP wa shampiyona ya NBA inshuro 4.

    BOBBY NYSTROM

    Robert Thore Nystrom ukomoka muri Canada, yahoze akina umukino wo kurubura (ice hockey). Yakiniye ikipe ya New York Islanders yo muri shampiyona y'igihugu kuva mu 1972 kugeza 1786. Uyu munyabigwi yibukwa cyane mu 1980, ubwo yatsindiraga igitego cy'intsinzi ikipe ya New York Islanders mu minota y'inyongera ku mukino wa nyuma wa Stanley Cup, inatwara icyo gikombe.

    Uyu waje guhabwa akazina ka 'Mr.Islander,' byatumye New York Islanders ikora amateka yo kwegukana ibikombe bine yikurikiranya by'irushanwa rya 'Stanley Cup championships'.Ni umwe mu bakinnyi ba nyuma bo muri shampiyona y'iki gihugu, babashije gukina umukino batambaye ingofero (helmet), ikunze kwifashishwa muri uyu mukino wa Hockey.

    DAVID BECKHAM

    Umwongereza David Beckham, ni umwe mu bakinnyi bazwi cyane mu mukino w'umupira w'amaguru mu rwego rw'Isi. Uyu wambaye nomero 7, muri Manchester United akaza no kuhagirira ibihe byiza, yaje guhindura yambara nomero 23 ubwo yerekezaga muri Real Madrid.

    Yongeye kwambara iyi nomero ubwo yasinyaga muri Los Angeles Galaxy yo muri shampiyona ya Leta zunze Ubumwe z' Amerika.

    David Beckham wabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, agakinira andi makipe nka PSG na AC Milan yari azwiho kugira impano yo gutera neza imipira y'imiterekeno.

    Mu bihembo yatwaye birimo; shampiyona y'u Bwongereza akina muri Mancehster United inshuro 6 na Champions League imwe.Yatwaye na La LIGA imwe

    DON MATTINGLY


    Donald Arthur Mattingly wabaye umunyamerika mbere wakinnye Baseball nk'uwabigize umwuga, ni umutoza w'ikipe ya Miami Marlins yo muri shampiyona y'Amerika Major League Baseball.

    Mattingly wahimbwe izina rya “The Hit Man” na “Donnie Baseball”, yamaze imyaka 14 akinira Yankees. Uyu wagaragaye inshuro 6 mu ikipe y'abakinnyi beza, yegukanye igihembo cya Gold Glove awards inshuro 9 na Silver Slugger Awards inshuro 3. Don Mattingly wabaye kapiteni wa Yankees (1991-1995) yahagaritse kwambawa iyo nomero 23 mu mwaka wa 1997.

    Mu bandi bakinnyi bamenyekanye bambaye iyi nimero harimo Sol Campbell na Andrey Arshavin ba Arsenal, Jamie Carragher wa Liverpool,Draymond Green wa Gorden State Warriors,Jimmy Butler wa Miami Heat n'abandi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/menya-abakinnyi-5-bagize-ibigwi-bikomeye-mu-mikino-bambaye-nomero-23

  • Sudan: Imirwano ikomeye iri kubera mu mugi wa i Khartoum, barashaka ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Urusaku rw'amasasu n'ibiturika byumvikanye mu murwa mukuru Khartoum wa Sudan, nyuma y'iminsi hari ubushyamirane hagati y'umutwe uzwi cyane witwara gisirikare hamwe n'igisirikare cy'icyo gihugu.

    Uko kutavuga rumwe gushingiye ku nzibacyuho yerekeza ku butegetsi bwa gisivile.

    Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko urusaku rw'amasasu rwumvikanye hafi y'icyicaro gikuru cy'igisirikare cya Sudan kiri rwagati muri Khartoum.

    Uwo mutwe witwara gisirikare uzwi nka Rapid Support Forces (RSF) uvuga ko wigaruriye ikibuga cy'indege.

    Mbere, wari wavuze ko kimwe mu bigo byawo byo mu majyepfo ya Khartoum cyagabweho igitero.

    Ku ruhande rwacyo, igisirikare cya Sudan cyavuze ko abarwanyi b'umutwe wa RSF barimo kugerageza gufata icyicaro gikuru cy'ingabo za Sudan.

    Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Brigadiye Jenerali Nabil Abdallah, umuvugizi w'igisirikare cya Sudan, agira ati:

    “Abarwanyi ba 'Rapid Support Forces' bateye ibigo byinshi bya gisirikare muri Khartoum n'ahandi muri Sudan”.

    Yongeyeho ati: “Imirwano irimo kuba ndetse igisirikare kirimo gukora inshingano yacyo yo kurinda igihugu”.

    Reuters yanasubiyemo amagambo y'ababibonye bavuga ko humvikanye urusaku rw'amasasu mu mujyi wa Merowe uri mu majyaruguru y'igihugu.

    Televiziyo Alarabyia yatangaje amafoto agaragaza umwotsi uzamuka uva mu kigo cya gisirikare cyo muri uwo mujyi, nkuko bitangazwa na Reuters.

    Kuva haba ihirikwa ry'ubutegetsi mu Kwakira (10) mu 2021, abajenerali ni bo bategeka iki gihugu binyuze mu cyiswe Akanama k'Ubusugire (Sovereign Council).

    Umutwe wa RSF utegekwa na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, uyu akaba ari visi perezida w'ako kanama. Hagati aho, igisirikare gitegekwa na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, ukuriye ako kanama.

    Gahunda yari yifujwe yo gushyiraho guverinoma iyobowe n'abasivile yarananiwe, bitewe n'ingengabihe yuko umutwe wa RSF washyirwa mu gisirikare cy'igihugu.

    Umutwe wa RSF washakaga ko ibyo bitinzwaho imyaka 10, ariko igisirikare cyavuze ko bikwiye kuba mu myaka ibiri.

    Ku wa kane, umutwe wa RSF wohereje abarwanyi hafi y'ikigo cya gisirikare cyo mu mujyi wa Merowe ubwo ubushyamirane bwiyongeraga muri iki cyumweru.

