Blog

  • U Busuwisi: Amb. Rwakazina yanenze imiryango mpuzamahanga ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi iracyari mu ntangiriro ndetse Abanyarwanda mu gihugu no hanze yaho bakomeje Kwibuka ku nshuro ya 29.

    Abanyarwanda baba i Genève mu Busuwisi ku wa 13 Mata 2023, bari kumwe n'inshuti z'u Rwanda bateraniye ku Rwibutso ruri muri uyu mujyi, bunamira abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse banashyira indabo kuri urwo rwibutso.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi, Marie Chantal Rwakazina, unahagarariye u Rwanda no mu yindi Miryango Mpuzamahanga i Genève, yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagerageje kudaheranwa n'amateka, baharanira iterambere ry'imiryango yabo n'iry'igihugu muri rusange.

    Yanenze imiryango mpuzamahanga yarebereye Abatutsi bicwa ariko ashima ingabo zari iza RPA ziyobowe na Perezida Kagame, zahagaritse Jenoside zikabohora igihugu mu maboko y'abicanyi.

    Amb. Rwakazina yanavuze ko ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zihererekanywa ikiragano ku kindi, ariko igiteye inkeke kikaba ihakana n'ipfobya ryayo rikomeje gukwirakwizwa n'ibinyamakuru ndetse n'imiryango byiyitirira ko birengera uburenganzira bwa muntu.

    Ati 'Ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikibazo gikomeye duhura na cyo muri iki gihe kuko bisakazwa binyuze mu nzira nyinshi, haba ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye hamwe n'imiryango bivugwa ko byashinzwe bigamije kurengera uburenganzira bwa muntu.'

    Mu minsi ishize ikinayamakuru The New York Times cyanditse inkuru itoneka Abanyarwanda ndetse ivuga ko RPF Inkotanyi atari yo yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mbere yaho gato Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo hagati, Lewis Mudge yaramaganwe bikomeye nyuma yo gutangaza ubutumwa bwo Kwibuka kuri Twitter ku wa 6 Mata 2023, itariki ikoreshwa n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bayihuza n'uburakari bukomoka ku ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana.

    Perezida w'Umuryango Uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Busuwisi, César Murangira yagaragaje ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari byo biha imbaraga abayirokotse zo kubaka igihugu no kugiteza imbere.

    Yasabye buri wese kurwanya ibikorwa byose by'ihakana n'ipfobya rya Jenoside no gucyaha abagihembera imvugo zitesha agaciro abandi, zibiba urwango kandi zigasenya ubumuntu kuko ari byo byagejeje u Rwanda ku mateka mabi ya Jenoside.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibiro by'Umuryango w'Abibumbye i Genève Tatiana Valovaya, yavuze ko kwirinda Jenoside n'ibindi byaha ndengakamere ari inshingano ya buri wese, asaba buri wese guhora ari maso yiteguye kurwana urwo rugamba.

    Ati “Kurwanya Jenoside, ibyaha by'intambara n'ibindi byaha byibasira inyokomuntu n'ibindi byaha byica byo kurenga ku mategeko mpuzamahanga ni inshingano ya buri wese. […] Twese hamwe, nimucyo duhagurukire uyu muco w'ikibi ukomeje kwimikwa. Nimucyo tube maso kandi duhore twiteguye kugira icyo dukora”.

    Mu mwaka wa 2018 Umuryango w'Abibumbye wemeje ko tariki ya 7 Mata buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Kuri iyi tariki Isi yose iba igomba kuzirikana ku bikorwa by'ubunyamaswa byakorewe Abatutsi mu Rwanda, no kwiyemeza guharanira ko bitazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda no ku Isi muri rusange.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-busuwisi-amb-rwakazina-yikomye-imiryango-mpuzamahanga-ihakana-jenoside

  • Ecobank yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside basabwa kurwanya ingengabitekerezo yayo – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2023 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo abarenga ibihumbi 105 barimo abagera ku bihumbi bitatu bahiciwe.

    Mu biganiro byatanzwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye byibanze ku mateka yaranze u Rwanda yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'uburyo Inkotanyi zakoze ibishoboka byose zikayihagarika.

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya Ecobank Rwanda Plc, Dr Ivan Twagirashema, yasabye abakozi muri rusange ko muri iyi minsi 100 yo Kwibuka bakomeza kuzirikana ibyabaye no guharanira ko bitazongera kubaho.

