Blog

  • Ibyishimo byamurenze: Umuhanzi Spice Diana yageze kubitaragerwaho nundi muhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Spice Diana ukunzwe cyane dore ko ari umwe mu bagore bakurikirwa kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Uganda.

    Uyu muhanzikazi akaba amaze gukora amateka kuri Facebook atarakorwa nundi muhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda ubu  yamaze kuzuza abarenga miliyoni ebyiri kuri Facebook akaba ari ibintu yishimiye cyane ndetse akaba ashimira abantu bose babigizemo uruhare ngo abashe kuzuza abo bantu bose.

    Spice Diana nyuma yo kuzuza abarenga miliyoni ebyiri kuri Facebook yahise ashyira hanze amafoto ashamaje ku rwego rwo hejuru yahise atangira kuvugisha benshi bamukurikira kuri Instagram.

     

    Source : https://yegob.rw/ibyishimo-byamurenze-umuhanzi-spice-diana-yageze-kubitaragerwaho-nundi-muhanzikazi-wo-mu-gihugu-cya-uganda/

  • Ikipe ya APR FC inaniwe kwikura imbere ya Gasogi United – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC ihombye amanota atatu yarikeneye cyane nyuma yo kugwa miswi n'ikipe ya Gasogi United ikaba ihise inganya amanota na Kiyovu Sports.

    Iki ya APR FC yishyize kugitutu kuko yarushaga ikipe ya Kiyovu Sports amanota atatu none ubu zikaba ziganya amanota ikinyuranyo n'ibitego zizigamye ibi bibaye nyuma yuko ikipe ya APR FC inaniwe gutsinda ikipe ya Gasogi United benshi bemezaga ko iraza kuyitsinda mbere y'umukino gusa ntago byayihiriye nk'uko benshi babyemezaga.

    Ikipe ya APR FC igumye ku mwanya wa mbere n'amanota 53 irikuganya n'ikipe ya Kiyovu Sports imaze gutsinda ikipe ya AS Kigali igitego 1-0 ubu izi kipe ziri kurushanwa ibitego gusa.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-iratakaje/

  • “Ingorane ya kabiri n’ukubyarwa ariko wowe ntubyare” Umva amagorane 20 abagabo bahura nayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y'umusaza wakisanyije amagorane abagabo bahura nayo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Uyu musaza yavuze mo amagorane menshi atandukanye harimo 'Ingorane ya mbere ni ukigira umugore umwe ntimwumvikane, ingorane ya kabiri ni ukubyarwa nawe ntubyare' n'izindi nyinshi nkuko zumvikana muri video.

    Source : https://yegob.rw/ingorane-ya-kabiri-nukubyarwa-ariko-wowe-ntubyare-umva-amagorane-20-abagabo-bahura-nayo/

  • Barayoboye: Umuhanzi Chriss Eazy na Bwiza batumiwe mu gitaramo gikomeye cyane hanze y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi Chriss Eazy ukunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse na Bwiza bose bamaze kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki bamaze gutumirwa mu gitaramo gikomeye kizabera mu gihugu cya Zambia.

    Chriss Eazy na Bwiza biteganyijwe ko bazasusurutsa abanyarwanda batuye muri Lusaka umurwa mukuru wa Zambia akaba ari igitaramo cyiswe ' Liberation Rwanda-Zambia celebration concert' akaba ari igitaramo bitaganyijwe ko kizaba tariki 07 Nyakanga 2023 kiba cyarahujwe n'umunsi wo kwibohora mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/barayoboye-umuhanzi-chriss-eazy-na-bwiza-batumiwe-mu-gitaramo-gikomeye-cyane-hanze-yu-rwanda/

  • Rurashyushye: Umusore ukunzwe cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ari mu munyenga w’urukundo n’inkumi y’uburanga (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ukunzwe cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda muri iyi minsi ari mu munyenga w'urukundo n'inkumi y'uburanga.

    Shema Mwenedata Aime Patrick wamamaye nka Patrick Promoter mu myidagaduro nyarwanda ari mu rukundo n'inkumi yitwa Kamikazi Phiona.

    Amakuru twamenye ni  uko aba bombi basanzwe bakorera Innostar Studio bamaze imyaka ibiri mu rukundo ndetse ko bageze kure umushinga wo gushinga urugo.

    Source : https://yegob.rw/rurashyushye-umusore-ukunzwe-cyane-mu-myidagaduro-yo-mu-rwanda-ari-mu-munyenga-wurukundo-ninkumi-yuburanga-amafoto/

  • Abakoresha Twitter bashyizwe igorora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Twitter yazamusye umubare w'inyuguti n'inyajwi umuntu ashoboraga kwandika mu butumwa bumwe (Tweets), ugera kuri 10000.