    Jenerali Burhan yavuze ko ashaka kuganira n'uwo mwungiriza we, Jenerali Dagalo, ngo bacyemure amakimbirane k'uwuzategeka igisirikare gihuriweho cyo muri guverinoma yifujwe ya gisivile.

    Ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba (byo mu Burayi n'Amerika) n'abategetsi bo mu karere basabye impande zombi guhosha amakimbirane no gusubira mu biganiro bigamije gusubizaho ubutegetsi bwa gisivile.

    Ku wa gatanu hari habonetse ibimenyetso byuko uko ibintu bimeze bizacyemuka.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, ambasaderi w'Amerika muri Sudan John Godfrey yagize ati: “Nsabye byihutirwa abategetsi bo hejuru ba gisirikare kureka kurwana”.

    Avuga ku kuntu ibintu bimeze mu mujyi, yavuze ko yabyutse yumva “urusaku rubangamye cyane rw'amasasu n'imirwano”.

    Ati: “Ubu nikinze ahantu ndi kumwe n'itsinda ryo muri ambasade, nkuko Abanya-Sudan muri Khartoum n'ahandi barimo kubikora”.

    Ambasade y'Uburusiya na yo yavuze ko ihangayikishijwe n'”ukwiyongera kw'urugomo” ndetse yasabye ko habaho agahenge, nkuko Reuters yabitangaje.

    Ihirikwa ry'ubutegetsi ryo mu 2021 ryasoje igihe cy'imyaka irenga ibiri abasirikare n'abasivile bari bamaze basangiye ubutegetsi.

    Ayo masezerano yo gusangira ubutegetsi yagezweho nyuma yuko uwari Perezida w'umunyagitugu Omar al-Bashir, wari umaze imyaka igera kuri 30 ku butegetsi, ahiritswe n'igisirikare nyuma y'imyigaragambyo ya rubanda.

    Kuva haba iryo hirikwa ry'ubutegetsi, i Khartoum hagiye haba imyigaragambyo mu buryo buhoraho y'abaharanira demokarasi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudan-imirwano-ikomeye-iri-kubera-mu-mugi-wa-i-khartoum-barashaka-ubutegetsi

  • Kamonyi: Polisi yarashe uwashinjwaga kwica umukozi w'akarere #rwanda #RwOT

    Uwitwa Kubwimana Daniel w'imyaka 33 wari ukurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Mujawayezu Madeleine w'imyaka 56, yarashwe na polisi agerageza gutoroka.

    Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye nuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023, ahagana saa kumi za mu gitondo(4h00), Kubwimana yari agiye kwerekana bimwe mu byo yibye mu rugo rwa nyakwigendera igihe yamwicaga, ubwo bari bageze mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Remera Rukoma, yashatse gucika.

    Amakuru avuga ko yirutse polisi ikabanza kurasa amasasu abiri mu Kirere, yanze guhagarara, bahita bamurasa arapfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, Nsengiyumva Pierre Celestin, yatangaje ko uwarashwe yagerageje gutoroka, asabwe guhagarara ntiyabyemera.

    Yagize ati 'Twamenye amakuru ko mu rwego rwo gukora iperereza ku rupfu rwa Mujawayezu Madeleine, hari umuntu wagombaga gutanga amakuru akagaragaza ibyo yakuye muri iyo nzu aho yabishyize. Amakuru dufite ni uko yemeraga uruhare yagize.

    Mu gihe yari agiye kujya kubyerekana yashatse gutoroka kuko niwe wari uhazi, agerageje kwiruka rero inzego z'umutekano zashatse kumuhagarika zirasa mu kirere ntiyahagarara biba ngombwa ko araswa'.

    Mujawayezu Madeleine yishwe kuwa 29 Werurwe 2023 asanzwe iwe mu rugo ahambiriye muri supanet. Ni nyuma yaho ku kazi bari bamubuze, bageze iwe basanga yamaze gupfa.

    Umurambo wa Kubwimana Daniel wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro bya Remera-Rukoma mu gihe inzego z' ubugenzacyaha zahageze ngo zikore iperereza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kamonyi-polisi-yishe-irashe-uwashinjwaga-kwica-umukozi-w-akarere

  • Kayumba Christopher agiye kongera kuburana nyuma y'uko ubushinjacyaha bujuriye #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe gikabakaba amezi abiri Urukiko rwisubuye rwa Nyarugenge rwemeje ko umunyepolitiki Kayumba Christpher ari umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n'icyubwinjiracyaha muri icyo cyaha rugategeka ko ahita arekurwa agiye kongera kuburana ibi byaha nyuma y'uko ubushinjacyaha bujuririye iki cyemezo cy'urukiko.

    Ubushinjacyaha mu kugaragaza ko butishimiye icyemezo cy'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwajuririye urukiko rukuru ku wa 20 Werurwe mbere y'iminsi ibiri gusa ngo iminsi bwari bwahawe yo kujurira irangire.

    Ubushinjacyaha buvuga ko icyemezo cy'umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kibumbatiye inenge kuko umucamanza yimye agaciro imvugo z'abatangabuhamya bashinja Kayumba. Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Kayumba yasambanyije Yangurije Marie abigambiriye kuko yakoresheje imbaraga, igitinyiro n'amayeri yo kubwira uwahohotewe ngo ze kumukorera isuku mu cyumba yararagamo.

    Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Yangurije yarahisemo gutanga ikirego nyuma y'imyaka umunani icyaha gikozwe ari ubwoba yari afitiye Kayumba kuko yari atinyitse kandi uyu wahohotewe yangaga ko yahabwa akato muri bagenzi be. Ubushinjacyaha bwisunze inyandiko z'abahanga zivuga ko uwasambanyijwe ashobora kubibika igihe kirekire ntawe abibwiye ariko bikazajya bihora bimugaruka mu bitekerezo.

    Mu cyemezo cy'umucamanza ku wa 22 Gashyantare yavuze ko nta bimenyetso bigaragara yashingiraho ahamya Kayumba icya cyo gusambanya Yangurije kuko nta raporo ya muganga ubushinjacyaha bugaragaza igaragazako icyaha cyabaye.