    Ati 'Ntabwo ari uyu mugoroba gusa, ahubwo dukomeze kubizirikana muri iyi minsi 100 aho tuzaba turi hose. Yaba ari mu kazi ariko cyane cyane no mu miryango yacu ngo abaturi inyuma barimo n'abana bacu n'abandi bazaza, uyu mukoro duhawe uzabashe gukomeza.'

    Dr Twagirishema yagaragaje ko Ecobank Rwanda yiyemeje kujya ihora yifatanya n'Abanyarwanda muri rusange mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwifatanya n'abayirokotse mu nzego zinyuranye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yagaragaje ko ubugome Jenoside yakoranywe bugaragaza ko abayikoze babanje gutegurwa no kubibwamo ingengabitekerezo mbi.

    Ati 'Iyo ugenda hirya no hino abantu bavuga ibyabaye, uko abandi bishwe ku buryo usanga hari n'ibyo tudafitiye amazina… nta kindi bishushanya uretse kukubwira ko hari abonse ubugome bakabukurana kugeza ubwo ureba umwana wawe watwise amezi icyenda ukamubonamo umwanzi wawe.'

    Yagaragaje ko Kwibuka ari igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma, guha agaciro abambuwe ubuzima bazira uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurebera hamwe ingamba zafatwa ngo ibyabaye bitazongera kubaho.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Monique Huss, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe ariko hakiri urugamba rwo guhangana n'abapfobya ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Turabashimira uruhare rwanyu mwagiye mugira, ariko turabasaba no gukomeza gutanga umusanzu wanyu mu kubaka umuryango nyarwanda aho mukorera. Twamagane ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari yo ntwaro yifashishijwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside mu 1994. Tuyirinde kandi dutunge agatoki aho yagaragara hose.'

    Yakomeje ashimangira ko abantu baba bazi ahakiri imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro batanga amakuru ngo na bo bahabwe agaciro bambuwe.

    Ubwo abayobozi bakuru ba Ecobank Rwanda bashyiraga indabo ku mva rusange

    Hashyizwe ku mva rusange indabo mu guha icyubahiro abashyinguye muri kuri uru rwibutso

    Basobanuriwe amateka y’abashyinguwe muri uru rwibutso n’uko bishwe

    Abayobozi ba Ecobank bunamiye inzirakarengane zazize uko zavutse

    Abakozi ba Ecobank basobanuriwe ibiri muri Jardin de Memoire byose

    Aha bari bagiye gutambagizwa igice cya gatatu cy’uru rwibutso kizwi nka Jardin de Memoire

    Uwamariya Ndoha Angelique yatanze ubuhamya bugaruka ku nzira yanyuzemo n’uko yarokotse

    Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Ecobank Rwanda, Dr Ivan Twagirishema yagaragaje ko ibikorwa byo kwibuka bikomeza muri iyi minsi 100

    Ubwo Eric Nyagatare yatangaga ijambo ry’ikaze

    Alphonse Nsengimana yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ahishakiye Naphatal yagaragaje ko ubutegetsi bubi bwabanje gutegura abantu bubagira abicanyi ruharwa

    Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine ubwo yandikaka ubutumwa bwe mu gitabo cy’abashyitsi

    Amafoto: Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecobank-yifatanyije-n-abanyarwanda-kwibuka-jenoside-basabwa-kurwanya

  • Gasogi United yahagamye APR FC biha amahirwe Kiyovu Sports yihanije AS Kigali #rwanda #RwOT

    APR FC yongeye guhagamwa na Gasogi United, zinganya ubusa ku busa mu mukino w'Umunsi wa 26 wa Shampiyona.

    Nkuko byagenze mu mukino uheruka kubahuza, Gasogi United yongeye guhagama APR FC,iyitesha gukomeza kuyobora shampiyona.

    Mu wundi mukino wari utegerejwe,Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 cyatsinzwe na Erissa Ssekisambu ku munota wa 67 w'umukino.

    Ikipe y'Ingabo iyoboye urutonde n'amanota 53 izigamye ibitego 22 mu gihe Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0, na yo yagize amanota 53 izigamye ibitego 14.

    Mu yindi mikino yabaye, Musanze FC yatsindiye Rwamagana City i Ngoma ibitego 2-1 naho Gorilla FC inyagira Etincelles FC ibitego 4-1.