    Ubuyobozi bwa Twitter bwagize buti 'Twarushijeho kunoza ibijyanye no kwandika no gusoma ubutumwa binyuze kuri Twitter uhereye uyu munsi, ubu Twitter ishobora kwakira inyuguti n'inyajwi ibihumbi 10. Tangira gukoresha Twitter Blu kugira ngo ugerweho n'iyi serivisi.'

    Source : https://yegob.rw/abakoresha-twitter-bashyizwe-igorora/

  • Ushinjwa kwica umukozi w’akarere ka kamonyi yarashwe ahita apfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kubwimana Daniel w'imyaka 33 wari ukurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Mujawayezu Madeleine w'imyaka 56, yarashwe arapfa ubwo yageragezaga gutoroka.

    Ni amakuru dukesha Umuseke, ko uwari ukurikiranweho icyo cyaha yagerageje gutoroka police irasa amasasu abiri mu kirere ariko aranga akomeza kugenda hanyuma bahita bamurasa ahasiga ubuzima.

    Umuyobozi w'umurenge wa Rukoma yemeje aya makuru avuga ko ari umuntu wemeraga uruhare mu rupfu rw'uyu mukozi bishe bakazingira muri supanete.

    Yagize ati 'Twamenye amakuru ko mu rwego rwo gukora iperereza ku rupfu rwa Mujawayezu Madeleine, hari umuntu wagombaga gutanga amakuru akagaragaza ibyo yakuye muri iyo nzu aho yabishyize. Amakuru dufite ni uko yemeraga uruhare yagize.

    Mu gihe yari agiye kujya kubyerekana yashatse gutoroka kuko niwe wari uhazi, agerageje kwiruka rero inzego z'umutekano zashatse kumuhagarika zirasa mu kirere ntiyahagarara biba ngombwa ko araswa'.

    Source : https://yegob.rw/ushinjwa-kwica-umukozi-wakarere-ka-kamonyi-yarashwe-ahita-apfa/

  • Perezida Macron yasinye itegeko ryateje imyigaragambyo ikomeye #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron yemeje umushinga w'itegeko rizamura imyaka yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru umaze iminsi usembuye imyigaragambyo hirya no hino muri iki gihugu.

    Perezida Macron yashyize umukono kuri uyu mushinga w'itegeko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata. Bivuze ko ibigenwa nawo birimo kuzamura imyaka yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru ikava kuri 62 ikagera kuri 64 bizatangira gukurikizwa nk'itegeko.

    Biteganyijwe ko iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nzeri mu 2023.

    Perezida Emmanuel Macron yemeje iri tegeko mu gihe rimaze iminsi rikuruye umwuka mubi mu Bufaransa ndetse rigasembura imyigaragambyo y'abadashyigikiye izi mpinduka.

    Iyi myigaragambyo yubuye nyuma y'uko Guverinoma y'u Bufaransa yemeje itegeko rya pansiyo ritavugwaho rumwe, bikorwa bitanyuze mu Nteko Ishinga Amategeko nk'uko bisanzwe bigenda ngo amategeko atorwe.

    Leta ivuga ko igamije kongera ingengo y'imari mu isanduku ya pansiyo, gukomeza kubona abakozi mu bigo n'inganda zitandukanye n'ibindi.

    Yaba ari Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron na Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu, Elisabeth Borne, bahuriza ku kuba iri tegeko rikenewe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-macron-yasinye-itegeko-ryateje-imyigaragambyo-ikomeye

  • APR FC yasitaye mu mukino umutoza yakubise hasi ikote ryayo, Kiyovu Sports yibutsa AS Kigali ko ari yo mfura muri Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje hakinwa umunsi wa 26, APR FC yanganyije na Gasogi United ariko iguma ku mwanya wa mbere inganya amanota na Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali.

    Imikino y’umunsi wa 26 yabimburiwe n’uwo Gorilla FC yari yakiriyemo Etincelles FC ku kibuga cya Bugesera. Etincelles FC yaje kuhatsindirwa 4-1.

    Hahise hakurikiraho umukino wo APR FC yakiriyemo Gasogi United, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari iyoboye urutonde benshi bumvaga ko iri buze gutsinda byoroshye ariko siko byagenze kuko banganyije 0-0.

    APR FC yashakaga gutsinda igakomeza kuyobora urutonde yakoze ibishoboka byose binyuze mu busatirizi bwayo bashaka igitego aho Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent bagerageje ariko ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Iyi kipe kandi yagiye ihusha amahirwe harimo n’aya Ruboneka Bosco mu gice cya mbere.