    Mu nyandiko y'ubujurire, ubushinjacyaha buvuga ko umucamanza atari gushingira gusa kuri raporo ya muganga kuko n'ubuhamya bw'uwahohotewe bwari guhabwa agaciro kuko no kubonera ibimenyetso ibyaha nk'ibi bikunda kugorana.

    Ubushinjacyaha bunarega Kayumba ko mu mwaka wi 2017 yashatse gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Ntarindwa Muthoni Phiona yigishaga mu ishuri ry'itangazamakuru muri kaminuza y'u Rwanda. Ubushinjacyaha bushingira ku kuba Ntarindwa yarabibwiye ubuyobozi bwa Kaminuza Kayumba yigishagamo icyo gihe.

    Ubushinjacyaha buvuga ko n'ubwo mu iburanisha ryambere umucamanza yabitesheje agaciro ariko ko byagize ingaruka kuri Ntarindwa Muthoni kuko n'ubu abona Kayumba nk'umuntu ushobora kumugirira nabi.

    Mu nyandiko y'ubushinjacyaha Ijwi ry'Amerika rifitiye kopi burasaba urukiko rukuru guhamya Kayumba Christopher ibi byaha rukanamuhanisha igifungo cy'imyaka icumi n'amezi aatndutu.

    Urukiko rukuru ntiruratangaza italiki ruzaburanishirizaho ubu bujurire.

    Intego

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/kayumba-christopher-agiye-kongera-kuburana-nyuma-y-uko-ubushinjacyaha-bujuriye

  • Ivuguruye! Ihere ijisho amwe mu mafoto atangaje ya bamwe mu byamamare nyarwanda mu bwana bwabo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Imikino n’imyidagaduro ni bimwe mu bintu bikunzwe cyane n’abatuye Isi, by’umwihariko mu Rwanda, abakinnyi hirya no hino mu gihugu abafana biyita amazina yabo bitewe n’urukundo babakunda kimwe no mu muziki benshi biyitirira abahanzi, bamwe babonwa barakuze, muri iyi nkuru ISIMBI iragusubiza mu myaka yashize wihere ijisho bamwe mu bakinnyi ba ruhago n’ahanzi n’ibindi byamamare nyarwanda uko bari bameze mu bwana bwabo.

    Umuntu kugera akuze anyura mu bihe bitandukanye, hari abavukiye mu buzima bwiza, hari n’abavukiye mu buzima busharira ariko uyu bakaba munsi bakaba bameze neza, tugiye kurebera hamwe bamwe mu byamamare muri muzika na ruhago uko bari bameze mu bwana bwabo n’uko basa uyu munsi babikesha umupira ibyo bakora.

    Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)

    Umusore w’ibigango wavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1996, ni myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi mu ikipe ya Rayon Sports akaba na kapiteni wayo, n’ubwo ameze neza kubera ruahgo n’ubndi uyu musore yavukiye mu muryango wifite utagize ikintu ubuze.

    Iyi foto ye yafashwe muri 2010 ubwo yarakijya mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, urabona ko yarakiri umwana ndetse akaba yarakuze cyane utatekereza ko yaba afite ibingango nk’ibyo afite uyu munsi, gusa inseko yo ni mwe.

    Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)

    Ni umukinnyi w’umunyarwanda ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, yavukiye i Bujumbura mu Burundi mu 1995, yaje kuza mu Rwanda aho yanatangiye kwiga umupira mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, iyi foto ye na we yafashwe mu 2010 akijya muri iri rerero. Yaje kuzamurwa muri APR FC nkuru muri 2013 akaba yarayivuyemo muri 2017 ahita yerekeza muri Rayon Sports yavuyemo 2019 yerekeza muri Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden.

    Kenny Sol

    Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol mu muziki, ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi bitewe n’ubuhanga bwe ndetse n’ijwi rikurura benshi.

    Yavutse mu 1997, yize umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, yamenyekanye mu itsinda Yemba Voice risa n’iryasenyutse.

    Uyu mugore yamenyekanye cyane ndetse anakundwa muri filime y’uruhererekane ya Bamenya itambuka kuri YouTube ndetse na Zacu TV, ni naho akina yitwa Kecapu.

    Iradukunda Jean Bertrand (Kiyovu Sports, Rwanda)

    Uyu musore ni umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports, usatira izamu anyuze ku mpande, yavutse mu 1996 avukira Kimihurura mu mujyi wa Kigali, akaba yaravukiye mu muryango udasaba umunyu dore ko mama we yakuze abona akora akazi k’ubucuruzi.

    Ifoto twabashije kubona si iya kera cyane ariko si n’iya vuba kuko uyu munsi Bertrand afite imyaka 25, iyi foto yafashwe 2009 ubwo yari afite imyaka 13.

    Ndayishimiye Celestin (Etoile del’Est)

    Uyu mugabo ukina mu bwugarizi ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Etoile del’Est, yabonye izuba mu 1994. Yavukiye mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, yakuze mama we akora akazi k’ubuhinzi kugira ngo abone ikimutunga. Ni umwe mu bakinnyi bameze neza uyu munsi nubwo yavukiye mu muryango udakize.

    Ntibyadukundiye kumenya imyaka yari afite ubwo iyi foto yafatwaga ariko umwe mubamuzi yatubwiye ko yari hagati y’imyaka 10 na 13.

    Rutanga Eric (Police FC, Rwanda)

    Uyu musore yabonye izuba mu 1994 avukira i Remera mu mujyi wa Kigali. Nyuma yo kumara imyaka myinshi muri APR FC, 2017 yagiye muri Rayon Sports batandukana muri 2020 ajya muri Police FC.

    Uyu na we ntiyavukiye mu muryango ukennye, kuri iyo foto ureba yari afite imyaka 14 ni mu gihe kuri ubu afite imyaka 27. N’ubwo yavukiye mu muryango udasaba umunyu, asa n’uwakabije inzozi ze kuko na we uyu munsi aritunze 100% abikesha ruhago, aho afite umuryango we yubatse(umugore n’umwana).

    Alliah Cool

    Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Isimbi Alliance, ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga kandi umaze igihe kitari gito atangiye urugendo rwanamuhiriye aho kuri ubu yamaze kwagura ibikorwa bye asigaye akorana na kompanyi mpuzamahanga mu by’imyidagaduro.