    Kuri iki Cyumweru,Bugesera FC irakira Rayon Sports mu mukino iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda isabwa gutsinda hagasigara ikinyuranyo cy'amanota ane.

    Imikino yabaye:

    APR FC 0-0 GASOGI UNITED
    KIYOVU SPORTS 1-0 AS KIGALI
    Rwamagana City 1-2 Musanze FC
    Gorilla FC 4-1 Etincelles FC

    Urutonde:

    1. APR FC 53 Pts (22 Goals)
    2. KIYOVU SPORTS 53 Pts (14 Goals)
    3. RAYON SPORTS 46 Pts (-1)
    4. AS KIGALI 42 Pts

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gasogi-united-yahagamye-apr-fc-biha-amahirwe-kiyovu-sports-yihanije-as-kigali

  • Menya byinshi ku mugabo w’izuru rirerire mu mateka y’isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mateka y'isi habaye umugabo umwe rukumbi ufite izuru rirerire cyane ku buryo uwaribonaga wese ryamutangazaga kandi rikaba ryaramukijije.

    Uyu ni umugabo w'umwongereza witwa Thomas Wedders bakundaga kwita Thomas Wadhouse. Uyu mugabo yavukiye mu gihugu cy'ubwongereza mu mugi wa Yorkshine.

    Uyu mugabo yavutse my mwaka 1730 aza kwitaba Imana muri 1780 afite imyaka 50 y'amavuko, nubundi yapfiriye muri Yorkshine mu ubwongereza.

    Kuva mu myaka isaga 300 niwe wabayeho ufite izuru rirerire ku isi kuko izuru rye ryapimaga sanimetero 19(19 cm).

    Uyu mugabo mu myaka yose yabayeho izuru rye ryaramutunze kuko iyo habaga ibirori yaratumirwaga akishyurwa kugirango abantu bamurebe gusa kuko yaratangaje.

    Source : https://yegob.rw/menya-byinshi-ku-mugabo-wizuru-rirerire-mu-mateka-yisi/

  • Gutwara igikombe biracyashoboka: Kiyovu Sports yatanze umukoro ku ikipe ya APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ikipe ya Kiyovu Sports Club nyuma yuko igaritse ikipe ya AS Kigali yahise itanga umukoro ku ikipe ya APR FC yanganyije n'ikipe ya Gasogi United.

    Kiyovu Sports mbere yuko ijya mu kibuga n'ikipe ya AS Kigali yarushwaga amanota atatu n'ikipe ya APR FC ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona gusa ibi byaje guhinduka ubwo ikipe ya APR FC yananirwaga gutsinda ikipe ya Gasogi United bikanganya 0-0 maze Kiyovu Sports ibasha gutsinda ikipe ya AS Kigali 1-0 cyatsinzwe na Ssekisambu.

    APR FC yashyizwe ku gitutu na Kiyovu Sports kuko ubu zinganya amanota dore ko zose zifite 53-53 gusa ikipe ya APR FC ira cyari ku mwanya wa mbere kubera yizigamye ibitego byinshi kurusha Kiyovu Sports.

    Izi kipe zombi zirasabwa gutsinda imikino yazo yose zisigaranye kugira ngo zishakemo izatwara igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda 2022-2023.

    Source : https://yegob.rw/gutwara-igikombe-biracyashoboka-kiyovu-sports-yatanze-umukoro-ku-ikipe-ya-apr-fc/

  • Abatoza ba APR FC bari bamize umusifuzi Ruzindana Nsoro byanze bajugunya imyambaro y’ikipe_ VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abatoza b'ikipe ya APR FC basagariye umusifuzi Ruzindana Nsoro mu mukino ikipe batoza yanganyijemo na Gasogi United.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi , saa Kenda, kuri sitade ya Bugesera habereye umukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda , uwo mukino wahuje APR FC na Gasogi United urangira impande zombi zinganyije ubusa ku busa.


    Muri uwo mukino habereyemo agashya ubwo abatoza ba APR FC bashwanaga bikomeye n' basifuzi basifuye umukino.