    Ku munota wa 85 umutoza wungirije wa APR FC, Neffati Jamel Eddine, yahawe ikarita itukura nyuma yo kutishimira icyemezo cy’umusifuzi Nsoro wari ubanje kumuha iy’umuhondo.

    Uyu mutoza w’Umunya-Tunisia kubera umujinya yakuyemo ikoti rya APR FC yari yambaye, arikubita hasi. Umukino warangiye ari 0-0.

    Undi mukino ni uwa Kiyovu Sports na AS Kigali wabereye i Muhanga.

    Aya makipe yombi afashwa n’Umujyi wa Kigali, Kiyovu Sports yaje kuyereka ko ari yo yawugezemo mbere itsinda 1-0.

    Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, Erissa Ssekisambu yaje kubonera Kiyovu Sports igitego ku munota wa 67 maze umukino urangira ari 1-0.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports inganya na APR FC ya mbere amanota aho zombi zifite 53 ariko APR FC izigamye ibitego 23 mu gihe Kiyovu Sports ari 12.

    Gahunda y’umunsi wa 26

    Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023

    Gorilla FC 4-1 Etincelles
    APR FC 0-0 Gasogi United
    Rwamagana City 1-2 Musanze FC
    Kiyovu Sports 1-0 AS Kigali

    Ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023

    Mukura VS&L vs Marines FC
    Police FC vs Rutsiro FC
    Espoir FC vs Sunrise FC
    Bugesera FC vs Rayon Sports

    Byari ibyishimo kuri Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasitaye-mu-mukino-umutoza-yakubise-hasi-ikote-ryayo-kiyovu-sports-yibutsa-as-kigali-ko-ari-yo-mfura-muri-kigali-amafoto

  • Bwambere M23 yashinjwe kugaba igitero ku ngabo za EAC #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Kenya (KDF) cyatangaje ko abasirikare bacyo bari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagabweho igitero n'abo bikekwa ko ari abarwanyi b'umutwe wa M23.

    KDF mu itangazo yasohoye mu ijoro ryakeye yavuze ko abasirikare bayo boherejwe mu gace ka Kibumba aho bari mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF), “baburijemo igitero mu gace bakoreramo cyagabwe n'itsinda ry'abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe witwaje intwaro.”

    Igisirikare cya Kenya nticyigeze kivuga mu izina uwo mutwe witwaje intwaro gikeka.

    Igisirikare cya Congo Kinshasa cyakora giheruka gutangaza ko cyarwaniraga na M23 mu gace ka Kibumba, ndetse na Bertrand Bisimwa uyobora uriya mutwe na we aheruka kwemeza amakuru y'iyo mirwano.

    Ni Bisimwa utarigeze asobanura uko abarwanyi ba M23 bagarutse muri Kibumba, bijyanye no kuba uyu mutwe wari warashyikirije aka gace Ingabo za Kenya mu Ukuboza umwaka ushize.

    Leta ya Congo cyakora cyo ivuga ko M23 itigeze iva muri aka gace, ko ahubwo ibyiswe kugashyikiriza Ingabo za Kenya byabayeho mu rwego rwo “kuyobya uburari.”

    KDF mu itangazo ryayo yasobanuye ko “abitwaje intwaro bari bagamije gukorera ubwicanyi muri Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo barashe amasasu menshi muri aka gace, bituma Ingabo zisubiza byihuse ndetse zibasha kuburizamo igitero.”

    Kenya yavuze ko Ingabo zayo zahise zitangira gukaza uburinzi muri kariya gace mu kwirinda ko hari ikindi gitero cyaba, by'umwihariko ku baturage bagatuyemo basabwe gukomeza imirimo yabo uko bisanzwe.

    Ingabo za Kenya zavuze ko zatewe mu gihe hari andi makuru avuga ko mu ijoro ryakeye Ingabo z'u Burundi ziri muri Masisi na zo zagabweho igitero n'abo bikekwa ko ari abarwanyi ba M23.

    Bivugwa ko M23 yashakaga kwigarurira tumwe mu dusozi two muri iyi Teritwari, ibyatumye habaho imirwano yamaze amasaha umunani.

    M23 ntacyo iratangaza ku biri kuyivugwaho.

    Iby'ibi bitero byombi cyakora bivuzwe nyuma y'umunsi umwe Perezida Félix Tshisekedi wa Congo atangaje ko nta biganiro bya Politiki Leta y'igihugu cye izigera igirana n'umutwe wa M23.

    Uyu mutwe biciye mu bayobozi wayo uheruka gusubiza Tshisekedi ko niba koko ibyo biganiro nta bizigera biba ngo bakemure amakimbirane bafitanye, na wo utazigera urambika hasi intwaro kugeza igihe uzagerera ku cyo urwanira.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/bwambere-m23-yashinjwe-kugaba-igitero-ku-ngabo-za-eac