    Uyu mushabitsi yanamaze kugirwa umwe muri ba Ambasaderi b’Amahoro b’Umuryango w’Abibumbye. Aheruka no gutangiza ikinyamakuru yise Alliah Mag kizajya kinyuzwamo amakuru yibanda ku y’abari n’abategarugori.

    Rugwiro Herve (Nta kipe afite)

    Uyu mugabo w’ibigango ukina mu mutima w’ubwugarizi, muri 2021 yatandukanye na Rayon Sports nyuma y’imyaka 2 ayikinira avuye muri APR FC, yagiye muri AS Kigali batandukanye umwaka ushize, yavutse mu 1994 avukira mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

    Rugwiro Herve n’ubwo ari umwe mu bakinnyi bake b’abanyarwanda bafite ibigango, kuri iyi foto akiri umwana bigaragara ko yari ahorose, ushobora gusanga ataratekerezaga ko azakina umupira ku rwego rwo hejuru n’ubwo ari wo umutunze we n’umuryango we.

    Sugira Ernest (nta kipe afite)

    Mu 1991 mu karere ka Muhanga ahitwa i Shyogwe ni bwo uyu rutahizamu wigaruriye imitima ya benshi wakiniye APR FC, AS Kigali, Rayon Sports ubu udafie ikipe, Sugira Ernest yabonye izuba, yavukiye mu muryango udakennye kandi udakize kuba ataragize amahirwe yo kubona se umubyara ni kimwe mu bimushengura umutima kuko yapfuye akiri uruhinja.

    Sugira ni umwe mu bahiriwe na ruhago kuko yabaye umunyarwanda wa mbere waguzwe amafaranga menshi ubwo yerekezaga muri Vita Club. Kuri iyi foto ye yari afite imyaka 6 y’amavuko aha niyo muganira akubwira ko kuri iyi myaka, ibyo kuba igihangange muri ruhago atabitekerezaga.

    Hakizimana Muhadjiri (Police FC, Rwanda)

    Hakizimana Muhadjiri, ubu ni umukinnyi wa Police FC, yavukiye I Gisenyi mu 1994 kandi avuka mu muryango w’abakinnyi ba ruhago nka Sibo Abdoul na Haruna Niyonzima.

    Kuba yaravukiye muri uyu muryango agakura abona mukuru we Haruna ari umukinnyi ukomeye byaramufashije, gusa nk’uko agaragara kuri iyi foto ku myaka ye itarenze 2 n’ubwo uyu munsi yakijijwe n’akaguru ke ariko bigaragara ko bari babayeho mu buzima budahambaye ariko na none bakaba bari bishoboye.

    Sam Karenzi

    Ni umunyamakuru w’imikino akaba n’umuyobozi wa Radio Fine FM.

    Sam Karenzi ni umwe mu banyamakuru b’imikino babirambyemo ndetse akaba akunzwe na benshi kubera ubusezenguzi bwe n’inkuru z’umwihariko agira.

    Yakoreye Radio Salus, Radio10 ubu akaba ari kuri Fine FM abereye n’umuyobozi.

    The Ben

    Umuhanzi nyarwanda, Mugisha Benjamin, wamamaye mu muziki nka The Ben, yavutse tariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’indirimbo ze z’urukundo zinyura benshi, ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niho akorera umuziki we, akaba uretse kuririmba RnB, ari umwana wakuze aririmba muri Chorale. Ni umwe mu bahiriwe n’umuziki.

    Meddy

    Ngabo Medard wamamaye nka Meddy mu muziki, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahiriwe n’umuziki watumye afata rutimikerere akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari n’aho ubu akorera umuziki we, byanatumye ahura n’umugore we baheruka kurushinga, Mimi. Yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989.

    Safi na Queen Cha

    Safi Niyibikora, ni umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya Urban Boys mbere y’uko risenyuka, ubu aba muri Canada, uwo bari kumwe kuri iyi foto ni mubyara we Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha, akaba umuhanzi mu njyana ya RnB ni n’umukobwa wa Mugemana Charles umuganga w’ikipe ya Rayon Sports.

    Kate Bashabe

    Kate Bashabe w’imyaka 32 ni umunyamideli w’ikimero n’ubwiza birangaza benshi.

    Umucuruzikazi washinze Kabash Brand na Kabash Soucie Organisation ikora ibikorwa by’urukundo.

    Yamenyekanye bwa mbere ubwo yabaga nyampinga wa MTN muri 2010, ndetse aza kuba Miss Nyarugenge muri 2012. Uyu yigeze kuvugwa mu rukundo n’umukinnyi Sadio Mane ubu ukinira Bayern Munich.

    Kecapu

    Mukayizere Jalia [Kecapu] ni umukinnyi wa filime nyarwanda umaze kwandika izina ndetse ukunzwe na benshi.

    Oda Paccy

    Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda yavutse taliki 6 Werurwe 1990, avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Gatsata. Ni impfura mu muryango w’abana babiri.

    Ni umkobwa uzwiho kuba yaratangije Hip Hop mu Rwanda mu bagore, kuri iyi foto bigagragara ko yakuriye mu buzima bushaririye.

    Bruce Melodie

    Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody ni mwene Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri. Yavutse muri 1992. Ni ubuheta mu muryango w’abana bane barimo abahungu 2 n’abakobwa 2. Avuka mu Kagali ka Kamashahi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, afite umugore.

    Ni umuhanzi ubu umaze kuba umugwizatunga abikesha ijwi rye ryatumye amenyekana hakurya y’inkiko z’u Rwanda nubwo yakuriye mu muryango utishoboye.

    Young Grace

    Umuraperikazi Nyarwanda, Abayizera Grace wamamaye nka Young Grace, ni umwe mu bahanzi bakize babikesha umuziki, gusa n’ubundi uyu mugore w’umwana umwe wavukiye mu Ntara y’Iburengerazuba, yavutse mu muryango wishashije ugize icyo ubuze.