    Umutoza wa APR FC ajugunya ikoti ry'ikipe

    Ibyi byabaye ku munota wa 85 ubwo abatoza ba APR FC batishimiye icyemezo cya Ruzindana Nsoro wasifuye ikosa Mugisha Bonheur yakoreye Ishimwe Kevin.
    Nyuma yo gusifura iryo kosa ,umutoza wungirije, Jamel Eddine Neffati, na we yahise ahaguruka, ajya kuburana n'abasifuzi.
    VIDEWO ubwo abatoza bashwanaga n'umusifuzi Nsoro:

    Aba basifuzi bahise bahamagaza Ruzindana Nsoro wari hagati, ahageze bamwereka ko aha ikarita Jamel Eddine. Mukuyimuha n'umujinya mwishi yahise akuramo ikoti yari yambaye arijugunya hasi.Ahabwa ikarita itukura.

    Source : https://yegob.rw/abatoza-ba-apr-fc-bari-bamize-umusifuzi-ruzindana-nsoro-byanze-bajugunya-imyambaro-yikipe_-videwo/

  • Abaganga birukanywe nyuma yo kubyinira indiri… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko tubikesha urubuga ‘distractify.com’, TikTik ikomeje gutuma benshi birukanwa mu kazi, ingaruka ku bayikoresha wazibwirwa neza n’aba baganga bo muri Luwiziyana (Louisiana).

    Itsinda ry’abaganga muri Luwiziyana, ryaguwe gitumo mu masaha y’akazi ririmo ryikorera videwo yo gushyira ku rubuga rwa ‘TikTik’, aho gukora icyabazinduye. Videwo ubu yamaze gusibwa, ariko abakozi bose bari bayirimo bo birukanwe burundu. 

    Ubu se ntibabakabirije? – Ushobora kuba wibaza iki kibazo

    Abaganga b’ivuriro rya ‘Ochsner’ bakoze videwo kuri TikTok bifashishije indirimbo yitwa  “S— Me Out” y’umuraperi witwa ‘rapper NLE Choppa’. Za ndirimbo hano mu Rwanda bita “ibizungamuri” cyangwa “ibishegu”.

    Muri iyi videwo ubu yamaze gusibwa kuri uru rubuga rwa TikTok, bagaragara babyina imbyino zitandukanye, bifashishije indirimbo yabiciye bigacika mu mwaka wa 2022 y’umuraperi ‘NLE Choppa’ yitwa  “S— Me Out”. Reba videwo y’aba baganga kuri youtube hano hasi;

    “>

    Igitangaje ni imbyino zari ziganjemo ibikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina, kandi bakoresheje ibikoresho bimwe bakoresha ku bitaro.

    Umuyobozi wungirije w’ibi bitaro, Tracey Schiro, yemeje ko iyi videwo yafatiwe mu nyubako y’ibitaro ahagarariye. Yagize ati: “Nyuma yo kugenzura uko byagenze, twafatiye imyanzuro abagaragara muri iyi videwo bose”.

    Ntabwo yahise yerura ibihano bafatiye abakozi babo, ariko binyuze ku rubuga rwa ‘Facebook’ byaje kugaragara ko birukanwe burundu.

    Ibitaro bya Ochsner Health ni ibitaro bidaharanira inyungu bikorera hirya no hino mu duce twa ‘New Orleans’, aha hakaba ari muri Louisiana.

    Byarangiye abaganga bane birukanwe mu mpera z’umwaka wa 2022 bazize gutwarwa na videwo ya TikTok bakibagirwa abarwayi.

    “Si urw’umwe” dore ko muri icyo gihe mu Ukuboza na none, abandi baganga birukanwe ku kazi kabo muri Atalanta(Atlanta) na bo bazize gukora videwo ya TikTok bari ku kazi.

    Source: Distractify.com

    Umwanditsi: Nigabe Emmanuel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128076/abaganga-birukanywe-nyuma-yo-kubyinira-indirimbo-yigishegu-mu-bitaro-bagatwarwa-128076.html

  • APR FC yitambitswe na Gasogi United, igikomb… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wagatandatu saa kenda kuri Sitade y’akarere ka Bugesera APR FC yanganyije na Gasogi United,iby’igikombe bisubira bubisi.

    Umukino APR FC yaherukaga gukina muri shampiyona yatsinze bigoranye Bugesera FC ibitego 2-1 naho Gasogi United yo yari yanyagiwe na Etincelles ibitego 5-1.