    Julius Chita

    Ababyeyi be bamwise Niyitegeka Jules William, yinjiye mu myidagaduro yinjiranyemo izina rya Julius Chita akaba ari umunyamakuru, ni nyiri Chita Magic. Uretse ibi kandi ni n’umushyushya rugamba (MC) mu birori bitandukanye cyane cyane ubukwe.

    Juno Kizigenza

    Izina Juno Kizigenza, ni rimwe mu mazina arimo kuvugwa cyane mu muziki nyarwanda, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi bitewe n’indirimbo asohora zikora ku mitima ya benshi.

    Juno Kizigenza ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama mu Mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w’abana barindwi.

    Yarangije amashuri yisumbiye muri Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) mu 2019, aho yasoje amasomo mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

    Ifoto ye yo mu bwana bwe yagaragaye, igaragaza ko ari umusore wakuriye mu buzima butari bwiza kandi butari na bubi.

    Nel Ngabo

    Rwangabo Byusa Nelson wazanye mu muziki amazina ya Nel Ngabo, ni umusore w’imyaka 23 yatangiye umuziki mu 2017, ubu akaba abarizwa muri Kina Music imwe mu nzu zitunganya umuziki zikomeye hano mu Rwanda, ni umusore bitasabye igihe kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika nyarwanda, ifoto ye yo mu bwana igaragaza ko nubwo amaze kugira agatubutse abikesha umuziki n’ubundi atakuriye mu muryango usaba umunyu.

    Dj Brianne

    Gateka Brianne wamamaye nka Dj Brianne, ni umunyarwandakazi wavukiye muri Kenya ariko ubu atuye mu rwanda.

    Ni umwe mu bagezweho mu kuvanga vanga imiziki aho ajya no kubikora hanze y’u Rwanda.

    Danny Vumbi

    Semivumbi Daniel, ni umuhanzi nyarwanda wamamaye mu muziki nka Danny Vumbi.

    Yamenyekaniye mu itsinda The Brothers ryasenyutse. Uyu muhanzi amaze igihe akora umuziki ku giti cye ndetse akaba yarigaruriye imitima ya benshi bitewe n’imyandikire ye.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ivuguruye-ihere-ijisho-amwe-mu-mafoto-atangaje-ya-bamwe-mu-byamamare-nyarwanda-mu-bwana-bwabo-amafoto

  • Amajyaruguru: Mu myaka itanu ibiza byahitanye abantu 201, inzu zirenga 5000 zirasenyuka – #rwanda #RwOT

    Intara y'Amajyaruguru igizwe n'imisozi ihanamye cyane, bituma inkangu zihitana abantu benshi ndetse n'inzu nyinshi zisenyuka.

    Mu byumweru bibiri bishize uturere twa Burera na Musanze twibasiwe n'ibiza by'imvura, amazi ava mu birunga agira ingaruka zikomeye ku miryango irenga 800 muri Musanze.

    Mu Ntara y'Amajyaruguru kuva muri Kamena 2022 kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, inzu zihabarurwa zasenywe n'ibiza zigera kuri 798, bikaba byarahitanye abantu 17, abakomeretse ari 27.

    Ibi biza kandi byanangije ibikorwa remezo bigizwe n'imihanda 10, ibiraro 42 n'imyaka iri ku buso bwa Ha 790.

    MINEMA ivuga ko mu myaka itanu ishize, Intara y'Amajyaruguru yibasiwe n'ibiza inshuro zirenga 1500. Ibyo biza byishe abantu 201, bisenya inzu zirenga ibihumbi 5000, hegitari zisaga 3000 zatwawe n'umwuzure, inka zisaga ijana n'amatungo magufi arenga ibihumbi 4000 birapfa.

    Hari Ibigo Nderabuzima byasenyutse, insengero 16 zirangirika, ibiro icyenda bya Leta n'imiyoboro y'amashanyarazi 64 birasenyuka byose bisenywe n'ibibiza.

    Iyi Minisiteri igaragaza ko buri munsi mu gihe cy'imvura y'umuhindo n'itumba abantu babiri bahitanwa n'ibiza mu gihugu hose.

    Hari bamwe batekereza ko imvura igwa mu gihe cy'umuhindo n'itumba no kuba u Rwanda rugizwe n'imisozi miremire kandi ihanamye ari byo bituma Ibiza bihagaragara cyane.

    Minema yo ivuga ko 55% by'ibiza biterwa n'uburangare naho ibiterwa n'imiterere bikaba 20%.

    Umunyamabanga Uhorano muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, Phillippe Habinshuti asaba buri wese gushyira mu bikorwa ingamba zose zigenewe gukumira Ibiza, cyane cyane mu myubakire.

    Ati 'Niba twubaka twubake ibiramba kandi hakurikijwe ibipimo bya ngombwa ngenderwaho Leta iba yarateganyije. Amategeko ahari yaba agenga imyubakire, imiturire, amategeko agenga ibidukikije cyangwa ibikorwa remezo n'andi mabwiriza yose Leta iteganya, abantu bayiteho, bagire igenamigambi rihuriweho n'inzego zose. Twizeza abantu ko ibi byitaweho ibibazo by'ibiza byagera ubwo biba amateka”.

    Habinshuti yasabye abayobozi b'Uturere dukora kuri Pariki y'Ibirunga gukora ibikorwa by'ibanze bituma amazi ava mu Birunga adakomeza kujya kwangiza ibikorwa by'abaturage, bigeza no ku guhitana ubuzima bwabo.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille we yavuze ko bagiye guhagurikira ikibazo cy'amashuri, amavuriro n'ahandi hahurira abantu benshi hatagira imirindankuba.

    Inzego zigorwaho ingaruka n'ibiza cyane ni imiturire, ibikorwaremezo, ubuhinzi n'ibidukikije. Ku mwaka u Rwanda ruhomba miliyari 200 z'amafaranga y'u Rwanda kubera ibiza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-mu-myaka-itanu-ibiza-byahitanye-abantu-201-inzu-zirenga-5000

  • Umuvundo w'abanyeshuri muri gare watumye bigorana kuva mu karere ka Gicumbi – #rwanda #RwOT

    Amabwiriza ya Minisiteri y'Uburezi n'inzego zo gutwara abantu asaba abakora uyu mirimo kubanza gutwara abanyeshuri mbere yo gukomeza imirimo yo gutwara abagenzi basanzwe.