    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga:Pierre,Fitina, Ynussu , Placide , Christian ,Bonheur,Bosco, Gilbert,Ramadhan,Nshuti  na Yannick

    Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga:CYUZUZO Aime Gael, NGONO Herve ,KWIZERA Aimable, HAKIZIMANA Abdoulkarim , NIYITEGEKA Idrissa ,KANEZA Augistin , MALIPANGU Christian, Blessing Godwin ,Ravel Max Well Djoumekou na MUGABE Robert

    Uko umukino uri kugenda umunota ku munota

    Umukino urangiye ari 0-0

    90+5′ APR FC ibonye koroneri iterwa na Placide ariko CYUZUZO Aime Gael arongera awushyira muri koroneri

    90+3 Bacca yaragerageje gushota ariko umupira unyura hejuru y’izamu kure

    90+2 Ruboneka agerageje gushota arikure ariko umupira ukubita kuri myugariro wa Gasogi United umupira ujya muri koroneri 

    Umukino wongereweho iminota 5

    86′ Abatoza ba APR FC barakaye barashaka kurwana n’umusifuzi, umutoza mukuru Ben Moussa yeretswe ikarita y’umuhondo naho umwungiriza yerekwa ikarita itukura

    85′ Abakinnyi ba Gasogi United bari kurwana no gukuraho imipira ya APR FC imbere y’izamu

    82’Ruboneka ahaye umupira mwiza Bacca awushyira  ku mutwe ariko wigira mu biganza bya CYUZUZO Aime Gael

    77′ Anicet waririmbwaga n’abafana yinjiyemo asimbuye Mugisha Gilbert

    77′ Gasogi United ikoze impinduka mu kibuga havamo Malipangu hinjiramo ISHIMWE Kevin

    76’Blessing yaragerageje kwiha umupira muremure imbere ngo yirukantse Ombolenga ariko uramusiga uhita urenga

    73′ APR FC ibonye uburyo bukomeye aho Mugunga yarafite umupira imbere  y’izamu ariko kwikura umupira ku kirenge ngo ashote biranga

    Mugisha Gilbert wa APR FC agerageza uburyo 

    69′ APR FC yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Nshuti Innocent waruri kugerageza gushotera kure hinjiramo Mugunga Yves

    66′ Abafana ba APR FC bari kuririmba Anicet wabanje hanze y’ikibuga

    65′ Gasogi United yashoboraga gutsinda igitego aho Malipangu ahaye umupira mwiza Djoumekou ariko atinda gushota awuha Blessing arekuye ishoti rinyura impande y’izamu kure

    64′ APR FC ikoze impinduka havamo Ramadhan hinjiramo Bacca

    63′ Bizimana Yannick wa APR FC yongeye kugerageza amahirwe arekura ishoti ariko CYUZUZO Aime Gael arikuramo

    60′ APR FC ibuze uburyo bwabazwe aho Gilbert arekuye ishoti maze CYUZUZO wa Gasogi United arikuramo risanga Ruboneka yongeye gushota Kwizera Aimable arikuzamo ikirenge

    Gilbert wa APR FC yakunze kubona imipira myinshi mu gice cyambere nubwo nta cyavagamo 

    56′ Gasogi United iri gusatira ishaka igitego cyane cyane binyuze kuri Blessing uri gushaka uburyo bwo gushota

    54′ Gasogi United ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Malipangu ariko NGONO Herve ahise ayitera nabi ntihagira ikivamo

    51′ Ramadhan akoreye ikosa Idrissa mu rubuga rwa Gasogi United

    48′ Ruboneka aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga

    47′ Gasogi United ibonye kufura iterwa na NGONO Herve ariko Djoumekou ashyira ku mutwe nabi umupira usubira inyuma aho kujya mu izamu

    46′ Malipangu yaragerageje guha umupira mwiza Djoumekou ariko Placide ahita atabara

    45’Igice cyakabiri gitangijwe n’abakinnyi ba APR FC ariko umupira bahita bawurenza

    Igice cyambere kirangiye ari 0-0

    45+1′ Abakinnyi ba APR FC barahererekanya mu kibuga hagati

    Igice cyambere cyongeweho iminota 2 

    41′ APR FC ikomeje gusatira cyane ariko ba myugariro ba Gasogi United bakirwanaho

    38′ APR FC ibonye koroneri izamurwa neza  na Ynussu ariko abakinnyi barayirwanira bituma CYUZUZO wa Gasogi United ayifata

    36′ APR FC yari yongeye kubona uburyo Ombolenga azamukana umupira ariko awukozaho intoki, umusifuzi arasifuye maze Ombolenga ntiyishimira icyemezo cy’umusifuzi aritonganya cyane