    Kuri uyu wa 15 Mata 2023 muri gare ya Gicumbi habyukiye umubare munini w'abagenzi bashaka imodoka zibajyana mu byerekezo bitandukanye by'igihugu.

    Uyu muvundo ngo watangiye kubaho kuwa 14 Mata 2023 ubwo abanyeshuri biga muri Kaminuza iri muri aka karere ka Gicumbi mu gihe cy'ibiruhuko bari batangiye gutaha mu turere dutandukanye.

    Abagenzi babuze imodoka bo bavuga ko uretse ikibazo cy'imodoka, bafite impungenge z'uko bashobora kwibwa ibikoresho bafite, nk'amasakoshi, Telefoni, amafaranga ndetse abafite abana ngo batangiye kwicwa n' inzara.

    Umwe mu bagenzi witwa Kubwimana Ramadhan yabwiye IGIHE ati ” Ubu nta muntu uri gukatisha itike atari umunyeshuri, undi bari kumubaza niba afite urugendo rwihutirwa, ariko n'abanyeshuri ubwabo ntibari bubone imodoka zibahagije”.

    Kimwe n'abandi bose bavuze ko habonetse indi modoka yabageza aho bajya byabafasha kuko abenshi muri bo badafite uburyo bwo gucumbika mu mujyi wa Gicumbi.

    Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'aba bagenzi bakimenye, bakivuganaho n'inzego zishinzwe gutwara abagenzi hashakwa igisubizo.

    Gusa ngo mu gihe imodoka zigomba kubatwara mu gihe zitaraboneka abashinzwe umutekano bari gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo.

    Ati ” Ikibazo cy'abagenzi twakimenye. Nanjye ndahavuye kandi hari abo nijyaniye i Kigali. Turi gukorana n'inzego zibishinzwe, haje umukozi wa RURA ushinzwe serivisi zo gutwara abagenzi, ubuyobozi bwa Polisi buri kubacungira umutekano, ndetse n'abashinzwe ishami ry'umutekano wo mu muhanda [Traffic Police] barahari.'

    'Twasabye ko hakoherezwa imodoka ziva i Kigali ngo zize gufatanya n'abakorera hano, kandi urabona ko bitangiye gufata umurongo”.

    Mu karere ka Gicumbi mu myaka yashize abagenzi bakundaga kubura imodoka bakarara muri gare, abandi bakoherezwa kurara mu biro by'akagari ka Gisuna, aho bagaragazaga ikibazo cyo kuraza abagabo n'abagore hamwe kandi bataziranye.

    Gare ya Gicumbi ibamo imodoka zijya mu byerekezo bya Kigali, Musanze, Nyagatare, Burera na Gatuna, hose hagaragara imirongo ikabije y'abagenzi babuze imodoka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvundo-w-abanyeshuri-muri-gare-watumye-bigorana-kuva-mu-karere-ka-gicumbi

  • Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we wa Bénin (Video) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Bénin rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

    Uru ruzinduko rukurikira urwo Talon yakoreye mu Rwanda mu 2016 nyuma y'iminsi mike atowe, rwahise ruba imbarutso y'umubano ukomeye hagati y'impande zombi.

    Mu bayobozi bari kumwe na Perezida Kagame muri Bénin harimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D'Arc; Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome; Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi; Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo n'abandi.

    Abakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigomba gukurikirwa n'isinywa ry'amasezerano hagati y'impande zombi.

    Byitezwe ko impande zombi zigomba gusinya amasezerano arimo ayo gukuraho ko ibicuruzwa byinjiye mu gihugu kimwe bivuye mu kindi bisoreshwa kabiri, ajyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, ay'ubufatanye mu miyoborere y'inzego z'ibanze, mu iterambere rirambye, ndetse bizanavugurura amasezerano asanzwe mu bijyanye n'ubucuruzi n'imari.

    U Rwanda na Bénin bisanganywe umubano mu ngeri zirimo Ikoranabuhanga, Ubucuruzi, ibijyanye no kwita ku butaka n'ibindi. Byombi kandi byakuyeho Viza mu koroshya imigenderanire. Bifitanye kandi amasezerano agamije kubyaza umusaruro ibijyanye n'imbaho n'amabuye azwi nka granite akorwamo amakalo.

    Mu 2017, byasinye amasezerano yo gushyiraho ikompanyi y'ubwikorezi y'indege ihuriweho igomba kugira icyicaro i Cotonou. Iyo sosiyete byitezwe ko izitwa Bénin Airlines, bivugwa ko izatangirizwa mu ruzinduko Perezida Kagame agirira i Cotonou.

    U Rwanda ruzaba rufite imigabane ingana na 49% muri Bénin Airlines mu gihe Bénin yo izaba ifite imigabane ingana na 51%. Gushinga iyi sosiyete bije bikurikira n'ubundi imikoranire yari isanzwe hagati y'ibihugu byombi, aho guhera muri Nzeri 2016 RwandAir yari yarafunguye ishami i Cotonou, rikora nk'igicumbi cyayo muri Afurika y'Iburengerazuba.

    Bénin Airlines izajya ikora mu byerekezo bya Abidjan, Brazzaville, Douala, Libreville, Bamako, Dakar na Conakry.

    Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro kigenerwa Umukuru w’Igihugu

    Talon yakiranye urugwiro mugenzi we w’u Rwanda

    Perezida Kagame na mugenzi wa Bénin basanzwe bafitanye umubano ukomeye

    Ubushuti buri hagati y’abakuru b’ibihugu byombi bumaze kwera imbuto z’imikoranire mu ngeri zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriwe-mu-cyubahiro-na-mugenzi-we-wa-benin-video

  • Abatunze miliyoni y'amadolari mu Rwanda bageze ku 1000; ni bande? – #rwanda #RwOT

    Hagati ya 2012 na 2022, umubare w'abantu batunze miliyoni y'amadolari mu Rwanda, wiyongereye ku kigero cya 72% aho ubu bibarwa ko bageze ku 1000.