    32′ Gasogi United ibonye uburyo imbere y’izamu aho NGONO Herve ahaye umupira mwiza Max Well Djoumekou ariko arekuye ishoti rinyura impande y’izamu gato

    30′ Ramadhan azamukanye umupira mwiza ariko Kwizera Aimable amuhagarika awushyira muri koroneri

    27′ NGONO Herve wa Gasogi United arase uburyo bw’igitego asigaranye n’umuzamu wa APR FC 

    23’APR FC ikomeje kurata uburyo bwinshi bw’ibitego, Gilbert arekuye ishoti maze Aime Gael arikuramo habura usongamo

    20′ Mugisha Gilbert yari yinjiye mu rubuga rw’amahina ashaka igitego ariko umusifuzi asifura ko yakoreye ikosa ba myugariro ba Gasogi United

    18′ Ravel Max Well Djoumekou wa Gasogi United yinjiye mu rubuga rw’amahina ashaka gutsinda igitego ariko umupira Placide  awushyira muri koroneri

    17’Ombolenga ateye kufura ariko ayitera nabi umupira ukubita mu  rukuta 

    15′ Gasogi United iri kurangwa no gukorera amakosa abakinnyi ba APR FC,Kaneza Augistin  akoreye ikosa Bonheur ndetse ahabwa ikarita y’umuhondo na kufura

    10’Ruboneka ahaye umupira mwiza  Ramadhan nawe awushyira kwa Yannick yinjira mu rubuga rw’amahina ahereje Nshuti umusifuzi ahita asifura kurarira

    2’APR FC itangiye ipfusha ubusa amahirwe aho Yannick ateye ku giti cy’izamu ugarutse usanze Ramadhan awutera kure

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga

    Umutoza Ben Moussa wa APR FC weretswe ikarita y’umuhondo kubera gushaka kurwana n’abasifuzi

    Abafana ba APR FC bategereje igitego ariko cyabuze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128074/live-apr-fc-yakiriye-gasogi-united-mu-mukino-wa-shampiyona-128074.html

  • Umuhanda witezweho kuvana Bweyeye mu bwiguye ugeze kuri 68% – #rwanda #RwOT

    Tariki 11 Gicurasi 2020 ni bwo guverinoma y'u Rwanda yatangije imirimo yo kwagura umuhanda Pindura-Bweyeye no kuwushyiramo kaburimbo.

    Ni umuhanda abaturage banyotewe cyane kuko aka gace bigaragara ko katitaweho na Repubulika ya mbere n'iya kabiri, bituma gasigara inyuma mu bijyanye no kwegerezwa ibikorwaremezo by'umwihariko imihanda.

    Mutangana Jonathan wo mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Kiyabo yabwiye IGIHE ko kuba uyu muhanda utari ukoze byabatezaga ubukene kuko kuva Bweyeye bagera i Pindura moto yabacaga hagati ya 7000 Frw na 10.000Frw.

    Abacuruzi benshi bo mu Murenge wa Bweyeye barangurira ibicuruzwa mu Karere ka Nyamagabe, bakabigeza muri uyu Murenge bigoye cyane bigatuma abaturage babigura ku giciro kiri hejuru, bitewe n'uko hari ubwo imodoka ibipakiye irara kabiri mu ishyamba kubera ubunyereri.

    Ati 'Umurwayi kugira ngo tumugeze kuri kaburimbo tumuheka mu ngobyi urugendo rw'ibirometero 32 ku buryo n'abamuhetse tugerayo twarwaye. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twagiye tumusaba nk'abaturage na we aratwumva uyu muhanda uri gukorwa nubwo utaruzura ariko nibura aho ugeze turamushima ku buryo bufatika kuko hasigaye akantu gatoya'.

    Muragijimana Abraham, umucuruzi wo mu Murenge wa Bweyeye avuga ko iyo imvura yaguye nta modoka ishobora kuva Bweyeye ngo igere Pindura bitewe n'ubunyereri.

    Ati 'Hari ibicuruzwa byaburaga ku isoko ugasanga kubera ko nta muhanda uhari kubihageza biragoranye. Uyu muhanda nurangira tuzoroherwa kubera ko umucuruzi azajya ava Bweyeye ajye kurangura i Kigali arare agarutse'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yabwiye IGIHE ko umuhanda Pindura Bweyeye waje ukenewe n'abaturage ba Bweyeye na Butare.

    Ati 'Muri raporo mperuka ni uko imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze kuri 68%. Byari biteganyijwe ko uba wararangiye mu mpera z'umwaka ushize ariko ntabwo byashobotse bitewe n'imiterere y'ubutaka bwaho bisaba ko imirimo ikorwa mu zuba kuko iyo imvura iguye hahinduka icyondo. Iyi mvura nimara kubaganuka imirimo yo kurangiza ibikorwa bisigaye izihutishwa'.

    Visi Meya Munyemazi asaba abaturage ba Bweyeye na Butare gushyira imbaraga mu buhinzi kugira ngo umuhanda nurangira bazabe biteguye guhita batangira kohereza umusaruro mu tundi turere mu rwego rw'ubuhahirane.

    Isantere ya Bweyeye izanyuramo umuhanda Pindura-Bweyeye

    Mu gihe cy’imvura uyu muhanda wanyurwagamo n’umugabo ugasiba undi

    Umuhanda Pindura-Bweyeye uzakura abatuye Umurenge wa Bweyeye mu bwigunge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-witezweho-kuvana-bweyeye-mu-bwiguye-ugeze-kuri-68

  • Stade Amahoro ishobora guhindurirwa izina, impamvu ikirango cyayo kigomba guhinduka #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) yavuze ko impamvu ikirango cya Stade Amahoro kigomba guhinduka ari uko basanze kitajyanye n’igihe bigendanye n’uburyo iyi nyubako irimo kuvugururwamo.

    Ejo hashize ku wa Gatanu, Minisiteri ya Siporo yashyize hanze itangazo rishishikariza buri munyabugeni ubishaka gukora ikirango gishya cya Stade Amahoro kigaragaza intego z’iyi stade zishingiye kuri siporo n’imyidagaduro.

    Buri wese akaba agomba kohereza ibirango (logos) bitatu biherekejwe n’inyandiko isobanura mu buryo bwumvikana igihangano cye gishushanyije hifashishijwe mudasobwa kandi kigomba kuba ari umwimerere.

    Uhatana agomba kuba afite byibuze imyaka 18 kandi asanzwe akora ubuhanzi mberajisho bwifashishije ikoranabuhanga rya mudasobwa no kuba yumva neza akamaro k’ikirango cya Stade Amahoro. Uwa mbere azahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda n’aho uwa kabiri ahambwe ibihumbi 500.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie yavuze ko impamvu yo guhindura iki kirango ari uko basanze kitakijyanye n’igihe.

    Ati “guhindura ikirango (logo) hari icyo twari dufite tubona ku mpamvu zinyuranye kigomba guhinduka, harimo ibijyanye n’ibyo twitwa IP uburyo kiba cyarakozwe, ibigikoze, uwayikoze n’ibikiranda, ni ibyo ng’ibyo nta kindi kidasanzwe.”

    Yakomeje avuga ko kugeza ubu izagumya yitwa Stade Amahoro ariko bishoboka ko ryanahinduka mu gihe haboneka nka sosiyete ishaka kuyitirirwa ikaba yagura “Naming Right”, izina ryahinduka.

    Ati “izina ni ririya ariko ibintu by’inzu z’imikino cyangwa imyidagaduro, buriya ushobora kugira izina ariko iyo bibaye ngombwa ushobora no kurihindura si igitangaza, uko biriya bikorwaremezo bikora ushobora no kujya mu masezerano ukaba wagira icyo twita ‘naming rights’ cyangwa ukaba wagira irindi zina.”

    “Mwarabibonye iyo twari dufite mbere yitwa Kigali Arena, leta y’u Rwanda igiye mu masezerano na…(yitiriwe banki imwe mu Rwanda), si igitangaza ko na stade nayo bushobora gucya ikitwa irindi zina kuko ibikorwaremezo leta nubwo iba yabishyizemo amafaranga ku kijyanye no kubicunga hazamo abikorera bafite ubunararibonye kugira ngo barusheho gufatanya na leta kubibungabunga.”

    Kuva muri Werurwe 2022, Stade Amahoro irimo kuvugururwa aho biteganyijwe ko muri Gicurasi 2024 izaba yuzuye. Izaba yakira abantu ibihumbi 45 ivuye ku bihumbi 25.

    Iyi ni yo yari isanzwe ari logo yayo, igomba guhinduka

    Stade Amahoro irimo kuvugururwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/stade-amahoro-ishobora-guhindurirwa-izina-impamvu-ikirango-cyayo-kigomba-guhinduka