    Abatunze nibura miliyoni 100$ mu Rwanda ni abantu babiri. Nta n'umwe utunze miliyari y'amadolari mu Rwanda.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika aho mu minsi iri imbere, gutunga miliyoni y'amadolari bizaba ari ibintu bisanzwe cyane. Ni cyo kimwe no mu Birwa bya Maurice no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Raporo yakozwe n'Ikigo gikora isesengura mu bijyanye n'Ishoramari cya Henley & Partners igaragaza ko kuva mu 2012, u Rwanda, RDC n'Ibirwa bya Maurice wongeyeho Uganda na Seychelles byagize umubare munini w'abantu batunze miliyoni y'amadolari. Ntabwo raporo ivuga abo bantu abo aribo.

    Ni mu gihe Namibia, Zambia, Seychelles na Maroc byitezwe ko bizagira benshi mu myaka icumi iri imbere. Ibi bihugu bizatuma umubare w'abatunze miliyoni y'amadolari muri Afurika ugera ku 195.000 mu 2032.

    Ibirwa bya Maurice, byazamuye umubare w'abatunze miliyoni y'amadolari ku kigero cya 69%, ubu habarurwa 4900 mu gihe Seychelles yo bazamutse ku kigero cya 54% abo bageze kuri 400.

    Muri Uganda bazamutse ku kigero cya 45% bagera ku 1500 mu gihe muri RDC izamuka ryabaye 35% bakagera kuri 600.

    Mu bihugu bya Afurika bifite abantu benshi batunze miliyoni y'amadolari harimo Afurika y'Epfo, Misiri na Nigeria. Nka Afurika y'Epfo, abo ifite ni 37.800 baba mu mijyi irimo Johannesburg, Cape Town na Durban.

    Nigeria ni cyo gihugu kibamo umuntu ukize cyane muri Afurika, Aliko Dangote, ubarirwa umutungo wa miliyari 13,5$. Gusa mu minsi ishize, umubare w'abatunze miliyoni y'amadolari muri Nigeria, wagabanutseho 30%. Ni cyo gihugu cyagize igabanuka riri hejuru kurusha ibindi.

    Abakire bo mu Rwanda babarizwa ni bande?

    Mu 2022, mu Rwanda hari abantu 30 batunze nibura miliyoni 10$, ni ukuvuga miliyari zisaga 10 Frw kuzamura. U Rwanda rwari urwa 17 muri Afurika mu kugira abakire benshi batunze guhera kuri miliyoni imwe y'amadolari, ni ukuvuga miliyari irenga imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

    Umutungo bwite w'abantu baba mu Rwanda ni ukuvuga ubaze imitungo itimukanwa, imigabane n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi, yabarirwaga muri miliyari 11$. Ayo mafaranga ntarimo igikorwa icyo aricyo cyose gifitanye isano na leta.

    Nubwo bimeze bityo, biragoye kumenya ngo ni bande, kuko imibereho y'Abanyarwanda, ijyanye n'umuco wabo, ituma abantu batigaragaza nk'abatunze ibya mirenge, ku buryo n'ufite agatubutse udashobora kumenya uko abayeho.

    Si mu Rwanda gusa n'ahandi hirya no hino ku Isi. Nta gihugu na kimwe mu Burayi gifite umubare munini w'abakire batunze miliyari mu madolari nk'u Budage. Gusa, nubwo bimeze bityo abazwi n'abavugwa ni bake. Ni gake bavugwa mu itangazamakuru, biberaho mu buzima bwabo bwite bucece ku buryo utamenya ibyabo.

    Abenshi mu batunze agatubutse mu Rwanda, bivugwa ko bakora ubushabitsi mu bijyanye n'ubwubatsi kuko ari urwego rutera imbere amanywa n'ijoro. Abandi bafite inganda, cyane cyane izikora ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, hakabamo kandi n'abaranguza ibicuruzwa bakuye hanze y'igihugu, mu gihe hari n'abashoye mu bijyanye n'amabuye y'agaciro.

    Amafaranga menshi igihugu cyinjiza ava mu cyayi n'ikawa, ariko abashoye muri uru rwego si benshi. Umwe mu bashoramari ubarizwa muri iyi ngeri ni Gatera Egide washinze Rwanda Mountain Tea unafite Prime Insurance nk'umunyamigabane mukuru.

    Ni nawe nyiri sosiyete zicuruza ibikomoka kuri lisansi n'ubwikorezi bw'imizigo, SP na Petrocom.

    Hari abandi bafite ibikorwa bizwi nka Albert Nsengiyumva nyiri Albert Supply washoye imari mu bwubatsi ndetse ufite inyubako mu bice bitandukanye bya Kigali n'irindi shoramari mu bucuruzi bw'ibijyanye n'imyenda.

    Mu bandi bivugwa ko bafite ibikorwa byinjiza agatubutse mu Rwanda hari nk'umunyemari Ruterana Edouard ufite imiturirwa mu mujyi rwagati ikorerwamo ubucuruzi no mu bice nka Kacyiru, Muhima, Kiyovu n'ahandi. Ni nawe nyiri Sofaru icuruza ibikoresho by'ubwubatsi.

    Hari abandi nk'abashoramari bishyize hamwe bakubaka inyubako zirimo CHIC na MIC.

    Mu bandi bivugwa ko batunze agatubutse, harimo Bafakulera Robert wahoze ayobora PSF. Bivugwa ko afite imitungo myinshi n'ishoramari mu mahoteli nka Ubumwe Grande na Highland Hotel, ndetse ari no mu baguze iyahoze ari UTC.

    Afite kandi sosiyete y'ubucuruzi yitwa ROBA Group igemura mu Rwanda amakamyo yitwa FAW inabarizwamo uruganda rukora ibikoresho by'isuku bya Clear. Avugwa kandi mu rindi shoramari ririmo nk'isoko ryo mu Mujyi wa Kigali rwagati n'ahandi.

    Abandi bivugwa ko ari abantu batunze agatubutse mu Rwanda harimo nka Yusuf Mudaheranwa ufite ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi ndetse aherutse no kugura inyubako ikoreramo MTN Rwanda i Nyarutarama. Yashoye no mu bijyanye no gutwara ibintu binyuze muri Gorilla Motors ndetse anafite ikipe ya Gorilla FC.

    Jacques Rusirare w'imyaka 75, ni undi mu rwiyemezamirimo umaze igihe akora ishoramari. Yashoye imari akora uruganda rutunganya amarangi rwa Ameki Color.

    Afite kandi n'ishoramari rya Ameki Meubles rikora ibikoresho byo mu nzu nk'intebe n'ibindi.

    Mu bandi bivugwa ko batunze agatubutse harimo nka Joseph Mugisha washinze Sosiyete y'Ubwubatsi ya Fair Construction na Marc Rugenera washinze Sosiyete y'ubwishingizi ya Radiant.

    Hari kandi Abdul Ndabubogoye ufite imiturirwa mu mujyi rwagati ahazwi nka Quartier Commercial n'izindi nyubako i Nyarutarama n'ahandi. Yashoye imari mu bijyanye n'ubwikorezi, ndetse ni umwe mu bafite amakamyo menshi atwara imizigo.

    Nko mu bashoye mu bijyanye n'ikoranabuhanga n'itumanaho, Nyagahene Eugene washinze Tele 10 ifite Radio 10 na TV 10 na Cleo Hotel ku Kibuye amaze igihe kinini yinjiza agatubutse.

    Jean Malic Kalima ni undi mushoramari bivugwa ko yinjiza menshi. Ni we nyiri Legacy Clinic ndetse abarizwa no mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Sina Gerard washinze Entreprise Urwibutso ni umwe mu bamaze igihe mu bucuruzi ndetse aherutse no kwinjira mu bijyanye n'ubucuruzi bw'ibikomoka kuri peteroli.

    Bavukiyehe Eugene nawe yakoze ishoramari mu bijyanye n'amahoteli aho afite iyitwa Great Hotel Kiyovu n'indi ku Cyamitsingi ndetse no mu Majyaruguru y'u Rwanda i Musanze ahafite hotel.

    Ni umwe mu bafite amasoko manini yo kugemura ibiribwa mu nkambi zo hirya no hino mu gihugu ndetse no muri za gereza.

    Undi bivugwa ko atunze amafaranga menshi ni Kananira Leonard ufite Lemigo Hotel, Silverback Mall ku Kicukiro na Station za lisansi ziri hirya no hino mu gihugu.

    Ntihanabayo Samuel washinze uruganda rwitwa Ingufu Gin Ltd ni umwe mu bashoye imari mu bijyanye n'inganda zikora ibyo kunywa ndetse bivugwa ko inzoga akora zimwinjiriza agatubutse umunsi ku wundi.

    Bahizi Deo we amaze igihe kinini yarashoye imari mu bijyanye n'ubucuruzi bw'ibikoresho by'ubwubatsi binyuze muri Quincaillerie Beta Ltd, ndetse abamuzi basobanura ko ari umwe mu binjiza amafaranga menshi.

    Mu bashoye imari mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu, havugwamo Twahirwa Dodo washoye imari kera muri iyi ngeri binyuze muri Atraco nyuma iza guhinduka RFTC.

    Hari kandi na Muneza Nilla washoye imari mu gutwara abantu n'ibintu binyuze muri Royal Express.

    Ni mu gihe Bidabari Eric Rutazigwa usibye kuba yarashoye imari mu bijyanye n'amahoteli aho afite Galaxy Hotel, bivugwa ko afite ishoramari rindi mu zindi ngeri zitandukanye.

    Francine Munyaneza we yashinze Sosiyete yitwa Munyax Eco icuruza ibikoresho by'ubwubatsi ndetse bivugwa ko ari hafi kubaka umuturirwa mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Marriott Hotel.

    Gatera Egide washinze Rwanda Mountain Tea ni we nyiri SP na Petrocom

    Albert Nsengiyumva nyiri Albert Supply (uri inyuma ya François Kanimba) yashoye imari mu bwubatsi

    Yusuf Mudaheranwa afite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi

    Bafakulera Robert ni we nyiri Ubumwe Grande na Highland Hotel, ndetse ari no mu baguze iyahoze ari UTC

    Jacques Rusirare ni we nyiri Ameki Color

    Joseph Mugisha yashinze Sosiyete y'Ubwubatsi ya Fair Construction imaze kugira uruhare mu iyubakwa ry’inyubako nyinshi mu Mujyi wa Kigali

    Marc Rugenera ni we washinze Sosiyete y'ubwishingizi ya Radiant

    , Nyagahene Eugene washinze Tele 10 ibarizwamo Radio & TV 10, afite na Cleo Hotel ku Kibuye

    Sina Gérard washizwe Entreprise Urwibutso, yashoye imari mu buhinzi

    Jean Malic Kalima ni we nyiri Legacy Clinic ndetse abarizwa mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

    Kananira Leonard (uri hagati) ni we nyiri Lemigo Hotel, Silverback Mall ku Kicukiro na Station za lisansi ziri hirya no hino mu gihugu

    Bavukiyehe Eugene afite hotel mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Musanze

    Ntihanabayo Samuel washinze uruganda rwitwa Ingufu Gin Ltd bivugwa ko ari umwe mu bahiriwe n’ishoramari

    Twahirwa Dodo amaze igihe mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu. Ni we watangije Atraco yaje guhinduka RFTC

    Bidabari Eric Rutazigwa ni we nyir’amahoteli yitwa Galaxy

    Francine Munyaneza we yashinze Sosiyete yitwa Munyax Eco icuruza ibikoresho by'ubwubatsi ahanini byiganjemo ibikoresha imirasire y’izuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatunze-miliyoni-y-amadolari-mu-rwanda-bageze-ku-1000-ni-bande

  • Bitezweho byinshi: Menya abakinnyi 11 ikipe ya APR FC ibanjemo mu kibuga  – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona igiye gukina n'ikipe ya Gasogi United kuri Sitade ya karere ka Bugesera saa 15h:00.

    Dore abakinnyi igiye kubanza mu kibuga:

    Source : https://yegob.rw/bitezweho-byinshi-menya-abakinnyi-11-ikipe-ya-apr-fc-ibanjemo/